Blog

  • Isabukuru nziza k’umukecuru nkunda cyane – Riderman yifuruza umugore we isabukuru mu magambo asize umunyu #rwanda #RwOT

    Umuraperi Gatsinzi Emery wamenyekane mu muziki nka Riderman, yifurije umugore we, Agasaro Nadia isabukuru nziza y’amavuko amwibutsa ko ari uw’ingenzi mu buzima bwe.

    Buri tariki ya 26 Ukwakira, Agasaro Nadia akaba umugore w’umuraperi Riderman yizihiza isabukuru y’amavuko, iyi nshuro akaba yamwifurije isabukuru nziza amubasa gukomeza kugira umutima w’urukundo.

    Ni mu magambo yanyujije ku rukuta rwa Instagram, aho yamusabye ko umutima w’urukundo agira yazawuhorana.

    Ati' Isabukuru nziza k’umukecuru nkunda cyane Agasaro, Umutima utuje kandi ukunda bose, kubaha Imana n’abantu, gukunda igihugu cyacu n’umuco wacyo […] n’ibindi byinshi byiza byawe ntarondora, uzabihorane kandi uzabirage abazadukomokaho.'

    Yamokeje avuga ko ari umunyamahirwe kuba amufite mu buzima bwe kuko nta muntu yamugereranya na we.

    Yaize ati'Uwiteka aguhe kuramba, aguhundagazeho imigisha ye, kandi akomeze akugende imbere muri uru rugendo rw’ubuzima turimo ku Isi. Ndi umunyamahirwe cyane kuba ngufite mu buzima bwanjye.'

    Agasaro wabaye Nyampinga wa Mount Kenya University Kigali mu 2013 ubwo yari akihiga, muri 2013 ni bwo yashakanye n’uyu muraperi wegukanye Guma Guma Super Star ya 3 muri 2013.

    Riderman yifurije umugore isabukuru y’amavuko

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/isabukuru-nziza-k-umukecuru-nkunda-cyane-riderman-yifuruza-umugore-we-isabukuru-mu-magambo-asize-umunyu

  • Nyagatare: Inkuba yishe inka eshanu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Byabereye mu Mudugudu wa Karungi, Akagari ka Kamagiri, Umurenge wa Nyagatare, ahagana saa kumi n’igice.

    Iyo nkuba ngo yazikubise ubwo imvura nyinshi yari irimo kugwa muri aka gace, izo nka zikaba zari ziri mu rwuri rwazo.

    Muhutu Samuel yari asanganywe inka 9 ubu akaba asigaranye inka 4.

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/nyagatare-inkuba-yishe-inka-eshanu

  • Uburyo umupfumu Rutangarwamaboko yaragije Musenyeri Kambanda abazimu b’u Rwanda ntibyavuzweho rumwe #rwanda #RwOT

    Ku wa 25 Ukwakira 2020, nibwo inkuru nziza yatashye I Rwanda y’uko Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yazamuye mu ntera Arkiyepiskopi wa Kigali, Musenyeri Antoine Kambanda, amugira cardinal.

    Ni inkuru yashimishije ab’ingeri zose cyane ko Musenyeri Kambanda ari uwa mbere ubashije kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

    Umupfumu Rutangarwamaboko [usanzwe ari umupfumu uzwi akaba n’umuganga gakondo ukoresha imbaraga z’abakurambere n’ibyatsi bya cyimeza] ari mu bagaragaje ibyishimo n’ubwo imvugo yakoresheje hari abayifashe nko kuzana imyemerere igendeye kuri Ryangombe kandi abantu baramenye Ubukristu.

    Ku rukuta rwa Twitter yagize ati 'Nkundakozera iz’u Rwanda ntiziburira no mu bizanano ntiruzima dore n’ubu kuva rwabaho rubonye karidinali wa mbere mu Mateka yarwo,Igituma u #Rwanda rutazima ntikikazimizwe ngo kirenzwe ingohe kd mbibutse ko Musenyeri cg Karidinali batazarurutira #ImandwaNkuru Mbandoga Umwami !'

    Yakomeje agira ati 'Imandwa ntitugira ubwiko,Ishyuka Mwenimana @KambandaAntoine ,Imana y’iRda n’#AbazimuBacuBatazima baguhunde #Umutima w’#iRwanda utaguhuza icyuho twatewe n’Amateka y’icinyizamuco&Ihonyantekerezo twagiriwe no kugeza n’Ubu. Dutsinde #RekaIbyaweUfateIbyanjye KUKO UMUCO ARIWO SHINGIRO !'

    Ubutumwa bwa Rutangarwamaboko ntibwakiriwe kimwe dore ko hari abavuze ko azanyemo ibintu byo gutekerekera kandi abakristu bo mu Rwanda basigaye babiziririza.

    Mu batanze ibitekerezo harimo uwitwa Simon Pierre Habiyaremye wagize ati 'Ese ko mbona muvanga kwiyambaza no kwirahira abazimu kd imigenzo ya gipagani tutakiyikurikira ibyo byaba ari iki ? Karidinali ahagarikiwe n’Imana data isumba byose si abazimu bamuri inyuma. '

    Yakomeje agira ati 'Twamenye Imana ntituri kwa Ryangombe n’ibindi bibi nk’ibyo byose bijyanye.'

    Nyuma y’isengesho rizwi nka Angelus ryasomewe ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma kuri iki Cyumweru saa Sita, nibwo Papa Francis yifashishije idirishya ry’ingoro ye, yasomye mu ijwi riranguruye amazina y’abepiskopi 13 bagizwe ba cardinal, barimo Musenyeri Antoine Kambanda.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Uburyo-umupfumu-Rutangarwamaboko-yaragije-Musenyeri-Kambanda-abazimu-b-u-Rwanda-ntibyavuzweho-rumwe

  • Bamporiki yashimye Bruce Melodie winjiye muri gakondo #rwanda #RwOT

    Hari hashize iminsi Bruce Melodie avugwaho kuririmba indirimbo bamwe bita 'ibishegu’ nyuma yo gushyira hanze izirimo 'Ntiza’, 'Saa moya’ n’izindi.

    Gusa, Ku wa 24 Nyakanga 2020, Bruce Melodie yabwiye Kiss Fm, ko atazongera gusohora indirimbo yumvikanamo amagambo benshi bavugaga ko ari ibishegu.

    Icyo gihe yavuze ko nyuma ya 'Saa moya' yari yasohoye azakurikizaho indirimbo za gakondo, asaba abamushinja kwica umuco kuzamushyigikira cyangwa se akazagaruka mu nzira yamukundishije benshi.

    Ati 'Guhera uyu munsi ngiye kujya nkora 'Gakondo’ kandi nimutabikunda ngo mubitize umurindi nk’uko mwawutije ibi nzagaruka muri ibi ubwo ni byo bizaba bibabereye.'

    Kuri iki Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, Bruce Melodie yasangije abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, indirimbo ye nshya yitwa '24′ yanditswe n’umunyarwanda Shima Charles umaze imyaka 24 aba muri Canada.

    Ati 'Nk’uko twabisezeranye, urugendo rwanjye muri gakondo ruratangiye ku mugaragaro. Indirimbo '24′ yasohotse iri kuri Youtube.'

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, ari mu banyuzwe n’intambwe Bruce Melodie amugereranya n’umuntu wari ufite zahabu ariko akayishyira mu bishingwe.

    Ati 'Ntimukemere izahabu nk’iyi itakara mu bishingwe. Komereza aho.'

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Nduhungurihe, usanzwe ari umufana wa Bruce Melodie, nawe yashimiye uyu muhanzi indi ntambwe ye mu muziki.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bamporiki-yashimye-Bruce-Melodie-winjiye-muri-gakondo

  • Amwe mu mateka ya Musenyeri Kambanda Antoine uherutse kugirwa Cardinal #rwanda #RwOT

    Nyuma y’isengesho rizwi nka Angelus ryasomewe ku rubuga rwa Mutagatifu Petero i Roma kuri iki Cyumweru saa Sita, nibwo Papa Francis yifashishije idirishya ry’ingoro ye, yasomye mu ijwi riranguruye amazina y’abepiskopi 13 bagizwe ba cardinal, barimo Musenyeri Antoine Kambanda.

    Iyi ni inkuru yashimishije ab’ingeri zose cyane ko Musenyeri Kambanda ari uwa mbere ubashije kugera kuri iyo ntera mu mateka ya Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

    Musenyeri Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali. Ubu afite imyaka 62.

    Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru ayakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu Iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

    Mu ruzinduko rwamaze iminsi ibiri Papa Yohani Pawulo II yagiriye mu Rwanda mu 1990, ku wa 8 Nzeri nibwo yahaye ubusaserdoti abadiyakoni 31, mu misa yabereye i Mbare, ni mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga.

    Barimo 25 bo mu Rwanda na batandatu bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Benshi muri bo ubu ntibakiriho, ariko mu bakiriho harimo babiri babaye abasenyeri. Abo ni Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Kambanda n’Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, Musenyeri Harorimana Vincent.

    Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

    Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’Umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

    Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe Umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

    Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Papa Francis yamutoreye kuba Umushumba wa Diyosezi ya Kibungo. Intego ye ni 'Ut vitam habeant' bivuze ngo 'Bagire ubuzima’.

    Mu Ugushyingo 2018 nibwo Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yemereye Musenyeri Thadée Ntihinyurwa wayoboraga Arkidiyosezi ya Kigali, kujya mu kiruhuko cy’izabukuru, amusimbuza Musenyeri Kambanda Antoine, wanayoboraga Diyosezi ya Kibungo.

    Ibirori byo kumushinga iyi Arkidiyosezi ku mugaragaro byabereye kuri Stade Amahoro ku wa 27 Mutarama 2019.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Iyobokamana/article/Amwe-mu-mateka-ya-Musenyeri-Kambanda-Antoine-uherutse-kugirwa-Cardinal

  • Urubyiruko rweretswe uko rwaba umusemburo wo gusigasira ubumwe n’ubwiyunge buhamye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Urubyiruko rwaganirijwe ku nzira y
    Urubyiruko rwaganirijwe ku nzira y’ubumwe n’ubwiyunge

    Ni igikorwa cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize, aho ubuyobozi bw’Akarere ka Kicukiro ku bufatanye na Rabagirana Ministries batanze ibiganiro ku rubyiruko ruhagarariye abandi mu mirenge yose igize akarere ruganirizwa ku mateka yaranze igihugu cy’u Rwanda hagamijwe ko rwaba umusemuro wo gusigasira ubumwe n’ubwiyunge buhamye.

    Ni ibiganiro byatanzwe na Pasiteri Dr Antoine Rutayisire umwe mu bagize ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Kicukiro akaba n’inararibonye mu mateka y’u Rwanda.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Dr Rutayisire Antoine yavuze ko iri huriro ry’urubyiruko yaruganirije ku masomo anyuranye ajyanye n’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse n’amateka yarwo, kugira ngo bamenye aho igihugu cyavuye.

    Yanongeyeho ko urubyiruko ari u Rwanda rw’ejo bityo rukwiye guhabwa impamba ihagije hagamijwe ko na bo bagaragaza impinduka aho bazajya hose.

    Rev. Dr Rutayisire avuga ko amasomo ku bumwe n
    Rev. Dr Rutayisire avuga ko amasomo ku bumwe n’ubwiyunge ari ngombwa ku rubyiruko

    Yagize ati “Amasomo twagombaga kwiga y’amateka y’ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda ni amasomo usanga ari ngombwa cyane. Icyo tubatagerejeho ni ukubona izo mpinduka zibaho kugira ngo urubyiruko rusobanukirwe mbere na mbere amateka y’iki gihugu, bamenye aho twavuye bamenye uko byari bimeze, bamenye aho ibintu byapfiriye bamenye n’ibyo tugomba kubaka kugira ngo igihugu cyacu gikomeze kujya imbere”.

    Niyigena na Jacques wo mu Murenge wa Gatenga na Umugwaneza Cynthia wo mu Murenge wa Masaka bahuriza ku kuba ibi biganiro byari ingirakamaro, kuko bahawe ishusho nyayo y’amateka, bityo bikazabafasha kuzigisha urundi rubyiruko rutigeze ruza muri ibi biganiro.

    Bavuga ko bagiye kwera imbuto z’ubumwe n’ubwiyunge aho batuye no mu rundi rubyiruko.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w
    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi

    Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, Umutesi Solange, avuga ko barebye nk’ubuyobozi bagasanga hari byinshi byagezweho mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, ariko kandi ko hakenewe imbaraga mu kubisigasira.

    Yongeraho ko nta bandi bo kubisigasira batari urubyiruko, ari na yo mpamvu ikomeye yatumye bategurirwa ibiganiro nk’ibi. Avuga kandi ko hari igikorwa nanone barimo cyiswe ‘urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge, umwihariko w’urubyiruko’ kirimo ibikorwa bitandukanye yaba ibiganiro, gusura inzibutso, ibikorwa ngiro n’ibindi.

    Uretse ibi biganiro, hanatanzwe ibihembo ku mirenge yahize indi mu bijyanye no kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge binyuze mu bikorwa binyuranye.

    Umurenge wa Gahanga ni wo wegukanye umwanya wa mbere. Kimwe mu bikorwa uyu murenge wakoze ni ugutera igiti kitiriwe ubumwe n’ubwiyunge, ari na ko batanga amahugurwa, ibiganiro, ubukangurambaga n’ibindi. Banakoze kandi amahugurwa y’isanamitima n’ibindi.

    Umurenge wabaye uwa ni uwa Kanombe, naho uwa gatatu uba Umurenge wa Kagarama. Muri rusange ariko imirenge yose ikaba yarashimiwe.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Urubyiruko-rweretswe-uko-rwaba-umusemburo-wo-gusigasira-ubumwe-n-ubwiyunge-buhamye

  • Tanzania: Abahanzi b’ibyamamare mu ndirimbo zitaka abiyamamariza kuyobora igihugu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Mu nama yateguwe n’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) riri ku butegetsi muri Tanzania, indirimbo ziheruka gushyirwa ahagaragara muri icyo gihugu zongeye kumvikana inshuro nyinshi zirimo amagambo ataka Perezida John Magufuli urimo kwiyamamariza kuyobora Tanzania ku nshuro ya kabiri mu matora azaba ku wa Gatatu kuwa tariki 28 Ukwakira 2020.

    Indirimbo ya Diamond yise Baba Lao, avugamo na Magufuli, Diamond amaze igihe gito ayisubiyemo yongeramo ibigwi bya Magufuli, ndetse akavugamo n’ibigwi by’umwungirije (vice-president) Samia Suluhu, Minisitiri w’Intebe Kassim Majaliwa n’abandi bayobozi benshi bari mu ishyaka Chama Cha Mapinduzi riri ku butegetsi.

    Hagati aho ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi na bo barimo kwiyambaza abahanzi barimo kubataka hirya no hino mu gihugu, mu gihe habura iminsi ibiri gusa ngo bajye mu matora.

    Ubu buryo bwo kwifashisha urubyiruko mu matora ntabwo ari ubwa vuba aha muri Tanzania kuko n’ubusanzwe 2/3 by’abaturage usanga ari abari munsi y’imyaka 25.

    No mu mateka ya Tanzania abahanzi kuva kera na kare bakunda guhanga indirimbo za politiki, nk’uko byemezwa na Dr Viscencia Shule, umwalimu muri kaminuza ya Dar es Salaam akaba n’impuguke mu birebana n’ubuhanzi.

    Mu kiganiro na BBC, Dr Viscencia Shule yavuze ko abahanzi n’abacuranzi bagize uruhare rukomeye mu rugamba rwo kubohora Tanzania kugeza na nyuma y’ubwigenge, ndetse bakomeza no gukoreshwa n’abanyapolitiki muri gahunda zabo.

    Hagati aho ariko Dr Shule ntiyemera ko ibivugwa n’abahanzi byose ari ukuri igihe baba barimo gutaka abiyamamaza. Ibi abivuze by’umwihariko mu gihe muri Tanzania hashize imyaka itanu hashyizweho amategeko asa n’areshya abahanzi ngo binjire mu bikorwa by’abanyapolitiki, hakaba na Perezida Magufuli usaba abantu kuvugisha ukuri.

    Muri Nyakanga uyu mwaka, Perezida Magufuli yahurije hamwe abahanzi babiri bamaze igihe ari abakeba – Diamond Platnumz na Alikiba – bitabira igitaramo cyari cyateguwe n’ishyaka CCM mu murwa mukuru Dodoma, hanyuma bombi abasaba gufasha hasi ibyabatandukanyaga.

    Icyo gihe umuhanzi Harmonize na we w’icyamamare, yaje kwifatanya na bo nubwo yigeze kugirana amakimbirane na Diamond Platnumz nyuma yo kwitandukanya na we.

    Icyo gihe Perezida Magufuli yavuze ko anezezwa cyane no kubona Alikiba yicaranye na Diamond, arongera ati: “Kandi iyo mbonye Harmonize watandukanye na Diamond, arimo kumutaka mu ruhame, ubwo ni bwo bumwe nifuza.”

    source https://www.kigalitoday.com/politiki/amakuru/article/tanzania-abahanzi-b-ibyamamare-mu-ndirimbo-zitaka-abiyamamariza-kuyobora-igihugu

  • Huye: Bafashwe bacuruza bakanakoresha ikiyobyabwenge cya Heroyine #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cya tariki ya 24 Ukwakira 2020, Polisi y'u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa, yafatanye Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major w'imyaka 22 na Sadamu abdoul w'imyaka 27 udupfunyika 4 turimo ifu y'ikiyobyabwenge gihambaye cya Heroyine (Héroine), bari banafite urushinge bakoresha bitera mu mubiri icyo kiyobyabwenge.

    Umuyobozi wa Polisi w'umusigire mu Karere ka Huye, Chief Inspector of Police(CIP) Michel Majyambere yavuze ko gufatwa kwa bariya basore byaturutse ku makuru yatanzwe n'umwe mu rubyiruko rwakoreshaga icyo kiyobyabwenge, wakiguraga kwa Nshimiyimana Olivier bakunze kwita Major.

    Yagize ati 'Hari umwe mu rubyiruko wari waje mu kigo kivura abasabitswe n'ibiyobyabwenge (Rehabilitation Center) hano i Huye, yari yaje kwivuza niwe wahaye amakuru abapolisi babasha kugera kuri bariya basore bafashwe. Abapolisi basanze Nshimiyimana ariwe ugicuruza naho Sadamu we yari yaje nk'umukiriya waje kugura'.

    CIP Majyambere yakomeje avuga ko mu gufatwa kwa bariya basore babasanganye udupfunyika 4 turimo ifu ya kiriya kiyobyabwenge ndetse n'urushinge bakoreshaga bitera mu mubiri kiriya kiyobyabwenge. Yakomeje agaragaza ingaruka zikomeye za kiriya kiyobyabwenge kibarirwa mu cyikiciro cy'ibiyobyabwenge bihambaye.

    Yagize ati 'Heroyine(Heroine) ni kimwe mu biyobyabwenge bibi kandi bihambaye, abagikoresha ntabwo batumura umwotsi wacyo ahubwo ni udufu bavanga n'amazi bakajya bacyitera mu mubiri bakoresheje inshinge'.

    Yakomeje avuga ko uwakoresheje kiriya kiyobyabwenge kimwangiza cyane mu bwonko agata ubwenge ndetse hakaba ubwo atitira cyane nk'ufite imbeho kandi izuba riva. Yavuze ko ubwo hafatwaga bariya basore byagaragaraga ko bari bamaze kucyitera ndetse ko cyabasabitse umubiri wose. Yongeyeho ko iyo barimo kwitera kiriya kiyobyabwenge bakoresha urushinge rumwe ari benshi, ibintu bishobora gutuma banduzanya izindi ndwara zandurira mu maraso.

    CIP Majyambere yakanguriye urubyiruko n'abaturarwanda muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu bakoresha ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose. Yabagaragarije ko birimo kwangiza urubyiruko kandi arirwo mbaraga z'igihugu.

    Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza.

    Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/ 2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Venuste Habineza/Intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/huye-bafashwe-bacuruza-bakanakoresha-ikiyobyabwenge-cya-heroyine/

  • Imitoma Riderman yateye umugore we wizihiza isabukuru #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2020, ubwo Agasaro Nadia yizihizaga isabukuru ye y’amavuko, Riderman yifashishije urukuta rwe rwa Instagram amuvuga nk’umuntu udasanzwe ku buzima bwe.

    Yagize ati' Isabukuru nziza k’umukecuru nkunda cyane Agasaro, Umutima utuje kandi ukunda bose, kubaha Imana n’abantu, gukunda igihugu cyacu n’umuco wacyo […] n’ibindi byinshi byiza byawe ntarondora, uzabihorane kandi uzabirage abazadukomokaho.'

    'Uwiteka aguhe kuramba, aguhundagazeho imigisha ye, kandi akomeze akugende imbere muri uru rugendo rw’ubuzima turimo ku Isi. Ndi umunyamahirwe cyane kuba ngufite mu buzima bwanjye.'

    Agasaro wabaye Nyampinga wa Mount Kenya University Kigali mu 2013 ubwo yari akihiga.

    Agasaro Nadia na Riderman bamenyanye mu 2012 ariko bakundana mu 2014, baza gukora ubukwe mu 2015.

    Uyu muraperi Riderman yabanje gukundana n’umuhanzi mu njyana ya Dancehall Mukasine Asinah [Asinah Erra] guhera mu Ugushyingo 2008 kugeza mu 2014.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Imitoma-Riderman-yateye-umugore-we-wizihiza-isabukuru