Blog

  • Kamonyi: Babiri barakekwaho kwiba mudasobwa eshatu mu kigo cy’ishuri #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Ndayishimiye William na Bisangwa Roberto (Ifoto:Polisi y
    Ndayishimiye William na Bisangwa Roberto (Ifoto:Polisi y’u Rwanda)

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, avuga ko aba basore bafashwe nyuma y’aho ubuyobozi bw’ikigo buhaye amakuru Polisi ikorera muri uwo murenge ko bibwe mudasobwa zigera muri eshatu.

    Yagize ati “Aba basore bombi bahoze ari abanyeshuri muri iki kigo nyuma baza kwirukanwa kubera imyitwarire mibi yabo. Nyuma nibwo kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Ukuboza bagarutse mu kigo kwaka icyangombwa cyerekana ko bize muri icyo kigo kugira ngo bazabone uko bajya kwaka ikigo ahandi. Umuyobozi w’ikigo ababwira ko bwije bazagaruka, aba basore barasohotse, ariko baguma hafi y’ikigo, ntibataha. Abanyeshuri bagiye kurya mu masaha ya saa moya, nibwo bahise binjira mu kigo biba za mudasobwa.”

    SP Kanamugire avuga ko abanyeshuri bavuye kurya bagarutse mu ishuri basanga izo mashini ntazihari niko guhita babimenyesha ubuyobozi bw’ikigo, nabwo bwihutira kubimenyesha Polisi.

    Ati “Bakimara kubitumenyesha twahise tujyayo abo basore bombi tubafatira mu iduka riri hafi y’icyo kigo ariko izo mudasobwa ntazo bafite. Twakomeje gushakisha aho baba bazihishe dufatanyije n’inzego z’ibanze ndetse n’ikigo, maze tuzisanga aho bari bazihishe zitwikirije udushami tw’inturusu nko muri metero 200 uturutse ku ishuri.”

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo yibukije abagendera mu ngeso zo kurarikira gutungwa n’iby’abandi cyane cyane rumwe mu rubyiruko, kuko arirwo rukunze gufatirwa mu byaha, kubicikaho kuko bitazigera. Ahubwo, yabagiriye inama ko bakwiye kuvana amaboko mu mifuka bagatungwa n’ibyo bakoreye.

    Ati “Aba basore bombi bari abanyeshuri biga nk’abandi ariko bitwara nabi barirukanwa. Nyuma yo kwirukanwa nk’aho bagiye hanze ngo bahindure imyitwarire yabo wenda ngo bazaze gusaba imbabazi, ahubwo bagarutse bazanwe no kwiba. Nta kindi gihembo cy’ukora ibyaha uretse guhanwa, aba basore nibahamwa n’icyaha bazabihanirwa n’amategeko.”

    Yashimiye ubuyobozi bw’ikigo bwahise bwihutira gutanga amakuru abo basore bagafatwa bataracika, aboneraho gusaba n’abandi muri rusange ko mu gihe bahuye n’ikibazo bajya bahita bihutira kubimenyesha Polisi.

    Ndayishimiye William na Bisangwa Roberto bahise bashyikirizwa sitasiyo ya Polisi ya Rukoma kugira ngo bakorweho iperereza n’urwego rw’ubugenzacyaha ruhakorera.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri (2) iyo: uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba.

    Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda


    source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/Kamonyi-Babiri-barakekwaho-kwiba-mudasobwa-eshatu-mu-kigo-cy-ishuri

  • Tanzania ntabwo ikozwa iby'urukingo rwa Covid-19, ishaka umuti gakondo #rwanda #RwOT

    Amakuru avuga ko Leta ya Tanzania yavuze ko idafite gahunda yo gutumiza inkingo za Covid-19, ko ahubwo yizeye ubushakashatsi 'ku byatsi' byo muri icyo gihugu.

    Mu kiganiro n'ikinyamakuru The East African, Gerald Chami, umuvugizi wa minisiteri y'ubuzima, yakomeje avuga ko afite amakenga niba inkingo zitumizwa mu mahanga nta bibazo ziteza ku buzima kandi niba ari ingirakamaro.

    Yavuze ko zakozwe mu buryo bwihuse cyane kuburyo zitaba zarageragejwe neza. Igerageza ry'inkingo za Covid-19 ryubahiriza ibisabwa bikomeye byo ku rwego mpuzamahanga.

    Imyitwarire ya Tanzania kuri Covid-19 nkuko BBC ibitangza, itandukanye cyane n'iy'ibindi bihugu bituranye nayo, mu gihe cya vuba gishize byongeye kugira ubwiyongere bw'ubwandu bushya.

    Mu mpera y'ukwezi kwa kane 2020, Tanzania yahagaritse gutangaza imibare mishya ijyanye na Covid-19, ndetse mu kwezi kwa gatandatu Perezida John Pombe Magufuli avuga ko iyo virusi itakirangwa mu gihugu.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/tanzania-ntabwo-ikozwa-ibyurukingo-rwa-covid-19-ishaka-umuti-gakondo/

  • Facebook Exposes France Russian Battle For Influence In Africa #rwanda #RwOT

    Facebook has exposed a curious battle for influence in Africa, with former colonial power France and former superpower Russia using fake accounts to engage, criticize and even befriend each other online.

    The U.S. tech firm said on Tuesday it had closed down two Russian-linked networks of accounts and a third with 'links to individuals associated with French military' for breaking its policy against foreign or government interference.

    While information warfare is nothing new, Facebook was still surprised to see two countries fighting head-on in a third region.

    France, the former colonial power in large parts of Africa, has thousands of troops deployed in the region to fight jihadists.

    Russia has also stepped up its bid for sway in recent years with observers accusing it of using a notorious mercenary group called Wagner to fight in countries including Libya.

    One of the networks shut down by Facebook was linked indirectly with shadowy Russian businessman Yevgeny Prigozhin, accused by the West of running troll factories and Wagner — allegations he denies.

    'This was the first time our team found two campaigns — from France and Russia — actively engage with one another, including by befriending, commenting and criticizing the opposing side for being fake,' wrote Facebook's Nathaniel Gleicher and David Agranovich in a blog.

    The networks 'used fake accounts as a central part of their operations to mislead people about who they are and what they are doing, and that was the basis for our action,' Facebook said.

    In its first reaction on Wednesday, the French army did not confirm any involvement but noted that such activity had become widespread.

    In the Central African Republic 'for many months now, we have been seeing the rise of disinformation actions aimed at destabilizing the country, actions that we condemn,' the defense ministry said.

    The ministry said it was not surprised by the conclusions published by Facebook, but 'we are not at this stage in a position to attribute any responsibility.'

    However, the French army has already acknowledged that social networks have become theaters of conflict.

    'The real change lies in the systematic use of information warfare, which has a lot of influence in today's conflicts,' ground army chief of staff General Thierry Burkhard said in October.

    In a magazine interview published in November, President Emmanuel Macron accused Russia and Turkey of seeking to promote anti-French sentiment in Africa by funding people who whip up resentment against France in the media.

    Russian Foreign Ministry spokeswoman Maria Zakharova responded at the time by saying Moscow 'aimed to fight such examples of disinformation.'

    Russia has not commented on Facebook's latest findings.

    French Military during an operation in North Africa

    'Coordinated inauthentic behavior'

    The French network targeted the Central African Republic and Mali and to a lesser extent Niger, Burkina Faso, Algeria, Ivory Coast and Chad, Facebook said.

    It involved 84 Facebook accounts, six pages, nine groups and 14 Instagram accounts that violated policy against 'coordinated inauthentic behavior.'

    In disrupting the two Russian networks, the social network removed 274 Facebook accounts and 18 Instagram accounts, along with an array of groups and pages.

    The EU slapped sanctions on Prigozhin in October over Wagner's alleged activities in north Africa, though he denied any knowledge of the group and has filed a lawsuit asking to be removed from the sanctions list.

    He was also sanctioned by Washington, which accused him of meddling in the 2016 presidential election, in particular through his troll factory.

    Prigozhin denied any involvement and in March asked for $50 billion in compensation from the United States.

    The post Facebook Exposes France Russian Battle For Influence In Africa appeared first on Taarifa Rwanda.

    Source : https://taarifa.rw/facebook-exposes-france-russian-battle-for-influence-in-africa/

  • Rwanda, Spain sign MoU to consolidate bilateral cooperation #rwanda #RwOT

    The MoU was signed yesterday between Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Dr Vincent Biruta and his counterpart of Spain, Arancha González Laya.

    Dr Biruta signed the MoU on his visit to Spain where he was received by Arancha González Laya at the Viana Palace to address current bilateral, regional and international issues.

    He explained that the MoU is meant to build a shared future whereby it can be leveraged to establish strong climate resilience and health systems.

    'The visit is aimed at signing various agreements that pave the way for future cooperation in different areas including justice and trade,' he said.

    Dr Biruta explained that the COVID-19 pandemic should not be a barrier highlighting that it is time to strengthen cooperation to mitigate its effects.

    He said that signed agreements will also boost tourism whereby Spain tourists will visit Rwanda to explore the attractive beauty of the country and wild species.

    Among others, Rwanda has provided conducive business environment that Spain’s companies can leverage to invest in Rwanda.

    Dr Biruta invited his counterpart to visit Rwanda next year to further strengthen bilateral relations.

    Rwanda and Spain enjoy diplomatic relations since 1967. Figures released in 2018 show that Rwanda ranked 184th among countries with largest imports from Spain and 171st for exports to the country.

    Both countries have no joint investment even though there are some Spain companies operating in Rwanda including INDRA and ISOLUX contracted to build electricity substations.

    The MoU was signed yesterday between Rwanda’s Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Dr Vincent Biruta and his counterpart of Spain, Arancha González Laya.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/rwanda-spain-sign-mou-to-consolidate-bilateral-cooperation

  • Umunyamakuru w’Umufaransakazi Natacha Polony agiye kuburanishwa ku byaha byo guhakana Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Natacha Polony (Ifoto: Gilles ROLLE/REA)
    Natacha Polony (Ifoto: Gilles ROLLE/REA)

    Nk’uko bigaragazwa ku nyandiko yasohowe n’urwo rukiko ku itariki 11 Ukuboza 2020, Natacha Polony azaburanishwa ku cyaha cyo kuba yarahakanye ko “habayeho ibyaha byibasiye inyoko muntu, akabihakana mu mvugo, mu nyandiko, mu mashusho cyangwa se uburyo bw’itumanaho hifashishijwe ikoranabuhanga”.

    Ibyaha Polony akurikiranyweho, byaturutse ku magambo yavuze muri Werurwe 2018, kuri Radio yitwa ‘France Inter’, aho yari umwe mu bayobozi b’ibiganiro n’ubundi.

    Aganira na Raphael Glucksman, umwanditsi akaba yari n’umukandida mu matora yo mu Burayi icyo gihe, Natacha Polony yavuze uko we afata Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda hagati y’ukwezi kwa Mata na Nyakanga 1994.

    Yavuze ko ‘abicwaga n’ababishe bose ari bamwe nta tandukaniro’

    Polony yagize ati, “Ni ngombwa kureba ku byabaye muri icyo gihe, usanga nta tandukaniro hagati y’abagome n’abantu beza. Ikibabaje ni ukuntu twisanze mu kibazo cy’abantu b’ingegera zihanganye n’izindi ngegera[…] Ni ukuvuga, njyewe ntekereza ko, nta ruhande rw’abantu beza, n’urundi rw’abagome zari muri ayo mateka.”

    Uko gushyira abakorewe Jenoside n’abayikoze mu gatebo kamwe bikozwe na Natacha Polony, byatumye imiryango itandukanye ihaguruka harimo, ‘Ibuka France’, ihuriro mpuzamahanga rirwanya ivangura n’irondaruhu. Nk’uko iyo miryango yabitangaje, amagambo uwo munyamakuru yavugiye kuri ‘Radio France Inter ‘, yumvikanagamo “guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

    Uwo munyamakuru ntiyemera ko yahakanye Jenoside

    Mu bugenzacyaha, Natacha Polony “yemeye ko yavuze amagambo ashobora kuba yarateje ikibazo, ariko ahakana igisobanuro cyatanzwe n’uruhande rumurega (partie civile), ashimangira ko ikiganiro yavugiyemo ayo magambo cyatambukaga ku buryo bw’ako kanya (en direct), ko we ibyo yavugaga yaganishaga ku bayobozi, ariko ko “Jenoside yo yabayeho”.

    Tariki 11 Ukuboza 2020, nibwo Umucamanza w’i Paris, Milca Michel-Gabriel yafashe umwanzuro wo kohereza ikirego ku rukiko mpanabyaha.


    source https://www.kigalitoday.com/ubutabera/jenoside/article/umunyamakuru-w-umufaransakazi-natacha-polony-agiye-kuburanishwa-ku-byaha-byo-guhakana-jenoside

  • France journalist accused of genocide revisionism to be taken to court #rwanda #RwOT

    Judge Milca Michel-Gabriel ruled the transfer of her case to the court On 11th December 2020.

    At the time, Natacha Polony explained that there was no side of kind people that between perpetrators and genocide victims.

    The aired talks how also talked about Colonel Guillaume Ancel, one of France soldiers who were in Rwanda during the 1994 Genocide against the Tutsi in 'Opération Turquoise’ who published a book dubbed ''Rwanda, la Fin du Silence” translated as (Rwanda, The End of Silence). The book sheds light on the role of France during the genocide which took lives of over 1 million Tutsis.

    Natacha Polony explained that all writings about the genocide should depict the reality of what happened and came up with a conclusion that they will end up establishing no difference between genocide perpetrators and victims.

    'It is necessary to consider the context of what happened that time which has nothing to do with bad and kind people. Unfortunately, the case deeply involves cruel against cruel people. This means, there was no side of kind and cruel people in that history,' she said.

    Polony also declined to comment on RPF soldiers that stopped genocide but rather said the current Government is a dictatorial regime intimidating journalists and other opponents.

    On behalf of Rwandans living in France, Lawyer Gisagara Richard immediately submitted an appeal to Superior Audiovisual Council (CSA) (France’s institution regulating broadcasted audio content) and requested the radio to provide explanations.

    At the time, Gisagara told IGIHE that he had written to CSA and the Director of France Inter seeking explanations on the way forward following the destructive comments.

    During a preliminary investigation, Natacha Polony admitted to have pronounced the disputed words but denied the meaning given to her speech. She however agreed that the genocide existed.

    Natacha Polony, France journalist and the editorial director at Marianne Magazine.

    IGIHE

    Source : https://en.igihe.com/news/article/france-journalist-accused-of-genocide-revisionism-to-be-taken-to-court

  • Bamwe mu mudoka zabo, abakinnyi ba APR FC babimburiye andi makipe gusubira mu ngo zabo(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umwanzuro wa Minisiteri ya Siporo wo guhahagarika shampiyona kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, isaba FERWAFA gupimisha abakinnyi bakabona gusubira mu ngo zabo, APR FC iri mu makipe yabimburiye andi gutaha.

    Ni icyemezo cyasohotse ku wa 11 Ukuboza 2020, MINISPORTS ikaba yaravuze ko shampiyona ihagaze kubera kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo ku makipe ndetse isaba ko badasohoka mu mwiherero badapimwe.

    APR FC iri mu makipe yapimwe mbere ku wa Kabiri w’iki cyumweru kimwe na Mukura VS.

    Nyuma y’ibisubizo, ku mugoroba w’ejo hashize nibwo abakinnyi ba APR FC n’abakozi bayo bavuye mu mwiherero i Shyorongi aho babaga basubira mu ngo zabo.

    Jacques Tuyisenge ava Shyorongi ataha Kicukiro

    Blaise Itangishaka yatahanye na Bukuru Christophe

    Mutsinzi Ange Jimmy yasohokanye na Nshuti Innocent

    Myugariro Buregeya Prince asohoka mu modoka ye

    Ishimwe Anicet ari mu bakinnyi bagendeye mu modoka y’ikipe

    Nsanzimfura Keddy nawe yagendeye muri bisi y’ikipe

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/bamwe-mu-mudoka-zabo-abakinnyi-ba-apr-fc-babimburiye-andi-makipe-gusubira-mu-ngo-zabo-amafoto

  • Intambwe zagufasha kuneshesha ikibi icyiza #rwanda #RwOT

    Mu buzima bwa buri munsi nk’abakristo duhora turwana intambara yo kunesha ikibi, nyamara rimwe na rimwe tugatsindwa, ariko mbere ya byose dukwiriye kubanza gusobanukirwa intambwe zadufasha mu rugamba rwo kuneshesha ikibi icyiza bityo tuzabasha kubaho ubuzima bunezeza Imana.

    Mu rwandiko rwa mbere rwa Yohana 5:4 haragira hati:”Kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku niko kunesha kwanesheje iby’isi, keretse uwizera yuko Yesu ari Umwana w’Imana”.

    1. Kuba umuntu yarakijijwe/ yaravutse ubwa kabiri

    Burya umuntu utarakizwa ngo yakire Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe, aba ari imbata y’icyaha icyo ari cyo cyose. Agakiza ni ak’umuntu ku giti cye kuba umuntu yaba afite ababyeyi bakijijwe ntibivuze ko nawe akijijwe, burya umwana wa pasiteri iyo akijijwe aba umwana w’Imana ku giti cye kuko Imana igira abana ntigira abuzukuru.

    Ubusanzwe nta muntu uvuka ari umwere, ahubwo twese tuvukana icyaha cya Adamu, ariko iyo twakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza wacu, nibwo dukira icyaha cya Adamu nk’uko Bibiliya itubwira ko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi. Isoko yo kunesha ibyaha iba muri Yesu iyo umuntu yemeye kubyarwa ubwa kabiri.

    Hari abantu baba mu madini ariko mubyukuri batarabyarwa n’Imana. Niba umuntu ashobora gutegura icyaha, akagikorera imbanzirizamushinga kugeza ubwo akirangije, akagishyira mu bikorwa, urugero: umuntu ashobora kugambirira kwica mugenzi we, kumwiba, kumusambanya akabishyira mu bikorawa. Icyo nicyo bita gukora icyaha. Uyu muntu aba ari umupagani.

    Umuntu wabayawe n’Imana ntagambirira gukora icyaha. Reka dufate urugero: Umuntu ashobora kuba ari kugenda agiye gusenga, ku ishuri cyangwa ku kazi, agaca ahantu hari ibiziba maze imodoka yahanyura ikabimutera, biba bivuze ko yanduye ariko atabishakaga. Mubyukuri imodoka yanduje imyenda ariko uwandujwe atabishakaga, ariko ubusanzwe uwo muntu ugiye mu ruzinduko ntiyakwijyana mu biziba ariko iyo imodoka imuteye ibyondo ahita asubira mu rugo cyangwa se agashaka uburyo yisukura kugira ngo atagera aho agiye yanduye. Bene uyu muntu aba ari umukristo kuko ahita yihana akikuraho icyaha.

    2. Kwiga ijambo ry’Imana

    Urabona iyo umwana amaze kuvuka hari igihe kigera agatangira kurya kugira ngo umubiri ubashe gukura, kugira imbaraga n’ubuzima bwiza muri rusange. Iyo umuntu amaze iminsi atarya cyangwa se afite imirire mibi, umubiri utakaza imbaraga n’ubudahangarwa. Iyo hagize indwara yose iza, biba byoroshye gufata wa mubiri watakaje ubudahangarwa. Ibi tubigereranye no muri ka gakiza k’umunt wavutse ubwa kabiri, nta bindi byo kurya by’uwo muntu uretse ijambo ry’Imana n’amasengesho.

    Iyo umuntu yavutse ubwa kabiri agira umuntu w’inyuma ari wo mubiri twambika tukanawugaburira ibiribwa imbuto, imboga, ibinyamafufu n’ibindi. Ariko kandi agira n’umuntu w’imbere tugaburira ijambo ry’Imana. Iyo umuntu w’imbere atabonye ijambo ry’Imana rigwiriye, nibwo usanga habayeho kugwingira ko mu mwuka. Icyo gihe intambara zose zaba izo mu mubiri n’izo mu mwuka zose ziragutsinda kuko uba udakomeye.

    Muyukuri gusenga no gusoma ijambo ry’Imana iyo ubigize ubuzima, ukabigira ibyo kurya by’umwuka, bituma wa muntu w’imbere akura neza kuko wamugaburiye indyo yuzuye. Umuntu wacu w’imbere atungwa n’amasengesho ndetse n’ijambo ry’Imana. Uko umuntu agenda akura mu mwuka, niko kamere igenda icika intege, iyo kamere yazamutse umwuka akaryama, niho usanga umuntu yagiye mu buzima bw’ibyaha adashoboye kwihangana.

    Muri macye kugira ngo umuntu anesheshe ikibi icyiza akwiriye kubanza kuvuka ubwa kabiri akakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza w’ubugingo bwe hanyuma akagira umwete wo gusoma Ijambo ry’Imana ndetse akagira ibihe byo gusenga kugira ngo ubuzima bwo mu mwuka burusheho kugenda neza.

    Source: agakizatv

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Intambwe-zagufasha-kuneshesha-ikibi-icyiza.html