Blog

  • Ufite ubumuga yanze gusabiriza ahitamo umwuga wo kwasa inkwi, umwinjiriza 3,000Frws ku munsi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwasa inkwi bimwinjiriza amafaranga 3000 buri munsi
    Kwasa inkwi bimwinjiriza amafaranga 3000 buri munsi

    Uwo musaza avuga ko kuba akora umwuga wo kwasa ibishyitsi akagurisha bimwinjiriza amafaranga amufasha mu mibereho myiza y’urugo rwe, aho amake yinjiza ku munsi ari 3000Frws.

    Ubwo Kigali Today yasangaga arangije ikiraka cyo kwasa inkwi yakoze mu gihe cy’amasaha abiri, yari amaze guhembwa amafaranga 2,000, avuga ko kuba afite ubumuga bw’ukuguru yatewe n’indwara y’imbasa ngo yakagombye kuba yirirwa mu muhanda asabiriza, ariko we ahitamo kubyirinda yihangira umurimo, aho ngo gusabiriza abifata nko kwitesha agaciro.

    Nubwo ngo nta sambu agira akaba abarizwa mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe, ngo ni we muntu ubona icyo atungisha umuryango we w’umugore n’abana batatu, yemeza ko utigeze usonza.

    Yanze gusabiriza ahitamo kwihangira umurimo wo kwasa inkwi
    Yanze gusabiriza ahitamo kwihangira umurimo wo kwasa inkwi

    Agira ati “Nabanje kubaho nabi mpingira abandi ngo mbone icyatunga umuryango, mbonye ntangiye gusaza nigira inama mpitamo kwihangira imirimo, ufite ibiti byo kwasa muri aka gace ni njye ashaka kuko maze kumenyekana muri uwo mwuga, mu gihe ntabonye umpamafara ngo ampe akazi negera abafite ibishyitsi bakabinyihera nkabyasa nkagurisha”.

    Avuga ko ku munsi iyo yikoreye yasa imifuka itatu y’ibishyitsi, akayigurisha ku mufuka umwe bakamuha amafaranga 1,200.

    Ati “Kuva mu gitondo kugeza saa saba mba maze kwasa imifuka itatu, umufuka umwe ni amafaranga 1,200, urumva ko iyo nikoreye ku munsi mbona amafaranga 3,600”.

    Uwo mugabo avuga ko amafaranga akorera bitamworohera kuba yayazigama, kubera ko ari we utunze umuryango, aho akora wenyine akagerageza kubona ibikenerwa byose kugira ngo umuryango ubeho, birimo guhaha no kubona ubwisungane mu kwivuza.

    Ati “Mu rugo iyo babonye mbatuye ishoka yanjye baba bazi ko kabaye ko ndatahana inoti, gusa ntabwo mbasha kuzigama kubera ko umugore wanjye amaze gusaza afite intege nke, ubwo ngakora cyane kugira ngo umugore n’abana bataburara, iyo ntahanye amafaranga 3,000, ntanga ibihumbi 2,000 byo guhaha, 1,000 nanjye nkagifatamo amacupa abiri y’urwagwa kuko ntiwakora aka kazi kavunanye umywa amazi”.

    Avuga ko ishoka yaguze ibihumbi bitatu imaze kumwinjiriza agera mu bihumbi 400, ari ho ahera asaba umuntu wese usuzugura umurimo kubireka kuko ari ukwibeshya.

    Ishoka yaguze 3000 imaze kwinjiza arenga 400,000Frws
    Ishoka yaguze 3000 imaze kwinjiza arenga 400,000Frws

    Ati “Iyi shoka mubona, nayigize ibihumbi bitatu gusa, ariko maze kuyibyaza amafaranga ntabasha kubara, ngereranyije amake imaze kumpa ni ibihumbi 400, icyo nabwira abantu ni ukudasuzugura akazi, akazi ni akazi, ubu kubera ubumuga mfite mba nirirwa mu muhanda nsabiriza ariko narabyanze nditunze”.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ufite-ubumuga-yanze-gusabiriza-ahitamo-umwuga-wo-kwasa-inkwi-umwinjiriza-3-000frws-ku-munsi

  • Nyuma yo gusubiramo indirimbo ‘Ishyamba’, Iganze Gakondo bafitiye uruhisho Abanyarwanda #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iganze Gakondo ngo bahishiye byinshi Abanyarwanda
    Iganze Gakondo ngo bahishiye byinshi Abanyarwanda

    Ibi barabivuga nyuma yo gusubiramo indirimbo yitwa ‘Ishyamba’ ndetse n’izindi zabo bagiye bakora mu majwi meza y’umwimerere nka ‘Gakondo yacu’, ‘Iganze’ na ‘Urujeni’.

    Mu ndirimbo ishyamba baba bagira bati “Ishyamba rikwiye iki mirindi nyakubyara, ishyamba rikwiye inka mirindi ya ngoma”.

    Umuyobozi w’iri torero, Niganze Lievin, yemeza ko ubwo ibitaramo bizaba bisubukuwe bazabadukana ibakwe bakerekana agaciro gakwiye Gakondo.

    Iganze Gakondo basusurutsa abantu zigata inyana
    Iganze Gakondo basusurutsa abantu zigata inyana

    Yagize ati “Aho twakoreraga byari bitangiye kuba ibitangaza abantu bari batangiye kuba benshi haba muri ONOMO, +250 n’ahandi, abageraga za Legacy baburaga aho bicara kubera Cyusa. Umunsi ibitaramo bizaba bisubukuwe twiteguye kwerekana ibyo tumazemo iminsi”.

    Niganze avuga ko iri tsinda ryatangiye ari abantu bake ariko ko uko iminsi igenda iza bagenda baguka kandi barushaho gushimisha abantu.

    Yagize ati “Twatangiye turi abantu 7 haza kugenda babiri, tuza kugira n’abakobwa babiri umwe aragenda ubu turi abaririmbyi 6 n’abacuranzi 3. Intego yacu ni uko dukomeza gukora ibitaramo no gusohora indirimbo tuba twakoze ngo n’abandi bazimenye”.

    Iganze Gakondo igizwe n
    Iganze Gakondo igizwe n’abasore bahamiriza, barangajwe imbere n’umuyobozi wabo Lievin (ubanza ibumoso)

    Mu rwego rwo kuvugurura indirimbo gakondo zakunzwe na benshi, Iganze Gakondo bazisubiramo bakanakora izabo, bakemeza ko nta muntu wasogongeye kuri gakondo ujya usubira inyuma kandi ko uretse n’Abanyarwanda bayikunda, abanyamahanga bo bibabera akarusho.

    Ngo ibitaramo nibisubukurwa, Iganze Gakondo bafite intego yo kuzakora ibitaramo bikomeye hirya no hino mu gususurutsa Abanyarwanda no kubereka ubwiza ntavogerwa bw’injyana nyarwanda gakondo.


    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/nyuma-yo-gusubiramo-indirimbo-ishyamba-iganze-gakondo-bafitiye-uruhisho-abanyarwanda

  • Imbamutima za Barack Obama wifurije Joe Biden na Harris intsinzi nziza #rwanda #RwOT

    Anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, Barack Obama wabaye Perezida wa Amerika agasimburwa na Donald Trump, yashyize hanze inyandiko yifuriza intsinzi nziza abatorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari bo Joe Biden nka Perezida na Kamala Harris nka Visi Perezida.

    Urwandiko rwa Barack Obama ku ntsinzi ya Biden na Harris

    'Nejeje cyane no kwifuriza ishya n'ihirwe Perezida wacu mushya, Joe Biden ndetse n'umugore we, Jill Biden. Ndifuriza ishya n'ihirwe kandi Visi Perezida, Kamala Harris na Doug Emhoff.

    Muri aya matora, yabaye mu bihe bitamenyerewe, Abanya-Amerika bigaragaje mu mibare itarigeze igaragara na mbere. Ubwo amajwi yose azaba amaze kubarwa, Perezida watowe na Visi Perezida bazaba bagize intsinzi y'amateka kandi ntakemangwa.

    Turi abanyamahirwe kuba Joe yujuje ibikenewe ngo abe Perezida. Kuko ubwo azaba yinjiye muri White House azahura n'ingorane zitandukanye undi mu Perezida wese ataba yarigeze.

    Ndabizi neza ko azakora akazi kandi ku bw'inyungu za buri munyamerika, yaba uwamutoye cyangwa utaramutoye. Ndashishikariza buri munyamerika kumuha amahirwe, ndetse munamuhe ubufasha.

    Amatora kuri buri rwego yerekana ko Igihugu cyacitsemo kabiri. Birasaba ko twese duhagurukira hamwe, buri wese agakora uruhare rwe, dushake ibyo duhuriraho biduteza imbere, ndetse twese twibuke ko turi Igihugu kimwe, munsi y'Imana.

    Nsoza, ndagira ngo nshimire buri wese wakoze, wateguye cyangwa se wakoreye ubushake mu kwiyamamaza kwa Biden, ndetse na buri munyamerika wabigizemo uruhare mu buryo bwe bwose, na buri wese watoye ku nshuro ye ya mbere.

    Mukomeze mukurikirane ibiba, kuko kugira ngo demokarasi ikomeze kubaho, birasaba abaturage bakurikirana ibibazo/ibiri kuba, bitari mu matora gusa.

    Demokarasi yacu iradukeneye twese ubu kurusha ikindi gihe. Michelle nanjye (Obama) twiteguye gufasha Perezida mushya n'umufasha we, uko dushoboye kose'.

    Joe Biden watorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Perezida wa 46 w'iki gihugu, asanzwe afitanye umubano wihariye na Obama (wahoze ari Perezida), dore ko bakoranye mu biro bya White House mu gihe cy'imyaka 8 aho Joe Biden yari Visi Perezida wa Amerika ubwo Obama yari Perezida wa Amerika.

    Uretse inshuti ye Obama, hari n'abandi bakuru b'ibihugu ndetse n'imiryango bamaze kugira ubutumwa bandikira bwo kwifuriza itsinzi nziza Joe Biden. Muri abo hari; Minisitiri w'Intebe w'u Buhinde, Argentina, Chile, Colombia, Egypt, u Bufaransa, u Bwongereza, Moussa Faki Mahamat, ndetse n'abandi batandukanye.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/08/imbamutima-za-barack-obama-wifurije-joe-biden-na-harris-intsinzi-nziza/

  • Ibibabi by’amapera bigabanya ibinure bibi mu mubiri bikanavura indwara zitandukanye #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ku rubuga https://therapeutesmagazine.com, bavuga ko kunywa icyayi cy’ibibabi by’amapera byafasha mu kugabanya ingano y’ibinure bibi(cholesterol) mu mubiri, ahubwo kikongera ibinure byiza bikenewe mu mubiri.

    Ibibabi by’amapera kandi bivura indwara zitandukanye zifata ishinya, zigatuma umuntu yumva ishinya imubabaza, cyangwa se amenyo ababaza, guhekenya ibibabi by’amapera bigabanya ubwo bubabare bwo mu ishinya no mu menyo, ariko cyane cyane ngo ibyo bibabi bivura udusebe tuza mu kanwa tubabaza cyane.

    Ibibabi by’amapera binafasha abantu bagira uruhu rwo mu maso rugira utuntu tw’uduheri dukira tugasiga amabara y’umukara. Iyo umuntu afashe ibibabi by’amapera akabisekura akabivanga n’amazi makeya, akabikaraba mu maso mu gitondo na nimugoroba, ngo bivura utwo duheri mu maso.

    Ku bantu barwaye diyabete, kunywa icyayi cy’ibibabi by’amapera kenshi nibura rimwe ku munsi, bifasha mu kugabanya isukari mu maraso ku buryo bw’umwimerere.

    Ibibabi by’amapera kandi ni umuti ukomeye mu komora ibisebe, uwo ngo ni umuti wakoreshwaga n’abakurambere mu binyejena byinshi byatambutse, ugakoreshwa mu komora ibikomere igihe umuntu yitemye, kandi ugakoreshwa ku bana no ku bantu bakuru.

    Uko bikora, ni ugufata ibibabi by’amapera, umuntu akabisekura nyuma akabivanga n’amazi makeya, akabirambika ku gisebe nibura umunota umwe.

    Ibibabi by’amapera kandi bifasha abantu bagira ikibazo cy’umusatsi ucika, bigatuma bagira umusatsi mwiza kandi ukomeye.

    Uko bikorwa ngo ni ugufata ibibabi by’amapera, umuntu akabitekana n’amazi bikabira, nyuma akareka bigahora bikaba akazuyazi, akayameshesha mu mutwe asa n’unanura uruhu rumeraho umusatsi.

    Ku rubuga https://www.guavafacts.com, bavuga ko icyayi cy’ibibabi by’amapera gifasha mu kurwanya ibibazo bitandukanye byibasira impyiko.

    Ubushakashatsi bwakozwe mu 2014, bukozwe n’ikitwa ‘International Journal of Research in Medical and Health Sciences’, bwagaragaje ko ibibabi by’amapera bigitoshye bifasha mu gukemura ibibazo by’impyiko bitandukanye harimo kuvura indwara zibasira impyiko.

    Kuri urwo rubuga bavuga ko ushaka gukoresha ibibabi by’amapera agamije gufasha impyiko, afata ibibabi cumi na bitanu by’amapera bigitoshye, akabishyira muri litiro y’amazi akabiteka nibura mu minota cumi n’itanu, nyuma akabihoza agatangira kubinywaho.

    Ku rubuga https://www.reussir-en-famille.com, bavuga ko ibibabi by’amapera bifasha cyane abantu bifuza gutakaza ibiro, kuko bituma isukari ititsindagira mu mubiri.

    Ibibabi by’amapera byongera ibyitwa ‘enzymes digestives’ bisukura inzira y’igogora, bigatuma igogora rigenda neza, kandi n’imyanda igasohoka neza.

    Ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko ibibabi by’amapera byongera ikitwa ‘le métabolisme’. Iyo metabolisme ikaba igira akamaro gakomeye mu gutwika za ‘calories’ zituruka mu byo umuntu yariye, kandi urwo ngo ni rwo rufunguzo rwo gutakaza ibiro no kunanuka mu gihe umuntu abyifuza.

    Ibibabi by’amapera kandi ngo bavura impiswi. Uko bitegurwa, ni ugifata ibibabi by’amapera bakabivanga n’imizi y’igiti cy’ipera bakabibiza mu mazi, bikamara iminota 20, nyuma byamara guhora umuntu urwaye impiswi akajya abinywaho kugeza akize.

    Ibibabi by’amapera bifasha abagabo n’abagore kurumbuka (fertilité) kuko byigiramo ikitwa ‘folate’ cyongerera abagore amahirwe yo gusama ndetse na ‘lycopène’ yongera intanga-ngabo.

    Ibibabi by’amapera kandi bifasha abantu bagira umuvuduko w’amaraso uri hejuru. Kuringaniza umuvuduko w’amaraso ni kimwe mu byo ibibabi by’amapera bikiza ku buryo bukomeye, kuko bifasha amaraso kunyura mu mitsi yose y’umubiri uko bikwiriye.

    Ibi byose ariko, ntibikuraho ko igihe umuntu yumvise hari indwara mu zavuzwe zishobora kuvurwa n’ibibabi by’amapera yumvise, agomba kujya kwa muganga kugira ngo bamusuzume, bamuvure cyangwa se bamugire inama.

    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/urusobe-rw-ubuzima/article/ibibabi-by-amapera-bigabanya-ibinure-bibi-mu-mubiri-bikanavura-indwara-zitandukanye

  • Federasiyo ya Kung Fu Wushu yageneye amakipe yose ibikoesho byo kwirinda COVID-19 bifit agaciro ka miliyoni 11 #rwanda #RwOT

    Ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umukino wa Kung Fu Wushu mu Rwanda 'RKWF' buratangaza ko mu rwego rwo gufashaba abanyamuryango bayo bahuye n’imbogamizi nyinshi harimo kutabona ibibuga byo gukiniraho ndetse no kubura bimwe mu by’ibanze byo kwifashishwa mu kwirinda COVID-19, ubu babageneye ubufasha bw’ibikoresho by’ibanze bizabafasha guhanana n’iki cyorezo.

    Iyi nkunga yahawe amakipe 25 ari nayo agize iyi federasiyo ya Kung Fu Wushu mu Rwanda, ni mu rwego rwo kuyafasha kugera ku ntego yiyemeje ariko bahangana n’icyorezo cya COVID-19.

    Ni inkunga yatanzwe ku bufatanye na Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda. Ibi bikoresho bifite agaciro ka miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda.

    Mu rwego rwo kongera gushishikariza amakipe gukora imyitozo, RKWF yateguye gahunda y’imyitozo y’ububyutse izabera mu bice bitandukanye b’igihugu ku matariki atandukanye ari yo tariki 07-08, 14-15 na 21-22 Ugushyingo 2020.

    Muri Kigali imyitozo izabera ahantu hamwe mu byiciro 4, Iburasirazuba izabera i Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Nyagatare. Mu Ntara y’Amajyaruguru izabera i Gicumbi ( Bukure) na Musanze, mu Ntara y’Amajyepfo ibere i Muhanga na Nyanza naho mu Ntara y’Iburengerazuba imyitozo ibere i Rubavu na Karongi ( Kiziba).

    Perezida wa RKWF, Uwiragiye Marc avuga ko kandi guhera tariki ya 15 Ugushyingo 2020, bazajya bakorana n’Umujyi wa Kigali ndetse na MINISPORTS muri siporo rusange izwi nka 'Car Free Day’.

    Kung Fu Wushu ni umukino njyarugamba ufite inkomoko mu gihugu cy’u Bushinwa ukaba umaze igihe ukinwa mu byiciro bitandukanye by’imyaka aho hari n’abakinnyi b’u Rwanda bitabira amarushanwa mpuzamahanga.

    Bimwe mu bikoresho amakipe yahawe

    Buri kipe yahawe agakoresho ko gupima umurimo

    Uwiragiye Marc, perezida wa federasiyo ya Kung Fu Wushu mu Rwanda

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/federasiyo-ya-kung-fu-wushu-yageneye-amakipe-yose-ibikoesho-byo-kwirinda-covid-19-bifit-agaciro-ka-miliyoni-11

  • Muhanga: Kwandikira abana mu bigo nderabuzima ntibiratangira #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ibikenewe ngo abana bandikwe byarateganyijwe ku Kigo Nderabuzima cya Gitarama hategerejwe uburenganzira bwa MINALOC
    Ibikenewe ngo abana bandikwe byarateganyijwe ku Kigo Nderabuzima cya Gitarama hategerejwe uburenganzira bwa MINALOC

    Gahunda yo kwandikira abana bavukiye mu bigo by’ubuzima n’abahapfiriye yatangirijwe mu bitaro byose by’uturere mu kwezi kwa Kanama 2020, icyo gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yateganyaga ko hakurikiraho kuyigeza mu bigo nderabuzima, ariko kugeza ubu bikaba bitarakorwa.

    Iteka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu No 001/07.01 ryo ku wa 27/07/2020 rigena umukozi wo mu kigo cy’ubuvuzi ufite ububasha bw’ubwanditsi bw’irangamimerere.

    Ni muri urwo rwego kuri buri bitaro by’akarere n’ikigo nderabuzima, nibura hagiye hahugurwa abantu babiri ku bwanditsi bw’irangamimirere, ndetse mu bitaro by’uturere gahunda yo kwandika abana kwa muganga bahavukiye itangira gukoreshwa.

    Icyakora aho bitarashoboka hakaba hifashishwa uburyo busanzwe bwo kwandika mu bitabo byari bisanzwe byifashishwa nk’uko n’ubundi byanditse muri iryo teka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    Mu ruzinduko itsinda ry’Abadepite bamazemo iminsi itanu mu Karere ka Muhanga, bakaba barasanze ibigo nderabuzima byiteguye gukoresha ikoranabuhanga mu kwandika abana no kwandukura abapfuye mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iryo teka.

    Abayobozi b’ibigo nderabuzima n’abashinzwe ibarurishamibare kuri ibyo bigo nderabuzima bahuguwe, bagaragaza ko kwandika abana mu buryo bw’ikoranabuhanga, bifitiye Leta n’Abanyarwanda bose akamaro kuko bizoroshya igenamigambi ry’ubuvuzi, kandi rikorohereza ababyeyi kwandikisha abana mu nzego z’ubuyobozi.

    Ni izihe nyungu zo kwandikira abana ku bigo by’ubuvuzi?

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitarama Dusabeyezu Marie Goreth, avuga ko gahunda yo kwandika abana bavukiye kwa muganga no kuhandukurira abahapfiriye biteguye kuyishyira mu bikorwa, kuko amahugurwa bamaze kuyahabwa kandi ko harimo inyungu nyinshi.

    Itsinda ry
    Itsinda ry’Abadepite bayobowe na Karinijabo (ufite ikarine) ryasuye Ikigo Nderabuzima cya Gitarama

    Agira ati “Hari byinshi ubu buryo buzoroshya burimo n’igenamigambi ry’ubuvuzi, ubu buryo buzagabanya kandi ibibazo by’abana bapfa bavuka kuko buri mwana wese azavukira kwa muganga, ababyeyi na bo ntibazongera no gukubita amaguru bajya kwandikisha abana ku mirenge”.

    Arakomeza ati “Harabura gusa kuduha izina n’ijambo ry’ibanga (User name na pass word) dukoresha, naho ibijyanye n’ibindi bikoresho turabifite yaba mudasobwa na interineti, turifuza ko iyo gahunda natwe yatugeraho tukayikoresha tugafatanya kwihutisha iterambere”.

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Gitega mu Murenge wa Kibangu aho abadepite batasuye, Mugesera, na we avuga ko gahunda yo kwandika abana itaratangira ariko amahugurwa ku bakozi babishinzwe barimo n’ushinzwe ibarurishamibare ku kigo nderabuzima bayahawe, kandi biteguye kuyishyira mu bikorwa.

    Agira ati “Dutegereje ibisabwa byose ngo dutangire iyo gahunda kandi ibikoresho by’ibanze birimo mudasobwa na interineti birahari, n’ubumenyi burahari dutegereje gusa kuduha uburyo bwo gukorereramo kuko ni uburyo bujyanye n’amategeko kurusha akazi gasanzwe twakoraga”.

    Mugesera avuga ko kuba haratanzwe amahugurwa bakaba batayakoresha bitavuze ko ubumenyi bahawe buzibagirana kandi ko amahugurwa hagati y’abakozi ashobora kongera gutangwa, kandi hakanifashishwa abahanga basanzwe babikora nko ku mirenge ku karere na za minisiteri.

    Depite Bartelemie Karinijabo wari uyoboye itsinda ryasuye Akarere ka Muhanga, avuga ko nyuma yo gusanga serivisi yo kwandika abana bavukiye mu bigo by’ubuzima itarashyirwa mu bikorwa kandi imyiteguro yararangiye, bagiye gukora ubuvugizi iyo gahunda ikihutishwa.

    Abadepite basuye Akarere ka Muhanga bavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kwandikira abana mu bigo by
    Abadepite basuye Akarere ka Muhanga bavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kwandikira abana mu bigo by’ubuzima bikihutishwa

    Agira ati “Iyi gahunda mu by’ukuri izoroshya igenamigambi mu buvuzi kandi iteganywa n’Iteka rya Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, twasanze iri mu byo tugiye gukorera ubuvugizi ikihitishwa kuko ubu irakorera gusa mu bitaro by’uturere”.

    Depite Karinijabvo avuga kandi ko n’izindi serivisi z’ubuzima zikirimo ibibazo zizakorerwa ubuvugizi, urugero ni nk’ibitaro bya Nyabikenke bimaze igihe byaradindiye ariko imirimo ngo ikaba ishobora kuzarangirana n’uyu mwaka w’ingengo y’imari, ni ukuvuga mu kwezi kwa Kamena 2021.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/muhanga-kwandikira-abana-mu-bigo-nderabuzima-ntibiratangira

  • Mashami Vincent yatoranyije abakinnyi 23 bazahangana na Cape Vert , abandi 10 arabasezerera #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ugushyingo 2020 mu masaha y'ijoro, nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' Mashami Vincent, yatoranyije abakinnyi 23 bazamufasha mu mukino wa gatatu w'amatsinda yo gushaka itike yo kuzakina imikino ya nyuma y'igikombe cya Afrika kizabera muri Cameroon, azakina na Cap-Vert kuya 12 Ugushyingo 2020.

    Amavubi yari amaze iminsi mu mwiherero waberaga i Nyamata mu Karere ka Bugesera bari 31 akaba yahisemo gusigarana abakinnyi 21, abandi 10 bagasubira mu makipe yabo, ari nako biteganyijwe ko muri Cape Verde bazahurirayo na Bizimana Djihad na Mukunzi Yannick.

    Abakinnyi basezerewe harimo:

    • Byiringiro Lague

    • Niyomugabo Claude

    • Niyonzima Olivier Seif

    • Rwabugiri Umar na Danny Usengimana ba APR FC

    • Sibomana Patrick wa Police FC

    • Nsabimana Eric Zidane na Michel Rusheshangoga ba AS Kigali, Eric

    • Ngendahimana wa Kiyovu Sports

    • Twizerimana Onesme wa Musanze FC.

    Rutahizamu wa APR FC Tuyisenge Jacques byavugwaga ko ashobora kutajyana na bagenzi be kubera imvune, umutoza yahisemo kumujyana, ari nako myugariro Rusheshangoga Michel we imvune yamuzitiye kujyana na bagenzi be.

    Kevin Monet Paquet ukinira Saint-Etienne yari yahamagawe ku nshuro ye ya mbere gusa ntiyigeze asubiza ubutumire, myugariro Nirisarike Salomon wa Pyunik nyuma yo kwandura icyorezo cya COVID-19 nawe ntazaboneka.

    Reba hano urutonde rw' abakinnyi 23 bazahangana na Cape Verde.

    • Abanyezamu

    Kimenyi Yves (SC Kiyovu), Kwizera Olivier (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric (AS Kigali).

    • Ba myugariro :

    Manzi Thierry (APR FC), Rwatubyaye Abdul (Colarado Springs Switchbacks, USA), Ombolenga Fitina (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga (Police FC), Mutsinzi Ange(APR FC), Nsabimana Aimable(Police FC) na Rugwiro Herve (Rayon Sports).

    • Abakina Hagati :

    Bizimana Djihad (Waasland-Beveren, Belgium), Mukunzi Yannick (IF Sandvikens, Sweden), Haruna Niyonzima (Yanga SC, Tanzania), Muhire Kevin (El Gaish, Egypt), Ally Niyonzima (Azam FC, Tanzania), Nshuti Dominique Savio(Police FC), Manishimwe Djabel(APR FC) na Rubanguka Steve (A.E. Karaiskakis FC).

    • Ba rutahizamu :

    Meddie Kagere (Simba SC, Tanzania), Jacques Tuyisenge (APR FC), Hakizimana Muhadjili (AS Kigali) na Iyabivuze Osee ( Police FC ).

    N'ubwo kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Herve yashyizwe ku rutonde rw'abakinnyi bazajya muri Cape Verde ashobora gusigara kubera ko adafite Passport, mu gihe byarenga uyu munsi atari yayibona arahita asigara asimburwe na Nsabimana Aimable wamaze kubiteguzwa, Abakinnyi 21 bagize amahirwe yo gukomeza bazahaguruka mu Rwanda ku munsi w'ejo ku wa Mbere tariki 9 Ugushyingo, ni mu gihe abasezerewe bo barava mu mwiherero mu masaha y'igitondo cy'uyu munsi ku cyumweru tariki ya 08 Ugushyingo 2020.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/08/mashami-vincent-yatoranyije-abakinnyi-23-bazahangana-na-cape-vert-abandi-10-arabasezerera/

  • Prosecution Wants Former Prime Minister Habumuremyi Fined Rwf900M And 5 Years In Jail #rwanda #RwOT

    Prosecution has demanded a five-year jail term and a fine of Rwf892.2 million (about US$926,000) for former Prime Minister Pierre Damien Habumuremyi for issuing bounced checks and breach of trust.

    Habumuremyi's trial was held on Friday via online by Nyarugenge Intermediate.

    He was arrested in July and allegedly issued bounced checks worth Rwf100 million (about US$104,000) between 2018 and 2019 when he was the rector of the Christian University of Rwanda, which is defunct.

    Habumuremyi during the trial denied breach of trust, arguing that there are contracts binding him or the university and the companies that received bounced checks and he would sort out the matter if released.

    Habumuremyi's lawyers requested the court to grant him bail as their customer has to receive specialized medical care for a heart condition and a vision problem, which puts the latter's health in danger if he remains in jail.

    The former head of the cabinet, who owned the university in Kigali, was jointly accused with the university's Director of Finance Charles Serushyana.

    His university was closed in July by the Ministry of Education for failing to fulfill requirements. The hearing was adjourned to November 27.

    Source : https://taarifa.rw/prosecution-wants-former-prime-minister-habumuremyi-fined-rwf900m-and-5-years-in-jail/

  • Mu ijambo rye Biden yasezeranyije 'kunga ubumwe' bw'igihugu #rwanda #RwOT

    Mu ijambo rye rya mbere nka Perezida watowe wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Joe Biden yavuze ko ashaka kugarura umwimerere w'iki gihugu, asezeranya 'kudacamo ibice ahubwo kunga ubumwe' bw'igihugu.

    Yabwiye imbaga mu mujyi wa Wilmington muri leta ya Delaware ati: 'Iki ni igihe cyo gukira [ibikomere] muri Amerika'.

    Bwana Biden yatsinze Perezida Donald Trump wari usanzwe ari ku butegetsi, nyuma yo gutegereza kudasanzwe kw'ibarura ry'amajwi y'amatora yabaye ku wa kabiri.

    Kugeza ubu Bwana Trump ntabwo aratangaza ko yemeye ko yatsinzwe. Ndetse ntarongera kugira icyo avuga ku mugaragaro kuva byatangazwa ko yatsinzwe ubwo yari arimo akina umukino wa golf.

    Ibyavuye muri aya matora bitumye Bwana Trump aba perezida wa mbere w'Amerika utegetse manda imwe kuva mu myaka ya 1990.

    Mu ijambo rye ryo ku wa gatandatu nijoro, Bwana Biden yagize ati:

    'Nsezeranyije kuba perezida udashaka gucamo ibice, ahubwo wunga ubumwe; utabona ngo izi leta ni iz'abarepubulikani ziriya ni abademokarate, ubona gusa Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika]'.

    'Nashatse uyu mwanya [wa perezida] kugira ngo ngarure umwimerere w'Amerika, kugira ngo nongere kubaka uruti rw'umugongo rw'iki gihugu, abantu b'amikoro yo hagati na hagati ndetse no kongera gutuma Amerika yubahwa ku isi, no kunga ubumwe bwacu hano iwacu'.

    Yanavuze ku batamutoye, banditse amateka yo kuba aba mbere benshi babayeho.

    Ati: 'Igihe kirageze ngo dusige inyuma imvugo isesereza, tumanure igipimo cy'ubushyamirane, twongere kurebana, twongere gutegana amatwi'.

    'Kandi kugira ngo dutere imbere, tugomba kureka gufata abo tutavuga rumwe nkaho ari abanzi bacu'.

    Uyu perezida watowe yavuze ko agiye gushyiraho akanama ke ko guhangana na coronavirus kugira ngo kazabe kiteguye gushyira mu bikorwa ibyemezo guhera amaze kurahizwa mu kwezi kwa mbere.

    Abanyamerika barenga 237,000 bamaze kwicwa na coronavirus kuva iki cyorezo cyatangira — umubare uruta uw'ikindi gihugu icyo ari cyo cyose ku isi.

    Kandi kwiyamamaza kwa Joe Biden kwibanze cyane ku kugabanya ikwirakwira ry'ubwandu bw'iyi virusi.

    Madamu Harris yanditse amateka yo kuba umugore wa mbere, umwirabura wa mbere n'Umunyamerika ufite inkomoko muri Aziya wa mbere utorewe kuba visi perezida w'Amerika.

    Yagize ati: 'Ubwo demokarasi yacu nyirizina ari yo yari irimo itorwa ku rupapuro rw'itora, umwimerere nyirizina w'Amerika ari wo uri mu kaga ndetse n'isi yose iduhanze amaso, mwatangije umunsi mushya kuri Amerika'.

    'Mwahisemo icyizere n'ubumwe, gushyira mu gaciro, ubuhanga bwa siyansi ndetse yego, n'ukuri — mwahisemo Joe Biden nk'ugiye kuba perezida wa Leta Zunze Ubumwe [z'Amerika]'.

    Yongeyeho ati: 'Kandi inzira iri imbere ntabwo izaba yoroshye ariko Amerika iriteguye, rero ni uko bimeze no kuri Joe nanjye'.

    Yanavuze ku kuba ibi byavuye mu matora byanditse amateka, ati: 'Nubwo mbaye umugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya, ntabwo nzaba uwa nyuma [uwugiyeho]'.

    Mbere y'ayo magambo yabo bombi, imbaga y'abishimiye intsinzi yari iteraniye hanze y'aho havugiwe amagambo, hari ibiro byo kwiyamamaza kwabo.

    Source : https://impanuro.rw/2020/11/08/mu-ijambo-rye-biden-yasezeranyije-kunga-ubumwe-bwigihugu/