Blog

  • Utubyiniro nutubyeri, ntitubarangaze ntaho… – #rwanda #RwOT

    Uyumunsi turi kumunsi wa nyuma usoza umwaka wa 2020, nk’uko bisanzwe abantu baba bishimiye ko barangije umwaka ndetse bagiye no gutangira undi mushya aho bamwe baba basohokera ahantu hatandukanye abandi bajya kureba imiryango yabo ariko by’umwihariko biramenyerewe ko urubyiruko ruba ruri mu birori bitandukanye byaba ibyemewe n’ibitemewe. Bijyanye n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus kibasiye Isi, urubyiruko rurasabwa kwirinda cyane ku munsi nk’uyu.

    Minisitiri Prof. Shyaka yahanuye urubyiruko

    Abantu batandukanye bari kugenda bifurizanya umwaka mushya muhire ari nako batambutsa ubutumwa butandukanye ku mbuga nkoranyambaga. Prof Shyaka Anastase, Minisitiri w'Ubutegetsi bw’Igihugu, abinyujije ku rukutarwe rwa Twitter nawe yagize ubutumwa agenera urubyiruko muri rusange, ati: 

    “DDay”. Uyu ni umunsi wa nyuma wa 2020! #Rubyiruko, #Banabacu, #Nkomezamihigo turabakunda, turabifuriza gupfundikira 2020 no gupfundura 2021 muri bazima: Uyu munsi nimugume #imuhira, mwirinde #Covid. Utubyiniro n’utubyeri, ntitubarangaze ntaho tuzajya! #2021 tuzegukana #Intsinzi”.

    Ubutumwa bwa Prof Shyaka Anastase ku rubyiruko kuri uyu munsi wa nyuma wa 2020

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/102000/utubyiniro-nutubyeri-ntitubarangaze-ntaho-tuzajya-2021-tuzegukana-instinzi-minisitiri-prof-102000.html

  • U Rwanda rwasobanuye impamvu rutaratanga abakekwaho guhirika ubutegetsi i Burundi – #rwanda #RwOT

    Kuva mu 2015 itsinda ry’abasirikare b’u Burundi ryagerageza guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wayoboraga icyo gihugu ariko uwo mugambi ukaburizwamo, Leta y’u Burundi yakunze kumvikana yikoma u Rwanda irushinja gucumbikira abacuze uyu mugambi nubwo narwo rutahwemye kugaragaza ko abo rufite ari impunzi z’Abarundi.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu kwezi gushize Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida mu Burundi, Jean Claude Karerwa, yumvikanye avuga ko bazakomeza gusaba amahanga gushyira igitutu ku Rwanda kugira ngo rutange abo bantu bushinja gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza.

    Ati “Ubutabera nicyo kintu cyonyine kizazana ubumwe mu Barundi, kandi abateguye umugambi kubera ko ibyaha byakorewe mu Burundi, bigakorerwa Abarundi, ubutabera bw’u Burundi bukwiye kubikurikirana […] icyo dusaba ni uguhamagarira amahanga gushyira igitutu ku Rwanda ngo rwubahe amategeko mpuzamahanga.”

    Nubwo nta makuru ajyanye n’amazina y’aba bantu, Leta y’u Burundi iherutse gushyikiriza iy’u Rwanda urutonde rw’aba bantu ishaka ko iyishyikiriza. Kuri Leta y’u Burundi ivuga ko gushyikirizwa aba bantu ari kimwe mu bizatuma umubano w’ibihugu byombi wongera kumera neza.

    Aganira na The EastAfrican, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko u Rwanda rudashobora gutanga aba bantu kuko baje nk’impunzi kandi bakaba barinzwe n’amategeko mpuzamahanga.

    Ati “Abitwa ko bacuze umugambi wo guhirika ubutegetsi baje mu Rwanda nk’impunzi kandi tugengwa n’amategeko mpuzamahanga mu bijyanye no guhererekanya impunzi. Ku bw’ibyo u Rwanda ntirushobora kubatanga, twaba tunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.’’

    Yakomeje asaba Leta y’u Burundi kureka kugira aba bantu urwitwazo. Ati “Ndatekereza ko u Burundi budakwiye gukoresha uru rwitwazo rw’impunzi. Nabo bafite impunzi zacu ariko ntitubasaba kuzigarura. Nta Guverinoma n’imwe ifite ububasha bwo gukora ibyo cyereka umuntu atari impunzi ahubwo ari umunyabyaha.’’

    Nshuti Manasseh yakomeje avuga ko u Rwanda ruri kureba aho abo bantu bazajyanwa aho kubasubiza mu Burundi.

    Ati “Icyo dushaka gukora ni ukubahereza ikindi gihugu aho bashobora kujya kure y’u Burundi. Ariko n’ibi bitaraba, aba bantu si ikibazo ku Burundi, ntibari gukoresha u Rwanda nk’ahantu bashobora guterera u Burundi baturutse.’’

    Mu Ugushyingo nibwo Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kugurisha mu cyamunara imitungo y’abo ishinja gushaka guhira ubutegetsi.

    Mu byatejwe cyamunara kuva ku wa Gatatu tariki 11 Ugushyingo kugeza ku wa 14 Ugushyingo nk’amatariki yashyizweho na Minisiteri y’Ubutabera mu Burundi, harimo ibikoresho by’amoko yose guhera ku biryamirwa, imiguru y’inkweto, imyenda, za frigo, matelas, za radiyo, televiziyo, intebe za pulasitiki, kugeza ku modoka na za moto nk’uko Jeune Afrique yabitangaje.

    Mu mitungo yagurishijwe, ba nyirayo barimo Général Herménegilde Nimenya, Marguerite Barankitse uyobora Maison Shalom, Onésime Nduwimana wahoze ari Umuvugizi w’Ishyaka CNDD-FDD na Léonidas Hatungimana wabaye Umuvugizi wa Perezida Pierre Nkurunziza.

    Ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi cyatangaje ko mu birego byamenyekanye, nta na hamwe ayo mazina abiri ya nyuma yari yarigeze atungutswa.

    Mu bandi harimo Bernard Busokoza wabaye Visi Perezida w’u Burundi na Alexis Sinduhije wigeze kwiyamamariza kuyobora icyo gihugu.

    Igurishwa ry’imitungo y’abo bantu muri rusange bagera muri 30 kandi ryanakoze ku mitungo y’abasirikare icyenda barimo abafunzwe nka General Godefroid Niyombare wahoze ari Umugaba Mukuru w’Ingabo na General Cyrille Ndayirukiye wabaye Minisitiri w’Ingabo.

    Umubano w’u Rwanda n’u Burundi uragana he?

    Kuva abasirikare bashaka guhirika Ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza Leta y’u Burundi yarushijeho kwikoma iy’u Rwanda itangira kurutwerera kuba inyuma y’imitwe yitwaje intwaro yagiye igaba ibitero mu Burundi, bwo bukavuga ko “bwatewe n’u Rwanda.”

    Ibi birego by’u Burundi byagiye bigaragazwa inshuro nyinshi nk’ibidafite ishingiro ndetse na Domitien Ndayizeye wabaye Perezida w’u Burundi muri Gashyantare 2020 yumvikanye anenga ubutegetsi bw’igihugu cye kubera uburyo bwifata mu kibazo bufitanye n’u Rwanda, bugakomeza kuvuga ko rubushotora aho gukemura ibibazo bufite.

    Yagize ati “Ikibabaje ni uburyo abayobozi bariho uyu munsi bafata ikibazo dufitanye n’umuturanyi wacu wo mu Majyaruguru y’Akanyaru. Usanga bihuta cyane. Reba nk’uburyo urubyiruko rwo mu Ishyaka CNDD-FDD ruba ruri mu mihanda rutera hejuru mu mvugo zamagana u Rwanda cyangwa abarwanashyaka b’ubutegetsi bigaragambiriza ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda. Ibi bintu ntabwo bihesha icyubahiro igihugu cyacu na gato ahubwo bigaragaza ikibazo gihari.”

    Gusa nubwo bimeze gutya ubuyobozi bw’u Rwanda ntibuhwema kugaragaza ko hari igihe kizagera umubano w’ibi bihugu by’ibituranyi ugasubira kuba mwiza nk’uko wahoze.

    Mu Ukwakira ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yahuraga na mugenzi we w’u Burundi, Amb. Albert Shingiro, nyuma y’ibiganiro bagiranye yatangaje ko baganiriye byinshi mu byatuma umubano wongera kuba mwiza hagati y’ibihugu byombi.

    Minisitiri Dr Biruta yavuze ko baganiriye ku byatumye umubano w’ibihugu byombi wangirika cyane mu 2015, hemezwa gukora ibishoboka mu gusubiranya umubano, ari nayo mpamvu yemeye ubutumire bw’uruzinduko mu Burundi.

    Yakomeje ati “Twiyemeje gukomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo umubano hagati y’ibihugu byacu ube waba mwiza, ari nayo mpamvu nemeye n’ubutumire bwa mugenzi wanjye bwo kuzagirira uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi, ku matariki tuzumvikanaho.”

    Icyizere cy’uko umubano uzasubira uko wahoze giherutse kugaragazwa kandi na Perezida Kagame ubwo yagezaga ku Banyarwanda ijambo rikubiyemo uko ishusho y’igihugu ihagaze.

    Muri iri jambo yavuze ku wa 21 Ukuboza 2020 yagaragaje ibijyanye n’uko umutekano n’ububanyi n’amahanga bihagaze yemeza ko u Rwanda rwafatanyije n’ibihugu kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano muke mu karere ndetse ko rugikomeza gufatanya n’abaturanyi.

    Perezida Kagame yavuze ko hari ibitaragenda neza mu bubanyi n’amahanga birimo n’umubano n’u Burundi ariko agaragaza ko amaherezo ‘bizabonerwa umuti’.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Prof Nshuti Manasseh, yavuze ko nta buryo u Rwanda rwashyikiriza u Burundi abo bushinja gushaka guhirika ubutegetsi kandi bari mu gihugu nk’impunzi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwasobanuye-impamvu-rutaratanga-abakekwaho-guhirika-ubutegetsi-i

  • Nyabihu: Hatashywe urugomero ruzatanga Megawatt 9,8 z’amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2020, aho witabiriwe n’abayobozi batandukanye ariko bake bitewe no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus.

    Uru rugomero rwitezweho kongera ingufu z’amashanyarazi mu baturage no kongera ibikorwa remezo bikoreshwa nayo, bityo bikazazamura iterambere ry’abaturage muri rusange.

    RMT Energy development Ltd ishamikiye kuri Sosiyete isanzwe ikora mu buhinzi bw’icyayi ikanatunganya umusaruro wacyo (Rwanda Mountain Tea), ariko bakibanda mu bikorwa birimo no kubaka ingomero zitanga ingufu z’amashanyarazi, aho uru rugomero rwa Giciye ya III rwuzuye rutwaye akabakaba miliyoni 38$.

    Abaturiye urwo rugomero bavuze ko bishimiye kubona amashanyarazi hafi yabo, kuko azaba umusemburo w’iterambere ryabo ndetse bakaba baratangiye kuyabyaza umusaruro kuko banabonyemo akazi mu gihe cyo kurwubaka.

    Mutuyimana Gaudence yagize ati “Uru rugomero rwatubereye igisubizo rugitangira kubakwa, nahabonye akazi ubu mfite abana batandatu bose biga neza, nkabambika [kandi] nkabagaburira neza. Naguze amatungo magufi n’umurima wo guhingamo, ibyiza by’uru rugomero biracyaza kuko twiteguye kuva mu kizima tugacana [ndetse] tugakora n’indi mirimo iduteza imbere”.

    Nsabimana Onesphore na we yavuze uru rugomero rwamuhinduriye ubuzima ati “Kuva natangira gukora muri uru rugomero maze kugura inka ebyiri, naguze imirima ubu mpinga mu kwanjye ntakwatisha, nubatse neza n’amazi meza ndayafite kandi byose mbikesha akazi nkora aha, ikindi ubu turi kuva mu mubare w’abataka amashanyarazi kuko azahita atugeraho tukava mu kizima”.

    Umuyobozi Ushinzwe guhuza Ibikorwa by’Ubwubatsi bw’Urugomero rwa Giciye III muri RMT Energy Development ltd, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Mountain Tea Ltd, Kabeja Alain, yashimiye by’umwihariko Leta y’u Rwanda itanga amahirwe ku bashoramari mu bikorwa By’iterambere, akavuga ko biteguye kuyabyaza umusaruro.

    Yagize ati “Mbere ya byose turashima Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repeburika, uha amahirwe abashoramari mu gushora imari mu bintu bitandukanye, natwe twishimiye ayo mahirwe twahawe ndetse twiteguye kuyabyaza umusaruro kuko iyo umuntu ashoye aba ashaka n’inyungu, ariko bikajyana n’iterambere ry’umuturage duhereye ku bahabonye akazi”.

    Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG), Ron Weiss, nawe yavuze ko uru rugomero ari inyunganizi ikomeye izabafasha igihugu kugeza amashanyarazi ku baturage bose mu mwaka wa 2024, ndese bikazagabanya igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi muri rusange.

    Guverineri w’Intara y’ Uburengerazuba, Munyantwari Alphonse, yavuze ko kugira urugomero nk’uru mu ntara ayoboye ari ikimenyetso cy’ubudasa n’iterambere ry’abanyarwanda, ashimira RMT Energy yagize uruhare mu iyubakwa ry’uru rugomero anabizeza ubufatanye buhoraho, ndetse anavuga ko abaturiye uru rugomero bari mu ba mbere bazahabwa kuri aya mashanyarazi.

    Yagize ati “Mbere twajyaga gutaha urugomero rufite nka Megawatt ebyiri, tugahura twumva ari ibintu bitangaje, rimwe na rimwe atari n’iz’abanyarwanda. Kugira urugomero nk’uru bigaragaza iterambere Abanyarwanda bamaze kugeraho, turashima umufatanyabikorwa wabigizemo uruhare RMT Energy, dusanzwe tunagirana ubundi bufatanye nko mu nganda zitunganya umusaruro w’icyayi, ikindi ntitwifuza ko abaturage cyane abaturiye aha babura amashanyarazi, ibyo biri mu nshingano zacu mu kubikurikirana bakawuhabwa”.

    Uru rugomero rw’amashanyarazi rwa Giciye ya III rwatangiye kubakwa muri Werurwe 2019, rwuzura mu mezi 24 ariko rwuzuye mu mezi 18 gusa. RMT Energy izarukoresha mu gihe cy’imyaka 25 mbere yo kurwegurira leta nk’uko amasezerano y’impande zombi abivuga.

    Uru rugomero rwa Giciye ya III rwuzuye ruje rusanga izindi ngomero enye zose zubatswe na RMT Energy development ltd zirimo Giciye I na Giciye II zifatiye ku mugezi wa Giciye mu Karere ka Nyabihu, ndetse n’izindi ziri mu Karere ka Burera na Rubavu, aho zose uko ari eshanu zifite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 20 z’amashanyarazi.

    Abayobozi barimo n’uwa REG, Ron Weiss, bafunguye uru rugomero ku mugaragaro

    Abitabiriye uyu muhango bubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

    Abayobozi batambagijwe uru rugomero berekwa ibikoresho bishya ruzakoresha

    Uru rugomero rufite ubushobozi bwo gutanga Megawatt 9,8 z’amashanyarazi

    Abaturage baturiye uru rugomero bishimiye iki gikorwa, bavuga ko bizabateza imbere

    Aba baturage babwiwe ko ari bo ba mbere bazungukira kuri uru rugomero

    Uru rugomero rwuzuye rutwaye miliyoni 38$

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyabihu-rmt-energy-yatashye-urugomero-ruzatanga-megawatt-9-8-z-amashanyarazi

  • East African Party ku nshuro ya 13 igiye kuba mu isura nshya #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2021, cyatumiwemo abarimo Masamba, Cecile Kayirebwa na Makanyaga Abdul kizabera kuri Televiziyo Rwanda ndetse no ku rukuta rwa YouTube rwa East African Promoters.

    Bwa mbere iki gitaramo kizaba hatari abafana bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, ari nayo mpamvu kizatambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda.

    Ibitaramo ngarukamwaka bya East African Party bibera mu Rwanda kuva mu 2009, aho abanyarwanda basusurutswa n’abahanzi baba bagezweho haba mu gihugu cyabo ndetse n’abanyamahanga batandukanye.

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/East-African-Party-ku-nshuro-ya-13-igiye-kuba-mu-isura-nshya

  • Ngoma: Umugabo yihekuye umwana we w'ukwezi kumwe amuroze – #rwanda #RwOT

    Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugabo yari yarabyaranye n'undi mugore w'imyaka 35 umwana w'umukobwa wari ufite ukwezi kumwe. Ni ibintu ngo bitigeze bishimisha umugore we mukuru aho bahoraga babipfa. Mu minsi ishize ngo ubwo bendaga kujya kwandikisha mu bitabo by'irangamimerere uyu mwana, uyu mugore mukuru yahishe irangamuntu y'umugabo birangira batabikoze.

    Tariki 30 Ukuboza uwo mugabo yatumyeho wa mugore babyaranye ngo amuzanire umwana bamuvure kuko yari amaze iminsi arwaye undi ahamugejeje ngo amuha umuti wa tiyoda nyuma yo kuwufungura asaba uwo mugore kumuheka agataha undi ageze mu rugo asanga umwana ahetse yamupfiriye mu mugongo.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashanda, Buhiga Josue yabwiye IGIHE ko koko kuri ubu bamaze guta muri yombi uwo mugabo .
    Ati ' Uwo mugore babyaranye ntabwo ari umugore we w'isezerano, uwo mwana kuva yavuka yari asanzwe arwara se akamuha imiti ya Kinyarwanda akuye mu bihuru. Umugore we rero w'isezerano ntiyigeze yishimira uwo mwana bahoranaga amakimbirane mu muryango bapfa uwo mwana, ejo rero ngo nibwo uwo mugabo yatumyeho uwo mwana nyina aramumuzanira.'

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihutira kwivurisha imiti ya Kinyarwanda ahubwo ko bakwiriye kugana ibitaro bibegereye kuko aribyo bifite ubushobozi bwo kubavura.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umugabo-yihekuye-umwana-we-w-ukwezi-kumwe-amuroze

  • Ngoma: Umugabo yihekuye umwana we w’ukwezi kumwe amuroze – #rwanda #RwOT

    Ibi byamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda.

    Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugabo yari yarabyaranye n’undi mugore w’imyaka 35 umwana w’umukobwa wari ufite ukwezi kumwe. Ni ibintu ngo bitigeze bishimisha umugore we mukuru aho bahoraga babipfa. Mu minsi ishize ngo ubwo bendaga kujya kwandikisha mu bitabo by’irangamimerere uyu mwana, uyu mugore mukuru yahishe irangamuntu y’umugabo birangira batabikoze.

    Tariki 30 Ukuboza uwo mugabo yatumyeho wa mugore babyaranye ngo amuzanire umwana bamuvure kuko yari amaze iminsi arwaye undi ahamugejeje ngo amuha umuti wa tiyoda nyuma yo kuwufungura asaba uwo mugore kumuheka agataha undi ageze mu rugo asanga umwana ahetse yamupfiriye mu mugongo.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashanda, Buhiga Josue yabwiye IGIHE ko koko kuri ubu bamaze guta muri yombi uwo mugabo .
    Ati “ Uwo mugore babyaranye ntabwo ari umugore we w’isezerano, uwo mwana kuva yavuka yari asanzwe arwara se akamuha imiti ya Kinyarwanda akuye mu bihuru. Umugore we rero w’isezerano ntiyigeze yishimira uwo mwana bahoranaga amakimbirane mu muryango bapfa uwo mwana, ejo rero ngo nibwo uwo mugabo yatumyeho uwo mwana nyina aramumuzanira.”

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihutira kwivurisha imiti ya Kinyarwanda ahubwo ko bakwiriye kugana ibitaro bibegereye kuko aribyo bifite ubushobozi bwo kubavura.


    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-umugabo-yihekuye-umwana-we-w-ukwezi-kumwe-amuroze

  • Ngoma: Umugabo yishe umwana we w'uruhinja amuroze #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Ngoma haravugwa inkuru ibabaje y' umugabo w'imyaka 31 utuye mu Murenge wa Gashanda yicishije umuti wa tiyoda umwana we yari yarabyaye hanze nyuma kugirana amakimbirane n'umugore we mukuru bapfa ko yamuciye inyuma akabyara uwo mwana.

    Aya mahano yamenyekanye kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Ukuboza 2020 mu Mudugudu wa Nyamugari mu Kagari ka Cyerwa mu Murenge wa Gashanda.

    Amakuru agera ku IGIHE dukesha iyi inkuru avuga ko uyu mugabo yari yarabyaranye n'undi mugore w'imyaka 35 umwana w'umukobwa wari ufite ukwezi kumwe. Ni ibintu ngo bitigeze bishimisha umugore we mukuru aho bahoraga babipfa. Mu minsi ishize ngo ubwo bendaga kujya kwandikisha mu bitabo by'irangamimerere uyu mwana, uyu mugore mukuru yahishe irangamuntu y'umugabo birangira batabikoze.

    Tariki 30 Ukuboza uwo mugabo yatumyeho wa mugore babyaranye ngo amuzanire umwana bamuvure kuko yari amaze iminsi arwaye undi ahamugejeje ngo amuha umuti wa tiyoda nyuma yo kuwufungura asaba uwo mugore kumuheka agataha undi ageze mu rugo asanga umwana ahetse yamupfiriye mu mugongo.

    Umunyambanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gashanda, Buhiga Josue yabwiye iki kinyamakuru ko koko kuri ubu bamaze guta muri yombi uwo mugabo .

    Yagize ati :' Uwo mugore babyaranye ntabwo ari umugore we w'isezerano, uwo mwana kuva yavuka yari asanzwe arwara se akamuha imiti ya Kinyarwanda akuye mu bihuru. Umugore we rero w'isezerano ntiyigeze yishimira uwo mwana bahoranaga amakimbirane mu muryango bapfa uwo mwana, ejo rero ngo nibwo uwo mugabo yatumyeho uwo mwana nyina aramumuzanira.'

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kutihutira kwivurisha imiti ya Kinyarwanda ahubwo ko bakwiriye kugana ibitaro bibegereye kuko aribyo bifite ubushobozi bwo kubavura.

    Source : https://impanuro.rw/2020/12/31/ngoma-umugabo-yishe-umwana-we-wuruhinja-amuroze/

  • Darfuru: Habaye imyigaragambyo, nyuma y’uko ubutumwa bwa UN/AU burangira uyu munsi #rwanda #RwOT

    Abasirikare hafi 4,000 n’abapolisi 2,200 ubu bari mu butumwa bwiswe UNAMID, kuva ejo kuwa gatanu bazatangira igihe cy’amezi atandatu cyo guhambira ibyabo bagataha.

    Ejo kuwa gatatu ku kicaro cya UNAMID i Zalingei muri Darfur, no mu bindi bice bimwe bya Sudan habaye imyigaragambyo isaba umuryango mpuzamahanga guhindura icyemezo cyo gucyura izi ngabo.

    Abaturage bavanywe mu byabo n’intambara, bigaragambije bavugaga ko nta mutekano usesuye uragaruka i Darfur nk’uko bivugwa na Radio Dabanga yo muri Sudan.

    Abturage ba Sudan benshi bavuye mu byabo kubera intambara

    Leta yariho ya Omar al-Bashir yashinjwe gufasha inyeshyamba z’aba Janjaweed kwica abantu barenga 300,000 mu cyo bamwe bise jeonside ku bantu b’i Darfur bitwa ko atari abarabu.

    Umuryango w’abibumbye ufatanyije n’uw’Ubumwe bwa Africa boherejeyo ingabo zo gucunga umutekano no gufasha itangwa ry’inkunga.

    N’ubu i Darfur haracyavugwa ibitero bya hato na hato byibasira abaturage, gusa Umuryango w’Abibumbye uvuga ko ubu leta igomba gufata inshingano zo kurinda abahatuye.

    Mu kwezi kwa cumi imitwe y’inyeshyamba myinshi muri ako gace yashyize umukono ku masezerano mashya y’amahoro na leta.

    Ayo masezerano akubiyemo uko abantu barenga miliyoni 1.5 bavuye mu byabo kubera imirwano yo mu myaka ishize bagomba gutahuka.

    Ntibizwi neza uko ibi bizakorwa, ndetse niba aya masezerano azubahirizwa mu gihe ingabo za UNAMID zizaba zitagihari.

    Imibare ya UNAMID yo mu kwezi gushize yerekana ko u Rwanda aricyo gihugu gifite abasirikare benshi (1,158) bagize uyu mutwe, imbere ya Pakistan, Ethiopia na Misiri.

    UNAMID ivuga ko kuva ubu butumwa bwatangira hapfuye abantu 228 bari muri ubu butumwa.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Darfuru-Habaye-imyigaragambyo-nyuma-y-uko-ubutumwa-bwa-UN-AU-burangira-uyu

  • Uburusiya: Putin yasinye itegeko ryo kugenzura abakorera Leta zo hanze #rwanda #RwOT

    Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yashyize umukono ku itegeko abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi n’abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko rizabangamira inzira ya demokarasi.

    Iryo tegeko ryatangiye gukurikizwa uhereye taliki ya 30 z’uku kwezi kwa cumi n’abiri ririmo ingingo zivuguruye zo mu itegeko ritavugwaho rumwe ryerekeye “abakozi ba leta zo hanze” ryemera ko abantu ku giti cyabo cyangwa ibigo bafatwa nk’ “abakozi ba leta zo hanze” igihe cyose bari mu bikorwa bya politike “bifitiye inyungu ikindi gihugu cyo hanze”.

    Abafatwa batyo bose basabwe kumenyekanisha ibikorwa byabo kandi bagakorerwa igenzurwa ry’imali bakoresha.

    Putin yasinye irindi tegeko ryihariye rishyiraho ibihano birimo ikigera ku gifungo cy’imyaka itanu ku “bafatwa nk’abakozi b’ibihugu byo hanze” batazandikisha cyangwa ngo bamenyekanishe ibikorwa byabo.

    Bimwe mu bituma wafatwa nk’ “umukozi w’igihugu cyo hanze” birimo gukoresha za mitingi, ibiganiro bya politike, gutanga ibitekerezo kuri gahunda za leta, gushyigikira ibikorwa bishobora kugira ingaruka ku biva mu matora cyangwa kuba indorerezi mu matora cyangwa mu mashyaka, mu gihe bikozwe ku nyungu z’igihugu cyo hanze.

    Umuryango uharanira uburenganzira bwa munutu Amnesty International wanenze iryo tegeko ivuga ko ritazabangamira gusa imikorere y’ibigo bitegamiye kuri leta bikoresha amafaranga aturuka hanze y’Uburusiya ahubwo rizanabangamira indi miryango myinshi.

    Putin kandi yasinye itegeko ryemerera urwego rwa leta y’Uburusiya rugenzura itangazamakuru “Roskomnadzor” kuba rwagabanya imikorere cyangwa rugafunga burundu imbuga za internet “zibiba amacakubiri mu itangazamakuru ry’Uburusiya”. Iri tegeko rizareba imbuga nkoranyambaga nka YouTube, Facebook, na Twitter.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Uburusiya-Putin-yasinye-itegeko-ryo-kugenzura-abakorera-Leta-zo-hanze

  • Skol irishimira ibikorwa yagezeho mu myaka 10… – #rwanda #RwOT

    Kuva mu mwaka wa 2010 uruganda rwa Skol Brewery Ltd (SBL) rwatangira gukorera mu Rwanda rwatanze imigabane ingana na 51% ku rundi ruganda rwitwa Brasserie de Mille Collines (BMC). 

    Kuva icyo gihe rwatangiye gusohora ibinyobwa bingana na 80,000hl buri mwaka, byiyongereyeho 35% ndetse n'ibinyobwa byasohokaga byiyongeraho 500,000hl mu mwaka wa 2019. Skol ikaba ifite intego yo kuzageza kuri miliyoni imwe buri mwaka mu mwaka itanu iri imbere.

    Kugeza uyu munsi uruganda rwa Skol (SBL) rufite ubwoko 7 bw'ibinyobwa rugeza ku isoko ry’u Rwanda, rwasohoye kandi ikinyobwa cya SKOL Gatanu, Virunga Mist na Virunga Gold, Skol Panache, Skol Lager, Skol Select, Virunga Mineral Water hamwe na Virunga Sparkling Water.

    Mu myaka 10 uruganda rwa Skol rumaze rukorera mu Rwanda rwagiye rukora ibinyobwa bitandukanye birimo ibisembuye ndetse n’ibidasembuye. 

    Mu mwaka wa 2019 ubwo Guverinoma yu Rwanda yatoraga itegeko rya N0 17/2019 ryo kuwa 10/08/2019 rihagarika ikoreshwa rya plastic mu gihugu, Skol nk'uruganda rushyigikiye kubungabunga ibidukikije ndetse no kugendera ku mategeko ya leta  rwahisemo gushora imara mu gutunganya amazi meza kugeza ubu ari gusohoka.

    Mu gihe uruganda rwa Skol (SBL) rumaze rukorera mu Rwanda rwaranzwe no guha abakiriya barwo ibinyobwa byujuje ubuziranenge. Skol kandi si ugutanga ibinyobwa byiza gusa ahubwo yahaye ibyishimo abakiriya bayigana babinyujije mu bikorwa byo kwamamaza birimo Skol World Cup Village, Skol New Year's Village, Skol Lager Comedy Night ndetse na Gikundiro Promotion.

    Skol Brewery Ltd yagiye ishyigikira ibikorwa biteza imbere amakipe y'amagare arimo SACA na Fly Cycling Club. Yakoranye kandi n'umushinga wa FXB Village mu rwego rwo kurwanya ubukene ndetse no gufasha imiryango itishoboye kubona uburyo bwo kujya yivuzamo.

    Kuva mu mwaka wa 2012 uruganda rwa Skol rwagiye rutera inkunga ibikorwa byo gutwara amagare birimo Tour du Rwanda, Rwanda Cycling Cup. Skol kandi yatangiye gufasha ikipe ikina umupira w’amaguru yitwa Rayon Sport F.C guhera mu mwaka wa 2014 ndetse Skol yasinyanye amasezerano n'ikipe ya Arsenal F.C muri 2018.

    Skol Brewery Ltd intego yayo si ukubona inyungu gusa ahubwo iharanira guha ibyishimo, n'ibinyobwa byujuje ubuziranenge abakiriya bayigana ndetse ishyigikira iterambere ry'abanyarwanda dore ko uru ruganda rwatanze akazi ku bantu benshi kuva aho rwatangiriye gukora. Ibyo byose Skol ibikora yubahiriza no kubungabunga ibidukikije nk’uko ikirangantego cyabo kibivuga 'Pleasure-People-Perfection'.

    Uru ruganda rwagiye runahabwa ibihembo bitandukanye nko mu mwaka wa 2018 rwahawe igihembo cyitwa Best Taxpayer, Best Investor ndetse mu mwaka wa 2019 rwahawe icyitwa Top Taxpayer. Mu myaka 10 uruganda rwa Skol rumaze rukorera mu Rwanda rurishimira ibikorwa rwagezeho ndetse rurifuriza abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2021.


    Uruganda rwa Skol rurishimira imyaka 10 rumaze rukorera mu Rwanda

    Source : http://inyarwanda.com/inkuru/101994/skol-irishimira-ibikorwa-yagezeho-mu-myaka-10-imaze-ikorera-mu-rwanda-101994.html