Blog
-
Sudani y’Epfo: Uruhande rwa Kiir rwegukanye ubuyobozi bwa leta esheshatu mu 10 #rwanda #RwOT
Perezida wa Sudani y’Epfo n’abo batavuga rumwe bashyize umukono ku masezerano yo kugabana ubutegetsi bwa za leta 10 zigize iki gihugu. -
Yannick Mukunzi ntiyahiriwe n’ijoro ryakeye, Haruna na Papy batabara Yanga #rwanda #RwOT

Ku munsi w’ejo amakipe abiri akinamo abanyarwanda hanze ya rwo yari yakinnye, Yanga ya Haruna na Papy yari yasuye JKT mu mukino w’ikirarane, mu gihe Sandvikens ya Yannick Mukunzi yari yasuye Brommapojkarna mu mukino w’umunsi wa 2 wa shampiyona yo muri Sweden mu cyiciro cya 3.
JKT yari yakiriye Yanga kuri Jamhuri Dodoma, ni umukino Haruna Niyonzima yatangiye ariko Sibomana Patrick Papy we abanza ku ntebe y’abasimbura.
Yanga ntiborohewe n’iuyu mukino w’ikirarane kuko ku munota wa 36, Michael Aidan Pius wa JKT yaje gutsindira igitego ikipe ku mupira yari atereye kure uboneza mu izamu, igice cya mbere cyaje kurangira ari 1-0.
Ku munota wa 52 ni bwo Sibomana Patrick Papy yinjiye mu kibuga asimbuye Balama, uyu musore akaba yaje no kuba umucunguzi w’iyi kipe wayifashije gukura inota 1 mu mujyi wa Dodoma.
JKT yakekgaga ko ishobora kuza kwihagararaho umukino ukarangira ari 1-0, ntibyaje kubahira kuko ku munota wa 75, Haruna Niyonzima yaje gutera umupira mu izamu maze umunyezamu Abdulrahman Mohamed wa JKT ananirwa kuwufata ngo awukomeza, Sibomna Patrick wari wakurikiranye ahita ashyira umupira mu rushundura. Umukino warangiye ari 1-1.
Nyuma y’umunsi wa 29, Yanga iri ku mwanya wa 3 n’amanota 55, Azam ya 2 ifite 57 mu gihe Simba SC ya mbere ifite 72.
Haruna na Papy bafashije ikipe ya boKu rundi ruhande muri Sweden ntibyari byoroheye Yannick Mukunzi na Sandvikens ye, kuko baje gutsindwa ibitego 3-1 na Brommapojkarna, ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye iminota 76. Iyi kipe mu mikino ibiri imaze gukina ifite inota 1, ikaba iya 12 mu makipe 14.
Yannick Mukunzi ntiyahiriwe n’ijoro ryakeye -
Ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga byagabanutse kuri 32% muri Mata 2020
Raporo nshya y’Umuryango w’Isoko rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), ku ngaruka icyorezo cya Coronavirus cyagize ku bucuruzi, yerekanye ko ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mahanga byagabanutse cyane ugereranyije Mata na Werurwe 2020. -
Chorale Christus Regnat yasohoye indirimbo ’Ca Akabogi’ irimo impanuro umubyeyi aha umwana we
Nyuma yo gukora indirimbo “Mama Shenge” yakunzwe n’abatari bake, Chorale Christus Regnat yakoze indi ndirimbo yo mu njyana ya Reggae bise “Ca Akabogi” -
Sudani y’Epfo: Uruhande rwa Kiir rwegukanye ubuyobozi bwa leta esheshatu mu 10
Perezida wa Sudani y’Epfo n’abo batavuga rumwe bashyize umukono ku masezerano yo kugabana ubutegetsi bwa za leta 10 zigize iki gihugu. -
Ndayishimiye ugiye kurahirira kuyobora u Burundi ni Perezida wa 9, Nkurunziza niwe wayoboye imyaka myinshi #rwanda #RwOT

Evariste Ndayishimiye, afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cy’u Burundi, yinjiye mu gisirikare anyuze mu nyeshyamba za FDD zaje gufata ubutegetsi.
Ni umuntu ucisha make agakunda no gusenga ndetse ni umuntu usanzwe afite ijambo mu butegetsi bw’iki gihugu.
Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega, yari umunyeshuri mu mategeko muri kaminuza y’u Burundi ubwo intambara y’imbere mu gihugu yatangura mu 1993 nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye.
Kimwe n’uwo agiye gusimbura Pierre Nkurunziza, Ndayishimiye yarokotse ubwicanyi bwakorerwaga abanyeshuri b’Abahutu kw’ishuri kaminuza y’u Burundi i Bujumbura, arahunga ahita ajya mu munyeshyamba z’umutwe wa FDD wari umaze gushingwa ngo urwanye leta.
Umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida Ndayishimiye ushobora kutitabirwa n’abakuru b’ibihugu bavuye mu mahanga kubera ibihe bidasanzwe bya coronavirus.
Michel Micombero niwe wabaye Perezida wa mbere w’ u Burundi amara ku butegetsi imyaka 9 n’iminsi 339
Perezida wa kabiri w’u Burundi ni Jean-Baptiste Bagaza bayoboye iki gihugu imyaka imyaka 10 n’iminsi 306
Perezida wa 3 ni Pierre Buyoya wayoboye u Burundi imyaka 5 n’iminsi 310
Perezida wa 4 ni Melchior Ndadaye wategetse iminsi 103
Perezida wa 5 ni François Ngeze wayoboye u Burundi iminsi 6
Perezida wa 6 ni Sylvie Kinigi wayoboye u Burundi iminsi 101
Perezida wa 7 ni Cyprien Ntaryamira wategetse iminsi 60
Perezida wa 8 Sylvestre Ntibantunganya wategetse u Burundi imyaka 2 n’iminsi 110
Pierre Buyoya, nyuma y’imyaka 3 Pierre Buyoya yagarutse ku butegetsi amaraho indi myaka 6 n’iminsi 279
Domitien Ndayizeye, Perezida wa 9 yamaze ku butegetsi imyaka 2 n’iminsi 119
Perezida wa 10 Pierre Nkurunziza yayoboye u Burundi imyaka 14 n’iminsi 287
Perezida wa 11 Evariste Ndayishimiye ararahira none tariki 18 Kamena 2020. Hari abakora urutonde rw’abategetse u Burundi bagakuramo bagakuramo Francois Ngeze na Sylvie Kinigi bigatuma Ndayishimiye aba uwa 9.
-
Urupfu rw’Umwirabura Floyd rutumye Perezida Trump asinya iteka rivugurura Polisi ya Amerika #rwanda #RwOT
Iteka rivugurura Polisi ya Amerika ryashyizweho umukono na Perezida Donald Trump kuri uyu wa 17 Kamena 2020. Riteganya ko inzego za polisi zigira kandi zisangira, zose mu gihugu, imyirondoro y’abapolisi bafite akamenyero ko gukoresha ingufu nyinshi zidakenewe kuri rubanda.
Iri teka, riteganya agahimbazamusyi ku nzego za Polisi zitwaye neza, zidahutaza abaturage. Igihe hari umuntu wiyambaje Polisi kubera ibibazo bitarimo urugomo, abapolisi bagomba noneho kuzajya bajyana n’abasosiyare aho kugenda bonyine nk’uko bisanzwe. Ni nko mu bibazo by’uburwayi bwo mu mutwe, ibibazo by’abantu babaye imbata z’ibiyobyabwenge, cyangwa se ibibazo by’abatagira aho baba.
Perezida Trump ashyize umukono kuri iri teka nyuma y’ibyumweru bitatu by’imyigaragambyo ikomeye mu gihugu cyose, yatewe n’urupfu rw’Umwirabura George Floyd wishwe n’umupolisi w’Umuzungu. Aritangaje kandi mu gihe Inteko ishinga amategeko, Congress, irimo itegura imishinga y’amategeko ibiri itandukanye yo kuvugurura imikorere y’abapolisi.
Umushinga umwe witwa “Justice in Policing Act.” Wanditswe n’Umutwe w’Abadepite wiganjemo Abademokarate. Umushinga wa kabiri witwa “Justice Act.” Wateguwe na Sena yiganjemo Abarepubulikani. Nibamara kuyemeza buri mutwe ku ruhande rwawo, bazajya mu mishyikirano yo kurebera hamwe uko bayibyaza itegeko rimwe rukumbi.
Kugeza ubu, mu byo iyi mishinga y’amategeko ihuriraho, harimo guca akamenyero k’abapolisi ko guta umuntu muri yombi bamuniga. Iyi mikorere ni yo yahitanye George Floyd mu kwezi gushize. Ni yo kandi yishe undi Mwirabura witwa Eric Garner mu 2014. Bombi bishwe n’abapolisi babanize kandi batigeze babarwanya.
Ababisesengura bavuga ko iyi myigaragambyo irimo ihindura byinshi vuba cyane kandi ko yokeje igitutu gikomeye abategetsi bo hejuru b’igihugu kugirango bagire icyo bakora, bahagarike urugomo n’ubwicanyi bwa polisi, cyane cyane ku Birabura.
Mbere yo gushyira umukono kuri iri iteka, Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko Perezida Trump yabanje kwakira mu muhezo imiryango y’Abirabura benshi b’inzirakarengane bishwe na polisi. Ariko bo ntibari mu muhango wo gusinya iteka.
Ikindi imishinga y’amategeko yombi ihuriraho, kiri no mu iteka rya Prezida Trump, ni ugushyiraho ku rwego rw’igihugu uburyo bwo kugenzura imyirondoro n’imyitwarire y’abapolisi. Bityo umupolisi uzajya uva mu kazi ahantu akajya kugashaka ahandi bizaborohera kumenya amakuru y’uko yakoze aho yabanje.
Icyo iyi imishinga itandukaniyeho ni ku budahangarwa kw’abapolisi. Umushinga w’itegeko w’Abademokarate uteganya ko bagomba kubwamburwa, ku buryo umuturage uhohotewe n’abapolisi ashobora kubarega mu nkiko. Umushinga w’Abarepubulikani wo ushimangira ahubwo ubu budahangarwa.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Icyuka cy’intambara kiratutumba hagati ya Koreya ya Ruguru n’iy’Epfo #rwanda #RwOT
Koreya ya Ruguru yatangaje ko igiye kohereza abasilikare ku mipaka iyihuza na Koreya y’Epfo. Ibiro by’umugaba mukuru w’ingabo za Koreya ya ruguru bivuga ko abasilikare babo bagomba kwigarurira ahantu habiri: ikigo kinini cyane cy’inganda cya Kaesong n’ahubatse amahoteli ku cyitwa “Umusozi wa Diyama”.
Aha hantu hombi hubakishijwe amafaranga ya Koreya y’Epfo ku mupaka ku butaka bwa Koreya ya Ruguru, ariko ibihugu byombi byarahakoreraga. Hamaze igihe hafunze kubera amakimbirane ari hagati y’ibihugu byombi.
Usibye kwigarurira aha hantu habiri, Koreya ya Ruguru ivuga ko igiye kubaka ibirindiro by’abazamu bihoraho no kongera gukoresha imyitozo ikomeye ya gisilikali ku mipaka, irimo na za misile.
Koreya y’Epfo yasubije ko Koreya ya Ruguru igomba kwikorera ingaruka z’ibikorwa byayo, ivuga ko igisilikali cyayo kiteguye bihagije. Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ritangaza ko Perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, yashatse kohereza i Pyongyang intumwa zo mu rwego rwo hejuru, ariko Koreya ya Ruguru yabyanze.
Koreya zombi zarwanye intambara ikaze cyane kuva mu 1950 kugera mu 1953. Usibye amasezerano yo guhagarika imirwano, nta masezerano yo guhagarika intambara burundu bigeze bageraho kugera n’ubu. Bivuze ko bakiri mu ntambara.
Munyaneza Theogene / intyoza.com
source http://www.intyoza.com/icyuka-cyintambara-kiratutumba-hagati-ya-koreya-ya-ruguru-niyepfo/
-
Gushyingirwa mu nsengero biremewe, mu gihe insengero nazo zishobora gukomorerwa vuba #rwanda #RwOT
Itangazo ry’inama y’abaminisitiri yo kuwa 16 Kamena 2020 yabereye muri Village Urugwiro ikayoborwa na Perezida Kagame, rivuga kugeza ubu abashaka gushyingirwa mu nsengero n’amadini bakomorewe ariko ku mubare w’abantu batarenga 30. Insengero zosanzwe zishobora gukomorerwa mu minsi 15 ariko bikazaterwa n’uko ibintu bizaba bimeze.


Photo/Middle East Monitor
Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Premier League yasubukuwe Manchester City inyagira Arsenal, Sheffield United yimwa igitego imbere ya Aston Villa #rwanda #RwOT
Umukino wari utegerejwe na benshi ku isubukurwa rya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Bwongereza, Premier League, warangiye Manchester City inyagiye Arsenal y’abakinnyi 10 ibitego 3-0.