Blog

  • APR FC yavuze impamvu itasubiranye Hakizimana Muhadjiri #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC buvuga ko impamvu butakiriye Muhadjiri ari uko buri mukinnyi wese usohotse muri APR FC neza agiye gukina hanze y’u Rwanda atari ihame ko iyo agarutse mu Rwanda ahita asubira muri iyi kipe.

    Hakizimana Muhadjiri yatandukanye na APR FC Umwaka ushize wa 2019 agiye muri UAE mu ikipe ya Emirates Club, muri Gicurasi ni bwo uyu musore yahamije ko yatandukanye n’iyi kipe.

    N’ubwo bandukanye muri Gicurasi 2020, byari byatangiye kuvugwa ko ashobora gutandukana n’iyi kipe mu ntangiriro z’uyu mwaka, ubuyobozi bwa APR FC icyo ihe binyuze kuri visi perezida wa yo Maj. Gen Mubaraka Muganga bwatangaje ko Muhadjiri yatandukanye neza n’ikipe ndetse ko ari ku rutonde rw’abakinnyi batanze, bityo bishoboka ko yayigarukamo mu gihe yaba atandukanye n’ikipe ye ya Emirates Club.

    Nyuma yo kugaruka mu Rwanda abantu bari biteze ko uyu mukinnyi bitewe n’uburyo yatandukanye na APR FC ahita ayisinyira, gusa siko byagenze kuko byagiye bivugwa ko iyi kipe y’ingabo z’igihugu itamwifuza, ubu ari mu biganiro bya nyuma na Rayon Sports.

    Umunyamabanga wa APR FC, Rtd. Lt. Col. Sekaramba Sylvestre, ku Cyumweru ubwo berekanaga abakinnyi bashya, yavuze ko n’ubwo Muhadjiri yavuye muri iyi kipe neza ariko atari ihame ko buri mukinnyi wese uvuyemo neza ahita ayigarukamo.

    Yagize ati“APR FC ni umuryango, ushobora gusohokamo wagaruka tukakwakira, ariko ntabwo bihita byikora ako kanya kuko si ihame. Hari igihe usohoka wagaruka tugasanga ntabwo uri ku rwego twifuza.”

    Amakuru avuga ko ubuyobozi bwa APR FC bwo bwari bwiteguye kwakira uyu mukinnyi bitewe n’ubushobozi bwe ndetse n’uko yatandukanye n’iyi kipe neza imugurishije, gusa umutoza mukuru Adil Erradi akaba yaravuze ko atari mu bakinnyi akeneye cyane ko yifuza kugumana ikipe ye yari imaze kumenyerana akongeramo abakinnyi bakiri bato.

    Ngo si ihame ko umukinnyi wese watandukanye na APR FC neza ahita ayigarukamo

    source http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-yavuze-impamvu-itasubiranye-hakizimana-muhadjiri

  • Nicki Minaj agiye kwibaruka imfura (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Umuraperikazi Onika Tanya Maraj wamamaye mu muziki nka Nicki Minaj, yatangaje ko ari kwitegura kwibaruka umwana we wa mbere agiye kubyarana na Kenneth ’Zoo’ Petty barushinze umwaka ushize.
  • Gakenke: Abangavu basobanuriwe uburenganzira bahabwa n’itegeko ryo gukuramo inda ntibibagireho ingaruka #rwanda #RwOT

    Abana b’abakobwa bagera ku 100, babyaye bari munsi y’imyaka 18 bo mu Karere ka Gakenke, basobanuriwe uburenganzira bafite ku itegeko ryo gukuramo inda mu buryo bwemewe n’amategeko.
  • Nyagatare: Polisi yafashe abibaga sima yubakishwaga ibyumba by’amashuri #rwanda #RwOT

    Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Nyakanga yafashe abantu batatu bari bamaze kwiba imifuka 21 ya sima yubakishwaga ibyumba by’amashuri mu murenge wa Musheri.
  • Covid-19: indi midugudu itatu 3 yo muri nyarugenge yashyizwe muri gahunda ya guma murugo. #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize muri gahunda ya Guma mu Rugo imidugudu itatu yo mu Murenge wa Muhima mu gihe umwe mu yari yarashyizwe mu kato mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo wo wagakuwemo.

    Itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, rivuga ko guhera kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, Imidugudu itatu yo mu Kagari ka Tetero mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge, “ishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nibura mu gihe cy’iminsi 15”.

    Iyo midugudu ni:
    Umudugudu wa Tetero
    Umudugudu w’Indamutsa
    Umudugudu w’Intiganda

    Mu midugudu yari isanzwe muri iyi gahunda harimo umwe wayikuwemo ariwo wa Kadobogo mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.

    Naho iyagumye muri gahunda ya Guma mu Rugo yari iyisanzwemo,
    yo ni:
    Kamabuye, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro
    Zuba, mu Kagari ka Nyarurama, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro
    Nyenyeri (igice cyo hepfo y’umuhanda cy’amasibo 13), akagari ka Bwerankori, Umurenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro

    Ibi bice bishyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere abantu 47 basanganywe Coronavirus bituma umubare w’abanduye mu Rwanda ugera ku 1629.

    Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abo bantu ari ‘abarwayi bari mu gace kari kwitabwaho by’umwihariko muri Kigali hapimwa abantu benshi.’’

    Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yavuze ko abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye nubwo hari aho byagaragaye ko hari abatambara udupfukamunwa, aho utubari twakoraga, abaterana ariko ku bufatanye n’inzego zirimo Polisi y’igihugu byagiye bifatirwa ingamba.

    The post Covid-19: indi midugudu itatu 3 yo muri nyarugenge yashyizwe muri gahunda ya guma murugo. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/covid-19-indi-midugudu-itatu-3-yo-muri-nyarugenge-yashyizwe-muri-gahunda-ya-guma-murugo/

  • Kigali : Umudugudu umwe wakuwe muri Guma mu rugo hashyirwamo itatu #rwanda #RwOT

    Guhera kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, umudugudu wa Kadobogo Akagari ka Kigali umurenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge wakuwe muri gahunda ya Guma mu rugo warimo kuva tariki 26 Kamena.

    Imidugudu ya Kamabuye na Zuba yo mu Kagari ka Nyarurama ; umurenge Kigarama mu karere ka Kicukiro n’ Umudugudu wa Nyenyeri wo mu Kagari ka Bwerankori mu Murenge wa Kigarama mu karere ka Kicukiro yagumishijwe muri Guma mu rugo.

    Imidugudu ya Tetero, Indamutsa n’Intiganda yo mu kagari ka Tetero umurenge wa Muhima mu karere ka Nyarugenge yashyizwe muri guma mu rugo mu gihe cy’iminsi 15 ishobora kongerwa.

    Umudugudu ushinzwe muri guma mu rugo, inzira ziwusohokamo zishyirwaho ibimenyetso zikanashirwaho abapolisi kugira ngo hatagira uwusohokamo.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abatuye mu midugudu yashyizwe muri guma mu rugo kubahiriza amabwiriza abigenga, inasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.

    Abaturarwanda bose barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi uwiketseho ibimenyetso agahamagara 114 agapimwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase ku munsi w’ejo yavuze ko Leta idafite impungenge zo kubona ibitunga abashyizwe muri guma mu rugo ko ahubwo ifite impungenge z’abashobora gushyira muri guma mu rugo ntibubahirize amabwiriza ayigenga.

    Mu mezi ane ashize koronavirusi igeze Minisiteri y’Ubuzima imaze gukoresha arenga miliyoni 60 z’amadorali mu guhangana nayo.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Imidugudu-3-yashyizwe-muri-Guma-mu-rugo-hakurwamo-umwe

  • Indi midugudu itatu yo mu Mujyi wa Kigali yashyizwe muri Gahunda ya Guma mu Rugo #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize muri gahunda ya Guma mu Rugo imidugudu itatu yo mu Murenge wa Muhima mu gihe umwe mu yari yarashyizwe mu kato mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo wo wagakuwemo.
  • Coronavirus: Ihumure ku batuye Isi riturutse mu kigo cya Biotech Synairgen kiri kugerageza umuti uri gutanga icyizere – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Mu gihe urugamba rugeze ahakomeye ndetse benshi bari gukanura nk’abatsinzwe, kurundi ruhande hari abari kugerageza ibishoboka byose ngo barokore ikiremwamuntu. Kuri iyi nshuro uruganda rwitwa Biotech Synairgen rwo mu Bwongereza ruri kugeregeza umuti wifitemo protein ndetse bivugwa ko utanga icyizere cyo kuba wakiza Covid-19.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9ad91de8c11e8d7822b7da2ab5c189175abf5453fb5fd5cd91ef54fb48bc2b7471a314e134d44ad2ba286d21d4d824cfca2fb8ea6bf8fca35ac96a12ed5ae549509f0c48aaf0f2098c7bb473ca0570c8c91efab25c45b1245bc04effb237c5224d61e50ffa173fd3b34a

  • Chinese President Calls Zambian Counterpart Over #COVID-19 #rwanda #RwOT

    Chinese President Xi Jinping held a telephone conversation with Zambia’s counterpart, Edgar Lungu, and discussed how the two countries can continue to support each other in the fight against coronavirus.

    President Jinping noted that the virus has caused a serious crisis and remains a big test for the world.

    He told President Lungu that in the face of the epidemic, the two countries should “stand firm and stand together, and stand together and fight side by side.”

    “African countries including Zambia have given us valuable support in China’s fight against the epidemic,” he said.

    He also said that China has been providing material assistance, sharing experience in prevention and control, and helping African countries improve their ability and control.

    “I have repeatedly called for increased support for African countries. China is stepping up the implementation of the relevant measures and will continue to do its best to support African countries such as Zambia in their efforts to fight against the disease and restore economic and social development,” Jinping said.

    He also requested President Lungu to support Chinese citizens in Zambia.

    Langu said that Zambia values China’s friendship and thanks to China for the valuable support given to Zambia’s economic development over the years.

    He lauded Jinping’s initiative of China-Africa solidarity against the pandemic.

    source https://taarifa.rw/chinese-president-calls-zambian-counterpart-over-covid-19/

  • In Malawi, Residents Use Debit Cards, Mobile Money, To Pay For Water #rwanda #RwOT

    Mayamiko Nkoloma, a Malawian lecturer in Telecommunications at the University of Malawi has changed the lives of city dwellers in Lilongwe.

    The 2018 ITU telecom world global SME award winner for the greatest social impact developed an electronic system, iMoSyS, that allows residents to pay for water at kiosks electronically.

    His product, the e-Madzi (e-water) requires residents to use their credit cards or MoMo to pay for water.

    The project has been implemented in communal water points in peri-urban areas. The initiative can, however, limit the have-nots’ access to water. Social activists have criticized the innovation saying that it robs residents of the right to water.

    Apart from kiosks, the innovation is now being used in homes for personal water consumption.

    Those who support the innovation say it has helped them stop paying for water stolen or lost before reaching their homes.

    Meanwhile, residents say the innovation helps them minimize spread of Coronavirus because they don’t have to exchange cash while paying for the water.

    source https://taarifa.rw/in-malawi-residents-use-debit-cards-mobile-money-to-pay-for-water/