Blog

  • Elon Musk wungutse Miliyari $87.7 yari yaciye agahigo aca kuri Mark Zuckerberg nyiri Facebook aba umukire wa 3 ku Isi – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Musk witegura gukora igikoresho ahamya ko kizashyirwa mu bwonko bwa muntu kikabasha kubwongerere ubwenge yaciye agahigo ko gutunga agera kuri miliyari $115.4 bimushyira ku mwanya wa 3 akurikira Jeff Bezos utunze agera kuri milyari $205 na Bill Gate utunze $126. Ese ni iki kiri inyuma y’urwunguko rwa Elon Musk mu gihe abandi Covid-19 yabazahaje?.

    source https://rss.app/articles/862477a63bc37168a61ec4e0d85a68cbec5bb94447b309664e1fc4e5065d9bd81ee3c1188e6523f4d629afd8d11302b85b53e259c285d1ed4dbf53bc2d6825fe0ebf6ac406d2ba716132c2c52ecfca23aaa668f8fca35acb7012ed53f9544dd70241f5e8a61d9871ad71dd0938d1c741fde65e42bf6c4fc04affaa3987224d60e40cf1173fd3b34a

  • Nutuka u Rwanda cyangwa perezida nanjye nzagutuka- Ingabire Marie Immaculée #rwanda #RwOT

    Uyu muyobozi uri mu bakoresha imbuga nkoranyambaga cyane by’umwihariko Twitter yavuze ko kuba yatukana kuri izi mbuga atari ibintu avuga ko bikomeye cyane ko atabikora mu gihe uwo atuka arengana.

    Ati “Ariko njyewe mujya munsetsa, ese kuki mwumva umuntu yaza akagutuka cyangwa agatuka igihugu ? Njyewe untutse nta kibazo ariko ugatuka igihugu cyanjye nkakwihorera ?”

    Yakomeje agira ati “Hari ubwo njya mbona namwe abanyamakuru mushaka kunzanaho iterabwoba.. mubyibagirwe uyu uvugana nawe ntajya ahinduka. Ugatuka iki gihugu ? Ugatuka Perezida wa Repubulika ? Nzagutuka pe ku mugaragaro izuba ryaka.”

    Ingabire Marie Immaculée kuri Twitter akurikirwa n’abantu basaga ibihumbi 40, ibintu avuga ko niba agututse cyangwa agukebuye abamukurikira bose baba bagomba kubibona.

    Yakomeje agira ati “Nzagutuka bose babibone ko nagututse. Hari ibintu bitagomba gukorwaho, ibyo ni uko bimeze.”

    Ingabire Marie Immaculée avuga ko iterambere ry’ikoranabuhanga n’imbuga nkoranyambaga iyo bikoreshejwe neza bifasha mu guteza imbere igihugu.

    Avuga kandi ko by’umwihariko izi mbuga nkoranyambaga zifasha mu kuba abazikoresha cyangwa abaturage bashobora kubaza inzego inshingano zazo.

    Reba ikiganiro twagiranye na Ingabire Marie Immaculée

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Nutuka-u-Rwanda-cyangwa-perezida-nanjye-nzagutuka-Ingabire-Marie-Immaculee

    http://dlvr.it/Rg1LqV

  • Elon Musk wungutse Miliyari $87.7 yari yaciye agahigo aca kuri Mark Zuckerberg nyiri Facebook aba umukire wa 3 ku Isi – Inyarwanda.com #rwanda #RwOT

    Musk witegura gukora igikoresho ahamya ko kizashyirwa mu bwonko bwa muntu kikabasha kubwongerere ubwenge yaciye agahigo ko gutunga agera kuri miliyari $115.4 bimushyira ku mwanya wa 3 akurikira Jeff Bezos utunze agera kuri milyari $205 na Bill Gate utunze $126. Ese ni iki kiri inyuma y’urwunguko rwa Elon Musk mu gihe abandi Covid-19 yabazahaje?.
    http://dlvr.it/Rg1Lvt

  • Za Nyarubwana muri Namibia zirimo gutozwa kujya zihunahuna zikerekana ahari Covid-19 #rwanda #RwOT

    Ishuri ryigisha ubuvuzi bw’amatungo rya kaminuza ya Namibia riri gutoza imbwa guhunahuna zikerekana ahantu hari coronavirus. Intego ni ukohereza izo mbwa ku bibuga by’indege no ku mipaka nk’uko ikinyamakuru The Namibian kivuga ko kibikesha Conrad Brain umuhanga mu by’ibyorezo wigisha muri kaminuza.

    Alma Raath, umwarimu mu buvuzi bw’amatungo, yongeraho ko izo ntozo/imbwa bari gutoza zibereka ko ziri kubasha gutahura ahari coronavirus ku kigero cya 95%. Uyu mushinga watangiye mu mezi abiri ashize nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga, gusa ntiharatangazwa igihe izo mbwa zizatangira akazi.

    Imbwa zatojwe zisanzwe zifasha abashinzwe umutekano kwerekana ahari ibintu runaka (zatojwe guhunahuna) bitagaragarira amaso. Ikinyamakuru the Namibian kivuga ko iki gihugu aricyo cya mbere muri Afurika kigiye gutangira gukoresha imbwa mu gutahura Covid-19.

    Mu kwezi kwa gatanu, nkuko BBC ibitangaza, mu Bwongereza hatangiye ubushakashatsi bwo gukoresha imbwa mu gutahura abantu bafite coronavirus. Zimwe muri izo nyarubwana zari zisanzwe zaratojwe gutahura abantu barwaye ubwoko bumwe bumwe bwa kanseri, malaria n’izindi zikoresheje guhunahuna gusa.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    source http://www.intyoza.com/za-nyarubwana-muri-namibia-zirimo-gutozwa-kujya-zihunahuna-zikerekana-ahari-covid-19/

    http://dlvr.it/Rg1G9t

  • Bashunga Abouba yavuze ikibura ngo asinyire ikipe yo mu Rwanda bumvikanye #rwanda #RwOT

    Umunyezamu w’umunyarwanda wakiniraga ikipe ya Buildcon FC yo muri Zambia, avuga ko yamaze kumvikana n’ikipe ya Mukura VS hasigaye ko yuzuza ibyo bumvikanye akaba yayisinyira.

    Nyuma yo gutandukana na Rayon Sports mu mpeshyi ya 2019, uyu munyezamu yahise yerekeza muri Zambia mu ikipe ya Buildcon FC yakiniye umwaka ariko bakaba batazakomezanya bitewe n’uko umubare w’abanyamahanga wagabanutse muri shampiyona y’iki gihugu.

    Uyu munyezamu akaba yarumvikanye n’ikipe ya Mukura VS yo mu karere ka Huye ko azayikinira mu myaka 2 iri imbere.

    Aganira na ISIMBI, uyu munyezamu yavuze ko byose byarangiye hasigaye ko iyi kipe yuzuza ibyo bumvikanye bigomba kuba bikubiye mu masezerano ye, na we akabona kuyisinyira.

    Yagize ati“yego twarumvikanye, hasigaye ko bashyira ibyo nabasabye bigomba kujya masezerano yanjye, nanjye nzahita mbasinyira nibabikora nta kibazo.”

    Bashunga Abouba ku munsi wo ku wa Mbere ni bwo yageze mu Rwanda avuye muri Zambia. Yakuriye mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC, akinira Rayon Sports, Bandari FC yo muri Kenya n’andi. Bashunga ntagihindutse arakinira Mukura VS
    http://dlvr.it/Rg0gHH

  • Inyamayeri mu mafarashi! Iyo hari ugiye kurira Injang iripfusha( Video) #rwanda #RwOT

    Mu gihe bimenyerewe ko ifarashi ari inyamaswa igira ibakwe ndetse ikarangwa no kutiganda ku murimo, iyitwa ‘Injang’ yo muri Mexique yo imaze iminsi itungura abantu kubera ingeso yiharajeho yo kwipfusha iyo hari umuntu ugiye kuyurira, ntawe uramenya niba ari ubunebwe buyibitera!
  • Uwahimbye “I Like to Move It” yamamaye ku Isi yose yitabye Imana #rwanda #RwOT

    DJ Erick Morillo, wahimbye indirimbo yamamaye cyane yitwa “I Like to Move It” iri mu njyana ya Electronic Music Dance [EDM], yasanzwe iwe mu rugo muri Leta ya Florida yapfuye.
  • Minisitiri Uwamariya yasuye UR Huye asanga inyubako nyinshi zirashaje atahana umukoro #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 3 Nzeli 2020, ubwo yasuraga inyubako zitandukanye za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye agasanga inyinshi zirashaje kuko zimaze imyaka myinshi.

    Mubizitabwaho mu guhindura isura y’inyubako za Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye harimo no gukuraho amabati ya fibro cement. Ubushakashatsi bwagaragaje ko aya mabati abamo ikinyabutabire cya asbestos gitera kanseri.

    Dr Uwamariya avuga ko kuba inyubako z’icyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda zishaje bifite ishingiro kuko zimaze imyaka myinshi dore ko iyi Kaminuza yatangiye mu 1962.

    Yagize ati “Inyubako za Kaminuza mu mujyi wa Huye inyinshi zirashaje. Sindi bubabwire nonaha ngo tugiye gukora iki, hari ibibanza bikeneye kubakwa, hari amazu akeneye kuvugururwa, gahunda yo kuvugura twarayitangiye, ikiciro cya mbere cyarebaga ibijyanye n’amazu abanyeshuri bararamo, ikiciro cya kabiri kizareba uko iryo vugurura no gusana cvajyanishwa n’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Huye”.

    Muri uru ruzinduko Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya yatemberejwe inyubako zitandukanye za UR Huye Campus ari kumwe n’umuyobozi w’agateganyo w’Ikigo cy’igihugu cy’imiturire Nsanzineza Noel, Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Igihugu y’Amashuri Makuru na za Kaminuza Dr Rose Mukankomeje, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Gakire Bob, Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege n’Umuyobozi wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye Murefu.

    Minisitiri Uwamariya yabwiye abanyamakuru ko atahita atangaza ikigiye gukorwa nyuma y’uru ruzinduko kuko bazabanza kwicarana n’izi nzego bari kumwe bagafatira hamwe umwanzuro.

    Ati “Kuba amazu ashaje birumvikana kuko amaze igihe kinini cyane, amwe atarimo n’abantu kandi burya inzu itarimo abantu isaza kurushaho. Ibyo byose rero tuzabiganira n’inzego dufatanya umwanzuro uzavamo n’ubundi muzawutangarizwa kuko ntabwo ibikorwa bizakorwa hijimye”.

    Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ni imwe mu zifite amazu menshi asakajwe fibro cement, Nsanzineza Noel, Umuyobozi w’Agateganyo wa RHA yavuze ko urugendo rwo gusimbuza amabati ya fibro cement muri rusange barugeze kuri 69%.

    Avuga ko babaruye hegitari miliyoni 1 na miliyoni 700 z’ibisenge bisakajwe fibro cement. Intego Leta y’u Rwanda yari yihaye ni uko ibi bisenge byose byagombaga kuba byasimbujwe irindi sakaro bitarenze 2020. Iyi ntego ntabwo yagezweho bitewe n’ikibazo cy’ingengo y’imari itarabonekeye igihe nk’uko bitangazwa na Nsanzineza.

    Yagize ati “Twasanze dukeneye miliyari 3 na miliyoni 600 kugira ngo fibro cement zibe zavuyeho ku mazu ya Leta”.

    Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire RHA kivuga ko bitarenze 2021 inzu zose zisakaje fibro cement zigomba kuba zakuweho mu rwego rwo kurinda ubuzima bw’abaturage.

    source http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Minisitiri-Uwamariya-yasuye-UR-Huye-asanga-inyubako-nyinshi-zirashaje-atahana-umukoro