Blog

  • Jules Ulimwengu mu muryango ugaruka muri Sunrise FC #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w’umurundi wahoze akinira Rayon Sports avuye muri Sunrise FC, Jules Ulimwengu yagarutse muri iyi kipe nyuma yo kudahirwa muri Guinea Bissau.

    Uyu rutahizamu yahoze akinira Sunrise aza gutandukana na yo mu ntangiriro za 2019 aho yerekeje muri Rayon Sports ayisinyira umwaka n’igice.

    Ntibyakunze ko arangiza amasezerano yari yayisinyiye kuko nyuma yo usoza amezi 6, uyu mukinnyi mu mpeshyi ya 2019 yagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi bakinaga nk’abanyarwanda ariko babonye indangamuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yaje kuyisubiza ahita yisubirira iwabo mu Burundi.

    Uyu rutahizamu yahise ajya kugerageza amahirwe mu Bushinwa icyorezo cya COVID-19 kimukurayo, ubu akaba yari muri Guinea Bissau nabyo byaranze.

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu musore yamaze kumvikana na Sunrise FC yagiriyemo ibihe byiza kuba yayigarukamo, ndetse bivugwa ko yanamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2.

    Ubuyobozi bwa Sunrise nta bintu byinshi bwifuza gutangaza ku igaruka ry’uyu mukinnyi cyane ko bo bemeza ko bitararangira.

    Amakuru avuga ko Jules Ulimwengu yarangije no gushyira umukono ku masezerano y’iyi kipe ndetse na avance kuri recruitment yayihawe, igisigaye ni uko agera mu Rwanda aho yitezwe mu cyumweru gitaha.

    Jules Ulimwengu akaba yaba yiyongereye ku bakinnyi nka Ndayishimiye Celestin basinyiye iyi kipe, rutahizamu w’umugande Yefesi na we umutoza aherutse kwemeza ko bamusinyishije.

    source http://isimbi.rw/siporo/article/jules-ulimwengu-mu-muryango-ugaruka-muri-sunrise-fc

  • Kamonyi : Umugore akurikiranweho kwica umugabo we akoresheje umuhini #rwanda #RwOT

    Mwizerwa Rafiki, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko mu masaha y’igicuku ahagana saa sita, abaturage bahuruje ubuyobozi nyuma yo kumva urusakuru mu rugo rw’umugabo witwa Bwanakeye Alexis w’imyaka 34 n’umugore we Isezerano Sarah w’imyaka 26 y’amavuko, bahagera bagasanga uwo mugabo yishwe bigaragara ko haba hakoreshejwe umuhini ndetse hagakekwa umugore we.

    Mwizerwa Rafiki yatangarije ikinyamakuru Ukwezi ko uwo mugore ubusanzwe avuka mu karere ka Karongi naho umugabo bikagaragara ko akomoka mu karere ka Huye hashingiwe ku byangombwa byabo, bakaba bari bamaze amezi 8 bageze muri aka gace ariko muri icyo gihe ngo nta makuru y’imibanire mibi yabo ubuyobozi bwigeze bumenyeshwa.

    Kugeza ubu uwo mugore yatawe muri yombi akaba afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Runda mu gihe iperereza rimukorwaho rikomeje, naho umurambo wa nyakwigendera ukaba wajyanywe ku bitaro bya Kacyiru kugirango ukorerwe isuzuma rizifashishwa mu iperereza ryisumbuyeho.

    Uyu mugore niwe bikekwa ko yaba yipfakaje akica umugabo we

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kamonyi-Umugore-akurikiranweho-kwica-umugabo-we-akoresheje-umuhini

  • Audi Apologises For ‘Insensitive’ Advert Featuring Girl Eating Banana #rwanda #RwOT

    German carmaker Audi has apologised for an advert showing a little girl leaning on the front of a high-performance car while she eats a banana.

    The advert, promoting the Audi RS 4 Avant, was posted on the company’s official Twitter account and attracted criticism from some social media users who described it as “sexually suggestive”, “strange” and “creepy”.

    Some critics pointed to the ad’s slogan, which reads: “Lets your heart beat faster – in every aspect.”

    Audi said the advert was a “mistake”, tweeting: “We hear you and let’s get this straight: We care for children.

    “We sincerely apologise for this insensitive image and ensure that it will not be used in future.”

    We hear you and let’s get this straight: We care for children. The Audi RS 4 is a family car with more than thirty driver assistance systems including an emergency break system. That’s why we showcased it with various family members for the campaign. (1/3) pic.twitter.com/XAeIjszUWQ

    — AudiOfficial (@AudiOfficial) August 3, 2020

    We hoped we could convey these messages, showing that even for the weakest traffic participants it is possible to relaxingly lean on the RS technology. That was a mistake! Audi never intended to hurt anyone’s feelings. (2/3)

    — AudiOfficial (@AudiOfficial) August 3, 2020

    The firm added that it was investigating how the ad came to be published.

    “This has to be one of the dumbest campaigns of all times,” wrote one person.

    source https://taarifa.rw/audi-apologises-for-insensitive-advert-featuring-girl-eating-banana/

  • Fulham yasubiye muri Premier League nyuma yo gutsinda Brentford #rwanda #RwOT

    Ibitego byombi byatsinzwe na Joe Bryan byafashije Fulham gusubira muri Premier League nyuma y’umwaka umwe ubwo yatsindaga Brentford 2-1 ku mukino wa nyuma wa play-offs z’Icyiciro cya Kabiri mu Bwongereza.
  • Umusirikare w’u Rwanda yatorokeye muri Uganda nyuma yo kureshywa n’ingabo za Uganda #rwanda #RwOT

    Umusirikare w’u Rwanda, Lt. Gerald Tindifa, ku wa 18 Gashyantare uyu mwaka yatorokeye muri Uganda nyuma biza gutahurwa ko icyo gikorwa cyagizwemo uruhare n’Umutwe udasanzwe mu Ngabo za Uganda.
  • FERWAFA yavuze igihe izatangariza ibijyanye n’itangira rya shampiyona #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, rivuga ko bitarenze icyumweru kimwe bari bushyire hanze gahunda yose ijyanye n’amarushanwa arimo na shampiyona umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Shampiyona umwaka w’imikino 2019-2020 yahagaritswe tariki ya 14 Werurwe 2020 kubera icyorezo cya COVID-19 cyari cyageze mu Rwanda.

    Muri Gicurasi 2020, MINISPORTS yatangaje ibikorwa by’imikino nka football bishobora gutangira muri Nzeri hakinwa shampiyona mu gihe imyitozo yo yatangira muri Kanama 2020.

    Ukwezi kwa Kanama kwarageze ariko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko ibi bikorwa bishobora gusubukurwa vuba.

    Mu kiganiro umunyamabanga wa FERWAFA yagiranye n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Uwayezu Francois Regis yavuze ko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe bari buze gutangaza gahunda yose uko iteye.

    Yagize ati“Igihari ni uko mu gihe kitarenze icyumweru kimwe abantu bari buze kubona gahunda yose. Wenda hashobora kubamo impinduka ariko rwose vuba aha baramenya uko gahunda iteye.”

    Yakomeje avuga ko kuba shampiyona yatangira ku kwezi kwa 9 nta byinshi abivugaho kuko ngo ntabwo FERWAFA yigeze ibitangaza.

    Yagize ati“nta rimwe FERWAFA yigeze itangaza ko shampiyona izagaruka muri Nzeri, FERWAFA ntiyigeze ivuga ko umwaka w’imikino 2020-2021 uzatangira muri Nzeri, nibategereze gato byose biramenyekana vuba.”

    Amakuru ISIMBI yamenye ni uko nta gihindutse shampiyona izatangira mu mpera za Nzeri 2020. Biteganyijwe ko gahunda FERWAFA izatangaza izaba ikubiyemo igihe shampiyona izatangirira, imyitozo, imikino ya play offs(mu cyiciro cya kabiri) n’ibindi.

    Abantu bashobora kongera kubona APR FC na Rayon Sports zesurana vuba

    source http://isimbi.rw/siporo/ferwafa-yavuze-igihe-izatangariza-ibijyanye-n-itangira-rya-shampiyona

  • Beirut haturitse igisasu karahabutaka cyumvikanye mu ntera irenga ibilometero 200 (Amafoto) #rwanda #RwOT

    Abantu 70 baguye mu guturika kw’igisasu gikomeye kwabereye mu Mujyi wa Beirut muri Lebanon mu gihe abandi 4000 bakomeretse bikomeye ndetse imibare ikomeje kwiyongera.
  • Huye: Abafite ibirarane by’umusoro w’ubutaka basonewe #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwatangaje ko bwasoneye abantu bose bafite ibirarane by’amahoro y’ubutaka bigeza mu 2018 ndetse basonerwa n’inyungu z’ubukererwe ku musoro w’ubutaka wa 2019.
  • Ibidasanzwe biri mu gishushanyo mbonera gishya cy’imikoreshereze y’ubutaka #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro tariki 29 Nyakanga 2020, mu myanzuro yemeje harimo igishushanyombonera cy’imikoreshereze no kubyaza umusaruro ubutaka ku rwego rw’Igihugu.
  • Umuhanzi Lion Gaga wakoresheje abakobwa bambaye ubusa bikavugisha benshi, yongeye gutungurana #rwanda #RwOT

    Lion Gaga ukora umuziki wiganje mu njyana ya Reggae wavuzwe cyane ubwo yashyiraga hanze amashusho y’indirimbo ‘Ba Intwari’ arimo abakobwa bambaye ubusa hejuru bigateza impaka; yashyize hanze indi nshya irimo amagambo yiganjemo ayo mu mujyo nk’uwo abandi bahanzi bamaze iminsi biharaje; benshi bise kuririmba ‘ibishegu’.