Blog

  • Imitwe ya politike 11 ikorera mu Rwanda yamaganye umuryango mpuzamahanga ushyigikiye abajenosideri – #rwanda #RwOT

    Byatangarijwe mu biganiro byahuje abayobozi b'imitwe ya politike yemewe mu Rwanda, kuri uyu wa 25 Gashyantare 2025.

    Imitwe ya politike irimo RPR Inkotanyi, PL, PSD, UDPR, PDI, PPC, PDC, PCR, PSP, PS Imberakuri na DGPR-Green Party, yatangaje ko yamaganye imyitwarire y'amahanga mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, kuko abenshi bagendera mu kigare bakirengagiza amateka n'inkomoko y'ikibazo nyamara ari bo bafite uruhare rukomeye rutuma kirushaho kuremera.

    Itangazo ryashyizwe ahagaragara rigaragaza ko bamaganye umugambi wa Perezida Felix Tshisekedi, SAMIRDC, ingabo z'u Burundi, FDLR, Wazalendo n'abacanshuro b'Abanyaburayi bagamije gutera u Rwana no guhirika ubutegetsi bwarwo.

    Visi Perezida wa mbere w'Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana, PL, Théogène Munyangeyo, yavuze ko amahanga yibasira u Rwanda ashaka gusubukura jenoside.

    Ati 'Ejobundi tubyumvise ko bashaka gusubukura umugambi wo mu 1994 wa Jenoside yakorewe Abatutsi, yari yaragiye igaragara no mu bindi byiciro mu 1959, mu kindi gihe birukana umwami banamwica ukageza ejobundi, aho ni ho bigana. Ni isubukura rya Jenoside.'

    Uyu munyapolitike yahamije ko Abanyarwanda bakwiye gushyira imbaraga mu kwiyubaka no kwigira kuko ari bwo bazakomeza kubaho ntawe bateze amaboko.

    Ati 'Tugomba kwicara nk'Abanyarwanda, wa murunga wacu wa Gihanga wahanze u Rwanda dushyire hamwe[…]dushimira Umugaba w'Ikirenga ubwirinzi yashyizeho n'abaturebera muri ubwo buryo n'ingabo z'igihugu kuko ubwo bwirinzi iyo bubayeho mwumvise ibitero amagana byabaye mu Kinigi na hehe, twige uko twitwara, uko twiyubaka nk'Abanyarwanda n'uko twiyubaka nk'ingabo kugira ngo tuzabashe kubaho kuko abo turirira ni bo baduca umutwe.'

    Perezida w'Ishyaka PPC, Dr. Mukabaramba Alvera, yashimangiye ko 80% by'ibibazo byose byugarije akarere bigirwamo uruhare n'amahanga.

    Ati 'Hari ukuri abantu batazi. Ni abo mu Rwanda ariko na bariya badutererana badutuka, baduciraho iteka badushyiriraho ibihano hari ukuri birengagiza hari n'uko batazi. Tugomba kuvuga ukuri, abo dushoboye guhura na bo bose…bagomba kumenya ukuri kw'ibibera mu Burasirazuba bwa RDC.'

    'Tugomba kwamagana umuryango mpuzamahanga kuko 80% ni wo ufite ukubomo [mu kibazo cya Congo] ni wo ufitemo imbaraga ariko tugomba no kwamagana n'abandi duhereye kuri RDC, ibintu byarayinaniye, ubuyobozi bubi, ikareba ku byayinaniye ikareka kubyomeka ku Rwanda.'

    FDLR ikiri muri RDC nta mahoro nyakuri azagerwaho

    Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Wellars Gasamagera, yavuze ko ikibazo cy'intambara muri RDC gikomoka ku mateka, ivanguramoko n'ibibazo by'ubuyobozi budashoboye kuyobora igihugu cyabo, byose bireba RDC aho kwegekwa ku Rwanda kuko ntaho ruhuriye na byo.

    Ati 'Kugira ngo bayobye uburari babijyana mu mutungo, babijyana mu busugire bw'igihugu. N'abasakuza n'abavuza induru bose ni ibyo bitwaza. Biragaruka ku muryango mpuzamahanga ugomba gusobanurirwa, ariko hari ikintu gikomeye tutagomba kwibagirwa, kwamagana umugambi wo guhirika ubuyobozi bw'u Rwanda bwashyizweho n'abaturage barwo.'

    Raporo zitandukanye zagaragaje ko ingabo za FARDC zikorana n'abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, ndetse bamaze no kwinjizwa mu ngabo z'igihugu banafatanya umugambi wo gushaka gutera u Rwanda.

    Gasamagera yavuze ko mu gihe iki gihugu cyaba kititandukanyije na FDLR bizagorana kugera ku mahoro nyakuri.

    Ati 'Biranajyana n'uko ubutegetsi bwa RDC bugomba kwitandukanya na FDLR. Igihe cyose igihari ntabwo amahoro nyayo azaboneka. Amahoro tuvuga akwiye gucishwa mu biganiro bigirwamo uruhare n'imiryango y'akarere, ibikorwa n'ibihugu. Ibiganiro ni bwo buryo bwonyine bwo kurangiza iriya ntambara.'

    Uyu munyapolitike yamaganye ibihugu bikomeza gukangisha ibihano ku Rwanda avuga ko 'Ibihano nta kibazo na kimwe bikemura ahubwo bituma Congo irushaho kwinangira ahubwo aho kugira ngo ikemure ikibazo nyakuri bigatu n'imbaraga zirimo gushyirwa mu gushakisha amahoro zitagerwaho kubera iyo myitwarire ya Congo yo kwiruka inyuma y'abo ishaka ko baduha ibihano.'

    Muhakwa Valens na we wo mu Ishyaka PSD yavuze ko ibihugu byemeje ko Jenoside idakwiye kongera kuba ukundi bishobora kwisanga mu mutego wo gufatanya n'abayikoze.

    Ati 'Niba harasinywe amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya Jenoside uyu munsi amahanga akaba ari yo ari gufasha abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, dumva ari umutego ukomeye bashobora kugwa, bityo tubibutse ko badakwiriye kongera kugwa muri uwo mutego kuko nk'uko bigaragara ingabo za MONUSCO zifatanya na FDLR kurwanya M23 bafite uburenganzira barwanira ndetse n'ingengabitekerezo ya Jenoside iri kugenda ikwirakwizwa muri aka karere amahanga ntagire icyo abikoraho.'

    Iyi mitwe ya Politike yasabye Perezida Felix Tshisekedi guharika 'ubufatanye bwose n'umutwe wa FDLR ugizwe n'abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, ndetse ukaba umutwe wubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.'

    Biyemeje gushyigikira ubuyobozi bw'u Rwanda

    Abasabira u Rwanda ibihano bakwirakwiza ibinyoma ko u Rwanda rwohereje ingabo muri RDC, ariko rwo rwabihakanye kenshi rugaragaza ibimenyetso bifatika, icyakora ruvuga ko rutazavanaho ubwirinzi bwashyizwe ku mipaka iruhuza na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Aba banyapolitike bose bagaragaje ko bashyigikiye ingamba igihugu cyafashe zo kwirindira umutekano.

    Gasamagera ati 'Ndasaba ko dushyigikira twivuye inyuma Perezida wacu ku bikorwa byose arimo gukora kugira ngo ibi bibazo tubisohokemo tubirekere ba nyirabyo niba badashaka ko tubafasha ariko ntibigire ingaruka ku gihugu cyacu byaba mu bukungu, mu mibereho myiza cyangwa politike, tumushyigikire mu byo akora uyu munsi.'

    Dr. Mukabaramba yavuze ko iki gihe ari cyo Abanyarwanda bakwiriye kugaragariza Perezida Kagame ko bari kumwe na we.

    Ati 'Abantu bose badutererana muri iyi ntambara na bo tugomba kubamagana, nkaba ngira ngo tuvuge ko dushyigikiye ubuyobozi bwacu, perezida wacu atari we bagomba gusiga ibyondo, turi kumwe na we.'

    Perezida w'Ishyaka UDPR, Pie Nizeyimana, yashimangiye ko mu gihe ibikorwa byo kwigira byaba bidashyizwemo ingufu, ari bwo amahanga azajya akomeza gukangiza igihugu ibihano.

    Ati 'Nitutigira ni bwo bazadukangisha za mpano, za nkunga z'amahanga. Ni gute nk'imitwe ya politike dusigasira ubukungu bwacu?'

    Nizeyimana yavuze ko abafite imitwe ya politike y'inshuti mu mahanga bakwiye kujya bayiganiriza kugira ngo nijya no ku butegetsi izabe ifite amakuru nyakuri y'inkomoko y'ibibazo byugarije u Burasirazuba bwa RDC.

    U Rwanda rugaragaza ko rushyigikiye inzira y'ibiganiro yashyizweho n'inzego za Afurika, by'umwihariko ibiganiro bya Nairobi na Luanda byahujwe kuko ari byo bizavamo umuti urambye w'ikibazo.

    Abayoobozi b’imitwe ya politike yemewe mu Rwanda bamaganye amahanga ashyigikiye abajenosideri

    Biyemeje gushyigikira ubuyobozi bw’u Rwanda mu rugamba rwo kumvisha amahanga intandaro y’ikibazo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imitwe-ya-politike-11-ikorera-mu-rwanda-yamaganye-umuryango-mpuzamahanga

  • Igisubizo cy'u Rwanda ku cyemezo cy'u Bwongereza cyo kubogamira ku ruhande rwa RDC – #rwanda #RwOT

    MINAFFET yatangaje ko bitumvikana gutekereza ko u Rwanda rushobora gushyira abaturage barwo mu kaga no kudebeka ku mutekano warwo, igaragaza ko izo ngamba ntacyo zafasha Congo mu bibazo irimo ndetse nta n'uruhare zatanga mu kugera ku gisubizo kirambye cy'ibibazo by'umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC.

    Ku wa 25 Gashyantare 2025 ni bwo u Bwongereza bwasohoye itangazo rikubiyemo ingingo zirandukanye ariko zishinja u Rwanda kugira uruhare mu ntambara ihuje umutwe wa M23 uharanira uburenganzira Abanye-Congo bimwe n'igihugu cyabo n'ihuriro ry'ingabo za RDC.

    Ni mu itangazo ryashyizwe hanze n'Ibiro bya Guverinoma y'u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n'Amahanga, Commonwealth n'Iterambere, FCDO.

    U Bwongereza bukomeza buvuga ko bugiye gufata ingamba zitandukanye zirimo guhagarika kohereza abayobozi bakuru babwo mu nama zitandukanye zibera mu Rwanda no guhagarika ibijyanye no guteza imbere ubucuruzi hagati yabwo n'u Rwanda.

    Izo ngamba kandi zirimo guhagarika inkunga mu bijyanye n'ubukungu u Bwongereza bwahaga u Rwanda, gukorana n'abandi bafatanyabikorwa barwo mu kurebera hamwe ibindi bihano bishya byafatirwa u Rwanda no guhagarika ubufatanye mu bya gisirikare hagati y'u Bwongereza n'u Rwanda.

    Mu itangazo FCDO yakomeje iti 'U Rwanda rushobora kugira impungenge ku mutekano warwo ariko ntabwo byakwihanganirwa kuzikemura hifashishijwe ingamba za gisirikare. Igisubizo rukumbi gishoboka mu guhosha amakimbirane ni igishingiye ku ngamba za politiki. Turasaba RDC kugirana ibiganiro bidaheza n'umutwe wa M23.'

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yatangaje ko izo ngamba zafashwe n'ab'i Londres mu guhosha intambara yo mu burasirazuba bwa RDC ari uburyo bweruye bwo kubogamira ku ruhande rumwe, ndetse ari ibintu byo kwicuza.

    Iyi minisiteri yagaragaje ko bitangaje kubona bitekerezwa ko u Rwanda rwashyira ituze ry'abaturage barwo mu kaga ndetse rukaba rwanadebeka ku mutekano warwo.

    Iti 'Izo ngamba nta kintu zafasha RDC ndetse nta n'uruhare zatanga mu kugera ku gisubizo kirambye ku bibazo by'umutekano muke biri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, hisunzwe uburyo bwa politiki.'

    Yatangaje ko Guverinoma ya Congo ari yo ifite byinshi byo gusubiza kurusha urundi ruhande urwo ari rwo rwose rwaba urw'imbere muri iki gihugu cyangwa mu Karere. MINAFFET igaragaza ko nubwo bimeze bityo Kinshasa ikomeza kwitarutsa ibikorwa bibisha byayo ku mpamvu zigaragarira buri wese.

    Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Rwanda yakomeje ivuga ko uko gukomeza kutaryoza Guverinoma ya RDC ibikorwa byayo ikatajemo birimo kugirira nabi no gutera abaturage bayo, no gutera ibisasu ku bice bituyemo Abanyamulenge bo mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, bituma Kinshasa ikomeza gukomera ku ngingo yo kwifashisha ingamba za gisirikare, bigatuma intambara ikomeza gufata indi ntera n'abaturage bakabizahariramo.

    Iti 'U Rwanda ruzakomeza kwishingikiriza no gukaza ingamba zarwo z'umutekano nubwo RDC n'umuryango mpuzamahanga bikomeje kutazemera cyangwa ngo bibe byazitanga. Ibi bibazo by'umutekano muke bigaragara ko bikomeje kungura mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, umubare munini w'abafite aho bahuriye n'intambara.'

    Hagaragajwe kandi ko u Rwanda rurajwe ishinga mu gukorana n'ibihugu bitandukanye ku ngingo yo kwimakaza inzira y'ibiganiro iyobowe n'Abanyafurika ndetse Igihugu kikanahamagarira umuryango mpuzamahanga kuyishyigikira na cyane ko ari yo izageza ku gisubizo kirambye.

    Inshuro nyinshi u Rwanda rwakunze kugaragaza ko umutekano warwo ugeramiwe bigizwemo uruhare n'imvugo za Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, wakunze kuvuga ko azatera u Rwanda agakuraho ubutegetsi buriho.

    Ibyo kandi uyu Mukuru w'Igihugu yabifatanyije no gutera inkunga abajenosideri bo muri FDLR anabinjiza mu gisirikare cy'igihugu cye, ku mugambi wo kubafasha kugaruka kurangiza umugambi wabo wa Jenoside.

    Mu minsi ishize ubwo umutwe wa M23 wigarurigaga Umujyi wa Goma, hagaragajwe uburyo RDC yari yarawutundiyemo ibikoresho bya gisirikare bihambaye ku buryo bugaragarira buri wese ko ibyo bikoresho bitari ibyo kurwanya M23, umutwe muto ugizwe n'Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwayo.

    Icyakoze ibihugu bimwe ndetse byagize uruhare mu gukurura ayo makimbirane cyangwa biyungukiramo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, byakomeje kwirengagiza impungenge z'u Rwanda ahubwo bigakomeza kurwegekaho ibibazo bya RDC bikwiriye gukemurwa n'abayobozi b'icyo gihugu.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasubije-u-bwongereza-bwifuza-ko-rushyira-abaturage-barwo-mu-kaga

  • Polisi yafunze abakekwaho gutera amabuye imodoka y'abafana ba APR FC – YEGOB #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Amajyepfo yemeje ko yataye muri yombi abasore babiri bakekwaho gutera amabuye imodoka yari itwaye abafana ba APR FC, ikameneka ikirahure kimwe.

    Ibi byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare 2025, ubwo abafana ba APR FC bavaga i Huye berekeza i Kigali nyuma y'umukino ikipe yabo yatsinzwemo na Mukura VS igitego 1-0. Ibi byabereye mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Kibinja, aho imodoka yabo yatewe amabuye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko hafashwe abasore babiri bafite imyaka 18 na 16 bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi. Abo basore bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Busasamana mu gihe iperereza rigikomeje. Yanasabye abantu kwirinda ibikorwa nk'ibi kuko inzego z'umutekano ziteguye gukumira uwashaka gukora icyaha.

    Umwe mu bafana wari muri iyo modoka yavuze ko bageze muri Nyanza bagasanga urubyiruko rwinshi ruhagaze mu muhanda, rukabatera amabuye aho abaturage batabafashije ahubwo bakabavugiriza induru. Yakomeje avuga ko umwe mu bafana yakomeretse bikomeye naho undi akomeretswa byoroheje. Polisi yahise ihagera ikabuza ko habaho imirwano ndetse inaherekeza iyo modoka kugira ngo abafana babashe gusohoka amahoro mu Karere ka Nyanza.

    Source : https://yegob.rw/polisi-yafunze-abakekwaho-gutera-amabuye-imodoka-yabafana-ba-apr-fc/

  • Nyuma yo gusuzumwa na muganga, Rayon Sports imaze gutangariza abakunzi bayo amezi rutahizamu wayo, Fall Ngagne agiye kumara adakina – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rayon Sports yemeje ko rutahizamu wayo, Umunya-Senegal Fall Ngagne, atazongera gukina muri iyi shampiyona ya 2024-2025 nyuma yo kugira imvune ikomeye ku ivi ry'iburyo. Uyu mukinnyi wakinnye imikino 14 muri shampiyona y'uyu mwaka, akaba ayoboye abatsinze ibitego byinshi (13), yagiriye iyi mvune mu mukino Rayon Sports yakinnye na Amagaju FC ku wa Gatandatu ushize.

    Fall Ngagne yagiye kwivuza aho yahuye n'umuganga w'inzobere mu kuvura amagufa (Orthopedist), maze asanga imitsi izwi nka cruciate ligaments (ligaments croisés) zacitse. Biteganyijwe ko azabagwa ku wa Gatandatu, nyuma yaho akaba agomba kumara hagati y'amezi atandatu n'amezi icyenda adakina.

    Iyi mvune ni igihombo gikomeye kuri Fall Ngagne ubwe ndetse no kuri Rayon Sports, kuko yari umwe mu bakinnyi bayifashaga cyane mu gutsinda ibitego. Uyu mukinnyi yiyongereye kuri Muhire Kevin, na we udashobora gukinira iyi kipe kubera imvune, ibintu bishobora kugira ingaruka ku mikinire ya Rayon Sports mu mikino isigaye ya shampiyona.

    Source : https://yegob.rw/nyuma-yo-gusuzumwa-na-muganga-rayon-sports-imaze-gutangariza-abakunzi-bayo-amezi-rutahizamu-wayo-fall-ngagne-agiye-kumara-adakina/

  • Ubwishingizi bw'umutungo mu byo Prime Insurance yimakaje muri Tour du Rwanda 2025 – #rwanda #RwOT

    Aha, niho ikigo gifite uburambe mu gutanga serivisi z'ubwishingizi, Prime Insurance Ltd, kizira.

    Muri iki gihe cya Tour du Rwanda 2025 iki kigo kitabiriye ku nshuro ya munani, mu byo gishyize imbere harimo gusobanura no gutanga ubwishingizi bw'imitungo itimukanwa, ubw'ubuvuzi n'ubw'ibinyabiziga.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yavuze ko banyuze muri iri siganwa mpuzamahanga ry'amagare, bari gusobanurira abaturarwanda kumenya agaciro ko kugira ubwishingizi bw'umutungo utimukanwa.

    Ati 'Kenshi abantu ntabwo baha agaciro ubwishingizi bw'umutungo by'umwihariko utimukanwa kandi nyamara dukora buri munsi ngo ejo hacu hazaza hazabe heza. Ubwo wakwibaza uko bizagenda umunsi ibyago byaje.'

    Yakomeje agaragaza ko uretse ubwo, hari n'ubw'ubuvuzi bufasha kwivuriza mu mahanga.

    Ati 'Dufite n'ubwishingizi bw'ubuvuzi, bugufasha kwivuriza mu bihugu byo mu karere, mu Buhinde ndetse na Turikiya.'

    Muri Tour du Rwanda 2025, Prime Insurance yitiriwe agace ka kabiri kiswe 'Ntakibazo na Prime (*177#)'. Aka gace kavuye i Kigali kagasorezwa i Musanze, kegukanywe na Brady Gilmore wa Israel Premier Tech.

    Uretse ibyo kandi, iyi sosiyete yimakaje ikoranabuhanga yavuguruye gahunda yayo, aho umukiriya yisabira serivisi akanze *177#.

    Umukiliya mushya ashobora kwisabira ubwishingizi bwose ashaka, bitabaye ngombwa ko afata umwanya, ajya ku ishami rimwegereye.

    Iyi serivisi ifasha umukiliya kubona abafatanyabikorwa bayo muri serivisi zijyanye n'ubuzima n'imodoka (Pharmacie n'ibitaro)

    Si ibyo gusa kuko ushobora no kumenyekanisha impanuka ukoresheje ubwo buryo bityo ugatabarwa byihuse.

    Hari kandi ubwishingizi bw'ingendo bwo mu mahanga bukoresheje indege (Travel Insurance) aho wishingirwa mu gihe ugize ikibazo mu mahanga nko kurwara, gutakaza ibyawe by'agaciro(luggage) cyangwa gukerererwa biturutse ku ndege aho ufashwa gushakirwa icumbi mu gihe utegereje indege.

    Muri Tour du Rwanda, Prime Insurance Ltd ihemba umukinnyi mwiza muto kuri buri gace.

    Kugeza ubu, Prime Insurance itanga ubwishingizi bw'igihe gito busaga mirongo ine bukubiyemo ubw'ibinyabiziga by'ubwoko bwose, ubw'inkongi z'umuriro, ububungabunga umutungo, ubw'imizigo, ubw'impanuka zonona umubiri, ubw'imirimo ijyanye n'inyubako z'ingeri, ubw'ingendo zo mu kirere, ubwo kwivuza, n'ubundi butandukanye.

    Prime Insurance yashinzwe mu 1995, icyo gihe yitwaga COGEAR Ltd. Ni ikigo cy'ubwishingizi rusange cyemewe na Banki Nkuru y'u Rwanda ndetse kikaba cyaranahawe ikirangantego cy'ubuziranenge muri serivisi (ISO 900-2015) gitangwa n'Ikigo Gishinzwe Ubuziranenge (RSB).

    Kuva icyo gihe kugeza ubu gifite amashami arenga 60 mu gihugu n'aba-agent basaga 80, hagamijwe kwegereza Abanyarwanda serivisi zinoze kandi zihuse. Mu gihe kandi hari ukeneye serivisi atarinze kubageraho akoresha umurongo utishyurwa (1320).

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yambika umwambaro Adria Pericas wabaye umukinnyi muto mwiza

    Adria Pericas wa UAZ wabaye umukinnyi muto mwiza yahembwe na Prime Insurance

    Brady Gilmore wa Israel Premier Tech yahize abandi agera i Musanze ari uwa mbere

    Muri iyi Tour du Rwanda, Prime Insurance yimakaje ubwishingizi bw'umutungo

    Prime Insurance igendera isobanurira abitabiriye Tour du Rwanda serivisi zayo

    Prime Insurance yitabiriye Tour du Rwanda ku nshuro ya munani

    Prime Insurance ikorera muri MIC mu mujyi rwagati

    Amafoto: Shumbusho Djasiri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwishingizi-bw-umutungo-mu-byo-prime-insurance-yimakaje-muri-tour-du-rwanda

  • INES-Ruhengeri yatangije ikigo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu n'iterambere rirambye – #rwanda #RwOT

    Ni ikigo cyatangijwe ku wa 24 Gashyantare 2025, muri INES-Ruhengeri, kikazafasha abantu gusobanukirwa uburenganzira bwabo no kubukoresha neza bibaganisha ku iterambere rirambye.

    Ni igitekerezo cyazanwe bwa mbere n'umwarimu wigisha amategeko, Dr Nfor Nyambi, ku bufatanye na INES-Ruhengeri.

    Uyu mwarimu avuga ko yatekereje gushinga iki kigo nyuma yo kubona ibigo nk'ibi bikora neza muri kaminuza zitandukanye muri Afurika, cyane cyane muri Kaminuza ya Pretoria.

    Yavuze ko mu Rwanda usibye ibigo bihari muri Kaminuza y'u Rwanda, hari icyuho mu zindi kaminuza.

    Ni muri urwo rwego INES-Ruhengeri yafashe iya mbere mu gutangiza CHRIS, hagamijwe guteza imbere uburenganzira bwa muntu n'iterambere rirambye.

    Dr. Nfor Nyambi wagizwe n'Umuyobozi Mukuru wa CHRIS, yasobanuye ko iki kigo kigamije guteza imbere uburenganzira bwa muntu binyuze mu nkingi enye z'ingenzi zirimo kwigisha no kwiga, ubushakashatsi, ubuvugizi no gufatanya n'imiryango y'abaturage.

    Ati 'Uburenganzira bwa muntu ni inshingano ya buri wese. CHRIS izagira uruhare mu kumvikanisha uburenganzira bwa muntu no gufasha abaturage kumenya uburenganzira bwabo.'

    CHRIS igizwe n'abanyeshuri biga amategeko muri INES-Ruhengeri, izabafasha mu gukora ubushakashatsi bushingiye ku bimenyetso bifatika, gutanga amahugurwa, ndetse inakorane n'inzego zitandukanye mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwa muntu.

    Initezweho kuzagira uruhare rukomeye mu guteza imbere imibereho myiza y'abaturage, gukorana na leta mu igenamigambi rijyanye n'amategeko yo kurengera no gusigasira uburenganzira bwa muntu.

    Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence yavuze ko ari igikorwa gishimishije kandi bashyigikiye kuko babitezeho umusanzu ukomeye mu gukomeza guteza imbere ibikorwa biharanira uburenganzira bwa muntu.

    Ati 'Ni urubyiruko rw'abanyeshuri bakiri ku ntebe y'ishuri, ni bo banyamategeko b'ejo hazaza, ni bo bazadufasha mu muryango nyarwanda mu bijyanye no kwigisha no kumvikanisha ibijyanye n'uburenganzira bwa muntu.'

    Umuyeshuri uyoboye urugaga rw'abiga amategeko muri INES-Ruhengeri, Tim Nkurunziza, yavuze ko CHRIS izabafasha mu gukora ubushakashatsi banarusheho kumenya uburyo bwiza bwo guharanira uburenganzira bwa muntu.

    Abarimu n'abanyeshuri bagize ishami ry'amategeko muri INES-Ruhengeri, ni bo bagize umubare munini w'abanyamuryango ba CHRIS.

    CHRIS ifite komite ngishwanama igizwe n'inzobere mu burenganzira bwa muntu zitandukanye, haba izo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

    Muri abo harimo Prof. Antoinette Elia, impuguke mu by'uburenganzira bwa muntu ukomoka muri Espagne, na Me Felix Nkongo Agbobala, umwe mu banyamategeko bazwi cyane muri Cameroun mu bijyanye n'uburenganzira bwa muntu n'abandi.

    Muri INES-Ruhengeri hatangijwe ikigo gishinzwe guharanira uburenganzira bwa muntu

    Michel Ndayambaje waturutse muri ActionAid Rwanda na we yari yitabiriye igikorwa cyo gutangiza ikigo cyo ku burenganzira bwa muntu muri INES-Ruhengeri

    Muri INES-Ruhengeri gatangijwe ikigo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu n'iterambere rirambye

    Impuguke mu kurengera uburenganzira bwa muntu zasangije ubunararibonye abanyeshuri bo muri INES-Ruhengeri

    Umuyobozi Mukuru wa CHRIS, Dr Nfor Nyambi avuga ko yatekereje gushinga iki cyibanda ku burenganzira bwa muntu nyuma yo kubona ibigo nk'ibi bitanga umusaruro muri kaminuza zitandukanye muri Afurika

    Umuyobozi Mukuru wa INES-Ruhengeri, Padiri Dr Baribeshya Jean Bosco, yavuze ko ikigo batangije kije gufasha abanyeshuri gusobanukirwa iby’uburenganzira bwa muntu mu buryo bwisumbuye

    Umuyobozi Mukuru wa GER-Rwanda, Innocent Musore na we yari yaje kwifatanya n’urubyiruko rwo muri INES-Ruhengeri

    Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence aganiriza abitabiriye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ines-ruhengeri-yatangije-ikigo-cyo-guharanira-uburenganzira-bwa-muntu-n

  • Abashoferi ba bisi bagiye kujya bapimwa ibiyobyawenge – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangajwe ku wa 25 Gashyantare 2025, n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, mu kiganiro yagiranye na RBA, cyareberaga hamwe igitera ubwiyongere bw'impanuka zo mu muhanda n'ingamba zifatwa mu kuzirinda.

    ACP Rutikanga yavuze ko iyi gahunda iziyongera ku buryo bwari busanzwe buriho bwo gupima ibisindisha.

    Yavuze ko uzafatwa yanyoye ibiyobyabwenge cyangwa yarigeze kubifata, ashobora kwamburwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi.

    Yagize ati 'Nta n'integuza, ubu turashaka uburyo abashoferi bapimwa, si inzoga gusa, n'ibindi biyobyabwenge kuko ni yo waba warabinyoye mu myaka itatu ishize uyu munsi biragaragara. Niba hari umuntu uziko abifata, ni ikibazo, kuko uwo bizagaragaraho bizamuhenda kugaruka mu muhanda.'

    Yakomeje agira 'Turi gupanga indi gahunda y'uburyo twakurikirana abashoferi batatubona, ntibizabatangaze ndi umugenzi muri bisi kandi ndi n'umupolisi.'

    ACP Rutikanga yavuze ko bazakomeza gushyiraho uburyo bwo kugenzura imyitwarire y'abashoferi itamenyerewe bijyanye no gukorana na ba nyiri sosiyete zitwara abantu n'Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

    Mu minsi ishize mu Rwanda hakunze kugaragara impanuka ku byinshi ndetse zigahitana abantu. Iherutse guhitana benshi ni iyabaye ku wa 11 Gashyantare 2025, ibereye mu Murenge wa Rusiga Akarere ka Rulindo, igahitana abantu 20 abandi benshi bagakomereka.

    Yari iya bisi nini ya sosiyete International Express, yavaga mu Mujyi wa Kigali yerekeza mu Mujyi wa Musanze, bivugwa ko yari itwaye abagera kuri 52.

    Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije Isi yose bitewe n'uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw'abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi zikabakomeretsa.

    Kuva muri Mutarama kugeza mu Ukuboza 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga 9000 zirimo izahitanye ubuzima bw'abantu 350.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, hagiye gutangira gupima abashoferi b'imodoka zitwara abagenzi ibiyobyabwenge, mu gukaza ingamba zo gukumira impanuka zo mu muhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abashoferi-ba-bisi-bagiye-kujya-bapimwa-ibiyobyawenge

  • Uruhare rwa telefone mu kugabanyiriza umwana… – #rwanda #RwOT

    Nubwo ababyeyi bakoresha telefone igihe gito bari kumwe n’abana babo, iyo bakomeje kuzikoresha  igihe kinini, byongera gutuma bazihugiraho  bakirengagiza abana babo (Technoference). Ibi biza ku isonga mu kugabanya umubano hagati y’umubyeyi n’umwana, bikagira ingaruka ku mikoranire yabo.

    Abashakashatsi batandukanye bagaragaje ingaruka mbi za telefone ku mikurire y’ururimi rw’abana. Umwana akenera ko ababyeyi be bamwitaho cyane cyane igihe kirekire bamara bari kumwe, byumwihariko mbere y’uko ajya ku ishuri. Igihe umubyeyi ahugira muri telefone, ntabwo abona igihe gihagije cyo kuganira n’umwana, bityo bikaba byateza imbogamizi ku mikurire ye mu bijyanye n’ururimi.

     

    Ubushakashatsi bwakozwe mu gihugu cya New Zealand ku bana bari hagati y’amezi 18 na 25 bwerekanye ko hari umubare munini w'abana batagira amagambo menshi bitewe no kuba ababyeyi babo bakoresha telefone igihe kinini. 

    Nanone, ubushakashatsi bwakozwe ku bana b’abanya-Amerika bafite imyaka 2 bwerekanye ko guhagarika ibiganiro kubera guhamagara kuri telefone byatumye abana batabona amahirwe yo kumenya amagambo mashya. Aha, umwana atabona amahirwe yo kumenya amagambo ajyanye n’ibyo ababyeyi babaga bavuze mu gihe bari bakirimo kuganira.

    Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bafite imyaka 3-5 bakunze kubaza ibibazo bike iyo ababyeyi bakoresha telefone, iyo ugereranije n’igihe ababyeyi bari gukora ibindi bikorwa bitari ugukoresha telefone. Gukoresha telefone cyane bituma abana badahabwa igihe cyo kubaza ibibazo, ndetse n’ababyeyi bakabura amahirwe yo kubaha ibisubizo byiza.

    Ababyeyi b'abagore bashobora gukoresha amagambo menshi mu gihe bari kumwe n'abana babo, ariko igihe bagize ikibazo cyo kwita kuri telefone kurenza abana, batakaza aya mahirwe. Ubushakashatsi bwerekanye ko igihe ababyeyi bakoresha telefone, bagira igihe gito cyo kuganira n'abana babo, cyane cyane igihe bahangayikishijwe no gukoresha telefoni.

     

    Abashakashatsi benshi basanze gukoresha telefone mu gihe ababyeyi bari kumwe n'abana babo bigira ingaruka mbi ku buryo ababyeyi basubiza abana babo ku buryo bwihuse. Ubushakashatsi bwakozwe ku mubyeyi w'umuyapani hamwe n'umwana ufite hagati y'amezi 3 na 6 bwagaragaje ko igihe ababyeyi barekera telefone igihe bari konsa abana babo, bakarushaho kumenya igihe umwana arangije konka. Icyakora, igihe bakoreshaga telefone, batamenya neza igihe umwana abimara.

     

    Ubushakashatsi bwinshi bwakozwe ku mubyeyi n'umwana bwerekanye ko igihe ababyeyi bakoresha telefone, bagira igihe gito cyo kuganira n'abana babo, cyane cyane iyo habonetse amatangazo menshi aturutse muri telefoni. Ibi byose bigaragaza ko igihe ababyeyi bahugira muri telefone, umubano wabo n'abana babo ugenda ugabanyuka, bityo bigatuma umwana atamenya kuvuga vuba.

    Nubwo telefone zishobora kugira ingaruka mbi, hari igihe zishobora gufasha mu guteza imbere ururimi. Urugero, kureba amashusho cyangwa gufata amafoto bishobora gufasha ababyeyi n’abana gushyira hamwe mu kiganiro, bituma umwana arushaho kumenya amagambo neza. Ibi byerekana ko ingaruka zo gukoresha telefone ku iterambere ry'ururimi zishobora gutandukana bitewe n’uburyo n'impamvu umuntu akoresha telefone.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152737/uruhare-rwa-telefone-mu-kugabanyiriza-umwana-kumenya-kuvuga-vuba-152737.html

  • Rumaga yahaye icyubahiro Orchestre Les Fellow… – #rwanda #RwOT

    Rumaga amaze iminsi atangiye urugendo rwo gusohora ibisigo bigize Album ye ya kabiri 'Era', ari nako abikorera amashusho mu rwego rwo kubicuruza ku isoko. Ndetse, muri iki gihe yatangiye ibitaramo ngaruka kwezi, aho igitaramo cya kabiri kizaba tariki 21 Werurwe 2025. 

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Rumaga yavuze ko kwifashisha indirimbo 'Sinigeze nkureba nabi' ya Orchestre Les Fellows yashingiye mu kuba ifite amagambo ahuye n'ibitekerezo by'ibyo yavuze muri iki gisigo cye cy'iminota 4 n'amasegonda 21'. 

    Ati 'Ni uko nkunda cyane iriya ndirimbo, kandi yahuraga cyane n'igitekerezo 'cy'inshuti y'amajye'

    Akomeza ati 'Iyi ndirimbo 'Sinigeze nkubwira nabi', ni imwe mu ndirimbo za Orchestre Les Fellwos nkunda, bityo nkora igitekerezo ya 'Inshuti y'amajye' numvise hari uruhare yagira mu gitekerezo niko kuyikoresha.'

    Mu buryo bw'amajwi (Audio), iki gisigo cyakozwe na Popiyeeh, ni mu gihe amashusho yakozwe na Fabrice afatanyije na Bonheart ndetse na Manzi. Ni mu gie Mignonne Rusanganwa, ariwe wagaragaje uburyo aya mashusho yakorwamo (Script).

    Orchestre Les Fellows yamamaye mu bihangano binyuranye, ndetse bamwe mu bahanzi bo muri iki gihe barimo na Junior Rumaga bifashisha inganzo yabo.

    Iri tsinda ry’abahanzi ryashinzwe mu 1973 n’abasore bakiri bato, bamwe bakomoka mu Rwanda, abandi baturutse mu bihugu by’ibituranyi. Iri tsinda ryamenyekanye cyane mu myaka ya za 1980 kubera umuziki waryo w’umwimerere, ukaba warakunzwe mu bitaramo bitandukanye byabereye mu Rwanda.

    Mu ndirimbo zabo zakunzwe cyane harimo “Brigitte”, “Karolina”, “Marceline”, “Mwana nakunze”, “Yewe Mukobwa”, n’izindi nyinshi. Izi ndirimbo zagaragazaga ubuhanga mu myandikire no mu miririmbire, bikaba byaratumye Orchestre Les Fellows iba imwe mu matsinda akomeye mu mateka y’umuziki nyarwanda. 

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iri tsinda ryahuye n’ibibazo bitandukanye byatumye rigenda ricogora. Gusa, mu mpera za 2018, bamwe mu bari bagize Orchestre Les Fellows bafatanyije n’abahanzi bakiri bato, biyemeje kongera kuzahura iri tsinda hagamijwe gusubizaho umuziki w’umwimerere no kugarura ibitaramo by’imbaturamugabo nk’ibyabayeho kera.

    Kuri ubu, Orchestre Les Fellows ivuguruye ikorera ibitaramo bitandukanye mu Rwanda, ikaba ifite intego yo gukomeza gusigasira umuco n’umuziki nyarwanda binyuze mu ndirimbo zabo za kera ndetse n’izindi nshya bahanga. Ushobora kumva zimwe mu ndirimbo zabo kuri shene yabo ya YouTube.

    Junior Rumaga yatangaje ko yifashishije amagambo y'indirimbo ya Les Fellows, kubera ko ahuye n'igitekerezo yashyize mu gisigo cye 'Inshuti y'amajwe'

     

    Rumaga yavuze ko akomeje urugendo rwo gukorera amashusho ibisigo bigize Album ye 'Era'

    KANDA HANO UBASHE KUMVA IGISIGO 'INSHUTI Y'AMAJYE' YA JUNIOR RUMAGA

    “> 

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘SINIGEZE NKUREBA NABI’ YA ORCHESTRE LES FELLOWS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152745/rumaga-yahaye-icyubahiro-orchestre-les-fellows-mu-gisigo-cye-gishya-video-152745.html

  • Perezida Kagame yakomoje ku kibazo cyubwiyon… – #rwanda #RwOT

    Iyi nama y’iminsi itatu iri kubera mu Rwanda, iri kwiga ku iterambere ry’urwego rw’imari n’imitangire ya serivisi zifashishije ikoranabuhanga, yitabiriwe n’abasaga 3000 barimo abayobozi mu nzego zitandukanye, abashoramari na ba rwiyemezamirimo mu rwego rw’imari muri Afurika.

    Perezida Kagame watangije iyi nama kuri uyu wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2025, yavuze ko ba rwiyemezamirimo bakwiye gutekereza byagutse mu cyerekezo gikwiye.

    Yagize ati: 'Abaturage bacu bakiri bato ni gihamya ko Afurika ishobora guhangana n'Isi ndetse ikihangira ibishya. Mu myaka ishize, ibigo bitanga serivisi z'ikoranabuhanga byikubye gatatu. Ibi bigo byahinduye urwego rw'imari by'umwihariko binyuze mu kohererezanya amafaranga kuri telefoni.''

    Evelyn Kaingu uyobora Ikigo Lupiya gikoresha ikoranabuhanga ry'ubwenge bukorano mu gutanga inguzanyo no kwishyurana yavuze ko yagitangije mu gufasha urubyiruko rutabonaga ingwate.

    Ati: 'Njye na mugenzi wanjye twakoresheje 500$ twatangije iyi gahunda yo kubaka banki izajya ifasha abakora ishoramari rito kubona inguzanyo, ishoramari no kwishyurana.''

    Mu ijambo rye, Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu kubaka ibikorwaremezo bishingiye ku ikoranabuhanga no kongera ubumenyi mu kurikoresha.

    Ati: 'Gushyiraho uburyo butuma ishoramari ryaguka bikwiye kuba icya mbere twibandaho. Tugomba gukorera hamwe mu kurwanya ibyaha bikorerwa ku ikoranabuhanga.''

    Perezida Kagame yavuze ko abayobozi ari bo bakwiye kwita ku kibazo cy'ubwiyongere bw'urubyiruko rujya gushaka akazi hanze y'Umugabane wa Afurika. Ati: 'Ntibakwiye kubinengerwa. Ntekereza ko twe abayobozi aritwe dukwiye kwemera kunengwa.''

    Yagaragaje ko hari amahirwe menshi yava mu gukorana hagati ya Leta n'abikorera ndetse no guteza imbere ikoranabuhanga ry'ubwenge bw'ubukorano, AI.

    Ati: 'Icy'ingenzi cyane ni uko dukeneye gukorera hamwe nk'ikipe mu kubaka ahazaza hahuriweho. Nizeye ko turi kugana mu cyerekezo gikwiye.''

    Ni mu gihe Umunyamabanga Mukuru w'Isoko Rusange rya Afurika, Wamkele Keabetswe Mene, yashimangiye ko u Rwanda ari Igihugu cy'icyitegererezo mu gushyira mu bikorwa imishinga itandukanye. 

    Ati: 'Mu mwaka ushize, nasuye u Rwanda inshuro esheshatu kandi impamvu yabyo iroroshye kuko iki Gihugu imvugo yacyo ni yo ngiro.''

    Inama y’Ikoranabuhanga mu by’Imari (Inclusive FinTech Forum) itegurwa n'Igicumbi Mpuzamahanga cya Serivisi z'Imari n'Amabanki cya Kigali (KIFC), Ikigo Elevandi gikora ibijyanye n'ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n'ibigo by'imari na Banki Nkuru y'Igihugu, BNR.


    Perezida Kagame yongeye kugaragaza urubyiruko nk’inkingi ya mwamba mu iterambere rya Afurika no kwihangira udushya

    Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’urubyiruko rujya gushakira akazi mu mahanga kireba ubuyobozi

    Inama Mpuzamahanga ya IIF y’iminsi itatu iri kubera mu Rwanda, iri kwiga ku iterambere ry’urwego rw’imari n’imitangire ya serivisi zifashishije ikoranabuhanga 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/152746/perezida-kagame-yakomoje-ku-kibazo-cyubwiyongere-bwurubyiruko-rujya-gushaka-akazi-mu-mahan-152746.html