Blog

  • Dr Kalisa ari gukora ubushakashatsi ku ngaruka z’imyuka ihumanya ikirere ku mashuri y’abana mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku Isi hose, abana bari mu cyiciro cy’abantu bugarijwe cyane n’ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere. Igituma zibageraho ahanini bijyanye no kuba baba bafite ibihaha bitarakomera, guhumeka cyane kurusha abakuru ndetse n’indeshyo yabo ikaba yatuma imyuka isohoka mu modoka ibageraho vuba.

    Ubushakashatsi bwa Minisiteri y’Ubuzima bwo mu 2012, bugaragaza ko abana bari munsi y’imyaka itanu bapfuye icyo gihe, abagera kuri 22% bazize indwara z’ubuhumekero.

    Mu kugabanya ingaruka z’imyuka ihumanya ikirere, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyashyikirije Loni intego zijyanye no kubungabunga ikirere, aho rwiyemeje kugabanya imyuka igihumanya ku kigero cya 38% mu 2030.

    Zimwe mu ngamba rwihaye muri icyo cyerekezo harimo kunoza uburyo bwo gutunganya ingufu, gukoresha inganda neza, gucunga imyanda, ubwikorezi ndetse n’ubuhinzi; bizatuma imyuka ihumanya ikirere igabanukaho toni miliyoni 4,6.

    U Rwanda kandi rwagabanyije itumizwa ry’imodoka zishaje, rwatangije ikoreshwa ry’ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi ndetse rwanashyizeho umunsi wo guhagarika ibinyabiziga, imihanda rusange igakoreshwa n’abanyamaguru muri siporo rusange (Car Free day).

    Dr Kalisa yabwiye IGIHE ko mu guhangana n’imyuka ihumanya ikirere, hari aho usanga ibigo by’amashuri by’umwihariko ibyo mu mijyi bidafata ingamba zihagije mu kurinda abana.

    Ibi ahanini bishingiye ku kuba ibyo bigo biba byegereye imihanda inyuramo ibinyabiziga byinshi, imodoka zijyana abana ku ishuri usanga ari izishaje cyane zohereza imyotsi myinshi ihumanya ikirere aho zimara igihe kinini zihagaze zibakuramo cyangwa zibategereje kandi moteri zazo zisohora imyotsi.

    Mu gushaka umuti w’iki kibazo, Dr Kalisa yatangiye ubushakashatsi bugamije kureba ingaruka imyuka ihumanya ikirere ifite n’uko zakwirindwa.

    Yagize ati “Ubushakashatsi nabutangiriye muri Kigali Parents School aho nahuguye abana, mbereka uko bifatira ibipimo mu gihe ababyeyi babazanaga ku ishuri kugira ngo abe aribo bakurana umuco wo kurwanya imyuka ihumanya ikirere.’’

    Iri shuri ryatoranyijwe kuko rifite itsinda rishinzwe ibidukikije kandi ryegereye umuhanda unyuraho ibinyabiziga byinshi n’abana benshi baryigamo batwarwa mu modoka.

    Akomeza ati “Nakoranye n’abana, mbaha ibikoresho bifatira ibipimo babona uko ibipimo bihindagurika mu gihe ababyeyi baje babatwaye mu modoka. Iki gikorwa kiratanga icyizere kuko kizatuma ababyeyi bashyira imbaraga mu kurinda abana babo.’’

    Dr Kalisa azakomeza gukora ubushakashatsi no mu bindi bigo biri mu ntara zitandukanye z’igihugu.

    Abana bajya ku ishuri mu mijyi ya Afurika bamara nibura amasaha umunani ari mu ishuri, mu gihe indi imwe cyangwa ebyiri bayikoresha mu rugendo.

    Abenshi aho bahurira n’ahari imyuka ihumanya ikirere ni ku ishuri, mu gihe biga, mu karuhuko no muri siporo bitewe n’uko ibigo byabo byegereye imihanda migari.

    Inyigo yakozwe mu Bwongereza yagaragaje ko kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 20% bishobora kuzamura imikorere y’ubwonko bw’umwana ho 6.1%.

    -  Ingamba zo guhangana n’imyuka ihumanya ikirere ku mashuri

    Imyuka ihumanya ikirere igira ingaruka ku buzima bw’abana kuko ubushakashatsi bugaragaza ko bibasirwa n’indwara z’ibihaha, asthma ndetse bishobora no kugabanya imitsindire yabo mu ishuri.

    Dr Kalisa avuga ko mu guhangana n’iki kibazo hari ingamba zikwiye gufatwa kandi bikagirwamo uruhare na buri wese.

    Yagize ati “Abayobozi b’ibigo by’amashuri bakwiye gufata aho abanyeshuri binjirira, aho bakinira, hakaba kure y’imihanda inyuramo ibinyabiziga cyangwa aho biparika; gutera ibiti bikikije ishuri ku buryo rwa rusaku n’imyuka y’ibinyabiziga itabona aho imenera byoroshye; kuzimya imodoka zose mu gihe zigeze ku ishuri; gukangurira abana kugenda n’amaguru mu gihe batuye hafi y’ishuri; gukoresha imodoka rusange mu gutwara abanyeshuri aho gukoresha iya buri wese; gushyiraho uko buri shuri rifata ibipimo rikamenya uko umwuka umeze.’’

    Uyu mushakashatsi yasabye Leta kongera imbaraga mu kwifashisha imodoka zikoresha amashanyarazi, kubaka inzira z’abanyamaguru n’amagare kandi zigakoreshwa ndetse ababyeyi bagakangurirwa ububi bw’imyuka ihumanya ikirere n’uko yakwirindwa.

    Ubushakashatsi bwa Dr Kalisa Egide ari kubukora bijyanye n’icyiciro gikurikira PHD muri Kaminuza ya Toronto yo muri Canada ari gukurikirana.

    Dr Kalisa yanakoze ubushakashatsi bwerekana uko umwuka uba umeze mu gihe cya Car Free Day mu Rwanda. Yagaragaje ko imyuka ihumanya ikirere yagabanutse mu gihe cya Guma mu Rugo ahanini kubera ko ingendo zakorwaga zari nke, nta binyabiziga byinshi bikora.

    Dr Kalisa na bagenzi be baherutse kwerekana ko mu gihe moto zifashisha amashanyarazi zizaba zikora 100% muri Kigali, imyuka ya Carbon dioxide itera ihindagurika ry’ikirere (Climate change) ishobora kuzagabanukaho kilotoni 70, ikanagabanya imyuka ihumanya ikirere n’indwara ziyiturukaho.

    Abana beretswe uko bafata ibipimo, aha barebaga imyuka yanduza ikirere iva mu modoka z’ababyeyi babo

    Aba banyeshuri babaraga imodoka ziza ku ishuri ku munsi nuko ibipimo by’imyuka ihumanya ikirere bigenda bihindagurika

    Dr Kalisa Egide yafashije abanyeshuri gupima umwuka no kureba uko uwangiza ikirere uba umeze

    Dr Kalisa yigisha abanyeshuri uko bakoresha utumashini dufata ibipimo by’imyuka ihumanya ikirere

    Umwe mu bana areba uko umwuka uhindagurika mu gihe imodoka zihagaze moteri ihinda

    Abanyeshuri bafashijwe gupima imyuka yangiza ikirere

    Dr Kalisa yabanje kwigisha abanyeshuri ibijyanye n’imyuka ihumanya ikirere n’aho ituruka

    Dr Kalisa yanakoresheje amarushanwa yo gushushanya inkuru n’imivugo ikangurira ababyeyi kurinda abana imyuka ihumanya ikirere

    Abanyeshuri bo muri Kigali Parents School bahisemo kuba igisubizo cyo guhangana n’imyuka yangiza ikirere

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-kalisa-ari-gukora-ubushakashatsi-ku-ngaruka-z-imyuka-ihumanya-ikirere-ku

  • Bruce Melodie yabujije abantu gushyira 'Ikinyafu' kwa Miss Igisabo ahubwo asa nk'ubasembuye bivayo babavugaho amagambo akomeye babibasira[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Bruce Melodie uri kwatsa umuriro mu ruhando rwa muzika Nyarwanda, kubera imbaraga zidasanzwe yerekana mu gukora ibihangano byishimirwa n'abatari bake, ni na ko ari gushyira urujijo mu bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ari kumwe na Uwase Hirwa Honorine — aho bamwe bakeka ko bashobora kuba bari mu rukundo, gusa Melody na Honorine icyo baba bagamije nyamukuru ni ukwamamaza Telefone za Infinix, hanyuma abababonye ku mafoto bagasigara bayavugaho ibitandukanye.

    Honorine wamenyekanye mu Rwanda nka Miss Igisabo, aherutse kwerekana uburyo yatunguwe no kubona Bruce Melodie amutereye ivi nk'uko ku mafoto yacaracaraga ku mbuga nkoranyambaga yabyerekanaga. Abahanga bavuga ko ifoto imwe gusa, igira ubusobanuro bungana n'amagambo 1000, ibi birashoboka ko ariyo mpamvu abantu bavuga ibitandukanye ku mafoto aba bombi bakunze kwifotoza bari kumwe.

    Ku bijyanye n'umuziki wa Buce Melody ahagaze neza cyane aho indirimbo ye nshya 'Ikinyafu' ari yo iri kwiganza mu mitima ya benshi nyuma ya 'Abu Dhabi' yamaze kurenza abantu Miliyoni bayirebeye ku rukuta rwa Youtube. Bruce Melody yanyarukiye kuri Instagram avuga kuri iyi ndirimbo ye nshya ku ifoto ye ya Honorine.

    Bruce Melodie yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Uwase Hirwa Honorine uzwi nka Miss Igisabo, munsi yayo yandikaho amagambo agira ati: 'Gira icyo uyivugaho, ariko ntushyiremo Ikinyafu kuko Uwase Hirwa Honorine aritonda'.

    Bamwe mu babonye ubutumwa bwe, bamusubije birekuye berekana ko 'Ikinyafu' yavuze bacyumvise aho baganishaga ku gice cy'umubiri wa Bruce Melody. Nsanzabaganwa Paccy yagize ati 'Ahubwo ndabona yacyegamiye'. Theo wa Rudasingwa ati 'Icyo kibuno se ubwo ubona kweri kidakwiriye ikinyafu'.

    Gwiza Amelia yanditse ati 'Ndabona ahubwo ari mahwi ikinyafu ntaho yagicikira. Isabella yagize ati 'Ahubwo se ubwo ntari kumva ko acyegamije (araseka) ahumbye gato uramunyafura ahubwo'. Munyansanga3 ati 'Ikinyafu ari cyo wamutambitse ahubwo'. Rurahinyuza Chance ati 'Ku kinyafu nta bwitonzi'.

    Ku rukuta rwa Honorine ku ifoto nk'iyi yashyizeho, naho hatanzwe ibitekerezo bitandukanye. Ngabo Isaac yagize ati 'Inyuma ya Infinix harimo n'ibindi'.Tuji Jeanne12 ati 'Njyewe ndabikundira pe, buriya mubaye couple byaba ari sawa'.Hari n'undi wagize ati 'Ibyo wigira byose Bruce ahorana ubushyuhe witondere uwo musore'. Albert Nizeyimana ati 'Igisabo kiryoshye sha'.


    N'ubwo hari abumvise ubundi busobanuro ku ijambo 'Ikinyafu', Bruce Melodie aherutse kuvuga neza ko 'Ikinyafu' aririmba mu ndirimbo ye nshya ari inkoni isanzwe umuntu akubita cyangwa akubitwa nk'uwo bacyaha, aho yavugaga ko umuntu wese wabayeho umunyeshuri ijambo 'Ikinyafu' arizi n'uburyo yakubitwaga akanyafu bamucyaha.

    Ku rundi ruhande ariko nk'uko twabibonye mu bitekerezo by'abakunzi babo, Bruce Melodie na Uwase Hirwa Honorine (Miss Igisabo), baracyatera urujijo abantu bitewe n'amafoto bifotoza. Amafoto Bruce Melodie atera ivi nta busobanuro bwatanzwe ku mpande zose, urundi rugero ni aho Honorine agaragara yicaye ku modoka ya Bruce Melodie nabyo bikaba byavuzwemo urunturuntu.

    N'ubwo hari abavuze ko aba bombi baberanye ndetse ko babanye byaba ari byiza, icyo birengagiza ni uko ibyo Melody na Honorine bakora byose baba bari mu kazi ko kwamamaza Infinix nk'uko twabigarutseho haruguru, ukongeraho ko Bruce Melody ari umugabo wubatse dore ko afite umugore n'umwana.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bruce-melody-yabujije-abantu-gushyira-ikinyafu-kwa-miss-igisabo-ahubwo-asa-nk

  • Nyagatare: Umunsi umwe gusa Polisi yahafatiye litiro zirenga 250 za Kanyanga – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byabereye mu Karere ka Nyagatare no mu Karere ka Gatsibo. Muri izi ritiro usibye litiro 3 gusa zafatanwe umuturage wo mu Karere ka Gatsibo izindi zose zafatiwe mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagatare.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byabaye ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano ndetse n'abaturage. Yavuze ko atari ubwa mbere hakorwa ibikorwa nk'ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge ariko ni ubwa mbere umunsi umwe hafatwa litiro nyinshi mu Karere kamwe.

    Yagize ati 'Muri kano Karere ka Nyagatare koko hakunze kuboneka ikiyobyabwenge cya Kanyanga kivanwa mu Gihugu cya Uganda. Ariko, ntabwo byari bisanzwe ko umunsi umwe hafatirwa litiro 251 za Kanyanga, byose byaturutse ku kuba hari iminsi mikuru, noneho abazinjiza mu Rwanda batekereza ko abaturage bacu bazazinywa muri iyo minsi mikuru. Gusa ntabwo byabahiriye kuko basanze Polisi ifatanyije n'izindi nzego bari maso barabatesha ndetse bamwe barazifatanwa.'

    CIP Twizeyimana yakomeje agaragaza ko mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe mu Mudugudu wa Gasheshe hafatiwe litiro 100 abari bazikoreye bikanze abashinzwe umutekano bazikubita hasi bariruka. Na none muri uyu Murenge mu Kagari ka Tabagwe mu Mudugudu wa Kagarama hafatiwe litiro 60 abari bazikoreye baracitse. Ni mu gihe mu Murenge wa Kiyombe Akagari ka Gitenga mu Mudugudu wa Izinga hafatiwe litiro 91 za Kanyanga abari bazifite batatu barafatwa.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Ntara y'Iburasirazuba yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yanakanguriye abagikomeje kubyishoramo kubireka kuko ni icyaha gihanwa n'amategeko kandi Polisi ntizahwema kubafata.

    Ati 'Ibikorwa bya Polisi biracyakomje kandi ntibizigera bihagarara, ahaturuka ziriya nzoga harazwi kandi turakorana n'abaturage n'izindi nzego mu kurwanya ibyaha. Abakirimo kubyishoramo twabagira inama yo kubireka kuko bazabifatirwamo bafungwe, ndumva batazaba bungutse ahubwo ni igihombo.'

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw'ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bazakorerwe amadosiye.

    Ingingo ya 5 y'Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n'amabwiriza y'ubuziranenge n'andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Litilo zisaga 250 za kanyanga zafashwe umunsi umwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umunsi-umwe-gusa-polisi-yahafatiye-litiro-zirenga-250-za-kanyanga

  • Dr Kalisa ari gukora ubushakashatsi ku ngaruka z'imyuka ihumanya ikirere ku mashuri y'abana mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ku Isi hose, abana bari mu cyiciro cy'abantu bugarijwe cyane n'ingaruka z'imyuka ihumanya ikirere. Igituma zibageraho ahanini bijyanye no kuba baba bafite ibihaha bitarakomera, guhumeka cyane kurusha abakuru ndetse n'indeshyo yabo ikaba yatuma imyuka isohoka mu modoka ibageraho vuba.

    Ubushakashatsi bwa Minisiteri y'Ubuzima bwo mu 2012, bugaragaza ko abana bari munsi y'imyaka itanu bapfuye icyo gihe, abagera kuri 22% bazize indwara z'ubuhumekero.

    Mu kugabanya ingaruka z'imyuka ihumanya ikirere, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyashyikirije Loni intego zijyanye no kubungabunga ikirere, aho rwiyemeje kugabanya imyuka igihumanya ku kigero cya 38% mu 2030.

    Zimwe mu ngamba rwihaye muri icyo cyerekezo harimo kunoza uburyo bwo gutunganya ingufu, gukoresha inganda neza, gucunga imyanda, ubwikorezi ndetse n'ubuhinzi; bizatuma imyuka ihumanya ikirere igabanukaho toni miliyoni 4,6.

    U Rwanda kandi rwagabanyije itumizwa ry'imodoka zishaje, rwatangije ikoreshwa ry'ibinyabiziga byifashisha amashanyarazi ndetse rwanashyizeho umunsi wo guhagarika ibinyabiziga, imihanda rusange igakoreshwa n'abanyamaguru muri siporo rusange (Car Free day).

    Dr Kalisa yabwiye IGIHE ko mu guhangana n'imyuka ihumanya ikirere, hari aho usanga ibigo by'amashuri by'umwihariko ibyo mu mijyi bidafata ingamba zihagije mu kurinda abana.

    Ibi ahanini bishingiye ku kuba ibyo bigo biba byegereye imihanda inyuramo ibinyabiziga byinshi, imodoka zijyana abana ku ishuri usanga ari izishaje cyane zohereza imyotsi myinshi ihumanya ikirere aho zimara igihe kinini zihagaze zibakuramo cyangwa zibategereje kandi moteri zazo zisohora imyotsi.

    Mu gushaka umuti w'iki kibazo, Dr Kalisa yatangiye ubushakashatsi bugamije kureba ingaruka imyuka ihumanya ikirere ifite n'uko zakwirindwa.

    Yagize ati 'Ubushakashatsi nabutangiriye muri Kigali Parents School aho nahuguye abana, mbereka uko bifatira ibipimo mu gihe ababyeyi babazanaga ku ishuri kugira ngo abe aribo bakurana umuco wo kurwanya imyuka ihumanya ikirere.''

    Iri shuri ryatoranyijwe kuko rifite itsinda rishinzwe ibidukikije kandi ryegereye umuhanda unyuraho ibinyabiziga byinshi n'abana benshi baryigamo batwarwa mu modoka.

    Akomeza ati 'Nakoranye n'abana, mbaha ibikoresho bifatira ibipimo babona uko ibipimo bihindagurika mu gihe ababyeyi baje babatwaye mu modoka. Iki gikorwa kiratanga icyizere kuko kizatuma ababyeyi bashyira imbaraga mu kurinda abana babo.''

    Dr Kalisa azakomeza gukora ubushakashatsi no mu bindi bigo biri mu ntara zitandukanye z'igihugu.

    Abana bajya ku ishuri mu mijyi ya Afurika bamara nibura amasaha umunani ari mu ishuri, mu gihe indi imwe cyangwa ebyiri bayikoresha mu rugendo.

    Abenshi aho bahurira n'ahari imyuka ihumanya ikirere ni ku ishuri, mu gihe biga, mu karuhuko no muri siporo bitewe n'uko ibigo byabo byegereye imihanda migari.

    Inyigo yakozwe mu Bwongereza yagaragaje ko kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku kigero cya 20% bishobora kuzamura imikorere y'ubwonko bw'umwana ho 6.1%.

    -  Ingamba zo guhangana n'imyuka ihumanya ikirere ku mashuri

    Imyuka ihumanya ikirere igira ingaruka ku buzima bw'abana kuko ubushakashatsi bugaragaza ko bibasirwa n'indwara z'ibihaha, asthma ndetse bishobora no kugabanya imitsindire yabo mu ishuri.

    Dr Kalisa avuga ko mu guhangana n'iki kibazo hari ingamba zikwiye gufatwa kandi bikagirwamo uruhare na buri wese.

    Yagize ati 'Abayobozi b'ibigo by'amashuri bakwiye gufata aho abanyeshuri binjirira, aho bakinira, hakaba kure y'imihanda inyuramo ibinyabiziga cyangwa aho biparika; gutera ibiti bikikije ishuri ku buryo rwa rusaku n'imyuka y'ibinyabiziga itabona aho imenera byoroshye; kuzimya imodoka zose mu gihe zigeze ku ishuri; gukangurira abana kugenda n'amaguru mu gihe batuye hafi y'ishuri; gukoresha imodoka rusange mu gutwara abanyeshuri aho gukoresha iya buri wese; gushyiraho uko buri shuri rifata ibipimo rikamenya uko umwuka umeze.''

    Uyu mushakashatsi yasabye Leta kongera imbaraga mu kwifashisha imodoka zikoresha amashanyarazi, kubaka inzira z'abanyamaguru n'amagare kandi zigakoreshwa ndetse ababyeyi bagakangurirwa ububi bw'imyuka ihumanya ikirere n'uko yakwirindwa.

    Ubushakashatsi bwa Dr Kalisa Egide ari kubukora bijyanye n'icyiciro gikurikira PHD muri Kaminuza ya Toronto yo muri Canada ari gukurikirana.

    Dr Kalisa yanakoze ubushakashatsi bwerekana uko umwuka uba umeze mu gihe cya Car Free Day mu Rwanda. Yagaragaje ko imyuka ihumanya ikirere yagabanutse mu gihe cya Guma mu Rugo ahanini kubera ko ingendo zakorwaga zari nke, nta binyabiziga byinshi bikora.

    Dr Kalisa na bagenzi be baherutse kwerekana ko mu gihe moto zifashisha amashanyarazi zizaba zikora 100% muri Kigali, imyuka ya Carbon dioxide itera ihindagurika ry'ikirere (Climate change) ishobora kuzagabanukaho kilotoni 70, ikanagabanya imyuka ihumanya ikirere n'indwara ziyiturukaho.

    Abana beretswe uko bafata ibipimo, aha barebaga imyuka yanduza ikirere iva mu modoka z’ababyeyi babo

    Aba banyeshuri babaraga imodoka ziza ku ishuri ku munsi nuko ibipimo by’imyuka ihumanya ikirere bigenda bihindagurika

    Dr Kalisa Egide yafashije abanyeshuri gupima umwuka no kureba uko uwangiza ikirere uba umeze

    Dr Kalisa yigisha abanyeshuri uko bakoresha utumashini dufata ibipimo by’imyuka ihumanya ikirere

    Umwe mu bana areba uko umwuka uhindagurika mu gihe imodoka zihagaze moteri ihinda

    Abanyeshuri bafashijwe gupima imyuka yangiza ikirere

    Dr Kalisa yabanje kwigisha abanyeshuri ibijyanye n’imyuka ihumanya ikirere n’aho ituruka

    Dr Kalisa yanakoresheje amarushanwa yo gushushanya inkuru n’imivugo ikangurira ababyeyi kurinda abana imyuka ihumanya ikirere

    Abanyeshuri bo muri Kigali Parents School bahisemo kuba igisubizo cyo guhangana n’imyuka yangiza ikirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dr-kalisa-ari-gukora-ubushakashatsi-ku-ngaruka-z-imyuka-ihumanya-ikirere-ku

  • Michel Rusheshangoga yageze muri Amerika yakirwa n’umugore we #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusezera ku ikipe ya AS Kigali, myugariro Rusheshangoga Michel yageze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yakiriwe n’umugore we Nakazungu Aimée.

    Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza 2020 nibwo Michel Rusheshangoga yasezeye kuri bagenzi be bakinanaga muri AS Kigali ababwira ko ahagaritse ruhago agiye gutangira ubuzima bushya n’umuryango we.

    Ku wa Mbere nibwo yahagarutse mu Rwanda yerekeza muri Amerika akaba yaragezeyo ku munsi w’ejo hashize aho yasanze umugore we yaje kumwakira.

    Nakazungu Aime na Rusheshangoga Michel bakaba bazaba muri Leta ya Texas mu mujyi wa Dallas, niho umugore asanzwe aba.

    Nyuma y’imyaka myinshi bakundana, muri Nyakanga 2019 nibwo Michel na Nakazungu bakoze ubukwe basezerana kubana akaramata, uyu mugore we akaba yariberaga muri Amerika ari n’aho Michel yamusanze.

    Nakazungu Aimée yari yaje kwakira umugore we

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/michel-rusheshangoga-yageze-muri-amerika-yakirwa-n-umugore-we

  • Itsinda rya Gatanu ry'impunzi zabanya Libya 130 zagejejwe mu Rwanda #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri impunzi zabanya Libya zasesekaye 'mu Rwanda 130 zije zisanga amatsinda ane yaramaze kwakirwa munkambi zitandukanye mu igihugu.

    Nyuma y'ibibazo by'intambara byagiye bihungabanya  umutekano w'abaturage muri Libya igihugu cy'U Rwanda cyiyemeje kwakira aba baturage ngobahabwe ubuhungiro mu Rwanda.

    Impunzi z'abanya Libya

    Kujyicamunsi  cyo kuri uyu wa kabiri nibwo itsinda ry'impunzi 130 zagejejwe  kubutaka bwu'U Rwanda, zikaba zijyanywe muri hotel kugira bakorerwe isuzuma ry'icyorezo cya Covid-19, mugihe  batejyereje gutwarwa  mu Bugesera munkambi ya Gashora.

    Itsinda ry'impunzi ryageze m'U Rwanda rikaba aritsinda rya gatanu rijyejejwe mu Rwanda rigizwe nabagore nabagabo biganjemo nyuma yuko zimwe zemerewe ubuhungiro mu iguhugu cya Canada zikajyenda.

    Izi zije nyuma yuko impunzi z'abarundi zari zimaze imyaka irenga 4 zicumbikiwe munkambi zitandukanye Kukibuye,Bugesera ndetse na Nyagatare zisabye kuba zatahurwa mu igihugu cyabo.

    Leta yu Rwanda ikaba yariyemeje gutanga ubufasha kubihugu nka Central Africa, sudan, ndetse na Libya kubibazo by'umutekano  byabangamiye imiturire y'abaturage.

     

     

    The post Itsinda rya Gatanu ry'impunzi zabanya Libya 130 zagejejwe mu Rwanda appeared first on Kigalinews24.

    Source : https://kigalinews24.com/2020/12/30/itsinda-rya-gatanu-ryimpunzi-zabanya-libya-130-zagejejwe-mu-rwanda/

  • Meddy wabyaranye na Shaddyboo abana babiri yamutunguye amuha impano y’iminsi mikuru #rwanda #RwOT

    Meddy Saleh uzwi cyane mu gufata no gutunganya amashusho y’indirimbo mu Rwanda, yatunguye uwahoze ari umukunzi we banabyaranye Mbabazi Shadia[Shaddyboo] amuha impano y’iminsi mikuru.

    Meddy Saleh na Shaddyboo bakaba barakanyujijeho mu rukundo ndetse bakaba banafitanye abana babiri b’abakobwa.

    Akaba yamuhaye impano y’inweto za ‘Sandal’ ndetse n’ingofero yanditseho ‘KGL’.

    Shaddyboo abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba yashimiye uyu mugabo ufata amashusho akanayatunganya ku bw’impano yamuhaye y’ibintu bikorewe muri Kigali cyane ko abikunda.

    Nyuma yo kubyarana abana 2, Meddy Saleh na Shaddyboo batandukanye muri 2016.

    Muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo yaganiraga n’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga abajijwe niba yasubirana na Meddy Saleh, uyu mukobwa yavuze ko ntacyo yabivugaho, gusa muri 2019 yari yatangaje ko gusubirana kwabo bitashoboka, gusa ahamya ko amukunda kuko amukundira abana be.

    Meddy Saleh aherutse guhembwa na Radio Isango Star nk’umuntu ufata amashusho y’indirimbo akanayatunganya ‘Video Producer’ wazihe abandi mu mwaka wa 2020.

    Impano Meddy Saleh yahaye Shaddyboo

    Meedy Saleh na Shaddyboo bakanyujijeho mu rukundo

    Bafitanye abana babiri

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/meddy-wabyaranye-na-shaddyboo-abana-babiri-yamutunguye-amuha-impano-y-iminsi-mikuru

  • Bidasubirwaho abafiteTelefone zitagezweho ntibazakoresha WhatsApp guhera muri 2021 #rwanda #RwOT

    Porogaramu ya WhatsApp imaze igihe mu mavugurura atandukanye yatangaje ko kuva ku wa 1 Mutarama umwaka utaha, itazongera gukoreshwa muri telefoni zifite ikoranabuhanga rishaje.

    Iyi porogaramu isanzwe ikoreshwa n'abantu barenga miliyari ebyiri ku Isi, ivuga ko telefoni zizagirwaho ingaruka n'iki cyemezo ari izikoresha ikoranabuhanga riri munsi ya iOS9 kuri iPhone na 4.0.3 kuri Android.

    Telefoni zizagirwaho ingaruka n'iki cyemezo ziganjemo izakozwe mbere ya 2010, zirimo iPhone kugera kuri iPhone 4 kuva kuri 1, Samsung Galaxy S2, HTC Desire, LG Optimus Black na Motorola Droid Razr.

    Ku rundi ruhande ariko WhatsApp yatanze amahirwe ku bafite telefoni zigezweho (smartphones) zirimo Apple iPhone 4S, iPhone 5, iPhone 5S, iPhone 6, iPhone 6S, Samsung Galaxy S3, Samsung Galaxy Note, HTC Sensation, HTC Thunderbolt, LG Lucid, Motorola Droid 4 na Sony Xperia Pro ndetse n'izindi nshya yo kuvugurura (update) urwego (version) rwa telefoni basanganywe bagashyiramo urushya.

    Mu yandi mavugurura, WhatsApp irateganya gusohora amabwiriza mashya azagenga abayikoresha bose, bagasabwa kuyemera, ubundi batayemera bakazavanwa kuri urwo rubuga ku wa 8 Gashyantare umwaka utaha.

    Bivugwa ko ayo mavugurura akubiyemo ubusabe bwa WhatsApp bw'uko uyikoresha agomba no kuyemerera uburenganzira ku makuru amwerekeyeho, azajya akurwa muri telefoni ye.

    WhatsApp yaguzwe na Facebook muri Gashyantare 2014 kuri miliyari zisaga 19$.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/30/bidasubirwaho-abafitetelefone-zitagezweho-ntibazakoresha-whatsapp-guhera-muri-2021/

  • Gisagara: Gitifu w'Umurenge yatawe muri yombi akurikiranyweho gukubita umwana bikamuviramo urupfu – IGIHE.com #rwanda #RwOT

    Musabyemahoro w'imyaka 15 yakubiswe kuri Noheli, ubwo we na mugenzi we bafatwaga na Gitifu abakukiranyeho gutera amabuye imodoka ye ubwo yari mu bikorwa byo gukurikirana uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa.

    Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara.

    Amakuru yatanzwe n'abatangabuhamya bari bahari biba bavuga ko ku wa 25 Ukuboza 2020 uwo Gitifu yafashe abana babiri, abafungira mu biro by'Umurenge wa Mukindo, arabakubita.

    Umwe yagize ati 'Yabafashe abahora ko bateye imodoka amabuye no kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19.''

    Nyuma y'iminsi ibiri, umwe mu bana bakubiswe yitabye Imana ndetse abari bahari bakeka ko urwo rupfu rwaba rufitanye isano n'inkoni yakubiswe.

    Umuvugizi w'Umusigire w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko Gitifu ukekwaho uruhare mu rupfu rwa Musabyemahoro yafashwe.

    Ati 'RIB ya Gisagara yahawe amakuru ko Etienne Musabyemahoro w'imyaka 15 mwene Sibomana Paul na Nyiratebuka yitabye Imana. RIB yihutiye kuhagera hanyuma umurambo woherezwa muri Laboratwari y'u Rwanda y'ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n'ubuhanga bikoreshwa mu butabera (RFL) ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rigamije kugaragaza icyo yazize.''

    Yavuze ko mu gihe iperereza rirakomeje ngo hagaragazwe ukuri nyako kw'icyateye urupfu rw'uwo mwana, 'Gitifu w'umurenge yatawe muri yombi'.

    Ati 'Mu ibazwa ry'ibanze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mukindo yemera ko yamukubise ariko ngo ntiyamukubise ku buryo byamuviramo gupfa.''

    Uyu muyobozi wahoze ayobora Umurenge wa Musha yasimbuye Rutaganda Jean Félix wari Umunyamabanga Nshingwabikowa w'Umurenge wa Mukindo, na we wafunzwe na RIB ku wa 25 Kanama 2020.

    Rutaganda yari muri dosiye imwe n'abantu barindwi bakurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gufunga umuntu binyuranyije n'amategeko, gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake. Nyuma yaje gufungurwa n'Ubushinjacyaha, akurikiranwa ari hanze.

    Gitifu w'Umurenge wa Mukindo akurikiranyweho icyaha gihanwa n'ingingo ya 121 iteganya ko umuntu wese, abishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

    Iyo gukubita cyangwa gukomeretsa byateye urupfu, igihano kiba igifungo kitari munsi y'imyaka 15 ariko kitarenze imyaka 20 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 Frw ariko atarenze miliyoni 7 Frw.

    Uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara ku itariki 25/12/2020 yitaba Imana tariki 27/12/2020 bikaba bikekwa ko urupfu rwe rufitanye isano no gukubitwa.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) December 28, 2020


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-gitifu-w-umurenge-yatawe-muri-yombi-akurikiranyweho-gukubita-umwana