Blog
-
Ethiopia yabujije indege guca hejuru y’urugomero iri kubaka kuri Nil #rwanda #RwOT
Leta ya Ethiopia yatangaje ko nta ndege yemerewe guca hejuru y’agace iri kubakamo urugomero rw’amashanyarazi ruzwi nka ‘Grand Ethiopian Renaissance Dam’ kubera impamvu z’umutekano. -
Meddie Kagere na Haruna Niyonzima bacunguye weekend y’Abanyarwanda bakina hanze #rwanda #RwOT
Mu gihe benshi mu Banyarwanda bakina hanze bakomeje kugorwa no kubona umwanya wo gukina, Meddie Kagere yafashije Simba SC kwitwara neza, ayitsindira ibitego bibiri mu gihe na Kapiteni w’Amavubi, Haruna Niyonzima, yatsindiye Yanga SC igitego mu mpera z’icyumweru. -
Rubavu: Umusore wiga muri Kaminuza yafatanywe amafaranga y’amahimbano arenga miliyoni 13 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
-
- Munguyiko Djabil yafatanywe amafaranga y’amiganano
Munguyiko yari umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), usibye kuba yafatanywe inoti zihwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 13 n’ibihumbi 600, anafatwa nk’umucurabwenge muri iki cyaha cyo kwigana amafaranga kuko yanafatanywe ibikoresho bitandukanye yifashishaga ayakora.
Yafatanywe inoti z’ijana 136 z’amadorali ya Amerika, yanafatanywe inoti 114 za bitanu mu mafaranga y’u Rwanda.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Munguyiko yafatanywe imishandiko 10 y’impapuro zikase neza mu ishusho y’amafaranga y’inoti za bitanu, mudasobwa ndetse n’ibindi bikoresho yifashishaga akora amafaranga y’amiganano.
CIP Karekezi yavuze ko Munguyiko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bagenzi be baheruka gufatwa.
Yagize ati “Mu minsi ishize hari abandi bari bafashwe bigana amafaranga, na bo bari bafatiwe muri Rubavu, bavuze ko Munguyiko ari we wabinjije mu kazi nk’umuyobozi wabo. Icyo gihe we ntiyafashwe yakomeje kwihisha kugeza ubwo yafatwaga kuri uyu wa Gatandatu”.
CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage na bo bagaragaje inzu yakorerwagamo ayo mafaranga, abapolisi binjiramo basangamo Munguyiko yihishemo afite biriya byose yafatanywe.
Inoti zose yakoraga zari zifite nimero imwe ariyo LG04727792 (ku madorali) na AB0939102 ku noti zo mu manyarwanda.
Tariki 29 Nzeri 2020 ni bwo hari hafashwe bagenzi ba Munguyiko ari bo Ngarambe Francis na Nsanzamahoro Innocent, na bo bafatiwe i Rubavu mu Murenge wa Gisenyi bafatanywe 1,100 mu madorali ya Amerika.
CIP Karekezi yakanguriye abantu kuba maso ntibahe icyuho bene bariya banyabyaha ahubwo bakihutira gutanga amakuru.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

-
-
Abakorerabushake ntabwo ari abakozi bahembwa – Minisitiri Shyaka #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Minisitiri Shyaka yabigarutseho ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo inzego zitandukanye zari mu kiganiro n’abanyamakuru, hagarukwa ku buryo icyorezo cya Covid-19 gihagaze mu Rwanda.
Minisitiri Shyaka Anastase avuga ko ikibazo cy’abakorerabushake gikwiye gusobanuka, kuko bariya bantu bajyanwa muri ziriya nshingano babizi ko ari ubukorerabushake.
Agira ati “Abakorebushake ni abakorerabushake, ntabwo ari abakozi bahembwa bisanzwe cyangwa bafite kontaro runaka”.

-
Rwanda Parliament Kicks Off Business For 2020-2021 #rwanda #RwOT
Effective today Monday, Rwanda's Legislators will convene the first ordinary session as they start legislating for the 2020-2021 year.
'The Parliament of Rwanda (both Chambers) to start the 1st Ordinary Session of 2020-2021 this Monday, 5 October 2020 at 3:00pm,' the house said through its official twitter handle early on Monday.
In the first seating, the August house will be presented with issues that are lined up for deliberation during this year. Members of parliament will have to approve of these issues.
The house will also be presented with a report from the Foreign Affairs commission on cooperation for approval.
editors note:
The Parliament of Rwanda consists of two chambers: The Senate The Chamber of Deputies Prior to 2003 the Parliament of Rwanda was unicameral. Former names are Legislative Assembly, National Development Council and the Transitional National Assembly.
Source : https://taarifa.rw/rwanda-parliament-kicks-off-business-for-2020-2021/
-
Umutoza wa Liverpool FC yavuze amagambo ateye agahinda amarira arimo kumushoka mu maso #rwanda #RwOT
Kuri iki cyumweru tariki 04 Ukwakira 2020, ikipe ya Liverpool yakoze 'ubwoko bubi' bw'amateka ubwo yanyagirwaga n'ikipe ya Aston Villa nk'uko umutoza wayo Jurgen Klopp abivuga.
Iyi yari inshuro ya mbere kuva mu 1963 Liverpool (yatsinzwe 7-2 ku mukino yahuyemo na Spurs) itsinzwe ibitego birindwi mu mukino.
The Reds nk'uko bakunze kuyita, yatsinzwe ibitego 7-2, nibwo bwa mbere ikipe ifite igikombe itsinzwe ibitego birindwi muri shampiyona kuva mu 1953 ubwo Sunderland yatsindaga Arsenal 7- 1.
Ollie Watkins yatsinze ibitego bitatu wenyine muri uyu mukino batumye Liverpool itsindwa umukino wa kane muri shampiyona kuva mu kwezi kwa mbere 2019.

Klopp yabwiye BBC Sport ati:'Twavuye mu mukino ubwo badutsindaga 1-0â³.Klopp ati:
'Ni inde koko wakwifuza gutsindwa 7-2? Mu myaka ishize twaribwiye tuti tugiye gukora amateka. Ariko ubu ni ubwoko bubi bw'amateka. Twabonye amahirwe tutakoresheje, ariko iyo utsinzwe birindwi sinzi ko wavuga ngo byari kuba 7-7â³.
Yakomeje agira ati:'Twakoze amakosa menshi cyane ndetse akabije rwose. Byahereye ku gitego cya mbere no ku bindi tugenda dukora amakosa akabije.
Kopp avuga ko ubusanzwe iyo watsinzwe 1-0 uba ushobora gukora ibintu byose ukavayo.Ati:
'Twabigerageje ariko buri mupira twatakazaga twahitaga dusatirwa cyane. Ibi ntawundi byabazwa uretse njyewe natwe'.
Alisson, umunyezamu wa mbere wa Liverpool ntabwo yakinnye kubera imvune y'urutugu â” uwamusimbuye Adrian asa n'uwahaye Villa impano y'igitego cya mbere.
Klopp yavuze ko Alisson ukomoka muri Brazil ashobora kutagaruka vuba, na nyuma y'ikiruhuko cy'imikino y'amakipe y'ibihugu.
Mohamed Salah niwe watsinze ibitego bibiri bya Liverpool kugeza ubwo byari 5-2, ariko ntibyabujije Villa gusongamo ibindi kuri stade yayo Villa Park.
Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona cya 'saison' ishize ubwo yarushaga Manchester City amanota 18.
-
APR FC irimo abakinnyi bashya yakoze imyitozo ya mbere i Shyorongi (AMAFOTO) #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT
Nyuma yo kuba ari iyo kipe ya mbere yabimburiye andi makipe mu Rwanda mu gupimwa icyorezo cya Coronavirus, nyuma bakaza kwerekeza mu mwiherero I Shyorongi, babimburiye n’anadi makipe gukora imyitozo isanzwe yo mu kibuga.
-
- Ni yo kipe ya mbere yatangiye imyitozo rusange
Ibi byaje nyuma y’uko iyi kipe ya APR Fc ndetse na AS Kigali zemerewe na Minisports gutangira gukora imyitozo, nk’amakipe abiri azahagararira u Rwanda muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup.
Mu bakinnyi bashya iyi kipe yongeyemo bakoze imyitozo harimo Yannick Bizimana wavuye muri Rayon Sports, Nsanzimfura Keddy wavuye muri Kiyovu Sports, Ruboneka Jean Bosco na Ndayishimiye Dieudonné bavuye muri AS Muhanga, umunyezamu Ishimwe Jean Pierre wazamuwe avuye mu Intare FC ndetse na rutahizamu Tuyisenge Jacques waturutse muri Petro Atlético de Luanda.


-
-
Abagore n’abakobwa bakomeje kureka imbuga nkoranyambaga ku bwinshi kubera ihohoterwa #rwanda #RwOT
Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Plan International bwagaragaje ko hafi 60 % by’abagore n’abakobwa bakoresha imbuga nkoranyambaga nka Facebook, Instagram na Twitter bagezweho n’ihohoterwa. -
USA: Perezida Trump yagaragaye hanze y’ibitaro akanya gato asuhuza abaturage #rwanda #RwOT
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatunguranye kuri iki Cyumweru ubwo yavaga mu bitaro ari mu modoka zisanzwe zimutwara, agasuhuza by’akanya gato abaturage bari bategerereje hanze y’ibitaro. -
APR FC yatangiye imyitozo i Shyorongi, abakinnyi bashya barimo Tuyisenge na Bizimana Yannick barakirwa (Amafoto) #rwanda #RwOT
APR FC yakoze imyitozo ya mbere ku Cyumweru saa cyenda yitegura umwaka mushya w’imikino, aho izahagararira u Rwanda mu irushanwa Nyafurika rya CAF Champions League ya 2020/21.

