Blog

  • Muri Vietnam harimo gushakishwa abasirikare bari mu kigo cyarengewe  n'inkangu #rwanda #RwOT

    Ibirindiro by'ingabo za Vietnam biherereye mu Ntara ya Quang Tri kuri uyu wa 18 Ukwakira 2020 byagwiriwe n'inkangu yatewe n'imvura nyinshi, abasirikare 11 babura ubuzima.

    Imvura nyinshi yibasiye ibice byinshi bya Vietnam muri iki cyumweru gishize. Imyuzure n'inkangu bimaze kwica abantu batari munsi ya 70.

    Leta ya Vietnam yavuze ko umutwe w'abasirikare wo mu karere ka kane k'ingabo z'iki gihugu, wibasiwe n'inkangu mu masaha yo mu rukerera rwo kuri iki cyumweru tariki 18 Ukwakira.

    Urubuga rw'amakuru VnExpress rwo muri Vietnam rwasubiyemo amagambo ya Ha Ngoc Duong, umutegetsi w'aho byabereye, agira ati:

    'Guhera saa munani [2h] za nijoro, habayeho inkangu nk'enye cyangwa eshanu, ziturika nk'ibisasu ndetse wumva ari nkaho umusozi wose ugiye gutembagara'.

    Mu gihe abakora mu bikorwa by'ubutabazi bari barimo gukuramo imirambo, abategetsi baburiye ko hari ibyago ko habaho izindi nkangu, bikaba byaba ngombwa ko hashakishwa ubundi buryo burimo umutekano kurushaho bwo kugera aho byabereye.

    Kugeza ubu imirambo 11 ni yo imaze kuvanwa muri cyo kigo cya gisirikare, ubu cyahindutse itongo, mu ntara ya Quang Tri iri rwagati muri Vietnam.

    Iyi nkangu yahitanye ubuzima bw'abantu, ibaye hashize iminsi itsinda ry'abantu 13 bakoraga ibikorwa by'ubutabazi — benshi muri bo b'abasirikare — basanzwe bapfuye.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/19/muri-vietnam-harimo-gushakishwa-abasirikare-bari-mu-kigo-cyarengewe-ninkangu/

  • Abakinnyi b’Amavubi basubiye iwabo, bazasubira mu myitozo nyuma y’icyumweru #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Tariki 09/10/2020 ni bwo abakinnyi bamwe mu bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu Amavubi binjiye mu mwiherero mu karere ka Nyamata, aho babanje gupimwa COVID19, ndetse n’ibindi bizamini by’ubuzima.

    Nyuma y
    Nyuma y’iminsi 10 mu mwiherero, abakinnyi basubiye mu ngo zabo

    Nyuma y’aho aba bakinnyi batarimo abakinnyi ba APR FC ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda, batangiye imyitozo kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, aho bakoraga kabiri ku munsi ariko hakibandwa ku myitozo yo kongera ingufu, nyuma y’amezi asaga arindwi yari ashize badakina.

    Aba bakinnyi bari bamaze icyumeru bakora imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo
    Aba bakinnyi bari bamaze icyumeru bakora imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

    Nyuma y’icyumweru bakora imyitozo, aba bakinnyi baje guhabwa ikiruhuko cy’icyumweru kimwe kuva kuri uyu wa Mbere kugera ku Cyumweru tariki 25/10/2020, iyi myitozo ikzasubukurwa hiyongeramo n’abakinnyi ba APR FC, ndetse n’abakina hanze y’u Rwanda bazagenda bahagera mu bihe bitandukanye.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/abakinnyi-b-amavubi-basubiye-iwabo-bazasubira-mu-myitozo-nyuma-y-icyumweru

  • Huye: Bashimye kuba abaturage ari bo bazajya bashyirana mu byiciro by’ubudehe #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abatuye mu isibo ya mbere, Umudugudu wa Ngoma ya mbere, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye mu igerageza ryo gushyira abantu mu byiciro by
    Abatuye mu isibo ya mbere, Umudugudu wa Ngoma ya mbere, Akagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye mu igerageza ryo gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe bishya

    Babivuze nyuma y’igerageza ryo gushyira abantu mu byiciro bishya by’ubudehe byakorewe aho batuye, ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukwakira 2020.

    Iki gikorwa cy’igeragezaga cyabimburiwe no kubasobanurira ibyiciro bishya bitanu abantu bazajya babarirwamo, bashima ko bisobanutse.

    Immaculée Uwizeyimana yagize ati “Ibyiciro bishya by’ubudehe nabonye bisobanutse kuko umuturage ari we uziha icyiciro, bitewe n’amakuru yatanze ajyanye n’umushahara ahembwa cyangwa ibindi bikorwa akora bimwinjiriza amafaranga”.

    Kuba ibi byiciro byasobanuriwe abagize isibo na byo barabishima kuko ngo byatumye babasha kubyumva neza, binyuranye n’uko mbere byasobanurwaga mu kivunge cy’abantu benshi ntibabashe kubyumva neza, nk’uko bivugwa na Innocent Mbabariye.

    Ati “Uyu munsi baduhamagaye turi isibo imwe, dufite umwanya uhagije. Byatumye dusobanukirwa neza, kandi buri wese agahita yumva icyiciro yahita yishyiramo”.

    Ikindi bashimye ku byiciro bishyashya, ni ukuba icyiciro umuntu arimo kitazaba impamvu yo kubuzwa uburenganzira bumwe na bumwe, nk’uko byari byifashe mu byiciro by’ubudehe abantu baherukaga gushyirwamo.

    Jean Baptiste Kayigana, ati “Abantu bo mu cyiciro cya mbere bari bazitiwe no kutabasha gufata inguzanyo muri banki, abo mu cya gatatu n’icya kane bo ntibemererwaga kurihirwa amashuri y’abana. Ubu umuntu azajya ajya mu cyiciro akwiye bitamubujije kubaho nk’abandi”.

    Ku rundi ruhande ariko, banenze kuba muri ibi byiciro uhembwa ibihumbi 65 n’uhembwa ibihumbi 500 bazajya babarirwa mu cyiciro kimwe ndetse no kuba ufite hegitari icyenda z’ubutaka abarirwa mu cyiciro kimwe n’ufite hegitari imwe.

    Mu gikorwa cyo gushyira abantu mu byiciro nyir’izina, bagiye mu matsinda, umukorerabushake ukusanya amakuru akegera umuturage akamubaza ibibazo bijyanye n’umutungo we, akamusubiza n’abandi bumva, hanyuma bakaba ari bo bavuga icyiciro akwiye.

    Zéfanie Munyanziza ukora mu kigo gishinzwe guteza imbere imishinga y’uturere n’imijyi wari witabiriye iki gikorwa, avuga ko ubu buryo bwatoranyijwe bw’uko umuturage azajya ashyirwa mu cyiciro na bagenzi be, bizakuraho ko hongera kubaho abatishimira ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo.

    Icyakora, abitabiriye iri gerageza bavuga ko hatazongera kubaho abatishimira ibyiciro bashyizwemo, amakuru yatangiwe mu nteko y’abaturage nadahindurwa.

    Uwizeyimana ati “Bizagenda neza amakuru yafatiwe mu nteko z’abaturage nadahinduwe. Hari ubwo byagiye bibaho ukabona umuntu ufite umutungo mukeya ku buryo bugaragara asohotse mu cyiciro cya gatatu, ufite umutungo n’amazu akodesha agasohoka mu cya kabiri”.

    Anavuga ko ibintu bizagende neza abandika amakuru yatanzwe nibaba inyangamugayo, bakandika ibyo babwiwe, kandi bakabibika neza, kugira ngo igihe utishimiye icyiciro yashyizwemo najya kujurira, hazarebwa niba koko ibyo yavuze ari byo byanditswe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-bashimye-kuba-abaturage-ari-bo-bazajya-bashyirana-mu-byiciro-by-ubudehe

  • Rubavu: Polisi yataye muri yombi uwibaga abaturage akoresheje imbunda y' igikinisho #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru , ku itariki ya 18 Ukwakira 2020, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Rubavu,
    yataye muri yombi uwitwa Sibomana Joseph w'imyaka 25, yafatanywe imbunda y'igikinisho yakoreshaga yiba abaturage abambura anabahohotera.

    Uyu musore yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi ari naho yamburiraga abaturage, ubusanzwe Sibomana avuka mu murenge wa Kanama mu kagari ka Musabike mu mudugudu wa Nyakibande mu karere ka Rubavu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Sibomana kwaturutse ku makuru yatanzwe n'abaturage. Yagize ati:

    'Hari abaturage bari bamaze kumumenya biganjemo abo yagiye yambura. Nibo batanze amakuru arafatwa, yafatiwe mu cyuho afite kiriya giti yitegura kuza kwambura abaturage, yafatiwe mu mirima y'ibishyimbo by'abaturage ariho yihishe.'

    CIP Karekezi akomeza avuga ko Sibomana akimara gufatwa yiyemereye ko kiriya giti yari yarakibaje afite umugambi wo kujya yambura abaturage.

    CIP Karekezi yagize ati:

    'Sibomana akimara gufatwa yemeye ko yajyaga atega abacuruzi ba magendu (abacoracora) bavuye mu gihugu cya Repulika iharanira demokarasi ya Congo akabakangisha icyo giti gifite ishusho y'imbunda akabambura amafaranga.

    Yavuze ko yari amaze kubikora inshuro ebyiri akaba yari yarabambuye ibihumbi 60 by'amafaranga y'u Rwanda. Kugeza ubu abantu 5 nibo bamaze gutanga ibirego bavuga ko bambuwe na Sibomana abatunze kiriya giti gisa nk'imbunda.'

    Sibomana mu kwambura abaturage yabaga anambaye ipantaro ijya gusa nk'umwambaro wa gisirikare ari nayo yafashwe yambaye, ni umwambaro avuga ko yawutoraguye ahantu mu ngarani akajya awambara agiye kwambura abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ukekwaho icyaha afatwa. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe igihe babonye umuntu ushaka guhungabanya umutekano.

    Hari amakuru avuga ko Sibomana yajyaga afatanya n'abandi bantu muri ubwo bwambuzi ubu nabo barimo gushakishwa

    Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 170 ivuga ko uwiba akoresheje intwaro aba akoze ubujura bwitwaje intwaro.

    Iyo ubujura bwitwaje intwaro bwakozwe n'abantu barenze umwe cyangwa bugakorwa n'itsinda ry'abantu, bahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 ndetse n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya Miliyoni 5 ariko atarenze Miliyoni 7.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/19/rubavu-polisi-yataye-muri-yombi-uwibaga-abaturage-akoresheje-imbunda-y-igikinisho/

  • Yannick Mukunzi yafashije Sandvikens IF, Kevin Monnet-Paquet ntiyabasha gucungura St Etienne #rwanda #RwOT

    Mu mpera z’iki cyumweru, amakipe 3 akinamo abanyarwanda hanze yacyo yari yakinnye, Sandvikens ya Yannick Mukunzi yitwara neza ibona amanota 3, Kevin Monnet Paquet yari mu kibuga ubwo batsindwaga na Nice.

    Ku munsi w’ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 18 Ukwakira 2020, IF Karlstad yo mu cyiciro cya 3 muri Sweden, ku kibuga cyayo cya Tingvalla IP (Karlstad) yari yakiriye Sanvikens IF ya Yannick Mukunzi. Umukino waje kurangira ku ntsinzi ya Sandvikens IF y’igitego 1-0. Ni umukino Yannick Mukunzi yakinnye iminota 90. Sandvikens IF ni iya 6 n’amanota 41, Vasalund ya mbere ifite 57.

    Mu cyiciro cya mbere mu Bufaransa, ku munsi w’ejo Kevin Monnet Paquet yari mu kibuga ubwo ikipe ye ya St Etienne yatsindirwaga mu rugo na Nice 3-1. Ni umukino yakinnyi iminota 72. St Etienne iri ku mwanya wa 10 n’amanota 10, Lille ya mbere ifite 17.

    Muri Armenia, Pyunik FC ikinamo myugariro Nirisarike Salomon, ku munsi w’ejo bari basuye ALASHKERT banganya 0-0. Pyunik FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 5, Ararat ya mbere ifite 9.

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/yannick-mukunzi-yafashije-sandvikens-if-kevin-monnet-paquet-ntiyabasha-gucungura-st-etienne

  • Miss wa INES-Ruhengeri w’Umurundikazi yisanze ari gukina filimi mu Kinyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gateka Filly Chersy w’imyaka 21 ni Umurundikazi, yiga mu mwaka wa kabiri muri INES-Ruhengeri. Muri iyi filimi, akina yitwa Cece, agakina ari umugore ukize ariko w’umunyampuhwe ufasha umwe mu bantu baba badafite aho kuba n’ubushobozi bwo kwitunga akamuremera ubuzima.

    Gateka avuga ko gukina filimi byahoze ari inzozi ze kuva cyera kuko aniyamamariza kuba Miss wa Ines Ruhengeri, umushinga we kwari ukuzamura impano zinyuranye zirimo no gukina filimi.

    Ati “Byahoze ari inzozi zanjye kuva cyera, kandi narushijeho kwishima kuko nazigezeho ndi mu Rwanda, kuko iyo ukina umuco w’ikindi gihugu uhungukira byinshi cyane”.

    Kugeza ku gace ka kane k’iyi filimi bamaze gushyira hanze, Gateka avuga ko nta kintu cyigeze kimugora kuko yari amenyereye gutanga ibiganiro bisaba ko bamufata amashusho, kandi akaba yarasaga n’uwamaze kwiyemeza gutanga ubutumwa binyuze muri filimi.

    Icyakora avuga ko gukina akoresha Ikinyarwanda ari ho yagiye ahura n’akabazo, kuko hari amwe mu magambo y’Ikinyarwanda adahura neza n’Ikirundi, ariko na byo avuga ko aho kubibona nk’imbogamizi abibona nk’uburyo bwo guhaha ubundi bumenyi bw’ururimi.

    Abategura iyi filimi ‘Ikiriyo cy’urukundo’ bavuze ko ari byiza kuba umwe mu bakinnyi ngenderwaho ari Umurundikazi kuko n’ubundi intego ihari ari uguhuriza hamwe imico inyuranye yo mu biyaga bigari, ikagaragara muri iyi filimi.

    Nshimiyimana Jean de Dieu ari na we mwanditsi wayo, yagize ati “Ubu mu bice bizakurikiraho tuzakinisha Abagande n’Abanyekongo, mu rwego rwo guhuriza hamwe umuco wo muri aka karere.

    Gateka Filly Chersy yiga mu mwaka wa kabiri mu ishami rya Biomedical Laboratory Sciences ,yabaye igisonga cya mbere cya Miss Bright INES tariki 3 Mata 2019, yungiriza Miss Umutoni Adeline, naho filimi ‘Ikiriyo cy’urukundo’ ikinirwa mu Mujyi wa Musanze.

    Uretse kuba itambuka ku rubuga rwa YouTube rwitwa ‘IRIS TV’, nta rindi soko iyi filimi irabona, uretse ko abayitunganya bavuga ko bazakomeza gushaka andi masoko y’aho bashobora kunyuza filimi yabo.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/sinema/article/miss-wa-ines-ruhengeri-w-umurundikazi-yisanze-ari-gukina-filimi-mu-kinyarwanda

  • Mani Martin na Clarisse Karasira batakambiye RDB #rwanda #RwOT

    Abahanzi Mani Martin na Clarisse Karasira basabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), gushyiraho uburyo bwo korohereza abahanzi mu buryo bwo gufata amashusho y’indirimbo.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/mani-martin-na-clarisse-karasira-batakambiye-rdb

  • Mani Martin na Clarisse Karasira batakambiye RDB #rwanda #RwOT

    Abahanzi Mani Martin na Clarisse Karasira basabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB), gushyiraho uburyo bwo korohereza abahanzi mu buryo bwo gufata amashusho y'indirimbo.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/mani-martin-na-clarisse-karasira-batakambiye-rdb

  • Imyaka 61 irirenze PARMEHUTU ivutse! Ikivumbikisho mu mateka ashaririye y'u Rwanda #rwanda #RwOT

    Ku wa 19 Ukwakira mu 1959, nibwo hashinzwe Ishyaka rya PARMEHUTU (Le Parti du Mouvement de l'Emancipation Hutu), rifatwa nk'iryatangije icengezamatwara ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imyaka-61-irirenze-parmehutu-ivutse-yasize-inkuru-mbi-i-musozi

  • Basketball yabaye umukino wa mbere ukinwe mu Rwanda nyuma y'iminsi 219, Patriots BBC itangirana intsinzi #rwanda #RwOT

    Shampiyona y'umukino wa Basketball mu bagabo n'abagore yabaye irushanwa rya mbere rikinwe ku butuka bw'u Rwanda kuva hageze icyorezo cya Coronavirus muri Werurwe. Patriots BBC ifite igikombe giheruka mu bagabo, yitwaye neza itsinda Espoir BBC amanota 77-48 ku munsi wa mbere.

    Source : https://igihe.com/imikino/basketball/article/basketball-yabaye-umukino-wa-mbere-ukinwe-mu-rwanda-nyuma-y-iminsi-219-patriots