source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/utubari-two-muri-paris-tugiye-kongera-gufungwa
source https://igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/utubari-two-muri-paris-tugiye-kongera-gufungwa
Umusore w' imyaka 27 y' amavuko witwa Iribagiza Olivier birangiye ashatse umukecuru w' imyama 57 y' amavuko witwa Ndikumagenge Jacqueline bari baramubujije ariko birangiye abateye utwatse aramwegukana.
Kuri uyu wa 4 Ukwakira 2020 bakoze ubukwe nyuma yo guhabwa uburenganzira na Meya w'Umujyi wa Bujumbura.
Ubu bukwe bwari kuba tariki ya 26 Nzeri 2020 bwahagaritswe n'umuryango wa Olivier wavugaga ko ari muto cyane kuri Jacqueline.
Byatumye ubuyobozi bwiga ku kibazo cy'aba bakunzi, tariki ya 30 Nzeri 2020, Meya CP Jimmy Hatungimana yemeza ko nta cyahagarika ubukwe bwabo.
Ubukwe bwa Olivier na Jacqueline bwabereye mu rusengero rwa Betesida muri Bujumbura.
Olivier na Jacqueline bari bafite akanyamuneza
Umugabo w' imyaka 40 y'amavuko yahuye n'uruva gusenya, ubwo yajyaga gusambana mu rugo rw' abandi yirukanka yambaye ubusa buri buri.
Uyu mugabo witwa Miguel Adoe ngo yari asanzwe agenda muri uru rugo, ariko akenshi akahagenda umugabo nyiri urugo adahari.
Umugabo wo muri uru rugo ngo yaje gukeka ko umugore we yaba amuca inyuma agasambana n'uyu mugabo dore ko bari barigeze no kubipfa, ndetse amwihanangiriza amubuzako uyu mugabo atazongera gukandagira murugo rwe.
Miguel yaje guhura n'uruva gusenya, ubwo umugore wo muri uru rugo yamubwiragako umugabo yagiye atari murugo, maze asaba uyu mugabo ko yaza bakaba bidagadura nkuko bari basanzwe babikora.
Kubw'amahirwe make, uyu mugabo yaje gufatwa, na nyiri urugo wagarutse mu rugo, agasanga inzu ye yahinduwe icyumba cy'ubusambanyi.
Nkuko bigaragara mu mashusho yafashwe n'abaturanyi b'uyu muryango, Umugabo wari waje gusambana, yagaragaye amanuka hejuru muri Etaje akoresheje ishuka yari amaze kuzirika kucyuma yambaye ubusa.

Umugore wari kumwe nawe yahise afata imyenda atangira kuyimujugunyira kugirango nagera hasi aze kubona ibyo yambara, nyi urugo nawe yakomeje no kurwana n'iyi shuka yari imanitse ariko biba iby'ubusa kuyihambura birananirana kugeza umugabo ageze hasi, nuko acika atyo.
Abanyarwanda bakina hanze yarwo, bamwe ntibahiriwe n’impera z’icyumweru aho hari abatarakandagiye mu kibuga, ni mu gihe abandi nka Kagere na Haruna bafashije amakipe yabo kwitwara neza.
Tugiye kurebera hamwe uko amakipe akinamo abanyarwanda yitwaye
Meddie Kagere (Simba SC â” Tanzania)
Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru, Kagere Meddie yafashije ikipe ye ya Simba SC gutsinda JKT ibitego 4-0. Ni umukino yatsinzemo ibitego 2 icya 1 n’icya 3. Ibindi bitego byatsinzwe na Chris Mugalu na Jose Luis Miquissone.
Iyi kipe iri ku mwanya wa 2 n’amanota 13 inganya na Yanga ya 3, Azam FC ya mbere ifite 15.
Djihad Bizimana (Waasland Beveren â” Belgium)
Djihad Bizimana ntiyari mu bakinnyi 18 ikipe ye yitabaje ku wa Gatandatu tariki ya 3 Ukwakira 2020 mu mukino banganyijemo na Genk 1-1.
Baheruka amanota 3 ku mukino ufungura shampiyona ubwo batsindaga Kortrijk 3-1. Ubu bari ku mwanya wa 17 ubanziriza uwa nyuma n’amanota 4, mu gihe Sporting Charleroi ya mbere ifite 19.
Muhire Kevin (El Geishâ” Egypt)
Ku Cyumwerru tariki ya 4 Nzeri 2020, El Geish ya Muhire Kevin yari yasuye Al Ittihad, umukino warangiye ari 2-2. Ni umukino Muhire Kevin yabanje mu kibuga ariko aza gusimburwa ku munota wa 24 na Ahmed Kaboria .
El Geish iri ku mwanya wa 11 n’amanota 35, urutonde ruyobowe na Al Ahly n’amanota 79.
Rwatubyaye Abdul (Colorado Springs Switchbacks FC â” USA)
Rwatubyaye Abdul ntiyari muri 18 ku munsi w’ejo hashize ubwo ikipe ye yari yasuye FC Tulsa, yaje no kuyitsinda ibitego 2-0.
Haruna Niyonzima (Yanga â” Tanzania)
Ku wa 3 Ukwakira 2020, wari umunsi mwiza kuri Haruna Niyonzima winjiye mu kibuga asimbuye igice cya kabiri kigitangira ku mukino Yanga yari yakiriyemo Coastal Union. Uyu mukinnyi akaba kapiteni w’Amavubi yafashije ikipe ye kubona amanota 3 batsinda uyu mukino 3-0 byose byabonetse mu gice cya kabiri, akaba na we yaratsinzemo igitego.
Iyi kipe iri ku mwanya wa 3 n’amanota 13 inganya na Simba SC ya 2, Azam FC ya mbere ifite 15
Ally Niyonzima (Azam FC â” Tanzania)
Azam FC ya Ally Niyonzima ikaba ejo yaratsinze Kagera Sugar 4-2. Ni umukino Ally Niyonzima atari muri 18 bitabajwe kuri uwo mukino.
Iyi kipe ikaba ari yo iyoboye urutonde n’amanota 15 mu mikino 5.
Kevin Monnet-Paquet (St Etienne)
Ku wa 3 Ukwakira 2020, St Etienne ya Kevin Monnet-Paquet yatsinzwe na Lens 2-0. Uyu rutahizamu w’umunyarwanda ntiyari muri 18. Ubu bari ku mwanya wa 7 n’amanota 10, Rennes ya mbere ifite 14.
Mugiraneza Jean Baptiste Migi (KMC- Tanania)
Uyu munsi KMC ya Migi irakina na Polisi Tanzania mu mukino w’umunsi wa 5 wa shampiyona.
Ese ni ryari bavuga ko umuntu ananutse ?
Abanyarwanda bamenyereye ko umuntu unanutse ari we uba ufite ubuzima butari bwiza naho kubyibuha bikaba ikimenyetso cy’imibereho myiza nk’uko bizwi na benshi. Nyamara impuguke mu buvuzi zivuga ko hari ibipimo byagenwe, iyo umuntu abiri hejuru aba afite ikibazo, kimwe n’uko iyo umuntu abiri munsi aba atifashe neza, ni ukuvuga ko aba bantu bombi baba bafite ibyago byo guhura n’indwara zitandura nk’iz’umutima, diyabete n’izindi.
Umuntu unanutse ni wawundi ufite igipimo cya BMI kiri munsi ya 18.5.
BMI (Body Mass Index mu cyongereza) ni uburyo umuntu amenya niba ibiro bye bijyanye n’uburebure bwe. Ufata ibiro byawe ukabigabanya n’uburebure afite bwikubye kabiri (Kg/m2). Ubusanzwe umuntu ufite ibiro bijyanye n’uburebure bwe, agomba kuba afite ibipimo bya BMI biri hagati ya 18,5 kugeza kuri 24,9.
Dore ibyo wakora ngo ibiro byawe byiyongere niba unanutse cyane :
1. Koresha cyane ibikungahaye kuri poroteyine nyinshi
Iki ni ingenzi kandi gikwiye kwitabwaho cyane. Ubusanzwe, imikaya ikozwe na za poroteyine kandi zitabonetse byatuma za calories (ingufu z’umubiri) winjije zihinduka ibinure. Nyamara iyo ufungura ibirimo poroteyine bituma za calories zikoreshwa zigahindukamo ibigize imikaya. Gusa wibuke ko poroteyine zitera guhaga cyane niyo mpamvu usabwa kurya ibirimo poroteyine nyuma y’andi mafunguro kugirango bitaza kukubuza kurya. Ibyo kurya bikungahaye kuri poroteyine harimo inyama, amafi, amagi, amata n’ibiyakomokaho, imboga, ubunyobwa n’utundi tubuto duhekenywa.
2. Kurya byibuze gatatu ku munsi kandi wihatire ibinyamavuta n’amasukari
N’ubwo tuvuga ibi ariko ugomba kwitondera amavuta urya n’amasukari ukoresha kuko ibikomoka mu nganda n’ubwo byagutera kubyibuha ariko byanazana ingaruka nyinshi mbi. Ahubwo fungura ibirimo amavuta y’umwimerere nk’ubunyobwa, ibihwagari, avoka n’amasukari y’umwimerere nk’imbuto, ubuki, ibisheke, beterave n’ibindi.
3. Ihatire amasupu kandi arimo ibirungo binyuranye
Aha naho turavuga ibirungo bitari bya bindi bitunganywa bakongeramo ibindi bintu. Ushobora gukoresha poivron, seleri, ibitunguru, mudarasini, icyinzari, n’ibindi birungo by’umwimerere, mbese hahandi ibiryo nawe biguhumurira amazi akuzura akanwa.
Dore amwe mu mafunguro yuzuyemo ibitera ingufu wakwibandaho ukoresha :
Nyuma y’ibi byose, ihatire gukora siporo kuko ikomeza umubiri, gusa nyuma ya siporo ufate amafunguro ahagije cyane cyane imbuto n’imitobe.
Wari uzi ko hari inyunganiramirire z’umwimerere zagufasha kongera ibiro ?
Niba ushaka kongera ibiro, kuko kunanuka cyane bishobora kukuzanira ibibazo bitandukanye ndetse bikaba byanagutera ipfunwe mu bandi, ni byiza kubahiriza ziriya nama twavuze haruguru. Ubu rero, hanabonetse inyunganiramirire z’umwimerere zifasha kongera ibiro ndetse no kubaka umubiri. Izi zikaba zizewe ku ruhando mpuzamahanga kuko zemewe n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Admnistration).
Muri zo twavugamo nka Protein powder (izi ni proteyini zose), Multivitamin capsules (Habamo vitamin zose umubiri ukenera), Compound Marrow powder, Zinc Tablets,… Ukeneye izi nyunganiramirire, wakwitabaza umukozi wa Dainapham ukorera muri Kigali ukamuhamagara kuri 0785 587 788