Blog

  • Kenya: Umugabo w' imyaka 30 yiyahuye nyuma yo gushyirwa ku nkeke n' ikigo cyamugurije amafaranga #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatandatu, tariki ya 17 Ukwakira 2020 , muri Kenya umugabo w'imyaka 30 witwa Solomon Ayindi, yiyahuye nyuma yo gushyirwa ku nkeke n'ikigo gitanga inguzanyo mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Umurambo wa Solomon Ayindi Kataka basanze umanitse ku mugozi uhambiriye ku gisenge cy'inzu ye mu Mudugudu wa Eshambitsi.

    Umuryango we wari uyobowe na nyina, Alice Omwenje, wavuze ko nyakwigendera yahozwaga ku nkeke n'ikigo gitanga inguzanyo mu buryo bw'ikoranabuhanga, yari abereyemo 30 000 Ksh cyamugurije, ni ukuvuga hafi ibihumbi 270 Frw.

    Uyu mugabo ngo yabashije kwishyura igice gito cy'iyo nguzanyo ariko ngo ntiyabasha kwishyura amafaranga yose kubera ibibazo by'ubukungu yari arimo muri iyi minsi.

    Uwamugurije ariko ngo ntiyabyitayeho, ku buryo yamushyize ku nkeke mu cyumweru gishize cyose.

    Nk' uko ikinyamakuru The Citizen dukesha iyi nkuru kivuga ko nyuma y'uko uyu mugabo yiyahuye, umuryango we watangaje ko inzu yaguyemo igomba gusenywa bijyanye n'umuco wabo.

    Muri ako gace ngo iyo umuntu yiyahuye ntabwo ajyanwa mu irimbi, ahubwo ahambwa aho yapfitiye ndetse ntihagire umuhango ukorwa wo kumusezeraho mu cyubahiro.

    Umurambo wa Salomo wajyanywe mu bitaro bya Kakamega County

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/19/kenya-umugabo-w-imyaka-30-yiyahuye-nyuma-yo-gushyirwa-ku-nkeke-n-ikigo-cyamugurije-amafaranga/

  • Inyungu mu kuba RwandAir izajya ikoresha ikibuga cy’indege cya Heathrow aho kuba icya Gatwick mu Bwongereza #rwanda #RwOT

    Nyuma y’ifungurwa ry’ingendo z’indege nyuma y’amezi ya Guma Murugo n’ibibuga by’indege bifunze kubera COVID-19, Sosiyete nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu kirere, RwandAir, yahinduye ikibuga cy’indege yakoreshaga mu ngendo zo mu Bwongereza, aho isigaye ikoresha icya Heathrow aho kuba icya Gatwick.

    source https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inyungu-mu-kuba-rwandair-izajya-ikoresha-ikibuga-cy-indege-cya-heathrow-aho

  • APR FC yahawe uruhushya rwo kwitabira amarushanwa ya CAF #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye ikipe ya APR FC icyemezo cyo kwitabira amarushanwa Nyafurika ategurwa na CAF mu mwaka w’imikino wa 2020/21.

    source https://igihe.com/imikino/football/article/apr-fc-yahawe-uruhushya-rwo-kwitabira-amarushanwa-ya-caf

  • Ndahiro Natacha agiye gusohora filime yakinanye na musaza we Ndahiro Willy wamenyekanye nka Paul #rwanda #RwOT

    Umwe mu bakobwa bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga kubera uburanga bwe, Ndahiro Natacha agiye gusohora filime nshya yakinanye na musaza we Ndahiro Willy wamamaye nka Paul muri sinema nyarwanda.

    source https://igihe.com/imyidagaduro/article/ndahiro-natacha-agiye-gusohora-filime-yakinanye-na-musaza-we-ndahiro-willy

  • APR FC yahawe uruhushya rwo kwitabira amarushanwa ya CAF #rwanda #RwOT

    Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryahaye ikipe ya APR FC icyemezo cyo kwitabira amarushanwa Nyafurika ategurwa na CAF mu mwaka w'imikino wa 2020/21.

    Source : https://igihe.com/imikino/football/article/apr-fc-yahawe-uruhushya-rwo-kwitabira-amarushanwa-ya-caf

  • Uganda: Abantu 11 bafatiwe Entebbe bashinjwa kuba bafite ibyangombwa mpimbano ko batanduye Covid_19 #rwanda #RwOT

    Muri Uganda ku kibuga cy'indege cya Entebbe hafungiwe abagenzi 11 bari mu rugendo bashinjwa kuba bafite ibyangombwa bihimbano ko batanduye Covid_19.

    Nkuko ikinyamakuru Monitor dukesha iyi nkuru kivuga ko abo ari abagore batatu n'abagabo umunani, benshi muri bo bakomoka muri Ethiopia.

    Sibo ba mbere bafashwe baregwa nk'ibi kuva iki kibuga cy'indege cyakongera gufungurwa nk'uko Vianney Luggya umuvugizi w'ikigo gishinzwe indege za gisivirire muri Uganda yabitangaje.

    I Entebbe umugenzi asabwa icyangombwa cy'uko atanduye Covid-19 kitarengeje amasaha 72 kugira ngo yemererwe kwinjira, n'ikitarengeje amashaha 120 kugira ngo ahafatire indege.

    Aya mabwiriza yubahirizwa kuva tariki 01/10/2020 iki kibuga cy'indege cya Entebbe cyafungurwa nyuma y'amezi atandatu gifunzwe mu kwirinda Covid-19.

    Ikinyamakuru Monitor kivuga ko mu cyumweru gishize abakozi kuri iki kibuga cy'indege bavuze ko abantu barenga 50 indege zabasize kubera kwerekana ibyangombwa nk'ibyo bihimbano.

    Kugeza ku cyumweru muri Uganda hari hamaze gutangazwa abantu 10,590 banduye coronavirus nk'uko byemezwa na minisiteri y'ubuzima yaho.

    Source : https://impanuro.rw/2020/10/19/uganda-abantu-11-bafatiwe-entebbe-bashinjwa-kuba-bafite-ibyangombwa-mpimbano-ko-batanduye-covid_19/

  • Ildephonse Mbarusha yasobanuye byinshi ku ndirimbo”Hossana”aherutse gusohora #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbarusha Ildephonse aherutse gushyira hanze indirimbo ye yise 'Hossana', ikubiyemo ubutumwa buhumuriza umukobwa w’i Siyoni yibutswa ko Yesu ari umwami w’ineza.

    Ildephonse Mbarusha avuka mu Karere ka Karongi,umurenge wa Murambi, ni umukristo mu Itorero Presibiteriyene mu Rwanda (EPR). Mu buzima busanzwe akora inyigo zimbitse z’imishinga y’ubwubatsi (Architect).

    Aganira n’agakiza.org, Ildephonse aragira ati:”Kuririmba nabitangiye kera nkiga mu mashuli yisumbuye (2006) nakundaga kwandika indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana nkaziha ama korale naririmbagamo, bigeraho numva ndabikunze cyane, mfata umwanya wo kubisengera, ntangira kwandika izanjye, muri uyu mwaka wa 2020 nibwo iyambere nayishyize hanze yitwa “Bariyo”, ubu nkaba nasohoye indi yitwa “Hossana”

    Ildephonse yagize icyo avuga ku ndirimbo “Hossana” ati:”Nayanditse ngize ihishurirwa iturutse ku cyubahiro abantu bahaye Yesu ubwo yari mu rugendo agana i Yerusalemu nk’uko tubisanga muri Matayo 21:1-11″.

    Ni indirimbo irimo ihumure “Mubwire umukobwa w’i Siyoni muti dore Umwami wawe aje aho uri ari uw’ineza” Yesu ni umwami w’ineza. Umuhanzi Ildephonse Mbarusha umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana yawugize intego.

    Muri iki gihe turimo Umukobwa w’i Siyoni ni umuntu wese wizeye,wemeye Yesu Kristo by’ukuri ,akamwizeraho icyo Imana yagennye ko tumwizeraho, ngo dukizwe kandi akamwizera wenyine gusa, nta kindi yongeyeho ngo gifatanye na Kristo kumukiza.

    Bene uyu muntu (umukobwa w’i Siyoni) ahumurizwa cyane n’Ijambo ry’Imana, kuko n’ubwo ibi bihe turimo bigoye umukobwa w’i Siyoni ntakwiye gukurwa umutima n’ibimenyetso bigaragaza kugaruka k’Umwami wacu Yesu Kristo.

    Uyu muhanzi yakomeje avuga ko kugaruka k’Umwami Yesu ari inkuru nziza kuri twe abamwizeye wenyine. Bityo dukwiye kumuhimbaza nk’uko yahimbajwe yerekeje i Yerusalemu, ari naho hatangiriye Mashami.

    Ildephonse Mbarushsha yakomeje agira ati: “Naboneyeho n’umwanya wo gushimira Imana nifashishije zaburi ya 150 kubera uburyo yagiye ibana nanjye muri uyu mwaka wa 2020, ni ukuri n’abandi Imana yagiriye neza dufatanyirize hamwe kuyishimira iby’imbaraga yakoze kuko birahari byinshi.

    Mbarusha afite n’izindi ndirimbo nyinshi zirimo gutunganywa kugirango zizakoreshwe hagamijwe kwamamaza Ubwami bw’Imana.

    Video y’iyi ndirimbo “Hossana” wayisanga hano:

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ildephonse-Mbarusha-yasobanuye-byinshi-ku-ndirimbo-Hossana-aherutse-gusohora.html

  • Menya impamvu hari imihanda yo muri Kigali yazamuriwe igiciro cy’ingendo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari imwe mu mihanda yo muri Kigali yongerewe ibiciro by
    Hari imwe mu mihanda yo muri Kigali yongerewe ibiciro by’ingendo aho kubigabanaya

    Ibyo bisobanuro byatanzwe nyuma y’aho abaturage bagaragarije ko batishimiye iryo zamuka ry’ibiciro by’ingendo, ahubwo bakifuza ko byasubira uko byari bimeze imbere ya Covid-19.

    Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yagiranye na RBA ku wa 18 Ukwakira 2020, yasobanuye ko kuba ibiciro byariyongereye kuri iyo mihanda byatewe n’uko uburebure bwayo butari buhuye n’ubwabazwe mbere.

    Ati “Mu Mujyi wa Kigali hari ‘lignes’ 57, muri zo hari eshanu aho ibiciro byiyongereye, bikaba byaratewe n’uko ibirometero by’iyo mihanda byiyongereye kandi hari hakigenderwa ku biciro bya 2018. Habayeho rero gusubiramo gupima imihanda”.

    Ati “Urugero nk’umuhanda Nyacyonga-Nyabugogo, twawubariraga Km 10 ariko dusubiyeyo kugenzura dusanga ufite Km 14 na metero 100. Hari kandi n’umuhanda Kimironko-Nyabugogo wabarirwaga Km 12 dusanga ufite Km 13 na metero 500. Hari n’umuhanda Batsinda-Nyabugogo n’uwa Kanombe-Remera unyura Kibaya, iyo na yo hari icyiyongereyo, ariko mu Ntara ntaho byazamutse”.

    Akomeza avuga ko icyo kibazo cy’imihanda itari ijyanye n’ibiciro yahawe cyari kizwi, gusa ngo hari hataragera ko bihindurwa.

    Ati “Abatwara abagenzi bari barabitubwiye ariko tubasaba kwihangana kugera igihe ibiciro bizasubirirwamo muri rusange. Ikibazo twari tukizi ariko twashakaga kubihuza n’iri hinduka ry’ibiciro tunakosora aho twari twibeshye ku burebure bw’iyo mihanda”.

    Ku kijyanye n’uko hari abavuga ko RURA yaba irengera abashoramari mu gutwara abagenzi kurusha abaturage, uwo muyobozi avuga ko atari byo kuko impande zombi zitabwaho.

    Ati “Byaravuzwe ariko si byo, turebye nko mu gihe cya Covid-19, bisi yari isanzwe itwara abantu 30 ntiyarenzaga 15, kuki igiciro kitikubye inshuro ebyiri? Ni uko tuba tuzirikana umuturage ngo tutamuremereza cyane. Nyuma y’amezi hafi atanu bakora gutyo, twahinduye ibiciro twitaye ku bushobozi bw’umuturage ariko tunareba ko utanga serivisi atazagera aho ahagarika”.

    Lt Col Patrick Nyirishema, Umuyobozi Mukuru wa RURA
    Lt Col Patrick Nyirishema, Umuyobozi Mukuru wa RURA

    Ati “Iyo udashyizeho igiciro gikwiye, tugera aho ushinzwe gutanga serivisi bimunanira akaba yahagarika ntituyibone, burya serivisi ihenze kurusha izindi zose ni itaboneka. Ni yo mpamvu twita ku muturage kugira ngo habe igiciro kiri hasi bishoboka, ariko kandi kitari hasi cyane ku buryo utanga serivisi bimunanira”.

    Lt Col Nyirishema yavuze kandi ko ubuyobozi bwumva uburemere bw’ibibazo byatewe na Covid-19 bituma abaturage bagira ubushobozi buke, ari yo mpamvu ngo bashakisha icyakorwa kugira ngo umuturage adakomeza kuremererwa, ariko ngo barakomeza kubiganiraho n’izindi nzego, gusa ngo ibiciro ntibyahita byongera kuvugururwa kuko biba byarizweho.

    Ibiciro bishya byo gutwara abagenzi mu gihugu hose byasohotse ku wa 15 Ukwakira 2020, benshi mu baturage bakaba bari bizeye ko bizasubizwa ku bya mbere ya Covid-19 ariko si ko byagenze.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/menya-impamvu-hari-imihanda-yo-muri-kigali-yazamuriwe-igiciro-cy-ingendo

  • Rubavu: Polisi yafashe uwamburaga abaturage yifashishije igiti kimeze nk’imbunda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikarita y
    Ikarita y’u Rwanda igaragaza aho Akarere ka Rubavu gaherereye (mu ibara ritukura)

    Iyi nkuru dukesha Polisi y’u Rwanda iravuga ko Sibomana yafatiwe mu Murenge wa Gisenyi ari na ho yamburiraga abaturage. Ubusanzwe Sibomana avuka mu Murenge wa Kanama mu Kagari ka Musabike mu Mudugudu wa Nyakibande mu Karere ka Rubavu.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa Sibomana kwaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

    Yagize ati “Hari abaturage bari bamaze kumumenya biganjemo abo yagiye yambura. Ni bo batanze amakuru arafatwa, yafatiwe mu cyuho afite kiriya giti yitegura kuza kwambura abaturage, yafatiwe mu mirima y’ibishyimbo by’abaturage ari ho yihishe.”

    CIP Karekezi akomeza avuga ko Sibomana akimara gufatwa yiyemereye ko kiriya giti yari yarakibaje afite umugambi wo kujya yambura abaturage.

    CIP Karekezi yagize ati “Sibomana akimara gufatwa yemeye ko yajyaga atega abacuruzi ba magendu (abacoracora) bavuye mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akabakangisha icyo giti gifite ishusho y’imbunda akabambura amafaranga. Yavuze ko yari amaze kubikora inshuro ebyiri akaba yari yarabambuye ibihumbi 60 by’amafaranga y’u Rwanda. Kugeza ubu abantu 5 ni bo bamaze gutanga ibirego bavuga ko bambuwe na Sibomana abatunze kiriya giti gisa nk’imbunda.”

    Sibomana mu kwambura abaturage yabaga anambaye ipantaro ijya gusa nk’umwambaro wa gisirikare ari na yo yafashwe yambaye. Ni umwambaro avuga ko yawutoraguye ahantu mu ngarani akajya awambara agiye kwambura abaturage.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ukekwaho icyaha afatwa. Yasabye abaturage gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe igihe babonye umuntu ushaka guhungabanya umutekano.

    Hari amakuru avuga ko Sibomana yajyaga afatanya n’abandi bantu muri ubwo bwambuzi ubu na bo barimo gushakishwa.

    Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 170 ivuga ko uwiba akoresheje intwaro aba akoze ubujura bwitwaje intwaro.

    Iyo ubujura bwitwaje intwaro bwakozwe n’abantu barenze umwe cyangwa bugakorwa n’itsinda ry’abantu, bahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 ndetse n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya Miliyoni 5 ariko atarenze Miliyoni 7.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/rubavu-polisi-yafashe-uwamburaga-abaturage-yifashishije-igiti-kimeze-nk-imbunda

  • Ibigo umunani gusa nibyo bisigayemo abanduye COVID-19 mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), cyatangaje ko ibigo umunani aribyo birimo kwifashishwa mu kuvura abanduye COVID-19, umubare wagabanutse cyane kuko hari igihe mu Rwanda hifashishwaga ibirenga 30.

    source https://igihe.com/ubuzima/coronavirus/article/ibigo-umunani-gusa-nibyo-bisigayemo-abanduye-covid-19-mu-rwanda