Blog

  • Abagore babiri barwanye bapfa Minisitiri #rwanda #RwOT

    Aba bagore bombi bavuga ko ari abakunzi ba Minisiri Chakanda. Bwana Chakanda ni umugabo wubatse gusa ntabwo abana n’umugore we.

    Umwe muri aba bagore barwanye bapfa Chakanda ni umudivoruse(divorced), mu gihe undi ikiciro cye kitazwi.

    Madamu Massaquoi warwanye na madamu Koroma, avuga ko uyu Koroma ariwe wamusembuye, kuko tariki 25 z’ukwezi gushize, Chakanda yamufashe maze Koroma akamukubita.

    Ati “Yongeye arabigarura avuga ukuntu bankubise arandakaza atuma mukubita”.
    Yakomeje agira ati “Nubwo namukubise [Koroma] arabeshya ntabwo namukomerekeje, yisize inyanya kugira ngo abantu bagire ngo ni amaraso. Ifoto ye ndayifite muri telefone yanjye”.

    Massaquoi yabwiye Politico(ikinyamakuru cyo muri Sierra Leone) ko yari afungiwe kuri sitasiyo ya polisi kuva ku wa Mbere, polisi yanga kumva uruhande rwe ahubwo ikumva ibyo Minisitiri Chakanda avuga.

    Ati “Mfungiye aha kuva ku wa Mbere tariki 13 Nyakanga saa moya z’umugoroba. Nta mupolisi uragira icyo ambaza ngo yumve uruhande rwanjye”.

    Niko yabwiye umunyamakuru wa Politico amusanze kuri sitasiyo ya polisi ya Lumley.

    Doratha Koroma nawe yari kuri sitasiyo ya polisi ariko yanze kugira icyo atangariza itangazamakuru.

    Umugenzacyaha, Lamin Bangura yabwiye iki kinyamakuru ko ntacyo yabwira itangazamakuru keretsa ahawe uburenzanzira n’ishami rya polisi ya Sierra Leone rishinzwe itangazamakuru.

    Umuyobozi wungirije ushinzwe itangazamakuru Assistant Superintendent Saio Conteh yahaye iki kinyamakuru uburenganzira bwo kujya kuvugana n’umugenzacyaha uri gukurikirana iki kibazo, ariko nabwo uwo mugenzacyaha Bangura yanga kugira icyo atangaza.

    Ati “Genda wandike ibyo ushaka njye sinshaka kuvugana nawe”.

    Minisitiri Chakanda yavuze ko icyo ari gukora ari ukurengera urengana.

    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Abagore-babiri-barwanye-bapfa-Minisitiri

  • Ni nde uri inyuma y’igitero cyagabwe kuri Twitter ya Joe Biden, Kanye West, Bill Gates, Jeff Bezos na Obama? – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Twitter yinjiriwe n’abahanga kuri mudasobwa (hackers) ubu hari kwibazwa byinshi kuri iki gitero. Abatewe bose ni ibikomerezwa barimo ;Joseph R. Biden Jr., Barack Obama, Kanye West, Bill Gates na Elon Musk… Ese uyu waba ari umugambi wa nde, yaba agamije iki se? Abandi bati hari gukorwa igeragezwa ry’uko America yazinjirirwa mu matora.
    http://dlvr.it/Rbx6bm

  • Amateka: ibyaranze taliki 19nyakanga mu Rwanda ubwo hashyirwaho guverinoma yunze ubumwe itarimo abijanditse muri jenoside. #rwanda #RwOT

    Guverinoma y’Ubumwe yagiyeho kuri iyi tariki ya 19 Nyakanga mu 1994. Hari hashize amezi 45 n’iminsi 19 urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye.
    aha abaturage bari baje gukurikirana igikorwa cyo gushyiraho guverinoma nshya.

    Mu gihugu ntabwo intambara yari yakarangiye neza, ndetse imiborogo yari ikiri yose, ntabwo byari ibihe by’ibyishimo nk’uko muri ibi bihe abantu bishimira ubuyobozi bushya.

    Ijya kujyaho hari hashize iminsi mike ingabo za RPA zifashe Butare, kuko byabaye ku itariki ya 03 Nyakanga. Mbere gato y’uko bigerwaho kandi, bivugwa ko hari habaye ugukozanyaho kw’ingabo za RPA n’iz’u Bufaransa zari mu Rwanda icyo gihe.

    Ruhengeri yari imaze iminsi itanu ifashwe kuko byabaye ku ya 14 Nyakanga, Gisenyi ku ya 17 Nyakanga. Kuri iyo tariki nibwo uwari Perezida wa FPR-Inkotanyi, Colonel Alexis Kanyarengwe, yavuze ijambo rikomeye ko hagiye kujyaho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.

    Mugesera Antoine wahoze ari umusenateri, yabwiye IGIhe muri iryo jambo havuzwe ko guverinoma izajyaho ku itariki 19 Nyakanga ndetse ko MRND, ishyaka rya Habyarimana Juvenal na CDR, yombi yagize uruhare mu gutegura no gukora Jenoside, atazaba ayirimo.

    Ati “Yari guverinoma yaguye ariko ariya mashyaka yombi avuga ko atazajyamo. Icyo gihe ku itariki 17 Nyakanga ni nabwo yavuze ko hazajyaho umwanya wa Visi Perezida w’Igihugu. Anavuga ko hazajyaho Inteko Ishinga Amategeko irimo n’abasirikare, ntibavuze itariki ariko bavuze ko izajyaho mu minsi iri imbere.

    Banavuze ko imitwe yose itarijanditse muri Jenoside, izahuriza hamwe ikarema ingabo z’igihugu.”

    Ku itariki ya 18 Nyakanga, Gen Maj Paul Kagame nibwo yavuze ko intambara irangiye, maze ku wa 19 Nyakanga hatangazwa Guverinoma.

    Iyi Guverinoma yagiyeho nyuma y’iminsi mike Pasteur Bizimungu yemejwe nka Perezida wa Repubulika, ndetse hari hashize iminsi ibiri byemejwe n’amasezerano ya Arusha ko Twagiramungu Faustin agomba kuba Minisitiri w’Intebe.

    Mu baminisitiri 17 bari bagize iyo guverinoma, umunani bari abo muri FPR Inkotanyi, batatu bo muri MDR, batatu bo muri PL, babiri bo muri PSD n’umwe wo muri PDC.

    Tariki 19 Nyakanga harahiye abaminisitiri 14, abandi bongerwamo tariki 20 Nyakanga.

    Ni guverinoma yari igizwe n’abasivili hafi ya yose, mu kwereka abaturage ko basubijwe ubuyobozi, ingabo zikaberaho kubarinda nyuma yo kubabohora.

    Imyanya yatanzwe hakurikijwe ibyagenwaga n’amasezerano ya Arusha ariko imyanya ya MRND ihabwa FPR Inkotanyi kuko Perezida yabaye uwa FPR, hajyaho n’umwanya wa Visi Perezida. Gusa hari imyanya FPR yagiye iha abandi bantu batari mu mashyaka nk’uwahawe Minisitiri w’Ubutabera n’indi.

    Nyuma yaho hashyizweho Guverinoma hakurikijwe Itegeko Nshinga ryo mu 1991, amasezerano ya Arusha, ibyari byemejwe n’andi amashyaka ndetse n’ibya FPR Inkotanyi.

    Ibi ni byo byavuyemo Itegeko Shingiro ryakoreshejwe kugeza mu 2003 hatorwa Itegeko Nshinga, ryaje kuvugururwa mu 2015.

    Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye, Tito Rutaremara, yabwiye IGIHE ko icyo gihe impunzi zari ziri gutahuka, ndetse igice kimwe cy’igihugu cyari mu maboko y’Abafaransa muri Zone Turquoise.

    Ati “Abaturage bo muri Kigali bari baje hariya kuri CND kureba, ariko ahandi kure ntiwamenya icyo batekerezaga.

    Abarokotse Jenoside bari bishimye ko barokowe, ko batagipfuye, ariko burya baba basigaranye ibindi, bibuka ababo bapfuye, bati tuzabaho dute, ari ibyo bibaza. Hari abenshi bari baragiye bakurikiye bariya, sinzi ko bagiye kwishimira ko hagiyeho leta bari za Tingi-Tingi n’ahandi.”

    Kurahira byabereye kuri CND – ku Nteko Ishinga Amategeko y’ubu – kuko ariho hari umwanya, hashyirwa ihema abanyacyubahiro aba ariho bicara. Stade Amahoro, iya Nyamirambo zose zari zarangiritse.

    Rutaremara ati “Nubwo inzu bari barayirashe ariko hari ikibuga imbere ku buryo n’abandi baza bakareba. Ntabwo nabaze abari bahari, ariko bari benshi.

    Urumva na kera abantu bazaga kureba aho Inkotanyi zinyuze, hari ab’amatsiko, hari abari bishimiye, abantu bose baraje.”

    Mugesera avuga ko nta byishimo by’igitangaza byabayeho ndetse ngo nta bantu b’abanyamahanga benshi bitabiriye uwo muhango. Yibuka ko yahabonye Abera babiri nubwo atazi niba bari abanyamakuru cyangwa abayobozi bo mu bindi bihugu.

    Ati “Abantu bari bakiri mu kajagari, intambara yari imaze umunsi umwe cyangwa ibiri irangiye. Ibintu byari bitarajya mu buryo ahubwo iyo leta ni yo yagiye ibishyira mu buryo.”

    Hari bamwe mu bahawe imyanya barayanga
    Rutaremara asobanura ko guverinoma ya mbere yahuye n’inzitizi nyinshi, ndetse ko no kubona abayijyamo byari bigoye kuko bamwe bangaga imyanya bari bahawe ku mpamvu za politiki cyangwa izabo bwite.

    Ati “Hari bamwe bahamagawe barabura. Abo nibuka hari nk’uwahoze ari Ambasaderi wa Guverinoma y’u Rwanda y’igihe cya Habyarimana witwa Kanyarushoki.
    Yari Ambasaderi muri Uganda, bari bazi ko nubwo yari uwa MRND, ko atigeze yinjira muri jenoside, we yari hanze. Baravuga bati uriya ntiyabikoze. We baramuhamagaye arabura ariko hari n’abandi.”

    “Hari n’abandi bahamagaraga yareba iyo leta itangiye, wenda asanzwe yifitiye umwanya mwiza mu Muryango Mpuzamahanga agahakana, ariko abo ni inyungu bwite, hakaba n’ababyanze ku nyungu za politiki nka Kanyarushoki.”

    Ambasaderi Pierre Claver Kanyarushoki yagombaga kuba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi muri iyo guverinoma.

    Bivugwa ko nyuma yagiye mu mutwe wa RDR washingiwe i Mugunga wari urimo abantu bagamije kuzisubiza ubutegetsi mu Rwanda.

    Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu wabaye muri Gashyantare 2020, Perezida Kagame yabwiye abayobozi ko nyuma ya Jenoside, nubwo hari abayobozi babonaga neza icyerekezo cy’igihugu, hari n’abatarabikozwaga.

    Ati “Ba Twagiramungu, harya n’ubu ngo aracyarwana no kuba Perezida? imyaka nawe iramujyanye usibye ko bimugoye n’ubundi atazabigeraho. Ari aho akavuga ko igihugu ari icyabo, abandi twe se? Bamwe bari badusubije mu buhunzi, ni nk’aho abo ba Twagiramungu n’abandi nka bo twabanaga muri Guverinoma, twebwe ari nk’impuhwe batugiriye, ni nk’aho kuba twaragarutse mu gihugu twicaye aho, twagakwiye kubashimira.”

    “Uko ni ukuri, ibyo kujya mu iterambere, impinduka z’igihugu cyacu, kongera kugishyira hamwe, reka reka! Ibyo ntabwo ari ibyabo, ibyo bari barashyizeho abo kubikora. Ibyo byari iby’abagiraneza. Abaholandi, Ababiligi, Abafaransa, Abadage, Abanyamerika.’’

    Perezida Kagame yigeze kuvuga kandi ko mu 1994 nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, habayeho kubaka igihugu uhereye ku busa kuko nta mutungo na muke wari uhari.

    Kubera ubwo bukene, igihugu cyari gifite bwatumye Abaminisitiri ba mbere babayeho nyuma ya Jenoside badahembwa kuko ntaho amafaranga yari kuva, ndetse imishahara ikaba itari mu byihutirwa.

    Ubwo yari mu kiganiro kuri RBA mu 2017 yagize ati “Ndabyibuka Guverinoma ya mbere twagize tugerageza gushyira ibintu hamwe muri Nyakanga 1994; ndikugerageza kubyibuka neza gusa ndakeka kugira ngo njye mu nshingano zimwe, nshobora kuba naratiye ikoti.”

    Rutaremara avuga ko abaminisitiri bashyizweho icyo gihe batangiye gukora bashyizeho umutima nubwo nyuma hari bamwe bateshutse ku nshingano zabo, atanga urugero kuri Jean Marie Vianney Ndagijimana wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, akaza kuva mu Rwanda atorokanye ibihumbi 200 by’amadolari yari ahawe kugira ngo ayifashishe mu gufungura za Ambasade.

    Ati “Naho ubundi abantu bose bari bagiye muri guverinoma bagendaga birwanaho no kugeza ku gukubura, ugasanga ni nabo bakubura aho bakorera, nibo bashaka ibyo bari bukorereho, kuko nta bandi babagaba bahari.”

    “Ba minisitiri nibo bagiyeho bashaka abandi bakozi, bashaka n’abakora amasuku. Amafaranga yakoreshejwe icyo gihe ni ayo FPR yari yarasaguye. Inshingano yari iyo gutangira, hagashyirwaho umutekano w’abantu n’ibintu, ubundi ibindi bikaza nyuma.”

    The post Amateka: ibyaranze taliki 19nyakanga mu Rwanda ubwo hashyirwaho guverinoma yunze ubumwe itarimo abijanditse muri jenoside. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/amateka-ibyaranze-taliki-19nyakanga-mu-rwanda-ubwo-hashyirwaho-guverinoma-yunze-ubumwe-itarimo-abijanditse-muri-jenoside/

  • APR FC yageneye impano umutoza Nabyl wasubiye iwabo muri Maroc(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’uko umutoza Nabyl Bekraoui wari wungirije mu ikipe ya APR FC yemeje ko atazakomezanya n’iyi kipe, ku munsi w’ejo yasubiye iwabo muri Maroc aho yaherekejwe na bamwe mu bayobozi b’ikipe ya APR FC.

    Ku munsi w’ejo ni bwo uyu mutoza ari kumwe n’umuryango we(umugore n’umwana) bahagarutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe berekeza iwabo muri Maroc.

    Akaba yari yaherekejwe na bamwe mu bayobozi ba APR FC barimo umunyamabanga w’iyi kipe, Lt. Col. Sekaramba Sylevestre, bageze ku kibuga cy’indege bakaba barahise bashyikiriza uyu mutoza n’umuryango we impano babageneye. Umunyamabanga wa APR FC yari yaherekeje umutoza Nabyl Ubwo bamushyikirizaga impano

    Bamushimiye umurava yagaragaje ubwo yari umutoza wa APR FC ndetse bamwifuriza ishya n’ihirwe mu mirimo ye iri imbere.

    Nabyl akaba yashimiye APR FC uburyo bakoranye mu gihe cy’mwaka yari ayimazemo.

    Yagize ati”ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane byimazeyo umuryango mugari wa APR FC yaba ubuyobozi, abatoza twakoranye mu gihe cy’umwaka wose, abakinnyi ndetse n’abakunzi ba APR FC ni ukuri twabanye neza cyane kurusha uko nabitekerezaga ubwo nazaga gukorera mu Rwanda, nagira ngo mbashimire cyane ubumuntu bangaragarije muri iki gihe cyose maze mu ikipe nziza cyane ya APR FC.”

    Nabyl akaba yari amaze umwaka atoza APR FC nk’umutoza wungirije ndetse anashinzwe kongerera ingufu abakinnyi, yakoranaga na Adil Erradi umutoza mukuru we wanamaze kongera amasezerano muri iyi kipe. Nabyl ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege yerekeza muri Maroc
    http://dlvr.it/Rbx6dJ

  • RDC: Impunzi z’abarundi zikomeje gushinjwa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro. #rwanda #RwOT

    Inzego zishinzwe umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zirashinja zimwe mu mpunzi z’Abarundi zahungiye muri icyo gihugu gukorana n’imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Fizi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

    Ku wa Gatatu w’iki cyumweru, abayobozi mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu nama n’abahagarariye impunzi z’Abarundi, mu gushakira umuti wa kiriya kibazo.

    Umwe mu bayobozi bashinzwe ubutasi ahitwa Mboko muri Kivu y’Amajyepfo, yavuze ko hari impunzi nyinshi z’Abarundi zo mu nkambi ya Lusenda zafashwe n’igisirikare cya Congo Kinshasa zirwanirira imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.

    Ati: “Bamwe bafatiwe muri Kabumbe, mu gihe abandi bafaterewe muri yombi muri Swima.” Iyo ntasi ntiyatangaje umubare w’impunzi zafashwe zikorana n’abitwaje intwaro.

    Amakuru avuga ko imitwe ikorana n’impunzi z’Abarundi irimo uwa Mai-Mai ndetse n’uwa Gumino ugizwe ahanini n’abarwanyi b’Abanyamulenge.

    John Mulondani, Umuyobozi wa Segiteri ya Tanganyika yabereyemo inama yahuje inzego z’umutekano za Congo Kinshasa n’abahagarariye impunzi, yavuze ko abafunzwe n’igisirikare bafatiwe mu mirwano yabereye mu duce twa Kamombo na Mikalati.

    Abahagarariye impunzi z’Abarundi mu nkambi ya Lusenda bahakaniye mu nama ko nta mpunzi zikorana n’iriya mitwe.

    Emmanuel Ntirampeba uhagarariye impunzi yagize ati: “Niba hari impunzi zafatiwe muri iyo mirwano, nimuzitwereke zihanwe n’amategeko. Ibindi ntibihagije kuvuga ngo twafashe impunzi hanyuma mugatuma abantu bemera ko ari ukuri.”

    Ntirampeba uhagarariye Komisiyo y’igihugu ishinzwe impunzi muri Fizi, yemereye ishimwe ry’amadorali 50 ya Amerika umuntu wese uzatanga amakuru y’impunzi yaba itunze intwaro.

    The post RDC: Impunzi z’abarundi zikomeje gushinjwa gukorana n’imitwe yitwaje intwaro. appeared first on KASUKU MEDIA.
    http://dlvr.it/Rbx6dy

  • Umwana wari waraburiwe irengero yabonetse nyuma y’imyaka 2 aho buri wese atakeka #rwanda #RwOT

    Iyi nkuru yavuzwe cyane mu bitangazamakuru byo muri Leta zunze ubumwe za Amerika birimo CNN n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press.

    Kuri iyi nshuro Ikinyamakuru UKWEZI tugiye kubagezaho imbumbe y’iyi nkuru kuva itangiye kugeza ku musozo wayo. Turifashisha inkuru yatambutse ku kinyamakuru Bedtimez.

    Mu mwaka wa 2002 nibwo uyu mwana w’umuhungu Richard Chekevedia yavutse, avuka n’ubundi ababyeyi batabanye neza. Papa w’uyu mwana Michael ni umusirikare ukomeye mu gisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Nyuma y’igihe gito uyu mwana Ricky avutse se yagiye mu butumwa bw’akazi muri Iraq, umwana asigarana na nyina. Ubutumwa bw’akazi burangiye Michael yaratashye ataha akumbuye umwana we cyane.

    Ageze iwabo muri Amerika, umugore we Shannon amubwira ko kugira ngo amwemerere guhura n’umuhungu we Ricky agomba kubanza kwemera ko bajya mu nkiko bagahindura uburyo bari barahisemo bwo kurera uyu mwana.

    Shannon na Michael bari barahisemo ko bombi bagomba kugira uburenganzira bungana kuri uyu mwana wabo, gusa sibyo umugore yashaka. Umugore yashakaga ko uyu mwana yajya arerwa na se mu gihe runaka, nyuma akazongera akarerwa nase bityo bityo.

    Umugabo kuko yari afite amatsiko yo kongera kubona umwana we nk’umuntu wari umaze igihe mu butumwa bw’akazi yarabyemeye ikibazo kijya mu rukiko.

    Ku munsi Shannon na Michael baombaga kwitaba ubucamanza, Shannon ntabwo yagaragaye mu rukiko. Kuva icyo gihe muri 2007 umwana ntiyongeye kugaragara.

    Michael yajyanye ikibazo kuri polisi avuga ko yabuze umwana we, Polisi irashakisha ahantu hose itanga amatangazo umwana arabura burundu.


    Michael atanga ikiganiro kuri Associated Press

    Nyuma y’imyaka 2, ni ukuvuga muri 2009, Michael agahinda karamwishe, nomero itazwi yaramuhamagaye imubwira ko umwana ashobora kuboneka bagiye gusaka kwa nyirabukwe.

    Polisi yari yarasatse urugo rwa Diane Dobbs, nyina wa Shannon umwana arabura. Kuri iyo nshuro polisi yasubiyeyo isaka yitonze ibona ahantu hari akabati k’imyenda garde robe, ikigijeyo ibona umuryango winjira ahantu hafunganye cyane hagati y’inkuta ebyiri niyo yasanze uyu mwana.

    Uyu mwana akimara kuboneka, yasohotsemo aho hantu yarangiritse abite ibibazo byo mu mutwe kubera kubaho ahantu hafunganye atiga,adakina n’abandi bana bo mu rungano rwe.

    Mbere y’uko uyu mwana aboneka nyirabukwe wa Michael yagendaga avuga ko uyu mwana kuba yarabuze byatewe na se, akavuga ko se yahoraga amuhohotera.

    Uyu mwana amaze kuboneka se yarishimye ariko n’ubundi ikibazo ntabwo cyari kirangiye kuko umwana ntabwo yari ameze neza.

    Kimwe mu bintu byababaje Michael nyuma yo kubona umwana we ni ukuba atarabashije ku mubona mbere y’igihe kandi umwana atari kure ye.

    Polisi yahise ita muri yombi Shannon Wilfong na nyina Diane. Shannon yari akurikiranyweho icyaha cyo gushimuta umwana naho nyina Diane Dobbs akurikiranyweho icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gushimuta umwana.

    Mu kwiregura Dobbs yavuze ko umwana atigeze arenza iminota 10 ku munsi ari hagati ya za nkuta. Michael yabwiye Associated Press ko ibyo Dobbs yabwiye urukiko byari ibinyoma. Abishingira ku buryo umwana we yari yarangiritse mu mutwe n’uburyo yaturumbutse agahunga abantu ubwo polisi yamusangaga aho yari yarashishwe.


    Aho umwana wabonetse

    Urukiko rwakatiye Shannon igifungo cy’imyaka 12 n’amande ya 1500$ naho nyina akatirwa iminsi 12 y’igifungo n’amande ya 1000$.

    Michael niwe wasigaranye inshingano zo kwita ku muhungu we no kumufasha kugaruka mu buzima busanzwe. Byatumye asezera mu gisirikare kugira ngo abone umwanya uhagije wo kumwitaho.

    Bagiye basohokera ahantu nyaburanga, bakajyana koga mu migezi kugira ngo Ricky yumve urukundo rwa kibyeyi.

    Nyuma yo gufungurwa, Diane Dobbs yabeshyuje amakuru yari yaratanze mbere yemeza ko Michael atigeze ahohotera Ricky.

    Shannon nawe yarangije igihano ubu abanye neza n’umugabo we Michael ndetse Michael yarongeye asubira mu kazi asigaye akorera mu rwego rwa Leta zunze ubumwe za Amerika rushinzwe imfungwa n’abagororwa.

    Si cyo kirego cyonyine

    Ikibabaje iyi nkuru Ricky si umwihariko we kuko muri Minnesota we yahishe abana be babiri imyaka 2 igashira kugira papa wabo atababona.

    source http://www.ukwezi.rw/Udushya/article/Umwana-wari-waraburiwe-irengero-yabonetse-nyuma-y-imyaka-2-aho-buri-wese-atakeka

  • Bisi ya RITCO yarenze umuhanda Imana ikinga ukuboko #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabereye mu murenge wa Ruvune mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 19 Nyakanga 2020.

    Iyi bisi yavaga Ngarama yerekeza mu mujyi wa Gicumbi. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Ngezahumuremyi Théoneste yabwiye RBA ko ku bw’amahirwe ntawahitanywe n’iyi mpanuka cyangwa ngo akomereke.




    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Bisi-ya-RITCO-yarenze-umuhanda-Imana-ikinga-ukuboko

  • Bwa mbere ku isi mu munsi umwe hagaragaye imibare myinshi y’abanduye Coronavirus #rwanda #RwOT

    Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS/WHO, mu ijoro ryo kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020, ryatangaje ko kuva icyorezo cya Coronavirus cyagaragara, aribwo bwa mbere mu masaha 24 habonetse umubare munini w’abacyanduye, abantu ibihumbi 260.

    Nk’uko iri shami rya ONU ribitangaza, nibwo bwa mbere imibare y’abanduye ku munsi irenga ¼ cya Miliyoni kuva iki cyorezo cyaduka.

    Imibare myinshi y’abanduye yagaragaye mu bihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Brezili hamwe na Afrika y’Epfo.

    Imibare y’abahitanwe n’iki cyorezo, nayo yazamutse iba 7,360, ikaba nayo ariyo myinshi ibonetse kuva tariki 10 Gicurasi 2020.

    Magingo aya, abamaze kwandura coronavirus kw’isi nkuko BBC ibitangaza ni abantu barenga Miliyoni 14, mu gihe abarenga 600.000 bamaze guhitanwa nayo, nk’uko byerekanwa n’imibare yegeranijwe na kaminuza yo muri Amerika John Hopkins.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/bwa-mbere-ku-isi-mu-munsi-umwe-hagaragaye-imibare-myinshi-yabanduye-coronavirus/

  • Ev Kagame washyize hanze indirimbo nshya yavuze impamvu atajya yishyuza mu bitaramo akora #rwanda #RwOT

    Uyu muvugabutumwa yabitangaje kuri iki Cyumweru ubwo yamurikaga indirimbo ye nshya yise ‘Umutima’ isanzwe ari indirimbo ya 66 mu gitabo cy’indirimbo z’agakiza.

    Mu kiganiro yahaye FINE FM, yavuze ko iyi ndirimbo ari iy’agakiza ari nayo mpamvu yifuza ko abantu bayumva bakumva ubutumwa buyirimo kandi buzabafasha ari benshi.

    Ati “Ni indirimbo nziza cyane twashatse kuvuga ngo tuyitunganye mu buryo bw’amajwi. Abantu bayiteho tubikora byose ngo dufatanyirize hamwe gusenga.”

    Umva hano indirimbo ‘Umutima’

    Ev Kagame yavuze kandi ko mu buhanzi bwe yatangiye mu 2018, atajya yishyuza mu bitaramo akora kuko hari bamwe bishobora kubuza amahirwe by’umwihariko abadafite ubushobozi.

    Yagize ati “Ntabwo mbikora nk’ubucuruzi, mbikora kugirango izina ry’Imana rihabwe icyubahiro. Kuko ndamutse nishyuje, ubwo se wa muntu wari kuza ari umunyabyaha noneho yari guhinduka binyuze muri icyo gitaramo cyangwa igiterane ubwo iyo nza kwishyuza nari kuba mukumiriye.”

    Indirimbo ‘Umutima’ ya Ev Kagame Manzi Justin ayifatanyije n’abahanzikazi b’impanga bazwi nka ‘Twin Girls’.

    Uyu muvugabutumwa yavuze ko mu bihe biri imbere azayikorera amashusho ndetse akaba anateganya gukomeza gushyira imbaraga mu ivugabutumwa rinyuza mu ndirimbo.

    Umva hano indirimbo ‘Umutima’

    source http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ev-Kagame-washyize-hanze-indirimbo-nshya-yavuze-impamvu-atajya-yishyuza-mu-bitaramo-akora

  • Mu mafoto : Uko byifashe ku munsi wa mbere wo kongera gusubira mu nsengero #rwanda #RwOT

    Ni umunsi wa mbere uru rusengero rufunguye imiryango kuva ku wa 15 Nyakanga 2020, ubwo Inama y’Abaminisitiri yatangazaga umwanzuro w’uko insengero [inyubako/ahantu hateranira abari gusenga], zifunguwe abakristo bashobora kujya gusenga.

    Kuva ku wa 15 Werurwe kugeza ku wa 15 Nyakanga 2020, amezi ane yari ashize ahantu hateranira abantu bagiye gusenga hafunze mu rwego rwo kubahiriza ingamba zashyizweho mu rwego rwo gukumira iki cyorezo kimaze guhitana batanu abandi barenga 1500 bakaba baracyanduye hano mu Rwanda.

    Umunyamakuru wa UKWEZI, yageze ahari urusengero rw’Itorero Bethesda Holy Church, mu Kagari ka Kagyugu mu Murenge wa Kinyinya, areba ibijyanye n’imyiteguro, uburyo abantu bafite akanyamuneza nyuma y’uko insengero zongeye gufungurwa n’ibindi.

    Muri rusange uru rusengero rwari rusanzwe rwakira abantu babarirwa mu 3400 [ni ukuvuga iteraniro rimwe ryabaga ririmo abasaga ibihumbi bitatu] ariko kuri ubu bijyanye n’ingamba zashyizweho, harimo abagera kuri 206.

    Kuri iyi saha twandikaga iyi nkuru, hanze y’urusengero hari hari abantu babarirwa muri 50, hakaba kandi n’abandi bagiye baza bagasubirayo kuko basanze imyanya y’urusengero yamaze kuzura, bivuze ko baragaruka mu iteraniro rya kabiri.

    Yavuze ko “Abantu bafite akanyamuneza ku maso, barishimye cyane mbese urabona ko bari bakumbuye amateraniro kuko ubusanzwe amateraniro yatangiraga saa mbiri ariko urusengero rwuzuraga saa yine, gusa uyu munsi saa kumi n’ebyiri bari bamaze kuzura.”

    Akomeza avuga ko hari n’abahisemo gukurikira amateraniro bari hanze y’urusengero.

    Kuri uru rusengero kandi hari ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya ndetse n’urubyiruko rw’abakorerabushake rushinzwe gufasha mu gupima umuriro, kugenzura niba abantu bubahiriza isuku ndetse no guhana intera.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyizeho amabwiriza agenga imikoreshereze yazo mu gihe cya Coronavirus, arimo ko abana bari munsi y’imyaka 12 batemerewe kujya gusenga.

    Mu mabwiriza ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu harimo ko insengero zizatangira gukoreshwa ari uko zibanje kugenzurwa n’itsinda ry’Umurenge rishinzwe gukurikirana ko zujuje ibisabwa mu kwirinda Coronavirus, bikemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere kandi bikamenyeshwa mu nyandiko.

    Mu gutanga amaturo, abayoboke bayatanga hakoreshejwe ikoranabuhanga [Momo, Money transfer, Bank Transfer, aho bidashoboka hakoreshwa ubundi buryo ariko hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

    Uburyo bwo gutanga amaturo bwashyizweho mu Itorero Bethesda Holy Church Bishop Albert Rugamba uyobora Itorero Bethesda Holy Church yari ayoboye iteraniro ry’uyu munsi
    Uri kuhagera bakagupima umuriro, hari urubyiruko rw’abakorerabushake rubishinzwe
    Hari n’abahisemo gukurikira amateraniro bari hanze y’urusengero ariko bubahirije guhana intera ya metero
    Imbere mu rusengero, abakristo bari kuririmba bahanye intera nk’uko biteganywa n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo

    Inkuru ya Kubananeza Willy Evode

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Mu-mafoto-Uko-byifashe-ku-munsi-wa-mbere-wo-kongera-gusubira-mu-nsengero