Blog

  • Nakiriwe mu Rwanda nk’ugeze iwabo – Umwe mu bavuye muri Libya #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa giteganywa n’amasezerano ya “Emergency Transit Mechanism – ETM”, agamije gucumbikira impunzi mu gihe gito, yasinywe hagati ya Guverinoma y’u Rwanda, n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), ndetse n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

    Umwe muri izo mpunzi wabaga muri Libya ariko akomoka muri Sudani, ari muri bake bashobora kuvuga Icyongereza, akaba yabwiye Kigali Today ko yageze mu Rwanda akumva atekanye.

    Ati “Mvuye ahantu habi, igihe nari ngeze hano numvise nakiriwe nk’ugeze iwabo, ndacyashakisha ahantu heza natura ariko n’u Rwanda ndarukunda kuko narumenye ko rwavuye mu ntambara ubu rukaba rufite amahoro, ndarukunda rero”.

    Ahagana saa ine z’ijoro nibwo izi mpunzi n’abasaba ubuhunzi biganjemo abasore n’inkumi bari bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali, babanza gukorerwa ibizamini bya Covid-19 mbere yo kurira imodoka zibajyana kuba bacumbitse muri Hoteli La Palisse i Nyamata mu Karere ka Bugesera.

    Aba baturage bava muri Libya, igihugu cyashegeshwe n’intambara kuva muri 2011, bazasanga abandi mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iri muri ako Karere ka Bugesera.

    Mu bamaze kwakirwa mu Rwanda hari abo ibihugu by’i Burayi na Amerika bimaze kwemera guha ubuhungiro, barimo 131 bagiye muri Suwede, 23 bagiye muri Canada, 46 bagiye muri Norvège, abandi batanu bakaba barakiriwe n’u Bufaransa.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Nakiriwe-mu-Rwanda-nk-ugeze-iwabo-Umwe-mu-bavuye-muri-Libya

  • Umwaka wa 2020 ntiwababereye mwiza nk’uko bari bawiteze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Kwinjira mu mwaka wa 2020 byashimishije benshi gusa ibyo bari biteze ntibyagezweho kubera COVID-19
    Kwinjira mu mwaka wa 2020 byashimishije benshi gusa ibyo bari biteze ntibyagezweho kubera COVID-19

    Abaganiriye na Kigali Today bakomeje kugaruka ku bihombo bagize muri uyu mwaka wa 2020 bari bitezeho iterambere, muri abo barimo abateganyaga kurongora bafashe umwanzuro wo kubireka, abamotari bari bategereje guteza imbere uwo mwuga bakaba bagera ku rwego rwisumbuye n’abandi.

    Umwe mu bamotari yagize ati “Ntacyo kuvuga ubunwa bwabaye ubucwende kandi uyu mwaka twari twiteze ko ari viziyo, nari nzi ko nzakora ngatera imbere nkaba nagera ku rwego rwo gutwara imodoka, Corona iba iraje, urabizi igihe twamaze mu rugo inzara itumereye nabi, uyu mwaka ni ikigeragezo”.

    Mugenzi we ati “Mbega umwaka we!!!, kuva mvuze nibwo mbonye umwaka mubi, ahubwo turibaza aho tuzajya dukura umusoro wa moto, mbese imipango nari mfite yose yagiye hasi ubu ni ibihombo gusa Corona iraduhemukiye pe! Uyu ni umwaka w’ibibi gusa”.

    Umusore umwe wari wapanze ko uwo mwaka uzarangira yarashatse umugore ati “Mbega umwaka! Nari napanze kurongora icyorezo kiti naje, ubu umukobwa yarigendeye kuko sinari kwiteza urugo ntafite icyo mpa umugore, nari ntunzwe no guca inshuro byose birahagarara”.

    Umwe mu bakora ubupagasi ati “Uyu mwaka wiwunyibutsa Corona yaratuvangiye, njye n’umugabo wanjye twari dufite umugambi mwiza wo guca inshuro tukagura agasambu tukareka kwirirwa dukorera abandi, none ndebera tuzapfa tugica inshuro iyo tubuze n’aho tuyica turaburara, gusa icyangombwa ni ugukomeza kwirinda, uyu mwaka uragatsindwa”.

    Umukecuru umwe utunzwe no guca inshuro ati “Uyu mwaka se uransize nsigaye hehe ko meze nabi urabona ndi umuntu? Iyi Corona ni gati ki ko itumaze? Aho najyaga guca inshuro sinkihajya, uyu mwaka waje utuziye ntacyo nawuvugaho no guhahira inda yanjye byarananiye, urava mu rugo bati jya muri sitade wasohotse, uyu mwaka ni akatuziye gusa turi kwirinda iki cyorezo ngaka n’agapfukamunwa ndakambaye, hari umukecuru nkanjye wakagombye kwambara iki kintu gipfuka amazuru n’umunwa? Uyu mwaka ni agahomamunwa”.

    Umubaji ati “Ni ikigeragezo, uyu mwaka waje ari ibibazo ahubwo Imana ikwiye kudufasha ikadukuriraho iki cyorezo. Nkora umurimo w’ububaji, ariko sinkibona umpa akaraka, mu kwezi kwa 12 twabaga dufite ibiraka byinshi abantu bitegura umunsi mukuru none dore ndicaye nta n’uwampa akazi ko kumukorera byibura ameza, ndebera nawe muri ibi bihe bya Noheli nararaga amajoro nkora none nta n’uwamenya ko Noheli yigeze ibaho, ibi ni ukubiharira Imana, uyu mwaka ni mubi ni mubi mbisubiremo ni mubi, nta wundi mwaka wigeze kubaho nk’uyu kubera Corona”.

    Abo baturage bose bakomeje kugaragaza ibibazo bagize mu mwaka wa 2020, aho bose batunga agatoki icyorezo cya COVID-19, bose bakaba bemeza ko bakomeje gushyira mu ngiro amabwiriza yo kwirinda COVID-19 nubwo hari abakigaragara banyuranyije n’ayo mabwiriza bituma Akarere ka Musanze gafatirwa ingamba zo gufunga saa moya z’umugoroba, binyuranye n’ahandi hose mu gihugu aho isaha yo kuba abantu bagze mu rugo ari saa mbili.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/umwaka-wa-2020-ntiwababereye-mwiza-nk-uko-bari-bawiteze

  • U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatanu cy’impunzi 130 zavuye muri Libya (Amafoto na video) – #rwanda #RwOT

    Bakigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali, izi mpunzi zagaragazaga akanyamuneza ku maso, zakiriwe mu buryo bukwiriye ikiremwamuntu zari zarabuze, zisohoka mu ndege zerekwa aho zinjirira, zikabanza gusukura intoki n’umuti wabugenewe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Imbere ahakirirwa abantu mu Kibuga cy’Indege, abakozi baho bari babukereye biteguye kwakira izi mpunzi neza, maze buri umwe, mu gapfukamunwa gapfutse n’amazuru, akegera umukozi ushinzwe gusuzuma ibyangombwa mbere y’uko yemererwa gukomeza mu cyiciro cya nyuma kigana hanze y’ikibuga cy’indege.

    Aha hose hakurikizwaga amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abantu bahana intera, abakuyemo agapfukamunwa bakibutswa kukambara neza ndetse n’abashaka kwisukura bakabikora mu buryo bworoshye kuko imiti yabugenewe yabonekaga ahantu hose.

    Bitewe n’uburyo imyiteguro yo kwakira izi mpunzi yari imeze, byatwaye igihe gito kugira ngo zitangire kwerekeza mu modoka nini zateguriwe, aho zari ziparitse hanze y’Ikibuga cy’Indege ziteguye kwerekeza kuri La Palisse Hotel Nyamata, aho bazategerereza ibipimo bigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Coronavirus.

    Nyuma yo kubona ibipimo, izi mpunzi zizerekezwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora, aho bazasanga bagenzi babo bagakomeza kwitabwaho no kondorwa mu buryo butandukanye, dore baba baranyuze mu makuba menshi aho muri Libya.

    Izi mpunzi zaje mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yo ku wa 10 Nzeri 2019, ubwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), bashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma u Rwanda rwakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana hakurya ya Méditerranée mu Burayi.

    Kugeza ubu izi mpunzi zije zisanga izindi 385 zari zarageze mu Rwanda mu byiciro bine biherutse, aho icyaherukaga cyari cyarageze mu gihugu ku wa 19 Ugushyingo, kigizwe n’impunzi 79.

    Muri bo, hari abamaze kubona ibindi bihugu bibakira barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bajya muri Canada, mu gihe 46 bagiye muri Norvège naho abandi batanu bakerekeza mu Bufaransa.

    Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwakira impunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi zari zibayemo muri Libya, aho zageze mu rwego rwo kugerageza amahirwe yo kujya gushakira ubuzima bwiza mu bihugu bikize.

    Ibi ariko ntibyagezweho kuko nyuma yo kugera mu Libya, igihugu n’ubundi gisanganywe umutekano mucye uterwa n’intambara kimazemo imyaka hafi 10, izi mpunzi zatangiye gutotezwa, zikorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ndetse zimwe zitangira no gucuruzwa, kugeza ubwo ikibazo kimenyekanye maze u Rwanda rwiyemeza gutanga umutahe warwo mu kugikemura binyuze mu kuziha ikaze mu gihugu, zikavanwa muri ako kaga.

    Ahagana saa Yine za Kigali nibwo indege izanye izi mpunzi yari igeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Ubwo izi mpunzi zakandagizaga ikirenge ku butaka bw’u Rwanda

    Izi mpunzi zose zari zambaye agapfukamunwa n’amazuru nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Izi mpunzi zabanje gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali

    Umubare munini w’izi mpunzi ni urubyiruko

    Mu mpunzi hanagaragayemo abana bakiri bato cyane

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-icyiciro-cya-gatanu-cy-impunzi-130-zavuye-muri-libya-amafoto

  • Urukiko rwategetse ko umusore ukekwaho gusambanya abana b’abahungu 17 akorerwa isuzuma ryo mu mutwe – #rwanda #RwOT

    Ibyo ubushinjacyaha bwabisabwe kuri uyu wa 29 Ukuboza 2020, aho bwanasabwe kugenzura niba uwo ukekwaho icyaha yaba adafite indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Urukiko rwavuze ko ibizava muri ayo magenzura yombi bizarufasha guca urwo rubanza, cyane ko hari icyo bishobora kugabanya cyangwa bikongera ku myanzuro y’urukiko mu gihe uregwa yaba ahamwe n’icyaha.

    Mu gihe ibyava mu isuzuma byagaragaza ko ukekwaho icyaha afite uburwayi bwo mu mutwe, [ahamwe n’icyaha] nta gihano yahabwa ahubwo yajyanwa mu kigo cyita ku bafite uburwayi nk’ubwo akitabwaho.

    Ingingo ya 85 y’itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano byabyo muri rusange ivuga ko “hatabaho kuryozwa icyaha iyo ushinjwa yari afite uburwayi bwo mu mutwe mu gihe yakoraga icyaha.”

    Biteganyijwe ko urukiko ruzaterana kuwa 14 Mutarama 2021, rukumva ibyavuye mu igenzura ry’ubushinjacyaha.

    Ubwo aheruka kwitaba urukiko, ushinjwa yemereye urukiko ko yakoze icyaha ashinjwa, maze ubushinjacyaha bumusabira igihano cy’igifungo cya burundu.
    Ubushinjacyaha bwavuze ko abana basambanyijwe bari hagati y’imyaka irindwi na 14, bo mu kagali ka Nyamabuye, Umurenge wa Gatsata ho mu karere ka Gasabo, ari naho ushinjwa abarizwa.

    Amakuru avuga ko yagiye abashukisha abo bana ibikinisho by’imodoka yakoraga kuva aho yaviriye mu ishuri mu 2015.

    Iby’ayo mahano byamenyekanye ubwo umwana umwe mu basambanyijwe ubana na nyirakuru yatakaga ko aribwa mu kibuno, akabwira nyirakuru ko hari umuturanyi wamusambanyije akaba ataramuhaye n’imodoka[y’igikinmisho]yamwemereye.

    Kuri uwo munsi n’abandi batandukanye nibwo babibwiye ababyeyi babo, maze ikibazo kigezwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze.

    Uwo musore yakoreshaga amavuta ya Vaseline yitwa Malaika. Ni yo yabasigaga mu kibuno “kugira ngo cyororohe hanyuma agafata igitsina cye akagishyira mu kibuno cy’umwana”.

    Abo bahise bajyanwa ku biro bya Isange One Stop Center biri ku Kacyiru bakorerwa isuzuma, ndetse bahabwa ubuvuzi ku bice by’umubiri byagizweho ingaruka n’iryo hohoterwa bakorewe.

    Ingoro y’Ubutabera y’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urukiko-rwategetse-ko-umusore-ukekwaho-gusambanya-abana-b-abahungu-17-akorerwa

  • Bihanijwe kunywera inzoga mu bikombe by'icyayi #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa polisi muri Africa y'Epfo yaburiye za restaurants kwirinda gucururiza inzoga mu bikombe banyweramo icyayi mu kugerageza kurenga ku mabwiriza abuza ubucuruzi bw'inzoga.

    Ubwo yatangazaga iki cyemezo kuwa mbere, Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko 'imyitwarire idawitse' iterwa n'ubusinzi yongereye ibyago byo kwiyongera kwa Covid_19.

    Uyu mwanzuro wafashwe muri iki gihe cy'iminsi mikuru y'impera z'umwaka aho bimenyerewe ko bamwe mu bakunda agatama birekura bakagasoma kurusha mu bihe bisanzwe.

    Usibye kubuza ubucuruzi bw'inzoga, leta yaho yanabujije guhura kw'abantu uretse abagiye gushyingura, n'umukwabu uhera saa tatu z'ijoro, naho ubucuruzi bwose bugafunga saa mbili.

    Ejo kuwa kabiri, minisitiri ushinzwe polisi yaburiye za restaurants ko abazafatwa barenze ku mabwiriza bakagurisha inzoga bazamburwa uburenganzira bwo gukora.

    Mu kiganiro n'abanyamakuru yagize ati: 'Ntimushyire inzoga mu bikombe by'icyayi, ntimushyire inzoga mu macupa yanditseho 0% alcohol. Tuzi amayeri yanyu, ntumwibeshye.'

    Restaurants zimwe na zimwe zacuruje inzoga mu bikombe by'icyayi n'amacupa atarabugenewe muri iki gihugu mu gihe hari gahunda ya 'guma mu rugo' mu kwezi kwa kane n'ukwa gatanu.

    Izi ngamba nshya zafashwe muri Africa y'Epfo zizageza hagati mu kwezi kwa mbere, polisi n'ingabo bazagenzura iyubahirizwa ryazo.
    BBC

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/30/bihanijwe-kunywera-inzoga-mu-bikombe-byicyayi/

  • Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w'u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y'u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa kabiri nibwo muri Mali mu mujyi wa Bamako,muri Mali habaye umuhango wo guherekeza mu cyubahiro Major Pierre Buyoya wabaye Perezida w'u Burundi uherutse kwicwa n'uburwayi bwa Covid-19. Imihango yo gusezera kuri Nyakwigendera Buyoya yabereye muri Grande Cathedrale de Bamako,ikaba yaritabiriwe n'abo mu muryango we bari kumwe n'intumwa zari zihagarariye igihugu cya Mali, n'izaserukiye Ubumwe bw'Afrika n'abahagarariye ibihugu byabo muri Mali.

    Nta muyobozi cyangwa intumwa n'imwe Leta y'Uburundi yigeze yohereza muri uyu muhango wo gushyingura, Buyoya yashyinguwe mu irimbi rya kiliziya Gatolika i Bamako.Byari bisanzwe bizwi ko Perezida Pierre Buyoya yari yabaga muri iki gihugu ariko yitabye Imana kuwa 18 Ukuboza 2020 aguye mu Bufaransa aho yivurizaga. Pierre Buyoya yategetse igihugu Cy'u Burundi guhera mu mwaka w'1987 kugeza 1993 yongera guhera 1996 kugeza 2003

    Mu 1993 yatsinzwe mu matora na nyakwigendera Perezida Melchior Ndadaye,atanga ubutegetsi mu mahoro ariko nyuma y'amezi make Ndadaye yarishwe birangira Buyoya yongeye gusubira ku butegetsi.

    Leta y' u Burundi ntiyigeze itangaza ikintu na kimwe ku rupfu rwe habe no kwihanganisha umuryango we.Buyoya yapfuye hashize iminsi akatiwe n'urukiko rw'i Bujumbura, rwamuhamije uruhare mu rupfu rwa Perezida Melchior Ndadaye, Perezida wa mbere watowe mu Burundi.

    Yari aherutse kwegura ku mwanya w'Intumwa Nkuru y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu bibazo bya Mali na Sahel, nyuma y'iminsi mike akatiwe gufungwa burundu ashinjwa kugira uruhare mu kwica Perezida Ndadaye gusa uyu we yabihakanye yivuye inyuma avuga ko urubanza rwe rushingiye ku mpamvu za politike.

    Hari abavuga ko nubwo yaba afite ibibi yakoze, nibura akwiriye kwibukirwa ku kuba yaremeye gutanga ubutegetsi mu 1993 ubwo yatsindwaga na Ndadaye, bikaba ubw ambere byari bibaye mu Burundi. Buyoya kandi niwe wari ku butegetsi ubwo ibiganiro bihuza Abarundi byatangizwaga bikarangira bihaye ubutegetsi ishyaka CNDD FDD.

    The post Nyakwigendera Pierre Buyoya wigeze kuba Perezida w'u Burundi yashyinguwe I Bamako muri Mali, Nta ntumwa y'u Burundi yitabiriye uyu Muhango wo kumuherekeza appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/nyakwigendera-pierre-buyoya-wigeze-kuba-perezida-wu-burundi-yashyinguwe-i-bamako-muri-mali-nta-ntumwa-yu-burundi-yitabiriye-uyu-muhango-wo-kumuherekeza/

  • Yesu ni Umwami w’amahoro. Dore ibintu 7 bibuza amahoro yo mu mutima #rwanda #RwOT

    Ni iki cyahesha umuntu kuririmba ari mu rupfu?, ni iki cyatera imfubyi kwishima?, ni iki cyatuma umupfakazi agira amahoro?. Ni iki cyafasha umuntu muri cyamunara bamutereza ibye?, ni iki cyatera umuntu watinze kubona urubyaro kwishima bigakunda?, ni amahoro Imana itanga.

    Yesaya ahanura ivuka rya Yesu yavuze ko azanitwa 'Umwami w’amahoro’. Ni ryo zina tugiye kugarukaho muri ibi bihe tuzirikana ivuka rya Yesu, ndetse tunarebera hamwe ibintu 7 bibuza amahoro yo mu mutima nkuko twabiteguriwe kandi tukabigezwaho na Pasiteri Desire Habyarima mu kiganiro 'Ubutumwa bukiza’ kinyura kuri Agakiza Tv na Agakiza.org.

    'Nuko umwana yatuvukiye duhawe umwana w’umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye. Azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese uhoraho, Umwami w’amahoro'. Yesaya 5: 9.

    Isi ifite umutekano kubera ingabo zatojwe neza, intwaro n’ibindi ariko ntifite amahoro. Amahoro ni ava mu mutima kandi atangwa n’Imana, umuntu ashobora kugira umutekano ariko kuko adafite amahoro yo mu mutima akiyahura, akajya kuraguza. Yesu akwiye kuba ari uwambere mu buzima bwawe hanyuma amahoro atanga, imigisha, ibyishimo bikaza ari inyongera.

    Iyo Yesu yinjiye mu buzima bwawe aguha kujya hejuru y’ibikugerageza ugahora ufite amahoro kuko wakiriye Umwami utanga amahoro.

    Yesu ni Umwami w’amahoro kandi ayatangira Ubuntu

    Kimwe mu bintu bihenda ku isi ni umutekano, ariko Yesu we amahoro ayatangira ubuntu iyo umwakiriye akinjira mu mutima wawe ahita aramutsa amahoro. Yesu yaravuze ngo ‘Aho muzinjira bakabakira muzavuge ngo amahoro yanjye abe aho hantu kandi abo bantu nibaba ari abanyamahoro, amahoro yanyu azataha kuri abo bantu’. Ni byiza ko umuntu abaho afite amahoro yo mu mu tima atangwa na Yesu.

    Ikintu kibabaje ni uko abantu bashaka amahoro ariko ntibashake utanga amahoro, barashaka kuruhuka ariko Yesu nk’uburuhukiro bw’abantu ntabwo abantu bashaka kumwakira.

    Ibintu 7 bibuza amahoro yo mu mutima

    Icyaha

    Iyo umutima urimo icyaha ntushobora kugira amahoro. Umutima wawe ni umuhamya w’uwo uri we imbere, abantu ntibazi ubuzima ubaho ariko urabizi ko uri umunyabyaha urabizi ko udafite amahoro. Icyaha kibuza amahoro, nagira ngo nkubwire ko Imana ishobora kukubabarira ikaguha amahoro kandi kubuntu. Icyemezo wafata ukazarinda upfa uticuza ni ukwakira Yesu mu buzima bwawe akagukiza ibyaha.

    Amaganya y’Isi

    Yesu yaravuze ngo ' Ntimukiganyire ibiryo n’imyambaro n’ejo nzamera nte’. Iyo umuntu abaho ubuzima bwo kwiganyira atakaza amahoro yo mu mutima, akanatakaza ibyishimo. Amaganya ni inkoni ikubita kwizera, dukwiye kubaho tutiganyira kuko Imana ni yo izi ejo uko hazaba hameze. Ukwiye kuyiragiza ejo hawe yego ugakora cyane ugashakisha ariko ukabaho utiganyira.

    Ishyari

    Ishyari ni ikintu kibi!, hari abantu byarenze kuba ishyari bihinduka igomwa. Igomwa ni ukuvuga niba umuntu afite ikintu ukabona wowe nturi bukibone urakora ku buryo mukibura mwembi. Kimwe mu bintu bizarimbuza abantu benshi ni ishyari, ni umudayimoni mubi kandi iyo umuntu yagize ishyari nta cyaha na kimwe atakora, yakwica, yagambana, yabeshya, yahemuka byose yabikora. Umutima urimo ishyari ni ikintu kibi Imana yanga.

    Kutamenya icyo waremewe

    Iyo utazi uwo uri we n’icyo waremewe ntabwo ushobora kugira amahoro, uhora uhuzagurika. Uwo muntu ntazi impano ze, ntazi umuhamagaro we, ntazi icyo akwiye gukora, ntazi icyo yaremewe, ntazi intambwe akwiye gutera, ahora yigereranya n’abandi. Hari abantu babaho atari kubwabo bashaka kunezeza abandi kubera ibirarane bagize, rimwe na rimwe bagakoresha n’umutungo nabi.

    Aba mu nzu adafitiye ubushobozi kugira ngo yemeze abantu, yambara neza kugira ngo yemeze abantu, agura imodoka kugira ngo yemeze abantu akabikora ari ukwivura ibikomere. Dukwiye kubaho turi abantu twasobanukiwe: Ndi inde?, naremewe iki?, ni iki nkwiye gukora mu bwami bw’Imana?, umuhamagaro wanjye ni uwuhe?, impano zanjye ni izihe?. Ukwiye kumenya uwo uri we muri Kristo Yesu.

    Gukunda isi

    Yesu yaravuze ngo 'Ntimugakunde isi n’ibiri mu isi, isi irashirana no kwifuza kwayo ariko abakora ibyo Imana ikunda bazabaho iteka ryose’. Intumwa Pawulo nawe yaravuze ngo ' Isi nyireba ibambye nayo ikambona mbambye’. Muby’ukuri mu mutima w’umurokore iyo hinjiyemo gukunda isi ashobora kubura ubugingo, ashobora gutakaza Umwami w’amahoro.

    Kugenda mu Nyanja uri mu bwato ni byiza bitanga umunyenga ariko iyo inyanja ije mu bwato burarohama. Kugenda mu isi ukijijwe nta kiza nkabyo ariko iyo isi yinjiye muri wowe utangira kwifuza, utangira kwambura, utangira guhemuka utangira kugambana, utangira kubunza amagambo mu kazi kugira ngo ubeshyere abandi uwo mwanya uwugemo, ugera ku bisa n’imigisha mu buryo bubi kandi atari yo.

    Ibikomere

    Umuntu akomerekera mu muryango, mu bidukikije no muri sosiyete. Iyo umuntu afite ibikomere ntabona ineza y’Imana, ntabona ibyiza Imana yakoze. Uwo muntu ibyiza bimuriho ntabiteza imbere ahora yubatse kubyo bamubwiye ngo arasa nabi, uvuga nabi. Ntumeze nka ba runaka, uhora wigereranya bigatuma ubaho udafite amahoro kandi usenga.

    Kudahinduka ku ngeso

    Ubundi gukizwa ni ugutsindishirizwa, hirya yo gutsindishirizwa hakurikiraaho kwezwa ku ngeso. Ingeso yose ufite wanze gutsinda mu buzima bwawe izahora ikubuza amahoro, uzahorana ipfunwe kandi uzahora wumva utsikamiwe. Mu mahoro Imana itanga ni uko itwigisha no kubamba ingeso zacu ku musaraba kandi guhinduka bigashoboka.

    Reba hano inyigisho yose

    Source: Agakiza Tv

    Daniel@Agakizaorg

    Source : https://agakiza.org/Yesu-ni-Umwami-w-amahoro-Dore-ibintu-7-bibuza-amahoro-yo-mu-mutima.html

  • Ibitaramenyekanye kuri dosiye y’umunyemari Muvunyi Paul yaregewe Ubushinjacyaha – #rwanda #RwOT

    Ku wa 27 Ukuboza 2020 nibwo byamenyekanye ko Muvunyi Paul wayoboye Rayon Sports; Rtd Col Ruzibiza Eugène; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura mu Karere ka Karongi, Niyongamije Gérald n’umuturage witwa Kayigema Félicien bari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

    Amakuru yizewe ni uko dosiye ya Muvunyi n’abo bareganwa uko ari batatu yamaze kuregerwa Ubushinjacyaha.

    Mu bucukumbuzi bwa IGIHE yamenye ko iyi dosiye nta sano ifitanye n’ikirego cya Muvunyi n’Uruganda rutunganya umusaruro w’ibireti, Horizon-Sopyrwa.

    Sopyrwa yavugaga ko mu 2007 ubwo Muvunyi yari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi yanyereje asaga miliyari 1 Frw yavuye mu mushongi w’ibireti ungana na toni 20 zari zigiye koherezwa hanze.

    Muvunyi yahamijwe icyaha n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze cyo kunyereza amafaranga, ajuririra Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rumuhanaguraho icyaha.

    Horizon-Sopyrwa yahise ijuririra Urukiko rw’Ikirenga ivuga ko itanyuzwe n’imikirize y’urubanza ndetse mu 2019, uru rukiko rwategetse ko Muvunyi yishyura miliyoni 500 Frw.

    IGIHE yamenye ko icyaha Muvunyi akurikiranyweho kuri ubu kijyanye n’ubutaka buri hafi y’Ikiyaga cya Kivu yaguze mu buryo bw’uburiganya, nyirabwo atabizi.

    Mu 2013 nibwo bivugwa ko Paul Muvunyi yaguze ubutaka buri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu mu Mudugudu wa Nyagahinda, Akagari ka Gasura, Umurenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi. Muri aka karere Muvunyi ahafite ishoramari ryagutse mu by’amahoteli, ni ho yubatse iyitwa Kivu Safari Lodge iri mu Murenge wa Gishyita. Yatashywe mu 2016 itwaye miliyari 1,2 Frw.

    Mu kugura ubwo butaka bwa Mukangamije Annonciata, bivugwa ko Muvunyi yatanze miliyoni 2 Frw ariko nyir’ubwite nta ruhare yagize mu igurishwa ryabwo.

    IGIHE yamenye ko amasezerano y’ubugure yashyizweho umukono na Kayigema Félicien, umuturage wasinye mu izina rya nyir’ubutaka akaba ari na musaza we, ndetse Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gasura, Niyongamije Gérald, arayashimangira ko ari ukuri ko byakorewe imbere ye nk’umuyobozi.

    Rtd Col Ruzibiza Eugène we akurikiranyweho ubufatanyacyaha muri iyi dosiye cyane ko yari Umuyobozi wa Brigade ya 307 yakoreraga mu Ntara y’Uburengerazuba mu 2015.

    Muvunyi wari wamaze kugura ubutaka yagiye mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire yabwo mu Rwanda, agiye gusaba ko bushyirwa mu mazina ye.

    Ni icyemezo yafashe mu gihe yari afite amakuru ko buri ahantu hateganyirijwe kwagurirwa ibikorwa by’umushinga wa Gaz Methane wa Kivu Watt.

    Mu gihe abandi baturage bari bamaze guhabwa ingurane zabo Muvunyi yasigaye atarayibona kuko ubutaka bwari butarandikwa ku mazina ye.

    Amaze kubona abandi bari guhabwa amafaranga y’ingurane nibwo yihutiye gusaba ko icyangombwa cy’ubutaka cyashyirwa mu mazina ye, na we akabona ingurane nk’abandi (expropriation).

    Muvunyi yajyanye impapuro z’ubugure bw’ikibanza ashaka guhabwa ingurane z’agera muri miliyoni 9 Frw mu gihe ubutaka bwe bwari bwahawe agaciro k’ari hagati ya miliyoni esheshatu na zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda.

    Ubwo Muvunyi yageraga mu kigo cyagombaga kumuha icyangombwa cy’ubutaka, kigashyirwa mu mazina ye; mu busesenguzi cyakoze cyaje gusanga ubwo butaka bwaraguzwe hagendewe ku makuru atari yo, gisaba inzego zibishinzwe kubikurikirana.

    -  Ubucukumbuzi ku masezerano y’ubugure yakemanzwe n’icyo Ikigo cy’Igihugu cy’Ubutaka kiyavugaho

    Amasezerano y’ubugure Muvunyi Paul yashingiyeho asaba ibyangombwa ntiyari ukuri kuko nyir’ubutaka atari we wabusinyeho ndetse n’itariki bivugwa ko yakoreweho ihabanye n’ukuri.

    Mu bucukumbuzi bwa IGIHE, yasanze Umunyamabanga wemeje ayo masezerano y’ubugure bivugwa ko yakozwe mu 2013, icyo gihe yari ataraba umuyobozi w’ako kagari.

    IGIHE yagerageje kuvugana n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka mu Rwanda (RLMUA), Mukamana Esperance, atubwira ko amakuru yose bayashyikirije RIB.

    Mu magambo make, yagize ati “RIB ni urwego dukorana iracyari mu iperereza. Ni bo batanga amakuru.’’

    Umuvugizi w’Umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yari yabwiye IGIHE ko Muvunyi n’abo bareganwa bari mu maboko y’Ubugenzacyaha ndetse bakomeje gukorwaho iperereza.

    Yagize ati “Tariki ya 24 Ukuboza nibwo batawe muri yombi. Icyaha ni ugukoresha impapuro mpimbano.”

    Nta byinshi yasobanuye ku miterere y’icyaha bakurikiranyweho kuko dosiye ikiri gukorwaho iperereza ryimbitse.

    Icyaha Muvunyi akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Igena ko aramutse abihamijwe n’urukiko, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Muvunyi Paul akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ubwo yaguraga ubutaka/Ifoto: Rwanda Magazine

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibitaramenyekanye-kuri-dosiye-y-umunyemari-muvunyi-paul-yaregewe-ubushinjacyaha

  • U Rwanda rwakiriye icyiciro cya gatanu cy’impunzi 130 zavuye muri Libya (Amafoto na video) – #rwanda #RwOT

    Bakigera ku Kibuga cy’indege cya Kigali, izi mpunzi zagaragazaga akanyamuneza ku maso, zakiriwe mu buryo bukwiriye ikiremwamuntu zari zarabuze, zisohoka mu ndege zerekwa aho zinjirira, zikabanza gusukura intoki n’umuti wabugenewe, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

    Imbere ahakirirwa abantu mu Kibuga cy’Indege, abakozi baho bari babukereye biteguye kwakira izi mpunzi neza, maze buri umwe, mu gapfukamunwa gapfutse n’amazuru, akegera umukozi ushinzwe gusuzuma ibyangombwa mbere y’uko yemererwa gukomeza mu cyiciro cya nyuma kigana hanze y’ikibuga cy’indege.

    Aha hose hakurikizwaga amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, abantu bahana intera, abakuyemo agapfukamunwa bakibutswa kukambara neza ndetse n’abashaka kwisukura bakabikora mu buryo bworoshye kuko imiti yabugenewe yabonekaga ahantu hose.

    Bitewe n’uburyo imyiteguro yo kwakira izi mpunzi yari imeze, byatwaye igihe gito kugira ngo zitangire kwerekeza mu modoka nini zateguriwe, aho zari ziparitse hanze y’Ikibuga cy’Indege ziteguye kwerekeza kuri La Palisse Hotel Nyamata, aho bazategerereza ibipimo bigaragaza uko ubuzima bwabo buhagaze ku bijyanye n’ubwandu bwa Coronavirus.

    Nyuma yo kubona ibipimo, izi mpunzi zizerekezwa mu Nkambi y’Agateganyo ya Gashora, aho bazasanga bagenzi babo bagakomeza kwitabwaho no kondorwa mu buryo butandukanye, dore baba baranyuze mu makuba menshi aho muri Libya.

    Izi mpunzi zaje mu Rwanda mu rwego rwo kubahiriza amasezerano yo ku wa 10 Nzeri 2019, ubwo Guverinoma y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), bashyiraga umukono ku masezerano y’ubufatanye, azatuma u Rwanda rwakira impunzi zizaturuka muri Libya, aho zageze zishakisha inzira yazambutsa izijyana hakurya ya Méditerranée mu Burayi.

    Kugeza ubu izi mpunzi zije zisanga izindi 385 zari zarageze mu Rwanda mu byiciro bine biherutse, aho icyaherukaga cyari cyarageze mu gihugu ku wa 19 Ugushyingo, kigizwe n’impunzi 79.

    Muri bo, hari abamaze kubona ibindi bihugu bibakira barimo 131 bagiye muri Suède, 23 bajya muri Canada, mu gihe 46 bagiye muri Norvège naho abandi batanu bakerekeza mu Bufaransa.

    Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kwakira impunzi nyuma yo kubona ubuzima bubi zari zibayemo muri Libya, aho zageze mu rwego rwo kugerageza amahirwe yo kujya gushakira ubuzima bwiza mu bihugu bikize.

    Ibi ariko ntibyagezweho kuko nyuma yo kugera mu Libya, igihugu n’ubundi gisanganywe umutekano mucye uterwa n’intambara kimazemo imyaka hafi 10, izi mpunzi zatangiye gutotezwa, zikorerwa ibikorwa by’iyicarubozo ndetse zimwe zitangira no gucuruzwa, kugeza ubwo ikibazo kimenyekanye maze u Rwanda rwiyemeza gutanga umutahe warwo mu kugikemura binyuze mu kuziha ikaze mu gihugu, zikavanwa muri ako kaga.

    Ahagana saa Yine za Kigali nibwo indege izanye izi mpunzi yari igeze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe

    Ubwo izi mpunzi zakandagizaga ikirenge ku butaka bw’u Rwanda

    Izi mpunzi zose zari zambaye agapfukamunwa n’amazuru nk’imwe mu ngamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Izi mpunzi zabanje gukaraba intoki mbere yo kwinjira mu Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali

    Umubare munini w’izi mpunzi ni urubyiruko

    Mu mpunzi hanagaragayemo abana bakiri bato cyane

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-icyiciro-cya-gatanu-cy-impunzi-zivuye-muri-libya-amafoto-na

  • Nyagatare: Umunsi umwe gusa Polisi yahafatiye litiro zirenga 250 za Kanyanga – #rwanda #RwOT

    Ni ibikorwa byabereye mu Karere ka Nyagatare no mu Karere ka Gatsibo. Muri izi ritiro usibye litiro 3 gusa zafatanwe umuturage wo mu Karere ka Gatsibo izindi zose zafatiwe mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Nyagatare.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge byabaye ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’abaturage. Yavuze ko atari ubwa mbere hakorwa ibikorwa nk’ibi byo kurwanya ibiyobyabwenge ariko ni ubwa mbere umunsi umwe hafatwa litiro nyinshi mu Karere kamwe.

    Yagize ati “Muri kano Karere ka Nyagatare koko hakunze kuboneka ikiyobyabwenge cya Kanyanga kivanwa mu Gihugu cya Uganda. Ariko, ntabwo byari bisanzwe ko umunsi umwe hafatirwa litiro 251 za Kanyanga, byose byaturutse ku kuba hari iminsi mikuru, noneho abazinjiza mu Rwanda batekereza ko abaturage bacu bazazinywa muri iyo minsi mikuru. Gusa ntabwo byabahiriye kuko basanze Polisi ifatanyije n’izindi nzego bari maso barabatesha ndetse bamwe barazifatanwa.”

    CIP Twizeyimana yakomeje agaragaza ko mu Murenge wa Tabagwe mu Kagari ka Tabagwe mu Mudugudu wa Gasheshe hafatiwe litiro 100 abari bazikoreye bikanze abashinzwe umutekano bazikubita hasi bariruka. Na none muri uyu Murenge mu Kagari ka Tabagwe mu Mudugudu wa Kagarama hafatiwe litiro 60 abari bazikoreye baracitse. Ni mu gihe mu Murenge wa Kiyombe Akagari ka Gitenga mu Mudugudu wa Izinga hafatiwe litiro 91 za Kanyanga abari bazifite batatu barafatwa.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yashimiye abaturage bakomeje kugaragaza ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yanakanguriye abagikomeje kubyishoramo kubireka kuko ni icyaha gihanwa n’amategeko kandi Polisi ntizahwema kubafata.

    Ati “Ibikorwa bya Polisi biracyakomje kandi ntibizigera bihagarara, ahaturuka ziriya nzoga harazwi kandi turakorana n’abaturage n’izindi nzego mu kurwanya ibyaha. Abakirimo kubyishoramo twabagira inama yo kubireka kuko bazabifatirwamo bafungwe, ndumva batazaba bungutse ahubwo ni igihombo.”

    Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bazakorerwe amadosiye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.

    Litilo zisaga 250 za kanyanga zafashwe umunsi umwe

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-umunsi-umwe-gusa-polisi-yahafatiye-litiro-zirenga-250-za-kanyanga