Blog
-
Ntabwo ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo kwica Abanyarwanda, zagiyeyo kubacyura- Gen Kabarebe #rwanda #RwOT
Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano Gen James Kabarebe, yavuze ko ingabo z’u Rwanda zitagiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwica impunzi nk’uko abashaka kugoreka amateka babivuga, ko ahubwo zari zigiye kuzicyura kugira ngo zize gufatanya n’abandi kubaka igihugu. -
Perezida Kagame yavuze ibigwi by’impirimbanyi John Lewis, yihanganisha umuryango we #rwanda #RwOT
Perezida Paul Kagame yunamiye impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, John Lewis witabye Imana kuri uyu wa Gatanu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. -
Umuntu wa Gatanu yishwe na Coronavirus, abandi 54 biganjemo ab’i Nyamasheke barayandura #rwanda #RwOT
Umuntu wa Gatanu yishwe na Coronavirus mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Nyakanga 2020, abandi 54 barimo 35 bo mu Karere ka Nyamasheke barayandura bituma umubare w’abamaze kwandura iki cyorezo ugera ku 1539. -
Dutemberane hamwe mu hantu h’ingenzi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda (Amafoto) #rwanda #RwOT
Hashize imyaka 26 Ingabo zari iza RPA zibohoye u Rwanda, zirukura mu maboko ya Leta yari yubakiye ku macakubiri, yari yarahejeje ishyanga abanyarwanda ikababuza gutaha mu rwababyaye nyamara cyari icyifuzo cy’abatari bake bari bamaze kurambirwa ubuhunzi bari baratangiye mu 1959. -
Ishavu rya Big Sean nyuma y’urupfu rwa Naya Rivera bigeze gukundana #rwanda #RwOT
Umuraperi Big Sean yagaragaje agahinda yatewe n’urupfu rwa Naya Marie Rivera bigeze gukundana, wamenyekana cyane muri filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. -
Restoration Church yubatse ikoranabuhanga rizafasha abakristo kwiyandikisha bakiri mu rugo, bakabona n’imyanya bicaramo #rwanda #RwOT
Mu gihe insengero zahawe amabwiriza zigomba kugenderaho kugira ngo zibashe gusubukura amateraniro hanirindwa icyorezo cya COVID-19, zikomeje guhanga ibishya mu buryo butandukanye, hagamijwe kurinda no korohereza abazisengeramo. -
Muhanga/Mushishiro: Ntakongera kugenda ibirometero bisaga 18 no kwambuka bajya Ngororero kwiga #rwanda #RwOT
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi, kuri uyu wa 18 Nyakanga 2020, bifatanije n’abaturage b’Umurenge wa Mushishiro, Akagari ka Rwasare mu muganda wo kubaka ibyumba 9 by’amashuri. Ni igikorwa kije gukura ahakomeye abana bakoraga ibirometero bisaga 18 bajya kwiga, abandi bakambuka Nyabarongo bajya mu karere ka Ngororero, ibintu byari ikibazo ku bana, ababyeyi n’ubuyobozi muri rusange.
Yaba Ababyeyi, ubuyobozi ndetse n’abana, bahuriza ku kuvuga ko iyubakwa ry’ibi byumba rizakemura ikibazo gikomeye muri aka gace, aho abana bakoraga ingendo z’ibirometero bisaga 18, abandi bakambuka Nyabarongo bajya mu karere ka Ngororero, ugasanga haba kuri bo ndetse n’ababyeyi biteje imihangayiko, ari nako bamwe mu bana bigaga nabi abandi bagata amashuri.

Aha haratunganyirizwa umuhanda wari usanzwe ahabangamiye ahagomba kubakwa ibyumba by’amashuri. Nzayisenga Marie Christine, umwe mu babyeyi avuga ko abana byabagoraga ndetse bamwe bikabaviramo gucikiriza amashuri bitewe n’imvune bahuraga nazo, baba abakora ingendo ndende n’abambukaga Nyabarongo bajya mukarere ka Ngororero. Avuga ko byagiraga ingaruka ku myigire y’abana ariko kandi bikanatera ababyeyi guhangayika yaba mu myigire n’umutekano w’abana babo.
Ati“ Umwana warangizaga imyaka itatu yisumbuye, bamwe bajyaga I Nyarusange ahari urugendo rw’amasaha abiri n’igice cyangwa atatu, abandi bambukaga Nyabarongo bajya mu karere ka Ngororero. Nk’igihe cy’imvura wasangaga umwana abyuka yiganyira, ugasanga akurijemo no gusiba, ugasanga urabyuka umuhendahenda ngo abyuke ajye kwiga, hakaba n’abacikiza amashuri bitewe n’izo mvune z’urugendo. Aya amshuri aje akenewe, biraturuhura twese ababyeyi n’abana”.

Nsengimana Merikiyasi, avuga ko umwana we kimwe n’abandi bagorwaga no kubona aho bakomereza amasomo kubarangizaga imyaka itatu( Tronc Commun). Ati“ Abana bacu bigaga kuva mu mwaka wa mbere kugeza muwa gatatu, baba bimukiye muwa kane bigasaba ko bakora urugendo rutari munsi y’amasaha abiri n’igice, abandi bakambuka bibagoye Nyabarongo bajya mu karere ka Ngororero. Byatugoraga cyane nk’ababyeyi, abana bamwe bikagera n’ubwo bava mu ishuri kubera izi mvune, ariko ubu ikibazo kirakemutse”.
Yamuragiye Florence, umwe mubana bambuka Nyabarongo ajya mu karere ka Ngororero kwiga, agira ati“ Narangije kwiga ikiciro rusange-Tronc Commun nkomeza njya Ngororero kwiga section. Twahuraga n’imbogamizi zo kwambuka uruzi baduca amafaranga menshi, dufite urugendo rw’amasaha abiri, bidusaba kuzinduka kuko ari kure hakaba no gukererwa amasomo”. Akomeza avuga ko bamwe mu bana bananirwaga amasomo bakava mu ishuri.
Musabwa Aimable, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mushishiro avuga ko aya mashuri aje gukemura ikibazo cy’abana bakora ingendo ndende, ariko kandi n’imihangayiko y’ababyeyi ku bana babo, ko kandi bizagabanya umubare w’abataga amashuri n’ubucucike bw’aho bajyaga ari benshi.

Musabwa Aimable, Gitifu w’Umurenge wa Mushishiro. Avuga ko ahafi abana bashoboraga kujya kwiga hari ishuri rifite umwaka wa 4, 5, n’uwa 6 muri uyu murenge ari ahantu bakoreshaga urugendo rwa kilometero zisaga 18. Abenshi mu bana ngo ni abambukaga Nyabarongo bajya mu Murenge wa Nyange wo mu karere ka Ngororero, ahantu hari hateje ibibazo cyane nko mu gihe Nyabarongo yuzuye.
Kayitare Jacqueline, Chairperson w’Umuryango RPF-Inkotanyi mu karere Muhanga akaba ari nawe muyobozi w’aka karere, yasabye abaturage kumva ko iyubakwa ry’aya mashuri bagomba kurigira iryabo, kuko rije kubakuriraho imihangayiko bagiriraga abana babo, ariko kandi no kuruhura abana mu ngendo bakoraga bajya kwiga kure y’imiryango yabo.

Mayor Kayitare aganira n’abitabiriye uyu muganda. Yababwiye ko guhitamo kubaka ibi byumba by’amashuri muri uyu murenge bitaje ari impanuka kuko hari n’ahandi byari bikenewe. Gusa na none ngo bari mu bari babikeneye cyane, ariko zimwe mu mpamvu ngo ni uko uyu murenge kugeza ubu witwaye neza mu gutanga Mituweli ya 2020-2021, bigaterwa kandi n’uko bamwe mu bana bataga urukundo rw’ishuri bitewe n’imvune z’ingendo ndende bakoraga, hamwe no kwanga ubucucike bw’aho bajyaga ari benshi.
Meya Kayitare yagize kandi ati“ Twashatse rero korohereza abana ngo baze bigire hafi, batangirire hano baharangirize batahane Dipolome. Turasaba buri wese kumva ko iki gikorwa kimureba. Abana bacu imvura yagwaga ntibajye kwiga, wabona bwije kubagiyeyo ugahangayika wibaza uti noneho ntibari bugere hano”. Yakomeje yibutsa ko ntawe usabwa byinshi muri iki gikorwa, ko nuzafata isuka ugaharura, uzafata itafari ugahereza azaba atanze umusanzu we.

Kubanyamurango ba RPF-Inkotanyi, Meya kayitare yabasabye kwibuka ko RPF itajya itsindwa, ko nta gikorwa na kimwe yateguye ngo ikinanirwe, bityo ko ntawe ukwiye gusebya umuryango muri iki gikorwa kimwe n’ibindi byose, ko kandi aya mashuri adakwiye kuza ari igisubizo gisize ibibazo.
Ahakozwe uyu muganda, hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri icyenda by’uburezi bw’imyaka 12, hazubakwa kandi ubwiherero umunani. Bizubakwa mu buryo bw’igorofa mu rwego rwo gukoresha neza ubutaka. Ni amashuri azubakwa ku nkunga ya Banki y’Isi.

Muri rusange, muri uyu mwaka w’Ingengo y’imari y’umwaka 2020-2021 mu karere ka Muhanga bafite kubaka ibyumba by’amashuri 380 n’ubwiherero 543. Barimo kandi gusoza indi gahunda y’ibyumba 117, birimo 44 byarangiye, naho 73 bigeze kumusozo.


Uwo muhanda niwo uri kwimurwa kuko, hubatswe ibyumba by’amashuri waba unyura hagati mu kigo. Munyaneza Theogene / intyoza.com
-
Umunyarwanda akurikiranweho gutwika Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo #rwanda #RwOT
Umugabo w’umunyarwanda uri mu myaka isaga 30 y’amavuko, yatawe muri yombi mu gihugu cy’Ubufaransa aho akekwaho kugira uruhare mu nkongi y’umuriro wibasiye Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo i Nantes ho mu Bufaransa mu gitondo cyo kuwa 18 Nyakanga 2020.
Uyu mugabo w’Umunyarwanda nkuko ikinyamakuru lefigaro.fr kibisobanura, yari asanzwe ari umukorerabushake, kandi akaba umwizerwa muri iyi kiriziya nkuko ubuyobozi bwayo bwabivuze. Uyu ni nawe ngo wari ufite imfunguzo agomba kuyikinga ku mugoroba wo kuwa gatanu tariki 17 Nyakanga 2020.
Nta byinshi byatangajwe ku myirondoro y’uyu munyarwanda, gusa ngo iperereza ku ruhare rw’ibyo akekwaho rirakomeje. Mu gufatwa n’inkongi kw’iyi kiliziya, umuriro ngo wangije igisenge cyayo. Iyi kiliziya kandi ni imwe mu zifite amateka muri iki gihugu. Ni ku nshuro igira kabiri ifatwa n’inkongi y’umuriro kuko mu 1972 nabwo byayibayeho, imara umwaka urenga isanwa.

Kiliziya yitiriwe Mutagatifu Petero na Pawulo, ubwo yafatwaga n’inkongi, yazimijwe n’abantu basaga 60. Ibi bibaye nyuma y’umwaka Kiliziya ya Notre-Dame de Paris ifashwe n’inkongi. Iyi ni Kiliziya bivugwa ko ibitse amateka akomeye y’ahahise h’Ubufaransa.
Ubuyobozi bw’iyi Katedalare ya Nantes, butangaza ko uyu Munyarwanda kimwe n’abandi bakorerabushake batandatu bari bafitiwe icyizere gihagije. Iyi nkongi y’umuriro, binakekwa ko ishobora kuba yaratewe n’umuriro w’amashanyarazi. Byose biracyari mu iperereza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com -
Intego nari mfite nazigezeho igisigaye ni ukubona umuhungu ukwiye twubakana urugo. #rwanda #RwOT
Nitwa Imena Anisia mfite imyaka 27 ntuye i Kigali. Hari intego nari narihaye mu buzima none Imana yaramfashije mbasha kuzigeraho zose uretse imwe yonyine niyo ntarageraho. Nari nariyemeje ko nzuzuza imyaka 28 mfite umugabo dukundana cyane, none ngize 27 ntana cheri mfite. Kubaka urugo ni urugamba nk’izindi niyo mpamvu nabyo ngomba kubishyiramo imbaraga nkabiha umwanya nk’uko n’ibindi nabyo nabishyizemo imbaraga kugeza mbigezeho. Ubu rero umwanya wanjye ndashaka kuwuha umuntu tugakundana by’ukuri tugashyira hamwe byose maze tukubaka urugo rugakomera. Ndabizi ko abasore bakunda kwishyiramo ko iyo umukobwa afite akazi keza kamuhemba neza aba asuzugura abantu bose arusha umushahara, njyewe siko meze, kuko nziko ibyisi ni gatebe gatoki, uyu munsi twakundana nkurusha umushara ejo wowe ukawundusha, niyo mpamvu umuntu ndusha umushahara namukunda kandi nkamwubaha muri byose. Icyo nifuza ni umuhungu ufite imyaka hagati ya 30 na 35 akaba ari umuntu mwiza witonda udakunda kuvuga nabi, akaba atanywa itabi n’inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge, akaba ari umuntu ufite ibitekerezo byiza byubaka. Uwaba abyujuje yanyadikira inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

-
Ndashaka umusore twakundana ufite igitekerezo cyo kubaka urugo rugakomera. #rwanda #RwOT
Nitwa Niyomahoro Madeleine ubwo nafataga icyemezo cyo gushaka umugabo nari nabitekerejeho, numvaga ngiye kubaka urugo rugakomera, kuko ikintu cyo gutandukana n’uwo twashakanye nakibonaga nk’ubusembwa rero numvaga nzakora ibishoboka byose kugira ngo kitazambaho. Gusa naje kugira ibyago nshakana n’umuntu udafite gahunda yo kubaka. Yari umusore ukuze kuko yari amaze kugeza kumyaka 40 njyewe mfite 20, mu by’ukuri we ntiyashakaga gushaka umugore ahubwo umuryango avukamo niwo wabimuhatiye, maze umufungira umuriro n’amazi. Iwabo bari bafite imitungo myinshi, bafite amazu menshi akodeshwa, ubwo rero bamubwira ko nta mutungo n’umwe azongera kugiraho ububasha atarashaka umugore. Yaje kunsaba urukundo mbanza kumwigaho mbona ni umuntu ukuze ufite ibitekerezo bizima, nishyiramo ko nawe afite gahunda yo kubaka urugo rugakomera nk’uko nanjye nari nyifite byongeye numvaga ko umuntu ukuze atameze nkaba basore bato baba batesha umutwe nta gahunda bafite. Ubwo rero yansabye ko tubana ndabyemera, turabana, tukimara kubana yahise antera inda turabyarana. Iwabo bahise bamuha uburenganzia ku mitungo yabo atangira kuyibyaza umusaruro. Kubwe icyo yashakaga yari akibonye, guhera ubwo ntiyongeye kunyikoza, yatahaga yabishatse ubundi akajya mu kabari akamaramo iminsi 3 atarataha, aho atahiye agahitira mu ndaya, aragenda arasinda aba umusinzi ruharwa amera nk’umusazi. Ibyo rero naje kubona ntazabishobora mpitamo gutandukana nawe kuneza, igipangu twabagamo arakindekera, nawe yari agize amahirwe abonye igituma ntazongera kumufuhira kuko iyo yamaraga iminsi adatashye najyaga kumushaka iyo ari nkamucyura, rero yari ankize, ibyo yashakaga ni imitungo y’iwabo kandi yose bari baramaze kuyimwegurira. Ubu rero ndashaka gukundana n’umutu ufite gahunda yo kubaka, umuntu uzi agaciro ko kugira urugo, umuntu uzabishyiramo imbaraga kugira ngo urukundo rwacu rukomere kuko nanjye niteguye kubishyiramo imbaraga. Niba ahari yanyandikira inbox.
Kumwandikira inbox Kanda Hano wiyandikishe mu bashaka umukunzi nurangiza kwiyandikisha Ukande hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa. Niba waramaze kwiyandikisha mu bashaka umukunzi Kanda hano maze nubona izina rye urikandeho uhite ukanda ahanditse “Message” maze umwoherereze ubutumwa cyangwa ukande kuri Chat muganire mu ibanga rikomeye murebana imbonankubone ku ikoranabuhanga rya Webcam.

source https://www.imbere.com/ndashaka-umusore-twakundana-ufite-igitekerezo-cyo-kubaka-urugo-rugakomera/