Blog

  • U Bwongereza bwakumiriye abagenzi bava mu Rwanda budashingiye ku isuzumwa ryakozwe mu buryo bwa Siyansi #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda riravuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, rufata ibipimo, rukurkirana abakekwaho kucyandura, ruvura abacyanduye, ndetse rugatanga na raporo igaragaza uko icyorezo gihagaze mu Rwanda. Ibyo kandi bikorwa mu mucyo, bikamenyeshwa inzego n’abantu bose bireba.

    U Rwanda ruravuga ko ruri mu bihugu bike byashyizeho ingamba zisaba abasohoka mu gihugu n’abakinjiramo kubanza kwisuzumisha icyorezo cya COVID-19.

    U Rwanda kandi ruravuga ko rutakumiriye abagenzi bava mu Bwongereza nyuma y’uko mu Kuboza 2020 mu bice bimwe by’icyo gihugu hari habonetse ubwoko bushya bwa COVID-19.

    U Rwanda ruribaza impamvu yatumye ruba kimwe mu bihugu bike byo mu Karere byafatiwe ingamba z’uko abaruturutsemo batemerewe kwinjira mu Bwongereza. Ruvuga ko kandi ibisobanuro byatanzwe kuri iki cyemezo bidahagije kandi ko cyafashwe nyamara nta bushakashatsi bushingiye kuri Siyansi bwigeze bukorwa.

    Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda risoza rivuga ko u Rwanda rwiteguye guhabwa impamvu zifatika zaba zaratumye u Bwongereza bufata icyo cyemezo kitabanje no kuganirwaho n’impande zombi.

    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/u-bwongereza-bwakumiriye-abagenzi-bava-mu-rwanda-budashingiye-ku-isuzumwa-ryakozwe-mu-buryo-bwa-siyansi

  • Abakuru b'ibihugu byo mu Karere basabye inyeshyamba zo muri Centrafrique guhagarika imirwano bwangu – #rwanda #RwOT

    Iyi nama yateranye ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2021, Umuyobozi wa ICGLR, akaba na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço n'abayitabiriye basabye imitwe yitwaje intwaro guhita iva mu birindiro byayo biri hafi y'Umujyi wa Bangui.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane w'u Rwanda, Dr Vincent Biruta, niwe wari uhagarariye Umukuru w'Igihugu muri iyo nama.

    Mu bandi bitabiriye uretse Perezida wa Centrafrique, Faustin-Archange Touadéra, yari yitabiriwe na Perezida wa Congo Brazaville, Denis Sassou-Nguesso, Idriss Déby Itno wa Tchad na Gen Ibrahim Gabir wari uhagarariye Sudani.

    Itangazo ry'imyanzuro yafatiwe muri iyi nama IGIHE ifitiye kopi, rivuga ko abayobozi b'ibihugu binyamuryango bafashije mugenzi wabo Touadera mu bihe by'amatora batazemera abashaka guhirika ubutegetsi bitwaje ko batemera ibyayavuyemo.

    Abitabiriye iyi nama bongeye kwiyemeza gushyigikira ibiganiro n'inama zihoraho hagati y'abanyapolitiki na sosiyete sivile kugira ngo bakure igihugu mu bibazo biriho ubu.

    Basabye kandi ko hafatwa ingamba zikenewe kugira ngo Akanama k'Umuryango w'Abibumbye gashinzwe umutekano gakureho ibihano byafatiwe igisirikare cya Centrafrique mu 2013.

    Imitwe yitwaje intwaro yasabwe gushyira intwaro hasi

    Mu bindi byagaragajwe ni ukuba hari abacancuro bakomeye mu nyeshyamba ziri muri iki gihugu. Ikindi kandi ni uko umutekano muke muri CAR, ushobora kuba intandaro y'ihungabana ry'umutekano mu bihugu byo munsi y'Ubutayu bwa Sahara by'umwihariko ibituranye n'iki gihugu.

    Ibihugu nka Tchad na Sudani, bituranye na CAR, byagaragajwe nk'indiri y'izi nyeshyamba n'abandi baturuka muri ibi bihugu binjirayo bakajya gukora ibikorwa by'urugomo.

    Itangazo ry'imyanzuro yafatiwe muri iyi nama rigaragaza kandi ko ibi bikorwa byiyongera ku mahano akomeje gukorwa n'ihuriro ry'imitwe yitwaje intwaro iyobowe n'uwahoze ari Perezida François Bozizé.

    Uyu Bozizé yagerageje kwica amatora y'umukuru w'igihugu yabaye mu Ukuboza umwaka ushize, ariko biramunanira. Gusa inyeshyamba ayoboye ziracyafite umugambi wo guteza akaduruvayo n'ubwo gufata umurwa mukuru byazinaniye.

    Iyi nama yasabye imitwe y'inyeshyamba guhita iva muri Cameroun ijya mu Mujyi wa Bangui, kugira ngo zireke habeho urujya n'uruza rw'abantu n'ibicuruzwa biva muri Cameroun byinjira muri CAR.

    Ibitero by'inyeshyamba n'ubusahuzi zikorera muri ako gace, biri mu byakomeje gutuma hatagera abashinzwe ubutahazi.

    Ibiciro by'ibiribwa n'ibindi bicuruzwa muri Bangui byarazamutse kuva inzira nyamukuru yanyuzwagamo ibicuruzwa bivuye muri Cameroun yafungwa n'iyi mitwe yitwaje intwaro.

    Abayobozi bamaganye ubusahuzi, urugomo n'ubwicanyi byakorewe abasivili n'abakora ibikorwa by'ubutabazi ndetse n'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zishinzwe amahoro “kandi basaba ubutabera ku bakoze ibyo bikorwa”.

    Muri uku kwezi kwa Mutarama 2021, Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye zishinzwe kubungabunga amahoro n'ingabo za leta zaburijemo ibitero by'inyeshyamba ku nkengero z'Umurwa Mukuru ndetse inyeshyamba eshanu zifatwa mpiri izindi 37 ziricwa.

    Ku wa 24 Mutarama, Ingabo za CAR n'abafatanyabikorwa bazo barimo u Rwanda, bagabye igitero ku bilometero 90 uvuye ku Murwa Mukuru, Bangui, bica inyeshyamba 44, bafata abacanshuro bo muri izi nyeshyamba baturutse muri Tchad na Sudani.

    Inama y'ibihugu by'Akarere k'ibiyaga bigari yasabye imitwe yitwaje intwaro muri Centrafrique gushyira intwaro hasi bwangu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakuru-b-ibihugu-byo-mu-karere-basabye-inyeshyamba-zo-muri-centrafrique

  • Umujyi wa Kigali watangaje ikintu gikomeye k'umuntu wese uzava mu Rugo yishimira intsinzi y'Amavubi kuri Guinée #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu, Ubuyobozi bw'Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ibihano bitegereje abazitwaza intsinzi y'Amavubi bakica gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho mu kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19.

    Ku cyumweru ni bwo Ikipe y'igihugu 'Amavubi' izakina na Guinée, mu mukino wa 1/4 cy'irangiza cya CHAN uzabera kuri Stade ya Limbé.

    Amavubi yaherukaga gutsinda Togo mu mukino wayahesheje tike, unatuma abenshi mu Banya-Kigali basohoka mu ngo bishimira intsinzi.

    Umujyi wa Kigali kuri Twitter wavuze ko abaturage bagomba gushyigikira Amavubi bari mu ngo zabo, ushimangira ko abazarenga kuri Guma mu Rugo bitwaje intsinzi bazahanwa.

    Umuhanzikazi yasabye Sugira Ernest ko yazamutera inda kubera ibyishimo akomeje guha Abanyarwanda

    Ubuyobozi bw'Umujyi bwavuze ko: 'Ibikorwa by'imyidagaduro n'ibihuza abantu bibujijwe muri iki gihe cya Guma Murugo iKigali. Ubwo imikino ya CHAN 2020 igikomeje, reka dushyigikire ikipe y'Igihugu Amavubi tuguma mu rugo kuko icyorezo cya COVID-19 kirahari kandi kirandura.'

    Bwunzemo buti: 'Gufana no gushyigikira ikipe, ntibikuraho ko twugarijwe n'icyorezo cya koronavirusi, niyo mpamvu dusabwa gukomeza ingamba zo kwirinda kandi tuguma mu rugo. Uzarenga ku mabwiriza azahanwa. Ntabe Arinjye cyangwa wowe wandura COVID-19.'

    Ubutumwa bw'Umujyi wa Kigali buje bushimangira ubuheruka gutangwa na Polisi y'u Rwanda yihanangirije abaturage ibasaba kudasubiramo ibyakozwe ku wa 26 Ukuboza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/01/30/umujyi-wa-kigali-watangaje-ikintu-gikomeye-kumuntu-wese-uzava-mu-rugo-yishimira-intsinzi-yamavubi-kuri-guinee/

  • U Rwanda rwiteze ibisobanuro ku cyemezo cy’u Bwongereza cyo kubuza abahavuye kujyayo #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda ku cyemezo cyafashwe n’u Bwongereza cyo gukoma abaturage baturutse mu Rwanda kwinjira muri kiriya gihugu mu rwego rwo gukumira ubwandu bushya bw’icyorezo cya COVID-19.

    Iri tangazo ryasohowe mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Mutarama 2021, Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko iki gihugu cyashyizeho ingamba zishoboka zo guhangana n’iki cyorezo.

    Yagarutse kuri izi ngamba zirimo gupima abantu benshi, kubakurikirana ndetse no gushakisha abagiye bahura na bo ndetse no kuvura kandi ko byose byakozwe mu buryo budacogora.

    U Rwanda ruvuga ko ari kimwe mu bihugu bicye bisuzuma abaturage bose bakinjiramo ndetse n’abasohoka.

    Guverinoma y’u Rwanda ivuga kandi ko yo itigeze ibuza abaturage baturutse mu Bwongereza kwinjira mu Rwanda mu kwezi k’Ukuboza 2020 ubwo byavugwaga ko muri kiriya gihugu hagaragaye ubwandu bushya bwa COVID-19.

    Ubwo u Bwongereza bwasohoraga ririya tangazo ryo gukumira abaturage baturutse mu Rwanda kujyayo, Guverinoma ya kiriya gihugu ntiyigeze itanga ibisobanuro byimbitse bigaragaza niba mu Rwanda haragaragaye ubwandu bushya.

    Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, risoza rigira riti 'Guverinoma y’u Rwanda yiteze guhabwa ibisobanuro ku mpamvu iri inyuma y’icyemezo cya Guverinoma y’u Bwongereza.'

    Guverinoma y’u Bwongereza yashyize u Rwanda mu bihugu bitemerewe ko abaturage babiturutsemo binjira muri kiriya gihugu, nyuma y’umunsi umwe gusa, ikigo cy’Ubushakashatsi cyo muri Australia kirushyize ku mwanya wa gatandatu ku Isi mu kwitwara neza no guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/U-Rwanda-rwiteze-ibisobanuro-ku-cyemezo-cy-u-Bwongereza-cyo-kubuza-abahavuye-kujyayo

  • Rusizi: Uruhuri rw'ibibazo ku banyeshuri babuze abarimu n'ibikoresho bihagije – #rwanda #RwOT

    Abo banyeshuri ni abo mu mwaka wa mbere n'uwa kabiri bigaga mu ishuri rya GS Mutongo, bakaza kwimurwa mu rindi shuri rya GS Kirabyo, ahari hamaze kubakwa ibyumba bishya.

    N'ubwo bahimuriwe ariko imirimo yo kubaka aya mashuri yari itararangira ku buryo byabaye imbogamizi ikomeye ku banyeshuri kuko usanga hari isuku nke ndetse n'intebe bicaraho zitaragenewe abanyeshuri.

    Bamwe mu banyeshuri baganiriye na TV1 bayibwiye ko babangamiwe no kwiga mu kigo kitaruzura kuko nta suku ihagije ihari ndetse hari n'ibikoresho nkenerwa batabasha kubona yewe n'abarimu bakaba bahagera gacye, ku buryo hari amasomo abanyeshuri batiga.

    Umwana w'umuhungu uri kwiga muri iri shuri yagize ati 'Dufite ikibazo hano nta barimu tubona, nk'ubu ntabwo twiga isomo ry'ubutabire n'ubugenge kubera ko aha nta barimu tubasha kubona.'

    Yongeyeho ati “Intebe twicaraho ziratubangamiye twarwaye umugongo kuko twicara ku ntebe nka ziriya zo mu nsengero bikatubangamira. Aha ntituhabona amazi yo kunywa n'ayo gukoresha isuku, mbega turabangamiwe.'

    Usibye ibi bibazo kandi barataka ikibazo cy'inzara kuko aha batabasha gufata amafunguro kandi barimuwe aho bigaga bari barishyuye amafaranga basabwa yo gufata ifunguro.

    Ku ruhande rw'ubuyobozi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Mururu, Ingabire Joyeux, avuga ko iki kibazo giteye inkeke kuko bahabazanye hari ibitaranozwa, gusa ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo ibi bibazo binozwe.

    Yagize ati 'Ikibangamye cyane ni uburyo abanyeshuri bicara mu ishuri n'uburyo bigamo kugira hirindwe icyorezo cya Coronavirus kuko bisaba ko abantu bagira ubwirinzi. Naho ikibazo cy'abarimu ni uko hari abataragera mu myanya ariko barahari.'

    Gusa ikibazo cy'abarimu ntikiri muri iri shuri gusa kuko hari amashuri atarabona abarimu bashya n'ubwo bivugwa ko muri rusange iki kibazo kizakemuka vuba.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyeshuri-bimuriwe-muri-gs-kirabyo-baratabaza

  • Manzi Thierry ntazakina umukino wa Guinea #rwanda #RwOT

    Myugariro w’umunyarwanda, Manzi Thierry ntabwo ari mu bakinnyi bazifashishwa n’umutoza Mashami Vincent ku munsi w’ejo mu mukino wa Guinea Conakry wa ¼ cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun, ni nyuma y’ikibazo yagiriye ku mukino wa Togo.

    Ku wa Kabiri tariki ya 26 Mutarama 2021, u Rwanda rwakinnye na Togo umukino usoza itsinda C muri CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.

    Ni umukino utaragendekeye neza myugariro Manzi Thierry wari wafashije Amavubi mu mikino banganyijemo na Uganda n’uwa Maroc yose ubusa ku busa.

    Ku munota wa 7 w’umukino gusa, Manzi Thierry yaje kugira ikibazo ava mu kibuga bigaragara ko ameze nabi aho yahumekaga nabi, abaganga b’ikipe y’igihugu bagaragaye barimo kumwitaho munsi gato y’imbavu ku ruhande rw’iburyo.

    Uyu mukinnyi waryamye hasi nta muntu umukozeho, ni ingaruka z’ikibazo yagiriye ku mukino wa Maroc wabaye tariki ya 22 Mutarama 2021.

    Iki kibazo kikaba cyarakomeje anyuzwa mu cyumwa basanga hari inyama yagize ikibazo, yatangiye imyitozo ku munsi w’ejo hashize ariko ntyikoranye n’abandi imyitozo aho yakoze wenyine anambaye inkweto zisanzwe.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi atari mu bakinnyi Mashami Vincent azifashisha kuri uyu mukino uzaba ku isaha ya saa tatu z’ijoro za Kigali mu Rwanda.

    Undi mukinnyi ushidikanywaho ni Iradukunda Jean Bertrand wagiriye ikibazo mu myitozo yitegura Togo, yatangiye imyitozo ariko na we ntabwo aramera neza.

    Manzi Thierry ntazakina umukino w’ejo

    Source : http://isimbi.rw/siporo/manzi-thierry-ntazakina-umukino-wa-guinea

  • Jacques Tuyisenge ahamya ko babonye amahirwe ya kabiri #rwanda #RwOT

    Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya CHAN, Jacques Tuyisenge avuga ko ubu abakinnyi bose intero ari imwe, amaso bayahanze ku mukino wa ¼ uzaba ku munsi w’ejo kugira ngo barebe ko barenga iki cyiciro bagezemo 2016.

    Jacques Tuyisenge avuga ko aya ari amahirwe babonye yo kuba barenga ¼ cya CHAN kuko kure bageze ari ¼ muri 2016 ubwo bakurwagamo na DR Congo.

    Ati'umukino wa ¼ tuzakina na Guinea ni umukino w’ingenzi kuri twebwe, dusubiye inyuma muri 2016 twageze muri ¼ ntitwagira amahirwe yo kuharenga, aya ni andi mahirwe twongeye kubona yo kuba twaharenga, ahasigaye ni ahacu.'

    Yakomeje avuga ko CHAN iheruka ya 2018 yabereye muri Maroc hari abakinnyi babashije kwigurisha bityo ko n’ubu bishoboka.

    Ati'CHAN iheruka hari abakinnyi babashije kwigurisha, urumva n’iyi ngiyi ni ingenzi, ntawamenya turacyari mu marushanwa, iyo atarangira ibintu byose birashoboka, hari uwakwitwara neza mu mukino w’ejo ugasanga ni we ugize ayo mahirwe, hari n’uwo baba barabonye mu mikino yatambutse, ni ibintu byose bibaho twebwe duhanze amaso umukino w’ejo kuko ni ingenzi, ni amahirwe y’andi tubonye atuma turenga aho twagarukiye muri 2016.'

    Ku munsi w’ejo saa tatu z’ijoro Amavubi azaba akina na Guinea umukino wa ¼ cy’irangiza cya CHAN 2020 irimo kubera muri Cameroun.

    Jacques Tuyisenge ngo babonye amahirwe ya kabiri yo kurenga aho bageze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/jacques-tuyisenge-ahamya-ko-babonye-amahirwe-ya-kabiri

  • Umuhanzi Christopher bwa mbere yavuze ku rupfu rwa mama we, intimba n’agahinda rwamusigiye #rwanda #RwOT

    Nyuma y’iminsi hafi 10, umuhanzi Muneza Christopher[Christopher] abuze umubyeyi we, yasutse agahinda n’intimba yatewe no kumubura, amusezeranya ko azita ku bavandimwe be na papa we.

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 21 Mutarama 2021 ni bwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko nyina w’umunazi Christopher, Gahongayire Marie Mativitas yitabye Imana, ni nyuma y’igihe yari amaze yivuza.

    Christopher, ku nshuro ya mbere yavuze ku rupfu rwa mama we aho yavuze ko yari yarahisemo kwicecekera kuko yari ataramenye icyo yavuga.

    Mu nyandiko ndende yanyujije kuri Instagram yagize ati'byanyobeye! Ubuzima bwanjye ni ubusa tutari kumwe mama. Nta kintu nigeze mvuga kuko ntabwo nari nzi icyo kuvuga, ariko ku isabukuru yanjye, umunsi twahuye bwa mbere ndatekereza ari cyo gihe cyiza cyo kukubwira uko niyumva.'

    Yakomeje avuga ko arimo yandikana agahinda n’amarira mu maso, gusa ngo urwibutso rwe ruzatuma agumya amwenyura.

    Ati'ndimo ndandikana amarira mu maso na kamwenyu mu isura, ibi byiyumviro ndabyumva kuko niko twahoraga, mama ntitaye aho ndi, icyo ndimo gukora urwibutso rwawe ruzahora iteka rutuma mwenyura, sinzibagirwa uburyo wakoreshaga bushimishije kugira ngo nkore umukoro(homeworks) nywushyizeho umutima.'

    Yakomeje avuga ko amukumbuye ndetse agerageza kumuhamagara aho akumbuye urwenya rwe, kujya impaka. Yamusezeranyije ko azita ku bavandimwe be na papa we.

    Ati'ndagusezeranya kuzita kuri papa n’abavandimwe banjye, nzatuma unyishimira iyo niyo ntego yanjye ya mbere. Imana wakoreye cyane yakire ubugingo bwawe, iguhe umunezero udashira. Ndagukunda mama.'

    Muneza Christopher atangaje aya magambo ku munsi yizihizaho isabukuru y’amavuko ye. Uyu munsi akaba yizihiza isabukuru y’imyaka 27.

    Muneza Christoper yavuze agahinda yatewe no kubura umubyeyi we

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/umuhanzi-christopher-bwa-mbere-yavuze-ku-rupfu-rwa-mama-we-intimba-n-agahinda-rwamusigiye

  • Kigali: Polisi yatwitse ibiyobyabwenge birimo… – #rwanda #RwOT

    Byatwikiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Nduba ahasanzwe hakusanyirizwa imyanda iva mu Mujyi wa Kigali. Ibi biyobyabwenge byagiye bifatirwa mu bikorwa bya Polisi mu myaka wa 2019 na 2020, byafatiwe mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge. 

    Ubwo hatwikwaga ibi biyobyabwenge Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police (CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yavuze ko gufatwa kw'ibi biyobyabwenge ndetse n'ababikwirakwizaga byagizwemo uruhare n'abaturage biturutse ku gutangira amakuru ku gihe.

    Yagize ati 'Kugira ngo dufate ibi biyoyabwenge n'ababikwirakwiza habamo ubufantanye n'abaturage, abayobozi mu nzego z'ibanze ndetse n'izindi nzego z'umutekano. Ni muri urwo rwego kuva mu mwaka wa 2019 kugeza 2020 twafashe ariya moko atatu y'ibiyobyabwenge (Mugo, urumogi na kanyanga), byafatiwe hano mu Mujyi wa Kigali.'

    CSP Sendahangarwa yakomeje akangurira abantu gukomeza gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe kugira ngo hakomeze kurwanywa ibiyobyabwenge. Yavuze ko biriya biyobyabwenge byose biva mu bihugu bihana imbibi n'u Rwanda ariko cyane cyane urumogi ruturuka mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuko ababyinjiza mu Rwanda bakunda kwambukira mu Karere ka Rubavu. Naho ikiyobyabwenge cya Kanyanga cyo gikunze kwinjizwa mu Rwanda kivuye mu gihugu cya Uganda.

    INKURU BIJYANYE

    Rubavu: Polisi yafashe umugabo n'umugore we bafite udupfunyika 2,480 tw'urumogi

    Rubavu: Babiri bafatanwe udupfunyika turenga 1,000 tw'urumogi

    Burera: Babiri bafatanwe ibiro 10 by’urumogi bakwirakwizaga mu baturage

    Amajyepfo: Polisi yongeye kuhafatira litiro zirenga 2,700 z’inzoga zitemewe

    Nyagatare: Umunsi umwe gusa Polisi yahafatiye litiro zirenga 250 za Kanyanga

    Umuvugizi wa Polisi wungirije yakomeje agaragaza ko biriya biyobyabwenge byagiye bifatirwamo abantu b'urubyiruko. Yasabye abaturage cyane cyane urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku buzima bw'ubikoresha ndetse kikaba ari icyaha gihanwa n'amategeko.

    Yagize ati 'Nta kiza kiba mu biyobyabwenge, byangiza ubuzima bw'abantu, bitera ubukene ababikoresha, ababikoresheje bibatera gukora ibyaha bitandukanye bagafatwa bagafungwa. Usibye n'ibyo kandi kwishora mu biyobyabwenge uko wabikora kose ni icyaha gihanwa n'amategeko ubifatiwemo arafungwa.'

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Mugo n'urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ni mugihe iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw'ibiyobyabwenge n'ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw'imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n'amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW).

    Parike y'urwego rwisumbuye rwa Nyarugenge ivuga ko hari amadosiye 210 y'abantu bagaragaye mu byaha bijyanye na biriya biyobyabwenge byafashwe kuva mu mwaka wa 2019 kugeza mu mwaka wa 2020. Muri ariya madosiye 210, 53 ari muri parike yo mu rwego rw'ibanze rwa Nyarugenge. Abenshi mu bantu bari muri ziriya dosiye bakatiwe n'inkiko barimo kurangiza ibihano byabo abandi baracyaburana.

    Polisi irasaba abanyarwanda ubufatanye mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge

    Src: Police.gov.rw

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/102738/kigali-polisi-yatwitse-ibiyobyabwenge-birimo-amagarama-300-ya-mugo-nibiro-348-byurumogi-102738.html

  • Byinshi wamenya kuri Nzambazamariya Veneranda umaze imyaka 21 yishwe n’impanuka y’indege #rwanda #RwOT

    Uyu muryango ufite intego yo kwimakaza umuco w’Amahoro, Ubutabera kuri buri wese n’Iterambere rirambye bishingiye ku myumvire y’UBUNTU. Washinzwe mu mwaka wa 2000. Ibyo uyu muryango wagezeho bikubiye mu ngingo zirimo guharanira iterambere ry’Umugore, gusakaza umuco w’Ubuntu no guharanira ko ihohoterwa ryacika burundu.

    Kuva Nzambazamariya Veneranda yitaba Imana, buri mwaka hazirikanwa ineza n’umurage uyu mubyeyi yasize. Mu gusigasira ibyo yasize kandi hashyizweho Centre Itetero yari afite mu ndoto iri ku Gasharu, akaba ari naho hari icyicaro cy’Umuryango Nzambazamariiya Veneranda

    Hari imishinga myinshi Umuryango washyize mu bikorwa utewe inkunga n’imiryango inyuranye, iyo mishinga yagiriye akamaro abagenerwabikorwa bawo aho hibandwaga mu kongera ubushobozi bw’Umugore wo mu cyaro ngo yiteze imbere, kurwanya amakimbirane mu miryango, kubaka ubushobozi mu bari n’abategarugori kugirango bivane mubukene kandi bashobore gusobanukirwa bumwe muburenganzira bwabo bahabwa n’amategeko, ndetse uyu muryango ukaba warazirikanye abakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye akamaro abandi, ukabagenera ibihembo.

    Abanyamuryango bagiye bazirikana buri mwaka ku bibazo byugarije igihugu cyacu bakagira uruhare mu gushaka ibisubizo bashingiye mu gushyira mu bikorwa gahunda za Guverinoma, ariko cyane cyane hazirikanwa uruhare umuco w’ubuntu ufite mu kubungabunga amahoro, guteza imbere ubutabera harwanywa ihohoterwa hanimakazwa uburinganire, hanatezwa imbere ibikorwa bigamije iterambere rirambye. Aha hakaba harashyigikiwe cyane cyane ibikorwa by’umwimerere bigaragaza umuco w’ubuntu.

    Kugirango kandi Umuryango wimakaze umuco w’ubuntu wakomeje muri iyi myaka kwita ku rubyiruko uruhugura kumuco w’Ubuntu, ngo rushobore guhangana na bimwe mu bibazo bibugarije (Ibiyobyabwenye, kutubaha ababyeyi, kwigana imico y’ahandi itanogeye abanyarwanda, ….)

    Umuco w’Ubuntu uyu muryango ugenderaho ntabwo ari uwo mu Rwanda gusa ahubwo no mu bindi bihugu haba imiryango ishingiye kuri uyu murongo. Urugero ni nko muri Afurika y’Epfo no muri Amerika.

    Nzambazamariya Veneranda azwi cyane kubera uruhare yagize mu gukwiza hose mu Rwanda umuco w’UBUNTU no kwimakaza umuco w’amahoro. Nzambazamariya Veneranda yari umuntu usabana, ukunda gukorana n’abandi, akarwanya akarengane n’ivangura aho byaturuka hose.Y emezaga ko kwimakaza umuco w’UBUNTU ari umusingi w’amahoro arambye., bityo agahora ashakisha uko yarimbura imizi y’urwango rutuma abantu bahohotera abandi.

    REBA VIDEO ISOBANURA BYINSHI KU BUZIMA BWE HANO :

    Uyu mugore yagize uruhare mu iterambere ry’umugore cyane cyane wo mu cyaro. Yagize uruhare mu ishingwa ry’imiryango myinshi y’abategarugori hano mu Rwanda nka Réseau des Femmes, Duterimbere, Haguruka, SWA RWANDA , agira uruhare rukomeye mu gushinga Impuzamiryango Profemmes ndetse ayibera umuyobozi. Ibyo bikorwa byamuhesheje ibihembo byinshi .

    Muri ibyo twavuga Igihembo cy’ubworoherane no gukemura amakimbirane nta nabi, yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe umuco (UNESCO) ; mu 2001 yahawe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mugore (UNIFEM ) igihembo cy’umugore waharaniye amahoro ; muri 2006 umuryango nyafurika wita ku bumwe bw’abagore wamuhaye igihembo cyitiriwe Toumbouctou.

    Tariki ya 30/01/2021 ibaye bamwe bari muri gahunda ya Guma mu rugo ku batuye mu mujyi wa Kigali no muri Guma mu Karere ku bandi kubera icyorezo cya COVID-19, bityo gahunda yo guhuza abanyamuryango ngo bazirikane Nzambazamariya Veneranda ntiyashobotse uyu mwaka, ariko aho bari hose bamuzirikanye nk’uko uhagarariye uyu muryango Bwana Bajyanama Donatien yabidutangarije.

    Uyu muyobozi avuga ko babyibukije abanyamuryango kandi hakaba hari na Misa zinyura ku bitangazamakuru bimwe na bimwe bamusabira dore ko muri iki gihe kujya mu nsengero bidashoboka.

    REBA VIDEO ISOBANURA BYINSHI KU BUZIMA BWE HANO :

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Ubuzima/Byinshi-wamenya-kuri-Nzambazamariya-Veneranda-umaze-imyaka-21-yishwe-n-impanuka-y-indege