Blog

  • City Valley Market, Motel catches fire #rwanda #RwOT

    Both damaged facilities were recently closed as part of the measures of COVID-19 prevention and were yet to be opened at the time of fire outbreak. The motel offers bar, restaurant and lodging services while the city valley market trades in fruits and vegetables.

    Faustin Kashugera, the proprietor of City Valley Motel said a big part of the facilities was damaged.

    “We are yet to know the causes of the fire outbreak but we saw it coming from the other side of the market. There were no goods in that market,” he said.

    “There were so much property damaged by fire in my motel and I don’t know the total value at the moment since we have not yet carried out inventory of the damages,” he said.

    The Fire Brigade was at the scene immediately to extinguish the fire. The cause of the fire has not yet been established.

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/city-valley-market-motel-catches-fire

  • Utakwifuza ko bidagadura ni inde se? – Perezida Kagame avuga ku mikino n’imyidagaduro #rwanda #RwOT

    Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yavuze ko leta itayobewe akamaro k’imikino n’imyadagaduro ariko na none igihe Isi irimo bisaba abantu kugira byinshi bigomwa bitewe na COVID-19 cyane koyica.

    Ku gicamunsi cy’ejo hashize ku Cyumweru, Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’, ni ikiganiro kibanze ku ngingo zitandukanye, umutekano, icyorezo…

    Mu Rwanda bitewe n’icyorezo cya COVID-19, ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro birafunze mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo, ubwo yari abajijwe n’umunyamakuru niba hari icyizere yaha urubyiruko ko bizafungurwa vuba, cyane ko n’abagerageje kwidagadura iyo bafashwe babihanirwa, yavuze ko mbere na mbere bagomba kubanza kumva uburemere bw’iki cyorezo.

    Yagize ati“ Nk’abo uvuga barara muri stade, ntabwo bararamo kuko hari ushaka kugira ngo bababare cyangwa baryozwe ko bahoze bidagadura, ahubwo ni ukwibutsa uwo muntu ngo n’ubwo wirengagije aya masaha yashyizweho buriya iyo utabikurikije n’undi ntabikurikize, mwebwe ubwanyu murishyira mu bibazo.”

    “Ntabwo dukwiye kuvuga COVID-19 nk’ikintu kiza kigahita, ubundi tumenyereye ko abantu barwara ibicurane umuntu akaremba ariko ejo akabyuka agasubira mu kazi, n’iyi n’ubwo hari aho byenda gusa ariko yo irica, tumaze kubona ko yica, kuvuga rero ngo tuyireke nk’aho ntagihari, umuntu yaba yica abantu.”

    Yakomeje avuga ko nabo ubwabo bifuza ko urubyiruko rwidagadura cyane ko bagiye banakora ibishoboka byose kugira ngo rubone aho kwidagadurira henshi.

    Ati“Utakwifuza ko bidagadura ni inde se? Ko na mbere hose kuba baridagaduraga ari uko hashyizweho uburyo bidagadura, buri munsi twakoraga ishoramari mu bintu bituma kwidagadura byoroha no mu byaro na he, ariko ubu icyorezo cyaraje kirabihagarika.”

    Kuva muri Werurwe 2020 mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye COVID-19, ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro byahise bihagarara, gusa ubu bitewe n’uburyo hagenda hakazwa ingamba zo kwirinda, harimo gushakwa n’uburyo ibikorwa bimwe na bimwe nk’imikino nabyo byasubukurwa.

    Yavuze ko leta yagiye ishora imari mu bikora bizatuma abanyarwanda bidagadura, Kigali Arena ni imwe mu byashowemo akayabo

    source http://isimbi.rw/siporo/article/utakwifuza-ko-bidagadura-ni-inde-se-perezida-kagame-avuga-ku-mikino-n-imyidagaduro

  • Perezida Kagame yagaragaje impungenge za COVID-19 ku nama izamuhuza na bagenzi be ba RDC, u Burundi na Uganda #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yakomoje ku mpungenge icyorezo cya COVID-19 gishobora kugira mu gutegura inama iziga ku mutekano n’imibanire y’ibihugu byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.
  • Perezida Kagame yavuze ku bibazo n’amakimbirane avugwa muri Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yavuze ko aho aherukira ibibazo bivugwa muri Rayon Sports, yumvise harimo amakimbirane ariko kuri ubu yizeye ko byabonewe igisubizo nyuma y’uko abivuganyeho na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa.
  • Perezida Kagame yihanganishije uwapfakajwe n’igitero cy’i Nyabimata, amwizeza ubufasha n’ubutabera #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yihanganishije Mukashyaka Josephine waburiye umugabo we mu gitero cyagabwe n’Umutwe wa FLN mu Murenge wa Nyabimata amwizeza ko ababikoze bazabiryozwa, we n’abandi baburiyemo ababo n’ibyabo bagahabwa ubutabera.
  • Perezida Kagame yagaragaje uruhare rw’amahanga mu bwicanyi bwabereye muri Congo bukegekwa ku Rwanda #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame yavuze ku makuru amaze iminsi akwirakwizwa mu binyamakuru bitandukanye cyane cyane ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, avuga ko u Rwanda rukwiriye gukurikiranwa ku byaha byakorewe muri RDC hagati ya 1993 na 2003.
  • Perezida Kagame yashimiye umutoza Arteta na ba nyiri Arsenal bayigaruye mu ruhando rwo guhatanira ibikombe #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame asanga Arsenal iri kugaruka mu ruhando rwo guhatanira ibintu bikomeye birimo n’ibikombe nyuma y’uko ba nyirayo bari kugura abakinnyi batandukanye muri iyi mpeshyi ndetse ikaba iri no kwitwara neza mu kibuga.
  • Yibye telefone; imvano yo gushinja Tom Byabagamba icyaha cy’ubujura #rwanda #RwOT

    Tom Byabagamba wahoranye ipeti rya Colonel mu Ngabo z’u Rwanda mbere yo kuryamburwa, aho yari akuriye abarinda Umukuru w’Igihugu, ubu ari mu nkiko ku byaha bitandukanye n’ibindi yigeze gushinjwa bijyanye n’ubujura.
  • President Kagame reacts to rumors of his failing health #rwanda #RwOT

    President Kagame’s remarks came days after some Rwandans living abroad were spreading rumors that the Rwandan president was ill and may be dead.

    Though the news was not given much value in Rwanda, it has continued to confuse minds among anti-government activists living abroad.

    In an interview with the RBA on Sunday, President Kagame was asked if he had seen these reports saying that his health was deteriorating, and how social media could be used to prevent such rumors.

    President Kagame said he heard news of his death too but did not give them much value.

    “I found out recently, not only did they say my life was in bad shape but that I was no more. It’s too much. There is a proverb that says, ‘urucira mukaso, rugatwara nyoko’ (you wish death to your step-mother and it takes your mother instead)
    [He laughed] I hope we don’t miss a lot of mothers because of these people spreading such things but life is life, even those saying that, I don’t know how long they will live on Earth, but even if they live for a hundred years, that hundred years will come to an end.”

    At the forefront of spreading these rumors is Father Nahimana Thomas, who has been widely renowned for his negative criticism of the Rwandan government.
    President Kagame said people should know how to analyze the authenticity of information they get from social media. He also warned Nahimana that he might find himself arrested for what all the falsehoods he keeps on spreading.

    “What I would say to young people and other people is to know how to analyze, they should use social media to learn, talk to people, give information as they want but include an analysis, find out what can be posted on social media […] whether that priest or someone else, people live their lives; we cannot prevent bad people from living badly in such a way but you can distinguish what is good from what is bad; it will be useful.”

    In addition, President Kagame said social media is usually a good way to get people to know what’s going on elsewhere. However, he said, there were those that abuse those platforms, so there was a need to find ways to prevent this misuse and instead promote its benefits.

    “There is a proverb that says, ‘urucira mukaso, rugatwara nyoko’ (you wish death to your step-mother and it takes your mother instead)” said President Kagame

    President Kagame said social media is usually a good way to get people to know what’s going on elsewhere.

    In an interview with the RBA on Sunday, President Kagame was asked if he had seen these reports saying that his health was deteriorating,

    Nicole Kamanzi M.

    source https://en.igihe.com/news/article/president-kagame-reacts-to-rumors-of-his-failing-health

  • Umuntu wa 19 mu Rwanda yatangajwe ko yishwe na Covid-19 #rwanda #RwOT

    Amakuru ku cyorezo cya Covid-19 nkuko atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 06 Nzeri 2020, agaragaza ko umuntu umwe ari nawe wa 19 yishwe n’iki cyorezo. Ni mu gihe mu bipimo 3,481 byafashwe none habonetsemo abantu 25 banduye, abakirwaye kuva cyatangira ni 2,120 mu gihe abamaze gukira ari 2,235 barimo 36 ba none.

    Dore uko imbonerahamwe y’imibare itangazwa na Minisante kuri iki cyorezo ibigaragaza;

    Munyaneza Theogene / intyoza.com
    http://dlvr.it/Rg6KQQ