Blog

  • Trump yasubijeho umusoro ku bikoresho bya aluminium bituruka muri Canada #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump kuri uyu wa Kane yatangaje ko yasubijeho umusoro wa 10% ku bicuruzwa bimwe bikozwe muri aluminium byo muri Canada, ashinja iki gihugu kwigarurira isoko ryo muri Amerika.
  • Umucuruzi wahombye, bagenzi be bamuganuze bamuhe igishoro – Bamporiki asobanura uko umuganura ukwiriye kujyana n’ibihe #rwanda #RwOT

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yatangaje ko kuba kuri iyi nshuro umuganura ugomba kwizihirizwa mu miryango mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, bitari kure y’umuco nyarwanda kuko na mbere imbuto zajyaga ibwami zivuye mu miryango.
  • Ubuhamya: Urushako rwa Emerita n’uburyo bitumvikanaga ko umushoferi yabana n’umuzunguzayi (igice cya 2) #rwanda #RwOT

    Ubuhamya bwa Emerita bukubiyemo inyigisho nyinshi zifasha urubyiruko rwitegura kurushinga ndetse n’abantu bose muri rusage. Mu irambagizwa rye yahuye n’intambara kuko yarambagijwe n’umusaza w’umuzunguzayi wacuruzaga amashaza n’amatunda. Ku bwe, Emerita ntiyemeraga ko babana ariko kubera umugambi w’Imana barashyingiwe ndetse babyarana abana beza b’umugisha.

    Nizeyimana n’umutware we Garasiyane bamenyaniye mu cyumba cy’amasengesho Kicukiro Shell, uyu mugabo avuka i Mushishiro mu Karere ka Muhanga ariko yakirijwe ku Mugina byumvikane ko bakomoka hamwe na Emerita.

    Emerita arabisobanura ati: “Yaje ari umukristo ahansanga dukorana umurimo nka mwene Data, ka kazi kanjye k’ubushoferi sinakaretse mwibuke kokigeze guhagarara ntwite ngiye kwitegura kubyara kuko fiyanse wanjye twakundanaga mbere niwe wanteye inda n’ubwo bitakunze ko tubana kubera Genocide ariko narabyaye umwana ndamurera.

    Nakomezaga kudeposa nkakabona, mu kazi k’ubushoferi nahuraga n’urugamba kuko najyaga gutwara abantu bamwe ngasanga bafite imbaraga z’imyuka mibi nabageramo mfite umwuka wera ntidukorane, byagiye bimbera imbogamizi ugasanga umuntu azanye impamvu zituma tudakomeza gukorana nuko nkigendera kuko muri njyewe nakijijwe nshaka ijuru numvaga ikintu cyose cyambangamira kikarimbuza nahita nkiyambura vuba kandi n’ubu niko meze.

    Uko nashakaga akazi niko najyaga no gusenga kuko nari nzi ahari ububyutse za Rubonobono, Bibare Ruturusu n’ahandi. Garasiyane twarajyanaga mu byumba by’amasengesho, umunsi umwe twagiye Rubonobono baramuhanurira ngo kuki wanze kuba umugabo kandi warahoze uriwe? Kandi koko yari yarapfakaye, uwo munsi Grasiyane Imana yaramubwiye iti: “ Nutabyemera ndamuha abandi” sinari nzi ko ari njye nawe aranyihorera kuko yarantinyaga akurikije umuryango ukomeye mvukamo n’akazi ko kuzunguza amashaza,amatunda n’ibitunguru yakoraga.

    Tukiva Rubonobono haje amabaruwa aturutse iwacu nuko bayaha Garasiyane ngo azayampe nawe akiyafata ahita ashyiramo ibaruwa ye yanditseho ngo: “Kuri mwenedata nizeyimana Emerita ndashaka yuko unsubiza yego cyangwa oya, ndashaka kubana nawe” nkibona iyo baruwa navuze ko abazimu bamuteye kugirango anyubahuke, kuko nari nifitiye fiyanse w’umushoferi wasengeraga Nyarugenge.

    Bwrakeye njya gusenga mu babyeyi SAGEMU nkihagera mbabwira mbabaye ibyambayeho ko umusaza w’umudayimoni yanterese ngo tubane, barampuguye barangije bategura amasengesho y’iminsi 3 baransengera ku wa Kane nibwo igisubizo cyaje gihetswe n’umusaza w’i Cyangugu yari aje azanye ubutumwa bwa Korale Rewoboti nuko ageze mu nzira Imana imubwira ko agomba kuza Sagemu.

    Bakimwakira yatanze ubuhamya ko Imana iherutse kumukorera ubukwe afite imyaka 69 agashakana n’umukobwa w’imyaka 21, nahise numva ari nk’inyundo ikubise mu mutwe wanjye ndibaza ngo burya bya bindi napfaga na Yesu ajya abikora? Kuko nari naranze umugabo bitewe n’uko andusha imyaka 20 kandi afite ibihanga. Uwo mugabo yavuze ko azanye ubutumwa bw’abakobwa barimo kubenga, numva ndikanze ariko umutima urambwira ngo tuza nturi umukobwa warabyaye, twari 2 umwe arahaguruka numva umusaza aravuze ngo undi yanze guhaguruka avuga ko ari umubyeyi, nyamara kuva wihannye Imana yakubaze nk’umukobwa wayo, ati uramwangira ko ari umusaza kandi yakutse amenyo ariko ibyo byose Imana ntibireba.

    Yakomeje agira ati iyo permi yawe urimo kurebaho nta gaciro ifite utari mu mugambi w’Imana nuko numva asigaje kuvuga amazina yanjye, nahise mpaguruka njya gupfukama baransengera ariko nibaza ngo Yesu ibi bintu unkoreye ni ibiki? Natekerezaga umusore dufitanye gahunda nkumva uwo musaza ntamushaka. Naratashye ngera mu rugo nabihiwe ndakariye Imana yampaye uwo musaza ku buryo mu rugo babonaga ko mfite ikibazo ariko bikabayobera.

    Kuko nari nasengewe bwacyeye njya kumubwira ko namwemeye nagiye mu gitondo nsanga avuye muri nibature agiye kurangura, ndamusuhuza ndamubwira ngo: “Bya bindi narabyemeye” urukundo rwari rutaranzamo ariko numvaga ari ngombwa kubimubwira.

    Nyuma yo kumubwira ko abyemeye ariko agifite ingingimira, Emerita yaratashye ageze mu rugo ahura n’urugamba rutoroshye ati: “Nabaye nkirambika urubavu hasi amahwa aranjomba, mpindukiye biba uko niko gufata umwanzuro wo kujya ku mukeka ngo nsenge mbaze Imana icyo nzira, nkihagera ntangiye gusenga igishyitsi gitigisa inzu yose ariko nkabona abaryamye nta kibazo bafite nasenze isengesho ngo Imana imbabarire ntinyice, nahise nsinzira nta kibazo”.

    Ku munsi wa 2 nararyamye mbona umuzingo w’igitabo wanditseho mu gifaransa no mu kinyarwanda deux jours (iminsi 2) ijwi rirambwira ngo senga amasengesho y’iminsi 2. Narayasenze ndayarangiza, tugiye kwiyakira n’abavandimwe nibwo nahawe andi maso kuko narebaga urushishi nkarubonamo inzovu, nkibona ibyo, nashyize urushyi ku munwa nti Yesu uko utureba uri mu ijuru niko nanjye ndeba uru rushishi rumeze nk’inzu? nuko mpita numva urukundo rwanjye na Yesu ruragarutse. Nongeye kwerekwa igiti cya pinusi gihuhwa n’umuyaga ariko ntikivunike, ndabwirwa ngo urugendo utangiye uzahura n’imiraba ariko ntuzagwa, kugeza n’uyu munsi biracyamfasha.

    Ntibyarangiriye aho nyuma y’icyo giti haje ururabo rwiza rwikaraga rwitereka imbere yanjye ntangira guseka nti mu Ijuru mutegura gutya, mbere nkimara kwanga uriya mugabo numvaga umutima wabaye umukara, ariko kuva ubwo umucyo waje mu mutima wanjye. Nyuma y’ururabo hahise haza pasiporo y’umugabo iza yikaraga nayo yitereka imbere yanjye mbona ibihanga bye aransekeye, mbere yari afite ibihanga by’amenyo 2 ariko mu ifoto nta ryinyo na rimwe ryarimo, numva ijwi rimbwira ngo uko niko uzamukunda kugeza nta ryinyo na rimwe asigaranye kandi koko niko byagenze. Nahise nshyira urushyi ku munwa nti mbega ibihanga byiza bya Garasiyane!

    Nasohotse mu cyumba tugiye kwiyakira barambwira ngo nsenge, ndibwira nti ninsenga ndi buvuge ngo mbega ibihanga byiza bya Garasiyane! Mpitamo kubyanga umwe muri bo arasenga nuko nteruye itasi ngo nywe, mbona ya foto yibaditse mu gikoma ndikanga abandi bati ihangane igikoma kirakokeje, nahise ndeka igikoma kuko numvaga kumunywa bitarimo. Nafashe isahane ngiye gukozamo ikiyiko mbona ifoto ya Garasiyane mu biryo hagati nuko ndya ibyo ku ruhande mpita mpaguruka njya koga, ngeze muri dushe ngiye kuyora amazi mu ibase nsangamo ya foto nsohoka ntoze njya mu buriri ariko mpageze kubumba umunwa birananira nkumva nakomeza mvuga ibihanga byiza bya Garasiyane numvaga narwaye indege.

    Bwakeye mfata urugendo rwo kujya kureba Garasiyane ariko abo duhuye nkagenda mbahutaza mvuga ibihanga byiza bya Garasiyane. Bahitaga bumva ko nasaze ariko ijwi rirambwira ngo umubaze ko wa mwana wabyaye azamwemera, namusanze iruhande rwa feux rouge arambaza ngo uje wirukanka uje gukora iki? Ndamubwira ngo nje kukubaza niba wa mwana nabyaye uzamwera, aransubiza ati: “Nutamuzana ntuzigere uza” yahise ashyira ibicuruzwa bye hasi anyambika isaha yari yanguriye maze ndishima cyane ntaha mfite urukundo ariko rutakiri ibisazi.

    Twakomeje fiancaille tuza gusezerana mu mwaka wa 2000 twubaka urugo rwo mu bushake bw’imana kuko yahuje umushoferi n’umuzunguzayi, tumaze kubana twabyaranye abana 11 ariko ubu hariho abana 9 ndetse n’umutware wanjye yaratshye kubera umugambi w’Imana ariko ndakomeye mu gakiza”.

    Mugusoza iki gice, Emerita aragira inama urubyiruko kumvira umugambi w’Imana batitaye kureba ku butunzi, uburanga n’ibindi kandi ashishikariza abantu kuyoborwa n’ubushake bw’Imana no kumvira ijwi ryayo. Mu gice gikurikira tuzareba uburyo umutware wa Nizeyimana Emerita yitabye Imana agataha nk’abakiranutsi ndetse n’isomo bitanga ku bashakanye.

    [email protected]

    source https://agakiza.org/Ubuhamya-Urushako-rwa-Emerita-n-uburyo-bitumvikanaga-ko-umushoferi-yabana-n.html

  • Nyuma y’isinya rya Muhadjiri na Tchabalala, 11 AS kigali ishobora kuzajya yifashisha #rwanda #RwOT

    AS Kigali yaraye isinyishije Hakizimana Mujadjiri amasezerano y’umwaka umwe, ni igikorwa cyatunguye benshi bitewe n’uko byavugwaga ko uyu mukinnyi yamaze kwerekeza muri Rayon Sports.

    Ni ikipe irimo kwiyubaka bigendanye n’imikino nyafurika ya CAF Confederations Cup iyi kipe izitabira.

    AS Kigali ntabwo yavuzwe cyane ku isoko, gusa imaze gusinyisha amazina abiri azwi mu gihugu nka Shabani Hussein Tchabalala watsinze ibitego 13 mu mwaka ushize w’imikino na Hakizimana Muhadjiri waraye usinye.

    Yasinyishije kandi myugariro Rugirayabo Hassan wakiniraga ikipe ya Mukura VS umwaka ushize w’imikino.

    Ni ikipe kandi yagiye ishyira imbaraga mukugumana abakinnyi bayo beza yari ifite bari basoje amasezerano nka Rusheshangoga Michel.

    Bigendanye n’abakinnyi ifite n’abo yamaze kongeramo, abakurikiranira ruhago hafi hari 11 beza babona iyi kipe izajya yifashisha mu mikino yayo.

    Dore 11 AS Kigali ishobora kuzajya yifashisha

    Umunyezamu: Ndayishimiye Eric Bakame

    Ba myugariro: Rusheshangoga Michel, Bishira Latif, Rurangwa Mossi na Ishimwe Christian

    Abakina hagati: Nsabimana Eric Zidane na Kalisa Rashid

    Ba rutahizamu: Shabani Hussein Tchabalala, Hakizimana Muhadjiri na Orotomal Alex

    Uko baba bahagaze mu kibuga

    source http://isimbi.rw/siporo/article/nyuma-y-isinya-rya-muhadjiri-na-tchabalala-11-as-kigali-ishobora-kuzajya-yifashisha

  • Kaminuza y’u Rwanda iri gushaka umuyobozi usimbura Phillip Cotton #rwanda #RwOT

    Kaminuza y’u Rwanda (UR), yatangiye gushaka umuyobozi mushya wayo usimbura ucyuye igihe Phillip Cotton.
  • Dushimiyimana ari kubaka ikoranabuhanga rizifashishwa mu kwishyura lisansi kuri sitasiyo #rwanda #RwOT

    Dushimiyimana Jean Baptiste akiri ku ntebe y’ishuri yagize igitekerezo cyo kubaka ikoranabuhanga rizoroshya serivisi yo kugura no kwishyura lisansi mu Rwanda. Agisoza amasomo ye mu Ishuri Rikuru ry’Ikoranabuhanga rya Tumba yakomeje uwo mushinga.
  • Rubavu: Umugore uherutse kubyara arwaye Coronavirus yasezerewe mu bitaro #rwanda #RwOT

    Cyizanye Marie Béata wari umaze iminsi 20 arwariye Coronavirus mu kigo nderabuzima cya Rugerero yasezerewe akaba yatashye ameze neza n’umwana we.
  • Côte d’Ivoire: Perezida Alassane Ouattara aziyamamariza manda ya gatatu #rwanda #RwOT

    Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara yatangaje ko aziyamamariza manda ya gatatu nyuma yo kugenwa n’ishyaka rye ngo azarihagararire mu matora ateganyijwe mu Ukwakira uyu mwaka.
  • Ibitazibagirana kuri Nzarora wakiniye Amavubi igikombe cy’Isi akaba yasezeye umupira ku myaka 26, abatoza 3 ashimira #rwanda #RwOT

    Ku myaka 26, umunyezamu w’ikipe y’igihugu Amavubi wanakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda, Nzarora Marcel yasezeye ku mupira w’amaguru kubera imvune, yagarutse kuri bimwe mu bihe atazibagirwa mu rugendo rwe rwa ruhago.

    Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo inkuru yamenyekanye ko Nzarora Marcel, umwe mu banyezamu bakinnye Amavubi mu gikombe cy’Isi cya 2011 cy’abatareneje imyaka 17 muri Mexique yasezeye umupira w’amaguru.

    Muri Kanama 2019 yavuye mu Rwanda ajya ku mugabane w’u Burayi gukina mu cyiciro cya 3 muri Ecosse, gusa ubu ari muri Wales.

    Yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru kubera imvune yo mu ivi bamusabye ko yabagwa na we agasanga abazwe byamutwara umwanya kuko byari ubwa kabiri agiye kuhabagwa ahitamo kubireka.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI.RW, Nzarora Marcel yagurutse ku bihe bitandukanye atazibagirwa mu buzima bwe ari umukinnyi.

    Ati“Mu rugendo rwanjye rwa ruhago hari ibintu byinshi byiza nagiye ncamo ariko hari ibyo ntashobora kuzibagirwa, nko kuba narambaye umwambaro w’ikipe y’igihugu.”

    Yakomweje avuga ko umukino atazibagirwa mu buzima bwe ari umukino batsinzemo Misiri 1-0 mu gikombe cy’Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 cyabereye mu Rwanda, ahamya ko ari na rwo rufunguzo rwo kubona itike y’igikombe cy’Isi.

    Yagize ati“umukino ntazibagirwa ni umukino waduhuje na Egypt, ni umukino abenshi bari bawutegereje, ni umukino wari uwo guhindura amateka kuri ruhago y’u Rwanda murabizi ko twabonye itike(y’igikombe cy’Isi cy’abatarengeje imyaka 17 cya 2011), ni umukino wambereye mwiza kubera intsinzi yari ibonetsemo.”

    Ikindi yishimira ni uko umupira w’amaguru wamuhuje n’abantu benshi batandukanye banamugiriye akamaro mu buzima busanzwe.

    Mu batoza, avuga ko yatojwe n’abatoza benshi kandi batandukanye, gusa hari amazina atatu yagarutseho.

    Yagize ati“mu batoza, nagiye mpura n’abatoza benshi bangiriye umumaro, hari abatoza nahuye nabo muri Electrogaz bangiriye umumaro, abatoza bo mu Isonga. Nahuye n’abatoza benshi gusa sinabura gushimira umutoza Mbarushimana Abdou, umutoza Kanamugire Alyos na Richard Tardy.”

    Richard Tardy(iburyo) na Kanamugire Aloys(ibumoso) bamutoje mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yabashimiye

    Umutoza Abdou Mbarushimana na we yamushimiye

    Nzarora Marcel yakiniye amakipe arimo Police FC, Rayon Sports, Musanze FC ndetse na Mukura VS, yanakiniye kandi ikipe y’igihugu Amavubi.

    source http://isimbi.rw/siporo/article/ibitazibagirana-kuri-nzarora-wakiniye-amavubi-igikombe-cy-isi-akaba-yasezeye-umupira-ku-myaka-26-abatoza-3-ashimira

  • Inyungu ikigega cyashyiriweho gufasha abahanzi guhangana n’ingaruka za COVID-19 kibahishiye #rwanda #RwOT

    Icyorezo cya COVID-19 cyagize ingaruka mu mfuruka zose z’ubuzima bw’abantu! Cyashegeshe buri wese cyane cyane abikorera.