Blog

  • Impungenge ku muco wo gukora amasaha 24 ushobora kugenda nka nyomberi i Kigali – #rwanda #RwOT

    Wageraga mu duce tumwe na tumwe two mu Mujyi wa Kigali mu masaha akuze y'ijoro ugasanga abantu ni urujya n'uruza, ibirori reka sinakubwira, utubyiniro twuzuye abantu, utubari natwo ari uko, mbese ahenshi ntiwari kubura serivisi z'ingenzi washakaga, ijoro ryabaga ari nk'amanywa ndetse hari aho wasangaga nijoro ari bwo hashyushye kurusha ku manywa, nka Nyamirambo n'ahandi.

    COVID-19 yaraje ibyo byose ibisubiza i rudubi kuko hahise hatangira gushyirwaho ingamba zigamije kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo, zirimo gushyiraho isaha ntarengwa. Nisaha yagiye ihinduka mu bihe bitandukanye bitewe n'uko icyorezo cyabaga gihagaze, yabaye saa Yine, iba saa Moya, kuri ubu ni saa Mbili z'ijoro.

    Uretse ibi kandi muri iyi minsi ingamba zongeye gukazwa, ubwo hashyirwagaho isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba nk'isaha ibikorwa byose by'ubucuruzi bigomba kuba bifunze ubundi abantu bakerekeza mu ngo zabo saa mbili hakaba nta n'umwe ugomba kuba akiri mu muhanda.

    Benshi mu basanzwe bakorera ibikorwa by'ubucuruzi mu Mujyi wa Kigali, bavuga ko izi ngamba zakuyeho gukora amasaha 24 zatumye ibikorwa byabo bisubira inyuma, ndetse n'ayo binjizaga aragabanuka cyane kuko n'amasaha yo gukora yagabanyutse.

    Umuyobozi wa Iwacu +250 ifite akabari na resitora mu karere ka Kicukiro, Mugisha Eugène, yabwiye The New Times ko bari basanzwe bakira abakiliya benshi mu masaha y'ijoro, ariko kuva icyorezo cyaza ayo binjiza yaragabanyutse cyane.

    Yagize ati 'Turi kwinjiza make kuruta uko byari bimeze. Byabaye ngombwa ko tugabanya umubare w'abakozi kuko n'amasaha y'akazi yagabanyutse, kuri ubu dukoresha 30% y'abakozi. Abakiliya na bo baraganyutse ku kigero cya 15% ugereranyije na mbere ya COVID-19.'

    Mugisha yavuze ko bajyaga bakira abakiliya babarirwa mu 3 000 kuva saa Kumi n'ebyiri z'umugoroba kugeza mu gitondo, ariko ubu ayo masaha nta kazi gakorwa bitewe n'ingamba zo kwirinda icyorezo.

    Umuyobozi wa Sawa Citi, ifite amagururiro (supermarkets) ahatandukanye mu Mujyi wa Kigali, Shyaka Alex, na we yavuze ko icyorezo cyahungabanyije cyane ibikorwa byabo.

    Ati 'Twagizweho ingaruka cyane. Ugereranyije abantu bakora mu biro bava ku kazi saa Kumi n'imwe z'umugoroba, ibyo bivuze ko baba bafite iminota mike yo kugira ibyo bagura mbere y'uko isaha yo gufunga ya saa Kumi n'ebyiri igera.'

    'No kuba ingendo hagati y'uturere zibujijwe kuri ubu, byatumye imodoka zajyaga ziza cyangwa ziva muri gare ya Nyabugogo abantu bakagura utwo kurya nta bikibaho, bivuze ko n'ayo twinjizaga yagabanyutse cyane.'

    Mu myaka 12 ishize nibwo Umujyi wa Kigali watangije ubukangurambaga bwo gukora amasaha 24, hagamijwe kuzamura ubukungu no mu masaha y'ijoro, intego ikaba yari iyo kugira umujyi utaryama, bigatuma abawutuye ndetse n'abawusura babasha kubona serivisi zose bashaka igihe cyose.

    Uyu muco wo gukora amasaha 24/24 iyo ugezweho ufasha mu kuzamura ubukungu bw'igihugu mu buryo bunyuranye, harimo gutanga imirimo, imisoro nayo ikiyongera kuko abantu baba binjiza menshi, bitewe n'uko n'igihe bakora kiba kiyongereye.

    Haribazwa rero niba uyu muco wakomwe mu nkokora n'icyorezo, uzongera kubyuka ukongera gushinga imizi mu bakora ibikorwa bitandukanye.

    Impuguke mu bukungu, Teddy Kaberuka, yavuze ko hari amahirwe ko uyu muco wazongera kugaruka nyuma y'icyorezo.

    Yagize ati 'Ubwo COVID-19 izaba irangiye cyangwa icishije make, umuco wo gukora amasaha 24 mu gihe cy'iminsi irindwi uzongera ugaruke kuko abantu basobanukiwe neza umumaro wo gukora cyane by'umwihariko nyuma y'ibihe bikomeye, kugira ngo bongere kugaruza ibyo batakaje muri ibi bihe bikomeye.'

    'Abafata ibyemezo na bo bakwiye kuvugurura imigendekere y'iyi gahunda, byatuma birushaho gutaga umusaruro, ibi bikajyana no kwita ku gushyiraho serivisi z'ingenzi mu masaha y'ijoro, nk'uburyo bwo gutwara abantu, umutekano ndetse n'ibindi.'

    Gusa yavuze ko hari ubwo bishobora kuzagorana, ugasanga nyuma y'icyorezo abantu ntibagishishikariye gusohoka ni joro nk'uko byahoze bitewe no kumenyera gukorera mu rugo no gutaha kare, yemeza ko nyuma y'icyorezo hakwiye kuzabaho ubukangurambaga bwongera gushishikariza abantu kugira umuco wo gukora amasaha 24 kuri 24.

    Mbere mu masaha nk’aya amaduka yabaga afunguye ariko kuri ubu hari impungenge z’uko uyu muco utazongera kugaruka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impungenge-ni-zose-ko-umuco-wo-gukora-amasaha-24-ushobora-kugenda-nka-nyomberi

  • Diamond Platnumz ashobora kwamburwa byinshi atunze harimo n'amazina ye. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nyuma y'aho bimenyekanye ko papa w'umuhanzi Diamond Platnumz atari Mzee Abdul kuri ubu biravugwa ko uyu musaza ashobora kurega ,uyu muhanzi akamwambura n'amazina ye yamwise aziko ari umwana we ndetse ngo akongererwaho n'ibyo yamutakajeho amurera.

    Nyina wa Diamond aviga ko Mzee Abdul atari we Se.

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo Mama Dangote, Nyina wa Diamond abicishije kuri Bongo5,yavuze ko umusore witwa Ricardo' avukana na Diamond kandi ko Mzee Abdul atari se wa Diamond. Yagize ati 'Ricardo Momo na Diamond ni abavandimwe, kandi Abdul ntabwo ari Se wa Diamond'.

    Mzee Abdul Juma, avuga ko niba Diamond atari umuhungu we agomba kuzishyura ibyo yamutanzeho byose ari umwana muto ari kumurera azi neza ko ari umuhungu we, akamwita amazina nk'umwana yibyariye, ibi bizasobanurwa n'urukiko agomba kwitabaza.

    Mzee Abdul Juma, niwe wise amazina Diamond Platnumz, amwita, 'Nasibu Abdul Juma Issack', aramwiyitirira, Abdul Juma, aya mazina yose yifuza ko azava kuri Diamond Planumz, akitwa andi na Se nyirizina niba ahari koko.

    Uyu musaza ubayeho mu buzima bubi, amaze igihe kirekire yaratandukanye n'umugore we, Dangote, kubera amakimbirane. Ibi byatumye n'abana be bose, banga urunuka Mzee Abdul utarigeze ugira ijambo imbere y'abo yitaga abana be, gusa Diamond we yakuze azi neza ko Se ari Mzee Abdul ariko abisobanukiwe neza amaze imyaka 31.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/diamond-platnumz-ashobora-kwamburwa-byinshi-atunze-harimo-namazina-ye/

  • Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yitezweho ingamba zikakaye kuri COVID-19 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Mutarama 2021, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, bitandukanye n'uko inama ziheruka zakorwaga abaminisitiri bateraniye muri Village Urugwiro.

    Ibiro by'Umukuru w'Igihugu byatangaje ku rukuta rwa Twitter ko 'Muri iyi nama ingamba zo gukomeza guhangana n'icyorezo cya COVID-19, ziraganirwaho.'

    Inama y'Abaminisitiri yo kuri uyu wa Mbere irasuzumirwamo ingamba ziheruka gushyirwaho ku wa 4 Mutarama, ari nayo yemeje ko ingendo zibujijwe guhera saa Mbili z'ijoro kugeza saa Kumi za mugitondo. Ni mu gihe mbere y'icyo gihe isaha yo kuba abantu bageze mu rugo yari saa Yine z'ijoro.

    Mu zindi ngamba zari zashyizweho harimo kuba ibikorwa byose by'abikorera harimo iby'ubucuruzi, resitora, butiki, amasoko n'amaduka (malls and markets) bizajya bifunga saa Kumi n'Ebyiri za nimugoroba.

    Muri iyo nama kandi Guverinoma y'u Rwanda yahisemo guhagarika ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange hagati y'uturere dutandukanye tw'igihugu no hagati y'uturere n'Umujyi wa Kigali.

    Kuva mu mpera z'umwaka ushize, umubare w'abandura n'abahitanwa na Coronavirus ukomeje kwiyongera ubutitsa, aho imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko kuva ku wa 11 Mutarama kugeza ku wa 17 Mutarama 2021, habonetse abantu 1402 basanganywe iki cyorezo mu gihe abitabye Imana biyongereyeho 22.

    Ubwiyongere bw'iyi mibare buri mu byatumye Minisiteri y'Uburezi kuri iki Cyumweru itangaza ko amashuri y'incuke, abanza n'ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali afungwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko mu Nama y'Abaminisitiri y'uyu munsi aribwo habaho kuganira n'abandi bayobozi bakareba niba koko gufunga amashuri yose bishoboka.

    Yagize ati 'Turumva tutifuza kongera guhagarika amashuri burundu, cyeretse igihugu cyose cyongeye gusubira muri guma mu rugo.'

    Hitezwe ingamba zikakaye…

    Kuba Inama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere yakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga, biri mu bigaragaza ubukana icyorezo cya Coronavirus gifite muri iyi minsi.

    Hagati ya tariki 4-15 Mutarama 2021, ni ukuvuga mu minsi 11 gusa mu Rwanda hari hamaze gupfa abantu 36, mu gihe 1897 bashya bayanduye.

    Imibare y'abandura n'abahitanwa na Coronavirus ni kimwe mu biteye inkeke zaba inzego z'ubuzima ndetse n'abaturage ubwabo harimo n'abasanga gushyirwa muri gahunda ya Guma mu rugo ari icyemezo gishoboka kandi gishobora gufatwa.

    Nko ku wa 17 Mutarama 2021, abantu babiri bo mu Mujyi wa Kigali bishwe na COVID-19 mu gihe mu Rwanda hose mu bipimo 5395 habonetsemo 182 banduye iki cyorezo giterwa n'agakoko ka Coronavirus.

    Kuva ku wa 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere yabonekaga mu Rwanda, hamaze gufatwa ibipimo 796 867; muri byo abantu 11 032 basanzwemo ubwandu mu gihe abagera ku 7363 bayikize. Kuri ubu abarwayi 3527 ni bo bakiri kwitabwaho mu gihe 142 bitabye Imana.

    AMAKURU AGEZWEHO

    Perezida Kagame ayoboye Inama y'Abaminisitiri yitezwemo ingamba nshya zo kurwanya icyorezo cya Coronavirus gikomeje gukaza umurego mu gihugu. pic.twitter.com/WAjptrZGLc

    — IGIHE (@IGIHE) January 18, 2021

    Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri yitezweho ingamba zikakaye kuri COVID-19

    Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu bitabiriye iyi nama

    Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga bitandukanye n’uko byakorwaga mbere kuko yakorerwaga muri Village Urugwiro ku Kacyiru

    Muri iyi nama hashobora gufatirwamo ingamba zikakaye ku cyerekezo gishya cyo guhashya icyorezo cya COVID-19


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yayoboye-inama-y-abaminisitiri-yitezweho-ingamba-zikakaye-kuri

  • Muhinge muzafashe ibihugu by’abaturanyi Perezida Magufuri”. #rwanda #RwOT

    Ibi Perezida Magufuri yabitangaje kuri iki cyumweru ubwo yari mugitambo cya misa mu karere ka Chato arinaho akomoka.

    Yagize ati” nukuri ndabasabye muhinge cyane kandi muhinge imyaka itandukanye kugirango tuzafashe ibihugu by’abaturanyi byagizweho ingarika n’icyorezo cya Corona”.

    Yakomeje avuga ko mubihugu bituranye na Tanzanian kubera icyorezo cya Corona abaturage nti babonye uburyo bwo guhinga kubera gahunda ya Guma murugo, bityo bakeneye kuzafashwa.

    Perezida Magufuri yavuze ko ashimira Imana kuba yarakuyeho icyorezo cya Corona mu gihugucye, yagize ati” Ndashima Imana kuba yarakuyeho Corona muri Tanzania nishimwe rikomeye kuko hari bimwe mubihugu iki cyorezo kiriho gihitana ubuzima bw’abantu ndetse abeshi bakaba barwaye bityo kuba twebwe nta Corona ikirangwa muri Tanzania. nishimwe rikomeye cyane ku Mana.”

    Tubibutse ko muri tanzania ubuzima bwaho bwakomeje nkuko busanzwe nyuma yaho Perezida Magufuri avuze ko ntacyorezo cya Corona gihari mu gihugu bitewe n’amasengesho yabaye y’iminsi itatu yogusaba imana ngo ikureho icyorezo cya Corona.

    Bagabo John

    Source : https://www.imirasire.rw/?Muhinge-muzafashe-ibihugu-by-abaturanyi-Perezida-Magufuri

  • Abantu ntabwo bashobotse” Mayor wa Nyagatare.” #rwanda #RwOT

    Tumwe mu turere dukora ku mipaka haracyagaragara bamwe mu baturage bambuka rwihishwa bajya hakurya mu buryo bunyiranyije n’amategeko, kuburyo bashobora kuba intandaro yo gu kwirakwiza icyorezo cya Corona.

    Akarere ka Nyagatare ni kamwe mu turere turi ku mupaka kuko gahana imbibi n’igihugu cya Uganda.

    Twashatse ku menya uko ingamaba zo kwirinda Covid-19 muri Nyagatare nkakarere gakora ku Mupaka maze tuvugana n’umuyobozi wako Mayor David Claudien Mushabe. Atubwira ko nabo bari mu ingamba nkabandi bose nubwo hari bamwe mu baturage bateshuka ku mabwiriza yo kwirinda maze bakambuka rwihishwa bava cyangwa bajya muri Uganda kuburyo bishobora kuba intandaro yo gukwirakwira kwa Covid-19 aha ninaho yahereye avuga ko abantu badashoboka nkuko ya bitangarije imirasire.rw

    Yagize ati” mubyukuri abantu ntibashoboka kuko hari bamwe mu baturage bambuka bakajya hakurya muri Uganda baciye munzira zitemewe bakagaruka nubundi rwihishwa abo nibo bashobora ku duteza akaga kuko ntabwo baba bapimwe ngo harebwe niba ari bazima cyangwa harimo abarwayi ngo bakurikiranwe kuko abandi iyo baciye kumupaka turabapima hanyuma tukamenya uko bahagaze”.

    Mayor Mushabe yavuzeko bakirwana na baforoderi bambuka bagiye gushaka ibintu hakurya mugihe ibyingenzi bakenera buri munsi na Nyagatare bihari. Yagize ati” usanga bagiye gushaka Gahunga na sima kandi nyamara natwe turabifite kuko abacuruzi bacu bajya kubizana ikigali kunganda ndetse n’ibiciro byayo birihasi kuko naleta yashizemo uruhare rwayo kugira ngo abaturage babone ibyo bashaka ku giciro kiza yaba iyo gahunga cyangwa sima bajya kuzana byose natwe turabifite”.

    Imibare yaraye itangajwe na Ministeri y’Ubuzima nuko haraye hagaragaye abarwayi 182 mugihe hakize 170 abitabye Imanani abantu 2.

    Bagabo John.

    Source : https://www.imirasire.rw/?Abantu-ntabwo-bashobotse-Mayor-wa-Nyagatare

  • Breaking: Umujyi wa Kigali washyizwe muri ‘Gu… – #rwanda #RwOT

    Nyuma yo gusuzuma ubwiyongere budasanzwe bw’abandura Covid-19 n’ubw’abahitanwa na yo, Inama y’Abaminisitiri yasabye abanyarwanda gukomeza kwitwararika bubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19 kugira ngo bahagarike umuvuduko w’icyo cyorezo.

    Kubera ubwiyongere bukabije bwa Covid-19 mu Mujyi wa Kigali, hafashwe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Kigali muri gahunda ya Guma mu rugo (Lockdown). Abanyarwanda bose barasabwa kugabanya ku buryo bushoboka impamvu zituma bahura, bagakora ingendo mu gihe gikenewe gusa.

    Inama y’Abaminisitiri yashyizeho ingamba zikurikira zigomba guhira zishyirwa mu bikorwa kandi zikazongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima. Ingamba zizubahirizwa mu mujyi wa Kigali ni izi zikurikira:

    -Ingendo mu mujyi wa Kigali zirabujijwe. Kuva mu ngo no gusurana birabujijwe keretse ku mpamvu z’ingenzi nk’izerekeye ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri Banki, n’abakozi bagiye gutanga izo serivisi. Ingendo zose zigomba gutangirwa uruhushya na Polisi y’u Rwanda. Urutonde rurambuye rwa serivisi z’ingenzi zizakomeza gukora ruzatangazwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

    -Ingendo hagati y’umujyi wa Kigali n’izindi ntara no hagati y’Umujyi wa Kigali n’Uturere dutandukanye  tw’igihugu zirabujijwe. Keretse ku mpamvu za serivisi z’ingenzi cyangwa ubukerarugendo (ba mukerarugendo bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19).

    -Ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange (Public transport) zirabujijwe. Icyakora gutwara ibiribwa n’ibicuruzwa by’ingenzi bizakomeza. Moto n’amagare ntibyemerewe gutwara abagenzi, ariko bishobora kwifashishwa mu gutwara imizigo.

    -Abakozi bose (aba Leta n’abikorera) bazakorera mu rugo bifashishije ikoranabuhanga, kereka abatanga serivisi z’ingenzi zibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

    -Ibikorwa by’ubucuruzi birafunze. Kereka abagemura ibicuruzwa by’ingenzi kimwe n’abacuruza ibiribwa, imiti (Forumasi), ibikoresho by’isuku, ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho by’ibanze ariko bagakoresha abakozi batarenze 30% by’abakozi bose. Ibikorwa byose byemerewe gukomeza bizajya bifunga saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba (6;00Pm).

    -Resitora na Cafe zizajya zitanga gusa serivisi zo kugeza ku bantu ibyo bakeneye batahana (Take away).

    -Amashuri yose harimo na za Kaminuza (Yaba aya Leta y’ayigenga) arafunze. Aho bishoboka kwiga hifashishijwe ikoranabuhanga bizakomeza kandi bigomba kongerwamo imbaraga.

    -Insengero zirafunze

    -Ikibuga Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukora. Abagenzi bose baza mu Rwanda bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 amasaha 120 mbere y’uko bahaguruka. Abagenzi bava mu Rwanda na bo bagomba kubanza kwipimisha Covid-19.

    -Hoteli zakira abaturutse mu mahanga by’igihe gito zizakomeza gukora hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Urutonde rw’izo hoteli ruzatangazwa n’Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda, RDB.

    -Ibikorwa by’ubukerarugendo bizakomeza hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19. Muri ibyo bikorwa harimo amahoteli,  abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo na serivisi zo gutwara ba mukerarugendo. Ba mukerarugendo n’ababafasha bagomba kumenyesha RDB gahunda y’ingendo zabo.

    -Hoteli zemerewe kwakira gusa inama za ngombwa zibanje kubiherwa uruhushya rwanditse na RDB.

    -Ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi bizakomeza mu rwego rwo gukomeza gutunganya igihembwe cy’ihinga. Ibyo bizakorwa hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19.

    Mu ntara zose zo hanze ya Kigali naho hashyizweho ingamba zo kwirinda Covid-19 ari izo zikurikira nk’uko zemejwe n’Inama y’Abaminisitiri.

    -Ingendo zirabujijwe guhera saa Kumi n’ebyiri za nimugoroba kugeza saa Kumi za mu gitondo

    -Insengero zirafunze

    -Amashuri azakomeza gukora hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19

    -Utubari twose tuzakomeza gufunga

    -Amateraniro rusange n’ubusabane harimo imihango y’ubukwe, kwiyakira, inama (Meetings and Conferences) birabujijwe.

    -Imyitozo ngororamubiri ikorerwa mu nyubako z’imyidagaduro no kogera muri pisine birabujijwe. Icyakora, abantu bacumbitse muri hoteli bemerewe gukora izo siporo aho bacumbitse, ariko berekanye ko bipimishije Covid-19.

    -Umubare w’abitabira ikiriyo ntugomba kurenza abantu 10 icyarimwe

    -Imihango gushyingura ntigomba kurenza abantu 15

    -Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

    Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102444/breaking-umujyi-wa-kigali-washyizwe-muri-guma-mu-rugo-102444.html

  • Umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya guma mu rugo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi nibwo inama y'abaminisitiri yateranye hakoreshejwe ikoranabuhanga iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Mu byemezo by'inama y'abaminisitiri bimaze gusohoka mu minota mike ishize hagaragaramo ko umujyi wa Kigali washyizwe muri gahunda ya guma mu rugo bitewe n'ubwiyongere bw'ubwandu bw'icyorezo cya coronavirus muri uyu mujyi.

    Umujyi wa Kigali

    Iki cyemezo gifashwe gikurikirana no gufunga amashuri y'incuke, abanza ndetse n'ayisumbuye mu mujyi wa Kigali.

     

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umujyi-wa-kigali-washyizwe-muri-gahunda-ya-guma-mu-rugo/

  • Nyuma y'ubwiyongere bukabije bw'ubwandu bwa Coronavirus, Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Mutarama 2021 , Inama y'Abaminisitiri yateranye  iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko Umujyi wa Kigali usubizwa muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Mu yindi myanzuro yafashwe hemejwe ko , Ingendo zihuza Kigali n'utundi turere zihagaritswe. Amashuri azakomeza gukora hanze y'Umujyi wa Kigali  hubahirizwa amabwiriza yo kurwanya Covid-19. Insengero n'amateraniro rusange byongeye gufungwa.




    Source : https://impanuro.rw/2021/01/18/nyuma-yubwiyongere-bukabije-bwubwandu-bwa-coronavirus-umujyi-wa-kigali-washyizwe-muri-guma-mu-rugo/

  • Amakosa ashobora gutuma umukobwa asezera ku rukundo igitaraganya – YEGOB #rwanda #RwOT

    Hari amwe mu makosa ashobora gukorwa n'abasore mu ntangiriro z'urukundo, bikaba byatuma abakunzi babo bahitamo kubivamo kandi ntaho biragera:

    1.Ufite abandi bakobwa benshi utereta

    Buri mugore cyangwa umukobwa wese aba yifuza kumenya ko umugabo bakundana nta wundi muntu bamusangiye. Gutereta abandi bakobwa rero by'umwihariko mu ntangiriro z'umubano wanyu bituma atekereza ko utamwitayeho bihagije ku buryo wagumana na we wenyine. Gutereta abandi mu gihe nta minsi myinshi iracaho mutangiye gukundana bizamwereka ko ukunda abagore ku rugero rurenze.

    2.Gushyira imibonano mpuzabitsina ku mwanya wa mbere

    Nta mukobwa wifuza kujya mu rukundo rushingiye ku mibonano mpuzabitsina gusa.Niba rero mu ntangiriro z'urukundo rwanyu, wowe musore ugaragariza umukobwa ko icyo ushyize imbere ari ukuryamana nawe gusa, bizatuma abifata nk'aho ari cyo cyonyine kikugenza. Gutekereza ko wifuza kumugira igikoresho cy'imibonano mpuzabitsina bizatuma agira ubwoba ahitemo guhagarika umubano wanyu.

    3.Ntuha agaciro ibyiyumviro bye

    Gusobanukirwa no guha ibyiyumviro bye bimugaragariza ko wowe na we muhuje koko. Iyo utabasha kumwumva ndetse ntunagaragaze ubushake bwo kubikora bituma atekereza ko nta bushobozi bwo kugirana nawe umubano mwiza urimo guha agaciro ibyiyumviro bya buri umwe.

    4.Uhoza uwo mwigeze gukundana mu biganiro byanyu

    Kimwe mu bintu bibabaza kandi binashobora gutuma umuntu atandukana n'uwo bakundana kandi aribwo bakinjira mu rukundo ni uguhoza mu biganiro uwo mwigeze gukundana nyuma mugatandukana.
    Iyo uri umusore rero ugahora uvuga umukobwa mwigeze gukundana kandi uri kumwe n'umukunzi wawe mushya, nta bundi butumwa uba utanga uretse kumugaragariza ko utaramwibagirwa.

    Ibi bishobora gutuma afata umwanzuro wo kubivamo kuko aba afite ubwoba ko mushobora gusubirana cyangwa muri kumwe atari uko umukunze ahubwo ushaka ko akwibagiza wa wundi mwatandukanye.

    5.Aza inyuma muri gahunda zawe

    Iyo utitaye ku mwanya n'agaciro umukobwa mukundana afite mu buzima bwawe bituma umufata uko wishakiye ntumushyire imbere muri gahunda zawe.Abagore iteka bifuza kuza ku mwanya wa mbere mu buzima bw'abakunzi babo, iyo rero mu ntangiriro z'urukundo rwanyu umugaragarije ko ibyo yifuza bitazashoboka bituma afata umwanzuro wo kubivamo hakiri kare kugira ngo yirinde kuzababara.

    6.Uramucunga cyane ugakabya

    Kuba yaremeye kuba umukunzi wawe no kugirana umubano wihariye nawe ntibivuze ko ugomba kumucunga nk'umukozi wawe, nta n'ubwo ari igikoresho uha amategeko uko wiboneye. Ntabwo ari umukobwa wese ushobora kwihanganira umusore umucunga cyane ndetse akamuha amategeko akabije, hari ubona atazabishobora agahitamo kwigendera kandi ari bwo umubano wanyu wari ugitangira.

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/amakosa-ashobora-gutuma-umukobwa-asezera-ku-rukundo-igitaraganya/

  • https://bradmax.com/client/embed-player/bf2813e910279a9cb199ac6fd55b78d7b72a3ee5_4260?mediaUrl=https%3A%2F%2F1600706787.rsc.cdn77.org%2F1600706787%2Findex.m3u8&splashImgUrl=https%3A%2F%2Frba.co.rw%2FIMG%2Frtvlogo.jpg

    Source : https://yegob.rw/%F0%9F%94%B4live-kurikirana-umupira-amavubi-vs-uganda-cranes/