Blog

  • Rutsiro: Abayobozi bahagaritswe barashinja akarere gukora amakosa kakayabegekaho. #rwanda #RwOT

    Abakozi 16 barimo abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge itanu, bakurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta baheruka guharikwa by’agateganyo n’ubuyobozi bw’akarere ka Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba bisobanuye bavuga ko barenganyijwe.

    Abakozi bahagaritswe bavuga ko barenganyijwe kuko ngo bahaniwe amakosa yakozwe na Komite Nyobozi ndetse ko abakabaye bahanirwa amakosa yakozwe basigaye mu kazi.
    Bavuga ko kuri ubu bahanze amaso Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo ukuri kumenyekane.

    Ikibazo nyamukuru cyatumye aba bakozi bahagarikwa mu kazi ni isoko ryahawe rwiyemezamirimo ryo kubaka imihanda ya VUP biza kugaragara ko ibikoresho birimo umucanga n’amabuye bitageze ku mirenge nkuko ubuyobozi bubivuga.

    Abakozi bahagaritswe harimo ba Gitifu n’abashinzwe imyubakire mu mirenge ya Rusebeya na Nyabirasi, Ruhango, Murunda, Mushubati, ushinzwe Imari mu Karere n’abakozi bashinzwe ubutaka mu mirenge.

    Umuyobozi ushinzwe Imiyoborere n’Umutungo mu Karere ka Rutsiro, Basabose Alexis, yavuze ko bishyura bagendeye kuri raporo zakozwe n’umurenge kuko nibo bagenerwa bikorwa, ikindi bishyura ari batanu none ahagaritswe wenyine kandi baranishyuye adahari.

    ??

    basabose uvugako yirukanywe wenyine Kandi bishyura Ari 5.

    Yagize ati “Mu kwishyura amafaranga asohoka byemejwe n’abantu batanu ariko ni njyewe urimo kubibazwa njyenyine kandi byanemejwe ntahari kuko nari mu butumwa bw’akazi. Ndasaba ko narenganurwa.’’

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, Icyizanye Alida, yavuze ko yatunguwe kuko ibikoresho bamushinja bihari.

    Ati “Sinzi ikintu kibyihishe inyuma ibikoresho birahari 100% ntabwo nakora ikosa ryo gusinyira ibintu ntareba, njyewe ibintu by’amanyanga ntabwo mbimenyereye cyangwa se ubutiriganya, n’iyo narangara nabivuga. Sinzi icyo banshakaho gusa mbona ari amakosa yakorewe mu isoko agakorerwa mu rwego rw’akarere noneho bakaba bashaka impamvu yo kubitwegekaho.’’

    Rwiyemezamirimo Uwumukiza David wari ufite iri soko avuga ko aba bakozi barengana akavuga ko ubuyobozi bw’akarere bwabegetseho amakosa.

    Yakomeje ati “Njyewe nari mfite isoko ariko amafaranga bayajyana mu bindi noneho bampa Bon de commande ya miliyoni 49.672 Frw ariko bafunga ingengo y’imari akazi katararangira. Twakoze inama nyinshi hamwe na meya na Gitifu w’akarere kugira ngo banyongerere amasezerano ariko nta mwanzuro bampaye.’’

    Yakomeje avuga ko “kuba RIB yabijemo bizatuma abakozi barenganurwa kuko izasanga ibikoresho bihari.’’
    Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance, yabwiye Itangazamakuru ko mu bahagaritswe by’agateganyo mu gihe kitarenze amezi atandatu.

    Ati “Hari abayobozi bahagaritswe by’agateganyo kubera iperereza bari gukorwaho ku bijyanye no kunyereza umutungo wa Leta. Bakekwaho kunyereza umutungo mu mishinga ijyanye no gukora imihanda y’imigenderano muri gahunda ya VUP”.

    Yakomeje avuga ko hari ibikorwa byagombaga gukorerwa abaturage ariko ibikoresho byagombaga gukoreshwa ntibihagere kandi byarishyuwe. Ibyo bikoresho ni amabuye n’imicanga byagombaga kubaka ibiraro bito ku mihanda y’imigenderano.

    RIB yatangaje ko yatangiye iperereza ku bakozi 16 b’Akarere ka Rutsiro bahagaritswe bashinjwa ruswa no kunyereza umutungo ufitiye rubanda akamaro kugira ngo abakekwa bashyikirizwe ubutabera.

    The post Rutsiro: Abayobozi bahagaritswe barashinja akarere gukora amakosa kakayabegekaho. appeared first on KASUKU MEDIA.

    source https://kasukumedia.com/rutsiro-abayobozi-bahagaritswe-barashinja-akarere-gukora-amakosa-kakayabegekaho/

  • Arsenal FC yahagaritse abakozi bayo 55 kubera amikoro adahagije – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus cyakomye mu nkokora ubukungu bw’inzego zitandukanye ku Isi, nticyasize n’umupira w’amaguru washegeshwe cyane, ibi byatumye ikipe ya Arsenal ihagarika abakozi bayikoreraga 55 kugira ngo izigame macye muyo ifite, irengere ubuzima bw’ejo hazaza bw’ikipe.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9adc1be8c11c907928b7da30f1d59f490eb75447f14bd5c1c8f744fb4bbf3e6a67bc50a525dc1ecffe692d7ecad935cf9523e0a66df8f0a305c53e12a459e44743930545aabab353d921e87cdb0631

  • Kamonyi: Umuhanda ukwiye kuza ari igisubizo ku muturage aho kuba ikibazo-Guverineri Kayitesi #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ubwo mu ntangiriro z’iki cyumweru yasuraga imihanda ya Kaburimbo irimo kubakwa mu karere ka Kamonyi, Umurenge wa Runda, umuhanda uva Bishenyi ugana kubitaro by’Amaso(Muganza), n’undi uva Ruyenzi werekeza Gihara, yibukije abapatanye gukora iyi mihanda ko bakwiye kuyitunganya mu buryo iza ari igisubizo ku baturage aho kubabera ikibazo.

    Guverineri Kayitesi, asubiza ku mpungenge z’abibaza ko igihe imvura yaguye ishobora kwangiriza abaturage bitewe nuko kenshi ibi bice bikunda kwibasirwa n’amazi amanuka mu misozi akangiza imyaka y’abaturage n’ibindi bikorwa, yavuze ko iyi mihanda irimo gukorwa mu buryo izagenerwa utuyira tw’amazi ku buryo nta muturage byagateye ikibazo.

    Madame Kayitesi, avuga ko imihanda iba ije ari igisubizo ku baturage, ko rero nta mpamvu y’uko umuturage yisanga yatewe ikibazo n’umuhanda aho kuza ari igisubizo kuri we. Ati” Ntabwo hakwiriye gukorwa imihanda ngo ibere abaturage ikibazo aho kugira ngo ibabere igisubizo”.

    Avuga ko ibibazo byagaragaye mu ikorwa ry’iyi mihanda, ahanini ari ibijyanye n’imirimo y’inyongera imwe n’imwe ariko ngo nabyo nta rirarenga kuko bitarenze ubushobozi bw’Akarere . Avuga ko impande bireba hamwe n’ubuyobozi bw’akarere barimo kubikoraho.

    Iyi muhanda irimo gukorwa, uva Bishenyi werekeza ku bitaro by’amaso ni uwo Perezida Kagame yemeye. Abarimo kuwukora bahamya ko hatagize igihinduka mu kwezi kwa cyenda-Nzeri uzaba ugejejwemo kaburimbo. Mu muhanda Ruyenzi-Gihara. Abayobozi baganiraga na Giverineri.

    Umuhanda wa Kabiri, ni uwa Ruyenzi-Gihara ukorwa n’Akarere, uyu abawukora babwiye Guverineri Kayitesi ko iminsi mikuru isoza umwaka wa 2020 bazaba baragejejemo kaburimbo.

    Iyi mihanda uko ari ibiri, niyuzura ikajyamo Kaburimbo niyo ya mbere izaba ishamikiye ku muhanda munini wa kaburimbo usanzwe unyura muri aka karere ugana mu bice by’Amajyepfo, Uburengerazuba n’Amajyaruguru.

    Ku muhanda w’Akarere, nubwo ibibazo biri mu nzira nziza, ariko habanje kubaho kuruhanya kwa bamwe mu baturage banze korohera ubuyobozi kuko mbere mu nama yari yabahuje bari bemeye kugira ubutaka bigomwa umuhanda ugakorwa, ariko bamwe bigeze mu ikorwa ry’umuhanda baza kuruhanya, ariko ubuyobozi buvuga ko nta kibazo kigihari.

    Rwiyemezamirimo ukora umuhanda Ruyenzi Gihara, ahamya ko iminsi mikuru y’umwaka izagera Kaburimbo irimo. Aha ni mu Muhanda hafi y’ivuriro ry’amaso.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/RdDShn

  • Ecobank Group Announces 2020 Fintech Challenge Finalists #rwanda #RwOT

    Ecobank Group (https://Ecobank.com/) has announced the finalists from the 2020 Ecobank Fintech Challenge.

    The challenge, in its third edition, is designed to deepen collaboration between Ecobank and Fintechs with Africa focused products.

    The 10 finalists Fintechs from 7  different countries, who emerged from a competitive pool of over 600 fintech, will participate in an online Finale scheduled for August 21, 2020.

    The 2020 Finalists are:

    Always In-Touch Real-time ( South Africa), Fluid AI (India), Franc Group (South Africa), Growth Factor (Ghana), Leaf Global Corporation (Rwanda), Moja Ride (Ivory Coast), Nokwary Technologies Limited (Ghana), Papersoft S.A (Mozambique), Ukheshe Payment Solutions (South Africa), PayChap Technologies (Tanzania).

    The Finalists will pitch their products to a jury for the cash prizes for the top 3, worth US$10,000, US$7,000, and US$5,000.

    All the finalists will be enrolled into Ecobank’s Fintech Fellowship where they will spend the next 6 months exploring partnership opportunities which include:

    * Multinational product roll-out: An opportunity to pursue collaboration with Ecobank and possibly launch products in Ecobank’s  33 African markets.

    * Service provider partnerships: A chance to become a pan-African service partner to Ecobank for Fintechs with the qualities to become product partners and offer joint services with Ecobank

    * Mentoring and networking support:  Access to networking and mentoring opportunities within the Ecobank Group and its vast network of global and African partners

    * Integration with existing Ecobank digital offerings: An opportunity to potentially integrate with Ecobank’s existing digital offerings.

    Eddy Ogbogu, Group Executive, Operations & Technology said, “We congratulate the 10 Fintechs that have made it to the 2020 Finals. This is an impressive cast of innovators and we  look forward to the Final event where we will honour them and potentially build productive collaborations.”

    The Ecobank Fintech Challenge is designed in partnership with the advisory firm Konfidants and is supported by partners across Africa and globally.
    http://dlvr.it/RdDSjd

  • Abakiniye ikipe y’igihugu ya Cameroun bagiye guhabwa inzu bemerewe mu myaka 30 ishize, 3 barapfuye #rwanda #RwOT

    Nyuma yo kugera muri ¼ cy’igikombe cy’Isi cyo mu 1990, abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Cameroun bemerewe inzu na Perezida w’iki gihugu Paul Biya, bakaba bagiye kuzihabwa nyuma y’imyaka 30.

    Ni gikombe cy’Isi cyabereye mu Butaliyani, Cameroun ikaba yaranditse amateka nk’igihugu cy’Afurika cyageze kure mu gikombe cy’Isi, aho baviriyemo muri ¼ ikuwemo n’u Bwongereza.

    Perezida w’iki gihugu, Paul Biya ari na we ukiyoboye Cameroun akaba yaremereye iyi kipe inzu, gusa baje gutinda kuzibona kuko ngo basabye abakinnyi 22 bagatanga urutonde rw’abantu 44. Nyuma y’uko bikosowe Minisiteri yari ibifite mu nshingano yaje guhinduka iki kibazo kiribagirana.

    Ishyirahamwe ry’abahoze bakinira ikipe y’igihugu ya Cameroun bongeye kubyutsa iki kibazo bandikira ibiro bya Perezida wa Cameroun maze Perezida w’iki gihugu Paul Biya ategeka ko aba bakinnyi bahabwa inzu mu murwa mukuru Yaounde.

    Bagiye guhabwa izi nzu mu gihe Louis Paul Mfede, Benjamin Massing na Stephen Tataw wari kapiteni wa yo bamaze kwitaba Imana.

    Baviriyemo muri 1/4

    Nyuma y’imyaka 30 bagiye guhabwa inzu bemerewe

    source http://isimbi.rw/siporo/article/abakiniye-ikipe-y-igihugu-ya-cameroun-bagiye-guhabwa-inzu-bemerewe-mu-myaka-30-ishize-3-barapfuye

  • GUSABA GUHINDUZA AMAZINA KWA CAMURUVUGO RAYMOND #rwanda #RwOT

    Turamenyesha ko uwitwa CAMURUVUGO Raymond mwene Harerimana na Uwimana, utuye mu Mudugudu wa Gakenyeri A, Akagari ka Nyanza, Umurenge wa Busasamana, Akarere ka Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo wanditse asaba uburenganzira bwo guhinduza amazina asanganywe ariyo CAMURUVUGO Raymond, akitwa MUGISHA Raymond mu gitabo cy’irangamimerere. Impamvu atanga yo guhinduza izina ni izina ritera ipfunwe.

    intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/gusaba-guhinduza-amazina-kwa-camuruvugo-raymond/

  • 16 local government officials suspended over suspected embezzlement of public funds #rwanda #RwOT

    The Mayor of Rutsiro District, Ayinkamiye Emerance, told IGIHE that of the 16 suspects, 14 were at the sector level including five Sector Executive Secretaries and two others at the District level.

    “Some officials have been suspended following investigations over misappropriation of public funds.

    They are suspected of embezzling funds from VUP projects,” she said.

    She added that there were projects to be done for the residents but the materials that were to be used were not found to be available during a forensic audit nor were they paid for. The materials include stones and sand that were to be used in building small bridges on the sidewalks.

    They were suspended for six months as further investigations continue.

    Elina Jonas Ruzindaza

    source https://en.igihe.com/news/article/16-local-government-officials-suspended-over-suspected-embezzlement-of-public

  • Akanyamuneza ni kose kuri Malcolm nyuma yo guterwa igitsina cye kukuboko. #rwanda #RwOT

    Kubera uburwayi Malcolm MacDonald wo mu Bwongereza yahuye nabwo, abaganga bafashe umwanzuro wo kumutera igitsina cye ku kuboko, ibintu byatumye aba umuntu wa mbere bikorewe.

    Kugira ngo abaganga bafate uyu mwanzuro byatewe n’ubwandu yagize mu myanya ndangagitsina mu 2014 ndetse ikaza kumuviramo uburwayi buzwi nka ‘Sepsis’
    Malcom aganira na 7sur7, yavuze ko ubu burwayi bwamushegeshe kugeza aho igitsina cye kivaho kikagwa hasi.

    Yagize ati “Kubona igitsina cyanjye kigenda cyirabura byanteraga kwiheba, byari bimeze nko kureba filimi iteye ubwoba, umunsi umwe kiza kuvaho gitakara hasi, kuko nari naramaze kwiyumvisha ko nzagitakaza, naragitoraguye ngishyira mu myanda.”

    Kuva Malcolm yahura n’iki kibazo yananiwe kwiyakira, atangira kunywa inzoga zirengeje urugero.

    Mu 2016 nibwo yahuye n’inzobere mu gukora no gusana ibitsina yo muri ‘University College Hospital in London’, Professor David Ralph, maze yemera kumufasha. Yemeye kumubaga agafata igitsina cye akakimushyira ku kuboko, ibintu Malcolm nawe yivugira ko bitangaje.

    Ati “Birumvikana ko bidasanzwe kugira igitsina ku kuboko kwawe, ndetse sindabimenyera ariko iyo ubitekerejeho biratangaje.”

    Malcolm wabaye ashyizwe igitsina cye ku kuboko, yagombaga kongera kubagwa muri Mata kugira ngo gishyirwe ahabugenewe ariko biza gukerezwa n’icyorezo cya Covid-19.

    Uku kwimura igitsina cye akagishyira ku kuboko byatwaye Malcolm amayero ibihumbi 55. Avuga ko kugeza uyu munsi atangarirwa n’abamubona, ariko akongeraho ko byumvikana kuko ari ubwa mbere baba babonye umuntu ufite igitsina ku kuboko.

    The post Akanyamuneza ni kose kuri Malcolm nyuma yo guterwa igitsina cye kukuboko. appeared first on KASUKU MEDIA.
    http://dlvr.it/Rd9jjg

  • RDF yatangiye kwandika abifuza kwinjira mu ngabo z’igihugu #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwatangiye kwandika abifuza kwinjira mu gisirikare ku rwego rw’aba-Ofisiye n’abasirikare bato, bikaba biri gukorerwa mu tugari twose tw’igihugu kuva tariki 7-16 Kanama 2020, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
  • Umubare w’abanduye Coronavirus muri Afurika umaze kurenga miliyoni imwe #rwanda #RwOT

    Abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ku mugabane wa Afurika barenze miliyoni imwe, gusa hari icyizere ko iki cyorezo kitazazahaza uyu mugabane nk’uko bimeze ku yindi.