Blog

  • Kigali : Habonetse abarwayi bashya 24 bafite coronavirus, menya uko bigahaza mu karere #rwanda #RwOT

    Abarwayi bashya babonetse barimo 24 MINISANTE ivuga ko ari abo mu bice byo mu mujyi wa Kigali biri kwitabwaho by’umwihariko. Ni ibice byasubijwe muri gahunda ya guma mu rugo. Abandi barwayi babiri babonetse mu karere ka Kirehe.

    Ibi byatumye abamaze kwandura baba 1655, abakize baba 848, abamaze gupfa ni batanu, abakirwaye ni 802, ibipimo bimaze gufatwa ni 221 039.

    Mu isi abamaze kwandura ni 15,097,696, abapfuye ni 619,560 abakize ni 9,115,482.

    Mu bihugu by’abaturanyi :

    Uganda , abamaze kwandura ni 1,072 abakize ni 958, abakirwaye ni 114 abapfuye ni 0. Burundi : abanduye bose ni 328, abakize ni 207, abakirwaye ni 120, hapfuye umwe, Tanzania : Abanduye ni 509, abakize ni 183, abakirwaye ni 305, abapfuye ni 21. RDC, abanduye ni 8,534 abakize ni 4,528, abakirwaye ni 3,810 abapfuye ni 196.

    Leta y’u Rwanda ivuga ko yiteguye neza kwita ku barwayi b’iki cyorezo mu gihe bakwiyongera kuko hari ibitanda ibihumbi 3 byateganyijwe kwakira abanduye.

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko abanyarwanda benshi bari kugerageza kwitwararika iki cyorezo gusa ngo na bake bagerageza kunaniza polisi bazananirwa mbere yayo igume mu kazi.

    Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye abatuye mu midugudu yashyizwe muri guma mu rugo kubahiriza amabwiriza abigenga, inasaba inzego z’ibanze n’iz’umutekano gukurikirana uko bishyirwa mu bikorwa.

    Abaturarwanda bose barasabwa kubahiriza amabwiriza yo kwirinda koronavirusi uwiketseho ibimenyetso agahamagara 114 agapimwa.

    Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof SHYAKA Anastase ku munsi w’ejo yavuze ko Leta idafite impungenge zo kubona ibitunga abashyizwe muri guma mu rugo ko ahubwo ifite impungenge z’abashobora gushyira muri guma mu rugo ntibubahirize amabwiriza ayigenga.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/article/Kigali-Habonetse-abarwayi-bashya-24-bafite-coronavirus-menya-uko-bigahaza-mu-karere

  • U Rwanda rwahombye miliyari 76 Frw nyuma y’inama 70 zasubitswe kubera COVID-19 #rwanda #RwOT

    Leta y’u Rwanda yahombye agera kuri miliyoni 80 z’amadolari ya Leta Zunze za Amerika, akabakaba miliyari 76 mu mafaranga y’u Rwanda bitewe n’inama 70 zagombaga kubera mu gihugu zasubitswe kubera ingamba zo kwirinda COVID-19.
  • Ikinyobwa cya Mburwa mu isura nshya y’uburyohe #rwanda #RwOT

    Abakunzi b’ikinyobwa cya Mburwa, gikorwa n’uruganda Mburwa Production bongeye gushyirwa igorora, aho iki kinyobwa cyaje mu isura nshya y’icupa( Canette) ikozwe mu buryo bwa gihanga kandi bwizewe mu mutekano usesuye, budashobora kwiganwa ndetse n’iki kinyobwa ubwacyo kikaba cyizewe mu buziranenge.

    Munyankumburwa Jean Marie, ukuriye uruganda Mburwa Production yabwiye intyoza.com ko iki kinyobwa kije kiri ku rwego rwo hejuru kuko cyahinduwe mu buryo bwa gihanga kandi bwujuje ubuziranenge ngo kirusheho kunogera no kuryohera abagifata muri rusange.

    Ni ikinyobwa cyije mu isura nshya kubigeze kumva iri zina [Mburwa] mbere, kikaba kandi cyashyizwe no mu icupa-Canette bishya, kandi byose byizewe mu mutekano waba uw’ikinyobwa n’icupa.

    Munyankumburwa, avuga ko iki kinyobwa cyahinduwe kigakorwa mu buryo gishobora kubikwa igihe kirekire, kigakorwa kandi mu buryo bucyongerera uburyohe burushije ubwari busanzwe kandi noneho ukaba ushobora no kukigura ukagenda ukinywa nta ngurane y’icupa kuko kiri muri Kanete(Canette).

    Iki kinyobwa, gifite umwihariko ugitandukanya n’ibindi haba mu buryohe ndetse no mu buryo bw’ibyo umubiri ukeneye kuko bimwe mu bikigize birimo Tangawizi, ubuki, amazi n’ibindi utashidikanya ko ari nkenerwa no mu buzima busanzwe.

    Ikinyobwa cya Mburwa, gikorerwa mu Karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, Akagari ka Ruyenzi. Nyuma yo gushyirwa muri Canette, ubu cyatangiye kugera hirya no hino mu gihugu ku basanzwe bakizi n’abandi bashaka kumva ikinyuranyo cy’uburyohe nyabwo. Ni ikinyobwa kandi kinongerera umubiri imbaraga n’akanyabugabo mu buryo budashidikanywaho.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/ikinyobwa-cya-mburwa-mu-isura-nshya-yuburyohe/

  • Kigali yongeye kuza ku isonga mu bantu bafite Covid-19, ikurikirwa na Kirehe #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 21 Nyakanga 2020, yatangaje imibare y’abantu 26 basanzwemo icyorezo cya Covid-19 mu bipimo 7,039 byafashwe mu masaha 24 ashize. Kigali niyo ifite benshi kuko ifitemo 24 mu gihe Kirehe ifite babiri.

    Dore uko imbonerahamwe y’umunsi ibigaragaza;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/kigali-yongeye-kuza-ku-isonga-mu-bantu-bafite-covid-19-ikurikirwa-na-kirehe/

  • Umuyobozi wa Gereza ya Mageragere arafunze kuko yemeye ko abarimo murumuna wa Gen. Patrick Nyamvumba basurwa #rwanda #RwOT

    Taliki 17 Kamena, 2020 nibwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge habereye urubanza ruregwamo Chief Superintendent of Prisons, Camille Zuba wayoboraga Gereza ya Nyarugenge iri mu Murenge wa Mageragere.

    Ubushinjacyaha buvuga ko taliki ya 25 Gicurasi 2020, CSP Camille Zuba yatanze itegeko ry’uko abacungagereza ya Nyarugenge bemerera abantu babiri gusura Robert Nyamvumba uyu akaba ari umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba.

    Abahawe ubwo burenganzira mu bihe bitari byemewe gusurwa muri za Gereza z’u Rwanda kubera kwirinda COVID-19 ni umugore wa Robert Nyamvumba na mushiki we.

    Muri ibyo bihe Urwego rw’Amagereza n’imfungwa mu Rwanda rwari rwarasohoye amabwiriza agenewe gukumira ikwirakwira ry’ubwandu bwa COVID-19 abuza abantu gusura ababo bafunzwe.

    Ubushinjacyaha bwatubwiye kandi ko uwo munsi CSP Camille Zuba yatanze itegeko ry’uko indi mfugwa yitwa Hakizimana Aimée na we asurwa n’umugore we.

    Muri ibyo bihe kandi uyu Mucungagereza Mukuru bivugwa ko yemeje ko Umupolisi ufite ipeti rya Chief Superintendent of Police, na we asura umugore we kandi bitari byemewe n’amabwiriza yo kwirinda Coronavirus.

    Ubushinjacyaha bumurega ko yafashije abafungwa bagahabwa amafaranga yo kwifashisha muri gereza kandi bitemewe.

    Kopi y’urubanza ifite paji 11 UMUSEKE ufite, ivuga ko Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko ko CSP Camille Zuba afungwa iminsi 30 kugira ngo igihe bumushakiye bamubone.

    Buvuga ko bugikora iperereza, ko arekuwe yabangamira iryo perereza.

    Ubwo yireguraga mu rubanza rwe, CSP Camille Zuba yavuze ko nta perereza yakwica kuko atakiri Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge.

    Yahakanye ibyaha byose aregwa n’Ubushinjacyaha, avuga ko mu mategeko ya Gereza amafaranga yemewe, ahubwo ikitemewe ari ukuyinjiza muri Gereza kuko haba hari abacungagereza bashinzwe imibereho myiza y’abafungwa bafata ayo mafranga bakayandika kumufungwa wasuwe kugira ngo amufashe.

    Mu byo ayo mafaranga afashamo umufungwa harimo kugura ibiryamirwa n’ibindi umufungwa akenera byunganira ifunguro bagenerwa buri munsi.

    Ati : “Ibyo byose ntabwo biba muri gereza byizanirwa n’abafungwa. Ibi kandi nibyo byakozwe kandi biremere mu mategeko ya gereza zacu.”

    CSP Camille Zuba yabwiye Urukiko ko kuba yararetse muri gereza hakinjira matela n’amashuka ndetse n’ibikoresho by’isuku nta cyaha yakoze abona gikwiye kumuheza muri Gereza.

    Me Ngarambe Raphael wunganira CSP Camille Zuba yabwiye Urukiko ko ingingo ya 8 yatanzwe n’Ubushinjacyaha itahabwa ishingiro kuko ubufasha CSP Zuba yatanze nta ndonke yabonyemo.

    Ati : “Icyo ubushinjacyaha bwise icyaha k’itonesha nta tonesha ryabayeho kuko iyo ngingo ihanwa n’icyaha cya ruswa kandi nta ruswa yabayeho. Ibyo umukiriya wange yakoze nta mategeko ya Gereza yishe nta n’amategeko asanzwe yishe.”

    Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho icyaha kimwe gusa :

    1.Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti, urwango, ikimenyane cyangwa icyenewabo. Iki cyaha giteganywa kandi gihanishwa ingingo ya 8 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

    Uru rubanza rwasomwe kuri 19 Kamena, 2020, icyo gihe Urukiko rwategetse ko CSP Camille Zuba afungwa by’agateganyo iminsi 30.

    CSP Camille Zuba na Me Ngarambe Raphael bahise bajururira icyemezo cy’Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge bajuririra Ururiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ubujurire bwabo bugera muri uru rukiko taliki 03 Nyakanga, 2020.

    Taliki 13 Nyakanga, 2020 nibwo hari hateganyijwe urubanza ku ishingiro ry’ubujurire bwa CSP Zuba ariko rurasubikwa kubera impamvu z’ikoranabuhanga (riri kwifashishwa muri ibi bihe bya coronavirus), rwimurirwa kuwa 17 Nyakanga, 2020 nabwo rurasubikwa kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga rwongera kwimurirwa ku wa 23 Nyakanga, 2020.

    Mu nkiko zitandukanye muri iki gihe cya Covid-19 hagaragara ikibazo cy’ikoranabuhanga ritagenda neza bigakerereza iburanisha ndetse rimwe na rimwe bigatuma imanza zisubikwa.

    CSP Camille Zuba ni we Muyobozi mukuru mu bacungagereza ufunzwe akajya muri Gereza azira gusurisha umufungwa mu buryo bunyuranije n’amategeko.

    Chief Superintendent of Prisons, (CSP), Camille Zuba yinjiye mu rwego rw’igihugu rw’amagereza, RCS muri 2014 avuye mu Ngabo z’u Rwanda. Icyo gihe yari afite ipeti rya Captain.

    Yari amaze imyaka itandatu ari Umuyobozi mu magereza atandukanye mu Rwanda, yayoboye Gereza ya Rwamagana, Gereza ya Rubavu, Gereza ya Huye, Gereza ya Gicumbi na Gereza ya Nyarugenge.
    http://dlvr.it/Rc4B8M

  • Tom Byabagamba’s Case Adjourned #rwanda #RwOT

    Rwanda Military court said Tuesday that it had adjourned Tom Byabagamba’s trial. Details are underway for the new date set for hearing.

    In April, Byabagamba was arraigned before the military court for additional charges committed while in detention.

    According to RDF, the former head of the Republican Guard attempted to bribe his way out of the military prison and that more people involved are being investigated.

    “Col Byabagamba is suspected of criminal activities related to attempt to commit corruption and attempt to escape from a prison,” RDF said in a statement in April.

    “Suspected criminal activities committed by Colonel Tom Byabagamba and his inside and outside accomplices are being thoroughly investigated,” the military said.

    During his hearing, the court is expected to be taken through the process of Byabagamba’s plan to escape from prison- in 2016; he was sentenced to 21 years in prison by the Military High Court.

    However, in December 2019, the Court of Appeal reduced his sentence to 15 years and stripped him off his military rank of colonel.

    Byabagamba was found guilty of inciting insurrection or trouble amongst the population, and tarnishing the image of the country or Government.

    Byabagamba was also found guilty of willfully concealing objects that would facilitate the execution of a crime, and contempt of the national flag.

    He is also his co-accused with Brig Gen (Rtd) Frank Rusagara. The brothers-in-law were found guilty of inciting rebellion against the established government while Byabagamba was also found to have disrespected the national flag and Rusagara for illegal possession of arms.
    http://dlvr.it/Rc4B9z

  • INTWARI Y’URUKUNDO: Diamond Platnumz na Wema Sepetu batunguye benshi #rwanda #RwOT

    Diamond Platnumz na Wema Sepetu bakanyujijeho mu rukundo, bakaba bari bamaze igihe kinini baratandukanye, aba bombi batunguye benshi ubwo babyinanaga mu gitaramo cya Zuchu.

    Tariki ya 18 Nyakanga 2020, Tanzania mu mujyi wa Dar es Salaam muri Milimani City hari habaye igitaramo cya Zuchu cyateguwe na Wasafi ya Diamond mu rwego rwo guha ikaze uyu muhanzikazi muri iyi nzu itunanya umuziki.

    Muri iki gitaramo Zuchu yaririmbye indirimbo 7 zizaba ziri kuri Album ye, ni igitarmo cyahawe izina rya ‘I’m Zuchu, Nashukuru Asante.’

    Muri iki gitaramo Diamond akaba yaratunguranye ajya ku rubyiniro abyinana na Wema Sepetu wahoze ari umukunzi we, ibi byabaye ubwo Mbosso wari waje gufasha Zuchu muri iki gitaramo yari agezweho aririmba indirimbo ye ‘Hodari wa Mapenzi’ cyangwa ‘Intwari y’Urukundo’ mu kinyarwanda.

    Iyi ndirimbo Diamond yabyinanye na Wema Seoetu nyuma aza kubyinana na Hamisa Mobeto na we wahoze akundana n’uyu muhanzi. Diamond na Wema batunguye benshi ubwo babyinanaga ‘Hoadri wa Mapenzi’ Diamond na Zuchu wari wateguriwe igitaramo
    http://dlvr.it/Rc4BCB

  • Kuva kuri Air Rwanda: Urugendo rutangaje rw’ukwaguka kwa RwandAir #rwanda #RwOT

    Bavakure! Ni izina umubyeyi w’umunyarwanda yise umwana we. Ni naryo umuntu yaha Sosiyete y’Indege y’u Rwanda kubera uburyo yagutse mu buryo butangaje ikaba uyu munsi ari imwe mu zikomeye kuri uyu mugabane ndetse ifite intego zo kuba ikirango cya Afurika mu gihe kiri imbere.
  • Patient Bizimana agiye kuba uwa mbere uririmba izihimbaza Imana ugaragaye muri Iwacu Muzika Festival #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Patient Bizimana uzwi mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana agiye kubimburira abandi bahanzi mu kuba ariwe wa mbere ugiye kugaragara mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival mu bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.
  • Uko wasohoka mu isayo y’amadeni y’umurengera #rwanda #RwOT

    Ubuzima bw’abantu ni magirirane. Kunganirana no gufashanya ubisanga mu mateka y’ikiremwamuntu kuva mu myaka ya cyera cyane. Kugurizanya amafaranga ni kimwe mu biranga ubwo bufatanye buranga abantu hirya no hino ku isi.