Blog

  • Intego nyamukuru za Kayitesi Eugenie wiyamamariza kuba Visi Perezida wa mbere muri FERWABA #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kayitesi avuga ko amakipe yo mu ntara akeneye kugira uyahagarariye muri komite nyobozi
    Kayitesi avuga ko amakipe yo mu ntara akeneye kugira uyahagarariye muri komite nyobozi

    Kayitesi Eugenie wiyamamariza kuba visi perezida wa mbere ushinzwe umutungo muri FERWABA, avuga ko kuzamura impano z’abakinnyi bakiri bato no kongera umubare w’ibigo byigisha basketball ndetse no kumenyekanisha uwo mukino mu Rwanda, ari zimwe mu ntego ashaka kwinjirana mu gihe yaba atowe.

    Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020 , Kayitesi Eugenie yavuze ko ashyize imbere kuzamura umutungo wa FERWABA no kuzamura impano z’abakiri bato.

    Yagize ati “Intego zanjye muri FERWABA ni eshatu, zirimo kuzamura umutungo wa Federation, harimo kongera ubushobozi bw’amakipe ari bo banyamuryango, no gufasha mu kuzamura impano z’abakinnyi bakina basketball ibi bivuze kongera umubare w’abakinnyi mu gihugu ndetse no gushaka impuguke mu iyamamaza n’imenyekanisha ry’umukino wa basketball mu Rwanda”.

    Yakomeje avuga ko igitekerezo cyo kwiyamamaza kitaje kuri iyi manda ahubwo akimaranye igihe, kuko mu mwaka wa 2015 yashatse kwiyamamaza ariko akazi n’izindi nshingano yari afite bimubera imbogamizi.

    Uyu munsi rero igihe kikaba ari iki cyo kuzana impinduka mu mukino wa Basketball mu Rwanda. Indi mpamvu yatumye yiyamamaza avuga ko usanga komite nyobozi yose ikomoka mu makipe yo mu Mujyi wa Kigali ugasanga ijwi ry’amakipe yo mu ntara ritumvikana.

    Kayitesi Eugenie ubusanzwe ni Umuyobozi w’Ishami ry’Ubutegetsi n’imicungire y’abakozi muri IPRC Huye, akabifatanya no kuyobora by’agateganyo ishami ry’Imari, mu bijyanye na sport.

    Kayitesi Eugenie ni umutoza wa Kaminuza y
    Kayitesi Eugenie ni umutoza wa Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye akaba yaranayikiniye

    Yatangiye gukina basketball mu 1998, nyuma yaje gushaka ikipe atangira gukinira kaminuza mu mpera za 2002, muri 2003 yatorewe kuba kapiteni wungirije w’ikipe ya Kaminuza nkuru y’u Rwanda, aza no kuba kapiteni wayo guhera 2004-2007, yahagaritse kuyikinira muri 2008 nyuma yo kugira imvune.

    Muri 2012- 2015, yabaye umutoza wungirije wa Kamunuza y’u Rwanda, 2016-2017 aba umutoza mukuru wayo. Mu bindi yakoze muri Sport, yabaye umukinnyi wo gusiganwa ku maguru anatorerwa umwanya Visi Perezida ushinzwe amarushanwa y’imbere mu gihugu ndetse no hanze y’igihugu 2003-2006 mu ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Rwanda (RAF).

    source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/basketball/article/intego-nyamukuru-za-kayitesi-eugenie-wiyamamariza-kuba-visi-perezida-wa-mbere-muri-ferwaba

  • Igikorwa kapiteni wa Simba SC John Bocco yakoreye Meddie Kagere cyateje umwuka mubi #rwanda #RwOT

    Igikorwa kapiteni wa Simba SC, John Raphael Bocco yagarageje asa n’ukwepa Meddie Kagere ubwo bishimiraga igitego ku mukino wa Polisi Tanzania cyakuruye impaka aho bamwe batangiye gukeka ko aba bombi bafitanye ikibazo, ni mu gihe bo bavuga ko ibintu byose bimeze neza.

    Ku wa Gatatu ikipe ya Simba SC yari yakinnye na Polisi Tanzania iza no kuyitsinda ibitego 2-0, ibitego byose byatsinzwe na Clatous Chama.

    Ubwo bishimiraga igiteo cya mbere cyo ku munota wa 63 cyatsinzwe na Chama ku mupira yari ahawe na Bocco, Kagere yaje abasanga agiye gufata ku rutugu rwa Bocco undi asa n’umukwepa ahita yigendera.

    Ibi byakuriye impaka ndende aho benshi batangiye kuvuga ko aba bombi baba bafitanye ikibazo ibintu bitameze neza.

    Babinyujije ku nkuta zabo za Instagram Bocco na Kagere bihutiye kunyomoza aya makuru aho bavuga ko nta kibazo na kimwe gihari, gusa nta byinshi bavuze ku gikora Bocco yakoze.

    Bocco yagize ati'nta kibazo na kimwe kiri hagati yanjye na Meddie tumeze neza 100%. Ibyo abantu bavuze bahimba himba ni ukutagira amakuru bagahimba inkuru zitagira umutwe n’amaguru. Nta kibazo mfitanye na Meddie cyangwa se ngo Meddie abe afitanye ikibazo nanjye. Ikipe yacu nta kibazo na kimwe dufite, ibyo ni abantu bashaka guhindura ibintu bakabihuza nta n’isano bifitanye, nta na gihamya bafite.'

    Kagere yagize ati'nshaka kuvugisha ukuri kuri ibi bintu byavuzwe hagati yanjye na kapiteni John Bocco, mu cyubahiro mugomba ntabwo nigeze ntongana cyangwa ngo ngirane ikindi kibazo na kapiteni wanjye John Bocco cyangwa undi mukinnyi wese wa Simba SC. Njye numva twarwanya abanzi bacu kuruta uko twarwana hagati yacu. Mbashimiye ko mwanyeretse ko mutwitayeho kandi ndizera ko mubyumva murakoze.'

    Ibi bije nyuma y’uko bivuzwe ko Meddie Kagere n’ubundi ibintu bitameze neza muri Simba SC aho yifuza gutandukana nayo ndetse ngo akaba yaranze kongera amasezerano.

    Kagere na Bocco bahamya ko nta kibazo na kimwe kiri hagati yabo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/igikorwa-kapiteni-wa-simba-sc-john-bocco-yakoreye-meddie-kagere-cyateje-umwuka-mubi

  • Kamonyi: Guverineri Kayitesi yasabye ko amategeko akazwa mu kurengera ishyamba rya Kanyinya #rwanda #RwOT

    Guverineri Kayitesi Alice, yavuze ibi kuri uyu wa 10 Ukuboza 2020, mu gikorwa cy'umuganda wo gutera ibiti ibihumbi 5 ku musozi wa Kanyinya wo mu Murenge wa Rukoma, aho ibikorwa bya muntu byangije ishyamba ryari rihasanzwe. Ni umuganda wateguwe na Polisi y'u Rwanda mu bikorwa byayo ngaruka mwaka biba bigamije kwegera abaturage mu bufatanye bw'urugamba rwo gukumira no kurwanya ibyaha. 

    Nyuma yo gutera ibi biti, abaturage n'inzego zitandukanye bitabiriye iki gikorwa bahawe ubutumwa bwo gufasha mu gutuma iri shyamba ritazongera kwangizwa n'ibikorwa bitandukanye bya muntu, hasabwa ko n'amategeko akazwa mu kuririnda.

    Guverineri Kayitesi na CP Munyambo bafatanya gutera igiti ku musozi wa Kanyinya.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice yasabye ko hakazwa ingamba n'amategeko mu kurinda iri shyamba kwangizwa. Avuga ko ibikorwa bya muntu byabangamiye iri shyamba rya Kanyinya, ariko kandi ngo n'ingaruka n'ubundi zo kwangirika kwaryo zikaba zarageze ku baturage ari nabo baje gusaba ubuyobozi ko bwabafasha mu kongera kuritera kuri uyu musozi wasaga n'uwambaye ubusa.

    Mu kurinda ko iri shyamba by'umwihariko ibiti byatewe byangizwa, Kayitesi yavuze ko hakorwa ubukangurambaga mu gukomeza kwegera abaturage by'umwihariko inzego z'ibanze, ariko kandi hakaba n'abasabwe kuba barireberera kugira ngo barinde ko n'amatungo yasohoka yakwangiza ibiti byatewe.

    Guverineri Kayitesi yasabye ikazwa ry'ingamba n'amategeko mu kurinda iri shyamba n'ibidukikije muri rusange.

    Yagize kandi ati' Ikindi ni uko n'amategeko akazwa, abarengera bagambiriye kongera kwangiza ibi biti n'amategeko agakurikizwa'. Yakomeje asaba buri wese kudahishira uwakwangiza ibidukikije, ahubwo buri wese agaharanira kongera ubuso buteyeho amashyamba ku bw'akamaro kayo.

    CP Bruce Munyambo, ushinzwe Community Policing ( urwego ruhuza ibikorwa bya Polisi n'Abaturage), waje ahagarariye Umukuru wa Polisi y'u Rwanda, yibukije ko iki gikorwa cyo gutera ibi biti ari igikorwa ngaruka mwaka cya Polisi cyatangirijwe mu karere ka Kamonyi, ariko ko ikiba kigamijwe ahanini ari ukwegera abaturage no kubakangurira kurushaho gukumira no kwirinda ibyaha. Asaba ko kubungabunga ibidukikije biba inshingano ya buri wese.

    CP Munyambo, yibukije ko ubufatanye bwa Polisi n'Abaturage bugamije gukumira no kurwanya ibyaha.

    Abitabiriye iterwa ry'ibi biti ibihumbi 5 kuri uyu musozi wa Kanyinya, bibukijwe ko ibiti bigira uruhare mu kurinda iyangirika ry'ubutaka, bigira uruhare ku mwuka mwiza abantu bahumeka, bigira uruhare mu kugwa kw'imvura n'ibindi. Basabwe kandi kugabanya itemwa ryabyo babishakaho inkwi n'amakara n'ibindi kuko nabyo biri mu byangiza urusobe rw'ibinyabuzima, imisozi ikambara ubusa, ingaruka zitandukanye zikagaruka ku muntu wananiwe kuririnda.

    Tuyizere Thaddee, Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Kamonyi atera igiti.

    Nyuma yo gutera igiti, abaturage bicaye bahabwa ubutumwa bwo kukirinda ariko kandi bita ku gukumira no kurwanya ibyaha.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/kamonyi-guverineri-kayitesi-yasabye-ko-amategeko-akazwa-mu-kurengera-ishyamba-rya-kanyinya/

  • Profile: Rwanda's All-female Nep Queenz Band #rwanda #RwOT

    Girls have always been the last regard when it comes to the arts in Africa, and its been a strive to see prominent acts that have taken center stage to become who they are today on the African continent save for a few icons like, Maria Makeba, Angeli kidjo, Kadija Nini, Yvonne Chaka Chaka, Brenda Fazy, PJ Powers, Mbilia Bel and Shalah Muana.

    These were the few celebrated queens of Africa who managed to sell cultural music and tell stories of their motherland in a unique way and have long stayed a part of our music journey.

    Thereafter is a wide gap of female acts until the the millennium on the Africa soil that saw the likes of Lady Jay Dee, Wawu, and took another 6byears for us to start embracing West African acts like Tiwa Savage, Makoma, and the new east African breed that have not been exportable as such.

    As for the Rwandan case we have so much drawn passion for the authentic cultural (gakondo) music that as lived from one generation of Cecil Kayirebwa, Kamaliza and a few others before we jumped to the trio of Channel, Miss Jojo, and other little known female stars who still never turned the flag to light beyond the borders.

    The Factors may have not been in their favour to warrant the digital means back then upon which music and marketing it is today.

    Media too has not framed the right authenticity to bring consumers the right talent that can stand the taste of time, not the bubble gum talent that is social media influence whose art dies with a spell of 3 to 6months.

    Maybe we need to take a step back and ask ourselves how do we sell, preserve and protect music and its makers and beneficiaries within the supply chain.

    To us we think that if we have had strong female musicians that have struggled and won the battle while using music as atoll to end Apartheid and other social injustices, we can still breed more impactful women who are not only talented but passionate about what they can do to address the millennial challenges of today while preserving art and making it sustainable.

    The Nep Queenz as an all-Female project aspires to tap into that voice that one will reckon for something, a renewal to stay positive, show resolve to accomplish great ideas, and set a professional stage for those to come for the good of the industry to transform lives.

    Nep Queenz is that Rwanda ideal project that will strive to represent the girl child, the girl power and also give women in arts a platform of belonging and pride to actually set out to play an instrument just like men do and sing at the same time.

    The music that the band has recorded is diverse in nature and will have songs that speak volumes for example; About the Struggle of an African Woman, Self Belief and Knowledge, Passion and Determination, Africa Tales of Wisdom from Fathers, Dance and Social Network, Gospel inspirations and more.

    All these songs co-written by the girls, produced by talented record producers, come in Reggae, Soul, Pop, Country, Rumba, Zouk, and Fusion contemporary Afro Jazz and Afro Beat.

    If you asked how many female guitarists has the industry produced over the years, or drummers, percussionists, or saxophonists or even bassists, you will not have a count of more than one or two if you are lucky to find any apart from those at Nep Queenz.

    This gap is our mission, to strive for answers and we hope that the band will have a dominant factor on the industry in the long run and Africa as a continent to be proud of.

    The Nep Queenz Girls

    The Nep Queenz Profile

    NEP QUEENZ is a brain child of RG-Consult Inc, a company in Rwanda. The company has given attention to many growing talents and events and this particular one is the first Ever all Female Live Band playing outfit in Rwanda if not the region at large.

    The name NEP QUEENZ is derived from the NEP Family which has a catalogue of brands like NEP FILMS, NEP DJS, NEP RECORDS, NEPTUNEZ BAND and many others.

    NEP QUEENZ is an ultra-modern contemporary girls band that comes into the music industry with a difference in style, approach, attitude and charisma.

    As the world and Africa in general work towards empowering Women to take center stage in the development of any society and communities, NEP QUEENZ is one of those testimonies to realize this vision.

    The ladies play a wide range of music from Afro Pop, Afro Fusion, Urban Contemporary, Afro Jazz, Gospel Pop, Country Music, Reggae, Soul, Zouk & RnB, & Cultrual genres.

    Founded in 2020 by Remmygious Lubega, CEO of RG-Consult Inc, (An Entrepreneur and Talent Scout), the girls' band have been hand-picked, undergone vigorous training, mentoring and nurturing that they deserve to showcase their artistry and also compete on continental and global stages.

    The band comprises of 6 talented ladies so far and still growing more talents that will be joining in to achieve the desired goal of bringing more female instrumentalists on a stage that has for ages been more male dominated.

    The outfit is detsined to tour world music festivals in 2021 after the release of their budding maiden album set to come out by December 2020. The band has made apperance on Isibo TV, Kigali Reggae Fest, Falsh TV , RTV, Magic Fm, Royal Fm, Grazia Apartments , Ubumwe Grande Hotel and set to perform at One & Only Gorilla Hotel and other private Events.sss

    The post Profile: Rwanda's All-female Nep Queenz Band appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/profile-meet-rwandas-alprofile-rwandas-all-female-nep-queenz-bandl-female-nep-queenz-band/

  • Muhanga: Babiri barokotse impanuka y’ikirombe, ba nyiracyo barakurikiranwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abacukura bagomba kuba bujuje ibya ngombwa kugira ngo harinwe ubuzima bw
    Abacukura bagomba kuba bujuje ibya ngombwa kugira ngo harinwe ubuzima bw’abaturage

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko nyuma y’uko ikirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro cya Kompanyi yitwa (Etablissement Karinda) kigwiriye abakozi bacyo babiri ba nyiracyo bagerageje kubikuriramo batamenyesheje inzego z’ubuyobozi.

    Kayitare avuga ko iyo Kompanyi yari yarahagaritwe by’agateganyo kubera ko itujuje ibisabwa, ari na yo mpamvu yaba yatumye abantu bahera mu kirombe cyayo amakuru agahishwa kugeza bukeye ari na bwo inzego z’ubuyobozi zatabaye zigafasha abaturage gukomeza gukora ubutabazi abantu bagakurwamo.

    Agira ati “Kompanyi n’ubundi yari yaragaragayeho imikorere mibi, amakuru bayaduhishe kuko iyo kompanyi yari yarenze ku mategeko igakora mu buryo butemewe kuko bari barahawe igihano cyo kudakora ukwezi kose, ndatekereza ko ari yo mpamvu bari baduhishe, babitubwiye mu gitondo”.

    Kayitare avuga ko ibyo bihano byari byatanzwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubucukuzi (RMB) kugira ngo Kompanyi yuzuze ibisabwa birimo n’imashini, kubera iyo mpamvu ba nyirayo bakaba bagomba kubihanirwa kuko bongeye kurenga ku mabwiriza.

    Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga asaba abaturage kutishora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, kuko ari ho hava impanuka zirimo n’imfu za hato na hato, kuko hari hashize iminsi mike mu Murenge wa Muhanga ikirombe kigwiriye abantu batanu bagapfa.

    Mu Murenge wa Kabacuzi na ho ikirombe kimaze imyaka ibiri kigwiriye abantu babiri bikaba byarananiranye kubakuramo kugeza n’uyu munsi.

    Ku bijyanye no kuba gufunga ibirombe biri mu bitera kwishora mu bucukuzi butemewe, Kayitare avuga ko uko byamera kose abaturage bagomba gukorana na Kompanyi zujuje ibisabwa, kuko amabuye y’agaciro ari umutungo ukwiye kuba ubagirira akamaro aho kubatwara ubuzima.

    Agira at, “Amabuye y’agaciro ni umutungo kamere ukwiye kuba utubyarira ubukungu aho kudutwara ubuzima, bugomba gukorwa neza rero, abujuje ibisabwa akaba ari bo babukora kinyamwuga batagira ibyo bangiza”.

    Yongeraho ati “Ibya ngombwa bizatangwa kandi bihabwe abujuje ibisabwa, ubucukuzi bukorwe kinyamwuga kandi n’ubuzima bw’abaturage bacu bukomeze kurengerwa, turi gukorana na (RMB) kugira ngo abasabye hagenzurwe niba bujuje ibisabwa bahabwe ibya ngombwa abaturage bacu bagomba kuba bihanganye”.

    Kompanyi 11 ni zo zifite uburenganzira bwo gucukura amabuye y’agaciro mu mirenge 11 icukurwamo amabuye y’agaciro mu karere kose.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Muhanga-Babiri-barokotse-impanuka-y-ikirombe-ba-nyiracyo-barakurikiranwa

  • Marina yasabye imbabazi kuba yaritabiriye irushanwa rya The Next Pop Star #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Nyuma y’igihe kirenze ukwezi amarushanwa ya The Next Pop Star yo gushakisha umuhanzi ufite impano akazahabwa igihembo gikuru cya miliyoni 50frw, cyitabiriwe na benshi barimo na Marina.

    Kuri ubu hari hagezweho icyiciro cyo gutorwa n’abantu, ubonye amanota menshi agakomeza mu cyiciro gikurikira.

    Mu minsi ishize ariko, Marina ntiyemeraga ko ari muri ayo marushanwa. Kigali Today yaganiriye na Aristide Gahunzire uharanira inyungu za The Mane bikivugwa ko Marina yaba ari muri The Next Pop Star, avuga ko batari bazi ko yagiye muri aya marushanwa kuko Marina atigeze abyemera.

    Icyo gihe yagize ati “Ibyo bintu biri kuvugwa ni ibihuha kuko twe ntabyo tuzi nka Label cyangwa abaharanira inyungu za Marina”.

    Nyuma y’itangazo ryasohotse Marina asaba imbabazi, Aritside yavuze ko hari n’ibindi bihano ateganyirijwe, ati “impamvu yasabye imbabazi ni uko yarenze ku mabwiriza agenga akazi ke muri The Mane akajya mu marushanwa ntawe ubizi yewe akanabihisha. Kuba yasabye imbabazi bisobanura ko atari bwirukanwe ariko ntabwo bikuraho ko hari ibindi bihano azahabwa kugira ngo bitongera nk’uko byanditse mu masezerano y’akazi”.

    Mu itangazo Marina yavuze ko yiteguye gukurikiza buri gihano azahabwa na The Mane. Si ubuyobozi gusa yasabye imbabazi, ahubwo yanazisabye abahanzi bakorana ndetse n’abakunzi b’ibihangano bye.

    source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/marina-yasabye-imbabazi-kuba-yaritabiriye-irushanwa-rya-the-next-pop-star

  • Huye: Imiryango 100 yiganjemo impunzi z’Abarundi yahawe ibiribwa n’ibikoresho byo kwirinda Coronavirus #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abiganjemo impunzi z
    Abiganjemo impunzi z’Abarundi bahawe ibyo kurya n’ibikoresho by’isuku

    Ihuriro ry’abafasha mu by’amategeko (LAF), ku nkunga ya Ambasade y’Abadage, ni ryo ryatanze ibyahawe iyi miryango 100, harimo 60 y’impunzi ziba mu mujyi wa Huye, hamwe n’abaturanyi babo 40 na bo bakennye bitewe na guma mu rugo.

    Buri muryango wahawe ibiro 25 by’umuceri, ibiro 10 bya kawunga, ibiro bitanu by’ifu y’igikoma, n’ibiro bitanu by’isukari. Yahawe kandi udupfukamunwa, icupa ry’isabune yo gukaraba intoki n’umuti wo gusukuza intoki.

    Umubyeyi witwa Lucie Gacoreke utuye mu Murenge wa Tumba, akaba impunzi yaturutse i Burundi, nyuma yo kwakira ibi byose yagize ati “Turashimye. Nta kuntu tutashima ngo dukenguruke, kubera ko muduhaye umunsi mukuru wa Noheli. Ntabyo twari twiteze, ariko Imana irabiduhaye muradufashije”.

    Uyu mubyeyi anavuga ko yabanaga n’umwana ufite akazi none yarigendeye, byatumye ubuzima busigaye bumugoye. Anifuza uwamuha ubufasha bwo kwivuza diyabete kuko kuyivuza bimutwara amafaranga menshi, abona bimugoye.

    Abafashijwe ni abakennye biturutse ku ngaruka za Covid-19
    Abafashijwe ni abakennye biturutse ku ngaruka za Covid-19

    Eugénie Mukarutesi w’i Simbi, ngo yari asanzwe akora ibiraka hirya no hino, harimo n’ibyo kubaka, akabasha kubaho hamwe n’abana be bane.

    Mu gihe cya guma mu rugo ntiyabashije kongera kubona ibiraka, byaje kumuviramo kugira intege nkeya cyane kuko abana n’ubwandu bwa sida. Nubwo yongeye kujya abona ibiraka, ngo ntagifite imbaraga zo gukora nka mbere.

    Yagize ati “Barabimpaye, abana bagiye kurya, ubundi nkomeze nshyiremo imbaraga nirinde icyorezo, kuko njyewe kingezeho cyamputa vuba”.

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza, Annonciata Kankesha, yashimye ababahereye abaturage ubufasha, anavuga ko hari n’abandi baturage ibihumbi bibiri bakeneshejwe cyane na Coronavirus bari guhabwa ibyo kurya na Croix Rouge.

    Aba bose abasaba guhera ku byo bahawe bakarushaho gukora cyane ngo babashe kwitunga, kuko ak’imuhana kaza imvura ihise.

    Ihuriro ry’Abafasha mu by’Amategeko ryagennye gutanga muri rusange udupfukamunwa 16,844, udukarito 90 tw’uturindantoki, amacupa 600 y’umuti usukura intoki, amacupa 156 y’amasabune y’amazi yifashishwa mu gukaraba intoki, udupfukamunwa 900 twifashishwa n’abaganga, na terimometere 12.

    Uretse ibiryo byahawe impunzi z’Abarundi batuye mu mujyi i Huye, ibindi bizatangwa no mu nkambi ya Kigeme muri Nyamagabe, mu nkambi ya Mugombwa muri Gisagara, no mu nkambi ya Mahama muri Kirehe.

    Muri rusange mu mujyi i Huye hatuye impunzi z’abarundi zisaga 800. Abavugwa ko batuye mu mujyi i Huye ni abatuye mu mijyi yo mu majyepfo y’u Rwanda, uhereye ku Kamonyi kugera i Rusizi. Abafashijwe ni abari bababaye kurusha abandi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/huye-imiryango-100-yiganjemo-impunzi-z-abarundi-yahawe-ibiribwa-n-ibikoresho-byo-kwirinda-coronavirus

  • Ikarita y’umutuku yahawe Orotomal Alex ashinjwa gutukana igitutsi gikomeye, ahamya ko umusifuzi yumvise ibyo atavuze #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa AS Kigali, Orotomal Alex ku munsi w’ejo hashize yahawe ikarita itukura, umusifuzi amuziza kumutuka mu ijambo ry’icyongereza 'Fuck’, ibintu we ahamya ko habayeho kutumva ibintu neza kuko atari byo yari avuze.

    Hari ku mukino w’umunsi wa 3 wa shampiyona AS Kiali yaraye itsinzemo Mukura VS 2-0, uyu rutahizamu akaba ari we wanafunguye amazamu ku munota wa 2.

    Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 74, uyu rutahizamu yaje guhabwa ikarita itukura, ni nyuma yo gukorera ikosa Mutijima Janvier wa Mukura umusifuzi yasifura akagenda amusatira aho byavuzwe ko uyu mukinnyi ukomoka muri Nigeria utazi ikinyarwanda yarimo amubwira ijambo ry’icyongereza ngo 'Fuck’, ijambo rimenyerewe nk’igitutsi.

    Aganira n’ikinyamakuru ISIMBI, Orotomal Alex yavuze ko habayeho kutumvikana kuko atari byo yavuze, ngo yagize ati'I told him that boy hasn’t power, then refer said that I say fuck' tugenekereje mu Kinyarwanda yavuze ati'namubwiye ko uriya muhungu ntambaraga afite(uwo yari akoreye ikosa), ahita avuga ngo ndavuze ngo Fuck'

    Umutoza wa AS Kigali, Eric Nshimiyimana avuga ko na we ariko yabwiwe ko rutahizamu we ariko avuze ariko akaba atabyemeza bitewe n’uko azi uriya musore kuko adakunze kwenderanya ari umuntu witurije.

    Alex yahawe umutuku ashinjwa gutuka umusifuzi

    Ahamya ko atigeze atuka umusifuzi ahubwo habayeho kutumvikana

    Alex niwe watsindiye AS Kigali igitego cya mbere

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikarita-y-umutuku-yahawe-orotomal-alex-ashinjwa-gutukana-igitutsi-gikomeye-ahamya-ko-umusifuzi-yumvise-ibyo-atavuze

  • Amabwiriza akakaye agenga ibikorwa by’imyidagaduro n’ibitaramo by’abahanzi #rwanda #RwOT

    Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 27 Ugushyingo 2020 yemeje ko ibikorwa by’imyidagaduro, ibirori, amamurikagurisha n’ibitaramo ndangamuco bisubukurwa ariko bikazajya bikorwa hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19

    Amabwiriza yashyize hanze na Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco,ndetse na RDB, reba ingeri z’ubuhanzi zitandukanye zirimo ibijyanye n’ibirori, imurikagurisha, iserukiramuco n’ibitaramo ndangamuco mu byiciro bya muzika, imbyino, ubugeni, ikinamico, urwenya, ubwiza n’imideli, sinema, ubuvanganzo (ubusizi n’ubwanditsi).

    Aya mabwiriza agena ko ibikorwa byinshi bizajya bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kugera no ku kugura itike bizwi nka ‘e-ticketing’ mu kwirinda kwanduzanya.

    Akomeza ati “Ugura itike yo kwinjira mu bitaramo ndangamuco byavuzwe haruguru ni uwipimishije COVID-19 agahabwa icyemezo cy’uko atanduye.”

    Ubusanzwe Minisiteri y’Ubuzima yagennye ko ikiguzi cyo kwipimisha Coronavirus ari amadolari 50 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe umuntu ategereje ibisubizo mu masaha 24.

    Hari n’uburyo bwo gupima byihuse, ibisubizo bigatangwa mu minota itarenze 15 buzwi nka ‘rapid test’ ndetse nibwo bushobora kwifashishwa na benshi muri ibi bitaramo.

    Aya mabwiriza ya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco agena ko ahakirirwa abitabiriye ibikorwa byavuzwe hagomba kuba hari aho gukarabira intoki hisanzuye cyangwa imiti yo gukaraba intoki yabugenewe, abitabira ibi bikorwa kandi bagomba kubanza gupimwa umuriro, bagakaraba intoki kandi bakambara neza agapfukamunwa kandi bakubahiriza guhana intera.

    Ahabera ibi bikorwa hagomba guterwa umuti no gusukurwa ndetse hakamanikwa amatangazo yerekana amabwiriza yubahirizwa mu rwego rwo kwirindakwandura no gukumira ubwandu bwa COVID-19 ku bagana ahabera ibikorwa.

    Itangazo rya Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na RDB rikomeza riti “Ahabera ibi bikorwa kandi hagomba kuba hafite umuryango abantu bashobora kwinjiriramo utandukanye n’uwo basohokeramo, kandi mu gihe abantu binjizwa bigakorwa bahana intera nibura ya metero imwe kandi hagashyirwaho ibimenyetso bigaragaza aho buri muntu agomba guhagarara.”

    Aha hantu hakira ibi bikorwa bitandukanye, amabwiriza agena ko hazajya hakira 50% by’umubare w’abantu hari hasanzwe hakira mu bihe bisanzwe, kandi igihe abantu bicaye hagati y’intebe n’indi hakajyamo intera ya metero imwe n’igice naho hagati y’ameza n’andi hakaba metero ebyiri.

    Abaririmba n’ababyina batambaye agapfukamunwa bagomba kujya bahana intera ya metero ebyiri hagati yabo igihe bari ku rubyiniro (stage) n’intera ya metero eshatu hagati yabo n’abitabiriye igitaramo n’abafata amashusho. Abakoresha indangururamajwi cyangwa ibindi bikoresho by’amashusho n’amajwi bagomba gusukura intoki hakoreshejwe amazi n’isabune cyangwa umuti wemewe mbere y’uko hagira abandi babikoresha.

    Abategura imurikagurisha na ba nyiri ahakorerwa imurikagurisha bagomba gukora ku buryo aho ribera hatajya munsi y’ubuso bungana na metero kare enye kandi hakajyamo abantu babiri gusa bashobora kwicara bamurika kandi batandukanyijwe na metero imwe. Mu gihe ahakorerwa igikorwa cyo kumurika harengeje ingero zavuzwe, hagomba gukurikizwa amabwiriza agenga ihana ry’intera hagati y’abakora imurikagurisha.

    Abategura ibi bikorwa bitandukanye byavuzwe hejuru basabwa kubanza kwaka uruhushya, gusaba uruhushya rwo gutegura ibitaramo ndangamuco bikorwa n’ibura iminsi iminsi icumi mbere y’uko igitaramo kiba, hagatangwa amakuru ku bijyanye n’aho kizabera, abazagikora n’uburyo buzakoreshwa mu kubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19.

    Usaba uruhushya yandikira ubuyobozi bw’Akarere igikorwa kizaberamo cyangwa ubw’Umujyi wa Kigali akamenyesha Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco na RDB binyuze kuri [email protected]

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Umuco/article/Amabwiriza-akakaye-agenga-ibikorwa-by-imyidagaduro-n-ibitaramo-by-abahanzi

  • Mu mafoto : Polisi iri kwegereza abaturage ibikorwa by’iterambere no kurengera ibidukikije #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Ukuboza, mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi na Nyamagabe no mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

    Mu Karere ka Kamonyi igikorwa cyo gutera ibiti cyabereye mu Murenge wa Rukoma mu Kagari ka Remera Umudugudu wa Kanyinya, aho Polisi ifatanyije n’abaturage babarirwaga kuri 800 bateye ibiti ibihumbi bitanu, biterwa ku buso bungana na hegitari 5 ziri ku musozi wa Kanyinya.

    Iki gikorwa cyari kitabiriwe n’umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Madamu Kayitesi Alice ari kumwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Commissinner of Police (CP) Bruce Munyambo, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Innocent Rutagarama Kanyamihigo ndetse n’umuyobozi w’akarere ka Kamonyi, Thadee Tuyizere.
    Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda bwatangije ibikorwa bigamije kwegereza abaturage ibikorwa by’iterambere no kurengera ibidukikije

    Hari kandi bamwe mu bapolisi bakorera mu Ntara y’Amajyepfo n’abaturage bo mu Murenge wa Rukoma na Gacurabwenge.

    Nyuma yo gutera ibiti ku musozi ufite ubuso bungana na hagitari 10 zambaye ubusa kubera ibikorwa bya muntu, umuyobozi w’intara y’Amajyepfo yashimiye Polisi y’u Rwanda yafashe iya mbere ikaza gutangiza iki gikorwa cyo gutera ibiti kuri uwo musozi. Yasabye abaturage kuzafata neza ibyo biti ntibazongere kubyangiza.

    Guverineri Kayitesi Alice yagize ati 'Ndagira ngo dushimire ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda ku bufatanye duhora tugirana mu kubungabunga umutekano ndetse no mu bikorwa by’iterambere muri rusange. Ndizera ko ubwo bufatanye buzakomeza, iki gikorwa cyo gutera ibiti hagamijwe kubungabunga ibidukikije ni kimwe mu bikorwa Polisi ifashamo Intara y’Amajyepfo kimwe n’ahandi hose mu gihugu.'

    Yakomeje asaba abaturage kutazasubira mu makosa bakoze batema ishyamba ryari kuri uwo musozi wa Kanyinya bikagera aho hegitare 10 zose zisigara zambaye ubusa.

    Ati 'Hari ibikorwa byinshi byari bifitiye akamaro abaturage b’uyu murenge wa Rukoma n’uwa Gacurabwenge byahungabanye kubera ko iri shyamba ryangijwe. Ariko binyuze muri bwa bufatanye bwo gukumira icyaha murabizi ko no kwangiza ibidukikije ari icyaha, turabasaba ubufatanye mu kubungabunga iri shyamba ririmo kongera guterwa kugira ngo rizadufashe kubona imvura, gutuma ubutaka butuma, kuzana umwuka mwiza abantu bahumeka n’ibindi.'

    Usibye aha Polisi yatangirije igikorwa cyo gutera ibiti, umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo yashimiye Polisi ku gikorwa yanakoze mu Karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Uwinkingi mu Mudugudu wa Subukiniro, cyo guha abaturage 217 umuriro w’amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba.

    Yanavuze ko mu minsi ishize abaturage bo muri uyu Mudugudu, Polisi y’u Rwanda yari yabahaye ikimasa cy’imfizi ya kijyambere mu rwego rwo kuvugurura ubworozi.

    CP Bruce Munyambo mu ijambo rye yakanguriye abaturage gukomeza ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu bikorwa byose by’umutekano n’ibindi bigamije kuzamura imibereho yabo.

    Yagize ati 'Iki ni igikorwa dufatanyamo namwe mwese kandi tugifitemo inyugu twese, ndagira ngo mbasabe dufatanye urugendo rwo kubungabunga ibidukikije kuko ntabwo urwego rumwe rwakwifasha kubungabunga ibidukikije. Twatanze amashanyarazi aturuka ku mirasire y’izuba mu Karere ka Nyamagabe mu Mudugudu wa Subukiniro, ariko siho honyine kuko bizaba no mu yindi midugudu yagaragayemo kutagira umuriro w’amashanyarazi.'

    CP Munyambo yavuze ko ibi byose Polisi y’u Rwanda irimo kubikora mu rwego rwo gushyigikira abaturage mu rugendo rw’iterambere no kuzamura imibereho myiza yabo. Yavuze ko abaturage bafite uruhare mu kurinda ibikorwa bibegerezwa, ariko cyane cyane barwanya icyaha kuko iyo hari umutekano muke rya terambere ntiriboneka.

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Rukoma na Gacurabwenge bari bitabiriye igikorwa cyo kwifatanya na Polisi y’u Rwanda mu gutera ibiti bavuze ko batazasubira mu makosa bakoze yo kwangiza ibidukikije bikagera aho umusozi bawambika ubusa. Biyemeje ko buri muntu agiye kugira uruhare mu kurinda ibikorwa Leta igenda ibegereza kandi bagakumira icyaha kitaraba batangira amakuru ku gihe.

    Mu karere ka Rubavu igikorwa cyo gutera ibiti Polisi ifatanyije n’abaturage yagikoreye mu Murenge wa Kanama ahatewe ibiti bigera ku bihumbi 5,600. Byatewe ku buso bungana na hegitari 20, byatewe ku musozi wa Ndongoshori uri mu Mudugudu wa Ndongoshori. Nyuma yo gucunga umutekano, Abapolisi b’u Rwanda banakora ibikorwa biteza imbere abaturage Polisi y’u Rwanda isanzwe ikora ibikorwa bigamije guteza imbere abaturage
    Amafoto:RNP

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Mu-mafoto-Polisi-iri-kwegereza-abaturage-ibikorwa-by-iterambere-no-kurengera-ibidukikije