Blog

  • RURA yashingiye kuki izamura ibiciro mu duce tumwe na tumwe? #rwanda #RwOT

    Ibyo bisobanuro byatanzwe nyuma y’aho abaturage bagaragarije ko batishimiye iryo zamuka ry’ibiciro by’ingendo, ahubwo bakifuza ko byasubira uko byari bimeze imbere ya Covid-19.

    Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, yagiranye na RBA ku wa 18 Ukwakira 2020, yasobanuye ko kuba ibiciro byariyongereye kuri iyo mihanda byatewe n’uko uburebure bwayo butari buhuye n’ubwabazwe mbere.

    Ati 'Mu Mujyi wa Kigali hari 'lignes’ 57, muri zo hari eshanu aho ibiciro byiyongereye, bikaba byaratewe n’uko ibirometero by’iyo mihanda byiyongereye kandi hari hakigenderwa ku biciro bya 2018. Habayeho rero gusubiramo gupima imihanda'.

    Ati 'Urugero nk’umuhanda Nyacyonga-Nyabugogo, twawubariraga Km 10 ariko dusubiyeyo kugenzura dusanga ufite Km 14 na metero 100. Hari kandi n’umuhanda Kimironko-Nyabugogo wabarirwaga Km 12 dusanga ufite Km 13 na metero 500. Hari n’umuhanda Batsinda-Nyabugogo n’uwa Kanombe-Remera unyura Kibaya, iyo na yo hari icyiyongereyo, ariko mu Ntara ntaho byazamutse'.

    Akomeza avuga ko icyo kibazo cy’imihanda itari ijyanye n’ibiciro yahawe cyari kizwi, gusa ngo hari hataragera ko bihindurwa.

    Ati 'Abatwara abagenzi bari barabitubwiye ariko tubasaba kwihangana kugera igihe ibiciro bizasubirirwamo muri rusange. Ikibazo twari tukizi ariko twashakaga kubihuza n’iri hinduka ry’ibiciro tunakosora aho twari twibeshye ku burebure bw’iyo mihanda'.

    Ku kijyanye n’uko hari abavuga ko RURA yaba irengera abashoramari mu gutwara abagenzi kurusha abaturage, uwo muyobozi avuga ko atari byo kuko impande zombi zitabwaho.

    Ati 'Byaravuzwe ariko si byo, turebye nko mu gihe cya Covid-19, bisi yari isanzwe itwara abantu 30 ntiyarenzaga 15, kuki igiciro kitikubye inshuro ebyiri? Ni uko tuba tuzirikana umuturage ngo tutamuremereza cyane. Nyuma y’amezi hafi atanu bakora gutyo, twahinduye ibiciro twitaye ku bushobozi bw’umuturage ariko tunareba ko utanga serivisi atazagera aho ahagarika'.

    Ati 'Iyo udashyizeho igiciro gikwiye, tugera aho ushinzwe gutanga serivisi bimunanira akaba yahagarika ntituyibone, burya serivisi ihenze kurusha izindi zose ni itaboneka. Ni yo mpamvu twita ku muturage kugira ngo habe igiciro kiri hasi bishoboka, ariko kandi kitari hasi cyane ku buryo utanga serivisi bimunanira'.

    Lt Col Nyirishema yavuze kandi ko ubuyobozi bwumva uburemere bw’ibibazo byatewe na Covid-19 bituma abaturage bagira ubushobozi buke, ari yo mpamvu ngo bashakisha icyakorwa kugira ngo umuturage adakomeza kuremererwa, ariko ngo barakomeza kubiganiraho n’izindi nzego, gusa ngo ibiciro ntibyahita byongera kuvugururwa kuko biba byarizweho.

    Ibiciro bishya byo gutwara abagenzi mu gihugu hose byasohotse ku wa 15 Ukwakira 2020, benshi mu baturage bakaba bari bizeye ko bizasubizwa ku bya mbere ya Covid-19 ariko si ko byagenze.

    Source : https://www.imirasire.rw/?RURA-yashingiye-kuki-izamura-ibiciro-mu-duce-tumwe

  • Hon.Habineza yacanye umuriro kuri RURA nyuma y’ibiciro by’ingendo byatangajwe #rwanda #RwOT

    Ibi yabivuze nyuma y’uko abaturage bagaragaje ukutishimira cyane ibiciro by’ingendo byashyizweho n’iki kigo, bavuga ko bibogamye cyane kandi bibangamiye kubashoramari aho kuba barabikoze bagendeye ku bushobozi n’imvune z’abaturage, cyane ko bagigizwe4ho ingaruka z’ubukungu na COVID19.

    Avuga kuri ibi biciro biri hejuru byashyizweho na RURA, Hon. Frank Habineza yagize ati: “Ntago bikwiye ko amafaranga y’ingendo yongerwa. Turasaba ko RURA yikosora ikamanura ibiciro. Ibi ntago tubyemera rwose.”

    Hon. Habineza yunze murya Ingabire Marie Immaculée nawe wavuze ko ababajwe cyane n’ibyo RURA yakoze izamura ibiciro by’ingendo, ititaye ku mvune n’ubushobozi bwa rubanda, anagaragaza impungenge ko RURA ishobora kuzasenya leta kubera ibikorwa byayo bitarengera abaturage kandi bikaza kwitirirwa ko byakozwe na leta.

    Frank Habineza yavuze ko agereranije no kuba rubanda rwari rumaze igihe rudakora nk’ingaruka zo kurwanya COVID19, ndetse n’abakoraga bakaba batarakoraga uko bikwiye, no kuba kandi ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byaramanutse ku isi hose, ntacyo RURA yari gushingiraho izamura ibiciro by’ingendo maze igasonga ubukungu bwa rubanda bwari busanzwe bwarahungabanye.

    Yahereye aho asaba RURA kwegura ku nshingano kuko yananiwe gushyira mu bikorwa ibyifuzo bya rubanda.

    Ati: “Ndasaba abayobozi ba RURA kwegure niba bananiwe gukorera abanyarwanda. RURA ni abanyarwanda, batuye mu Rwanda kandi bakorera abanyarwanda, bazakora ibyo abanyarwanda bashaka. Niba batabikoze bakwegura.”

    RURA yatangaje ibiciro bishya tariki ya 14 Ukwakira, bisimbura ibyo yari yarashyizeho mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka ubwo u Rwanda rwari ruhanganye cyane na COVID19.

    Iki gihe mu ngamba zashyizweho mu kwirinda iki cyorezo harimo ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zizajya zitwara kimwe cya kabiri cy’abo zemerewe gutwara mu rwego rwo kugirango hashyirwemo intera hagati y’umugenzi n’undi.

    Muri iki gihe ibiciro byagiye hejuru cyane, gusa abaturage barabyihanganiye kuko nta byari mu buryo bwo kugirango basaranganye igihombo na ba nyiri sosiyete zitwara abagenzi nk’imwe mu ngaruka za COVID19.

    Ubwo inama y’abaminisitiri yateranye kuwa 12 Ukwakira 2020 yongeraga kwemerera imodoka gutwara umubare w’abagenzi bose 100% by’abicara ndetse na 50% by’abagenda bahagaze, rubanda rwariruhukije kuko bumvaga bagiye gutura umutwaro wo kwishyura ibiciro byo hejuru.

    Gusa rubanda rwagaragaje ko rwatunguwe ndetse rutanashimishijwe n’ibiciro byo hejuru byongeye gutangazwa na RURA, dore ko hari n’aho ibiciro byiyongereye kurusha uko byari biri mbere imodoka zigitwara umubare muke hirindwa icyorezo cya COVID19.

    Abaturage batangiye kwamagana ibi byakozwe na RURA, bamwe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa twitter aho hashyizweho icyitwa Hashtag yo kwamagara ibi biciro yiswe #RURA4TransportFairness bahurizagaho ibitekerezo bamagana izamurwa ry’ibiciro by’ingendo, banagaragaza ko bigomba kongera gusubirwamo.

    Hon. Frank Habineza yasoje mu kiganiro asaba abayobozi ba RURA kwisubiraho vuba bidatinze, bagasubiramo ibiciro by’ingendo mu maguru mashya.
    Ati; “Ndasaba RURA ko yakwisubiraho, ibiciro yashyizeho ibihindure kandi vuba hatari kera.”

    Hon. Frank Habineza yavuze ko kuba ishyaka rye ritavuga rumwe na leta bidasobanuye ko rirwanya leta, anongeraho ko bitavuze ko ari ku ngingo zose, kuko hari n’izo babona ko zikwiriye.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Hon-Habineza-yacanye-umuriro-kuri-RURA-nyuma-y-ibiciro-by-ingendo-byatangajwe

  • Yatangiye ari umuraperi! Ibitaramenyekanye kuri Rafiki n'uko ubushobozi buke bwazitiye inzozi ze #rwanda #RwOT

    Benshi bakunze kumenya umuhanzi ari uko yamaze kwamamara nyamara si bose bazirikana inzira zigoranye aba yaranyuzemo mbere yuko atera intambwe imuganisha kuri urwo rwego bamubonaho.

    Source : https://igihe.com/imyidagaduro/article/yatangiye-ari-umuraperi-ibitaramenyekanye-kuri-rafiki-n-uko-ubushobozi-buke

  • Hari abacuruzi bakigowe no kubona ibisimbura ibikoresho bya pulasitiki n'amashashi byaciwe #rwanda #RwOT

    Bamwe mu bacuruzi bavuga ko bakigowe no kubona ibikoresho bifashisha mu mwanya w'amashashi amaze imyaka myinshi aciwe n'ibikoresho bya pulasitiki bikoreshwa rimwe nabyo hemejwe umushinga w'itegeko rikumira ikoreshwa ryabyo cyangwa byanaboneka igiciro kikaba kiri hejuru.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-abacuruzi-bakigowe-no-kubona-ibisimbura-ibikoresho-bya-pulasitiki-n

  • Ubutaliyani bwongeye gukaza ingamba mu bwirinzi bwa COVID-19 #rwanda #RwOT

    U Butaliyani bufashe iki cyemezo nyuma y’uko mu gihe cy’iminsi ibiri hagaragaye abantu barenga ibihumbi 20 banduye Covid-19. Muri aba harimo 10925 banduye ku wa Gatandatu n’abandi 11705 banduye ku Cyumweru.

    Muri izi ngamba zakajijwe harimo ko abayobozi b’Imijyi itandukanye bahawe ububasha bwo kuzajya bafunga ahantu hahurira abantu benshi bitarenze saa 21:00, kuba imikino y’abatarabigize umwuga igomba guhagarara ndetse no kuba inama n’ibirori byahagaritswe.

    Mu bindi bikorwa byahagaritswe harimo utubari na Restaurant bigomba gufunga saa sita z’ijoro ariko guhera saa 22:00 bikakira abicaye gusa, kandi nabo bari mu matsinda y’abantu batarenze batandatu.

    Minsitiri w’Intebe w’iki gihugu, Giuseppe Conte, yabwiye abaturage ko ibiri gukorwa byose ari ukwirinda ko habaho gahunda guma mu rugo ku gihugu cyose.

    Ati 'Ntidushobora gutakaza umwanya, tugomba gushyiraho ingamba zo kwirinda Guma mu rugo ya rusange ishobora kugira ingaruka zikomeye ku bukungu.'

    Yakomeje yibutsa abaturage ko aribo bakwiye kugira uruhare mu kwirinda. Ati 'Guverinoma iri hano ariko buri wese akwiye gutanga umusanzu we, amabwiriza niyo akiri uburyo bw’ibanze bwo kwirinda: agapfukamunwa, guhana intera n’isuku yo mu ntoki.'

    Kugeza ubu u Butaliyani ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi byazahajwe cyane n’iki cyorezo aho bufite abamaze kucyandura babarirwa mu bihumbi 414 ndetse n’abapfuye barenga ibihumbi 36.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Ubutaliyani-bwongeye-gukaza-ingamba-mu-bwirinzi-bwa-COVID-19

  • Uko Dr Sherti wafungiwe kuba icyitso yavuye mu gipadiri cyari cyuzuyemo ivangura #rwanda #RwOT

    Dr Epimaque Sherti yamaze imyaka 12 irenga ari Umusaserodoti, yahawe Ubupadiri ku wa 2 Kanama 1987 aza gufata icyemezo cyo kubuvamo tariki 30 Ugushyingo 1999, bitewe n'ivangura yahuraga naryo no gutereranwa n'abari abayobozi be.

    Source : https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-dr-sherti-wafungiwe-kuba-icyitso-yafashe-umwanzuro-wo-kuva-mu-gipadiri

  • Ibikorwa bibabaza benshi mu rukundo kurusha no gucibwa inyuma #rwanda #RwOT

    Iyo abantu bari mu rukundo baba baryohewe cyane ariko ikosa rito rishobora gutuma wa munezero uhinduka amarira. Hari ibikorwa byinshi ushobora gukora bikangiza wa munyenga w'urukundo wari urimo.

    Source : https://igihe.com/abantu/kubaho/urukundo/article/ibikorwa-bibabaza-benshi-mu-rukundo-kurusha-no-gucibwa-inyuma

  • Bugesera: Impungenge Ni zose ko hari abashobora kwivanga mu kibazo cy'umwana wasambanyijwe #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w'uyu wa 18 Ukwaira 2020, mu nzu zicumbikwamo zizwi nka Loji-Lodge, ziherereye ahazwi nko mu irango mu murenge wa Mareba, kurugabano n'uwa Ruhuha ho mu karere ka Bugesera, hafashwe umugabo bivugwa ko afite imyaka iri hejuru ya 40, asanzwe akora mu by'ubuvuzi, arimo gusambanya umwana w'imyaka 17. Hari impungenge ku baturage z'uko ngo hari ababyitambikamo.

    Aha hantu bafatiwe ngo hahoze ubunywero-Bar, aho Covid-19 iziye ngo hahindurwa inzu zicumbikwamo. Abaturage ngo nibo bahuruje, rubanda baratabara, barimo n'ababyeyi b'uyu mwana aho bamuzindukanye kwa muganga I Nyamata ku mupimisha.

    Umubyeyi w'uyu mwana( Papa) avugana n'intyoza.com ubwo yari I Nyamata yajyanye umwana we kwa muganga, avuga ko amakuru y'aho umwana we ari bayabwiwe n'umuturage wahamagaye ababaza niba umwana ari mu rugo, kuko bari bageze ku irembo bamubwira ko bagiye kureba, ariko baza gusaga adahari.

    Nyuma yo kubura umwana mu rugo, bahamagaye uyu muturage, bamubwira ko umwana ntawe, nyuma aza kubarangira aho ari. Ababwira ko ari mu irango ahitwa ku Nyenyeri( hahoze Bar), mu cyumba cya gatatu, ari naho bagiye bakabafatira.

    Uyu mu Papa, avuga ko ubuyobozi butandukanye bwahageze bukabyibonera, kuva kuri Mudugudu, Akagari, Gitifu w'Umurenge, RIB ndetse na Polisi. Yaje guhabwa icyangombwa ajyana kwa muganga I Nyamata ngo umwana asuzumwe.

    Yamuzindukanye arasuzumwa nubwo yatashye abwiwe ko abamuhaye urupapuro rumujyana kwa muganga ari bo bazaza kwifatira ibisubizo. Avuga ko kuri we uretse impungenge z'abaturage ngo we yizeye guhabwa ubutabera kuko ngo n'uzagerageza guca hasi aziyambaza izindi nzego.

    Umulisa Marie Claire, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mareba yabwiye intyoza.com ko aya makuru ari impamo, ko uyu mugabo yafashwe akekwaho gusambanya umwana w'imyaka 17 y'amavuko, aho yashyikirijwe urwego rw'ubugenzacyaha-RIB.

    Ku rundi ruhande, ubwo ngo bafatwaga, hanamenyekaye ko bombi atari ubwa mbere babonanye mu buryo nk'ubu, ngo ni inshuro zirenga cumi na, ko ndetse mu cyumweru gishize hari inda bakuyemo bombi( uyu mubyeyi arabyemeza, ko umwana ariwe wabyivugiye, ko kandi no kwa muganga iby'inda babibonye).

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/bugesera-impungenge-ni-zose-ko-hari-abashobora-kwivanga-mu-kibazo-cyumwana-wasambanyijwe/