Blog

  • Ambasaderi Kalisa yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Algeria – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Sabri Boukadoum yakiriye Ambasaderi Kalisa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021.

    Aba bombi baganiriye ku ngingo zitandukanye zigamije kwagura umubano hagati y’u Rwanda na Algeria, ariko hibandwa cyane ku masezerano y’imikoranire.

    U Rwanda na Algeria bisanganywe umubano mwiza watangiye mu 1978. Ibihugu byombi bihuriye mu miryango irimo Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Ihuriro ry’Ibihugu bya Afurika rigamije Ubufatanye mu Iterambere (NEPAD), Loni n’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

    Algeria iri mu bihugu bya mbere byashyize umukono ku masezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AFCTA) yasinyiwe mu Mujyi wa Kigali muri Werurwe 2018.

    Umubano kandi wahamye birushijeho binyuze mu ngendo z’abayobozi bo ku mpande zombi.

    Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Algeria muri Mata 2015 ndetse Mushikiwabo Louise wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga yasuye iki gihugu mu 2014.

    Mu 2016, ubwo habaga Inama Mpuzamahanga ya Gatanu yitiriwe Kigali (5th Kigali International Conference Declaration (KICD) yabereye mu Mujyi wa Algiers, Madamu Jeannette Kagame, yahawe igihembo cyo kuba indashyikirwa mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no guteza imbere umugore n’umukobwa kubera ibikorwa bya Imbuto Foundation.

    Algeria n’u Rwanda binafitanye imikoranire mu bijyanye n’umutekano ndetse n’uburezi kuko hari abanyeshuri bava mu rwa Gasabo bajya kuhiga. Mu mwaka w’amashuri wa 2016/2017, Algeria yabahaye buruse 25 u Rwanda.

    Algeria ihagarariwe na Chargé d’Affaires ufite Icyicaro mu Mujyi wa Kigali kuva mu Ugushyingo 2019.

    Kuva mu 1982, u Rwanda na Algeria byasinye amasezerano atandukanye arimo ajyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage; ayo gusangira ubunararibonye mu by’umuco ndetse n’imikoranire n’ayandi.

    Ibihugu byombi byanemeranyije kongera imbaraga zihariye mu bijyanye n’ubuzima, ubucuruzi, ishoramari, umutekano n’uburezi.

    Ambasaderi Kalisa asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Misiri, Algeria ndetse aheruka gutanga impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Libya.

    Ambasaderi Alfred Gakuba Kalisa yashyikirije Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Algeria, Sabri Boukadoum, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu

    Minisitiri Sabri Boukadoum yakiriye Ambasaderi Kalisa kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Gashyantare 2021

    Bombi bagiranye ibiganiro bigaruka ku mubano mwiza usanzwe hagati y’ibihugu byombi

    source http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ambasaderi-kalisa-yatanze-kopi-z-impapuro-zimwemerera-guhagararira-u-rwanda-146779

  • Abahinzi n’aborozi ntibazongera guhura n’ibihombo kubera ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo. #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Gahunda yo gutanga ubwishingizi bw
    Gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’ibihingwa irinda abahinzi kwikanga ikirere

    Mu mwaka wa 2019, ni bwo Leta yatangije gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo mu gihugu hose. Kugeza ubu, abahinzi bamaze kwitabira iyo gahunda bafite ibihingwa biri ku buso bungana na Hegitari 22.831 buhinzeho ibirayi, ibigori, umuceri, urusenda n’imiteja.

    Ni mu gihe amatungo 47.806 agizwe n’inka, inkoko, n’ingurube, ari yo aborozi bamaze gushyira mu bwishingizi.

    Amani Claude, inka ze yoroye uko ari esheshatu yazitangiye ubwishingizi, akaba yarabitewe n’uko hari izindi enye zabanje gupfa, bimuviramo igihombo kuko atari yarigeze yitabira gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo.

    Yagize ati: “Mu nka nari noroye mbere hari izapfuye zibyara, izindi zikarwara mu buryo butabaga busobanutse, byaba ngombwa ko nzibaga ngo nzigurishe, inka yari ifite agaciro k’ibihumbi 800 ntibandengereze ibihumbi 150. Napfushije inka enye, mbonye ndi guhomba cyane ni bwo niyemeje kujya ntanga ubwishingizi bw’izo nasigaranye”.

    Amani asanga ari bwo buryo bwonyine afitiye icyizere cy’uko nihagira indi nka ye igira ikibazo Leta yamushumbusha, bityo ntiyongere kugira igihombo nk’icyo yhuye na cyo.

    Aborozi bitabiriye iyi gahunda ntibazongera gusigara amaramasa mu gihe amatungo yaba agize ikibazo
    Aborozi bitabiriye iyi gahunda ntibazongera gusigara amaramasa mu gihe amatungo yaba agize ikibazo

    Mu bandi bitabiriye iyo gahunda, ni abagize itsinda ryitwa Umugisha bahinga ibirayi ku buso bwa Ha 7 bo mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze, batanze ubwishingizi bw’ibyo bahinze.

    Nyiransabimana Philomina, umwe mu bahinzi bagize iryo tsinda yagize ati: “Twarahingaga hakaba ubwo ibiza bitewe n’imvura cyangwa izuba ryinshi byangiza imyaka yacu. Icyo gihe twasigaranaga ibihombo, ntitubone n’uko twishyura inguzanyo twabaga twarafashe mu ma banki, bituma dutekereza uburyo bwo gushinganisha imyaka duhinga. Duteganya ko nibyongera kubaho, bizasanga dufite aho tubariza ku buryo ubu ntacyo turimo kwikanga ku musaruro”.

    Muri iyi gahunda y’ubwishingizi umuhinzi cyangwa umworozi yishyura 60% by’ikiguzi cy’ubwishingizi, Leta igatanga nkunganire ya 40%. Ikigamijwe ni ugushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, ishyize imbere kuvugurura ubuhinzi n’ubworozi ngo burusheho kuzamura ababukora.

    Umuyobozi ukuriye gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi Museruka Joseph, avuga ko amahinzi bitabiriye ubwishingizi bw’ibihingwa batikanga ihinduka ry’ikirere.

    Ati “Icya mbere ni uko abahinzi bitabiriye gushyira ibihingwa byabo mu bwishingizi batacyikanga ko ikirere gitanga imvura cyangwa izuba ry’umurengera byangiza ibihingwa. Umusaruro uvamo ni uko bakora ubuhinzi bubahagije kandi bunasagurira amasoko”.

    Arongera ati: “Indi nyungu ni uko noneho bya bigo by’imari n’amabanki, bitagitinya gukorana n’abahinzi mu buryo bwo kubaha inguzanyo, kuko biba byizeye ko nta bindi bihombo biterwa n’ibiza bikiba ku bahinzi n’aborozi bitabiriye gahunda y’ubwishingizi”.

    Imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko Ibigo by’ubwishingizi bimaze kwishyura abahinzi bahuye n’ibiza Amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 397, naho mu bworozi by’umwihariko bw’inka, ibigo by’ubwishingizi bimaze gushumbusha aborozi asaga miliyoni 144 z’Amafaranga y’u Rwanda.

    Uretse kuba abahinzi n’aborozi bishyurwa ibihombo biba byatewe n’ibiza byangiza ibihingwa, impanuka cyangwa indwara zibasira amatungo babikizwa no kuba barabitangiye ubwishingizi.

    Hakenewe ko n
    Hakenewe ko n’abateganyiriza urusenda biyongera

    Iyo gahunda yanatumye bamwe bakora indi mishinga ishamikiye ku buhinzi n’ubworozi babikesha inguzanyo batse mu mabanki n’ibigo by’imari nyuma yo gutanga ingwate z’ibyo bishyuriye ubwishingizi.

    Icyakora Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi itangaza ko hagikenewe kongera imbaraga mu bukangurambaga bukorwa n’inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa, kugira ngo abitabira gahunda yo gutanga ubwishingizi bw’amatungo y’inkoko n’ingurube, ndetse n’ibihingwa nk’imiteja n’urusenda biyongere kuko bakiri bacye.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/abahinzi-n-aborozi-ntibazongera-guhura-n-ibihombo-kubera-ubwishingizi-bw-ibihingwa-n-amatungo

  • Tanasha yahakanye yivuye inyuma ko atararanye na Diamond muri Tanzania #rwanda #RwOT

    Ku mbuga nkoranyambaga Diomond Platnumz yasangije abamkurukira amafoto ari kumwe n'umwana we Naseeb bakaba baramubyaranye bivuze we na Tanasha bari kubana mu rugo. Iyo foto yarongeye ikwirakwizwa na mushiki wa Diamond witwa Esma Khan aho yanavuze ko uwo mwana asa neza na Diamond Platnumz.

    Noneho ariko umwishywa wa Diamond witwa Romeo Abdul Jones wamamaye nka Romy Jones yabajije Esma impamvu atapostinze ifoto ya Tanasha aryamanye na Diamond mu buriri. Ati:''Wari gupostinga ifoto ya Tanasha ari gusasira Diamond iwe mu rugo''. Ungepost ile amabayo katokea shimeji Tanasha kwa nyuma kama anatandika kitanda(you should have posted the picture of our in-law making the bed).

    Aya magambo yose yavuzwe n'abo mu muryango wa Diamond yahamya ko Tanasha yari mu cyumba kimwe na Simba nyamara we yarabihakanye ati:''nari muri hoteli ariko umwana wange yari kumwe na se yaragendaga akongera akagaruka kuko yabaga ari mu muryango we'.

    Hari umugani w'ikinyarwanda ugira ati:''aho yaciye ntihaca urwango'' bivuze ko umugore wabanye n'umugabo biri kure nk'ukwezi kuba yashwana burundu n'uwo babyaranye. Tanasha yanahakanye amakuru yacicikanye ko yashatse gusoma Diamond akamukwepa avuga ko Atari cyo yari agamije. Kuva muri Werurwe mu 2020 batandukana bwari ubwa mbere agarutse gusura Diamond.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/tanasha-yahakanye-yivuye-inyuma-ko-atararanye-na-diamond-muri-tanzania

  • Umusirikare w'umukobwa ufite imiterere y'umubiri ishotorana akomeje gusaza abakoresha imbuga nkoranyambaga – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa witwa Ciré Traore usanzwe ari umusirikare wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeje kuvugisha benshi kuri Instagram kubera amafoto agaragaza imiterere ye akomeje gushyira hanze.

    Ni gacye cyane umupolisi cyangwa umusirikare akoresha imbuga nkoranyambaga mu kwereka uburanga bwe ashyira hanze amafoto atavugwaho rumwe, gusa Ciré we yiyemerera ko akunda gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane. Amakuru avuga ko n'ubwo ari umusirikare muri Amerika, afite inkomoko muri Afurika mu gihugu cya Guinea. Asanzwe akora akazi k'umutekano ariko bikavugwa ko ari n'umunyamideli aho afite n'inzu imurika imideli yashinze vuba yitwa 'Cirescollection'. Imyambaro akunda kugaragaza ni utwenda abenshi bajyana ku mazi izwi nka 'Bikini'.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umusirikare-wumukobwa-ufite-imiterere-yumubiri-ishotorana-akomeje-gusaza-abakoresha-imbuga-nkoranyambaga/

  • Butera Knowless yahundagajweho imitoma myinshi nyuma yo gushyira hanze ifoto yafotowe n'umwana we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Butera Knowless uri mu bakunzwe hano mu Rwanda kubera indirimbo zitandukanye yahimbye zigakundwa na benshi, yahundagajweho imitoma n'abafana be benshi nyuma yuko ashyize hanze ifoto igaragaza ubwiza bwe bw'umwimerere yafotowe n'umwana we, Ishimwe Butera Or. Iyi ni ifoto Butera Knowless yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Nyuma yuko Butera Knowless ashyize hanze iyi foto yafotowe n'umukobwa we, Or, yayiherekesheje amagambo agira ari: ” Papa Loading….%  📸: #IOB “. Nkuko bigaragazwa n'amagambo Butera Knowless yaherekesheje iyi foto ye biragaragara ko yashakaga kubwira abafana be ko indirimbo ye nshya yise Papa iri mu nzira dore ko hashize iminsi ayiteguza abafana be. Nkuko byagaragaye mu byatangajwe n'abafana ba Knowless benshi babonye iyi foto hagaragaye umubare mwinshi w'abamuteye imitoma bamubwira ko bamukunda cyane ndetse abenshi bakoresha uturango tw'imitima (❤️❤️❤️❤️❤️) bamwereka urukundo rwinshi.

    Butera Knowless ni umwe mu bahanzikazi bakunzwe cyane hano ku Rwanda ndetse ari mu ba mbere bafatwa nk'inkingi za mwamba muri muzika nyarwanda dore ko yanegukanye igikombe cya Primus Guma Guma Super Star Season 5 mu mwaka wa 2015.

     

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/butera-knowless-yahundagajweho-imitoma-myinshi-nyuma-yo-gushyira-hanze-ifoto-yafotowe-numwana-we/

  • Gakenke: Urubyiruko rwavuye Iwawa rwatinyutse inguzanyo rwihangira imirimo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Abavuye Iwawa bashinze Koperative y
    Abavuye Iwawa bashinze Koperative y’ububaji ibafasha mu mibereho

    Urwo rubyiruko rwatangiye ari 12 aho batatu muri bo bize mu mashuri y’Imyuga, abandi icyenda bigira iyo myuga Iwawa, bakaba baramaze kwishakamo ibisubizo bategura umushinga, ubu bakaba barahawe miliyoni eshanu (5) binyuze muri BDF.

    Ngo muri ayo mafaranga bazishyura kimwe cya kabiri cyayo, aho batangiye kuyifashisha mu mushinga wabo bakaba bamaze kwishyura agera kuri 1,400,000 Frw, ubu na Koperative yabo ikaba yarabonye ubuzima gatozi nk’uko Kigali Today yabitangarijwe na Barinda Jean Maurice, Perezida w’iyo Koperative.

    Ati “Ku bufatanye n’ushinzwe guteza imbere amakoperative mu murenge, byabaye ngombwa ko atubwira ko mu rwego rwo guteza imbere urubyiruko twibumbira hamwe. Koperative yacu itangira mu mwaka wa 2019, yari ifite abanyamuryango 12 ariko ubu turi 10, kuko abandi babiri bagiye mu zindi nshingano. Abavuye Iwawa ni barindwi mu gihe batatu ari abize mu mashuri anyuranye”.

    Uwo muyobozi avuga ko abo bavuye Iwawa baje imbokoboko nta gikoresho na kimwe bafite, bamaze kwihuza no gushinga Koperative abayobozi mu nzego za Leta, babahuje na BDF bahabwa n’icyangombwa cy’ubuzima gatozi nka Koperative yemewe n’amategeko, babona guhabwa iyo nguzanyo ya miliyoni eshanu.

    Barinda arongera ati “Kuva twatangiraga gukora mu mwaka wa 2019, tumaze kwishyura 1,400,000 mu gihe dusabwa kuzishyura kimwe cya kabiri cy’amafaranga twahawe andi agafatwa nk’inkunga.

    Urwo rubyiruko ruvuga ko ibibazo rufite ari uko aho bakorera ari hato ndetse n’ibikoresho bikaba ari bike, ku buryo badashobora kwakira abana bashya muri iyo Koperative yabo, ari ho bahera basaba Leta kubongerera ubushobozi kuko hakiri abandi bavuye Iwawa muri ako karere batarabona icyo bakora.

    Urwo rubyiruko rurasaba Leta ko ubuhamya bwabo bwajya bwifashishwa mu guhindura urundi rubyiruko rukiri mu ngeso mbi, nk’uko umwe muri bo yabitangarije Kigali Today.

    Ati “Ku bijyanye n’ikigo ngororamuco n’ibyo twigiyeyo, biragaragara ko bitanga umusaruro. Twarahindutse cyane kandi twakuyemo amasomo, ahubwo sinzi impamvu Leta itatwifashisha ngo tujye tujya gutanga ubuhamya ku bana bari Iwawa”.

    Barasaba ko aho bakorera hakwagurwa bakakira n
    Barasaba ko aho bakorera hakwagurwa bakakira n’urundi rubyiruko

    Barinda avuga kandi ko abagize koperative babona amafaranga abatunga, kandi ko bafite intumbero yo kwigeza kure hashoboka, cyane ko urubyiruko rwavuye Iwawa rushoboye kandi bafite intego yo guteza imbere urundi rubyiruko.

    Urwo rubyiruko rushishikariza bagenzi babo gutekereza ejo hazaza, kugira ngo babashe kujyana n’abandi mu rwego rwo kwiteza imbere aho ubu rukora umwuga w’ububaji, ngo hari urwiguriye amatungo magufi rukaba runitunze, ndetse rukanatanga n’ubwisungane mu kwivuza ku gihe.


    source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/gakenke-urubyiruko-rwavuye-iwawa-rwatinyutse-inguzanyo-rwihangira-imirimo

  • RBC ivuga ko urutonde rw’imiti n’ibiribwa bivugwaho kuvura Covid-19 atari yo yarukoze #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

    Imbuto zivugwaho kunganira imiti ivura Covid-19
    Imbuto zivugwaho kunganira imiti ivura Covid-19

    Urwo rutonde rugaragaza ko ahavurirwa abarwayi ba Covid-19 hatangirwa imiti ya
    Vitamini C-1000, Vitamini E, abo barwayi kandi bagasabwa kota izuba iminota kuva 15-20 hagati ya saa ine na saa tanu za mu gitondo.

    Ngo bahabwa n’amafunguro arimo amagi inshuro imwe ku munsi, bagasabwa kuryama mu gihe kingana n’amasaha nibura hagati y’arindwi n’umunani buri munsi, kunywa amazi litiro imwe n’igice ku munsi, kurya amafunguro ashyushye (bakirinda akonje).

    Banahabwa imbuto zikungahaye kuri acide nk’imineke, indimu z’icyatsi kibisi, indimu z’umuhondo, avoka, tungurusumu, umwembe, mandarina, inanasi, n’icyitwa ‘cresson’, ariko ko mu byitonderwa hatagomba kuburamo indimu mu mazi ashyushye kuko ngo zibuza virusi kwinjira mu bihaha.

    Abakoze urwo rutonde basoza bavuga ko mu bimenyetso by’uko umuntu yanduye COVID-19 harimo kuryaryatwa no kumagara mu mihogo, inkorora yumutse, kugira umuriro, gucika intege ndetse no gutakaza ubushobozi bwo guhumurirwa.

    Ikigo gishinzwe Ubuzima(RBC) kivuga ko urwo rutonde rw’ibintu bivura Covid-19 atari cyo cyarukoze, ariko ko ntacyo rutwaye kuko ngo rurimo byinshi bifasha abantu kwirinda icyo cyorezo.

    Umuyobozi muri RBC ukuriye ishami rirwanya ibyorezo, Rwagasore Edson yagize ati “Ibi ndabona ari iby’abadive(Abadivantisite), ariko ntacyo bitwaye kuko icyiza cyabyo ni uko bagaragazamo ibimenyetso bya Covid-19, ndetse n’ibi biribwa abantu babibonye byaba ari byiza kuko harimo imineke n’ibindi bikungahaye kuri Vitamine C yongera abasirikare mu mubiri”.

    Rwagasore yavuze ko kubahiriza aya mabwiriza atari byo bivura Covid-19 ahubwo ari ibyunganira imiti igabanya ubukana bwayo, kuri ubu isigaye itangirwa kwa muganga.

    Mu buhamya bw’abarwariye Covid-19 kwa mu muganga harimo uwitwa Dukuzumuremyi Jean Léonard wo mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze waganirije Kigali Today.

    Dukuzumuremyi wayirwaye ariko akaba yarakize avuga ko ubwo yari arwaye abaganga bamusabye kujya anywa ibintu bishyushye birimo tangawizi n’indimu, kurya imbuto n’imboga, ndetse akagura n’imiti yo kumutera.

    Dukuzumuremyi avuga ko mu minsi 10 yamaze arwariye Covid-19 mu bitaro by’i Rubavu (mbere yo gukomereza mu rugo kurwarirayo), ngo yahatanze amafaranga arenga ibihumbi 100 mu kwivuza, mu kugura ibiribwa bimutunga n’imiti, kandi afite n’ubwishingizi bwa RSSB (RAMA).


    source https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/rbc-ivuga-ko-urutonde-rw-imiti-n-ibiribwa-bivugwaho-kuvura-covid-19-atari-yo-yarukoze

  • Bagize kwizera gufatanyije n’imirimo, bibahwanira no gukiranuka #rwanda #RwOT

    Iyo umuntu yakijijwe, agomba kumenya ngo ndi nde muri Kristo Yesu, naremewe iki, hanyuma ni gute nagikora?. “Nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye”

    “Mbese bene Data, byavura iki niba umuntu avuga yuko afite kwizera, nyamara akaba ari nta mirimo akora? Bene uko kwizera kwabasha kumukiza? Cyangwa se, hagira mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyokurya by’iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati 'Genda amahoro ususuruke uhage', ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki? uko ni ko no kwizera iyo kudafite imirimo, ahubwo kuri konyine kuba gupfuye.

    Ahari umuntu yazavuga ati 'Wehoho ufite kwizera, jyeweho mfite imirimo.' Nyereka kwizera kwawe kutagira imirimo, nanjye ndakwereka kwizera kwanjye kugaragazwa n’imirimo yanjye. Wizera yuko Imana ari imwe rukumbi. Ibyo ni byiza, ariko abadayimoni na bo barabyizera bagahinda imishyitsi.

    Wa muntu utagira umumaro we, ntuzi yuko kwizera kutagira imirimo ari impfabusa? Mbese sogokuruza Aburahamu ntiyatsindishirijwe n’imirimo, ubwo yatangaga Isaka umwana we ngo atambwe ku gicaniro? Ubonye yuko kwizera kwafatanije n’imirimo ye, kandi ko kwizera kwe kwatunganijwe rwose n’imirimo ye.

    Ni cyo cyatumye ibyanditswe bisohora, bya bindi bivuga ngo 'Aburahamu yizeye Imana bimuhwanirizwa no gukiranuka', yitwa incuti y’Imana. Mubonye yuko umuntu atsindishirizwa n’imirimo, adatsindishirizwa no kwizera gusa.

    Dore na maraya uwo Rahabu. Mbese ntiyatsindishirijwe n’imirimo ubwo yacumbikiraga za ntumwa, akaziyobora indi nzira?. Nuko rero nk’uko umubiri udafite umwuka uba upfuye, ni ko no kwizera kudafite imirimo kumeze, kuba gupfuye”. Yakobo 2: 14-26

    Mu nyigisho iheruka twasobanuye ko Imana idushakaho kwizera ariko gufatanyije n’imirimo. https://www.agakiza.org/Burya-kwizera-kutagira-imirimo-ni-imfabusa.html, uyu munsi tugiye kuvuga noneho kuri bamwe muri benshi twafatiraho ikitegererezo bagize kwizera gufatanyije n’imirimo.

    Aburahamu

    Yizeraga Imana, yahagurutse muri Uri kuko yumvise ijwi araryizera agenda atazi aho agiye. Kwizera kwe kandi kwarageragejwe kugira ngo Imana irebe koko ko yizeye, nyuma yo kubyara Isaka ashaje Imana yaramumusabye, aho yamubwiye ko ajyana Isaka umwana we w’ikinenege kumutamba.

    Imana ntishobora kudusaba ibyo itaduhaye, ariko se ibyo yaduhaye tubikiranukamo dute?. Erega Imana izi n’ibyo dutunze!: Izi imyenda ufite mu kabati, izi amafaranga ufite kuri konte, izi ibibanza ufite n’amazu wubatse. Imana izi ibyo ukoresha n’ibyo usigaza, Imana izi n’ibijya mu mufuka inyuma muri pubeli, ibyo byose irabizi.

    Reka tuvuge ku rugendo rwo kujya gutamba Isaka

    Imana yamwohereje kuri Moliya, mwibuke ko Aburahamu yagiye gutamba Isaka afite imyaka 126. Murebe uwo musaza kuva aho yari atuye kugera aho yagiye gutambira Isaka, hari nk’ibirometero 80. Kuki Imana yamwohereje kure, yagira ngo ibanze irebe ko yisubiraho.

    Hari igihe umuntu areba akavuga ati’ Uwakora iki kintu mu bwami bw’Imana’, hashira iminsi akisubiraho ati nanjye ndabikeneye nta n’impamvi yo kubitanga’! Ariko mwibuke ko igihe cyose tudashyikiye ubwami bw’Imana tuzaba dufite kwizera kumeze nk’ukw’abadayimoni.

    Kuva aho Aburahamu yari atuye ujya kuri Moliya, hari indi misozi yashoboraga guhinira bugufi agatambira hafi ntagende urugendo rw’iminsi itatu, ariko Imana yari yaramubwiye kuri Moliya. Hari abantu bahinira bugufi agakora ibimworoheye, ntiyumvire ijwi ry’Imana. Nujya no gutanga ujye ubanza kugenzura, uvugane n’ijwi ryo mu mutima wumve ko ubibye ku butaka bukwiriye.

    Aburahamu aragenda afite kwizera ntan’umubabaro yagaragazaga mu maso, bageze mu nzira Isaka amubaza aho igitambo kiri buve amubwira ko Uwiteka aribwishakire igitambo. Kandi koko niko byagenze Imana yamweretse umwana w’intama atamba mu kimbo cya Isaka, nibwo Imana yamubwiraga ko imenye ko ayikunda. Abantu bose Imana yakoresheje mukwizera, bakoze ibirenze ibyo siyanse yemera.

    Siyanse ntiyemera ko Sida, Kanseri, Diyabete bikira, ariko Bibiliya iravuga ngo 'Tuzarambika ibiganza ku barwayi bakiire’. Kwizera ni ugushyira mu bikorwa ibintu bijya gusa n’ubusazi! Ubundi umuntu wizera: Yumva ibyo abandi batumva, akora ibyo abandi batarimo barakora, abaho ubuzima bujya gusa n’ubw’abafite uburwayi bwo mu mutwe. Ariko kwizera ntikujya gukoza isoni, igihe cyose wizeye Imana izabikubaraho nko gukiranuka.

    Igihe cyose tutari aho Imana idushaka tuzahomba imigisha myinshi

    Aburahamu iyo atambira ahandi atari kuri Moliya, Isaka yari bupfe kuko Moliya honyine niho hari intama yo gucungura Isaka, kandi ahandi nta jwi rimubwira ko azaba sekuruza w’amahanga yari kumva. Igihe cyose tutari aho Imana idushaka ngo tube duhagaze mu kwizera dukora imirimo yo kwizera, tuzahomba imigisha myinshi, ba Isaka bacu bazapfa n’ibindi byose bizangirika.

    Rahabu

    Uyu Rahabu nawe yafashe risk ( yarishoye), yakoze ikintu kidasanzwe ahisha abatasi. Yari azi ko nibamufata bamwicana nawe, ariko yemeye ikiguzi cyabyo Imana imubwira ko izamurokorana n’umuryango we kandi niko byagenze. Bibiliya igira iti' Aba mu bisilaheli na bugingo nubu kuko yahishe za ntumwa Yosuwa yatumaga gutata i Yeriko'.

    Abantu bizera Imana izabakizanya n’imiryango yabo, abantu bizera Imana izabakizanya n’ibyo batanze. Iyo umuntu atanze mu Bwami bw’Imana mu kwizera, Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo myiza, izabimugarurira, izabimwitura.

    Koroneliyo

    Uyu Koroneliyo yari umusirikare w’umuroma, yari umuntu woyobotse idini rya kiyuda ariko yubaha Imana. Ntabwo yari umurokore, ariko ngo yari umunyamasengesho uko gusenga kwe akabigerekaho gufasha abantu mu buryo butangaje. Gusenga byari akamenyero ke, ngo igihe kimwe arimo gusenga saa cyenda z’amanywa abona Malayika arinjiye, aramubwira ngo’ Koroneliyo, gusenga kwawe kugeretseho imirimo byazamukiye imbere y’Imana’.

    Hari abantu basenga ariko bagakora n’imirimo, bikagera aho bizahinduka urwibutso imbere y’Imana. Icyo umuntu abiba ni cyo azasarura, niba utanga amafaranga Imana izaguha amafaranga, niba uha abantu imyenda Imana izaguha imyenda, niba uha abantu umwanya Imana izabikwitura, nta muntu usarura aho atabibye.

    Hari abantu babaza ngo ' Ese gutanga icyacumi ni ngombwa?', abandi ntabwo batanga 1/10 gusa, ahubwo ibyo batunze nabo ubwabo ni iby’uwo mucunguzi!. Ntabwo ukwiye guhora urwana no guha Imana 1/10, aho ubutunzi bwawe buri niho n’umutima wawe uri. Ntukwiye kubeshya ngo uba mu nzu y’Imana uri umurokore, kwizera kutagira imirimo kuba gupfuye.

    Ibi tuvuze tubimenye, abarwayi bose babona ubagemurira, imfubyi zose zabona aho ziba. Ibi byose tubishyize mu bikorwa bikaba ubuzima bwacu bwa buri munsi, ubwami bw’Imana bwagera kure.

    Inyigisho zifitanye isano no kwizera wasoma kandi ni:

    https://www.agakiza.org/Kwizera-ni-iki-Dore-ubwoko-10-bwo-kwizera.html

    https://www.agakiza.org/Ibintu-bikuza-kwizera.html

    https://www.agakiza.org/Ibi-bintu-bibangamira-kwizera.html

    Iyi nyigisho yateguwe kandi inatambutswa na Pasiteri Desire Habyarimana kuri Agakiza Tv. Wayikurikira hano

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Bagize-kwizera-gufatanyije-n-imirimo-bibahwanira-no-gukiranuka.html

  • Mushiki wa King James yavuze uburyo yambitse Miss Aurore ubwo yegukanaga ikamba| Uyu mukobwa yanavuze izindi impano zidasanzwe afite – YEGOB #rwanda #RwOT

    Jemima Kakizi Akimanizanye, mushiki w'umuhanzi King James, yavuze uburyo ariwe wadodeye ikanzu Miss Aurore Mutesi (wabaye Miss Rwanda mu mwaka wa 2012) yambaye ubwo yari agiye mu birori bya nyuma bya Miss Rwanda yanahiriwemo akegukana ikamba rya Miss Rwanda 2012. Ibi Jemima yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Yambi Tv biciye kuri Youtube. Mu gutangira iki kiganiro, Jemima ufite impano nyinshi zitandukanye zirimo no gushushanya, yatangiye avuga uko yiyumvisemo impano yo gushushanya aho yavuze ko yatangiye kubyiyumvamo ari mu mashuri yisumbuye gusa yavuze ko yatangiye kubikora neza arangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2013. Jemima yavuze ko yabikundaga kuva kera gusa avuga ko yafashijwe n'abasore b'inshuti ze babyigaga muri Ecole d'Art bamuha inyunganizi zitandukanye zijyanye no kubikora neza. Jemima yavuze ko adakora ubugeni bwo gushushanya gusa ahubwo yavuze ko adoda imyenda itandukanye ndetse anakora amashusho (cadres) akazigurisha ku bantu batandukanye.

    Jemima, mushiki wa King James

    Jemima yakomeje avuga ko ubugeni bwe bwo gushushanya bwamugiriye akamaro gakomeye dore ko yigeze no kutumirwa mu nama ikomeye yabereye mu gihugu cya Kenya aho yari yagiye agiye gushushanya. Yavuze ko byamushimishije cyane dore ko ari nabwo bwa mbere yari agiye mu ndege ndetse avuga ko yishimiye kujya mu ndege bwa mbere ajyanywe n'akazi. Si ibi gusa kandi kuko Jemima yavuze ko ubugeni bwo gushushanya bwamufashije mu myigire ye dore ko ubwo yari agiye gutangira kaminuza muri Mount Kenya yafashe icyemezo ko ari we uzajya yiyishyurira amafaranga y'ishuri (tuition fees) avuga ko bishyuraga ibihumbi 350 kuri buri gihembwe. Nubwo Jemima yavuze ko aya mafaranga yose atavaga mu bugeni bwo gushushanya yavuze ko nabwo bwamufashaga mu kwishyura amafaranga y'ishuri nkuko yari yarabyiyemeje. Jemima yavuze ko aterwa ishema no kumva hari umuntu umubwiye ko yabonye igihangano cye ibi bikaba bimutera imbaraga zo gukomeza gukora akazi ke.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/mushiki-wa-king-james-yavuze-uburyo-ariwe-wambitse-miss-aurore-ikamba-uyu-mukobwa-afite-impano-zidasanzwe/

  • Neymar yemeye kongera gushimisha abakunzi b'ikipe ya PSG. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Paris Saint-Germain, Neymar Jr yongeye gushimisha abakunzi b'iyi kipe nyuma yo kwemera gusinya amasezerano yigihe kirekire nyuma y'ibyavugwaga ko azasubira muri Barcelona.

    PSG yifuzaga cyane gukomeza kugumana ,Neymar kuko bizera ko bizanabaha amahirwe meza yo kugumana Mbappe, nawe usigaje amezi 18 kumasezerano ye.

    Nk'uko ikinyamakuru RMC Sport kibitangaza ngo Neymar yagiranye amasezerano na n'iyi kipe yo mu Bufaransa aho yasinye amasezerano y'imyaka ine.

    Bikaba byerekana ko abona umurwa mukuru w'Ubufaransa nk'ahantu heza ho kurangirira umwuga we.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/neymar-yemeye-kongera-gushimisha-abakunzi-bikipe-ya-psg/