
Blog
-
Karongi: Umwana w' umunyeshuri yituye hasi , ahita ahasiga ubuzima #rwanda #RwOT
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 30 Ukuboza 2020 mu Kagari ka Ryaruhanga, Umurenge wa Mubuga mu karere ka Karongi , haravugwa inkuru y'urupfu rw' umunyeshuri witwa Munyawera Vital wigaga mu Mwaka wa Kane w'amashuri yisumbuye mu Ishami ry'Ubumenyamuntu, Ubutabire n'Ubumenyi bw'Isi (BCG) ku Ishuri rya St. Alphonse Mubuga aho yikubise hasi yitaba Imana mu buryo bwatunguye benshi.
Umuyobozi w'Ishuri rya St. Alphonse Mubuga, Padiri Habuhazi Michel, yemeje aya makuru avuga ko bagerageje kumujyana kwa muganga akitaba Imana bakigerayo. Yagize ati :
'Iyi nkuru y'akababaro yabaye muri iki gitondo, mu masaha ashyira saa Moya n'igice ubwo abana bari bavuye kunywa igikoma, abandi bari mu masuku, maze Munyawera yitura hasi, ubwo yarimo yisiga amavuta, abari kumwe na we bahamagaye [Umuyobozi ushinzwe Imyitwarire] Animateur araza ahageze bamujyana kwa muganga. Mu minota mike bari bagezeyo ariko yitabye Imana bagitereje ko yakirwa.'
Yakomeje avuga ko uyu munyeshuri nta kindi kibazo cy'uburwayi yari afite kuko ataherukaga no kujya kwa muganga cyangwa ngo agaragaze ikindi kibazo cy'ubuzima.
Padiri Habuhazi yavuze ko inzego zitandukanye kuva ku rw'akarere, Polisi n'urw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, zahageze kugira ngo zitangire iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.
Umurambo wa Munyawera wajyanywe mu buruhukiro bw'Ibitaro by'Icyitegererezo bya Kibuye aho uzavanwa woherezwa gupimirwa mu Mujyi wa Kigali ku wa 31 Ukuboza 2020, mbere yo gushyingurwa.
Src:IgiheSource : https://impanuro.rw/2020/12/31/karongi-umwana-w-umunyeshuri-yituye-hasi-ahita-ahasiga-ubuzima/
-
Ubuhamya bwa Hope wiswe umuteramwaku n’umuryango we, akajugunywa Imana ikamurokora- Amafoto #rwanda #RwOT
Ni kenshi cyane ku isi humvikana inkuru zibabaje aho bamwe bashobora kugira ngo ni inkuru mpimbano. Hari inkuru imaze igihe icaracara ku mbuga nkoranyambaga yerekana uburyo umwana wari waratawe n’ababyeyi be muri Nigeria, agatoragurwa n’umuzungukazi w’umugiraneza akamuhindurira ubuzima.
Imana igukura ku cyavu kandi ihindura amateka!. Nibyo koko. Umugore witwa Anja Ringgren Loven wo muri Danemark, yerekanye urukundo rwinshi ubwo yageraga mu gihugu cya Nigeria agatoragura umwana wari ugiye gupfa, nyuma y’amakuru yavugaga ko yatawe n’umuryango we wavugaga ko uwo mwana ari umuteramwaku mu muryango. Yaramufashe maze aramwondora bibera urugero rwiza abatuye isi.
Loven watoraguye uyu mwana ari kumuha amazi n’ibindi by’intungamubiri

Uyu mwana witwa “Hope” yatoraguwe mu mwaka wa 2016. Ni umwana w’umuhungu watawe ari muto afite imyaka 2, abo mu muryango we bakaba baramwitaga umuteramwaku. Izina “Hope” yarihawe n’umugiraneza wamutoraguye akamurera kuva ku ya 31 Mutarama 2016, nyuma y’amezi 8 yari amaze azerera mu mihanda.
Madamu Loven, yasangije abamukurikira kuri Facebook amafoto ya “Hope” ubwo yari yitabiriye ubukwe yambaye ikoti na karuvati. Mu butumwa bwa Loven yagize Ati: “Mu minsi 40, uyu munsi tugiye kwishimira ko “Hope” yarokowe hashize imyaka 5.
Mu by’ukuri, Hope yarokowe ku ya 30 Mutarama 2016. Sinshobora gutegereza iminsi 40 ngo dusangire aya mafoto ya “Hope”. Ni mwiza gusa kandi mwiza pe.”
Akomeza agira Ati: 'Dusubije amaso inyuma, biragoye kwizera ko hashize imyaka 5.

Ndibuka umunsi twakijije “Hope” ni nk’aho ari ejo. Nkuko benshi mubizi mfite izina “Hope” rishushanije ku ntoki zanjye. Kwishushanyaho (Tattoo) nabikoze kuva kera na mbere y’uko njya muri Nigeriya. Hope, ubu ni umwana ushimishije wambara ukabewa cyane, agaseka neza”.






Umva n’iyi nyigisho: Icyo ubiba mu mwana ni cyo umusaruramo, kuko umurima weramo icyo wabibwemo
Source: Inyarwanda.com
Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Hope-witswe-umuteramwaku-n-umuryango-we-akajugunywa-Imana.html
-
Ntibisanzwe! Mu Rwanda Abantu 7 bishwe na Coronavirus abayanduye ni 122 #rwanda #RwOT
Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko abantu 7 bishwe na COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iki cyorezo uba 86 mu gihe abanduye bo biyongereyeho 122 bose hamwe baba 8,250 mu bipimo 3,409 byafashwe mu masaha 24 yashize.
Ni ku nshuro ya Gatatu mu Rwanda hatangajwe umubare w'abantu benshi bahitanywe na COVID-19. Ku wa 21 Ukuboza 2020 nibwo bwa mbere hatangajwe ko bane bishwe n'iki cyorezo mu munsi umwe, na none ku wa 29 Ukuboza 2020 naho gihitana abandi bane.
Minisante yavuze ko abitabye Imana kuri uyu wa Gatatu barimo umukobwa w'imyaka 13 I Nyamasheke,abagabo 3 b'imyaka 51,60 na 63 bo mu mujyi wa Kigali hamwe n'undi mugore w'imyaka 62 I Kigali.Umugabo w'imyaka 61 I Gatsibo,n'umugabo w'imyaka 66 I Karongi.
Abarwayi bashya babonetse muri 'Kigali: 69, Gakenke: 18, Rusizi: 8, Rubavu: 7, Huye: 5, Nyamasheke: 4, Nyamagabe: 3, Muhanga: 2, Karongi: 2, Kamonyi: 1, Gatsibo: 1, Nyabihu: 1, Nyagatare: 1.
Kuva umurwayi wa mbere wa COVID-19 agaragaye mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, ni 8,250 barimo 1,795 bakirimo kwitabwaho n'abaganga.
Umubare w'abahitanwa na COVID-19 iterwa na Coronavirus ukomeje kuzamuka mu gihe n'abari kwitabwaho mu buryo bwihariye biyongereye.
Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuzima (RBC) cyatangaje ko umubare w'abarembye kubera iki cyorezo wiyongera aho kugeza ubu basaga 40 bari ku mashini zifasha guhumeka muri bo umubare munini ukaba ari uw'abagabo.
Mu mezi atatu ashize icyorezo cya COVID-19 cyongereye ubukana mu Rwanda, umubare w'abo gihitana wariyongereye ndetse uw'abacyandura wikubye inshuri zirenga ebyiri.
Mu kiganiro Umuyobozi wa RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko mbere abarwayi ba COVID-19 babaga barembye batashoboraga kurenga 10 ku munsi.
Ati 'Nibyo barahari barembye, ubundi twari tumenyereye ko abantu barembye nko ku munsi umwe batajya barenga 10 uwo niwo mubare munini twaba twaragize kuva icyorezo cyatangira, twitaga ko bari guhabwa umwuka, za ndembe zitaweho.'
Yakomeje avuga ko abari ku mashini zifabafasha guhumeka bikubye hafi inshuro enye, abagabo akaba aribo bugarijwe n'icyorezo cya COVID-19.
Ati 'Uyu munsi tuvugana dufite abarwayi basaga 40 bari guhabwa ubutabazi bwihuse, bari guhabwa umwuka, bari kuvurwa nyine nk'indembe [â¦] usanga abagabo haba mu bandura, haba no mu barembye n'abitaba Imana ari bo benshi.'
Yavuze ko intandaro y'ubwiyongere bwa COVID-19 mu Rwanda, ifitanye isano n'ibikorwa byakomorewe ndetse no kudohoka kw'abantu ku bijyanye n'ingamba zo kwirinda iki cyorezo no kuba mu mezi ashize abantu baritabiriye ibirori birimo ubukwe kuko abantu bari baratangiye kwiyumvisha ko nta kigihari.
Nubwo serivisi nyinshi zafunguwe, Abanyarwanda basabwa kutirara ngo bumve ko icyorezo cyarangiye. Bagirwa inama yo gukomeza kubahiriza amabwiriza yashyizweho, bibuka kwambara agapfukamunwa buri gihe bavuye mu ngo, bakaraba intoki kenshi, birinda amakoraniro n'ibindi bintu byose bihuriza hamwe abantu benshi.

-
Kera yitwaga Eric ubu ni Clarisse! Nahisemo k… – #rwanda #RwOT
Mu kiganiro INYARWANDA TV yagiranye na Cyubahiro Eric usigaye yitwa Clarisse yavuze ko we atari uko byagenze ahubwo ko byatangiye kuva kera ari umwana aho abashyitsi bazaga kubasura iwabo akajya kubiyegereza akajya ajya kurunguruka abagabo aho bari koga ndetse akajya yumva akururwa n’umugabo aho gukururwa n’umukobwa nk’uko ubusanzwe bigenda.Â
Eric cyangwa se Clarisse avuga ko yagerageje kubyivuza, muganga akamubwira ko bitashoboka kuko ngo afite uturemangingo twa gikobwa twinshi kurusha utwa kigabo. Kugeza ubu avuga ko yiyakiriye ndetse yahisemo kwibera umugore n’ubwo afite igitsina cy’abagabo kuko ari byo bimurimo.
![]()
Twamubajije niba atajya mu biyemerera ko ari abatinganyi bari kugaragara bagiye gukizwa bagamije kubivamo maze atubwira ko bariya batari gukizwa bya nyabyo ahubwo ari ‘agakino barimo bo n’uwo bita Shangazi Jeanne wamenyekanye cyane mu biganiro by’imyororokere ku ma radio’.Â
Yavuze ko biriya bari kubikora kugira ngo amashusho yabo arebwe kuri Youtube no kugira ngo bashake abaterankunga bazajya babaha amafaranga yo kubaho muri Kigali. Hashize iminsi igera ku kwezi hagaragazwa amakuru hirya no hino y’abaryamana n’abo babuje igitsina bari kujya gukizwa ndetse ibyo bakoraga byose bakabivamo burundu bakiyogoshesha abandi bagahindura imyambarire n’ibindi byose byabarangaga nk’abantu badasanzwe cyangwa se bakora ibintu bidasanzwe.Â
Yakomeje kandi avuga ko ababivamo ari ukwishushanya kuko ngo bongera bakabihuriramo babikora bihishe ahubwo ngo abona igituma bavuga ko babivuyemo ari ubuzima bwiza babasezeranya n’ibintu bagenda babaha nko kubakodeshereza inzu, kubaha ama telefone, kubagurira imyenda n’inkweto n’ibindi byinshi.
Yavuze ko banga kubibura, bakigaragaza nk’ababiretse nyamara bagaca inyuma bagasubira gushaka abo bahuje ibitsina ngo baryamane. Yakomeje kandi abwira INYARWANDA TV ko hari ababiterwa n’ubukene ariko hari n’ababikora bibarimo na cyane ko ahamya ko uwabigiyemo adashobora kubivamo ngo abireke burundu.Â
Twagerageje kuvugisha Shangazi Jeanne bivugwa ko ari gufasha bamwe kuva mu butinganyi ngo tumubaze nibo abo afasha babuvamo koko ariko ntiwamubona kuri telefone ye igendanwa. Gusa nanone birashoboka hari ababuvamo burundu bitewe n’uko guhinduka burya ari umwanzuro umuntu afata ukongeraho no kuba uyu Shangazi azwiho ubuhanga mu kugira inama abashakanye, abasore ndetse n’inkumi.
![]()
Kuryamana kw’abahuje ibitsina bikomeje kwemerwa mu bihugu binyuranye. Hamwe na hamwe biremewe ahandi ntibyemewe, icyakora imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikunze kubipfa na bimwe mu bihugu biba bishaka gushyiraho amategeko ahana abatinganyi.
Urugero ni muri Uganda aho Perezida Museveni aherutse gusinya itegeko rirwanya abatinganyi, nyamara imiryango mpuzamahanga n'ibihugu bikomeye bigahaguruka bikamubwira ko arimo kubangamira uburenganzira bwa muntu.
Rwanda hari bamwe babikora bakavuga ari ko bavutse, abandi bakavuga ko atari ku bushake bwabo, ahubwo ari amikoro make abasunika. Nk’uko bikunda kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko ubukene ari kimwe mu bintu bya mbere bituma hari igihe bakorana imibonano mpuzabitsina n'abo bahuje igitsina.
Bamwe mu basore batashatse ko tubagaragaza kuri camera barimo uzwi nka Mugisha utuye mu Kagari ka Rwezamenyo mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge yagize ati 'Erega ntabwo umuntu abikora kubera ko ari umutinganyi ahubwo abikorana na bo kugira ngo baguhe amafaranga”.
Yakomeje ati “None se koko ubu umuntu yampa amafaranga nk'ibihumbi 50 cyangwa 100 ngo turyamane nkanga kandi ntayo nari mfite ngo kuko ari umuhungu mugenzi wanjye?'. Gushakisha amafaranga yo kwishyura inzu, kwambara neza, gusohokera ahantu hahenze no kujya mu mahanga nko ku mugabane w'u Burayi na Amerika, bavuga ko ari bimwe mu bituma bemera kuryamana n'abo bahuje ibitsina.
Umusore utuye ku Mumena mu Murenge wa Nyamirambo yagize ati 'Erega uryamanana na bo ni uko hari inyungu zitandukanye aba abakeneyeho nko kugira ngo bajye bamwihera amafaranga yo kwishyura inzu n'amutunga.'
Akomeza avuga ko na we hari igihe aryamana n'abatinganyi kugira ngo agire icyo abavanaho cyane cyane ko ari abantu. Yagize ati 'Ntakubeshye kubera ko njye mbikora ntabikunze ahubwo mba nikenereye kubakuraho amafaranga, uwo tugiye kuryamana biba ari ngombwa ko abanza akangurira inzoga cyangwa 'ibure' kugira ngo mbanze ngire 'swing' kuko ndi muzima ntatekereza kuryamana na we.'
![]()
Kera yitwaga Eric ubu asgigaye yitwa Clarisse
Bateye ukwabo kandi ntibasanzwe bitewe n'ubuzima biberamo. Bemeza ko ubusanzwe atari abatinganyi. Kwifuza kubaho neza no gukira mu gihe gito ni bimwe mu bituma baryamana na bagenzi babo bahuje ibitsina. Babanza kunywa ibiyobyabwenge mbere yo kuryamana n'abo bahuje ibitsina;
Bakunda cyane umuntu waberetse ko yabishimiye cyangwa wababwiye ko yifuza ko baba inshuti. Bmwe muri aba basore bemeza ko mbere yo kuryamana na bagenzi babo babanze bakanywa ibiyobyabwenge birimo urumogi n'inzoga kugira ngo byibuze bataza kumva ububabare.
![]()
![]()
Cyubahiro Eric wahinduye izina akiyita Clarisse
REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA ERIC USIGAYE YITWA CLARISSE
-
Bwa mbere mu Rwanda Covid-19 yishe abantu 7 mu masaha 24, abasaga 120 barayandura #rwanda #RwOT
Mu itangazo rya Minisiteri y'Ubuzima rigaragaza ishusho rusange y'uko icyorezo cya Covid-19 cyiriwe kifashe mu masaha 24 y'uyu wa 30 Ukuboza 2020, abantu 7 cyabahitanye mu gihe abandi 122 basanzwe bacyanduye.
Dore uko imbonerahamwe y'imibare rusange yatangajwe na Minisante ibigaragaza;

Munyaneza Theogene / intyoza.com -
2020:Umwaka w’inkuru nziza-Niba uzi aho kureba #rwanda #RwOT
Binyuze mu itangazamakuru byarakwirakwiriye ku buryo bwihuse ko 2020 aricyo gihe kibi cyane cyabayeho kuva Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yaba. Hariho kwifuza ko birangira, kuberiki tudashobora gukanguka ngo tuve muri izi nzozi hanyuma turasirwe n’izuba ry’ubuzima busanzwe?
Inkongi z’umuriro muri Ositaraliya, amapfa, inzige muri Afurika y’Iburasirazuba, intambara n’ibihuha byazo, gutoteza itorero mu Bushinwa, Koreya ya Ruguru, Nijeriya ndetse n’ibihugu byinshi bya kisilamu, urujijo rw’uburinganire n’intambara za TERF, imvururu zishingiye ku moko muri Amerika, imvururu zishingiye kuri politiki, ndetse n’icyorezo cya Covid-19 ku isi yose. Mu cyumweru gishize nasomye uko inzoka zo mu Nyanja zafunze ibice byo ku nkombe z’i Burasirazuba bwa Ositaraliya, mbese byasaga nk’aho ari umwaka wo kurangiza isi.
Ariko se byabaye bibi gusa? Birashoboka ko dukeneye gucukumbura byimbitse, kuko inkuru nziza nayo yabayeho. Inkongi y’umuriro muri Ositaraliya yakurikiwe n’imvura irangiza amapfa bituma haboneka umusaruro mwinshi; byatangajwe ko hakozwe inkingo nyinshi za Covid-19, Itorero rikomeje kwaguka ku isi yose; habaye amasezerano mashya y’amahoro atatu mu burasirazuba bwo hagati; ndetse binyuze muri Covid-19, imiryango yongeye kwihuza no kunga ubumwe, ibihugu byagabanyije kwanduza ikirere kandi amatorero yiga uburyo bushya bwo guhuza abayagize hifashishijwe ikoranabuhanga.
Kuri benshi muri twe, 2020 wabaye umwaka utoroshye, ubuzima bwa benshi bwarahagendeye n’ubukungu buradogera. Ariko birashoboka ko niba dukurikiza inama z’indirimbo zo hambere, dushobora kubona ubundi buryo dutekerezamo: “Ubare imigisha yawe, umwe ku wundi, Erega ni byinshi byo gutangaza Uwiteka yakoze'. Mugihe dusubije amaso inyuma tugatekereza neza hari byinshi byo gushimira kuruta uko duhita tubibona.
Igihe Pawulo yandikiraga Abaroma yanditse mu rwego rw’itorero ryacitsemo ibice, umwami utoteza, inzara n’ibibazo bikomeye. Nyamara yari agishoboye kwandika “Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye'. (Abaroma 8:28). Ese imbere y’ibi bibi byose Pawulo yari gukomeza ate kwandika atayobowe n’Umwuka w’Imana?
Ku munsi w’ejo numvise umunyamakuru wa BBC avuga ko Covid-19 yatumye abakristu benshi bibaza ku kwizera kwabo. Kubera iki? Ndakeka ko atekereza ko ubukristo bwigisha ko nta kintu kibi kibaho kubizera Imana. Ariko ntabwo aribyo Bibiliya yigisha. Kristo ni igisubizo cy’ibibi . Ntibivuze ko turi mu isi ikibi gishobora kubura ariko kandi kibi ntigikuraho ibyiza by’Imana, ahubwo kirabyongera.
Twizera Imana ifite imbaraga kuburyo ishobora no kuvana icyiza mu bibi. Nkuko Mutagatifu Augustin yabivuze:
“Kandi, mu isanzure, yewe n’icyo bita ikibi, iyo giteganijwe kandi kigashyirwa mu mwanya wacyo, bituma twishimira ibyiza, kuko twishimira kandi tugaha agaciro ibyiza cyane iyo tubigereranije n’ibibi. Kubera ko Imana Ishobora byose, nkuko abanyamahanga babyemera, ifite imbaraga zisumba byose, kuba Yo ubwayo ari Nziza cyane, ntizigera yemera ko habaho ikintu kibi cyose mubikorwa byayo, ishobora kuzana ibyiza bivuye mu kibi “.
Imiterere yisi muri 2020 ntabwo ari ikimenyetso cy’uko Imana yatakaje ubuyobozi, ahubwo ni ikintu kitwibutsa ko Imana ari yo iyobora, atari twe. Bitwibutsa kandi ko tutamufite twazimira, ni ngombwa kumenya ko tumukeneye. Hatariho urukingo dushobora kurimbuka. Tudafite Kristo twazarimbuka kuko twaba tuzengurutswe n’umwijima, urupfu no kwiheba ubuziraherezo. Niyo mpamvu Richard Sibbes agira ati: “Umunsi mubi cyane w’umwana w’Imana uruta umunsi mwiza cyane w’ababi”.
Kuba abakristo ntibisobanura ko tutajjya imuhenegeri. “Uwiteka njya ngutakira ndi imuhengeri ” (Zaburi 130: 1). Ariko nk’uko umubwirizabutumwa wa kera wo muri Scots ‘Rabbi’ Duncan yabitangaje, “Nta mwobo ufite ubujyakuzimu bukomeye ku buryo Kristo atakwinjiramo ngo atabare intore ze.” Umukristo ntahakana ibibi bibaho mu isi no mu buzima bwacu bwite. Icyo dusabwa ni ugushaka Kristo kuko ni mwungeri mwiza ushakisha kandi agakiza abazimiye.
Intego yanjye yo muri 2020 ni iyi “Ubuzima ni impamo, Kristo ni ariho.” Ibi nibyo tugomba kubwira abatari abakristo bayoborwa n’isi, tubabwire ukuri kwa kwa Kristo. Niyo mpamvu 2020 ari umwaka w’inkuru nziza n’Ubutumwa bwiza kurenza ikindi gihe cyose. Tekereza niba nta rukingo rwabayeho hanyuma mu buryo butunguranye ku munsi wa Noheri hagatangazwa ko urukingo rwavumbuwe, rumwe rukaba rwaragize akamaro 100%, ruhoraho kandi ku buntu kuri bose? Ubuse koko ntihakwiye kubaho umunezero mwinshi? Dufite ‘urukingo’. Tumaze kwizihiza ivuka rya Kristo. Marayika yarababbwiye ati: 'Mwitinya, dore ndababwira ubutumwa bwiza bw’umunezero mwinshi uzaba ku bantu bose'.
Ku mukristo wumva uburemere bw’amakuru mabi, igisubizo ntabwo ari uguhakana ko amakuru ari mabi, cyangwa kuyihisha kure. Igisubizo ni ukumva ahubwo uburemere bw’icyubahiro no gushinga imizi muri Kristo Yesu bakava mu mwijjima n’ubujiji bwinshi no kwinangira imitima.
Hashize imyaka 2.700, Umwami Hezekiya yahaye urugero rwiza abayobozi bacu. Yahamagariye abantu bose kuza mu rusengero rw’Uwiteka kandi abasaba kudashinga ijosi ahubwo bakumvira Uwiteka kandi Uwiteka yumvise Hezekiya akiza abantu. Icyo gihe i Yerusalemu habaye” umunezero mwinshi. Abatambyi n’Abalewi bahagaze kugira ngo baheshe umugisha abantu, kandi Imana irabumva, kuko amasengesho yabo yageze mu ijuru.
2020 wari umwaka werekanye ko dukeneye cyane Ubutumwa Bwiza. Reka 2021 uzabe umwaka urangwa n’Itorero rikangutse, ridafite ubwihebe kandi ritizera ibinyoma by’isi ahubwo ritangaza ko Umukiza yaje.
Source: christiantoday.com
Source : https://agakiza.org/2020-Umwaka-w-inkuru-nziza-Niba-uzi-aho-kureba.html
-
Abasoma ku gacupa mwitegure! Abantu b’ibyamam… – #rwanda #RwOT
Ishimangira ko uwasogongejwe urukundo yashize inyota; agatera intambwe idasubira inyuma. Bigaherekezwa no kwambikana impeta ihamya urukundo. Umwaka wa 2020 urabura umunsi umwe ngo ugere ku musozo. Waranzwe n'icyorezo cya Covid-19 n'ubu umwana w'umuntu ataramenya uko kizarangira.
2020 ni umwaka wari utegerejwe na benshi ariko waje usharira. Umunsi ku munsi harapfa ibihumbi by'abantu bishwe na Covid-19. Waranzwe na byinshi mu myidagaduro harimo n'abateye ivi bateguza abakunzi babo kubana nk'umugabo n'umugore.
Benshi mu bateye ivi babikoze mbere y'umwanduko w'icyorezo cya Covid-19; abandi babikora mu gihe ingamba zo kwirinda Covid-19 zoroshywaga.
INYARWANDA yakoze urutonde rwa bamwe mu byamamare mu Rwanda bateye ivi bateguza abakunzi babo kurushinga nk'umugabo n'umugore. Bake muri aba bamaze gusezerana imbere y’amategeko ariko abandi benshi ntabwo barabikora. Gutera ivi bikurikirwa n'imihango y'ubukwe bitewe n'itariki impande zombi zihitamo.
Ubukwe buhuza inshuti, abavandimwe, imiryango n'abandi. Ni ibirori birangwa no gusabana, gutarama, ibyo kurya no kunywa biba byarumbutse; abasoma ku gacupa bagasakirwa. Ni ibirori kandi bisiga urwibutso rudasaza hagati y'abarushinze n'ababashyigikiye.
17.Jay Rwanda yambitse impeta umukunzi we
![]()
Ku wa 02 Mutarama 2020, Jay Rwanda wabaye Mister Africa 2017, yatangaje ko yinjiye mu mwaka mushya wa 2020 yambika impeta umukunzi we atifuje gutangaza amazina.
Yanditse kuri konti ya Instagram kuri uyu wa Kane tariki 02 Mutarama 2020 anashyiraho amafoto atanu avuga ko yafashe icyemezo cyo gutangirana n’umukunzi we umwaka mushya amwambika impeta.
Yagize ati “Ikinyacumi gishya. ‘status’ yanjye yahindutse. Nafashe icyemezo mu buzima”. Amafoto yashyize hanze ahishura ko yambitse impeta umukunzi muri we ashyigikiwe n’inshuti ze zafashe amafoto n’amashusho by’urwibusto.
16.Faida yambitse impeta umukunzi we Pascaline
Umuhanzi Sebuhoro Faida ukoresha mu muziki izina rya Faida wataramiye igihe kinini muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda, yambitse impeta y'urukundo Pascaline Dusabimana bamaranye imyaka ine mu munyenga w'urukundo.
Ni mu birori byabaye ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru tariki 23 Gashyantare 2020 bibera kuri Restaurant Chez Robert mu Mujyi wa Kigali. Pascaline yageze aho yambikiwe impeta yabwiwe ko yitabiriye inama itegura ubukwe bwe na Faida.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Faida yavuze ko yanzuye kwambika impeta y'urukundo Pascaline kuko igihe cyari kigeze cyo gutangirana urugendo rushya kandi ko byari ibyishimo by'inyongera ku mpande zombi.
15.Tracy n'umuramyi Rene Patrick
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 17 Nyakanga 2020 ni bwo Rene Patrick umuhanzi w’umuhanga cyane mu muziki wa Gospel yatunguye umukunzi we Tracy Agasaro yise ‘umukobwa w’Imana’ amwambika impeta y’urukundo.
Tracy Agasaro ni umunyamakuru kuri KC2 Tv y’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), akaba n’umu ‘Worship Leader’ muri Mount Olive church. Rene Patrick ni umwe mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite.
Azwiho ubuhanga mu miririmbire ye bigasemburwa n’ijwi ryiza cyane afite. Yatanze umusanzu mu bitaramo bikomeye dore ko byagorana kubona umuhanzi wakoze igitaramo gikomeye ntiyiyambaze uyu musore.
14.Bahavu wamenyekanye nka Diane muri City Maid yambitswe impeta y'urukundo
Ku wa 17 Nyakanga 2020, umukinnyi wa filime Bahavu Jeannette uzwi kandi nka Diane muri City Maid yambitswe impeta y'urukundo [Fiançailles] n'umukunzi we Ndayikingurikiye Fleury amuteguza kubana akaramata.
Mu ntangiriro z'uku kwezi, Bahavu na Fleury bahamije isezerano ryabo imbere y'amategeko ya Repubulika y'u Rwanda bemeranya kubana nk'umugabo n'umugore.
13. Musafiri Godfrey yambitse impeta umukunzi we
Ku wa 20 Nyakanga 2020, Musafiri Godfrey umuhanzi mu muziki wa Gospel wakanyujijeho mu yahoze ari KIST aho yabarizwaga mu muryango GBU KIST-KHI, yambitse umukunzi we impeta y’urukundo amusaba kuzamubera umugore.
Hejuru yo kuba umuhanzi, Musafiri ni n’Umuyobozi w’Urubyiruko muri Revelation church ishami rya Remera mu mujyi wa Kigali. Icyo gihe Musafiri Godfrey yabwiye INYARWANDA, ko yahisemo uyu mukobwa kubera ko 'ari we naremewe'. Ati 'Iyo mubona mbona ari umwihariko wanjye nkishimira ko ari we turi kumwe”.
12.Miss Josiane yambitswe impeta ateguzwa kurushinga muri Gicurasi 2021
Ku wa 15 Kanama 2020, Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba ry’umukobwa ukunzwe [Miss Popularity] mu irushanwa rya Miss Rwanda 2019 yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Tuyishimire Christian bamaze imyaka ibiri bakundana.
Icyo gihe yabwiye INYARWANDA ko yambitswe impeta hashize igihe ari mu rukundo rw'ibanga na Tuyishimire Christian. Avuga ko yakundanye na Christian batifuza ko buri wese abimenya, ari nayo mpamvu benshi batunguwe ubwo bateraga intambwe ya mbere yo kurushinga.
11.Bijoux uzwi muri filime Bamenya yambitswe impeta
Ku wa 28 Kanama 2020, umukinnyi wa filime Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri Filime y’uruhererekane yitwa ‘Bamenya’ yambitswe impeta y’urukundo n’umusore witwa Abijuru Benjamin (King Bent) amuteguza kurushinga.
Icyo gihe Munezero Aline yabwiye INYARWANDA, ko yemeye kurushinga na Benjamin kubera ko “Arankunda, agira ukuri, azi gukora, icyongeyeho aranasenga”.
10.Umuraperi Fireman yateye intambwe idasubira inyuma mu buzima bwe
Ku wa Gatandatu tariki 29 Kanama 2020, umuraperi Fireman yateye ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we Kabera Charlotte wari umaze umunsi umwe yizihije isabukuru y’amavuko.
Nyuma yo gutera ivi, Fireman yavuze ko nta byinshi yavuga 'kuko ni umunsi mpa agaciro'. Yandika kuri konti ye ya instagram abwira abafana be n'abandi ko 'yabwiwe Yego' n'umukunzi we biyemeza kurushinga.
9. Mukeshimana Yvette wakundanye na Sintex yambitswe impeta n'undi musore
Ku wa 04 Nzeri 2020, Mukeshimana Yvette uri mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2020, yambitswe impeta y'urukundo na Musoni Gédeon, ni nyuma y'uko uyu mukobwa atandukanye na Sintex kubera ko hari ibyo yananiwe kwihanganira.
Icyo gihe Mukeshimana Yvette yabwiye INYARWANDA ko amezi arindwi yari ashize ari mu rukundo na Musoni nyuma y'uko atandukanye byeruye n'umuhanzi Kabera Arnold uzwi nka Sintex.
Uyu mukobwa avuga ko kwambikwa impeta ari kimwe mu 'bintu byiza byari bimbayeho'. Avuga ko yambitswe impeta n'umusore umukunda bya nyabyo kandi umufiteho gahunda nziza. Â
8.Urwibutso Nicole ikipe y'Igihugu na IPRC South na Minisitiri wa Siporo muri Kaminuza
Ku wa 19 Nzeri 2020, Umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Basketball ndetse n’ikipe ya IPRC Huye, Urwibutso Nicole, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Yves Nyirigira anamusaba ko bazabana ubuziraherezo.
Nicole umaze igihe ari Minisitiri ushinzwe imikino muri Kaminuza y’u Rwanda. Yavukiye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Kinyinya tariki ya 16 Nzeri 1994.
Yamenyaniye n’umukunzi we mu Majyepfo y’u Rwanda ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye ndetse anakina umukino wa Basketball muri UR Huye na IPRC Huye. Bombi imyaka itandatu irashize bakunda.
7.Kaneza Sheja wamamaye mu ndirimbo 'Kagame Karambe' yambitse impeta umukunzi we
Tliki ya 19 Nzeri 2020 umuhanzi Kaneza Sheja ubarizwa muri Canada yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Diane mu gikorwa cyabereye mu mujyi wa Victoria Vancouver muri Canada.
Mu kiganiro na INYARWANDA, Kaneza Sheja yadutangarije ko umukobwa yambitse impeta yamukundiye ingeso nziza arusha abandi. Yavuze ko yanyuzwe cyane no kubwirwa ‘YEGO’ n’uwo yihebeye kuko kugira inshuti nka Diane ari ibyishimo by’ikirenga kuri uyu muhanzi.
6.Sharifa watandukanye n'umuhanzi Jay Polly yabonye umusimbura
Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 20 Nzeri 2020, Uwimbabazi Sharifa watandukanye n'umuraperi Jay Polly, yatangaje ko yamaze kwambikwa impeta y'urukundo n'umukunzi we mushya ateruriye rubanda.
Uwimbabazi yashyize kuri konti ye amashusho y'amasegonda macye agaragaza ikiganza cy'ibumuso yambitswe impeta y'icyizere. Yanditse avuga ko yambitswe impeta kandi ko ari mu rukundo rw'ukuri.
Nyuma y'aya mashusho yashyizeho ifoto igaragaza ikiganza maze akoresha emoji y'umutima mu rwego rwo kwerekana ko yatangiye urugendo rushya rw'urukundo.
5.Sadam Nyandwi yahoze ari umukinnyi wa Rayon Sport akaba n'umukinnyi wa Musanze FC
Ku wa 21 Nzeri 2020, umukinnyi ukina yugarira izamu mu ikipe ya Musanze FC Saddam Nyandwi, yasabye Cyuzuzo Denise ko yazamubera umufashe ndetse aboneraho no kumwambika impeta.
Icyo gihe, Nyandwi yabwiye INYARWANDA, ko hashije imyaka 4 amenyanye na Cyuzuzo Denise, abona ko igihe cyari kigeze ngo asabe umukunzi we ko bakomezanya urugendo rw’ubuzima.
Yagize ati “Cyuzuzo namumenye nkigera muri Rayon Sports kuko twajyaga mu myitozo nkamucaho na we agiye kwiga, bigenda biza ngera aho muvugisha ansaba ko nazajya iwabo nyuma njyayo tumenyana uko, birangira dukundanye.'
4.Eliazar yambitse impeta umukunzi we bamaranye imyaka itatu
![]()
Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Eliazar Ndayisabye yateye ivi yambika impeta y’urukundo umukunzi we nk’ikimenyetso gishimangira ko urugendo rushya mu rukundo rwabo rumaze imyaka itatu
Ni mu muhango wabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira 2020, mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Eliazar yambitse impeta Niyikiza Rita Marie Gloria bamaze imyaka itatu bakundana.
Uyu muhanzi yabwiye INYARWANDA ko yakunze Niyikiza kuko ashyira mu gaciro kandi akaba yariyemeje 'kumpa urukundo ruzira uburyarya, rumwe rutita kuri munyangire'.
3.Umuramyi Christopher N yatangiye urugendo rushya rw'ubuzima
Ku wa 05 Ukuboza 2020, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Christopher Ndayishimiye uzwi nka Christopher N yambitse impeta y'urukundo umukunzi we witwa Sesonga Diane.
Christopher N yabwiye INYARWANDA, ko imyaka ine ishize ari mu rukundo na Diane byanatumye yiyemeza kumusaba ko barushinga nk'umugabo n'umugore.
Yavuze ko yakundiye uyu mukobwa imico ye no kuba atuje cyane 'nk'ibintu nifuzaga ku wo nzashaka'. Uyu muhanzi yavuze ko ku wa 30 Mutarama 2021 ari bwo hazaba imihango yo gusaba no gukwa, gusezerana imbere y'Imana n'ibindi.
2.Juliet Tumisiime wa RTV
Ku wa 06 Ukuboza 2020 Tumusiime Juliet ukora kuri Televiziyo Rwanda mu kiganiro cy’iyobokamana cyitwa ‘RTV Sunday Live’ yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we usanzwe ari umunyamakuru bamaze igihe kitari gito bakundana.
Icyo gihe, Tumusiime Juliet yabwiye INYARWANDA, ko hari ibintu byinshi yagendeyeho ajya kwemerera urukundo John Muhereza. Ati “Ibyatumye mubwira YES ni byinshi pe. Icya mbere ni ukubera imico ye, kabisa ku mico ni 100%.'
'Icya kabiri aranyubaha kandi akanyumva cyane, ikindi yubaha Imana n’abantu. Gusa igikomeye ni uburyo ankundamo, uko byagenda kose n’aho namurakaza kuri we nza ku mwanya wa mbere, kandi agira umutima wihangana cyane. Nta bintu byo gufuha cyane agira kuko yizeye ijambo namubwiye”.
1.Umuhanzi Meddy n'umukunzi we Mimi
Ku wa 18 Ukuboza 2020, umuhanzi Ngabo Medard Jorbert uzwi nka Meddy yateye ivi yambika impeta y'urukundo umukunzi we ukomoka muri Ethiopia Mehfira uzwi nka Mimi amuteguza kurushinga nk'umugabo n'umugore.
Meddy yakundanye na Mimi nyuma yo kumwifashisha mu mashusho y'indirimbo 'Ntawamusimbura'. Iyi ndirimbo 'Ntawamusimbura' mu gihe cy'imyaka ibiri imaze ku rubuga rwa Youtube, imaze kurebwa inshuro zirenga Miliyoni 6.
-
Humble Jizzo mu gahinda gakomeye cyane nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana #rwanda #RwOT
Umuhanzi Humble Jizzo wo mu itsinda rya Urban Boyz kuri ubu ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi we witabye Imana nkuko uyu muhanzi yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga ze.
Hummble Jizzo akaba avukana nundi muhanzi ariwe murumuna we witwa Famous Sogokuru aba bombi bakaba bari mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umubyeyi wabo witabye Imana nkuko Humble Jizzo yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ndetse nabagiye bamwihanganisha bakaba bagiye bagaragaza uburyo bababajwe nurupfu rwuwo mubyeyi bitewe nuko bari basanzwe bamuzi.
Nkuko Humble Jizzo yabitangaje abinyujije kuri Instagram akaba yagaragaje agahinda gakomeye yatewe nurupfu rw'umubyeyi we aho yagize ati 'Â Rest In power (R.I.P) DAD.Ndababaye cyaneÂ


Ntabwo narinzi ko kuri Noel tuvugana bwari ubwanyuma

'.
Mu bagiye bashyiraho ibitekerezo bitandukanye bagiye bihanganisha uyu muhanzi ndetse bagenda banagaragaza uburyo bababajwe nurupfu rwuwo mubyeyi bitewe nuko abenshi bari bamuzi i Matimba mu Mutara ndetse akaba yari umugabo warangwaga nurukundo ndetse no gufasha.
-
Ibigo by’indashyikirwa mu gutanga serivisi zinoze muri Expo 2020 byahembwe (Amafoto) – #rwanda #RwOT
Ni igikorwa cyabereye i Gikondo muri Expo Ground aho Expo iri kubera kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020. Cyitabiriwe n’abahagarariye ibigo bitatu bya mbere gusa hagamijwe kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Ibiro bitatu byahembwe birimo icya BK Group Plc n’ibindi bigishamikiyeho, Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD) iba iya kabiri, mu gihe Bonjour Hygien Products Ltd yabaye iya gatatu.
Umuyobozi Mukuru wungirije muri PSF, Gishama Eric, yavuze ko ugereranyije n’ibihe Isi irimo byo guhangana n’icyorezo, Expo ya 2020 yitabiriwe kurusha uko byari byitezwe.
Yagize ati “Twakiriye abantu bamurika bagera kuri 382, ndetse harimo n’abanyamahanga bashoboye kwitabira 78. Ibyo rero bitwereka ko habaye ubwitabire bwiza ukurikije ibihe turimo.”
Ubuyobozi bwa BK Group Plc bwavuze ko kuza ku isonga mu gutanga serivisi nziza muri Expo, ari ibintu bukesha kwitanga kw’abakozi.
Bwagize buti “Ni ukwitanga no kwemera kubiha umwanya. Iyi Expo yabaye mu bihe bidasanzwe […] Twese twahagurukiye rimwe turaza duhagararira BK Group kandi dushyiramo imbaraga, ubwitange n’umurava ku buryo abakiliya bashoboye kutugeraho duhamya ko twabafashe neza.”
Umuyobozi w’Agateganyo ushinzwe Ibikorwa muri BRD, Iriboneye Jean Claude, we yavuze ko guhindura uburyo basanzwe bakoramo no kwegera abakiliya bakabaganiriza ari cyo cyabahesheje amanota.
Yagize ati “Icyo twakoze ni uguhindura uburyo twayikozemo, aho twagerageje no gusanga abaganaga Expo bose aho bari tukagerageza kuganira nabo no kubaha umwanya wacu kugira ngo tubasobanurire neza ibyo dukora. Bumve ibyo dukora n’uburyo dukoramo […] kugira ngo turebe uburyo twazakorana nabo mu gihe kiri imbere.”
Abandi bagenewe ibihembo ni abahize abandi mu byiciro bitandukanye, aho rwiyemezamirimo ukiri muto hahembwe Holy Trust Ltd, rwiyemezamirimo w’umugore aba Pharmalab Ltd, ubyaza umusaruro ubuhinzi n’ubworozi aba Inyange Industries.
Hahembwe kandi Prime Cement nk’uruganda rwiza, Sosiyete y’Itumanaho iba MTN, abahanze udushya baba Milbridge Group (MG) Ltd, abatanga serivisi z’ishoramari baba Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, naho igihugu cy’amahanga cyamuritse neza kiba Turikiya.
PSF kandi yashimiye Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) nk’umufatanyabikorwa mukuru, ishimira abitabiriye n’abaje muri Expo muri rusange, ikomeza gukangurira Abanyarwanda kwitabira kugura ibikorerwa mu gihugu.
Expo 2020 yatangiye ku wa 11 Ukuboza 2020, iasozwa ku wa 31 Ukuboza 2020. Yakozwe mu buryo budasanzwe kubera ibihe byo kwirinda icyorezo cyugarije Isi, aho bamwe mu basanzwe bayitabira barimo abacuruza inzoga n’ibikinisho by’abana, n’ab’ibikorwa by’imyidagaduro batayitabiriye.
Iriboneye Jean Claude (ibumoso) yakira igikombe cya BRD yabaye iya Kabiri mu gutanga serivisi nziza
BK Group Plc ni yo yaje ku isonga mu gutanga serivisi nziza muri Expo 2020
Bonjour Hygien Products Ltd yahembewe umwanya wa gatatu mu gutanga Serivisi nziza muri Expo 2020
Ibigo bitatu byabaye indashyikirwa mu gutanga serivisi nziza muri Expo byahembwe
Umuyobozi wungirije muri PSF, Gishama Eric, yavuze ko Expo 2020 yitabiriwe kurusha uko byari byitezweAmafoto: Igirubuntu Darcy





