Blog

  • Polisi yafashe abaroba mu kiyaga cya Kivu mu buryo bunyuranyije n’amategeko #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye yavuze hakajijwe ibikorwa byo gukumira ibikorwa bibi byose bibera mu biyaga byo mu Rwanda.

    Yagize ati: “Amakuru aturuka mu ma koperative y’abarobyi ndetse n’abandi baturage aho baduha amakuru y’ibyaha bibera mu mazi.”

    ACP Mwesigye yakomeje avuga ko iyo mikoranire ariyo yatumye abarobyi bane bafatwa ndetse n’ibikoresho bakoreshaga baroba. Igikorwa cyabaye saa tanu z’ijoro hafatwa imitego umunani yo mu bwoko bwa Kaningini n’ amato 5.

    ACP Mwesigye yavuze ko imitego yatwitswe naho abarobyi bajyanwa gufungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Nkombo bakazarekurwa bamaze gutanga amande.

    Twabibutsa ko muri iki cyumweru iri shami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi ryafashe abarobyi 6 ndetse n’ibikoresho bakoreshaga. Muri iki gikorwa hanafashwe abarobyi 4 bamaze kuroha mu mazi bagenzi babo babiri mu kiyaga barohorwa na Polisi.

    ACP Mwesigye yavuze ko ibikorwa birimo gukorwa biri no mu murongo wo kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiza ya Leta yo guhagarika uburobyi mu kiyaga cya Kivu.

    Yagize ati: “Ibikorwa turimo gukorera mu kiyaga cya Kivu birajyana no kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza aherutse gutangwa na Leta muri Kanama, amabwiriza ahagarika uburobyi mu mu kiyaga cya Kivu by’igihe gito mu rwego rwo kubungabunga amafi muri kiriya kiyaga.”

    Itegeko n° 58/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rigena imitunganyirize n’imicungire y’ubworozi bwo mu mazi n’uburobyi mu Rwanda, ingingo ya 30 ivuga ko umuntu wese ukora ibikorwa by’uburobyi atabifitiye uruhushya ruvugwa mu ngingo ya 16 y’iri tegeko, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50.000) kugeza ku bihumbi magana abiri (200.000) n’igifungo kuva ku mezi atatu (3) kugeza ku mezi atandatu (6) cyangwa se kimwe muri ibyo bihano no kwamburwa ibikoresho byakoreshejwe.

    Ingingo ya 11 muri iri tegeko igaragaza ibibujijwe mu burobyi aribyo gukoresha ibintu bihumanya bigamije kuyobya ubwenge amafi, kuyananiza cyangwa kuyica, gukoresha ibintu biturika, gukoresha uburyo bwa rukuruzi cyangwa amashanyarazi, gukubita amazi ugamije guhinda amafi, kuroba aho ibinyabuzima byo mu mazi byororokera.

    Ingingo ya 29 ivuga ko Ku bw’iri tegeko, aba akoze icyaha umuntu wese, ukoresha uburyo, imiti cyangwa ibikoresho by’uburobyi bibujijwe, urobera ahantu habujijwe cyangwa mu bihe bibujijwe, udahita asubiza mu mazi ubwoko bw’ibinyabuzima byo mu mazi bitemewe kurobwa, ibifite uburemere cyangwa ingero biri munsi y’ibiteganyijwe muri iri tegeko, ubuza mu buryo ubwo ari bwo bwose abakozi bashinzwe kugenza ibyaha gukora imirimo basabwa n’iri tegeko, ukora igikorwa cyose cyatuma igice ibinyabuzima byo mu mazi byororokeramo gisenyuka cyangwa cyakwangiza ahantu cyimeza ho gutuburira no kongerera umutungo w’ibinyabuzima byo mu mazi, usenya cyangwa uhisha ibimenyetso by’icyaha bivugwa muri iyi ngingo.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Polisi-yafashe-abaroba-mu-kiyaga-cya-Kivu-mu-buryo-bunyuranyije-n-amategeko

  • Mu Rwanda abandi bantu babiri bishwe na Covid-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abo babiri bishwe na COVID-19 ni Abanyarwanda umwe w’imyaka 46 n’undi w’imyaka 44 y’amavuko bitabye Imana bari i Kigali.

    Minisiteri y’Ubuzima kandi yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu habonetse abantu icyenda bashya banduye icyorezo cya COVID-19, mu gihe abandi 30 bakize.

    Abo barwayi bashya icyenda babonetse mu bipimo 1,400 bakaba barimo 5 babonetse muri Kigali, babiri muri Nyamagabe, na babiri muri Nyagatare.

    Kugeza kuri uyu wa Gatanu mu Rwanda abamaze kwandura icyo cyorezo ni 4,798 muri bo abamaze gukira ni 3,080 naho abakivurwa ni 1,689.

    Minisiteri y’Ubuzima isaba Abaturarwanda bose gukomeza kwitwararika bubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/mu-rwanda-abandi-bantu-babiri-bishwe-na-covid-19

  • Le président Paul Kagame conduit le conseil des ministres sur les nouvelles stratégies de lutte contre la Covid 19 #rwanda #RwOT

    On se rappellera que lors du récent Conseil des Ministres tenu le 10 septembre dernier, on avait allongé les heures de mouvement de la journée de travail où le couvre-feu de 19 heures a été remis à 21 heures, la quarantaine du district de Rusizi frontalier avec la ville congolaise de Bukavu de la Province du Sud Kivu, a été partiellement assouplie pour laisser entrer ou sortir dudit district seuls des véhicules autres que ceux du transport en commun.
    ” Des activités publiques et privées autorisées dont les cérémonies de mariage vont devoir continuer sous réserve de se conformer strictement aux directives de lutte contre la propagation de cette pandémie. Au nombre de ces directives, il ya le fait que l’occupation des lieux bâtis de ces rencontres ne doit pas dépasser 30% de leur capacité en temps normal “, avait-il été décidé.
    La rencontre s’est penchée sur la reprise des activités touristiques dans les parcs nationaux. ” Les touristes devront être testés négatifs à la Covid 19 à leurs frais, avant de se faire agréer pour les visites “, disait le communiqué tombé à la fin de la rencontre.
    Le communiqué précisait qu’après un réexamen appréciatif de la situation sanitaire sur une période de 15 jours, donc ce vendredi, de nouvelles stratégies vont être arrêtées.

    IGIHE

    Source : https://fr.igihe.com/Le-president-Paul-Kagame-conduit-le-conseil-des-ministres-sur-les-nouvelles.html

  • TESTIMONY: I Wonder How You Can Do Do Business In Rwanda Without Connections #rwanda #RwOT

    As a Rwandan-Canadian citizen who decided to return back to my motherland after living in Canada for more than 10 years. I am here on Taarifa with the hope of releasing my frustration and hopefully get some answers. Long story short, ever since I was a little girl, I loved my motherland, Rwanda. My parents sent me to Canada for education. However, I always knew I would come back to contribute to building my country.

    Three years ago, I had a dream to come live and work for my beautiful Rwanda. During those three years, I have tried many different big projects (because I can't help but to think big and my spirit of entrepreneurship ne me lessera pas être une funcionnelle) and many of them were incredibly innovative which happened to fall in our country's vision, but none of them ever went through for me.

    They were instead taken by those in power that I presented them to (pretty much stole my ideas and never credited me). My question is; is there anybody who can relate to what I am talking about here? Anyone already experienced a similar thing? If yes, how do you all keep courage? Is there a code? Right now, I am very disappointed and frustrated because, apparently from what many said, is that to be able to do big projects here in Rwanda, you have to know someone in a higher position or you have to be a child of 'someone in high powers. Unfortunately, I am a lady of principles and one of my life's principles tells me that everyone deserves what he/she worked hard for, plus I don't know or relate to those people in government's higher position in order to be allowed to own my projects and contribute to my motherland's development.

    My question is; if one can only be allowed to do great things as it is in her/his heart for her/his beautiful country when she/he is only a child of someone powerful in the country, can you then, you powerful people adopt us who are not from powerful families, but yet very intelligent, so we too can get the opportunity to use our talents, strengths, and wisdom in a bigger scale than we are capable of for the contribution to the development of the country we love? I love Rwanda so much and I always have ideas flowing only to do my part in making it the best country. I am not a politician, I am a young entrepreneur with thousands of innovative ideas, all I know and feel as my greatest gift is creating and running big businesses.

    I just wish things were a little straightforward with organizations/institutions, etc here in Rwanda and allow simple but yet capable people like me to also walk towards our dreams of being part of making our country great, economically.

    What frustrates me a lot is that most institutions will invite you to do presentations of a project, and after the presentation, they will all tell you how you have an amazing project that it is exactly one of what our country needs and they will tell you to keep working on it that they will definitely call you for business. A few months later, you hear that they have given that business to someone else who wasn't even ready, who didn't have the project needed ready, but they will get that someone they want to start developing the same project like yours and wait for him/her to finish it and get the offer. This happens a lot within public and private organizations here in Rwanda. As much as I hate to accept it, but it looks like what I used to hear when I was back in Canada that the code to launch a big project here in Rwanda, one has to have a general, a minister, or other 'powerful person' on her/his side. That it is never been based on how wise you can be, talented you can be, or what you are capable of as a Rwandan. It is rather based on who you are? How powerful or influential you are or who do you know. I am not here to confirm that say, and I am not here to dismiss it either, and even if it may sound in my writing as if I am putting all this wrongdoing on Rwanda, I still know that we can not generalize and put all these wrongdoings on Rwanda as a whole, it is rather at a personal level (some employees) yet the outcome is a bad image for the whole country. It is just like that Rwandan proverb that says: 'Abumwe agatukisha bose'…And I wonder how us who don't have parents or family members that are generals, ministers, or who are 'powerful in otherways' etc will get opportunities to give our country what we are capable of in terms of building it not to do what is available or designated to us, but to actually do what we are talented for and give it all we got. I am writing this note frustrated and disappointed, and most importantly sad because I used to encourage my talented young Rwandan friends and acquaintances to come back home and built our motherland, but for the past one year, I've been avoiding such conversations with them because I don't want to tell them my painful experience so far and I don't want to lie to them either that things are good that they should invest their time, knowledge, money in projects to build their country.

    There is already one family that moved back here and they used to ask me how it is like to come back home and I remember saying that it will be the best thing to do (even though I was struggling to own my projects, but I refused to use my bad experience to discourage them; I was like maybe they won't experience the same). They are here now, and still, I haven't made a single complaint to them, I just pray that they will not have an unpleasant experience. I want them to find better than they had in Canada. They are extremely smart people too, I want Rwanda to benefit from their knowledge. September 21, 2020, I received another bad news that after months of working on upgrading my 4th innovative project trying to get it customized for this particular institution,  which had already shown interest and was in need of my service, and after months of back and forth conversations about working together, this private institution decided to choose another company here which in the first place was not in the bidding, which doesn't even have that exact project ready like mine, and that kind of project isn't something that takes a month or two to build, it takes several months if not years.

    I and my engineers spent over two years programming and took what I had as an idea a turned it into an incredible tangible tool. I invested a lot of money to have it completed as it is today, and now by the time I think that finally, all that hard work is going to start paying off, the client decided to follow the code: 'who is this person to give this business? Is he/she from that group of people that are entitled to get big projects here? So, the contract went to another company, and this company is apparently being offered that contract because it is owned by powerful people in Rwanda, and they want and will get the contract regardless of whether they meet all the bidding requirements or not. This was the fourth big project that I presented and dreamed to run in Rwanda, and now it is again taken by others who don't deserve it more than I ( they don't deserve it because I was the first with that kind of technology here in Rwanda, I've been developing it for three years now, I am the first to present it to those that needed it, I invested thousands of dollars and time on it, and now that finally, it was ready to serve my Rwanda, that 'power supremacy group' is taking me and my team out (they will rather make the institutions in need to wait months as they build the similar project as mine than to let us merit our sweat). I find this very unfair. And my question is; how do you keep your mind from giving up on your dream of wanting to participate in the development of your country? This is my first time ever writing a complaint on social media, I have been trying to hang tight for the past three years, but I guess starting today I should look the reality right in the face and act accordingly.

    My best option now is to go back to Canada and give my strength and knowledge to it, at least there nobody stands in the way of what I would like to accomplish (the obstacles are different factors than here) though my desire had always been to work for my lovely motherland. But, I would like to keep hope that maybe one day it will be possible to come back and work for my country and be able to contribute to its growth.

    To those who might be going through what I went through, stay strong, and don't you lose trust in yourselves. Keep being innovative, keep educating yourselves, become experts and masters of your area of expertise, keep loving your country and your leaders, fear God, don't lose hope, and eventually one day your hard work will pay off. Thank you for reading and I am sorry to vent on you. Stay blessed all.

    Editor: Betty Niwemugeni has narrated and shared her experiences with us. We are investigating all her claims.  

    Source : https://taarifa.rw/testimony-i-wonder-how-you-can-do-do-business-in-rwanda-without-connections/

  • Urukiko rw’Ubujurire rwanzuye ko igifungo cya burundu Dr Léon Mugesera yari yarakatiwe kigumaho #rwanda #RwOT

    Dr Leon Mugesera umaze imyaka umunani aburana ku byaha bya Jenoside bishingiye ku ijambo yavugiye i Kabaya rifatwa nka rutwitsi, urukiko rw’Ubujurire yari yajuririye icyemezo cyo gufungwa burundu, uru rukiko rwongeye kumukatira iki gihano, ahita akijuririra icyi cyemezo.

    Muri Mata 2016 Urukiko Rukuru rwari rwamuhamije icyaha cyo gukangurira gukora jenoside, kubiba urwango ashingiye ku bwoko no gutoteza nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

    Urukiko rw’Ubujurire rwamuburanishije ku bujurire yarushyikirije bw’icyemezo cyo gufungwa burundu yakatiwe n’Urukiko Rukuru, rwasomye uyu mwanzuro mu gikorwa cyafashe amasaha ageze muri atatu.

    Uru rukiko rwagarutse ku mpamvu zatanzwe n’uregwa wasabaga guhanagurwaho ibyaha, rwavuze ko Dr Leon Mugesera yavuze ko ibyaha bya Jenoside aregwa byakozwe atari mu Rwanda bityo ko ataryozwa ibintu byabaye adahari.

    Uregwa kandi yabwiye Urukiko rw’Ubujurire ko Urukiko Rukuru rwamwimye uburenganzira bwo kwiregura kuko rwanze kumva Abatangabuhamya bamushinjura mu gihe Ubushinjacyaha bwavugaga ko uregwa ari we wiyimye uburenganzira kuko yasabwe urutonde rwa bariya batangabuhamya ntarutange.

    Ubushinjacyaha kandi burega Dr Leon Mugesera kuba ijambo yavugiye i Kabaya ku wa 22 Ugushyingo 1992 ari ryo ryakongeje urwango Abahutu bagiriye Abatutsi rukanavamo Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni imwe.

    Muri ubu bujurire, Dr Leon Mugesera yavuze ko ririya jambo atigeze akongeza urwango ahubwo ko yahamagariraga abayoboke ba MRND kwanga agasuzuguro, kureka ubugambanyi n’ubushizi bw’isoni.

    Uregwa yanavugaga ko iriya mbwirwaruhame ye yari igamije gukangurira abantu kuzashishoza mu matora kuko yari yegereje ariko Urukiko rukavuga ko muri iriya discours ijambo ryavuzwe cyane ari 'Inyenzi’ kuko rwavuze inshuro 30 mu gihe ijambo 'amatora’ yarivuze inshuro 13.

    Urukiko rwagarutse ku byaranze amaburanisha y’uru rubanza rwaba urwo mu Rukiko Rukuru n’uru rwo mu Bujurire, rwavuze ko amagambo Dr Leon Mugesera yavugiye muri iriya nama yaragaragaje urwango afitiye Abatutsi kuko yabise amazina yo kubatesha agaciro nk’Inyenzi n’Inzoka.

    Umucamanza yavuze ko Dr Leon Mugesera ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora Jenoside kuko mu mbwirwaruhame yavuye i Kabaya n’i Nyamyumba yahamagariraga abahutu kurimbura Abatutsi ngo bagasubizwa aho baturutse muri Abisnia muri Ethiopia.

    Yavuze ko ibi bikorwa bya Dr Leon Mugesera byabaye imwe mu ntambwe zaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bityo ko ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora Jenoside n’icyaha kibasie inyokomuntu agahanishwa igifungo cya Burundu.

    Urukiko rumaze gusoma uyu mwanzuro, Dr Leon Mugesera yahise azamura akaboko yaka ijambo, ahita avuga mu ijwi riranguruye ko ajuririye iki cyemezo ashingiye ku ngingo z’amategeko zirimo ivuga ko mu guca urubanza habayemo akarengane.

    Dr Léon Mugesera yafatiwe muri Canada yoherezwa mu Rwanda tariki ya 23 Mutama 2012. Urubanza rwe rutangira kuburanishwa mu mizi tariki ya 17 Mutarama 2013.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Urukiko-rw-Ubujurire-rwanzuye-ko-igifungo-cya-burundu-Dr-Leon-Mugesera-yari

  • Paul Rusesabagina yabwiye Urukiko Rwisumbuye ko ntaho ahuriye n’ibyakozwe na FLN #rwanda #RwOT

    Rusesabagina arimo kuburana urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, nyuma y’umwanzuro atishimiye wo kumufunga by’agateganyo wafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku itariki ya 17 Nzeri 2020.

    Rusesabagina yabwiye urukiko ko nubwo ari mu bayobora impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, ntaho ahuriye n’umutwe ushinjwa iterabwoba wa FLN ya Callixte Nsabimana ndetse na Herman Nsengimana.

    Nsabimana Callixte na Herman Nsengimana bafashwe ari abavugizi b’umutwe wa FLN, na bo bafungiwe muri gereza zo mu Rwanda.

    Rusesabagina hamwe n’abamwunganira bavuga ko mu mpuzamashyaka MRCD, buri shyaka ryose rifite icyo rishinzwe kandi ryigenga.

    Yagize ati: “Ishyaka CNRD ni ryo ryari rishinzwe abasirikare, FLN bari abasirikare bayo, twebwe (PDR-Ihumure) twari dushinzwe dipolomasi, ntaho nari mpuriye na FLN. FLN kandi yari ifite umuvugizi wayo, ni yo mpamvu Callixte Nsabimana ari we wabaye Umuvugizi.”

    Nubwo Rusesabagina avuga atya ariko, Nsabimana Callixte ushinjwa ibyaha by’ubugizi bwa nabi yakoze ubwo yari umuvugizi w’umutwe witwara gisirikare wa FLN, we ubwo aheruka mu rukiko yasabye ko dosiye y’urubanza rwe itahuzwa n’iya Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bw’uwo mutwe.

    Icyakora icyo gihe yavuze ko igihe dosiye ye yaburanishirizwa hamwe n’iya Herman Nsengimana, ubucamanza bwahita bunazana dosiye ya Paul Rusesabagina wayoboraga impuzamashyaka ya MRCD yanashinze uwo mutwe wa FLN bose bakoreraga bakaburanira hamwe.

    Abunganira Rusesabagina bakomeza bavuga ko ibyaha umukiriya wabo aregwa ntaho ahuriye na byo, kuko ngo Rusesabagina atari ari mu Rwanda. atari Umunyarwanda, atabikoreye ku butaka bw’u Rwanda kandi itegeko rihana ibyaha ryo muri 2012 ritakiriho.

    Me David Rugaza, umwe mu bunganira Rusesabagina avuga ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ngo rutigeze rugira icyo ruvuga niba rufite ububasha bwo kuburanisha ibi byaha biregwa Rusesabagina.

    Yagize ati: “Tukaba dusaba Urukiko (Rwisumbuye) kwemeza ko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rutari rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, kuko rwashingiye ku mpamvu zitemewe n’amategeko.”

    Me Rugaza avuga ko guhera muri 1997 kugeza uyu munsi Rusesabagina atari Umunyarwanda, kandi atari ari mu Rwanda kuva muri 1996 kugera mu Kanama 2020.

    Ashingira ku ngingo ya 11 y’Itegeko ryo muri 2012-2018 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana, ivuga ko uhamwa n’iki cyaha agomba kuba yaragikoreye mu Rwanda, kandi iri tegeko ntabwo rikibaho mu gihe icyaha Rusesabagina aregwa cyakozwe muri 2018.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Paul-Rusesabagina-yabwiye-Urukiko-Rwisumbuye-ko-ntaho-ahuriye-n-ibyakozwe-na

  • Ibyo umusore atagombye kubaza umukobwa bagihura mu gihe yifuza ko bakundana #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku rubuga rwa Internet www.wellandgood.com , umwanditsi w’ibitabo w’Umunyamerika witwa Hannah Orenstein utuye mu Mujyi wa New York City, agira inama abantu bifuza gukundana, akavuga ko atari byiza niba bahuye ubwa mbere gutangira kuganira ku bijyanye na Politiki, imyemerere(religion), ndetse n’amafaranga, ahubwo ngo bakaganira ku bindi bibafasha gutangira kumenyana.

    Kuri urwo rubuga kandi bavuga ibibazo umusore atagombye kubaza inkumi bahuye ku nshuro ya mbere kandi yifuza ko urukundo rwabo rukomeza, kugira ngo uko guhura kwa mbere bitaba ari nabwo bwa nyuma bahuye.

    Mu bibazo umusore atagombye kubaza inkumi yifuza ko bakundana birambye,harimo kutabaza umukobwa ibijyanye n’abo bakundanye mbere, nko kumubaza ngo umusore mwakundanaga mbere yari ameze ate.. ., uwitwa Jonathan Bennett, washinze sositeye yitwa ‘Double Trust Dating’ ifasha abifuza gukundana, ikorera mu Mujyi witwa Ohio, avuga ko iyo ubajije icyo kibazo uba utangiye nabi, kuko ubundi abakundana bahuye bwa mbere bagomba kuganira kuri bo ubwabo, ntibite ku bakundanye mu bihe byahise.

    Ikindi kibazo umusore adakwiriye kubaza, ni ukubaza umukobwa bari kumwe niba yumva yishimiye uwo mwanya bari kumwe. Uwo muhanga mu by’urukundo witwa Bennett avuga ko ubaye utabona ko yishimiye kuba muri kumwe, wirinda kwishyiramo ko ari wowe wabiteye, kuko ntuba uzi niba ari ibindi bibazo bye yisanganiwe byo mu muryango wenda n’ibindi, uretse ko ngo bishoboka byaba binavuze ko mutazahuza, ariko ngo si ngombwa kubaza icyo kibazo.

    Si byiza kandi kubaza umukobwa niba hari undi musore bari kumwe(mu rukundo) mugihura, kuko nk’uko Bennett abivuga byumvikanisha ko ushobora kuba ushaka kumugenzura, cyangwa se ukaba wazajya unamufuhira mu gihe kizaza, ibyiza ngo urabyihorera ukazamenya niba hari undi bari kumwe uko iminsi igenda.

    Ku rubuga www.artdeseduire.com , na ho bavuga ko umusore uhuye n’umukobwa yifuza ko bakundana atagomba kumubaza niba hari undi musore afite bakundana, ngo akomerezeho amubaza aho bahuriye n’uko bameranye n’ibindi, ahubwo kuko ngo bizwi ko abakobwa beza batabura abahungu bakundana, niba aguhaye umwanya wo kuganira muraganira nyuma ukazabyimenyera niba afite undi musore cyangwa se akunze wowe.

    Ikindi ngo si byiza kubaza umukobwa mugihura, umubare w’abasore amaze gukundana na bo,kuko ngo nta gisubizo cy’ukuri wabona kandi anamaze kugusubiza nubwo ngo byaba atari ukuri, na we yahita akurikizaho kukubaza abo mwakundanye, ugasanga bibaye ibyo ntimubone n’umwanya wo kuganira kuri mwe, n’urukundo mugamije rukabura umwanya wo kuruvugaho.

    Ku rubuga www.bestlifeonline.com na bo bavuga ibibazo umusore atagombye kubaza umukobwa yifuza ko bakundana mu gihe bahuye bwa mbere bagiye gusangira kugira ngo baganire.

    Mu bibazo umusore adakwiye kubaza umukobwa nk’uko bigaragara kuri urwo rubuga, harimo kumubaza impamvu adafite umuntu bakundana kandi bigaragara ko ari mwiza. Umwanditsi witwa Rabbi Sholmo Zalman Bregman yavuze ko kubaza icyo kibazo umukobwa mugihura ari bibi kuko biba bisa no kumushinja ko afite ibitagenda kuri we bituma adafite uwo bakundana, kandi ubundi ngo biba bishoboka ko ari uko atarabona uwo bahuza gusa.

    Umusore ntiyagombye kubaza umukobwa bagihura niba akunda gusaragurika(crazy) ,wenda akaba yamubaza ati, nizere ko udakunda gusaragurika cyane kuko maze igihe nkundana n’abantu nyuma ngasanga bakunda gusaragurika.

    Candice A, impuguke mu kwigisha abashaka gukundana, avuga ko umusore adakwiye kubaza umukobwa icyo kibazo, kuko na we yakwibaza impamvu akunda guhura n’abo basaragurika gusa, ibyiza ngo urareka ukazagenda ubona uko ateye buhoro buhoro.

    Nta musore ukwiye kubaza umukobwa bagihura ngo, ubu se urabona urukundo rwacu rugana he? bituma umukobwa amufata nk’uwihebye cyangwa se ufite ubwira bwinshi, ibyiza ngo arategereza akareba aho rugana nyine.

    Nta musore kandi wagombye kubaza ibiciro by’ikintu abonanye umukobwa bagitangira gukundana, urugero ari nk’isakoshi afite, bigaragara ko ihenze, si byiza kumubaza igiciro cyayo. Uwitwa Bonnie Winston, icyamamare akaba n’impuguke mu by’urukundo avuga ko bihagije ko wamubwira ko afite isakoshi nziza bitabaye ngombwa kujya mu by’ibiciro.

    Nta musore ukwiye kubaza umukobwa bagihura kandi yifuza ko bakundana, ngo mbese urumva wakunze uko ngaragara, uko nambaye… Icyo ngo ni ikibazo gishobora kuzana ibisubizo bitagushimisha ibyiza ni ukukihorera nk’uko bivugwa n’umutoza mu byo gukundana witwa Rosalind Sedacca.

    Umusore ntiyagombye kubaza umukobwa bagihura niba yifuza kuzabyara cyangwa umubare w’abana yifuza kuzabyara, ibyiza ngo ni ugutegereza bakabanza kumenyana mbere yo kubaza icyo kibazo.

    Umusore ugihura n’umukobwa bwa mbere kandi ngo ntiyagombye kumubaza ibijyanye n’uko abanye n’ababyeyi be, kuko ngo icyo kibazo cyatuma atisanzura mu kiganiro gikurikiraho, cyane cyane abajijwe icyo kibazo abanye nabi n’ababyeyi be cyangwa se atanabafite nk’uko bivugwa n’uwitwa Perry.

    Nta musore ukwiriye kubaza umukobwa bagihura uko yatandukanye n’abo babanje gukundana nubwo byaba bimuteye amatsiko,agomba gutegereza akazaba abimenya,ntagomba no kumubaza icyo yiteze mu rukundo rwabo…,ibyiza ngo ni ugutegereza.

    Ikindi ngo nta musore ugihura n’umukobwa yifuza ko bazakundana wagombye kumubaza umubare w’abantu amaze kuryamana na bo,ibyo ngo ntibiba bikureba nk’umuntu ugitangira gukundana nk’uko bivugwa na Bregman.

    Si byiza kandi ko umusore abaza umukobwa bagihura ko akunda kurya cyane no kunywa nk’uko yabigenje aho bahuriye baganira, ibyo ngo bishobora gutuma urukundo rudakomeza, kuko n’iyo yaba akunda ibyo kurya no kunywa cyangwa atabikunda, ashobora kubona ko uzajya umugerera ibyo afungura akakureka.

    Ikindi umusore ugihura n’umukobwa yifuza ko bakundana atagombye kumubaza, ni ibijyanye n’imyaka ye, kuko abakobwa benshi ngo icyo kibazo kirababangamira kandi ntibakunda no kugisubiza. Ibyiza ngo wamubaza amazina ye cyangwa n’ibyo akora, ibyo ngo biba bihagije ku bantu bagihura ibindi ukazaba ubimenya.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/ibyo-umusore-atagombye-kubaza-umukobwa-bagihura-mu-gihe-yifuza-ko-bakundana

  • Urukiko rw’ubujurire rwagumishijeho igihano cya burundu kuri Leon Mugesera #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Leon Mugesera yari yajuriririye imyanzuro y’urukiko rukuru rwari rwamuhanishije igifungo cya burundu kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi rwamuhamije.

    Leon Mugesera yari yajuririye urukiko rw’ubujurire asaba kugirwa umwere kuko ngo yimwe n’urukiko rukuru uburenganzira bwo kwiregura rwanga kumva abatangabuhamya bamushinjuraga ariko ubushinjacyaha bukagaragaza ko ari we wiyimye ubwo burenganzira.

    Leon Mugesera kandi yahakanaga ko ibyaha bya Jenoside ashinjwa ntabyo yakoze kuko Jenoside yabaye atari mu Rwanda, nyamara ubushinjacyaha bukagaragaza ko ijambo Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi mu 1992 ryakongeje urwango mu Bahutu bakanga Abatutsi kugeza kuri Jenoside yo mu 1994.

    Umucamanza yagarutse ku mbwirwaruhame Leon Mugesera yavugiye ku Kabaya n’i Nyamyumba ku Gisenyi ko zashishikarizaga mu buryo butaziguye kandi ku mugaragaro Abahutu kurimbura Abatutsi aho yavugaga ko Abatutsi bakwiye gusubizwa iwabo muri Abisiniya (Ethiopia), banyujijwe iy’ubusamo mu mugezi wa Nyabarongo.

    Urukiko rwagaragaje ko amagambo Leon Mugesera yagiye akoresha muri izo mbwirwaruhame zakoreshaga inyito z’urwango ku Batutsi kuko yabitaga inyenzi, n’inzoka, ariko Leon Mugesera akaba yarajuriye agaragaza ko imbwirwaruhame ye yari igamije kurwanya abanzi b’Igihugu no gutegura neza amatora. Leon Mugesera avuga kandi ko imbwirwaruhame ze zakunze gukoreshwa atari iz’umwimerere.

    Urukiko rw’ubujurire rwanzuye ko Leon Mugesera ahanishwa igifungo cya burundu nk’uko byari byategetswe n’urukiko rukuru kubera ko ibikorwa bye biri mu byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyo bigasobanura ko ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza ku mugaragaro kandi ku buryo butaziguye gukora Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, bityo ko ahanishijwe igifungo cya burundu.

    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/urukiko-rw-ubujurire-rwagumishijeho-igihano-cya-burundu-kuri-leon-mugesera

  • Namibia ikeneye miliyoni 1.8 z'amadolari yo kurwanya icyorezo cy'inzige #rwanda #RwOT

    kuwa kane tariki ya 24 Nzeri 2020, Minisitiri w'ubuhinzi, Calle Schlettwein, yatangaje ko Namibia ikeneye amafaranga agera kuri miliyoni 30 z'amadolari ya Namibia (miliyoni 1.8 y'amadolari y'Amerika) kugira ngo bahangane n'icyorezo cy'inzige mu karere k'amajyaruguru y'iburasirazuba bwa Zambezi.

    Schlettwein yavuze ko icyorezo cy'inzige zitukura zo muri Afurika zimuka cyagaragaye ku ya 12 Kanama 2020. Kuva icyo gihe, raporo igaragaza ko buri munsi zinjira mu gihugu.

    Iki ni icyorezo cya kabiri mu karere ka Zambezi muri uyu mwaka gikurikira icya mbere muri Gashyantare 2020. Ubuso bwa kilometero kare 4.002 ni ukuvuga ahangana na hegitari 500 zangijwe n'inzige kugeza ubu.

    Minisitiri yavuze ko Namibia ikeneye amafaranga kugira ngo yongere imbaraga nyinshi mu bijyanye n'abakozi, amato, ibikoresho birinda abakozi, ndetse n'ibindi bikoresho kugira ngo barwanye neza iki cyorezo.

    Schlettwein yongeyeho ati: 'Nyuma ya raporo zerekeye icyorezo cy'inzige, hashyizweho itsinda ryo gutera imiti rigizwe n'abakozi 35 bahuguwe mu buryo bwo kurwanya iki cyorezo mu bigo bitandukanye biteza imbere ubuhinzi mu gihugu hose'.
    Source:Africa.cgtn.com

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/namibia-ikeneye-miliyoni-1-8-zamadolari-yo-kurwanya-icyorezo-cyinzige/

  • Urukiko rukuru rwa Kenya rwahagaritse ibyo gusesa inteko ishinga amategeko kubera kubura abagore #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kane, nibwo urukiko Rukuru rwa Kenya rwahagaritse icyifuzo icyo ari cyo cyose cyo gusesa inteko ishinga amategeko nyuma y'uko umucamanza mukuru w'iki gihugu avugiye ko inteko ishinga amategeko igomba kuba ifite abadepite bahagije b'abagore.

    Ku wa mbere, umucamanza mukuru, David Maraga, yagiriye inama Perezida Uhuru Kenyatta gusesa inteko ishinga amategeko, avuga ko abadepite bananiwe kubahiriza itegeko nshinga ryo mu 2010 ryemerera kimwe cya gatatu cy'imyanya y'abagore.

    Icyemezo cy'umucamanza mukuru cyababaje abadepite benshi b'abagabo, barimo n'umuvugizi w'iyo nzu, bavuze ko bitemewe, bitagiriwe inama, kandi ko bizashora igihugu mu kibazo cy'itegeko nshinga.

    Mu mategeko ya Kenya, inteko ishinga amategeko iyo imaze guseswa, amatora agomba kuba mu minsi 90.

    Mu gusubiza icyifuzo cyamaganaga abajyanama ba Maraga, Urukiko Rukuru rwahagaritse icyifuzo icyo ari cyo cyose cyo gusesa inteko ishinga amategeko mu gihe hagitegerejwe imanza zirangira kuri iki kibazo.

    Mu rubanza rwe, umucamanza Weldon Korir yanditse ati: 'Nasuzumye nitonze icyo cyifuzo nsanga gitera ibibazo byinshi by'amategeko'.

    Abagore bafite imyanya ingana na 22% yo hejuru, na 31% mu nteko ishinga amategeko. Itegeko nshinga rya Kenya ryo mu 2010 rivuga ko bitarenze bibiri bya gatatu by'urwego urwo ari rwo rwose rwatowe cyangwa rwashyizweho rushobora kuba rufite igitsina kimwe.

    Ibyemezo by'urukiko muri Kenya byategetse inteko ishinga amategeko gushyiraho amategeko kugira ngo iryo tegeko ryubahirizwe cyangwa rishobore guseswa, ariko ibyakozwe byabanje ntibyakunzwe n'abadepite b'abagore bashinja abadepite b'abagabo guhagarika ibikorwa nkana.

    Mu nama ngishwanama ya Kenyatta, Maraga yavuze ko kunanirwa gushyiraho ayo mategeko ari ubuhamya busobanutse bw'abadepite ati: 'imyifatire n'imyitwarire idahwitse' bijyanye na bibiri bya gatatu by'uburinganire. Itsinda ry'abacamanza bashyizweho bazumva icyifuzo ku ya 7 Ukwakira 2020.
    Source: Reuters

    Inkuru yanditswe na Venuste Habineza

    Source : http://www.intyoza.com/urukiko-rukuru-rwa-kenya-rwahagaritse-ibyo-gusesa-inteko-ishinga-amategeko-kubera-kubura-abagore/