Blog

  • Supersexy yatangariye umusore ufite ukuboko kubyimbye kuruta ikibuno cye – YEGOB #rwanda #RwOT

    Nana Webber uzwi nka Supersexy, ni umwe mu banyarwandakazi bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bikaba biterwa ahanini  na video zitandukanye akunda gukora ari kubyina ziganjemo iza twerk. Uyu mugore rero akaba yaratunguwe no kubona umusore wakoze akaboko bikomeye ku buryo kabyimbye kurusha ikibuno cye.

    Iyi foto Supersexy akaba yayibonye kuri Twitter y'uyu musore witwa Daniel maze niko kwandiakaho amagambo agira ati:'One arm is bigger than my A$$' bishatse kuvuga ngo :'Akaboko kamwe karuta ikibuno cyanjye'.

    Abafana be nabo bakaba batangariye akaboko k'uyu musore biragaragara ko kadasanzwe.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/supersexy-yatangariye-umusore-ufite-ukuboko-kubyimbye-kuruta-ikibuno-cye/

  • Ifoto Ally Soudy yashyize hanze igaragaza imiterere y'umugore we kandi yari yabimubujije yavugishije benshi[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Ally Soudy umwe mubagabo bamamaye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, yashyize hanze ifoto igaragaza imiterere n'ikimero by'umugore we, iyi foto yavugishije benshi kurukuta rwe rwa instagram.

    Ifoto y'umugore wa Ally Soudy yavugishije benshi

    Ni ifoto umugore wa Ally Soudy yambaye umwenda uteye nk'ikanzu, ni ntoya cyane kuburyo itagera hasi ku mavi, ni umwambaro wiganjemo ibara ry'umutuku, iramwegereye kuburyo imugaragaza imiterere y'umubiri we igice cyo hasi.

    Ubwo Ally yashyiraga hanze iyi foto yanditseho amagamb agira ati 'She was like wibeshye uyipostinge ndakwica! Ubwo rero bye bye tu, m friends 😢Nigute nakwihanganira ifoto y'umwamikazi mwiza nkuyu, Ikibasumba, ikaba just in m phone!🤗❤Love her so much, Allah ajye akundindira m love❤🙏🙏'

    Iyi foto yatanzweho ibitekerezo byinshi n'abakurikirana Ally Soudy kuburyo kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru yari imaze kugiraho ibitekerezo birenga 200.

    Abantu benshi bagiye bashimira uyu mugabo bamubwirako afite umugore uteye neza.

    Ally Soudy yamamaye cyane mu biganiro by'imyidagaduro hano mu Rwanda, yamenyekanye cyane mu kiganiro cyatambukaga kuri Radio Salus cyitwaga Salus Relax, yaje kuva kuri iyi Radio yumvikanaga i Butare aza mu mujyi wa Kigali aho yakoze ibiganiro by'imyidagaduro kuri Radio Isango Star.

    Ally Soudy ubu abarizwa muri Amerika, arubatse yashakanye na Umwiza Caline bamaze imyaka 9 bakoze ubukwe.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ifoto-ally-soudy-yapostinze-igaragaza-imiterere-y-umugore-we-kandi-yari

  • Diamond Platnumz amaze kugira abana 6 mugihe byari bizwi ko afite 4 gusa[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Diamond yahamijeko afite abana 6 nubwo bose atabana na ba Nyina.

    Uyu muhanzi yavuzeko iki gihe aricyo gihe cyiza ngo abamukunda bamenyeko ari umubyeyi w'abana 6 kandi ngo bose arabakunda cyane.

    Muri aba bana 6 b'umuhanzi Diamond avugako harimo 2 ba Nyina bamubereye ibamba kuko bamubujije kujya abapositinga kumbuga nkoranyambaga no kubagaragaza mu bitangazamakuru nkuko asanzwe abigenza.

    Ubwo yaganiraga na Radio Wasafai Fm, yagize ati 'Iki nicyo gihe ngo mvugishe ukuri, mfite abana 6, umwana wanjye wambere aba i Mwanza, nanjye ntabwo narimbizi nibwiraga ko umwana wanjye mukuru ari Latiffah, naje kumenya ko mfite undi mwana mukuru nawe w'umukobwa.'

    Uyu muhanzi yakomeje agira ati 'Uwo twabyaranye yarabibwiye, umwana nza kumwereka Mama, ntacyo yarengejeho yarambwiye ngo uyu mwana ni uwawe, uwo we ntitwigeze tujya no gufatisha ibizamini by'amaraso y'isano'

    Diamond yavuzeko aba bana uko ari babiri bose ba Nyina batifuza ko yabagaragaza mu itangazamakuru kuko batabikunda ndetse baranamwihanganiriza bamubwirako nabikora bazahita babamwamburaho uburenganzira nka Se.

    Abantu benshi bari baziko umwana mukuru wa Diamonda ari Princess Tiffah na Nillan yabyaranye n'umugandekazi Zarinah Hassan.

    Undi mwana wa Diamond yitwa Dylan yamubyaranye na Hamissa Mobeto wo muri Tanzania bakundanye ubwo yamukoreshaga mu mashusho y'indirimbo ye.

    Umwana Diamond aheruka kubyara yamubyaranye n'umukobwa wo muri Kenya, Tanasha Donna, uyu mwana bamwise'Nasseb Junior'.


    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/diamond-platnumz-amaze-kugira-abana-6-mugihe-byari-bizwi-ko-afite-4-gusa

  • Abakinnyi b’Amavubi basubijwe muri hoteli Nyamata bamwe bari bageze mu ngo zabo #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi bari muri CHAN 2020 muri Cameroun, ku munsi wo ku wa Kane ni bwo bagombaga gutaha ariko bagarurwa mu mwiherero nyuma y’uko bamwe bari banageze mu ngo zabo.

    Nyuma y’uko Amavubi y’u Rwanda asezerewe muri CHAN 2020 atarenze ¼ nyuma yo gusezererwa na Guinea Conakry itsinze 1-0 tariki ya 31 Mutarama 2021.

    Iyi kipe yageze mu Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 3 Gashyantare 2021, bahise bajya muri Hotel La Palisse i Nyamata aho basanzwe bakorera umwiherero aho bapimwe icyorezo cya Coronavirus bagomba guhita bataha bukeye ku wa Kane tariki ya 4 Gashyantare 2021.

    Abakinnyi bose bari babwiwe ko bari butahe ndetse bamwe batumizaho imodoka zabo ziza kubafata zirabatahana, ni mu gihe abandi bari bategereje gutahanwa n’imodoka itwara abakinnyi b’ikipe y’igihugu.

    Ubwo bari bageze mu rugo, mu buryo butunguranye bahise bahagamagarwa babwirwa ko bagomba guhita bagaruka i Nyamata kuko hari umuyobozi ugomba kubasezera.

    Ku wa Kane bahise bagaruka mu mwiherero gusa uwo munsi ntabwo umuyobozi yaje.

    Nta gihindutse uyu munsi aba bakinnyi bakaba bari busurwe n’umuyobozi ndetse ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatanu bakaba bariyogoshesheje bose kugira ngo bahure na we basa neza, ni mu gihe baramutse bapimwa n’icyorezo cya Coronavirus.

    Abakinnyi b’Amavubi baracyari mu mwiherero

    Source : http://isimbi.rw/siporo/abakinnyi-b-amavubi-basubijwe-muri-hoteli-nyamata-bamwe-bari-bageze-mu-ngo-zabo

  • Danny Usengimana yanyomoje ibyo kwerekeza muri Canada agasanga umugore we #rwanda #RwOT

    Rutahizamu wa APR FC n’Amavubi, Danny Usengimana aranyomoza amakuru y’uko yaba agiye kwerekeza muri Canada agasanga umugore we muri baherutse gukora ubukwe.

    Tariki ya 10 Ukuboza 2020 nibwo Danny Usengimana yakoze ubukwe na Nyangabire Francine usanzwe uba muri Canada, nyuma y’ubu bukwe byahise bivugwa ko uyu mukinnyi azasanga umugore we bagatura iki gihugu ndetse hari n’inshuti ze yabyemereye.

    Uyu rutahizamu yari mu bakinnyi ikipe y’igihugu yitabaje muri shampiyona y’Afurika y’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo 'CHAN’ irimo kubera muri Cameroun, ndetse yagaragaye mu mikino ibiri yo mu itsinda, umukino wa Uganda na Maroc yose yinjiyemo asimbura.

    Umukino wa 3 w’itsinda wo Amavubi yatsinzemo Togo 3-2 ntabwo yawukinnye kimwe n’umukino wa ¼ Amavubi yasezerewemo na Guinea iyatsinze 1-0 tariki ya 31 Mutarama 2021.

    Ku munsi w’ejo abinyujije kuri Instagrama Stories ye, Danny Usengimana yashyizemo umupira we wo mu ikipe y’igihugu 'Jersey’ yakinanye muri iri rushanwa usinyweho n’abakinnyi bose ndetse n’abatoza yandikaho ati 'dufatanyije turashoboye.'

    Iki ni kimwe mu gikorwa ubundi umuntu akora asa n’usezera kuri bagenzi be bari bamaranye igihe, bikaba ari nk’urwibutso rwe kuri bo.

    Nyuma y’uko bikwirakwiye mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyamba, bikaba byarateje urujijo rukomeye mu bakunzi ba ruhago aho byatangiye kuvugwa ko agiye kwerekeza muri Canada asanzeyo umugore we, akaba yabikoraga mu rwego gusezera, aho byavugwaga ko ari ryo rushanwa rye rya nyuma akinnye mu Mavubi.

    ISIMBI yagerageje gushakisha amakuru ariko Danny Usengimana ntiyabasha kuboneka, bamwe mu bakinnyi bari kumwe mu ikipe y’igihugu basinye kuri uyu mupira bakaba babwiye ISIMBI ko atabikoze mu rwego rwo gusezera kuko buri mukinnyi ubishaka yabikoze, bagenzi be bamusinyiye kuri jersey.

    Abinyujije kuri Instagram Stories, Danny Usengimana yanyomoje aya makuru aho avuga ko ari ibihuha.

    Kuba yakwerekeza muri Canada si igitangaza kuko ni inkuru nisanzwe izwi, ahubwo hakibazwa igihe azagendera.

    Andi makuru ISIMBI yamenye ni uko uyu mukinnyi icya mbere ategereje ari ukurangiza amasezerano afitiye APR FC azarangira muri Nyakanga 2021.

    Andi amakuru ni uko arimo gushakirwa ikipe muri iki gihugu akaba yagenda asanze umuryango we ariko agiye no gukina umupira nk’akazi ke amazemo igihe.

    Amwe mu makuru aturuka mu nshuti ze za hafi, ni uko nta gihe kinini asigaje mu Rwanda ndetse ko kuba yakongera gukina mu Rwanda umwaka utaha bigoye, ni mu gihe bivugwa ko yamaze kubona Visa yerekeza muri iki gihugu.

    Danny Usengimana yakiniye amakipe atandukanye arimo Isonga FC, Police FC na APR FC zo mu Rwanda, yanakiniye kandi Singida United yo muri Tanzania.

    Yanyomoje aya makuru

    ifoto yateje urujijo kuri benshi

    Ni umwe mu bakinnyi bakinnye umukino wa Uganda muri CHAN

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/danny-usengimana-yanyomoje-ibyo-kwerekeza-muri-canada-agasanga-umugore-we

  • Uburusiya bwirukanye abakora mu biro by'abahagarariye bimwe mu bihugu by'uburayi bazira Navalny #rwanda #RwOT

    Uburusiya bwirukanye ku butaka bwabwo abakora mu biro by'abahagarariye Ubudage, Suwede na Polonye bashinjwa ko bifatanije n'abari mu myigaragambyo yo gushigikira wa munyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi Alexei Navalny, wafunzwe mu ntangiriro z'iki cyumweru.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Uburusiya avuga ko aba batatu bagiye mu 'myigaragambyo itemewe n'amategeko' ku wa 23 Mutarama 2021. Ibihugu byabo biramagana iyi ngingo, cyo kimwe n'Ubwongereza, Ubufaransa hamwe n'ishyirahamwe ry'ibihugu by'Ubumwe bw'Uburayi.

    Navalny ni umukeba ukomeye wa Perezida Vladimir Putin w'Uburusiya.

    Iyi ngingo yo kwirukana aba bantu yagiye gutangazwa haciye amasaha makeya gusa Minisitiri ushinzwe Ububanyi n'Amahanga w'ishyirahamwe ry'ibihugu by'Uburayi, Josep Borrell, abonanye na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Uburusiya Sergei Lavrov i Moscou.

    Ku wa 23 na 31 z'ukwa mbere, abantu ibihumbi amagana n'amagana bagiye mu myigaragambyo yo gushyigikira Navalny mu gihugu cyose. Ababarirwa mu bihumbi barahagaritswe.

    Ubudage buramagana iyi ngingo bukavuga ko 'nta busobanuro na buke ifite' kandi bugasaba Leta y'Uburusiya kwisubiraho kuri iki cyemezo.

    Suwede ivuga ko ibivugwa ko umuntu wabo yagiye muri iyo myigaragambyo yo ku wa 23 z'ukwa mbere nta shingiro bifite kandi ko ifite uburenganzira bwo gusubiriza mu ndumane Uburusiya/kuyishyura.

    Polonye ivuga ko iyi ngingo yo kwirukana umuntu wayo ishobora gutuma 'ibintu birushaho kuba bibi hagati y'ibi bihugu byombi'.

    Josep Borrell, mu izina ry'ishyirahamwe ry'ibihugu by'Uburayi, avuga ko yamaganye yivuye inyuma iyi ngingo kandi ko yamaganye ibyo bashinjwa ko bakoze ibikorwa bitajyanye n'amabanga yabo nk'abakora mu biro by'abahagarariye ibihugu byabo.

    Hagati aho, Minisitiri Lavrov avuga ko ibihano ibyo ari byo byose byafatwa n'Uburayi ku kibazo cya Navalny byaba binyuranije n'amategeko.
    Ubudage na Polonye, bivuga ko byatumyeho abahagarariye Uburusiya muri ibi bihugu byombi kugira ngo byerekane impungenge zabyo kuri iyi ngingo yo kwirukana abantu babyo, ingingo ishobora gutuma haba ukwihora ndetse n'abandi bategetsi bo mu biro by'abahagarariye igihugu bakirukanwa.

    Mu kwezi kwa Munani k'umwaka ushize, Alexei Navalny, umunyapolitike w'imyaka 44 unegura bikomeye ubutegetsi bwa Putin, yahawe uburozi ndetse bwari bumuhitanye, biba ngombwa ko ajyanwa kuvurirwa i Berlin mu Budage.

    Yagarutse mu mpera z'ukwezi kwa mbere gushize, nubwo yari yamenyeshejwe n'ubutegetsi bw'Uburusiya ko ashobora guhita ahagarikwa. Yaciriwe gufungwa imyaka itatu n'igice ku birego by'uko yarenze ku mategeko ajyanye no gufungishwa ijisho kubera ibyo ashinjwa bya magendu mu 2014.

    Navalny ashinja Perezida Putin kuyobora ubutegetsi bwamunzwe na ruswa kandi ko yateguye igitero cy'uburozi cyamukozweho kikenda kumuhitana. Haciye akanya gato gusa ashyitse mu Burusiya, Navalny yahise asohora video ku rubuga rwa Youtube yerekana ingoro yubatswe ku kiyaga Cirabura (Mer Noire/Black Sea) avuga ko ari iyo umutunzi w'umuherwe w'Umurusiya yagabiye umukuru w'igihugu. Abantu barenga miliyoni 100 barebye iyo video.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/uburusiya-bwirukanye-abakora-mu-biro-byabahagarariye-bimwe-mu-bihugu-byuburayi-bazira-navalny/

  • Gen Muhoozi yamurikiye abaturage ikibumbano ndangamateka cya se Museveni #rwanda #RwOT

    Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni witwa Lt Gen Muhoozi Kainerugaba kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2021, yamurikiye abaturage ikibumbano ndangamateka ya Se. Yabwiye abandi basirikare ko kiriya kibumbano kizabera urwibutso abakiri bato, bakamenya ubutwari bwa Se.

    Gen Muhoozi uherutse kugirwa umugaba w'ingabo zihariye za Uganda (Special Forces Commander) yasabye abandi basirikare bakuru ba Uganda nabo kuzubaka ibibumbano ndangamateka byerekana ubutwari bwabo.

    Yagize ati: ' Iki kibumbano ndangamateka cya Data namwe mugomba kukigana kugira ngo urubyiruko rujye rubona ko Data yayoboye ingabo z'intwari zitigeze zitwindwa urugamba na rumwe mu mateka yazo.'

    Avuga ko mu myaka 40 ishize Ingabo za Uganda zitigeze zitsindwa.

    N'ubwo Gen Muhoozi ashima ubutwari bwa Se, muri iki gihe abakurikirana Politiki ya Uganda bamunenga ko ahohotera abatavuga rumwe nawe.

    Leta zunze ubumwe z'Amerika ziherutse gutangaza ko zigiye kwicara zikiga ku bihano zafatira ubutegetsi bwa Uganda zibushinja ko bwibiye Museveni  amajwi agatsinda Amatora y'Umukuru w'Igihugu aheruka.

    Yari ayahanganyemo na Hon Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/06/gen-muhoozi-yamurikiye-abaturage-ikibumbano-ndangamateka-cya-se-museveni/

  • Burundi: Ntibushaka inkingo za COVID-19 #rwanda #RwOT

    Minisitiri w'ubuzima mu Burundi Bwana Thaddee Ndikumana avuga ko igihugu cye kidakeneye inkingo z'icyorezo COVID-19 kuko abenshi mu bacyandura bahita bakira kandi ngo 'kwirinda biruta kwivuza.'

    U Burundi bubaye igihugu cya kabiri muri Afurika kivuze ko kidakeneye inkingo za COVID-19 nyuma ya Tanzania.

    Ubutegetsi bw'i Gitega butangaje ibi mu gihe Afurika iri gupfusha abaturage benshi kubera ingufu COVID-19 yadukanye muri iyi minsi.

    Nta gihe kinini gishize Ibiro by'Umukuru w'u Burundi bisabye ababikoramo bose kujya baza mu kazi bambaye neza agapfukamunwa.

    Minisitiri Ndikumana yavuze ko 95% by'Abarundi bandura COVID-19 bateremba kandi bagakira vuba.

    Ati: ' Kubera iyi mpamvu dusanga bitari ngombwa ko dutumiza inkingo za COVID-19.'

    Iki gihugu giherutse gufunga imipaka yacyo cyane cyane iyo mu mazi no ku butaka.

    Kugeza ubu abantu 1600 nibo byemezwa ko banduye COVID-19.

    Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye aherutse kuvuga ko Imana yahannye Abarundi kuko hari bamwe muri bo barya ruswa bagahemukira abandi.

    Yabivuze ubwo yari yateranye muri Misa, asaba abaturage kwirinda ubuhemu n'ikindi cyatuma Imana ibarakarira.

    Isoko y' inkuru :ABC News

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/06/burundi-ntibushaka-inkingo-za-covid-19/

  • Gasabo : Umukozi w’Umurenge n’umushinja kumusambanyiriza umugore bombi batawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Ni inkuru yasakaye ku mbuga nkorambaga kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021 ubwo hagaragazwaga amashusho n’amafoto by’ahabereye iyi mirwano.

    Uriya musore usanzwe afite ibiraka mu Murenge wa Bumbogo mu byo kwandika ubutaka, we yisobanuraga avuga ko basangiraga agacupa gusa ko ntakindi cyabaye.

    Uwavugaga ko yasambanyirijwe umugore we, yavugaga ko yaje agasanga ari kumusambanyiriza umugore ubundi bakazamura imirwano yahoshejwe n’inzego z’umutekano.

    Abaturage bari baje gushungera ari benshi, bamwe bavugaga ko bariya bagabo bombi bahoze basangira inzoga, bakaza gusinda bigatuma bafatana mu mashati.

    Aba bagabo bombi bahise batabwa muri yombi kugira ngo hakorwe iperereza ku cyateye bariya bagabo kurwana.

    Rugabirwa Deo uyobora Umurenge wa Bumbogo, avuga ko bariya bagabo bombi bari mu makosa kuko uretse ibyo bashinjanya, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

    Yagize ati 'Uriya musore yavugaga ko yari yasuye umugabo barimo gusangira inzoga, noneho ngo baza gusinda bararwana. Ayo ni amakosa n’ubwo yaba ari umukozi w’umurenge cyangwa undi muntu wese ntabwo yemerewe kurenga ku mabwiriza yashyizweho mu gukumira COVID-19.'

    Avuga kandi ko gusurana muri ibi bihe bitemewe kimwe n’utubari ntitwemerewe gukora.

    Ati 'noneho we nk’umuntu wari wabirenzeho nk’umuntu ushinzwe kugenzura ko amabwiriza yubahirizwa. Turicara nk’ubuyobozi tumufatire ibyemezo n’ubwo amasezerano y’akazi ke yari yararangiye.'

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Gasabo-Umukozi-w-Umurenge-n-umushinja-kumusambanyiriza-umugore-bombi-batawe-muri-yombi

  • Kayonza : Uwagiranaga amakimbirane n’umugore we bamusanze yarapfiriye mu nzu yakoreragamo #rwanda #RwOT

    Jackline Mutesi uyobora uyu Murenge wa Murundi, avuga ko nyakwigendera wari usanzwe akora akazi ko gutunganya amagare yapfuye, ashobora kuba yariyahuje umuti wica udukoko.

    Avuga ko yari aherutse kuva mu rugo atabwiye umugore we aho yerecyeje agahita yigira aho asanzwe akorera kariya kazi ke ko gukanika amagare.

    Yagize ati 'Bivugwa ko yahise yinjira muri iyo nzu yakoreragamo arikingirana anywa umuti wica udukoko.'

    Avuga ko umugore wa nyakwigendera atigeze abitindaho cyane kuko n’ubusanzwe umugabo we yajyaga arara ku wundi mugore yari yarashatse mu buryo butemewe n’amategeko.

    Uyu muyobozi yagize ati 'Umugore we mukuru yabonye umunsi wa mbere ushize, uwa kabiri ushize atangira kubwira abaturanyi ko yabuze umugabo we, batangira kumushakisha ahantu hose baramubura, bageze hamwe yakoreraga barebye mu idirishya basanga amaze iminsi apfiriyemo.'

    Umubiri wa nyakwigendera wahise ujyanwa gukorerwa isuzuma mu bitaro bya Gahini.

    Ngo ubusanzwe uriya mugabo n’umugore we mukuru bari basanzwe bagirana amakimbirane ashingiye ku kuba uriya mugabo ajya mu bandi bagore ndetse ko yari yarabyaranye n’uriya yashatse hanze.

    Uyu mugore mukuru ngo yari amaze igihe atazi aho umugabo we aherereye ndetse akabibwira abaturage ko adaheruka kumuca iryera ariko na none agacyeka ko yaba ari kuri wa mugore wa kabiri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Kayonza-Uwagiranaga-amakimbirane-n-umugore-we-bamusanze-yarapfiriye-mu-nzu-yakoreragamo