Blog

  • Ferwafa na RBA basinyanye amasezerano yo kwerekana amarushanwa yose yo mu Rwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 03/11/2020 ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira mu Rwanda “FERWAFA” habaye umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yo kwerekana amarushanwa ategurwa mu Rwanda na Ferwafa.

    Impande zombi zishyira umukono kuri aya masezerano
    Impande zombi zishyira umukono kuri aya masezerano

    Umuyobozi wa Ferwafa Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene yavuze ko aya masezerano basinye Atari amasezerano y’uko uruhande runaka rwagira amafaranga ruhita ruha urundi, ahubwo ashingiye mu gushaka abandi bafatanyabikorwa by’umwihariko abazajya bamamaza mu mikino yerekanwa.

    “Aya masezerano ntabwo agamije kugira amafaranga runaka ahita atangwa, ni amasezerano ashingiye ku musaruro, takazagabana ikizavamo birimo kwamamaza n’ibindi, buri ruhande rurasabwa gukora kugira ngo uwo musaruro tuzawugereho kandi turabyizeye”

    Ku ruhande rw’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru mu Rwanda “RBA” Arthur Asiimwe, yatangaje ko bashimishijwe no gusinya aya masezerano, kuko biri no mu nshingano z’ikigo zo gufasha abanyarwanda kwidagadura

    “Dushimishijwe no gusinya aya masezerano, twashakaga uburyo ikinyamakuru cya rubanda kizajea kigeza umupira ku banyarwanda, murabizi mu nshingano z’itangazamakuru harimo no kwidagadura, na RBA twifuza gufasha abanyarwanda kwidagadura bareba umupira”

    “Turashaka ko abanyarwanda bose bagira ayo mahirwe yo gukurikirana umupira, muri ibi bihe bya COVID-19 biragoye ngo abafana baze ku kibuga, byari bibabaje kuba umuntu atakwemererwa kureba umupira ntanabone aho yawureba kuri televiziyo”

    “Ni amasezerano y’ubufatanye, twumvikanye ko twasangira umusaruro, sinshidikanya ko uwo musaruro mu myaka itatu uzaboneka, dufite ubushake, dufite ubushobozi ku buryo imipira yose ishoboka tugomba kuyigeza ku banyarwanda.”

    Aya masezerano hagati ya FERWAFA na RBA yasinywe uyu munsi, aje nyuma y’aho FERWAFA yaherukaga gutandukana na AZAM TV yerekanaga imikino ya shampiyona ndetse n’andi marushanwa yose ategurwa na FERWAFA.

    Aya masezerano yasinywe nayo uyu munsi avuga ko RBA izajya yerekana imikino y’amarushanwa yose y’umupira w’amaguru ategurwa na FERWAFA, arimo shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo, igikombe cy’Amahoro, igikombe cy’Intwari ndetse n’andi


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/ferwafa-na-rba-basinyanye-amasezerano-yo-kwerekana-amarushanwa-yose-yo-mu-rwanda

  • Basketball: Umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi batangira umwiherero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ikipe y
    Ikipe y’ u Rwanda iratangira imyitozo ku wa Kane

    Abakinnyi 19 bahamagawe bazatangira imyitozo ku wa Kane tariki ya 05 Ugushyingo 2020.

    Ikipe ya Patriots BBC ni yo ifite abakinnyi benshi mu ikipe yahamagawe. Barindwi ni abo muri iyo kipe bakaba ari: Habineza Shaffy, Hagumintwari Steven, Gasana Kenneth Herbert, Jovon Filer Adonis, Ndizeye Ndayisaba Dieudonné na Sagamba Sedar.

    Ikipe ya REG BBC ni yo ikurikiraho mu kugira abakinnyi benshi bahamagawe aho ifitemo bane ari bo: Kami Kabange, Shyaka Olivier, Kaje Elie na Nshobozwabyosenumukiza Jean Jaques Wilson .

    APR BBC ifitemo abakinnyi batatu: Niyonkuru Pascal uzwi nka Kacheka, Niyonsaba Bienvenue na Ntwari Marius Tresor.

    IPRC Kigali BBC ifite umukinnyi umwe ari we Uwitonze Justin. IPRC Huye ifitemo Bugingo Kabare Hubert naho, UGB ifitemo Muhizi Prince.

    Abakinnyi batatu ni bo bahamagawe bakina hanze y’ u Rwanda. Abo ni: Mukama Jean Victor ukinira Ari’s Leeuwarden yo mu Buholandi, Ngoga Elias ukinira Blinn Junior College muri Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) na Schommer Kalekezi ukina muri Fribourg Olympic yo mu Busuwisi.

    U Rwanda rusanzwe rufite itike yo kuzitabira imikino ya nyuma kuko ari rwo ruzakira iki gikombe. Gusa rwashyizwe mu itsinda rya Kane mu rwego rwo kurufasha kwitegura neza.

    U Rwanda ruri kumwe na Mali, Algeria na Nigeria.

    Gahunda y’imikino y’ijonjora yo gushaka itike ya Afro-Basket 2021 iteye mu buryo bukurikira:

    Tariki ya 26 Ugushyingo 2020:

    Rwanda vs Mali

    Tariki 28 Ugushyingo 2020:

    Rwanda vs Nigeria

    Tariki ya 29 Ugushyingo 2020:

    Rwanda vs Algeria

    Tubibutse ko imikino ya nyuma ya Afro-Basket 2021 izatangira tariki ya 24 Kanama kugeza 05 Nzeri 2021 muri Kigali Arena.


    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/basketball-umutoza-w-ikipe-y-igihugu-yahamagaye-abakinnyi-batangira-umwiherero

  • Binjiza atubutse kubera imbuga nkoranyambaga, akazi bakabona gute? 4 agomba kuba yujuje, 5 bafatwa nka ba mbere mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Uko iminsi igenda ishira niko Isi igenda itera imbere mu bijyanye n’ikoranabuhanga, imbuga nkoranyambaga ni kimwe mu bikoreshwa n’abantu benshi bamwe bakazibyaza umusaruro, ababikora mu Rwanda bemeza ko ushobora kubikora bikagutunga nta kandi kazi ufite.

    Ababyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kwamamariza amakompanyi runaka, bazwi mu rurimi rw’icyongereza nka Influencers.

    Influencer ubundi biva ku ijambo Influence, bivuze kuba wabasha kumvisha umuntu ikintu cyangwa ugatuma agikora mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Mu Rwanda aba Influencers bamaze kuba benshi aho bagenda basinyana amasezerano n’amakompanyi amwe na namwe akomeye, ibintu bahamya ko byijiza agatubutse.

    Rukundo Patrick wamenyekanye mu gisata cy’imyidagaduro nka Patycope, ni umwe mu ba Influencer bakomeye mu Rwanda aho ubu arimo gukorana na kompanyi zikomeye, mu kiganiro n’ikinyamamuru ISIMBI yavuze ko aka ari akazi gashobora gutunga ugakora nta kandi afite.

    Yagize ati'Nibyo, birashoboka cyane ko wagakora kakaba ariko konyine kagutunga. Ubundi niba hari icyo ushaka mu buzima wirinda abaguca intege ubundi ukizera.'

    Uyu mugabo ubu akorana na kompanyi zikomeye mu Rwanda zirimo Canal, Airtel, urubuga rufasha abantu kugura no kugurisha rwa Catchyz Rwanda, afasha mu iyamamaza bikorwa Sensitive Limited ndetse akaba akorana bihoraho na Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda. Ibi byose bikaba bimwinjiriza atari make nubwo atifuje kuvuga umubare wayo.

    Patycope yemeza ko ari akazi katunga umuntu nta kindi akora

    Edmund Kagire umunyamakuru wa Kigai Today ni umwe na we mubinjiza menshi biturutse mu kwamamaza ku mbuga nkoranyambaga, aho mu bo bakorana kuri ubu harimo na Airtel, avuga ko uko iminsi igenda ishira indi ikaza mu Rwanda abantu bagenda bumva akamaro ko gukorana n’aba Influencers.

    Avuga kandi ko uburyo bo babonamo akazi batajya kugasaba ahubwo kompnyi zibegera bakavugana kuko bazi ko bavuga ijambo rikagera kure bitewe n’ababakurikira.

    Ati'mu Rwanda biragenda bizamuka, amakompanyi aratwegera akumva ko tuvuga ijambo rikagera kure bitewe n’abantu badukurikira, icyo uvuze bakacyumva niba ari ibyo ugurisha bakabigura, birimo biragenda iyo twamamarije umuntu ibicuruzwa bye biragurwa. Ntabwo mu Rwanda ujya kureba kompanyi ngo igufate nka Influecner akenshi nibo baza banshaka bitewe n’ibyo bakeneye ko mbakorera, nibo baba babona ko nabibasha, ntabwo tujya kwisabira baza batugana.'

    Edmund Kagire akomeza avuga ko kandi kugira ngo ube umu Influencer byibuze hari ibintu bine ugomba kuba wujuje n’ubwo benshi bibwiraga ko umubare w’abantu babakurukira uhagije(followers).

    Ati'uwo muntu rero akenshi ntabwo ashingiye kubamukurikira(followers) gusa nabo ni ingenzi kuko ni kimwe mu byo ugomba kuba ufite kugira ngo ube Influencer. Icya kabiri ni ukuba ufite urubuga(platform) rutuma abantu bumva, niba uri umuhanzi, niba uri umunyamakuru abantu bakwibanamo gute? Izina wubatse ufite mu bantu riragufasha, dufate urugero Kimenyi Yves ni umunyezamu mwiza ariko si uko arusha abandi bose hari n’abakinnyi bamurusha abafollowers ariko hari izina yubatse rituma kompanyi runaka imwegera bagakorana.'

    'Ikindi ugomba kumenya ko utaba Influencer mu bintu byose, ushobora gusanga ukomeye kuri Instagram ariko kuri Twitter bikanaga, bigusaba kumenya aho ufite imbaraga akaba ari ho wibanda. Ikindi imyitwarire y’umuntu irafasha, ese abantu bakuzi bate? Urasinda? Imyitwarire y’umuntu nayo ni ngombwa kugira ngo bakwizere.'

    Kagire Edmund ahamya ko umubare w’abagukurikira udahigije kugira ngo ube Influencer, hari ibindi ugomba kuba wujuje

    Na we ahuza na Patycope ko umuntu ubikora bishobora kumutunga, gusa ngo kuko rimwe na rimwe ari ibintu biza bikagenda kuko amakompanyi menshi abakoresha iyo hari ibikorwa runaka bashaka kwamamaza kugira ngo bimenyekane(campaign), ibi bigatuma bajya gushaka n’akandi kazi ku ruande.

    Uretse Patycope na Kagire Edmund abandi bazwi mu Rwanda bafatwa nk’abakomeye ni Richard Kwizera, Musoni Edwin na Fiona Kamikazi

    Si aba gusa kuko hari n’andi mazina menshi, nk’asanzwe azwi na benshi bitewe n’akazi bakora harimo abanyamakuru Lucky Nzeyimana na Anita Pendo, umwamikazi wa Instagram Shaddyboo, aba bose bahuriye ku kuba bamamariza kompanyi ya Catchyz Rwanda ifasha mu kugura no kugurisha kuri murandasi, ni bamwe mu barimo gukirigita ifaranga babikesha kwamamaza ku mbuga nkoranyamabaga.

    Saddyboo ni umwe mu bakobwa barimo kwinjiza amafaranga kubera imbuga nkoranyambaga, we akorera kuri Instagram cyane

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/binjiza-atubutse-kubera-imbuga-nkoranyambaga-akazi-bakabona-gute-4-agomba-kuba-yujuje-5-bafatwa-nka-ba-mbere-mu-rwanda

  • Rayon Sports yakuyeho umuvugizi wayo #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports, Uwizeye Jean Fidele avuga ko urwego rw’ubuvugizi rw’iyi kipe rwakuweho ari we muvugizi w’ikipe.

    Uyu muyobozi yabitangarije Radio Flash aho yavuze ko uwari umuvigizi w’ikipe Jean Paul Nkurunziza atakiri umuvugizi wayo.

    Yavuze ko ubu nka perezida w’ikipe ari we muvugizi w’ikipe ndetse ko ukeneye amakuru ari we agomba kuyabaza.

    Ati“Nk’uko amategeko abivuga, umuvugizi w’ikipe ni Perezida wayo. Bivuga ngo ninjye muvugizi w’ikipe, urwego rw’umuvugizi rwari rusanzweho ntirukiriho.'

    Jean Paul Nkurunziza wari umaze umwaka urenga ari umuvugizi wa Rayon Sports, arakomeza gukora nk’umukozi w’ikipe ariko ntabwo akiri umuvugizi wayo.

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele atangaje ibi nyuma yo gutorerwa kuyobora iyi kipe ku wa 24 Ukwakira 2020.

    Nkurunziza Jean Paul ntakiri umuvugizi wa Rayon Sports

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ni we muvugizi w’ikipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-yakuyeho-umuvugizi-wayo

  • Rayon Sports irahakana ko yakuyeho umuvugizi wayo #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ivuga ko itakuyeho umuvugizi w’iyi kipe nk’uko byavugwaga ko perezida w’iyi kipe, Uwizeye Jean Fidele ari we muvugizi w’ikipe.

    Uyu muyobozi mu kiganiro Radio Flash yavuze ko ubu nka perezida w’ikipe ari we muvugizi w’ikipe ndetse ko ukeneye amakuru ari we agomba kuyabaza.

    Ati“Nk’uko amategeko abivuga, umuvugizi w’ikipe ni Perezida wayo. Bivuga ngo ninjye muvugizi w’ikipe.'

    Iyi kipe ibinyujije ku rukuta rwayi rwa Twitter, yavuze ko itakuyeho umuvugizi w’iyi kipe ahubwo ko perezida wa Rayon Sports ari we muvugizi w’umuryango wa Rayon Sports mu rwego rw’amategeko n’aho Jean Paul Nkurunziza akaba umuvugizi w’ikipe nka kimwe mu gikorwa cy’umuryango.

    Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports buramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports FC ko amakuru abyutse acicikana ko uwari umuvugizi wayo yahagaritswe ari ibinyoma.Tuboneyeho kubamenyasha kandi ko umuvugizi w’umuryango ari perezida watowe,

    — Official Rayon Sports (@rayon_sports) November 3, 2020

    Jean Paul Nkurunziza amaze umwaka urenga ari umuvugizi wa Rayon Sports. akaba agiye gukomeza nk’umuvigizi kandi ari na we ushiznwe itangazamakuru.

    Nkurunziza Jean Paul aracyari umuvigizi wa Rayon Sports

    Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele ni we muvugizi w’umuryango wa Rayon Sports

    Source : http://isimbi.rw/siporo/rayon-sports-irahakana-ko-yakuyeho-umuvugizi-wayo

  • INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA BICINGUNGE Olivier RUSABA GUHINDUZA IZINA #rwanda #RwOT

    Uwitwa BICINGUNGE Olivier mwene MUGABI Emmanuel na NYIRAHIRWA Penine utuye mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ruli, Umurenge wa Shyogwe, Akarere ka Muhanga mu Ntara y’Amajyepfo, uboneka kuri telephone: 0780808858/0780455585;

    Yasabye uburenganzira bwo guhindura amazina amazina BICINGUNGE Olivier akarisimbuza KIMARARUNGU Soko mu mazina asanganywe BICINGUNGE Olivier akitwa KIMARARUNGU Soko mu irangamimerere.

    Impamvu atanga ni uko amazina KIMARARUNGU Soko ari amazina yigiyeho kandi akaba ariyo agaragara no mu byangombwa by’amashuri abanza n’ayisumbuye.

    Akaba asaba kwemererwa binyuze mu nzira zemewe n’amategeko , guhindura amazina BICINGUNGE Olivier bityo akitwa KIMARARUNGU Soko mu gitabo cy’Irangamimerere kirimo Inyandiko ye y’Ivuka.

    Source : https://www.imirasire.rw/?INGINGO-Z-INGENZI-Z-URWANDIKO-RWA-BICINGUNGE-Olivier-RUSABA-GUHINDUZA-IZINA

  • Rayon Sports yakuyeho urujijo ku bavugaga ko umuvugizi wayo Jean Paul Nkurunziza yambuwe inshingano yari afite #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro cya Siporo cyitwa Program umufana cya Flash FM, Perezida w’Asosiyasiyo Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, yavuze ko ariwe ugomba kuvugira ikipe.

    Yagize ati: “Nk’uko amategeko abivuga, umuvugizi w’ikipe ni Perezida wayo. Bivuga ngo ninjye muvugizi w’ikipe, urwego rw’umuvugizi rwari rusanzweho ntirukiriho.”

    Ibi byatumye benshi bavuga ko Jean Paul Nkurunziza yakuwe ku mwanya w’ubuvugizi bwa Rayon Sports FC, nk’uko Perezida Uwayezu Jean Fidele yari yabivuze.

    Gusa ibinyujije kuri twitter, Rayon Sports yashyizeho ubutumwa ivuga ko Jean Paul NKURUNZIZA atakuwe mu nshingano yari afite ahubwo ko ari umuvugizi wa Rayon Sports FC naho umuvugizi w’umuryango ari Perezida Uwayezu Jean Fidele watowe n’abanyamuryango.

    Ubwo butumwa bugira buti: “Ubuyobozi bwa Association Rayon Sports buramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru by’umwihariko abakunzi ba Rayon Sports FC ko amakuru abyutse acicikana ko uwari umuvugizi wayo yahagaritswe ari ibinyoma.Tuboneyeho kubamenyasha kandi ko umuvugizi w’umuryango ari perezida watowe n’abanyamuryango, bitandukanye n’umukozi usanzwe. Jean Paul NKURUNZIZA Umuvugizi wa rayon sports FC nk’ikipe y’umupira w’amaguru kikaba kimwe mu bikorwa bya Association Rayon Sports.”

    Jean Paul Nkurunziza byavugwaga ko yavanywe kuri izi nshingano, yatangarije ko we ari umuvugizi w’ikipe y’umupira w’amaguru (Rayon Sports Fc) mugihe perezida we, ari uhagarariye umuryango wa Rayon Sports ( Association Rayon Sports) ari nayo ifite Rayon Sports Fc nka kimwe mu bikorwa byayo.

    Yagize ati: “Ahari habayeho kwitiranya inzego n’inshingano. Umuvugizi w’umuryango wa Rayon Sports ni perezida watowe n’abanyamuryango, akaba ari nwe uhagarariye umuryango mu mategeko, njyewe nkaba ndi umuvugizi wa Rayon Sports Fc nk’umukozi uhoraho nkashingwa n’itangazamakuru n’itumanaho, bitandukanye n’umuvugizi w’umuryango.”

    Gusa ariko nanone ukurikije icyo ubu butumwa buvuga n’imvugo ya Perezida w’umuryango wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, ubwo yari kiganiro cya Siporo cyitwa Program umufana cya Flash FM, bamwe bavuga ko bishoboka ko Perezida Uwayezu Jean Fidele yari yafashe icyemezo cyo kwambura inshingano Jean Paul Nkurunziza, amakuru yamenyekana hakaba hari abanyamuryango bamwokeje igitutu bigatuma ibyemezo byari byafashwe bikurwaho.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Rayon-Sports-yakuyeho-urujijo-ku-bavugaga-ko-umuvugizi-wayo-Jean-Paul

  • FERWAFA yasinyanye amasezerano n’umuterankunga uzerekana shampiyona #rwanda #RwOT

    Uyu munsi ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, yasinye amasezerano n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru 'RBA’ amasezerano yo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru n’andi marushanwa mu Rwanda mu gihe cy’imyaka 3

    Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ugushyingo 2020 ku cyicaro gikuru cya FERWAFA i Remera.

    Yashyizweho umukono na perezida wa FERWAFA Rtd. Brig. Gen. Sekamana Jean Damascene ari kumwe n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru ‘RBA’ Asiimwe Arthur.

    Perezida wa FERWAFA yavuze ko amasezerano basinye adafite isura nk’ayo abantu bari bamenyereye ariko akaba azafasha impande zombi.

    Ati“Ni amasezerano adafite isura isa n’ibyo abantu bamenyereye ngo RBA yasinye izishyura aya, ahubwo ni ugukorera hamwe avuyemo niyo tuzagabana.”

    Yakomeje avuga ko amasezerano basinye azatuma buri abanyarwanda aho bari hose mu gihugu bazabasha gukurikirana shampiyona cy’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Ati“Ikindi ni uko tuzi ko abanyarwanda mu gihugu baba bashaka gukurikirana umupira ariko siko bose bafite televiziyo, tuzashyiraho urubuga rwo kuri murandasi(online platform) ruzafasha buri wese gukurikirana shampiyona.”

    Umuyobozi wa RBA, Asiimwe Arthur yavuze ko bishimiye gusinyana na FERWAFA kugira ngo bazabashe kwereka abanyarwanda shampiyona.

    Ati“twe nka RBA turishimye kuri aya masezerano tugiye kugirana na FERWAFA kugira ngo tuzageze ku banyarwanda shampiyona. Impamvu twafashe iya mbere twegera FERWAFA ni uko mu nshingano zacu harimo no gufasha abantu kwidagadura(…) Ikindi twasanze byaba ari ikibazo mu gihe shampiyona yaba itangiye abanyarwanda bakananirwa kuyikurikirana bitewe n’icyorezo cya Coronavirus kuko abantu batemerewe kujya muri Stade, twumva rero natwe twatanga ubufasha bwacu kugira ngo umupira ugere ku banyarwanda.”

    RBA ikaba yagiranye amasezerano na FERWAFA yo kwerekana shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda ndetse n’andi marushanwa itegura mu gihe cy’imyaka 3, azatangirana n’umwaka w’imikino wa 2020-2021.

    Perezida wa FERWAFA n’umuyobozi wa RBA nyuma yo gusinyana amasezerano

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ferwafa-yasinyanye-amasezerano-n-umuterankunga-uzerekana-shampiyona

  • Igiciro cya Lisansi na Mazutu cyahindutse #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    RURA yavuze ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 976 kuri litiro, naho igiciro cya Mazutu i Kigali, kikaba kitagomba kurenza amafaranga y’u Rwanda 923 kuri litiro.

    RURA ivuga ko iri hinduka ry’ibiciro rishingiye ku ihinduka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ku rwego mpuzamahanga.

    source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ubucuruzi/Igiciro-cya-Lisansi-na-Mazutu-cyahindutse