Blog

  • Brady Gilmore yegukanye agace ka Kabiri ka To… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare ni bwo Tour du Rwanda ya 2025 yakomeje ku munsi wayo wa kabiri hakinwa agace ka Kabiri kavuye mu mujyi wa Kigali kuri MIC Saa tanu kakaba kasorejwe i Musanze ku ntera y’ibilometero 121.

    Byari nyuma y’uko kuwa Mbere hari hakinwe agace ka mbere kakaba karegukanwe na Henok Mulubrhan ukinira ikipe y’igihugu ya Eritrea. 

    Agace k’uyu munsi katangiye Nsengiyumya Shemu wa Java-Inovotec ahita ava mu bandi agenda wenyine. 

    Yakurikiwe na Dorn (Bike Aid) na Munyaneza Didier aho yari basize amasegonda 12. Vinzent Dorn yaje gusiga Munyaneza Didier afata Nsengiyumya Shemu birangira ari nawe uhise yegukana amanota y’Umusozi wa Mbere yatangiwe i Kanyinya ku kilometero cya 7,7.

    Aba babiri bakomeje kujya imbere ndetse Vinzent Dorn yegukana amanota y’Umusozi wa Kabiri yatangiwe i Rusiga anegukana amanota ya Sprint ya Mbere yatangiwe kuri Nyirangarama.

    Nsengiyumva Shemu yinjiye mu mujyi wa Musanze ariwe wa mbere ndetse aba ari nawe wegukana amanota ya Sprint ya kabiri yatangiwe mu Mujyi wa Musanze n’ubundi.

    Mu bilometero 20 bya nyuma habayeho ugukubana cyane maze birangira Brady Gilmore ariwe wegukanye agace k’uyu munsi akoresheje amasaha 3 n’amasegonda 39. 

    Yakurikiwe na Itamar Einhorn (Israel Premier Tech), Lorrenzo Manzin (TotalEnergies),Moritz Kretschy (Israel Premier Tech) ,Oliver Peace (DPP) mu gihe Henok Mulubrhan (Eritrea) wari watwaye agace kejo we yaje kumwanya wa 6. 

    Abanyarwanda baje hafi ni Masengesho Vainqueur (Team Rwanda) waje kumwanya wa 10,Mugisha Moise (Team Rwanda) waje kumwanya w 13 na Manizabayo Eric (Java-InovoTec) waje kumwanya wa 26 aho bose bakoresheje ibihe bimwe nuwa mbere.

    Umufaransa Fabien Doubey wa TotalEnergies ariwe wa Mbere umwambaro w’umuhondo ku munsi wejo n’ubundi niwe wakomeje kuwambara aho amaze gukoresha amasaha 7, iminota 2 n’amasegonda 22 muri rusange.

    Ku rutonde rusange Umunyarwanda uza hafi Masengesho Vainqueur uri kumwanya wa 18 aho arushwa amasegonda 21 uri kumwanya wa mbere. Undi uza hafi ni Mugisha Moise uri kumwanya wa 25 akaba arushwa amasegonda 28 nuwa Mbere.

    Tour du Rwanda ya 2025 izakomeza kuwa Gatatu hakinwa agace ka Gatatu kazava i Musanze kerekeza i Rubavu ku ntera y’ibilometero 102.

    Brady Gilmore wegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda ya 2025

    Abakinnyi bakubana mbere yo kugera ku murongo usorezwaho 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152750/brady-gilmore-yegukanye-agace-ka-kabiri-ka-tour-du-rwanda-ya-2025-152750.html

  • SKOL Brewery Ltd yizihije imyaka 15 yiteramb… – #rwanda #RwOT

    Mu birori byabereye ku cyicaro cy'uru ruganda i Kigali, Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd., Eric Gilson, yashimiye Leta y'u Rwanda ku cyerekezo cy'ubucuruzi cyatumye uru ruganda rushobora gutera imbere.

    Yagize ati: “Mu myaka 15 tumaze, twagiye dushingira ku bunyangamugayo, ubuziranenge no guhanga udushya. Uru rugendo ntirwari kuba rushoboka hatariho ubufatanye bwa Leta, abacuruzi bacu, amabanki, n'abakozi bacu b'inararibonye. Dufite intego yo gukomeza kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu no gutanga umusanzu mu mibereho myiza y'Abanyarwanda.”

    Kuva mu 2009, SKOL Brewery Ltd yageze ku bikorwa by'indashyikirwa, izana ibinyobwa byakunzwe na benshi nka SKOL Malt, SKOL Lager, Virunga Beer, Panache, Maltona, na Gatanu, kimwe na Virunga Water – amazi ya mbere acuruzwa muri za bouteille zishobora kongera gukoreshwa mu Rwanda.

    Uyu munsi, uru ruganda rutanga akazi ku bakozi basaga 570, haba abahoraho n'abakorana narwo mu buryo butaziguye, rukanafasha ibihumbi by'abaturage binyuze mu muyoboro w'ibicuruzwa byarwo.

    SKOL Brewery Ltd ntiyahagarariye ku kwagura ubucuruzi gusa, ahubwo yashyize imbere iterambere rirambye. Yashyizeho uruganda rutunganya imyanda y'amazi akavamo biogas n'amazi ashobora kongera gukoreshwa, bityo igabanya ingaruka ku bidukikije.

    Mu bufatanye na TotalEnergies, SKOL yatangiye gukoresha Gazi ya LPG mu mavuto y'amamashini yayo, igabanya ikoreshwa ry'amakara n'andi mavuto. 

    Si ibyo gusa, mu 2024, yifatanyije na Rayon Sports Women mu gikorwa cya “One Shot, One Tree”, aho bateraga ibiti 50 kuri buri gitego cyatsinzwe n'iyi kipe mu mikino ya shampiyona.

    Mu rwego rwo guteza imbere imibereho myiza, SKOL yateye inkunga imishinga myinshi irimo Kubaka ikibuga cy'umupira w'amaguru cya SKOL i Nzove, Kubaka ikibuga cya Basketball muri Kaminuza ya UTAB, Gushyigikira abakinnyi b'amagare n'umupira w'amaguru, by'umwihariko urubyiruko ruri mu nzira y'iterambere.

    Mu birori byabereye ku ruganda, abashyitsi basuye ibikorwa bya kijyambere SKOL ikoresha, bareba uburyo butandukanye bugaragaza imyitwarire ishamaje mu kubungabunga ibidukikije, guhanga udushya no guteza imbere igihugu.

    Thibault Relecom, umwe mu bashoramari b'uru ruganda, yagaragaje ko iyi myaka 15 ari ikimenyetso cy'ubudatsimburwa, ubufatanye, n'icyerekezo cy'ejo hazaza heza. 

    Yagize ati: “Twubakiye ku guhanga udushya no gukorana n'abaturage. Turasaba buri wese gukomeza gufatanya natwe kugira ngo dutere imbere kurushaho, duharanire iterambere rirambye kandi rifite ubusugire.”

    SKOL Brewery Ltd yemeje ko izakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye mu rugendo rw'iterambere ry'u Rwanda, iharanira ko ibikorwa byayo bikomeza gufasha abaturage, kurengera ibidukikije no guteza imbere ubukungu bw'igihugu.

     

    Abayobozi ba Skol bitabiriye isabukuru y’imyaka 15 uru ruganda rumaze rukorera ku butaka bw’u Rwanda

    Byari ibyishimo ku ruganda rwa Skol

    Skol yizihije ubudasa bw’imyaka 15 imaze ikorera ku butaka bw’u Rwanda

    Umuraperi Riderman ni umwe muri ba Ambasaderi ba Skol bitabiriye uyu muhango

    Abafatanyabikorwa ba Skol bitabiriye ku bwinshi umuhango wo kwizihiza imyaka 15 uru ruganda rumaze rukorera mu Rwanda

    Umuherwe Coach Gael yahuje urugwiro na Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee

    Muvunyi Paul umwe mu bayobozi ba Rayon Sports yitabiriye igikorwa cyo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 Skol imaze ikorera mu Rwanda

    Skol yakozs ibirori bikomeye mu kwizihiza imyaka 15 imaze ikorera mu Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152749/skol-brewery-ltd-yizihije-imyaka-15-yiterambere-nubuziranenge-mu-rwanda-amafoto-152749.html

  • Agahinda ka Dushimimana umaze imyaka 11 mu bitaro – #rwanda #RwOT

    Dushimimana yarwajwe n'abe ariko bose baramurambirwa baramutererana, kugeza ubwo akodesheje umurwaza, akamuhemba buri kwezi uko yashobojwe. Akomoka mu Karere ka Kamonyi, ahitwa i Rugobagoba.

    Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugore yavuze ko impanuka y'imodoka yamwangirije umugongo yayikoreye i Musambira mu 2014 ahita ajyanwa mu Bitaro bya Kabgayi, nyuma byanze ajyanwa mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ariko aza kongera kugarurwa i Kabgayi.

    Ubwo yari muri CHUK mu 2015, Dushimimana yabwiwe ko uburwayi bwe bw'umugongo bukomeye akeneye kujya kwivuriza mu mahanga, icyakora ubushobozi buke buba intambamyi.

    Ati 'Umuganga wakoraga muri CHUK icyo gihe yarebye amafoto y'umugongo wanjye yifashisha na scanneur, aravuga ngo ntibambaga kuko byarushaho kuba bibi, anyizeza ko bizagenda byikiza gake gake.'

    Dushimimana wakoze impanuka amaze igihe gito ashatse umugabo, nyuma y'imyaka itatu uwo bashakanye yaramurambiwe aramusiga yishakira undi mugore.

    Byabaye ngombwa ko asigarana na nyina n'abavandimwe be babiri gusa, ariko uko imyaka ishira na bo bagiye bahindura ubuzima, asigara yitabwaho na nyina umubyara gusa, ariko ukabona ko kubera izabukuru, kumwitaho abifatanyije n'inshingano z'urugo bitoroshye.

    Ati 'Nitabwaho na mama wenyine, iyo ashobojwe angeraho. Hari n'igihe narwazwaga n'abakora isuku mu bitaro, ndetse rimwe na rimwe nkirwanaho. Byageze aho ndwara ibisebe kubera kuryama igihe kirekire, niyambaza umurwaza nishyura ibihumbi 20Frw ku kwezi, kugira ngo njye mbona umuntu wanyegura. Ibyo byiyongeraho amafaranga y'imiti, ibiryo, n'ibindi nkenera bya buri munsi, ukabona ko bigoye.'

    Dushimimana usanzwe ari ntaho nikora, agaragaza ko ibyo bisaba amafaranga byiyongeraho no kwishyura ikiguzi cy'ubuvuzi, aho ubu agerageza kwishyura avansi ya 5000 Frw ya buri kwezi isabwa n'Ibitaro bya Kabgayi bimufite kuri ubu, ibindi akagaragaza ko ari ah'Imana.

    Dushimimana aherutse kubona abaganga b'abagiraneza bamukoreye ibizamini, byerekana ko hari imiti yafata ishobora kumukiza 'paralysé' yagize, ibyatuma ava mu kagare, ariko cya kibazo cy'ubushobozi buke kigakomeza kuba ibamba.

    Ati 'Mu kwezi gushize, abo baganga bambwiye ko mbonye iyo miti nkayinywa mu byiciro bitatu nakira. Imiti igura agera ku bihumbi 700 Frw. Nabwiwe ko byankiza paralysé, noneho wenda nkasigara ndeba abavuzi bagorora imitsi. Icyakora cya kibazo cy'ubushobozi gikomeza kungonga.'

    Dushimimana, yaboneyeho gusaba abagiraneza bafite umutima w'urukundo kumuremera ubushobozi kugira ngo abe yakwivuza asubirane ubuzima.

    Kuri ubu asa n'aho nta cyerekezo cy'ubuzima afite dore ko n'umwana yari yarabyabye mbere yo gukora impanuka, yaje gupfa afite imyaka ibiri gusa.

    Ushaka kugira ubufasha ugenera Dushimimana Charlotte, wamuhamagara kuri +250 783 925 335.

    Mu myaka 11 amaze kwa muganga, Dushimimana avuga ko benshi bamurambiwe ntibongere kumusura, ariko ntabacira urubanza kuko na we yemera ko yatinze mu bitaro

    Dushimimana yifashisha akagare k’abafite ubumuga kugira ngo agere ku kazuba

    Dushimimana amaze imyaka 11 atava mu bitaro bya Kabgayi aho yivuriza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Agahinda-ka-Dushimimana-umaze-imyaka-11-mu-bitaro

  • Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu n'uw'Ubucuruzi n'Inganda bagiye kwitaba Inteko – #rwanda #RwOT

    Mu Nteko rusange y'Abadepite yateranye ku wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025, bemeje ko abo bayobozi bagiye gutumizwa ngo batange ibisobanuro ku bikubiye muri raporo yakozwe nyuma y'ingendo Abadepite bakoreye mu mirenge irenga 200 hirya no hino mu gihugu muri Mutarama na Gashyantare uyu mwaka.

    Izo ngendo zari zagamije kureba uko gahunda za Leta zishyirwa mu bikorwa kandi zikagirira akamaro abaturage ndetse no kureba ibigikeneye kunozwa.

    Abadepite basanze hari intambwe imaze guterwa n'abaturage binyuze muri gahunda za Leta zitandukanye, ariko basanga hakirimo n'ibibazo bitandukanye ari byo bikubiye muri iyo raporo.

    Bimwe mu bibazo abaturage bagaragaje birimo ibireba imirenge SACCO, nk'ingendo ndende bakora bajyayo, inyungu nyinshi bakwa ku nguzanyo no kuba ibyo bigo by'imari bitarahuzwa byose mu gihugu.

    Hari kandi ibibazo bireba ikigega cya Leta gishinzwe gushyigikira imishinga (BDF), aho hari abaturage bavuga ko batanogerwa na serivise z'icyo kigega.

    Visi Perezia w'Umutwe w'Umutwe w'Abadepite ushinzwe Amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Uwineza Beline yagaragaje ko mu bibazo abaturage bifuza ko bimekurwa harimo n'amafaranga make ahembwa abakora muri VUP ugereranyije n'uko ibiciro bihagaze.

    Ati 'Abadepite basanze hari ibibazo bikwiye gukomeza kwitabwaho ku bagenerwabikorwa ba Gahunda ya VUP bagaragaza ko amafaranga bahabwa ku mubyizi ari make ugereranyije n'aho ibiciro bigeze mu masoko. Hari n'abagaragaje ko hari aho abakora imirimo ihemberwa muri iyo gahunda hari igihe amafaranga atabonekera igihe, abandi bakagaragaza ko bakorera imirimo kure ahatabegereye bigatuma bakora urugendo rurerure.'

    Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Kazarwa Gertrude yavuze ko ibikubiye muri iyo raporo byemejwe n'Inteko Rusange bikaba bigiye gushyikirizwa inzego bireba, ndetse hagatumizwa abaminisitiri bagomba kubitangaho ibisobanuro mu magambo cyangwa mu nyandiko.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yahamagajwe n'Inteko Ishinga Amategeko

    Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite yafashe umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Dr. Mugenzi Patrice


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-ubutegetsi-bw-igihugu-n-uw-ubucuruzi-n-inganda-bagiye-kwitaba

  • EU yanzuye kudafatira u Rwanda ibihano – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye ku wa 24 Gashyantare 2025, mu bibazo by'ingenzi byari ku murongo w'ibyigwa harimo n'ikibazo cy'umutekano muke muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Hari ibihugu bimwe by'i Burayi nk'u Bubiligi byari bimaze iminsi mu icengezamatwara rigamije gusabira u Rwanda gufatirwa ibihano.

    Nyuma y'iyi nama, EU yatangaje ko itazakora nk'ibyo Amerika yakoze byo gufatira ibihano bamwe mu bayobozi b'u Rwanda, ahubwo hashobora kurebwa icyakorwa 'hagendewe ku biri kuba.'

    Perezida Kagame aherutse kubwira Jeune Afrique ko aho kugira ngo igihugu kibure umutekano, yahangana n'ibiwuhungabanya atitaye ku bihano.

    Ati 'Ibihugu bimwe bifite uruhare muri iki kibazo, nk'Ababiligi n'Abadage bahoze ari Abakoloni, bari kudutera ubwoba bitwaje ibihano kuko ndi guharanira uburenganzira bwanjye. Barumva ko bantera ubwoba? Byumvikane neza: aho guhitamo hagati y'ibibangamira umutekano no gufatirwa ibihano, nafata intwaro nkahangana n'ibigamije kungirira nabi ntitaye ku bihano.'

    U Rwanda rumaze igihe rugaragaza ko ntaho ruhuriye n'umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye na Let aya RDC.

    U Rwanda rwagaragaje kenshi ko iki kibazo kizakemurwa binyuze mu nzira y'ibiganiro, aho kuba intambara yashyizwemo ingufu n'ubutegetsi bwa Kinshasa.

    Ibiganiro bya Luanda byahujwe n'ibya Nairobi byahawe abahuza bashya barimo Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya.

    Biteganyijwe ko mu mpera z'iki cyumweru hazaba inama yo ku rwego rwa ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga ba izafata icyemezo kuri raporo y'abagaba bakuru b'ingabo ba EAC na SADC ikanashyiraho 'umurongo w'ibiganiro bya politike binyuze mu biganiro bya Nairobi na Luanda byahurijwe hamwe.'

    Kaja Kallas yatangaje ko abaminisitiri batabashije kwemeranya ku gufatira ibihano u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/eu-yanzuye-kudahita-ifatira-u-rwanda-ibihano

  • Jali Finance yamuritse ikoranabuhanga rizorohereza Abanyarwanda guhaha no kubona inguzanyo – #rwanda #RwOT

    Porogaramu yitwa 'Jali KOI' yatangirijwe mu nama y'lhuriro ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n'ibigo by'imari (IFF) yateraniye i Kigali ku wa 24-26 Gashyantare 2025.

    Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Jali Finance, Frank Mugisha, yatangaje ko iri koranabuhanga rifasha abakiliya babo kubona inguzanyo batavuye aho bari.

    Nk'urugero umuntu ushaka kugura moto cyangwa imodoka ashyira iyi porogaramu muri telefone ngendanwa, agasaba inguzanyo ijyanye na yo kandi akayihabwa atiriwe agera ku cyicaro cy'iki kigo.

    Ati 'Twubatse ikoranabuhanga rikomeye ku buryo serivisi yose abantu bakeneye bayibona binyuze kuri iyi porogaramu.'

    Mugisha yasobanuye ko Jali KOI ifasha umukiliya kubona serivisi za Jali Finance, ariko akabasha no kubona serivisi z'ibindi bigo by'imari bikorera mu Rwanda ayinyuzemo.

    Umuyobozi Mukuru wa Jali Finance, Felix Nkundimana, yabwiye IGIHE ko bifuje kuba igicumbi cya serivisi z'imari zitangiwe ku ikoranabuhanga.

    Ati 'Tuzajya dutanga na serivise z'ibindi bigo by'imari binyuze muri porogaramu yacu ariko natwe turi ikigo cy'imari. Nk'uyu munsi ntabwo twatangaga ubwishingizi ariko tuzajya tubutanga, hari inguzanyo zatangwaga n'ibindi bigo by'imari tudashaka twebwe guhita dutanga ariko umukiliya wacu ukoresha uru rubuga atayibura, tukaba twifuza ko ibyo bigo byaza tugatangana izo serivisi.'

    Nkundimana kandi yahamije ko mu gihe kiri imbere haziyongeraho n'ibigo by'ubucuruzi ku buryo umuntu ashobora kunyura kuri Jali KOI akabasha kugura imodoka, moto n'ibindi nko gutuma amafunguro, imyenda n'ibindi biri mu maguriro bakorana.

    Banateganya ko umuntu ufite ikintu agurisha azaba ashobora kugishyira kuri Jali KOI, kikahagurirwa bishyuye mu buryo butaziguye cyangwa binyuze mu nguzanyo.

    Abakoresha Jali KOI bazajya babona ubwasisi

    Mugisha yagaragaje ko mu bikorwa byo kugura ibintu bitandukanye birimo ibiribwa, lisansi, guhinduza batiri ya moto, ifatabuguzi ryo guhamagara n'ibindi ukoresheje Jali KOI hari amafaranga azajya agarukira umukiliya kuri Mobile Money akayakoresha mu buryo ashaka.

    Ati 'Uko uzajya ugura, hari umubare w'amafaranga azajya akugarukira uhitemo uko uyakoresha niba ari ukuyazigama, kongera kuyakoresha cyangwa se kuyaha inshuti yawe.'

    Nk'urugero kuri lisansi umuntu uzajya ayigura akoresheje Jali KOI, kandi akagurira kuri sitasiyo ikorana na Jali Finance azasubizwa hagati ya 2% na 6% kuri litiro imwe aguze, ku ifatabuguzi ryo guhamagara asubizwe ari hagati ya 1% kugeza kuri 3%, uguze umuriro abone ari hagati ya1% kugeza kuri 3%.

    Yanavuze ko ku baguze ibinyabiziga bashobora kubona inguzanyo y'ubwishingizi bwabyo banyuze kuri iyi porogaramu bakazishyura nyuma kandi ku nyungu itarenze 3%.

    Ati 'Uyu munsi ni ukwishyura ariko mu minsi iri imbere hazaba harimo no kwiguriza kuko uzaba ushobora kujya muri restaurant nta mafaranga ufite ufate ifunguro ubundi tukwishyurire uzabe uyatwishyura.'

    Magingo aya inguzanyo ziri gutangwa ni iz'abakeneye kugura moto n'imodoka, ariko mu bihe biri imbere bazafungurira amarembo abantu bose bakeneye serivisi z'imari binyuze ku ikoranabuhanga.

    Abamaze guhabwa inguzanyo bagiye kugura imodoka na moto barenga 6.000, muri bo 99% bazishyura neza mu gihe 1% ari bo gusa bishyura nabi.

    Jali Finance ivuga ko hashyizweho ingamba zigamije guherekeza abagujije no kubafasha gukora ubucuruzi kugira ngo bashobore kwishyura neza.

    Umuyobozi Mukuru wa Jali Finance, Felix Nkundimana, yatangaje ko bashyize imbere guha abakiliya babo serivise binyuze mu ikoranabuhanga

    Wari umwanya wo gusobanurira abitabiriye IFF uko Jali KOI ikora

    Frank Mugisha yafashe umwanya wo gusobanurira abitabiriye inama uko Jali KOI ikora

    Ukoresha Jali KOI aba ashobora kubona serivisi z’ibigo by’imari byose, akagura akaniguriza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jali-finance-yamuritse-ikoranabuhanga-rya-jali-koi-ryitezweho-korohereza

  • Nyamasheke: Yasanzwe mu rutoki yapfuye nyuma yo gukubitwa akekwaho ubujura – #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Kirambo, Akagari ka Kigoya, Umurenge wa Kanjongo kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025.

    Saa Yine za mu gitondo nibwo ubuyobozi bwahamagawe n'abaturage bavuga ko basanze nyakwigendera Maniraguha w'imyaka 22 mu rutoki yapfuye.

    Ni nyuma y'aho uyu musore yakubiswe n'abaturage, bamufashe nyuma yo gukingirana abaturanyi kugira ngo urugo agiye kwiba nirutabaza rubure urutabara.

    Agace uyu musore ukekwaho ubujura yaguyemo kamaze igihe kavugwamo ubujura bw'amatungo n'ubujura butobora inzu.

    Urugo uyu musore yafatiwemo ni urwo mu Mudugudu wa Gitwa, Akagari ka Kagarama, Umurenge wa Kanjongo, mu Karere ka Nyamasheke.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umusigire w'Umurenge wa Kanjongo, Dusabimana Agnes, yavuze ko abakubise uyu musore bacitse, bagishakishwa.

    Ati 'Nibyo uwo musore bamusanze mu rutoki rw'umuturage yapfuye, abo bivugwa ko bamukubise aje kubiba bikamuviramo urupfu baracika, bari gushakishwa, nibafatwa bazakurikiranwaho icyaha cyo kwihanira.''

    Umurambo wa Nyakwigendera Maniraguha wajyanywe mu Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamasheke-yasanzwe-mu-rutoki-yapfuye-nyuma-yo-gukubitwa-akekwaho-ubujura

  • Meme of the Day #Meme

     

    European Parliament conquered by Wakanda
    Author : Francine Smith
  • Aryoha asubiwemo! Uko John Legend yateguriwe… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cya Move Afrika cy’umuryango Global Citizen cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, kibera muri BK Arena. Cyari igitaramo kidasanzwe, kuko abarenga ibihumbi 10 baribakoraniye muri iyi nyubako, ndetse cyanitabiriwe na Perezida Kagame na Madamu. 

    Ni igitaramo kidasanzwe mu rugendo rwa John Legend, kuko cyabaye icya mbere yakoreye i Kigali mu Rwanda. Ni icya mbere kandi yari akoreye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

    Mbere y’uko John Legend akandangira ku rubyiniro, ibintu hafi ya byose byarahindutse kugeza kuri gitari zakoreshejwe n’ibindi.

    Abatekinisiye basimburanaga ku rubyiniro. Umwe yazanye gitari, undi akura ku rubyiniro indangururamajwi (Speaker) eshanu zari ku rubyiniro, undi asuzuma ‘Microphone’ John Legend yakoresheje.

    Haje itsinda ry’abandi bantu batanu, bakuraho ibyuma Dj Toxxxyk yakoreshaga acuranga, ndetse abandi bongeyeho gitari zisimbura izo itsinda rya Symphony Band bari bakoresheje.

    Si ibyo gusa, kuko rya tsinda ry’abantu bane ryagarutse rizanye ‘Piano’ John Legend yakoresheje acuranga muri iki gitaramo. Ariko kandi babanje gushyiraho ‘metero’ kugirango barebe umwanya mwiza ‘Piano’ ishyirwamo.

    Hari undi mutekinisiye wagarutse, afata ‘Microphone’ ya John Legend agenda ayivugiramo azenguruka urubyiniro, kugirango arebe aho ifite ubushobozi bwo kugarukira.

    Si ibyo gusa, kuko yagiye no kuri ‘Microphone’ yari icometse hafi y’ibyuma bya ‘Saxophone’ yagombaga kwifashisha aganira na John Legend ‘igihe haba habaye ikintu gitunguranye’.

    Mu minota ya nyuma mbere y’uko bava ku rubyiniro, abatekinisiye banasuzumye indangururamajwi (Microphone), abaririmbyi batatu b’abakobwa ba John Legend bakoresheje bamufasha mu miririmbire.

    Ku rubyiniro, John Legend yinjiriye mu ndirimbo ye ‘Heaven’ asanga ibintu byose byateguwe, akomereza ku ndirimbo nka ‘Love me now’ imaze imyaka umuani isohotse.

    Uyu muririmbyi urubyiniro rwe rwari ruteguwe ku buryo hari n’aho yakandagiye, bagenzi be batigeze bakandagira. No mu bijyanye n’uburyo amatara yacanwaga, bitandukanye n’uko byari bimeze mbere.

    Ushingiye ku kuntu gahunda yari yapanzwe, abateguye urubyiniro rwa John Legend barengejeho iminota 13' kuri gahunda bari bahawe.

    Impapuro zateguriwe iki gitaramo, zigaragaza ko bagombaga gutangira guhindura urubyiniro rwe guhera saa tatu n'iminota 14' bagakoresha iminota 11' gusa.

    Hanyuma abaririmbyi be n'abacuranzi be bakagera ku rubyiniro saa tatu n'iminota 25', bakitegura mu gihe cy'iminota 5 gusa. John Legend akagera ku rubyiniro saa tatu n'iminota 30', agakoresha isaha imwe n'iminota 10' (1:30:00) ataramira abantu.

    Yagejeje saa Tanu z'ijoro asezera abantu, agaruka nyuma yo kumva abantu bamusaba indirimbo ye 'All of me' yaciye ibintu, arayiririmba asoza saa Tanu z'ijoro n'iminota 5'. Kuri gahunda yagombaga gusoza saa Tanu n'iminota 10'.

    Ni igitaramo byari biteganyijwe kimara amasaha atatu n'iminota 10', cyatangiye saa kumi n'imwe n'iminota 30'.

    Ushingiye kuri gahunda yari yatanzwe, abateguye urubyiniro rwa John Legend barengejeho iminota 13', kuko bagombaga gukoresha iminota 30' bakoze ibintu byose.

      Ku rubyiniro John Legend yari kumwe n’abantu 11; barimo abakobwa batatu b’abaririmbyi, abacuranzi umunani bari kubyuma bitandukanye; ni mu gihe ariwe wicurangiraga ‘Piano’
      

    Dj Toxxyk yagarutse ku rubyiniro mu gice cya Kabiri, acuranga guhera saa tatu kugeza saa tatu n’iminota 14′, mbere y’uko abaririmbyi ba John Legend bakirwa- Iyi ‘Table yacurangiragaho nayo yakuwe ku rubyiniro

     

    Izi ‘Speaker’ ziri imbere ya Bwiza zakuweho mbere y’uko John Legend agera ku rubyiniro

     

    ‘Microphone’ John Legend yakoresheje itandukanye n’iz’abandi bakoresheje, kuko hazanwe iye

     

    Hari hakozwe isuzuma, ku buryo ahantu hose John Legend yari guhagaragara ‘Microphone’ itari kuvaho

     

    John Legend yaririmbye afite ‘stand’ ifashe ‘Microphone’ ye ku buryo yayikuragaho, cyangwa se akayirekeraho

     

    ‘Piano’ ye bayishyizeho bitaye cyane ku kuntu yagombaga guhagarara, ndetse n’uburyo bwari kumworohera aganira n’abafana be

     

    Umubare w’amatara yacanwe wariyongereye ubwo John Legend yageraga ku rubyiniro, ndetse hejuru ye hari amatara akoze mu ishusho y’agaseke





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152701/aryoha-asubiwemo-uko-john-legend-yateguriwe-urubyiniro-mu-minota-43-amafoto-152701.html

  • Yahawe ubutumire muri Trace Awards! Ibyingen… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore uherutse gusohora indirimbo 'Milele' yahagurutse ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 24 Gashyantare 2025. Mu bihe bitandukanye, yakoreye urugendo muri Zanzibar rwari rushamikiye cyane ku bikorwa by'umuziki. 

    Amakuru agera kuri InyaRwanda, avuga ko Element yitabiriye ibirori by'itangwa ry'ibihembo bya Trace Awards, ku butumire yahawe n'Umuyobozi wa Trace Awards, Olivier Sanchez. Mu bandi bahawe ubutumire muri Trace Awards bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Bruce Melodie na Ross Kana. 

    Muri gahunda y'urugendo rwe, Element azahakorera igice cy'amashusho y'indirimbo 'Tombe' yitegura gushyira ku isoko. Uyu muhanzi amaze iminsi atangaje isohoka ry'indirimbo ye 'Tombe', ariko hari igice kimwe cy'amashusho atarafata, ari ntacyo azakorera muri Zanzibar, mbere y'uko isohoka ku mugaragaro.

    Muri ibi bihembo, u Rwanda ruhagarariwe na Israel Mbonyi uhataniye igikombe mu cyiciro cy'umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana. Muri rusange, ibi bihembo bihataniwe mu byiciro 24. Mu mwaka ushize Bruce Melodie ni we wahembwe nk'Umuhanzi Mwiza w'Umwaka mu Rwanda.

    Ibi bihembo byaherukaga kubera i Kigali, mu muhango wabaye ku wa 21 Ukwakira 2023. Bihatanamo abahanzi bakomeye ku rwego rwa Afurika. Abahanzi bazamuka, Djs, abahanzi bo mu bihugu bitandukanye, ndetse n'ibyiciro by'abagize uruhare mu iterambere ry'umuziki wa Afurika.

    D'Banj wayoboye ibi birori mu 2023 ubwo byaberaga mu Rwanda, yongeye guhabwa amahirwe yo kubiyobora. Kuri iyi nshuro azaba afatanije na Aaliyah Mohamed. Ni mu gihe mu 2023, yari afatanyije na Maria Borges.

    D’Banj ni umuhanzi, rwiyemezamirimo, akaba n'icyamamare muri muzika yo muri Nigeria. Yagiye abona ibihembo byinshi, harimo MTV Awards, BET Awardsn a MOBO Awards.

    Urutonde rw'abahanzi bazaririmba mu itangwa rya Trace Awards, rwiganjemo cyane abahanzi bakomeye kandi bagezweho muri iki gihe barimo: Rema, Diamond Platnumz, Fally Ipupa, Joe Dwèt Filè., Zuchu, Tyler ICU, Yemi Alade, Black Sherif, Didi B, Jux, King Promise, Harmonize;

    Titom&Yuppe, Josey, Ali Kiba, Tamsir, Chelsea Dindrath, Abigail Chams, Joshua Baraka, Gaz Mawete, Phillbill, Wally Seck ndetse na Bien. Itangwa ry’ibi bihembo rizatambuka imbona nkubone ku nyakira-mashusho za Trace Awards ari nayo isanzwe itegura ibi bihembo.

    Umubare munini w'aba bahanzi ugizwe n'abataramiye i Kigali mu bihe bitandukaye barimo Diamond, Rema, Ali Kiba, Bien-Aime, Harmoniz, Zuchu n'abandi.

    Ibi bihembo byatangijwe nyuma y'ibindi nk'ibi nka MTV Africa Music Awards (MAMA), Afrima n'ibindi.

    Ibi bihembo bitegurwa na Televiziyo Mpuzamahanga yitwa Trace Africa, izwiho guteza imbere umuziki w'abahanzi ku Isi, by'umwihariko abo muri Afurika.

    Trace Global ifite insakazamashusho za Trace [Trace Africa, Trace Urban…] ifite itsinda ry’abahanga mu muziki ryicara rigahitamo indirimbo ikwiye gutambuka n’itabirikwiye.

    Ni mpuzamahanga, kandi bigamije guteza imbere abanyamuziki bafite impano zinyuranye by’umwihariko abubakiye inganzo y’abo ku muziki wa Afrobeat.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152734/yahawe-ubutumire-muri-trace-awards-ibyingenzi-ku-rugendo-rwa-element-muri-zanzibar-152734.html