Blog

  • Polisi yerekanye abakekwaho gukora kashe n’impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Barakekwaho gukora kashe na perimi z
    Barakekwaho gukora kashe na perimi z’impimbano (Ifoto: Igihe)

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yavuze ko umwe muri abo bantu bafashwe ari we wari ufite kashe (Stamps) 47, afite udutabo twa sheke (Cheque) ndetse akaba yanakoraga impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Naho bagenzi be ni abafatanyacyaha, kuko umwe yafashwe yohereza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano hanze y’igihugu, undi na we yakuye uruhushya aho rwakorewe arujyana ku warukoresheje.

    CP John Bosco Kabera yagize ati “Turasaba Abaturarwanda kwirinda kugana abantu batangira serivisi ahantu hatabugenewe, ahubwo bagashaka serivisi mu bigo bizwi kandi bikorera ahantu hazwi”.

    Avuga ko uzafatwa y’ishora muri ibi byaha azajya ashyikirizwa ubutabera.


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/polisi-yerekanye-abakekwaho-gukora-kashe-n-impushya-zo-gutwara-ibinyabiziga-z-impimbano

  • Ingabo za Tigray ziravuga ko zigihanganye n'ingabo za Leta ya Ethiopia, ko zitaratsimburwa #rwanda #RwOT

    Umukuru w'ingabo zo muri leta ya Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia avuga ko bakirimo kurwanira n'ingabo za Ethiopia hafi y'umurwa mukuru Mekelle w'iyo leta, wafashwe n'ingabo za Ethiopia mu mpera y'icyumweru gishize.

    Debretsion Gebremichael ukuriye Tigray People's Liberation Front (TPLF), yanavuze ko abarwanyi be bisubije undi mujyi. Leta ya Ethiopia ihakana ibyo avuga, igashimangira ko TPLF yatsinzwe.

    Amakuru avuga ko abantu babarirwa mu magana biciwe muri iyi mirwano imaze hafi ukwezi. Abantu babarirwa mu bihumbi bataye ingo zabo, mu gihe umuryango w'abibumbye (ONU/UN) n'imiryango itanga imfashanyo bavuga ko bahangayikishijwe n'imibereho y'abaturage b'abasivile.

    Kuri uyu wa mbere, Minisitiri w'intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed yabwiye inteko ishingamategeko ko nta muturage n'umwe w'umusivile wishwe kuva ingabo za leta ya Ethiopia zagaba igitero kuri Tigray mu ntangiriro y'ukwezi kwa 11 uyu mwaka wa 2020.

    Mu gihe imirongo yose ya telefone na internet yaciwe, ntibishoboka kugenzura mu buryo budafite aho bubogamiye ibivugwa na buri ruhande. Mu yandi makuru, TPLF yavuze ko yarekuye abasirikare ba Ethiopia barenga 4,000 yari yafashe bunyago kuva TPLF yagaba igitero ku kigo cya gisirikare mu ntangiriro y'ukwezi kwa 11. Icyo gitero cyabaye imbarutso y'igitero cy'ingabo za Ethiopia kuri Tigray.

    Umunyamabanga wa leta y'Amerika Mike Pompeo yahamagaye kuri telefone Bwana Abiy, amushishikariza guhagarika 'imirwano no kugirana ibiganiro byubaka mu rwego rwo gucyemura amakuba'.

    TPLF yavuze iki?

    Mu butumwa yandikiye ibiro ntaramakuru Reuters ku cyumweru, umukuru wa TPLF yavuze ko ingabo ze zahanuye indege y'intambara y'ingabo za Ethiopia ndetse zifata umupilote.

    Mu bundi butumwa bwo ku wa mbere, Bwana Debretsion yavuze ko TPLF iri 'hafi kugera i Mekelle, irwana'. Yanavuze ko TPLF yisubije umujyi wa Aksum (Axoum) iwambuye ingabo za leta ya Ethiopia.

    Ku wa mbere kandi, Fisseha Asgedom wahoze ari ambasaderi wa Ethiopia muri ONU akaba afite aho ahuriye na TPLF, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko amakuru atangwa na leta ya Ethiopia ko ingabo zayo zirimo kwidegembya muri Tigray ari 'urwenya'.

    Yagize ati: 'Leta y'i Addis Ababa [umurwa mukuru wa Ethiopia] yatangaje ko yafashe Mekelle nuko nyuma y'amasaha atandatu itangaje ibi itera ibisasu kuri Mekelle… Ni amakuru yo kuyobya. Kubera iki badashobora koherereza amahanga za videwo nke [z'ibyo bavuga]?'.

    Leta ya Ethiopia ivuga iki?

    Ku wa gatandatu w'icyumweru gishize, Bwana Abiy yatangaje ko Mekelle yigaruriwe n'ingabo za leta ya Ethiopia, avuga ko icyo ari 'icyiciro cya nyuma' cy'igitero cy'ingabo za leta kuri Tigray.

    Mu kiganiro na BBC kuri uyu wa mbere, Minisitiri wa Ethiopia ushinzwe ibikorwa bya demokarasi Zadig Abraha yahakanye ibivugwa na TPLF ko yafashe umujyi wa Aksum ndetse igahanura indege y'intambara y'ingabo za Ethiopia.

    Yanavuze ko TPLF 'itarimo kurwana intambara y'ibitero-shuma [guerrilla]', ariko ko 'barimo kwiruka bakiza ubuzima bwabo'. Yongeyeho ati: 'Abasirikare babo bo hasi batatanye. Buri wese arimo kumanika amaboko'.

    Redwan Hussein, umutegetsi wo hejuru wa Ethiopia muri leta ya Tigray, yavuze ko ingabo za leta zigengesereye zirinda ko abaturage b'abasivile bagira aho bahurira n'igitero cyazo.

    Yavuze ko abasirikare 'bagose gusa imijyi ubundi bakomereza mu yindi. Uko ni ko dukora kuburyo nta muturage upfira mu gitero cyacu kugeza ubwo twageze i Mekelle'.

    Munyaneza Theogene intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/ingabo-za-tigray-ziravuga-ko-zigihanganye-ningabo-za-leta-ya-ethiopia-ko-zitaratsimburwa/

  • Bobi Wine Survives Assassination Attempt By Museveni's Forces #rwanda #RwOT

    0Shares
    0

    A police officer threw a hand grenade at Bobi Wine on Tuesday afternoon in a large crowd at a rally in Jinja, central Uganda.

    The grade blasted a few centimetres behind Bobi Wine on a vehicle's bonnet before everyone ran on grand.

    Our crime is preaching a message of change. Our crime is campaigning in an election. Our crime is moving across the country. Our crime is being received by our people with love. And Gen. Museveni has determined that the penalty for this crime is torture, brutalisation and death. pic.twitter.com/BHYw8P6O6U

    — BOBI WINE (@HEBobiwine) December 1, 2020

    The President candidate, who is President Museveni's toughest contender, was addressing his supporters in a deeply known district that is anti Museveni.

    'The military and police yet again attacked us in Kayunga,' Bobi Wine said on his twitter account.

    'They've shot and severely injured several team members including my producer Dan Magic and a police officer attached to me, ASP Kato. Many in a critical condition,' he announced.

    By the time of tweeting, he, said, nearby clinics being teargassed. 'Pray for us. Pray for Uganda.'

    Bobi Wine has been mobilising massive crowds at his rallies and most of the time attracting Police's brutal encroachment on his campaign.

    'Our crime is preaching a message of change. Our crime is campaigning in an election. Our crime is moving across the country. Our crime is being received by our people with love. And Gen. Museveni has determined that the penalty for this crime is torture, brutalisation and death.'

    Government has issued no statement.

    @UgandaHuman @USAmbUganda @EU_Commission @UNHumanRights @PoliceUg @UgandaEC @AUC_DPA planned assassination of failed government now yet no strict plans to talk to Electrical commission and no international observers yet you will claim your with us what a democracy is it pic.twitter.com/NVlJuj1s1a

    — Onamabob (@Bobnama1) December 1, 2020

    0Shares
    0

    The post Bobi Wine Survives Assassination Attempt By Museveni's Forces appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/bobi-wine-survives-assassination-attempt-by-musevenis-forces/

  • Abagabo batatu bafatanywe kashe 47 z’ibigo birimo ibya Leta #rwanda #RwOT

    Aba bantu bafatanywe kashe (stamps) z’ibigo bitandukanye harimo ibya Leta n’ibyigenga zigera kuri 47.

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, CP John Bosco Kabera yavuze ko muri aba bantu batatu bafashwe umwe muri bo ariwe warufite kashe (Stamps) 47, udutabo twa sheke (Cheque) ndetse yakoraga n’impushya zo gutwara ibinyabiziga.

    Yavuze kandi ko 'Naho bagenzi be n’abafatanyacyaha kuko umwe yafashwe yohoreza uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’uruhimbano hanze y’igihugu undi nawe yakuye uruhushya aho rwakorewe arujyana k’uwarukoresheje.'

    CP Kabera yasabye abanyarwanda kwirinda abantu batangira serivisi ahantu hatabugenewe kuko bashobora gukurizamo guhabwa ibintu bya magendu.

    Yakomeje agira ati 'Turasaba abaturarwanda kwirinda kugana abantu batangira serivisi ahantu hatabugenewe ahubwo bagomba gushaka serivisi mu bigo bizwi kandi bikorera ahantu hazwi. Uzafatwa y’ishora muri ibi byaha azashyikirizwa ubutabera.'

    Umuntu wese ukora cyangwa agakoresha inyandiko mpimbano hamwe n’abafatanyacyaha bahanwa n’ingigo ya 276 yo mu gitabo cy’amategeko ahana, iteganya igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi, hamwe n’ihazabu y’amafaranga agera kuri miliyoni eshatu.

    Nonaha,#Rwandapolice irimo kwereka itangazamakuru abantu batatu bakekwaho gukora no gukwirakwiza inyandiko mpimbano.
    Bafatanywe kashe (stamps) z’ibigo bitandukanye harimo ibya Leta n’ibyigenga zigera kuri 47.

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 1, 2020

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Abagabo-batatu-bafatanywe-kashe-47-z-ibigo-birimo-ibya-Leta

  • Tubwizanye ukuri: Ubundi kubwira umugore/umugabo utari uwawe ko ari mwiza byangiza iki? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Hari abantu benshi biyumvisha ko igihe umusore cyangwa inkumi bamaze gushinga urugo, nta muntu uba ukibona ibyiza cyangwa ubwiza bw’uwo mugabo cyangwa umugore, cyangwa yanabibona akaba atemerewe kuba yabimubwira.

    Ugasanga ndetse mu gihe undi muntu yaba abonye ubwiza bw’uwo mugabo cyangwa umugore akanabivuga, bifatwa nko kurengera.

    Ariko aha nibaza igitangaza kiba kibaye, kubwira umugabo w’undi mugore ngo ni mwiza, cyangwa umugore w’undi mugabo ngo ni mwiza!

    Kuba umuntu yarashatse ntibivuga ko undi muntu atabona ubwiza bwe, ndetse no kubimubwira mba numva nta kurengera biba birimo, cyane cyane ko burya ikintu umuntu yemera akavuga mu ruhame wa mugani azi ko uwo muntu yanashatse, buriya aba ari ibintu bigaragara bidasaba gushishoza.

    Hari abo njya numva ngo banabipfuye, ndetse bigakurura intonganya ngo babwiye umugabo/umugore we ko ari mwiza. Ibyo bigatuma niba ari ahantu bari bajyanye bataha batavugana ngo bavuze ko mugenzi we ari mwiza!

    Ibi kandi ntibiba gusa kuri ba nyir’ubwite, kuko no muri sosiyete ubona umuntu uvuze ngo uriya mugore/mugabo wa kanaka ni mwiza, bahita bamufata nk’umuhehesi cyangwa umuntu utagira ikinyabupfura, mbese nk’umuntu warengereye cyane.

    Hari n’abatinyuka kumubaza ngo “Ubwiza bw’umugabo/umugore w’abandi ububona ute”? Nk’aho uyu nyir’ukubivuga afite ubumuga bwo kutabona!

    Nyamara njyewe mba mbona nta gitangaza yakoze nta n’amakosa aba agize. None se niba koko ubwo bwiza abufite, uba uzi ko agenda abusize mu rugo? Cyangwa se gushaka umugabo/umugore, bituma amaso y’abandi ahuma iyo bigeze ku kureba umugore/umugabo wubatse?

    Kandi igitangaje, ni uko iyo uwo muntu ari mwiza cyangwa afite ingingo runaka ubona koko ari nziza, na mugenzi we barambagizanya wabona ari byo yabonaga cyane, wenda akanahora abimubwira, cyangwa biri no mu bintu yamukundiye. Nyamara yamugeza mu rugo akumva ko ubwo abandi badafite amaso yo kureba ku buryo na bo babibona!

    Abandi bitiranya kubwira umuntu ko ari mwiza no kuba umuhehesi!

    Kubwira umuntu ko ari mwiza, cyangwa urugingo runaka rwe ari rwiza, ntaho bihuriye n’ubuhehesi kuko hari n’igihe uwo muntu aba abimubwiye ari ahantu bahuriye atanateganya ko bazongera guhura, ahubwo akabimubwira kuko afite umuco wo gushima ibyo abona ari byiza akanabibwira nyirabyo.

    Ibi njyewe numva aho kubabaza umuntu ahubwo byanamushimisha, yaba nyir’ubwite cyangwa uwo bashakanye. Wari ukwiye kubyishimira ko ufite umuntu w’agaciro ufite ubwiza runaka n’undi muntu utari umugabo/umugore we abona.

    source https://www.kigalitoday.com/uko-mbyumva/article/tubwizanye-ukuri-ubundi-kubwira-umugore-umugabo-utari-uwawe-ko-ari-mwiza-byangiza-iki

  • Ngororero: Hari aho ingobyi ya Kinyarwanda yongeye gusimbura Imbangukiragutabara #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Umurwayi urembye bishobora kumugiraho ingaruka igihe yatinze kugezwa kwa muganga kubera ko imbangukiragutabara zitabasha kugera aho abarwayi bari
    Umurwayi urembye bishobora kumugiraho ingaruka igihe yatinze kugezwa kwa muganga kubera ko imbangukiragutabara zitabasha kugera aho abarwayi bari

    Abaturage bavuga ko kwifashisha izi ngobyi gakondo bibagiraho ingaruka nyinshi z’imvune ku baturuka kure, guheka nijoro bigoranye cyane igihe cy’imvura no kuba umurwayi urembye cyangwa umugore utwite ashobora no kugwa mu nzira kubera kubura ubutabazi bw’ibanze.

    Mu masaha y’umugoroba ashyira saa moya, abaturage bavuye mu Murenge wa Sovu bakambuka mu Murenge wa Bwira binjira mu wa Gatumba ari wo urimo n’ibitaro bya Muhororo, abagabo n’abasore mu nkweto za bote bigaragara ko biteguye guhangana n’ubunyereri bahetse.

    Inkweto ya bote ni itegeko ku muntu wese uri mu ishyirahamwe ry’abahetsi muri iyo mirenge, kugira ngo zibafashe kunyeranyereza birinda kuba batura hasi umurwayi uri mu ngobyi. Gusiba kujya guheka bicirwa amande.

    Ubwo bwose bukaba ari uburyo bwashyizweho ngo abatuye muri iyo mirenge bahangane n’ikibazo cy’ubwigunge buterwa no kutagira imihanda myiza ibafasha kugeza abantu babo kwa muganga.

    Ukuriye ishyirahamwe ry’abahetsi mu Kagari ka Musenyi mu Murenge wa Sovu, avuga ko nubwo hafashwe izo ngamba badahwema gusaba ko imihanda n’ibiraro byangijwe n’ibiza byasanwa kugira ngo imodoka zitwara abarwayi zibashe kubageraho.

    Agira ati “Nk’ubu turagera ku bitaro bya muhororo hafi saa mbiri z’ijoro turaba dukoze nka kilometero 40, ni zo twongera gukora dusubira mu ngo ubwo turagerayo nka saa saba z’igicuku. Turifuza ko mwadukorera ubuvugizi ikiraro cya Satinsyi kigakorwa imbangukiragutabara zikaba zaza kuhafata abarwayi”.

    Guheka nijoro ni ukwitwaza amatara kuko haba hatabona
    Guheka nijoro ni ukwitwaza amatara kuko haba hatabona

    Yongeraho ati “Ntabwo imbangukiragutaraba zishobora kutugeraho, yemwe ku Kigo Nderabuzima cya Gitega ntabwo yahagera kuko imihanda yarangiritse, iyo dusabye ko iza kutwakira umurwayi batubwira ko bitashoboka, bidusaba kuvunika cyane ngo tugeze umurwayi ku bitaro bya Muhororo. Imihahiranire n’imigenderanire na yo ntikibaho ku buryo bworoshye kuko nta modoka zikigera iwacu”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Ndayambaje Godefroid, na we yemeza ko abatuye imirenge yo mu cyahoze ari Komini Ramba bari mu kaga ko kuba imihanda bifashishaga yarangijwe n’imvura nyinshi yibasira ibyo bice.

    Ndayambaje avuga ko gusana amateme n’imihanda yangijwe n’imvura y’ibiza birenze ubushobozi bw’akarere kuko bisaba amafaranga menshi, ubu hakaba harakozwe ubuvugizi ngo Leta ishake uko yagoboka abaturage bari mu bwigunge.

    Avuga ko nta modoka yagera muri iyo mirenge ku buryo bworoshye, yemwe n’iz’abayobozi biragoye n’izitwara ibicuruzwa, ibyo bikagira ingaruka ku musaruro w’abaturage kugera ku isoko no kugeza abarwayi kwa muganga.

    Umuhanda uhuza Imirenge ya Bwira-Gashubi-Nyange n’umuhanda uhuza Kabaya-Muhanda na Kavumu uhinguka ahitwa Kazabe, n’umuhanda ugana mu Murenge wa Kageyo-Kavumu ukambuka mu Karere ka Rutsiro ni yo ifite ibibazo bikomeye kuko amafaranga yabuze ngo isanwe.

    Hari ibiraro byatangiye gusanwa ngo abaturage bongere guhahirana ariko hari n
    Hari ibiraro byatangiye gusanwa ngo abaturage bongere guhahirana ariko hari n’ibitarakorwa

    Agira ati “Bariya baturage bigaragara ko bafite ibibazo natwe iyo tugiyeyo duhurirayo n’ibibazo bikomeye cyane, nta mafaranga turabona ngo tuyikore twasabye MINECOFIN ko yadufasha ngo ikorwe”.

    Ndayambaje avuga ko imihanda isanwa ariko imiterere y’Akarere ka Ngororero y’imisozi ihanamye, umuhanda w’igitaka utamara imyaka ibiri utarangirika kandi bikaba bigoranye gukora kaburimbo kuko ari yo ikomeye yakemura ikibazo mu buryo burambye.

    Avuga ko inyigo yamaze gukorwa akaba asaba abaturage kuba bihanganye ubwo buvugizi bugakorwa bakongera kuva mu bwigunge, mu gihe ibiraro byo ngo byashyizwe mu ngengo y’imari y’akarere byatangiye gukorwa.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ngororero-hari-aho-ingobyi-ya-kinyarwanda-yongeye-gusimbura-imbangukiragutabara

  • SIDA ishobora gutsindwa, ariko hakenewe ubufatanye – Jeannette Kagame #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Madame Jeannette Kagame avuga ko icyorezo cya SIDA gishobora gutsindwa habayeho ubufatanye
    Madame Jeannette Kagame avuga ko icyorezo cya SIDA gishobora gutsindwa habayeho ubufatanye

    Ku rubuga rwe rwa Twitter, Madame Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa cyane ubufatanye mu kurwanya SIDA, kugira ngo abatuye isi bagere ku iterambere.

    Yagize ati “Intambara yo kurwanya SIDA dushobora kuyitsinda, ariko birasaba ubufatanye ku rwego mpuzamahanga. Ni yo mpamvu twese dusabwa kwiha intego, tukabishyiramo ingufu bityo tukubaka uburyo butajegajega, nk’inzira yizewe izatuma tugera ku ntego zirambye twihaye”.

    Ibyo yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukuboza 2020, umunsi ngarukamwaka u Rwanda n’Isi yose bazirikana ububi bw’icyorezo cya SIDA, hanatekerezwa ku ngamba zinyuranye zo kukirwanya, ndetse hanazirikanwa amamiliyoni y’abantu kimaze kwisasira, ariko kandi hanishimirwa ibyagezweho mu kukirwanya.

    Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryo kurwanya SIDA (UNAIDS), Winnie Byanyima, avuga ko kwirinda, gupima no kuvura icyo cyorezo bitagiye bikorwa neza muri rusange, ariko cyane cyane mu bihugu bidafite ibigo byita ku buzima bihagije.

    Ati “Kutita ku by’ingenzi ku bijyanye no kurwanya SIDA ni ugushyira ubuzima mu kaga. Tugomba kuyirwanya twivuye inyuma kandi dushyira imbere uburenganzira bwa muntu muri sosiyete zacu ndetse no muri gahunda z’ubuzima, atari ibyo ntituzabasha guhashya icyo cyorezo”.

    Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), gitangaza ko mu Rwanda imibare y’abandura virusi itera SIDA igenda igabanuka nubwo hakiri byinshi byo gukora, nk’uko bitangazwa na Dr Sabin Nsanzimana, umuyobozi mukuru w’icyo kigo.

    Ati “Mu gihe gishize mu Rwanda twari dufite abantu ibihumbi 10 bandura virusi itera SIDA buri mwaka, ariko mu bushakashatsi RBC yakoze bwashyizwe ahagaragara uyu munsi, bwerekanye ko Abanyarwanda barimo kwandura virusi itera SIDA ubu ari 5,400 ku mwaka. Baracyari benshi, ariko birashoboka ko mu myaka itanu iri imbere twanabagabanya bakaba bagera ku 1.000 cy’abandura ku mwaka”.

    Nk’uko bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), kugeza muri Kamena uyu mwaka, abantu miliyoni 26 ku isi ni bo babasha kubona imiti igabanya ubukana bwa SIDA, bakaba bariyongereyeho 2.4% ugereranyije n’umwaka ushize wa 2019 kuko ho bageraga kuri miliyoni 25.4. Abagore batwite n’abonsa bafite virusi itera SIDA bafata imiti igabanya ubwandu bakaba ari 85%.

    WHO yongeraho ko icyorezo cya SIDA gikomeje kuba ingorabahizi mu rwego mpuzamahanga ku bijyanye n’ubuzima, kuko kugeza ubu ku isi kimaze guhitana abantu bagera kuri miliyoni 33.


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/indwara/article/sida-ishobora-gutsindwa-ariko-hakenewe-ubufatanye-jeannette-kagame

  • Apply Now to Join the 2021 U.S. Embassy Kigali EducationUSA Scholars Program #rwanda #RwOT

     

     

    KIGALI, Dec. 1, 2020 — The EducationUSA student advising office at the U.S. Embassy in Kigali invites talented Senior 6 students who were top 10 of their class or scored 75% and above in Senior 4, Senior 5, and the first term of Senior 6 to join the 2021 EducationUSA Scholars Program (ESP). Only students who will graduate from secondary schools in July 2021 are eligible to apply. Students who graduated in 2019 and years prior are not eligible.

     

    The U.S. Embassy will partner this year with Bridge2Rwanda (B2R), a U.S.-based nonprofit organization that prepares the best and brightest Rwandan students to compete on an international standard when applying to universities in the United States or around. Together, the Embassy and B2R will assist the 2021 EducationUSA Scholars Program cohort in preparing for and negotiating the admissions process to U.S. colleges and universities, in order to better their academic futures and produce highly-skilled and widely-educated leaders to build tomorrow's Rwanda.

     

    The Education USA Scholars Program is a competitive application process. The program will work with selected students through an intensive boot camp in English foundation, standardized tests preparation, and college counselling. The program will also include distance learning and virtual support depending on the health situation. The program will equip students with knowledge needed to apply and compete for admissions and financial aid from universities in the United States. The program is provided free of charge for selected students, but we expect a sincere commitment from the students to give their energy and time to the program. Applications are not limited geographically, but students must be able to have som

    ewhere to stay in Kigali during in-person boot camps. In addition to this, students must have some access to a computer and internet connection to facilitate their distance learning and virtual support.

     

    Application Components

     

    Read the instructions carefully. It is essential that you submit all required documents listed below. Complete this application form fully, providing us with as much information as you can about yourself. We will not consider incomplete applications. A complete application consists of the following documents:

     

    • A completed application form. Please note the form DOES NOT save responses until the form is completed and submitted! We recommend that you prepare and save your answers in a word processing application like MS Word or Google Docs. Please have all application materials and details ready before you start completing this form. The 2021 ESP application form can be found at: https://www.jotform.com/92823270168156

     

    • Scanned copies of school reports or academic transcripts from Senior 4, Senior 5, and Senior 6.

     

    • Contact number and/or email of one reference person who can attest to your character, talent, skills, and community engagement.

     

    ENTRANCE INTO THIS PROGRAM DOES NOT GUARANTEE ADMISSION OR FINANCIAL AID TO STUDY IN THE UNITED STATES. CANDIDATES WHO COMPLETED SENIOR 6 IN 2019 AND YEARS PRIOR ARE NOT ELIGIBLE TO APPLY.

     

    The 2021 EducationUSA Scholars Program application deadline is 5:00 PM on Monday, March 15th, 2021. Shortlisted applicants will be contacted in late March or early April and invited to take further academic assessment on April 5th. Selected scholars will be notified and announced shortly thereafter.

    46

    The post Apply Now to Join the 2021 U.S. Embassy Kigali EducationUSA Scholars Program appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/01/apply-now-to-join-the-2021-u-s-embassy-kigali-educationusa-scholars-program/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=apply-now-to-join-the-2021-u-s-embassy-kigali-educationusa-scholars-program

  • Polisi y’u Rwanda yamaganye iby’umugabo ushinja abapolisi kumukubita bakamukomeretsa #rwanda #RwOT

    Avuga ko ku Isabato [Ku wa Gatandatu tariki 29 Ugushyingo 2020], yagiye gusenga ku Ruyenzi muri Kamonyi nyuma bigeze nimugoroba ahamagarwa na mugenzi we utaha I Nyamata ariko wari ufite ikibazo cy’uko amasaha yashyizweho hagamijwe kwirinda COVID19, agiye kumufata.

    Nturanyenabo yahise amusaba ko yamutegerereza kuri Stade Amahoro, ahageze barataha bajya mu rugo noneho aza kumusiga mu rugo agiye ku muhanda kugura ibyo kurya.

    Yabwiye UKWEZI ko yagarutse agasanga abagabo bamushyize hagati bavuga ko bamusanze ari kunyara ku muhanda.

    Ati 'Narababwiye nti uwo ni umushyitsi wanjye, bambwira ko bamusanze ari kunyara ku muhanda noneho mbabaza amande acibwa umuntu wanyaye ku muhanda kugira ngo nyabishyure noneho umushyitsi atagira ikibazo.'

    Ikiganiro na Nturanyenabo

    Nturanyenabo avuga ko abo bagabo bahise batangira gufata telefone ngo bamufotore noneho ababajije impamvu bahita bahamagara polisi ihageze ishatse kumwambika amapingu arabyanga abanza kubaza impamvu agiye kwambikwa amapingu nta kosa afite.

    Ati 'Umupolisi namubajije impamvu agiye kunyambika amapingu, ahita ankubita ipingu mu mutwe ariryo ryamviriyemo ibi bikomere. Noneho undi bari bari kumwe baramfata baranzamukana bajya kumfunga.'

    Uyu mugabo avuga ko yahise aregera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB agaragaza akarengane yakorewe n’abapolisi.

    Ubwo twatunganyaga iyi nkuru Umuvugizi wa RIB, Murangira B Thierry yabwiye UKWEZI ko bamaze kwakira ikirego cya Nturanyenabo ndetse kuri ubu bari kugikurikirana.

    Yagize ati 'Nibyo koko twakiriye ikirego cye kandi iperereza ryaratangiye.'

    Ikiganiro na Nturanyenabo

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/Polisi-y-u-Rwanda-yamaganye-iby-umugabo-ushinja-abapolisi-kumukubita-bakamukomeretsa

  • Ubushakashatsi bwerekanye ko Coronavirus ishobora kugira uruhare mu iyangirika ry’ibihaha #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bwakozwe na Kaminuza ya Oxford bwerekanye ko Coronavirus ishobora gutera iyangirika ry’bihaha, nyuma y’amezi atatu umuntu ayanduye.

    Ni ubushakashatsi bwakorewe ku barwayi 10 bari hagati y’imyaka 19 na 69, harebwa imimerere y’ibihaha byabo nyuma y’uko banduye Coronavirus, bwagaragaje ko umunani muri bo bari bafite ibibazo byo kubura umwuka n’umunaniro wa hato na hato , nyuma y’amezi atatu bakize iki cyorezo.

    Ibizami byerekanye ibimenyetso byo kwangirika kw’ibihaha, aho amafoto yagaragaje yerekanye ibice bimwe na bimwe aho umwuka utageraga neza mu maraso byoroshye, muri abo umunani bagargaje ibibazo mu guhumeka.

    Uwari uhagarariye ubu bushakashatsi, Prof Fergus Gleeson, yavuze ko ateganya gukorera ubu bushakashatsi ku bandi bantu bagera ku 100 harimo abatarigeze bashyirwa mu bitaro cyangwa ngo bagaragaze ibimenyetso bidasanzwe, kugira ngo harebwe ko nabo ibihaha byabo byaba byaragizweho ingaruka.

    Muri ubu bushakashatsi Prof Fergus azaba agamije kureba niba harabaye iyangirika ry’ibihaha, hasangwa rihari hakarebwa niba ari iry’igihe gito cyangwa ari iry’igihe kirekire.

    Yagize ati 'Nari niteze kuzabona iyangirika ry’ibihaha, ariko sinari niteze ku bibona ku kigero twabibonyeho.'

    Ibibazo bikomeye bikunze kugaragara ku barengeje imyaka 60, gusa ubushakashatsi mu gihe byaba bigaragaye ko no mu bindi byiciro by’imyaka ndetse no mu batararembye ngo bashyirwe mu bitaro, byaba bigaragaje ko ari ikibazo gikomeye.

    Prof Fergus yavuze ko iri yangirika ry’ibihaha ryabonywe mu bizimani bafashe, ngo rishobora kuba ari yo mpamvu ituma abantu banduye Covid-19 bamara amezi menshi batameze neza nyuma yo kwandura.

    Umwe mu baganga bagize uruhare muri ubu bushakashatsi, Dr Shelley Hayles, yavuze ko bigaragara ko 10% by’abantu bigeze kwandura Covid-19, bashobora kugira ibibazo by’iyangirika ry’ibihaha, bituma bagira ibimenyetso bitandukanye batazi ikibitera.

    Source: Igihe.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ubushakashatsi-bwerekanye-ko-Coronavirus-ishobora-kugira-uruhare-mu-iyangirika.html