Blog

  • Umutaliyanikazi wari umugore wa Harmonize yemeje ko batandukanye amushinja kutabyara no kwitsindira umwana w’abandi #rwanda #RwOT

    Umunyamideli w’umutaliyanikazi, Sarah Michelotti akaba n’umugore w’umuhanzi w’icyamamare muri Tanzania, Harmonize yavuze ko yafashe umwanzuro wo gutandukana n’uyu muhanzi bitewe n’imyitwarire idahwitse irimo kumuhisha amabanga ye menshi.

    tariki ya 7 Nzeri 2019 ni bwo ubukwe bwa Sarah na Harmonize bwabaye bubera mu mujyi wa Dar es Salaam.

    Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Sarah mu mpera z’icyumweru gishize aherutse gushyiraho impapuro zo kwa muganga zigaragaza ibizamini bya DNA(bipimwa kugira hamenyekanye isano umuntu afitanye n’undi) byapimwe abagabo 3 barimo Harmonize kugira ngo barebe niba ari we se w’umwana witwa Zereha Nasra wabyawe na Nasra Muhsin Selemani.

    Basanze uyu mwana atari uwa Harmonize n’ubwo akomeje kumwiyitirira ari naho umugore we yahereye avuga ko ari ihungabana yatewe no kutabyara. Basanze umwana ari uwa Rajabu Ibrahim Abdukahali

    Ati'Mana yanjye abantu koko baracanganyukiwe, ku nshuro ya kabiri bafashe ibipimo bya DNA ariko n’ubundi basanze atari uwawe, cyangwa kuba warananiwe kubyara wihaye umwana umwana utari uwawe? Komerezaho kwakira umwana utari uwawe ufite umutima mwiza, ntuzi kwita ku mugore kubera ibibi byawe, nizere ko umwana we uzamwitaho.'

    Uyu mugore kandi akaba yarahise atangaza ko yahisemo gutandukana na Harmoze kubera ko yananiwe kumwihanganira.

    Uyu mugore yavuze ko uko iminsi yagiye ihita yabonye ko babayeho mu buzima butandukanye, anabona ko Harmonize nta muntu n’umwe yubaha.

    Ati 'Ntiwigeze umenya n’uko wabungabunga umugore nkanjye cyangwa ngo uterwe ishema n’umuntu waguhaye ubuzima bwiza. Kandi ntuzi kubaha abantu bagukunda ndetse n’abo biteguye ku gushyigikira. Mu bihe bitandukanye nabonye ko ari 'umubeshyi’ kandi 'uri fake (wigaragaza uko utari)’.'

    Yavuze ko gukundana kugeza barushinze, ari ubuzima bubi adashaka kugarukaho. Ndetse ko aramutse avuze buri kimwe, abantu batungurwa. Ati 'Ufite indi sura abantu batazi kabisa.'

    Sarah yavuze ko Harmonize atigeze amushimira ibyo yamukoreye. Amubwira ko 'ubuzima bumuhishiye amasomo’ kandi ko we agiye gutangira urugendo rushya rw’ubuzima bwe.

    Yifurije imigisha myinshi Harmonize, amubwira ko abonye umwanya mwiza wo kuryamana n’abandi bagore ashaka. Asoza agira ati 'Ariko nakugira inama yo kumenya gushima no kuzirikana abantu bakugiriye neza.'

    Ibizamini basanze umwana atari uwa Harmonize

    Sarah yavuze ko yamaze gutandukana na Harmonize

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umutaliyanikazi-wari-umugore-wa-harmonize-yemeje-ko-batandukanye-amushinja-kutabyara-no-kwitsindira-umwana-w-abandi

  • Twagombaga gushaka ayo mafaranga dore n’iminsi mikuru iregereje – Eric Zidane #rwanda #RwOT

    Kapiteni wungirije wa AS Kigali, Nsabimana Eric Zidane yavuze ko kuba basezereye ikipe ya Orapa United muri Confederations Cup hari ishimwe bari buhabwe n’abayobozi nk’uko basanzwe babikora cyane ko n’iminsi mikuru yegereje bari bakeneye ayo mafaranga.

    Ku munsi w’ejo AS Kigali yasezereye Orapa United muri CAF Confederations Cup, ni nyuma yo kuyitsinda 1-0 i Kigali, muri Botswana yari yatsinzwe 2-1, biba 2-2 mu mikino yombi ariko AS Kigali ikomeza kuko yabashije gutsinda igitego hanze.

    Nyuma y’uyu mukino, Nsabimana Eric Zidane akaba na kapiteni wungirije wa AS Kigali, yavuze ko bagombaga gukora ibishoboka byose bagatsinda uyu mukino cyane ko hari n’agahimbazamusyi kawuherekeza kandi katari gake.

    Ati'iyo dutsinze abayobozi bacu basanzwe badushimira, natwe abakinnyi tugombaga gushaka ayo mafaranga kuko urareba n’iminsi mikuru iregereje kugira ngo agire icyo adufasha, twitanze uko dushoboye Imana ibidufashamo tubona intsinzi.'

    Ntabwo yigeze avuga amafaranga bemerewe, ariko amakuru avuga ko gutsinda uyu mukino buri mukinnyi yari yemerewe ibihumbi 300 by’amafaranga ga y’u Rwanda.

    Eric Zidane ngo ako gafaranga bari bagakeneye

    Byari ibyishimo ku basore ba AS Kigali

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/twagombaga-gushaka-ayo-mafaranga-dore-n-iminsi-mikuru-iregereje-eric-zidane

  • Louise Mushikiwabo yahishuye impamvu yatumye afata icyemezo cyo kwiyamamariza kuyobora OIF #rwanda #RwOT

    Mushikiwabo watangiye inshingano zo kuyobora OIF (Organisation Internationale de la Francophonie), ku wa 03 Mutarama 2019, nyuma y’uko yari yatsize amatora yari yabaye ayahanganyemo n’Umunyacanada Michaëlle Jean washakaga manda ya kabiri.

    Mu kiganiro n’Umunyamakuru Francis Van de Woestyne w’ikinyamakuru La Libre cyo mu Bubiligi, yagarutse ku rugendo rwe muri politiki, ubuzima bwe bwite ndetse n’impamvu yatumye afata icyemezo cyo kwiyamamariza kuyobora OIF.

    Uyu muryango ubumbatiye ibihugu 84 bikoresha Igifaransa birimo 28 byo ku Mugabane w’Afurika.

    Mushikiwabo yavuze ko yafashe kwiyamamaza nk’uburyo bwo gukomeza imirimo ye nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, ariko noneho w’ibihugu byinshi, bikoresha Igifaransa.

    Ati 'La Francophonie ni umuryango ufite amateka meza. Ni umuryango mpuzamahanga, uhuza ibihugu byinshi, za guverinoma. Hashize imyaka isaga 50 ushinzwe n’abagabo bareba kure, abanyabwenge, baturukaga ahantu hatandukanye.'

    Yakomeje agira ati 'Umunya-Sénégal Léopold Sédar Senghor, umuhanga mu ndimi wanabaye Perezida wa Sénégal ; Perezida wa Niger, Hamani Diori ; Perezida wa Tunisie, Habib Bourguiba n’Umwami wa Cambodge, Norodom Sianouk, bishyize hamwe barema umuryango mpuzamahanga w’abakoresha igifaransa.'

    Mushikiwabo yavuze ko bari bahuriye ku kuba barakolonijwe, muri ayo mateka mabi banyuzemo, bakuramo ururimo rw’Igifaransa nk’ikintu cyabahuza bakishyira hamwe hagati y’abaturage babo, bongeramo izindi ndangagaciro.

    Yakomeje ati “Ururimi rw’Igifaransa ntabwo ari urw’u Bufaransa gusa. Ni ururimo abo icyo gihugu cyakolonije basigaranye, barugira urwabo ndetse bararukungahaza. Uyu munsi Francophonie ni umuryango mpuzamahanga wa politiki ariko n’ubuhahirane bwafasha inzego zimwe z’ingenzi binyuze mu migabane itanu itandukanye.”

    “Intego mfite ni uko Francophonie yagira uruhare mu bintu bibera ku Isi. Umuryango wacu ushobora kuba nk’umuhuza. Turi umuryango wubakiye ku ndangagaciro za kimuntu, ijambo ry’ibanze muri Francophonie ni ubufatanye.”

    Magingo aya OIF igizwe n’ibihugu 88, harimo 54 binyamuryango, ibindi ni ibigenda byifatanya n’uyu muryango cyangwa by’indorerezi. Mushikiwabo yavuze ko hari n’ibindi biri gukomanga ku muryango bishaka kuwinjiramo, ku buryo ari umuryango ukura.

    Hejuru ya kimwe cya kabiri cy’ibihugu biwugize kandi biri muri Afurika, ndetse Kinshasa niwo mujyi munini ukoresha Igifaransa, imbere ya Paris.

    Mu gihe kirekire ariko, OFI yakunze kugaragazwa nk’umuryango udafite ibikorwa byinshi bihuza abantu, ibintu Mushikiwabo avuga ko arimo guhangana nabyo.

    Yagize ati “Ntabwo twakomeza kuba umuryango w’abakuru b’ibihugu bahurira mu nama. Tugomba kujya aho ibintu bibera. Iyo uri minisitiri urakurikirana. Naje muri Francophonie mfite ubumenyi mu micungire. Nahise mbona ibinjyanye n’inzego n’imikorere bigomba kuvugururwa.”

    “Hagombaga kunozwa imikorere ikajya ku rundi rwego kugira ngo tubashe kugira uruhare mu mibanire mpuzamahanga. Nshyira n’ingufu nyinshi mu gutuma ururimi rw’Igifaransa rugaruka mu mikorere mpuzamahanga.”

    Ijambo francophonie ryadutse mu 1880 rikoreshejwe n’Umufaransa Onesisme Reclus, umuhanga mu bumenyi bw’Isi.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Louise-Mushikiwabo-yahishuye-impamvu-yatumye-afata-icyemezo-cyo-kwiyamamariza-kuyobora-OIF

  • Kamonyi : Amabandi akekwaho gutega no gutuma abaturage akabambura yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Aba bari mu itsinda rimwe na Rwakayiro Cesar uherutse gufatwa na Polisi tariki ya 28 Ugushyingo nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’umuturage, yandikiye Polisi y’u Rwanda ku kuri twitter avuga ko yitwaza ko ari umukire aho atuye agahohotera abaturage, kuko ku ya 26 Ugushyingo avugwaho kuba yari yatemye mu mutwe uwitwa Ndagijimana Emmanuel akoresheje umuhoro.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko nyuma yo gufata Rutabayiro, Polisi yakomeje iperere iza gusanga yari afite itsinda ririmo na bariya basore 4 bafashwe tariki ya 04 Ukuboza. Aba bose, abaturage bakaba babavugaho gutega igico abantu bakabambura amafaranga n’ibindi bafite, bitwaje imbwa n’imihoro.

    Yagize ati : 'Rwakayiro amaze gufatwa twakomeje iperereza tugendeye ku makuru y’abaturage, dusanga yari afite itsinda ririmo bariya basore bane twafashe. Bategaga abaturage bakabambura ibyo bafite bifashishije imbwa n’imihoro. Bakoreraga urugomo abaturage harimo no kubatemesha imihoro. Ibikorwa byabo babikoreraga mu Midugudu ya Gahungeri, Nyamabuye na Murambi yose yo mu Kagari ka Giheshyi mu Murenge wa Rukoma.'

    SP Kanamugire akomeza avuga ko bariya basore bane bafashwe nyuma y’aho tariki ya 28 Ugushyingo, Uwizeyimana Samuel w’imyaka 21 na Tuyishimire Jean de Dieu w’imyaka 21 bari bakubise banakomeretsa mu mutwe umuturage witwa Muragijimana Eric bakoresheje imihoro. Gusa abo batemye bose nta witabye Imana. Usibye ko atari urugomo gusa bakoraga.

    Ati : 'Bariya basore bafite itsinda ryategaga abaturage rikabambura amafaranga ndetse bakabatema n’imihoro. Ibyaha byabo babikoreraga mu midugudu twavuze haruguru, ku makuru dufite ni uko ibyo bikorwa babikoreraga abantu baturutse ahandi hantu batari abo muri iriya midugudu.'

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko nta muntu wakora ibyaha ngo abure gufatwa, ndetse nta n’umuntu wakwitwaza icyo aricyo ngo ahohotere abandi, kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Yasabye abaturage kwirinda umuco wo guhishirana ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

    Yagize ati : 'Hari bamwe twagiye tubona bandika mu binyamakuru bavuga ngo bariya basore ni ibihazi ngo na Leta yarabananiwe ariko siko bimeze. Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Hakozwe iperereza ryimbitse ndetse bamwe muri bariya basore barafashwe bashyikirizwa ubutabera kandi n’abasigaye nabo bazafatwa. Amakuru dufite ni uko ryari itsinda rinini.'

    Yakomeje avuga ko Rwakayiro we yamaze gushyikirizwa ubutabera arimo kuburanishwa, ni mu gihe na bariya 4 bafashwe tariki ya 4 Ukuboza bamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 121 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW).

    Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miriyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miriyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miriyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kamonyi-Amabandi-akekwaho-gutega-no-gutuma-abaturage-akabambura-yatawe-muri-yombi

  • Ghana: Akanama k'amatora kasabye abatora ikintu gikomeye cyane #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Ukuboza 2020, Akanama k'amatora muri Ghana kasabye ko habaho amahoro muri aya matora , kuva atangiye kugeza arangiye.

    Abanya-Ghana barenga miliyoni 17 bemerewe gutora muri aya matora aho abakandida 11 bashaka guhigika Perezida Nana Akufo-Addo, urimo gushaka manda ya kabiri.

    Ghana ifatwa nka kimwe mu bihugu birangwamo demokarasi cyane muri Afurika y'uburengerazuba.

    Amatora yabanje yagiye arangwamo ubushyamirane butewe n'imitwe y'ubwirinzi yahabwaga akazi n'abanyapolitike, ariko itegeko ryagiyeho mu mwaka ushize ryabujije ikoreshwa ry'iyo mitwe.

    Iryo tegeko rivuga ko kujya muri iyo mitwe bihanishwa igifungo cyo kuva ku myaka 10 kuzamura.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, akanama k'amatora kashishikarije abatora kurangwa n'amahoro.


    Ibikorwa byo kwiyamamaza kw'abakandida byarangiye ku itariki ya 5 y'uku kwezi kwa 12

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/07/ghana-akanama-kamatora-kasabye-abatora-ikintu-gikomeye-cyane/

  • Mu mafoto : Uburanga n’ikimero by’umukobwa wegukanye ikamba rya Miss Tanzania 2020 #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu tariki 05 Ukuboza 2020, ubera mu nyubako ya Julius Nyerere International Convention Centre [NICC] iherereye mu Mujyi wa Dar Es Salaam muri Tanzania.

    Rose Manfere yegukanye ikamba avuye muri batanu bageranye mu cyiciro cya nyuma aribo Juliana Rugumisa, Prisca Lyimo, Hoyce Bakanoba na Yvonne Paul.

    Rosey Manfere [Rosette] wambitswe ikamba rya Miss Tanzania 2020 ; asanzwe akora ibijyanye n’ubucuruzi muri Tanzania, umunyamideli unafite ikamba rya Miss Ardhi Talent 2020.

    Uyu mukobwa anakorana n’inzu y’imideli yitwa Blackfox Models Africa yamwifurije ishya n’ihirwe mu rugendo rushya yatangiye rwo guhagararira Tanzania muri Miss World n’andi marushanwa y’ubwiza. Bati 'Dutewe ishema, kandi twizeye ko uzahagararira neza Tanzania.'

    Mu ijambo rye, Miss Rosey yashimye buri wese wamushyigikiye kuva atangiye kwiyamamariza kuba Miss Tanzania, ashima byimazeyo Imana. Uyu mukobwa yavuze ko yari ahatanye n’abandi b’abahanga ku buryo atari yizeye ko ari we wegukana ikamba ry’agaciro kaninini.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Mu-mafoto-Uburanga-n-ikimero-by-umukobwa-wegukanye-ikamba-rya-Miss-Tanzania-2020

  • Trump avuga ko umunyamategeko we ari mu bitaro nyuma yo kumusangamo Covid-19 #rwanda #RwOT

    Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko umunyamategeko we Rudy Giuliani bamusanzemo Covid-19.

    Perezida Trump yanditse kuri Twitter ati: 'Nkwifurije koroherwa vuba Rudy, tuzakomerezaho!'

    Bwana Giuliani amaze igihe ayobora ibikorwa byo mu rwego rw'amategeko by'itsinda ryari rishinzwe kwamamaza Trump, byo kwamagana ibyavuye mu matora ya perezida yo muri uyu mwaka wa 2020.

    Ni we wa vuba aha cyane basanzemo Covid-19 mu bari bugufi ya Bwana Trump.

    Perezida Trump n'abo mu itsinda rye rya hafi, bamaze igihe banengwa kwirengagiza amabwiriza ajyanye no kwirinda coronavirus. Bwana Trump yari ayirwaye mu kwezi kwa cumi.

    Bwana Giuliani, w'imyaka 76, yajyanwe ku bitaro bya Medstar byo kuri Kaminuza ya Georgetown biri i Washington DC, nkuko ibitangazamakuru byo muri Amerika bibivuga.

    Mu butumwa bwo kuri Twitter, uyu wahoze ari umukuru w'umujyi wa New York yashimiye abamwoherereje ubutumwa bwo kumwifuriza koroherwa vuba, avuga ko arimo 'koroherwa vuba'.

    Umuhungu we Andrew Giuliani ukora mu biro bya perezida bya White House, na we basanzemo Covid-19 mu kwezi gushize, yanditse kuri Twitter ko se 'arimo kuruhuka, yitabwaho neza cyane kandi ameze neza'.

    Ntabwo biramenyekana niba Bwana Giuliani agaragaza ibimenyetso by'iyo ndwara cyangwa igihe yayanduriye.

    Muri Amerika abantu barenga miliyoni 14,7 banduye Covid-19, nkuko imibare ya Kaminuza ya Johns Hopkins ibigaragaza. Muri bo abarenga 282,000 yarabishe.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/07/trump-avuga-ko-umunyamategeko-we-ari-mu-bitaro-nyuma-yo-kumusangamo-covid-19/

  • President Kagame speaks at 'SILENCING THE GUNS' Summit #rwanda #RwOT

    Africa's best chances of ending conflict and achieving sustainable peace is by addressing the key factors that lead to emergence of violence and strife, President Paul Kagame has said.

    The Head of state was speaking at the 14th Extraordinary African Union Summit dubbed Silencing the Guns, which was chaired by President Cyril Ramaphosa, the current African Union Chairperson.

    The theme for this year's summit was: 'Silencing the Guns: Creating Conducive Conditions for Africa's Development'.

    The Assembly reviewed a declaration by the AU in 2013 that aimed at silencing the guns by 2020. 'Silencing guns' is a euphemism for bringing to an end conflict, violence and strife that has characterized parts of the continent and held back progress.

    The Assembly among other things considered extension of the programme by 10 years as the current deadline had lapsed. 

    Kagame noted that peace is a precondition for the continent's ambitions and goals in different aspects including social, trade, infrastructure and human development.

    While peace is a prerequisite for the desired socio-economic progress and integration, the President said that it remains elusive with the continent still far from ending conflict.

    In some instances, he noted that the situation had deteriorated with citizens being the key victims of the circumstances.

    'Africa's citizens, of course are the ones who pay the price. The self-evident need to renew this programme for another 10 years is an acknowledgement that we have collectively fallen short,' he said.

    Kagame said that conflict cannot be ended by treating its symptoms of cleaning up messes but by addressing factors that lead to violence.

    'We must recognize that conflict cannot be ended by treating symptoms or cleaning up messes after the fact. The only sustainable way to silence guns in Africa is to deal directly and swiftly with the political and economic factors that create the conditions for violence and strife in the first place. Accomplishing this is within our power as a continent and it must be our priority,' he said.

    Kagame noted that the ambition is attainable if prioritized adding that there has been some progress laying ground for achievement of the objectives.

    Progress, he said has been in the AU's ability to contribute meaningfully to peace and security through the African Union Peace Fund which has been funded at the highest level since it was established in 1993. The fund currently has close to $200M.

    The Peace Fund was established to finance the AU's peace and security operations.

    The fund covers mediation and preventive diplomacy, institutional capacity as well as peace support operations and reduces reliance on external assistance for peace operations.

    SOURCE: THE NEW TIMES

    53

    The post President Kagame speaks at 'SILENCING THE GUNS' Summit appeared first on TOP AFRICA NEWS.

    Source : https://www.topafricanews.com/2020/12/07/president-kagame-speaks-at-silencing-the-guns-summit/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=president-kagame-speaks-at-silencing-the-guns-summit

  • Kamonyi: Polisi yafashe abakekwaho gutema no gutega abaturage bakabambura #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Aba bari mu itsinda rimwe na Rwakayiro Cesar uherutse gufatwa na Polisi tariki ya 28 ugushyingo 2020 nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa n’umuturage, yandikiye Polisi kuri Twitter avuga ko Rutabayiro yitwaza ko ari umukire aho atuye agahohotera abaturage. Uyu Rutabayiro tariki ya 26 ugushyingo, yari yatemye mu mutwe uwitwa Ndagijimana Emmanuel akoresheje umuhoro.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire avuga ko nyuma yo gufata Rutabayiro, Polisi yakomeje iperere iza gusanga yari afite itsinda ririmo na bariya basore 4 bafashwe tariki ya 04 Ukuboza. Aba bose, abaturage bakaba babavugaho gutega igico abantu bakabambura amafaranga n’ibindi bafite, bitwaje imbwa n’imihoro.

    Yagize ati “Rutabayiro amaze gufatwa twakomeje iperereza tugendeye ku makuru y’abaturage, dusanga yari afite itsinda ririmo bariya basore bane twafashe. Bategaga abaturage bakabambura ibyo bafite bifashishije imbwa n’imihoro. Bakoreraga urugomo abaturage harimo no kubatemesha imihoro. Ibikorwa byabo babikoreraga mu Midugudu ya Gahungeri, Nyamabuye na Murambi yose yo mu Kagari ka Giheshyi mu Murenge wa Rukoma.”

    SP Kanamugire akomeza avuga ko bariya basore bane bafashwe nyuma y’aho tariki ya 28 Ugushyingo, Uwizeyimana Samuel w’imyaka 21 na Tuyishimire Jean de Dieu w’imyaka 21 bari bakubise banakomeretsa mu mutwe umuturage witwa Muragijimana Eric bakoresheje imihoro. Gusa abo batemye bose nta witabye Imana. Usibye ko atari urugomo gusa bakoraga.

    Ati “Bariya basore bafite itsinda ryategaga abaturage rikabambura amafaranga ndetse bakabatema n’imihoro. Ibyaha byabo babikoreraga mu midugudu twavuze haruguru, ku makuru dufite ni uko ibyo bikorwa babikoreraga abantu baturutse ahandi hantu batari abo muri iriya midugudu.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko nta muntu wakora ibyaha ngo abure gufatwa, ndetse nta n’umuntu wakwitwaza icyo aricyo ngo ahohotere abandi, kuko nta muntu uri hejuru y’amategeko. Yasabye abaturage kwirinda umuco wo guhishirana ahubwo bakajya bihutira gutanga amakuru hakiri kare.

    Yagize ati “Hari bamwe twagiye tubona bandika mu binyamakuru bavuga ngo bariya basore ni ibihazi ngo na Leta yarabananiwe ariko siko bimeze. Nta muntu uri hejuru y’amategeko. Hakozwe iperereza ryimbitse ndetse bamwe muri bariya basore barafashwe bashyikirizwa ubutabera kandi n’abasigaye nabo bazafatwa. Amakuru dufite ni uko ryari itsinda rinini.”

    Yakomeje avuga ko Rwakayiro we yamaze gushyikirizwa ubutabera arimo kuburanishwa, ni mu gihe na bariya 4 bafashwe tariki ya 4 Ukuboza bamaze gushyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 168 ivuga ko Kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ingingo ya 121 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW). Iyo icyaha cyakorewe umwana, umubyeyi, uwo bashyingiranywe cyangwa umuntu udashoboye kwitabara kubera imiterere ye ku mubiri cyangwa mu bwenge, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka umunani (8) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW).

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byagambiriwe, byategewe igico, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/kamonyi-polisi-yafashe-abakekwaho-gutema-no-gutega-abaturage-bakabambura

  • Nyamagabe: Bakora amavuta mu bibabi by’inturusu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ingunguru yirabura ni itekerwamo amababi naho iyeruruka ni ijyamo icyuya kirimo amavuta hanyuma akaza kwitandukanya n
    Ingunguru yirabura ni itekerwamo amababi naho iyeruruka ni ijyamo icyuya kirimo amavuta hanyuma akaza kwitandukanya n’amazi biba biri kumwe

    Amababi yifashishwa ni ay’inturusu zifite amababi ajya kweruruka bita kinuka cyangwa maidenii. Hifashishwa ay’ibiti bikiri bitoto igihe bikororerwa cyangwa ay’ibiti bikuze bigeze mu gihe cyo gusarurwa, bicanirwa, amavuta avuyemo akagurwa n’Umuhinde uba i Kigali, na we akayajyana iwabo, aho yifashishwa mu gukora imiti n’imibavu.

    Faustin Twagirumukiza, umwe mu batunganya aya mavuta, avuga ko inkono yifashisha ijyamo toni n’ibiro 700 by’amababi, agakuramo hagati ya litiro 25 na 30, kandi litiro ngo bayimugurira ku bihumbi bitatu.

    Ubundi igitekerezo cyo kubyaza inturusu amavuta, i Nyamagabe ngo cyatangijwe na Pierre Niyomugaba w’imyaka 27, wanabiherewe igihembo muri Youth Connekt 2019.

    N’ubwo yize iby’ubwubatsi, amakuru yagiye ashakisha kuri internet n’ahandi yamubashishije kuba ubu akora ibikoresho byifashishwa mu gukura amavuta mu bihingwa.

    Icyakora ngo atangira umushinga ntiyatekerezaga ku mavuta ava mu nturusu, ahubwo ngo yatekerezaga ku mavuta ava mu bihingwa nka Pacuri, Geranium na cyayicyayi ubu yanamaze guhinga ku buso butari butoya.

    Igitekerezo cyo gukura amavuta mu nturusu ngo cyaje nyuma, Abahinde bakoranaga bamubwiye ko bakeneye n’amavuta aturuka mu bibabi by’inturusu. Icyo gihe ngo bamusabye kuzajya abagemurira amababi, babonye bitakunda bamusaba kuzajya abazanira amavuta.

    Abafite amashyamba bagemura amababi bavuga ko bibafitiye akamaro kuko bayakuramo amafaranga bifashisha mu gukemura utubazo two mu rugo, batabashaga kubona mbere.

    Icyakora, abatuye mu Murenge wa Uwinkingi bavuga ko amafaranga 15 babishyura ku kilo cy’amababi ari makeya cyane, bakaba bifuza ko yakongerwa.

    Uwitwa Vedaste Kayijamahe agira ati “Yego n’ubundi amababi yapfaga ubusa, ariko byibura baduhaye 30 byarushaho kuba byiza. 15 ni makeya kuko ibibabi byadufumbiriraga amashyamba.”

    Niyomugaba avuga ko igiciro bagishyizeho babanje kubara ibigenda mu gukora amavuta. Uretse ko no muri iyi minsi ngo Abahinde bayatwara bahuriye ku isoko n’Abashinwa batemye ibiti byinshi mu minsi yashize, bigatuma igiciro kigabanuka.

    Agira ati “Nk’ubu twatangiye mfite amasezerano yo kuzajya banyishyura amafaranga 5200 kuri litiro, ariko ubu tugeze ku mafaranga 4400.”

    Hari gutekerezwa ukuntu ibisigazwa by
    Hari gutekerezwa ukuntu ibisigazwa by’amababi yakuwemo amavuta byajya bikorwamo ifumbire

    Ku kibazo cyo kumenya niba kugura amababi bidashobora kuzateza amakimbirane ku basarura amashyamba atari ayabo, cyangwa gutuma abana basiba ishuri bagiye kuyashaka, abayagura bavuga ko badashobora kwakira umwana utari kumwe n’umubyeyi, kandi ngo hari n’abakozi bashyizeho bo kumenya niba abazanye amababi ari ba nyiri amashyamba.

    Naho ku mpungenge zo kumenya niba gushakisha amababi n’inkwi zo gucana bidashobora kuba imbogamizi ku bidukikije, Athanase Harerimana ukorera umurimo wo kubyaza amababi y’inturusu amavuta mu mujyi wa Nyamagabe, avuga ko urebye badakoresha inkwi nyinshi kuko isiteri yifashishwa mu gutunganya litiro hagati ya 75 na litiro 100 z’amavuta. Bifashisha ishyiga rirondereza inkwi.

    Amababi yamaze gukoreshwa na yo ngo bari kwiga uko yajya abyazwa ifumbire. Uretse ko kuri we kuba ari kubyazwa amavuta ari n’uburyo bwo kurengera ibidukikije.

    Agira ati “Urebye amababi y’inturusu yangizaga ubutaka mu gihe yifashishijwe nk’ifumbire, kuko abamo aside yongera ubusharire mu butaka. Iyo amaze kuvamo amavuta ya aside iba yavuyemo, nta n’ubwo aba agikomeye nka mbere, ku buryo kuyabyaza ifumbire byoroshye kurusha.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Bonaventure Uwamahoro, we avuga ko bagerageje kureba niba mu rwego rwo kurengera ibidukikije hatakwifashishwa ibitari inkwi mu gucanira, basanga bihenze cyane.

    Afatiye ku kuba abagenda biyemeza gukora iyi bizinesi bagenda biyongera, kuko ubu muri Nyamagabe ngo hari ababarirwa muri 20, babikurikiranira hafi kugira ngo bitazateza akajagari.

    Ati “Izo nganda uko zigenda ziyongera zishobora guteza akajagari. Tugomba kubaba hafi kugira ngo bakore neza kurushaho, ndetse bagende banongera tekinoloji bakoresha, banarusheho kongera umusaruro.”

    Kugeza ubungubu abakura amavuta mu nturusu bari guha umuhinde toni 15 ku kwezi yabasabye, ariko ngo ababwira ko baramutse bamuboneye na toni 30 yazifata.

    N’ubwo kandi kugeza ubu amavuta ari yo afitiwe isoko, ibibabi byayatanze na byo hakaba hari gushakwa uko bibyazwa ifumbire, ngo hari kurebwa n’ukuntu amazi asigara mu gutunganya ibibabi by’inturusu (hydrosol) na yo yazajya abyazwa umusaruro, kuko ngo ubundi ashobora kwifashishwa mu kwica udukoko twangiza imyaka.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/nyamagabe-bakora-amavuta-mu-bibabi-by-inturusu