Blog

  • Umutwe udasanzwe w'Ingabo urinda Perezida Museveni wamwubakiye ikibumbano mu muhango wayobowe n'umuhungu we[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kumurika iki kibumbano wayobowe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari umuhungu wa Museveni, akanaba umuyobozi w'uriya mutwe uzwi nka Special Forces Command (SFC).

    Museveni yubakiwe kiriya kinumbano, mu rwego rwo kumuha icyubahiro.

    Ni mbere y'uko muri Uganda haba Umunsi Mukuru wa 40 wa 'Tarehe Sita', wibukirwaho itariki 6 Gashyantare 1981, ubwo abasirikare 42 barimo 27 bafite imbunda bagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Kabamba muri Mubende, kiba imbarutso y'iherezo ry'ubutegetsi bwa Milton Obote wasimbuwe na Museveni mu 1986.

    Abo basirikare 27 barimo Perezida Paul Kagame w'u Rwanda, Yoweri Kaguta Museveni n'abandi babaye abasirikare bakuru muri Uganda nka Gen. Elly Tumwine, Fred Mwesigye n'abandi.

    Umuhango wo kumurika kiriya kibumbano wabaye Ejo ku wa Gatanu, ubera ku kicaro gikuru cya SFC mu gace ka Entebbe i Kampala.

    Uretse Gen Muhoozi wawuyoboye, abandi bawitabiriye barimo Col Alexander Grigoriev uyobora ingabo z'Abarusiya ziri muri Uganda n'umwungiriza we Lt Col Tarasov.

    Gen Muhoozi ubwo yamurikaga kiriya kibumbano yubakishirije se, yasabye n'izindi nzego zigize igisirikare cya Uganda (UPDF) kubaka ibindi nka cyo, mu rwego rwo gufasha ibiragano by'abasirikare ba Uganda bazabaho mu bihe bizaza kumenya uwo Gen Yoweri Kaguta Museveni yari we.

    Ati: 'Turi urwego rwa mbere muri UPDF rugize ikibumbano cyeguriwe umuyobozi wacu ukomeye ari na we SFC yubakiyeho. Gen Yoweri Kaguta Museveni nta rugamba na rumwe yigeze atsindwa, ni umujenerali uhora atsinda mu mabayeho nka Sun Tzu.'

    Yunzemo ati: 'Gen Kaguta Museveni yatuyoboye ku ntsinzi kuva mu 1971 kugeza ubu, ni imyaka 50 y'ubuyobozi bwiza bw'intangarugero.'


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/umutwe-udasanzwe-w-ingabo-urinda-perezida-museveni-wamwubakiye-ikibumbano-mu

  • Gusezera ruhago yo mu Rwanda kuri Danny Usengimana ngo akisangira umugore we muri Canada byahinduwe ibinyoma[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Abakinnyi b'ikipe y'igihugu Amavubi bari muri Cameroun aho bari bitabiriye amarushanwa ya CHAN 2020 bakagarukira muri 1/4 batsinzwe na Gunnee , nyuma y'umukino ubishatse wese yararekaga bagenzi be bagasinya cyangwa bakandika kumwenda we nk'urwibutso rwa rw'iri rushanwa.

    Ibi byatumye ubwo umwenda wa Danny Usengimana wajyaga ahagaragara hariho inyandiko nyinshi z'abakinnyi bagenzi be zirimo n'amazina yabo, bamwe babisanishije n'uko uyu rutahizamo aherutse kurushinga n'umugore we Nyangabire Francine uba muri Canada maze bibwira ko yaba agiye gusezera umupira wo mu Rwanda agasanga umufasha.

    Abinyujije kuri instagram yanyomoje aya makuru , aho yafashe imwe muri screenshot ya kimwe mu binyamakuru byari byatangaje aya makuru maze yandikaho ati (FEKE NEWS) 'amakuru y'ibinyoma'

    Nubwo byagenze uku ariko hari andi makuru avugako hari abo uyu mukinnyi yabwiyeko ashobora kuzisangira umugore we muri Canada , aho azagera bakamushakira ikipe muzo mu kiciro cyo hasi asezeye mu ikipe y'igihugu Amavubi ndetse na APR Fc yo mu kiciro cya mbere mu Rwanda.




    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/gusezera-ruhago-yo-mu-rwanda-kuri-danny-usengimana-ngo-akisangira-umugore-we

  • Kigali : Umushoferi wa Ingabire Marie Immaculée yishwe avuye ku kazi #rwanda #RwOT

    Ingabire Marie Immaculée yaganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi ari ku bitaro bya Kacyiru mu mujyi wa Kigali aho bagiye gukoreshwa isuzuma ngo hamenyekanye icyishe Karemera Abraham. Uyu mubyeyi yabwiye ikinyamakuru Ukwezi ko nyakwigendera yishwe mu masaha ya saa moya z’umugoroba avuye ku kazi.

    Ingabire Marie Immaculée avuga ko Karemera yavuye ku kazi asanzwe akora cyane ko bo bafite uruhushya rwo gukora muri iyi minsi umujyi wa Kigali uri muri gahunda ya Guma mu rugo, hanyuma yataha akaba ari bwo yicwa n’abagizi na nabi, urwego rw’ubugenzacyaha ngo rukaba rwanataye muri yombi abakekwa.

    Ingabire Marie Immaculée avuga ko nyakwigendera yari atuye hafi y’ahahoze Kaminuza ya KIM, akaba yishwe arimo ataha mu muhanga uca ku kigo cy’amashuri cya Kigali Parents School i Nyandungu mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali. Uyu mubyeyi yavuganye n’umunyamakuru afite agahinda ndetse avuga ko atarabasha kwakira urupfu rwa nyakwigendera.

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/article/Kigali-Umushoferi-wa-Ingabire-Marie-Immaculee-yishwe-avuye-ku-kazi

  • Zipline mu myiteguro yo kuzageza inkingo za Coronavirus mu bice bya kure byo mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Zipline ni ikigo cyifashisha ikoranabuhanga ry'utudege duto tutagira abapilote (drones) mu gutwara amaraso hirya no hino mu bitaro n'ibigo nderabuzima byo mu Rwanda, biri ahantu kure bigoye ko hagera imodoka mu buryo bworoshye, cyangwa se ayo maraso akaba akenewe mu buryo bwihutirwa mu rwego rwo kurokora ubuzima bw'umuntu.

    Magingo aya, iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016 ari na ho ha mbere ku Isi cyahereye, gifite ibyicaro bibiri i Kayonza n'i Muhanga, ndetse kikaba gitanga serivise zacyo mu bigo nderabuzima 260, mu gihe intego ari ukugera ku bigo nderabuzima 700 mu gihe kiri imbere.

    Amakuru avuga ko iki kigo kiri mu myiteguro ikomeye y'uburyo gishobora kuzageza inkingo za Coronavirus aho zizaba zikenewe, bigakorwa nk'uko bikorwa mu gutwara amaraso hirya no hino mu gihugu.

    Kugeza ubu, iki kigo kirimo guhugura abakozi bacyo ku buryo bwo kuzatanga izi serivise zo gukwirakwiza inkingo igihe zizaba zigeze mu Rwanda. Barimo kandi kubaka ibikorwaremezo birimo firigo zikonjesha inkingo, mu rwego rwo kwitegura ku buryo bazajya banabika inkingo bazatanga hirya no hino mu gihugu.

    Israel Bimpe, Umuyobozi Mukuru wa Zipline ku rwego rwa Afurika, yabwiye The New Times ko imyiteguro bayigeze kure ku byicaro byabo byombi, igisigaye gusa akaba ari ukumvikana n'inzego za Leta kugira ngo bazatangire ibi bikorwa mu gihe inkingo zizaba zigeze mu Rwanda.

    Yagize ati “Dufitanye imikoranire myiza n'Ikigo cy'Igihugu cy'Igihugu Gishinzwe iby'Indege za Gisivili (RCAA) mu kutwemerera imihanda mu buryo bwihuse, ibyo ntitubishidikanyaho. Zipline itwara ingano nto y'ibikenewe, igafasha ahantu hadafite ububiko buhagije. Bimwe mu bitaro bigira ububiko buhagije ibindi ntibibugire. Zipline ishobora kubagezaho ibyo bakeneye, igihe babikeneye mu ngano babishakamo”.

    Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe iby'Indege za Gisivili (RCAA) ni cyo giha Zipline uburenganzira ku mihanda yo mu kirere ikoreshwa n'utudege twa Zipline, mu rwego rwo kwirinda ko habaho impanuka zo mu kirere.

    Ibyicaro bya Zipline bifite ubushobozi bwo gutanga serivise amasaha 24 ndetse buri masaha 12, utudege 150 tugurukana amaraso tuyajyanye aho aba akenewe mu gihugu.

    Nyuma yo kubona uburyo iri koranabuhanga ryatanze umusaruro mu Rwanda, ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ghana byamaze kwegera Zipline kugira ngo batangire gukorana na bo muri serivise zo gukwirakwiza ibirimo amaraso n'imiti bikenerwa cyane kwa muganga hifashishijwe utudege tutagira abapilote.

    Ikigo cya Zipline kiritegura gutangira kuzakwirakwiza inkingo igihe zizaba zigeze mu gihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zipline-mu-myiteguro-yo-kuzageza-inkingo-za-coronavirus-mu-bice-bya-kure-byo-mu

  • Nyarugenge: Umwana yishe mugenzi we amuteye icyuma – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 4 Gashyantare 2021, nibwo uwo mwana yishe mugenzi we amuteye icyuma.

    Abaturage bo mu Kagari ka Kabahizi aho ubu bwicanyi bwakorewe, bavuga ko umugiraneza yahaye aba bana amafaranga ariko bananirwa kumvikana uko bari buyagabane batangira kurwana umwe afata icyuma agitera mugenzi we.

    Abantu bari hafi aho bahise bajyana uwatewe icyuma ku ivuriro ariko ahagera yamaze gushiramo umwuka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gitega, Uzamukunda Anathalie, yemereye IGIHE iby'aya makuru anashimangira ko uyu mwana wishe mugenzi we yahise ashyikirizwa inzego z'umutekano.

    Ati 'Ni marine zashyamiranye zirangije imwe itera mugenzi wayo icyuma undi yitaba Imana.'

    Uyu mwana wishe mugenzi we amuteye icyuma yahise atabwa muri yombi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyarugenge-umwana-yishe-mugenzi-we-amuteye-icyuma

  • Kayonza: Umugabo wari umaze iminsi ibiri aburiwe irengero yasanzwe yariyahuye – #rwanda #RwOT

    Umurambo w'uyu mugabo witwaga Munyakazi Thomas wabonetse mu Mudugudu wa Ubwiza mu Kagari ka Ryamanyoni mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yari asanzwe afitanye ibibazo n'umugore we bituruka ku kuba yari yarashatse undi mugore ku ruhande ndetse baza no kubyarana.

    Iki kibazo ngo cyatumaga akunda gushwana cyane n'umugore we rimwe na rimwe bagashwana uyu mugabo agahitamo kujya kurara ku mugore we wa kabiri yari yarashatse. Uyu mugore ngo yari amaze iminsi avuga ko yabuze umugabo we baza gusanga yiyahuye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi, Jackline Mutesi, yabwiye IGIHE ko umurambo w'uyu mugabo bawusanze mu nzu yakanikiragamo amagare bigakekwa ko amaze iminsi ariho yiyahuriye akoresheje umuti wica udukoko two mu myaka.

    Ati ' Uyu mugabo yavuye mu rugo atavunganye neza n'umugore we arazamuka ajya aho yakanikiraga amagare, bivugwa yahise yinjira muri iyo nzu yakoreragamo arikingirana anywa umuti wica udukoko, kuko rero ngo hari ubwo yajyaga atarara iwe mu rugo yaraye ku wundi mugore yari yarashatse mu buryo butemewe, umugore we babanaga yagize ngo yaraye kuri uwo mugore.'

    Yakomeje agira ati ' Umugore we mukuru yabonye umunsi wa mbere ushize, uwa kabiri ushize atangira kubwira abaturanyi ko yabuze umugabo we, batangira kumushakisha ahantu hose baramubura, bageze hamwe yakoreraga barebye mu idirishya basanga amaze iminsi apfiriyemo.'

    Gitifu Mutesi yakomeje asaba abashakanye kwirinda amakimbirane ashobora gutuma umwe yiyahura, yabasabye kujya bitabaza imiryango mu gukemura ibibazo byananirana bakitabaza ubuyobozi ngo kuko bubereyeho kubafasha aho kugira ngo bigere aho umwe afata icyemezo cyo kwiyahura.

    Kuri ubu umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku bitaro bya Gahini kugira ngo ukorerwe isuzumwa mbere y'uko ushyingurwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-umugabo-wari-umaze-iminsi-ibiri-aburiwe-irengero-yasanzwe-yariyahuye

  • Gicumbi: Bayobotse abapfumu mu kwirinda imanza zitinda – #rwanda #RwOT

    Aba baturage bavuze ko kwibwa bibabaje, kandi ko akenshi hari igihe wibwa ikintu gifite agaciro ku buryo uba ugomba kukigaruza, bityo ukaba wakwifashisha imbaraga zidasanzwe zirimo iza gipfumu mu kugaruza umutungo wawe kuko iyo wishinze imanza zitinda ukisanga wahombye.

    Umwe mu baganiriye na Radio 1 yagize ati 'Kera bibaga umuntu, noneho bagafata amahembe bakamuhamagara agahita aza, yaba ibyo yibye yarabiriye akabizira, yaba atarabirya akabigarura.'

    Undi atanga ubuhamya bw'uko yagaruje telefoni yari yaribwe abifashijwemo n'umupfumukazi aho muri Gicumbi.

    Ati 'Nahise manuka ndamubwira nti 'ya telefoni barayijyanye', nawe yahise ambaza niba nta kintu nayikoreshejemo, naraje mfata kariya bashyira mu matwi [Ecouteur], ntabwo byatinze nyine telefoni nahise nyibona. Ni byiza cyane kuko ubibona mutagiye mu manza.'

    Yongeyeho ko gukoresha ubu buryo byamurinze kujya mu manza, kuko byatumye abona ibyo yashakaga bitamugoye, ati 'Ni byiza kuko biturinda kujya mu manza.'

    Si muri Gicumbi gusa humvikana imyizerere nk'iyi, kuko yanavuzwe mu tundi turere turimo Rusizi na Kayonza, icyakora abenshi bakavuga ko imyizerere nk'iyi ari ukwihanira kandi idatanga umusaruro uba wizewe, dore ko hari benshi babihombeyemo akayabo.

    Bamwe mu baturage bavuga ko bajya mu bapfumu mu rwego rwo kwirinda kujya mu manza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-hari-abaturage-bavuga-ko-bajya-mu-bapfumu-mu-rwego-rwo-kwirinda-imanza

  • Imishinga 72 y'ubushakashatsi igamije guhindura ubuzima bw'abaturarwanda yahawe inkunga – #rwanda #RwOT

    Iyi mishinga uko ari 72 yatoranyijwe hakurikijwe ibice bitatu by'ingenzi birimo igice kizibanda ku guhanga udushya mu Rwanda kirimo imishinga y'ubushakashatsi 36 yahawe miliyoni 280 Frw. 80% by'iyi nkunga izakoreshwa mu bushakashatsi naho 20 % agenewe gufasha abazabukora. Abazabatoza bo bazabwa miliyoni 224 Frw.

    Ikindi cyiciro ni igikubiyemo imishinga 17 y'ubushakashatsi buzakorwa ku birebana n'icyorezo cya Coronavirus, aho yahawe inkunga ya miliyari 1,02 Frw.

    Indi mishinga 19 yo izibanda ku bushakashatsi bugamije ku gutanga ubumenyi. Igabanyije mu byiciro bitatu, aho iyo mu cyiciro cya mbere yahawe miliyoni 60 Frw, iri mu cya kabiri igahabwa miliyoni 90 Frw naho iyo mu cya gatatu igahabwa miliyoni 150 Frw kuri buri mushinga.

    Gahunda yo gutanga inkunga ku mishinga y'ubushakashatsi yatangiye muri Kanama 2018, nyuma yo kubona ko hari inzitizi abashakashastsi bo mu Rwanda bahuraga nazo nko kubura amikoro ahagije maze bigatuma ubushakashatsi buhera inyuma.

    Aba bashakashatsi bahabwa iyi nkunga biciye mu kigega cyihariye kigamije gutera inkunga abashakashatsi mu Rwanda (NRIF) cyatangijwe na Guverinoma y'u Rwanda binyuze muri NCST.

    Umunyamabanga Mukuru wa NCST, Dr. Eugene Mutimura, atangiza iki gikorwa tariki 5 Gashyantare mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, yashimiye Guverinoma y'u Rwanda by'umwihariko n'abandi baterankunga n'abafatanyabikorwa bose bafashije komisiyo ayoboye muri iki gikorwa.

    Yongeyeho ko ibi bizafasha u Rwanda kugera ku ntego rwihaye yo kuzaba ruri mu bihugu byifashije mu 2025 ndetse no kuba mu bihugu byateye imbere mu 2050.

    Minisitiri w'Uburezi, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko intego ya leta ari ukongera ingufu mu dushya duhangwa hashingiwe ku bushakashatsi, kugira ngo u Rwanda ruzagere ku rwego rw'ibindi bihugu byateye imbere ku Isi mu bijyanye no guhanga udushya.

    Yashyikirije impamyabushobozi abantu batatu bahagarariye abandi muri buri cyiciro, aho mu cyiciro cy'abazakora ubushakashatsi buzibanda ku guhanga udushya mu Rwanda hahembwe uwitwa Mukandayisenga Beatrice, uzakora ubushakashati bwerekana uko imyanda yajugunywa hifashishijwe uburyo karemano buboneye. Yahawe miliyoni 10 Frw.

    Uwahembwe mu cyiciro cy'ubushakashatsi buzakorwa ku birebana n'icyorezo cya Coronavirus, ni Jean Marie Ntaganda wahawe 59.879.400 Frw, akazakora ubushakashatsi ku byerekeye gukoresha imibare mu kwerekana no kugenzura ingaruka za Covid-19 mu Rwanda.

    Prof. Lyumugabe François yahawe 119.706.135 Frw azifashisha mu gukora bushakashatsi buzashyira ahagarara uburyo buteye imbere bwo kwenga ikigage himakazwa ubuzirange bwacyo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-72-y-ubushakashatsi-igamije-guhindura-ubuzima-bw-abaturarwanda-yahawe

  • Restaurant z'i Kigali ziratabaza kubera ibihombo – #rwanda #RwOT

    Aba bacuruza Restaurant bagaragaje izi mpungenge mu ibaruwa bandikiye Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, Clare Akamanzi, ndetse banatanga kopi yayo mu Biro bya Minisitiri w'Intebe ndetse no muri Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda, MINICOM.

    Icyifuzo nyamukuru cy'aba bacuruzi, ni uko Leta yadohoro ku ngamba yashyizeo zo kwirinda Coronavirus, ku buryo aho gufunga saa kumi n'ebyiri z'umugoroba, nk'uko amabwiriza yashyizweho abiteganya muri ibi bihe bya Guma mu Rugo mu Mujyi wa Kigali, nibura bo bakwemererwa gufunga saa tatu z'ijoro, bagakomeza gutanga serivise zabo ku bazikenera mu masaha ya nijoro, ari na yo abamo icyashara cyinshi muri ubwo bucuruzi.

    Mu nyandiko yabo, bagize bati “turandika dusaba ubufasha bwa Goverinoma y'u Rwanda, bwo kwemerera Restaurant z'i Kigali gukomeza gukora muri ibi bihe bya Guma mu Rugo. Amabwiriza yashyizweho yo guhangana n'icyorezo cya Coronavirus yaduteye ibibazo bikomeye, asenya ubushobozi bwacu bwo gutanga serivise ndetse adushyira mu kaga gakomeye ko gufunga burundu no guhomba”.

    Aba bacuruzi ba Restaurant bavuga ko ibihe by'icyorezo byagize ingaruka zikomeye ku bucuruzi bwabo, kuko bushingiye ku ngendo no gusabana kandi ibyo bikabarizwa mu bikorwa byakumiriwe, cyangwa bikagabanywa kuko ari bimwe mu bishobora gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus.

    Bongeyeho ko ubwo bufasha bukenewe bwangu nk'uko byagenze muri Guma mu Rugo yabaye mu mwaka ushize, hagati ya Werurwe na GIcurasi.

    Bagize bati “muri Guma mu Rugo ya mbere, ibikorwa byo gukomeza kugemurira abakiliya bacu byemerewe gukomeza gukora kugeza saa tatu z'ijoro. Ariko amabwiriza yashyizweho ubu asaba ko ibikorwa by'ubucuruzi bifungwa saa kumi n'ebyiri. Ingaruka z'aya mabwiriza ni uko tugomba gufunga saa kumi z'umugoroba kugira ngo abakozi bacu babone uko bataha”.

    “Kubera izo mpamvu rero, ntidushobora gutanga serivise mu masaha y'umugoroba na nijoro, kandi ari bwo ubucuruzi bwacu buba buri kugenda neza cyane, ndetse ari na bwo twinjiza agatubutse. Uko bihagaze kuri ubu, Restaurant zacu zimaze gutakaza amafaranga yinjizwaga ari hagati ya 40% na 50% ku mpuzandengo, kandi aya mabwiriza mashya [atubuza kugemurira abakiliya bacu] ashobora kugabanyaho hagati ya 50% na 60% ku mafaranga yinjiraga”.

    Bongeyeho ko usibye n'ubucuruzi bwabo, aya mabwiriza mashya anabangamiye cyane abantu badashobora kubona uko bajya ku masoko guhaha kuko asigaye afunga kare, bati “kubera gufunga saa kumi n'ebyiri, ntidushobora gutanga amafunguro ya nijoro ku bakiliya bacu bagaragaje ko bakeneye izi serivise – cyane cyane abakozi batabona umwanya wo guhaha n'ababyeyi bigishiriza abana mu rugo ntibabone uko bajya guhaha mu masaha y'umunsi”.

    Mu gihe baramuka bahawe uburenganzira bwo gukomeza imirimo yabo, aba bacuruzi basezeranyije ko bazubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus ndetse ko bazakorana n'ibigo byemewe byo gutwara abantu ku buryo bizajya bicyura abakozi babo.

    Mu gihe nta gikozwe, aba bacuruzi bavuze ko bashobora kuzahomba burundu bagafunga imiryango, kandi bikaba byagira ingaruka ku bukungu bw'igihugu muri rusange kuko byakongera abashomeri, ndetse bikanatuma abahinzi, n'abandi bafatanyabikorwa bungukiraga muri ubu bucurizi bwa Restaurant zabo bahomba.

    Hagati aho, aba bacuruzi basobanura ko bumva neza impamvu z'amabwiriza yashyizweho yo guhangana na Coronavirus, kandi ko icyifuzo cyabo kitazayabangamira, ahubwo ko kizuzanya no kurengera ubuzima bw'abantu, kurinda ibura ry'akazi ndetse n'izindi ngamba za Leta zo kwirinda Coronavirus.

    RDB ari nayo yari yandikiwe, yaje gusubiza ubutumwa bw'iyi baruwa ku rubuga rwa Twitter, bavuga ko “iki cyifuzo cyakiriwe kandi cyaganiriweho n'inzego bireba, gusa icyemezo cyafashwe ni icyo gukomeza kubahiriza amasaha yo gufunga ibikorwa yashyizweho bitewe n'uko icyorezo cya Coronavirus gihagaze mu Mujyi wa Kigali”.

    Gahunda ya Guma mu Rugo yashyizweho mu Mujyi wa Kigali ku wa 7 Gashyantare.

    Support Kigali’s restaurants! Restaurants are going bankrupt & people cant buy dinner after 4:45. Please consider our request from last week to return food delivery hours to 9:00 so we can stay in business #supportKGLstaurants🙏😷@RDBrwanda @RwandaTrade @UrugwiroVillage pic.twitter.com/vJ8BVpEQ0e

    — Andrew Kent (@Afrikent) February 5, 2021

    Support Kigali’s restaurants! Restaurants are going bankrupt & people cant buy dinner after 4:45. Please consider our request from last week to return food delivery hours to 9:00 so we can stay in business #supportKGLstaurants🙏😷@RDBrwanda @RwandaTrade @UrugwiroVillage pic.twitter.com/vJ8BVpEQ0e

    — Andrew Kent (@Afrikent) February 5, 2021

    Food delivery is an essential service for busy workers who don’t have time to cook, especially now with children home from school. It’s difficult for people to get dinner when they cannot buy food after 4:45pm

    — Andrew Kent (@Afrikent) February 5, 2021

    We’re not asking for a return to full capacity and crowds – just a return to the 9pm delivery times that helped us during the original successful lockdown. Murakoze!

    — Andrew Kent (@Afrikent) February 5, 2021

    Hi Andrew.

    This request was received and considered by the national COVID-19 taskforce, however, a decision was made to maintain current curfew due to the COVID-19 situation in Kigali. We take note of this and will present it in the coming days & will keep you posted.Thank you

    — Rwanda Development Board (@RDBrwanda) February 5, 2021

    The end of delivery at 5pm is very complicated for our industry. In April, it´s thanks to the late delivery that we were able to make it. dinner time from 6 to 8 is a critical time bracket for our businesses . @vubavubarw

    — Nathalie Jolitropisme (@NJolitropisme) February 5, 2021

    The situation is even worse with the coffee https://t.co/STkCt0fEoK order something,or you manage to reach the place physically,you just can’t get anything,beyond 14:00 hours,for the management of these coffee shops,are busy,transporting their staff back home

    — Frank SHUMBUSHO (@Frasishu) February 5, 2021

    Resitora zirasaba ko zakwemererwa gukomeza gukora nyuma y’amasaha yo gufunga kw’ibindi bikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/resitora-z-i-kigali-ziratabaza-kubera-ibihombo

  • Rihanna yaciye agahigo ko kuba umwe mu bahanzikazi 5 bafite agatubutse ku isi. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Rihanna ku myaka ye 32 y'amavuko yongeye guca agahigo ko kuba umukobwa ukize cyane ku isi muri uyu mwaka wa 2021.Uyu muhanzikazi ni umwe mubakunzwe cyane ku isi ndetse azwiho ibikorwa bitandukanye birimo no gufasha abantu batishoboye.

    Muri iyi nkuru turarebera hamwe abahanzikazi 5 barimo na Rihanna bafite agatubutse bakura mu mwuga wabo wo kuririmba.

    1.Rihanna atunze miliyoni $600

    Uyu munyamuziki w'imyaka 32 akurikirwa na miliyoni 90.5 kuri Instagram. Ubutunzi bwe abukura mu muziki, kumurika imideri, no gukora imiti ikoreshwa mu bwiza. Uyu mukobwa ashimishwa no gukora ubucuruzi.

    Robyn Rihanna Fenty ni umunya-Barbadian. Yatangiye kwamamara mu 2005 nyuma yo gusohora indirimbo yitwa''Pon de Replay''. Mu 2006 yinjiye mu gukina filimi. Forbes Magazine ivuga ko usibye kuba ari ku isonga mu bahanzikazi bakize anari ku rutonde rw'abagore 40 bakize ku isi. Muri Kamena ya 2019 yari ubutunzi bwa miliyoni $600 ariko usibye umuziki ibindi bikorwa twavuze hejuru biri mu bimwongerera amadolali.

    2.Madonna atunze miliyoni $570

    Aya madolali ayakura mu muziki. Afite imyaka 61 akaba akurikirwa na miliyoni 15.7 kuri Instagram

    Ibindi bikorwa asaruramo birimo gukina filimi bikaba ari nabyo bimushimisha. Madona Louise Ciccone ni umunyamuziki wo muri Amerika akaba azi kwandika indirimbo. Kuri ubu ni umwe mu babereye urugero abanda bakinjira muri uwo mwuga. Forbes yerekana ko indirimbo ze zamwinjirije miliyoni $1.2. ubu afatwa nk'umwamikazi wa pop. Amateka yerekana ko ari we muhanzi uhenze mu bitaramo w'ibihe byose mu bahanzikazi. Kuva mu 2002 kugeza mu 2013 yari mu bahanzi 10 bahenze cyane kubatumira. Nubwo afite imyaka 60 aracyasohora albums. Amaze gukora album 14.

    3.Celine Dion atunze miliyoni $450

    Ku myaka 52 y'amavuko akurikirwa na miliyoni 4.6 kuri Instagram. Celine Marie Claudette Dion avuka muri Canada. Yatangiye kwamamara mu 1982 ubwo yegukana Yamaha World popular song festival . mu 1990 yagurishije album yitwa Let's talk about love yagurishije miliyoni 220 za kopi zayo. Mu 1999 yari umukobwa wa kabiri uhenze mu bitaramo nyuma ya Spice girls. Mu 2018 Forbes yamushyize ku rutonde rw'abahanzikazi bahenze mu bitaramo aho yari ku mwanya wa 9. Muri uwo mwaka yinjije miliyoni $31. Mu 2019 nibwo yagize miliyoni $450. Ayo madolali yayakuye mu kugurisha albums, gukora ibitaramo hirya no hino ku isi. Afite ubucuruzi burimo resitora, kompanyi zifasha abahanzi, inganda zikora imiti yongera ubwiza n'amazu akodeshwa.

    4. Beyonce Knowles afite miliyoni $400

    Beyonce Knowless Carter ni umunyamerika w'umuhanzi n'umwanditsi akanakina filimi. Yamamaye mu 1990. Ku myaka 38 y'amavuko amaze gucuruza albums esheshatu. Mu 2003 nibwo yatangiye gucuruza album ye ya mbere. Kuva mu 2008 kugeza mu 2018 yari ku ntonde z'abahanzikazi bahenze. Mu bitaramo byo mu 2014 we n'umugabo we Jay-Z babyise On The Run binjije miliyoni $250. Ubu uwo mugabo we ni we muraperi ukize kurusha abandi ku isi. Kuri Instagram Beyonce akurikirwa na miliyoni 164.3

    5.Barbra Streisand atunze miliyoni $400

    Ku myaka 78 y'amavuko aya madolali yayakuye mu muziki no gukina filimi. Amaze imyaka irenga 60 muri uwo mwuga ku buryo yageze ku bintu byose yifuzaga.ubu ari mu itsinda ry'abakuze bo muri showbiz begukanye ibihembo birimo Academy, Emmy, Grammy na Tony awards.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/rihanna-yaciye-agahigo-ko-kuba-umwe-mu-bahanzikazi-5-bafite-agatubutse-ku-isi/