Blog

  • Chris Hat yakoze indirimbo ku bahana isezeran… – #rwanda #RwOT

    Niyo ndirimbo ya mbere uyu muhanzi asohoye muri uyu mwaka wa 2021. Ibaye iya kabiri asohoye kuva atangiye urugendo rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Ni umwe mu bahanzi bashya batangiye bafite abajyanama, dore ko ari gukorana na Alex Muyoboke wabaye umujyanama w'abahanzi b'amazina azwi kandi akomeye.

    Indirimbo 'Burundu' ifite ikinashusho ry'abantu babiri basezerana kubana akaramata byemewe n'amategeko n'imbere y'Imana. Umusore ashimagiza umukobwa amubwira ko ari 'umwamikazi w'umutima we 'kandi ntibizigera bishira'.

    Chris Hat aririmba abwira umukobwa 'kuri iyi saha no kuri uyu munota ubaye uwanjye burundu'.

    Iyi ndirimbo 'Burundu' yakorewe muri Kigali Records ari naho uyu muhanzi yazamukiye. 'Mix&mastering' yakozwe na Bob Pro n'aho amashusho yafashwe anatunganywa na Easy Cuts.

    Chris Hat w'imyaka 20 y'amavuko yasoje amashuri yisumbuye mu 2019. Yabanje kwiga ibijyanye na Computer Science mu mashuri yisumbuye, ariko azaguhindura ishami yiga ibijyanye n'ubukerarugendo ari nabyo yabonyemo impamyabumenyi.

    Yije ibijyanye n'ubukerarugendo bitewe n'uko ari ibintu yakundishijwe n'abo mu muryango basanzwe bakora muri Pariki y'Igihugu, no kuba ari ibintu akunda yifuza gutangamo umusanzu we mu guteza imbere ubukerarugendo.

    Avuka kuri Se wakinnye mu ikipe yakanyujijeho yitwa 'Flash'. Mukuru we yakuranye impano y'umupira w'amaguru ku buryo yakinannye n'abarimo Mubumbyi, Rutanga Eric, Mukunzi Yannick n'abandi bakinnyi bakomeye mu Rwanda muri iki gihe.

    Murumuna we yize amashuri yisumbuye muri Uganda, aho yigiye ubuntu bitewe n'ukuntu yari azi guconga ruhago. Impano yo gukina umupira yageze no kuri Chris Hat wakinnye umupira kuva mu mashuri abanza, abihagararika ageze mu mashuri yisumbuye.

    Yakinnye mu ikipe yitwa 'Imparirwakurusha' yakinannyemo n'abakina mu ikipe ya APR FC muri iki gihe. Ni umwe mu banyeshuri bize ku ishuri rya E.S Kaduha riherereye i Nyamagabe, ari naho urugendo rw'umuziki we rwatangiriye.

    Umuhanzi Chris Hat yifashishije umukobwa witwa Cynthia mu mashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Burundu’

    Chris Hat yifashishije uyu mukobwa mu kugaragaza umunezero w’abantu babiri bahana isezerano ryo kubana akaramata

    Chris Hat n’umukobwa yifashishije mu ndirimbo ye ya mbere muri uyu mwaka wa 2020

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BURUNDU’ Y’UMUHANZI CHRIS HAT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102206/chris-hat-yakoze-indirimbo-ku-bahana-isezerano-ryo-kubana-akaramata-video-102206.html

  • Mashami Vincent yatangaje abakinnyi 30 bazakina CHAN 2021 #rwanda #RwOT

    Ikipe y'u Rwanda iri mu itsinda C hamwe na Maroc, Togo na Uganda,izaba ifite abakinnyi 30 batarimo Serumogo Ally (Kiyovu Sports),Patrick Sibomana (Police FC) na Onesme Twizerimana (Musanze FC) basezerewe uyu munsi muri 28 bari mu mwiherero w'ikipe y'igihugu I Nyamata.

    Hasigaye abakinnyi 25 baraza kwiyongeraho 5 ba AS Kigali barimo:

    Ndayishimiye Eric
    Emery Bayisenge
    Kalisa Rachid
    Nsabimana Eric
    Muhadjili Hakizimana

    Abakinnyi 30 bazakina CHAN 2021:

    Abanyezamu: Kimenyi Yves (Kiyovu Sports), Ndayishimiye Eric 'Bakame' (AS Kigali), Kwizera Olivier (Rayon Sports) na Rwabugiri Umar (APR FC).

    Ba myugariro: Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange (APR FC), Rugwiro Hervé (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Fitina Omborenga (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Rutanga Eric (Police FC), Niyomugabo Claude (APR FC) na Usengimana Faustin (Police FC) na Bayisenge Emery (AS Kigali).

    Abakina hagati: Niyonzima Olivier 'Seif' (APR FC), Ngendahimana Eric (Kiyovu Sports), Twizeyimana Martin Fabrice (Police FC), Nsabimana Eric (AS Kigali), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Manishimwe Djabel (APR FC), Nshuti Dominique Savio (Police FC) na Kalisa Rachid (AS Kigali).

    Ba rutahizamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (Gasogi United), Iyabivuze Osée (Police FC), Mico Justin (Police FC), Tuyisenge Jacques (APR FC)na Hakizimana Muhadjiri (AS Kigali).

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/mashami-vincent-yatangaje-abakinnyi-30-bazakina-chan-2021

  • Reba ibintu bitangaje ku mibonano mpuzabitsina hirya no hino ku Isi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ariko uburyo ikorwamo buratandukanye cyane bitewe n'igihugu uherereyemo.

    1. Abasangwabutaka bo mu birwa bya Hawaii bita amazina ibice ndangagitsina by'imibiri yabo

    Bijyanye n'umuco wabo, abaturage bo mu birwa bya Hawaii basingizaga – bakanaha amazina y'igikundiro – ibice ndangagitsina by'imibiri yabo.

    Ariko ntibagarukiraga aho gusa. Ab'ibwami na rubanda rusanzwe rwa giseseka, bose bagiraga indirimbo yabo ijyanye n'umwanya ndangagitsina runaka.

    Izi ndirimbo z'ibisingizo zashoboraga gutaka – nta mbebya ndetse mu buryo buvuga ikintu kimwe ku kindi – imyanya ndangagitsina y'umuntu.

    Dogiteri Milton Diamond, impuguke mu myitwarire mpuzabitsina y'Abanyahawaii mbere yuko bagera kuri iyo ngingo, avuga ukuntu indirimbo y'ibisingizo y'umwamikazi Lili'uokulani yabaga ivuga ko imyanya ndangagitsina ye “ifata umurego ikongera ikajya hasi” – iyi ndirimbo ikabivuga mu buryo bwo kwikinira.

    2. Abayapani bagabanyije gukora imibonano mpuzabitsina


    Ubuyapani ni ikindi gihugu aho umubare w'imbyaro uri kugabanuka cyane.

    Kandi si ibyo gusa: gukoresha agakingirizo, ibinini byo kuboneza urubyaro, gukuramo inda ndetse n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye, byose biri kugabanuka cyane.

    Kunio Kitamura, ukuriye ishyirahamwe ryo kuboneza urubyaro mu Buyapani, yagize ati:

    “Igisobanuro kimwe cyo nyine ni uko Abayapani bagabanyije gukora imibonano mpuzabitsina.”

    Icyegeranyo giheruka cyahishuye umubare utari bwigere ubaho mbere w'abashakanye basigaye babana badakora imibonano mpuzabitsina.

    Aho kimwe cya gatatu cy'abagabo bavuga ko baba bananiwe cyane ku buryo batashobora gukora imibonano mpuzabitsina, ndetse kimwe cya kane cy'abagore bakaba bavuga ko imibonano mpuzabitsina ibangamye.

    Ikindi cyegeranyo, cyibanze ku bantu bari mu kigero kiri hagati y'imyaka 18 kugera kuri 34 y'amavuko, cyasanze umubare w'isugi n'imanzi wariyongereye cyane mu myaka 10 ishize: abagera hafi kuri 45% bavuze ko batarigera bakora imibonano mpuzabitsina na rimwe.

    3. Abagore bo muri Koreya y'epfo ntibashaka kubyara

    Mu buryo bw'impuzandengo, umugore wo muri Koreya y'epfo mu buzima bwe aba yitezwe kubyara umwana umwe n'ibice 05 (1.05). Ariko iki gihugu gicyeneye uburumbuke buri ku kigero cya 2 n'igice kimwe (2.1) kuri buri mugore kugira ngo abaturage bakomeze kubaho mu buryo budahindagurika.

    Bivuze ko hacyenewe inshuro ebyiri z'igikipimo mpuzandengo cy'imbyaro kiriho kuri ubu.

    Mu kugerageza guhangana n'akaga k'ibura ry'abana, mu myaka 10 ishize leta yashoye miliyari zibarirwa mu macumi z'amapawundi mu bikorwa by'ubukangurambaga, ariko nubundi imbyaro zikomeje kugabanuka.

    Birashoboka ko ibiciro biri hejuru cyane by'amazu cyangwa ikiguzi cyo kurera abana byaba ari byo biri inyuma y'aka kaga, ariko wenda impamvu ishoboka cyane ni umubare w'amasaha menshi abaturage bo muri Koreya y'epfo bamara ku kazi.

    Kubera ko abagore bagifatwa nk'ab'ibanze mu kwita ku bana, kubyara bivuze ko umubyeyi w'umugore aba agiye guhara akazi ke cyangwa se agahitamo gukora imirimo ibiri icyarimwe – none abagore ntibashaka kubyara.

    4. Uburusiya bufite umunsi wahariwe gusama

    Akarere kamwe ko mu Burusiya katangije uburyo burimo ubwenge bwo gutuma abaturage bako bakomeje kugabanuka, noneho bakororoka.

    Guverineri w'intara ya Ulyanovsk, iri bugufi rwose y'umurwa mukuru Moscou, yagennye itariki ya 12 y'ukwezi kwa cyenda buri mwaka nk'umunsi wahariwe gusama: ni umunsi w'ikiruhuko aho abashakanye baguma mu rugo bafite intego imwe gusa yo gukora imibonano mpuzabitsina umugore agasama.

    Abashakanye bibarutse nyuma y'amezi icyenda nyuma y'icyo gihe, bahabwa impano zirimo ibyuma bifata amajwi n'amashusho, ibikonjesha ndetse n'ibyifashishwa mu kumesa.

    5. Mu cyaro cya Mehinaku muri Brezili, abagabo batereta abagore bifashishije amafi

    Mu cyaro cya Mehinaku, rwagati muri Brezili, abagore babonye uburyo bworoshye bwo guhitamo uwo bazabana mu bagabo benshi baba babatereta.

    Abagabo baba bari guhanganira urukundo rw'umugore bamuzanira impano y'ifi.

    Noneho, umugabo buri gihe uzanye impano y'amafi menshi ni we wegukana iyo nkumi.

    6. Mu gihugu cya Autriche, abagore baha abo babengutse impano y'imbuto za pome zifite umwuka nk'uwo mu bucakwaha

    Mu byaro byo muri Autriche, abagore bafite umuco wo kujya kubyina bafite ibice by'imbuto za pome mu bucakwaha bwabo.

    Nyuma yo gucisha amaso mu bagabo bahari, umugore ahitamo uwo yabengutse akamuha agace ka rwa rubuto rwa pome rufite umwuka w'ibyuya.

    Niba umugabo na we ahise amubenguka, ahita ashuna – nta gushidikanya n'impumuro itari nziza – kuri urwo rubuto.

    7. Mu bwoko bw'aba Guajiro muri Colombia, umugore yegukana umugabo amukoresha amakosa

    Aha ni umuryango w'abantu aho kubyina usobanya, mu by'ukuri bigufasha gutsinda.

    Abagabo n'abagore mo mu bwoko bwa Guajiro muri Colombia, bitabira ibirori bidasanzwe by'imbyino, aho iyo umugore ashoboye kubyinisha umugabo nabi biba bivuze ko bagomba gukorana imibonano mpuzabitsina.

    Biha igisobanuro gishya imvugo yuko kanaka yahengamiye kanaka.

    8. Abaturage bo muri Denmark bakunze gukora imibonano mpuzabitsina iyo bari mu kiruhuko

    Ubushakashatsi bwakozwe na kompanyi Spies Travel ikora mu bijyanye no gutembera, bwasanze abaturage ba Denmark bakora imibonano mpuzabitsina ku kigero cya 46% iyo bari mu kiruhuko.

    Si ibyo gusa. Ahubwo na 10% by'abana bo muri Denmark mu by'ukuri baba barasamwe mu gihe ababyeyi babo batari bari mu rugo.

    Mu mwaka wa 2014, mu rwego rwo gushimira imiryango yashoboye kugaragaza ko umugore yasamye mu gihe bari mu kiruhuko, iyi kompanyi yahaye iyi miryango ibyo gutunga abana mu gihe cy'imyaka itatu ndetse iyemerera n'ahantu ho kuruhukira hatabangamira abana.

    9. Mu Bugereki bakora imibonano mpuzabitsina cyane kurusha ahandi ku isi

    Ubushakashatsi bwakorewe ku isi hose n'uruganda Durex rukora udukingirizo – bwakorewe ku bantu bagera hafi ku bihumbi 30 bafite hejuru y'imyaka 16 y'amavuko, mu bihugu 26 bitandukanye – Ubugereki ni bwo bwaje ku isonga.

    Mu Bugereki niho abantu benshi bakora imibonano mpuzabitsina cyane: ni ukuvuga impuzandengo y'imibonano mpuzabitsina inshuro zirenga 164 kuri buri muntu buri mwaka mu gihe ubwo bushakashatsi bwakorwaga.

    Wenda bishobora kuba biterwa n'imiterere y'ikirere cyaho, cyangwa bikaba biterwa n'icyaba kiri mu mazi y'ibirwa bigize iki gihugu, ariko se hari uwabatera ibuye?

    Amateka y'igihugu cy'Ubugereki nayo ashobora kuba abifitemo uruhare – Abagereki bo ha mbere bari bazwi cyane kubera ukuntu bihanganiraga imibonano mpuzabitsina, bakaba abantu bavuga ikibarimo nta mbebya, kandi bakaba abantu barambukirwa mu kugerageza ibintu bishya.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/reba-ibintu-bitangaje-ku-mibonano-mpuzabitsina-hirya-no-hino-ku-isi-amafoto

  • Mu magambo asize umunyu n'imitoma ihambaye, Miss Pamella yifurije isabukuru nziza The Ben wamutwaye umutima we wose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Pamella Uwicyeza yifurije isabukuru nziza The Ben akomeza gushimangira urukundo rwinshi amukunda ndetse anagaragaza ko ariwe musore wamutwaye umutima. Ibi Miss Pamella yabikoze abinyujije kuri story ya instagram ye aho yabanje gushyiraho ifoto ya The Ben agakoresha n'indirimbo yitwa Stuck on you ya Giveon yaherekejwe n'ubutumwa bugira buti: 'HAPPY BIRTHDAY KING 🤴 🥂 AND SUDDENLY ALL THE LOVE SONGS WERE ABOUT YOU.

    Miss Pamella kandi yashimiye The Ben ku bw'umutima we mu magambo agira ati: 'WITH A HEART LIKE THAT YOU DESERVE THE WORLD❤️🤞🏿'.

    Urukundo rwa The Ben na Miss Pamella rwakomeje kugenda rugirwa ibanga n'aba bombi gusa rwakomeje gututumba kugeza aho ruturikiye ku ya 28 Ugushyingo 2020 ubwo The Ben yeruriraga imbaga ko ari mu rukundo na Miss Pamella. Icyo gihe The Ben yari amaze gushyira hanze amashusho ye ari kumwe na Miss Pamella.

    AMWE MU MAFOTO YA MISS PAMELLA ARI KUMWE NA THE BEN

     

    Source : https://yegob.rw/mu-magambo-asize-umunyu-nimitoma-ihambaye-miss-pamella-yifurije-isabukuru-nziza-the-ben-wamutwaye-umutima-we-wose/

  • Donald Trump yavuze ko atazitabira umuhango w'irahira rya Joe Biden #rwanda #RwOT

    Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye,Perezida Donald Trump yahishuye ko atazitabira umuhango wo kwimika uwamutsinze mu matora yo mu mwaka ushize,Joe Biden wo mu Bademokarate.

    Yagize ati “Ku bantu bose babajije,ntabwo nzitabira ibirori byo kwimika perezida kuwa 20 Mutarama 2021.”

    Perezida Trump abaye uwa kane wanze kwitabira ibirori byo kwimikwa k'uwamusimbuye mu mateka.

    Byaherukaga mu mwaka wa 1869, ubwo perezida wari ugiye Andrew Johnson yanze kwitabira ibirori byo kwimika uwari ugiye kumusimbura Ulysses Grant.

    Byavuzwe ko Trump ashobora kuzaba yasohokeye ku kibuga cya Golf cye cyo muri Ecosse ariko Minisitiri w'intebe w'iki gihugu witwa Nicola Sturgeon yavuze ko atazamwemerera kwinjira.

    Ku munsi w'ejo,Perezida Donald Trump yashyize hanze itangazo rivuga ko yiyemeje “kuzatanga ubutegetsi mu mahoro ku wa 20 z'ukwa mbere” ariko akomeza asubiramo bya birego by'ubujura bw'amatora adatangira ibimenyetso.

    Ati: “Nubwo ntemera na gato ibyavuye mu matora, kandi ibimenyetso birabinyereka, hazaba guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ku wa 20 z'uku kwezi”.

    Ubu ni bwo butumwa yacishije ku rubuga rwa Twitter kuri konti y'umuvugizi we, kubera iye yahagaritswe, nyuma y'aho Biden yemejwe ko ari we watsinze amatora.

    Nyuma y'igikorwa cyabayemo ibyo bibazo byatewe n'abarwanashyaka ba Donald Trump, inteko ishinga amategeko igizwe n'abasenateri n'abadepite yakoze inteko rusange yemeje ku mugaragaro intsinzi ya Joe Biden.

    Muri ubwo butumwa, Perezida Trump avuga ati: “Nakomeje kuvuga ko tuzakomeza urugamba rwacu kugira ngo amajwi yemewe n'amategeko yonyine abe ari yo abarwa”.

    “Nubwo ibi byerekana iherezo rya manda ya mbere ikomeye mu mateka y'umukuru w'igihugu, ni intangiriro y'urugamba rwacu rwo kongera gukomeza Amerika”.

    Babiri mu bahoze mu butegetsi bwa Perezida Donald Trump bafashije abandi bategetsi bakomeye muri politike ya Amerika kwamagana igitero cy'imyigaragambyo cyakozwe ku ngoro y'inteko ishinga amategeko, Capitol, nijoro ku wa gatatu.

    Abashinzwe umutekano bamaze guhosha imyigaragambyo – yaguyemo abantu bane – abadepite n'abasenateri bahise bagaruka bakomeza igikorwa cyo kwemeza intsinzi ya Joe Biden.

    Nyuma, Visi Perezida Mike Pence ari nawe ukuriye umutwe wa sena na Nancy Pelosi ukuriye umutwe w'abadepite bameje ko Joe Biden na Kamala Harris ari bo perezida na visi perezida bashya ba Amerika.

    Ibi byakozwe bitinze cyane mu ijoro ryaho, nyuma y'uko imyigaragambyo ihoshejwe n'inzu ya Capitol igacungirwa umutekano biruseho.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/donald-trump-yavuze-ko-atazitabira-ibirori-byo-kwimika-joe-biden

  • Kigali: Bibarutse abana 4 nyuma y'imyaka 12 barabuze urubyaro #rwanda #RwOT

    Umuryango w'uwitwa James na Liliane wari umaze imyaka 12 warabuze urubyaro,uri mu byishimo bikomeye byo kwibaruka bwa mbere bakabyara abana bane icyarimwe.

    Iyi nkuru yamenyekanye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Mutarama itangajwe n'ibitaro by'umwami Faisal aba bana bavukiyemo gusa bakaba bakitabwaho.

    Amakuru avuga ko aba bana bavutse mu rukerera rwo ku wa 25 Ukuboza 2020 mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho uyu mubyeyi yabyaye neza abana bane barimo abahungu batatu ndetse n'umukobwa umwe.

    Babicishije ku rukuta rwabo rwa Twitter, Ibitaro by'Umwami Faisal banditse bati ' [Umwaka wa] 2021 watangiranye ingufu ku Bitaro by'Umwami Faisal ariko cyane cyane kuri Liliane na James, bari ababyeyi ku nshuro ya mbere bakagira umugisha wo kwibaruka abana bane.'

    Amakuru avuga ko uyu muryango wa Liliane na James wari umaze imyaka 12 utabyara, wabyaye aba bana nyuma yo gukoresha uburyo bwo guhuza intanga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/kigali-kigali-bibarutse-abana-4-nyuma-y-imyaka-12-barabuze-urubyaro

  • R.Kelly yavuze ibintu 5 akunda cyane mu buzima bwe, ikiza ku isonga ni ugutera akabariro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi R. Kelly yatunguye cyane abafana be ubwo yatangazaga ibintu 5 akunda mu buzima ariko akavuga ko ikiza ku mwanya wa mbere ari ugukora imibonano mpuzabitsina.

    Uyu mugabo wagiye ukunda kuvugwaho ibyaha byo gifata ku ngufu abangavu, avuga ko mu bintu akunda kurusha ibindi harimo n'igikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina.

    Mu nteruro isa n'aho itari ndende yagize ati 'Mu buzima hari abantu bakunda ibirori, uwo ninjye. Hari abantu bakunda Imana, uwo ninjye. Hari abakunda imibonano mpuzabitsina, uwo ninjye. Hari abakunda abantu, uwo ninjye. Hari n'abakora amakosa uwo nawe ninjye'.

    Iyi nteruro iri mu bintu bitanu yavuze bikomeye bigenderwaho na benshi. Uyu muhanzi w'icyamamare kuri uyu mubumbe wiyemerera ko ukunda gukora imibonano mpuzabitsina yavuzweho kenshi gufata ku ngufu abagore ndetse rimwe na rimwe bikamugeza mu nkiko akishyura akayabo k'amadorari yewe hari igihe byaje kumuviramo gukena no gusubiza hasi ubutunzi bwe.

    Source : https://yegob.rw/r-kelly-yavuze-ibintu-5-akunda-cyane-mu-buzima-bwe-ikiza-ku-isonga-ni-ugutera-akabariro/

  • Dore imyaka abagore bageramo bakaryoherwa no gutera akabariro cyane. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bushya bwakozwe na 'Natural Cycles' bwagaragaje ko abagore ibihe byabo byo kuryoherwa no gukora imibonano mpuzabitsina babyinjiramo neza igihe bagejeje ku myaka 36.

    Mu bagore bagera ku bihumbi 2600 babajijwe ku bijyanye n'ubunararibonye bafite mu kwishimira, kugira ubushake ndetse no kuryoherwa gukora imibonano mpuzabitsina, ibisubizo byabo byasuzumwe n'amatsinda atatu, irigizwe n'abantu bafite munsi y'imyaka 23, iry'abafite hagati y'imyaka 23 na 35 ndetse n'irindi ry'abafite imyaka 36 kuzamura.

    Ibisubizo aba bagore batanze cyane ikijyanye n'uburyo ibyiyumviro byabo bibakururira gukora bakanaryoherwa n'imibonano mpuzabitsina, nibura umunani mu icumi babajijwe bagaragaje ko mu gihe cy'imyaka 36 aribwo bumvaga baryohewe cyane no gukora imibonano mpuzabitsina.

    Muri ubwo bushakashatsi bane mu bagore icumi babajijwe bafite imyaka hagati ya 23-35 bo basubije ko banezezwa n'uburyo bagaragara inyuma kimwe na barindwi mu icumi babajijwe bari munsi y'imyaka 23 na bo basubije ko bashimishwa n'imiterere yabo igaragarira amaso.

    Mu bagore babajijwe, 1/3 bavuze ko bashobora gukora imibonano mpuzabisina kabiri mu cyumweru, abarenga 1/5 bavuze ko babikora nibura gatatu mu cyumweru hanyuma abari munsi ya 1/5 bavuga ko babikora rimwe mu cyumweru.

    Ibindi byavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko umugore umwe nibura muri batatu yumva igikorwa cy'imibonano mpuzabitsina cyamara igihe kirekire hanyuma umwe mu icumi wenyine ni we wumva iki gikorwa cyo guhuza urugwiro cyamara akanya gato cyane.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Source : https://yegob.rw/dore-imyaka-abagore-bageramo-bakaryoherwa-no-gutera-akabariro-cyane/

  • Umugabo wa Butera Knowless yamweretse ko amukunda cyane yerekana n'akanyamuneza bahorana mu rugo rwabo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Producer Clément Ishimwe, umugabo wa Butera Knowless, yerekanye akanyamuneza we n'umugore we bahorana ndetse anagaragariza umugore we ko amukunda cyane. Ibi Clément yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yabanje gushyira hanze ifoto ye ari kumwe na Butera Knowless.

    Iyi niyo foto Clément yashyize kuri instagram ye

    Nyuma yuko Clément ashyize hanze iyi foto ye ari kumwe na Butera Knowless yayiherekesheje akarango k'umutima (❤️) ashimangira urukundo akunda umugore we.

    Ibi nibyo Clément yatangaje

    Source : https://yegob.rw/umugabo-wa-butera-knowless-yamweretse-ko-amukunda-cyane-yerekana-nakanyamuneza-bahorana-mu-rugo-rwabo/

  • Miss Pamella Uwicyeza, ukundana na The Ben, yahawe imirimo mishya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Miss Pamella Uwicyeza kuri ubu uri mu rukundo n'umuhanzi The Ben, yatangaje ko yahawe imirimo mishya. Ibi Miss Pamella Uwicyeza yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram aho yagaragaje akanyamuneza atewe n'inshingano nshya yahawe mu mirimo mishya.

    Miss Pamella Uwicyeza

    Nkuko Miss Pamella Uwicyeza yabitangaje yavuze ko yahawe imirimo yo  guhagararira (brand ambassador) imwe muri company zikora imyenda izwi nka The Closet ndetse yanaboneyeho ashishikariza abakobwa bagenzi be kugura imyenda ikorwa na The closet. Mu magambo ye bwite, Miss Pamella Uwicyeza yatangaje ibi bikurikira:

     

    Source : https://yegob.rw/miss-pamella-uwicyeza-ukundana-na-the-ben-yahawe-imirimo-mishya/