Blog

  • Uyinyoye kenshi ugira ngo yitukuje: 'Igitiritiri', inzoga y'inkorano iri kubica bigacika – #rwanda #RwOT

    Ibyo ariko ntibyatumye abakunzi b'agasembuye bagasiba kuko bemerewe kukagura bakagatahana, ibyo kukururutsa mu muhogo bikabera mu ngo zabo.

    Ihungabana ry'ubukungu ryatumye ibyo abantu bagura buri munsi bisa n'ibigabanuka, abafata agatama banga kukavirira ahubwo bahindura umuvuno.

    Aho kunywa inzoga zikorwa n'inganda zitwa ko zihenze, bamwe bahisemo kuyoboka manyinya y'inkorano igura make kandi ikabashyira ibicu cyangwa 'high' mu Cyongereza.

    Ab'i Bugeshi mu karere ka Rubavu bo iri kubibafashamo muri iyi minsi ngo bayise 'Igitiritiri'; aho abakunzi bayo badashobora kuyirara.

    Ni inzoga itangaje cyane kuko n'uko isa ntibisanzwe. Isa n'imeze nk'urwagwa gakondo rw'Abanyarwanda rukorwa mu bitoki, ariko yo aho gusa n'urwagwa rusanzwe ijya kwirabura.

    Ku icupa rimwe rya litiro rigura 300 Frw, abayinyoye barayirahira ngo kuko uko waba uri umunywi kose ntiwarenza amacupa abiri itaragucisha bugufi, 'na wa wundi usanga azwi hose ko ashoboye inzoga iyo akabije amara atatu.'

    Bamwe mu bayinyoyeho ndetse banayizi neza batashatse ko amazina yabo atangazwa, basobanuye ko 'uwayinyoyeho kenshi bigeza igihe iminwa igasa n'umukara, ndetse isura ye igahinduka ukagira ngo yaritukuje.'

    Kugeza ubu icyo iyo nzoga ikorwamo n'abayinyoyeho ntibakizi usibye ko bakeka ko ari amashu, dore ko 'yabanje kwitwa 'hybrid' ikiza, kuko byavugwaga ko ikorwa mu mashu agezweho ya hybrid.'

    'Igitiritiri' ubu kimaze kurarura benshi mu bakinyoyeho, aho umuntu mupanga gahunda cyangwa wamusaba serivisi runaka akakubaza ati 'Ariko uragura Igitiritiri?'

    Uretse kukinywera guhenduka no kubasindisha vuba, abakinywa bavuga ko kitaryoha na gake ndetse ni ho hakomotse iryo zina kuko 'urabizi igitiritiri cy'ikintu runaka ntabwo wacyumvana uburyohe.'

    'Igitiritiri' gitwarwa mu majerekani ndetse mu gucuruzwa kikarengwa mu macupa usanga umwe arikoresha maze akarisubiza bagashyiriramo undi, ku buryo hari impungenge z'uko byaba icyuho cyo kwanduzanya Coronavirus.

    Nta cyemezo cy'ubuziranenge 'Igitiritiri' gifite, bivuze ko ingano y'umusemburo ukirimo ishobora no kuba irenze kure iyemewe mu nzoga zicuruzwa zikananyobwa mu Rwanda.

    Uretse 'Igitiritiri' kandi muri ako gace ngo hari izindi nzoga za make zisigaye zisindisha abantu bikabije zirimo izitwa 'Mimi na Wewe' n'izindi.

    Leta y'u Rwanda yahagurukiye kurwanya abacuruza n'abanywa inzoga z'inkorano kuko zishobora kugira ingaruka nyinshi ku buzima bw'abaturage.

    Igitiritiri gikoze nk’urwagwa rw’ibitoki ariko n’abakinywa ntibazi icyo gikorwamo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uyinyoye-kenshi-ugira-ngo-yitukuje-igitiritiri-inzoga-y-inkorano-iri-kubica

  • Abongereza bava mu bihugu 33 birimo n'u Rwanda bizajya bibatwara akayabo k'amafaranga kugira ngo bemerwe iwabo #rwanda #RwOT

    Nk'uko tubikesha Euro News, Hancock yatangaje ko guhera tariki ya 15 Gashyantare, abaturuka muri ibi bihugu mu gihe bageze ku kibuga cy'indege mu Bwongereza, bazajya baherekezwa, bajyanwe mu kato; muri hoteli zabigenewe.

    Aka kato bazajya bakamaramo iminsi 10, buri wese yishyura Amayero 1,992 (arenga 2,300,000 z'amafaranga y'u Rwanda) azifashishwa mu kumutwara ajya mu kato, mu guhabwa serivisi za hoteli (kumugaburira, icumbi,…) no kumupima icyorezo cya Covid-19.

    Hashyizweho ibihano bikakaye ku Mwongereza utazubahiriza aya mabwiriza, harimo amande angana n'Amayero 11,338 (arenga 13,600,000 RWF) cyangwa se igifungo cyagera ku myaka 10.

    U Bwongereza bwashyizeho aya mabwiriza nyuma y'ibyumweru bibiri bwongereye u Rwanda, u Burundi na Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu ku rutonde rutukura, aho ababiturukamo bakumiriwe kujyayo guhera tariki ya 29 Mutarama 2021, usibye Abongereza.

    Ibi byakozwe mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'ubwandu bushya bwa Coronavirus bwagaragaye bwa mbere muri Afurika y'Epfo; igihugu abaturuka muri ibi bitatu bari bagikoreramo ingendo.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/article/abongereza-bava-mu-bihugu-33-birimo-n-u-rwanda-bizajya-bibatwara-akayabo-k

  • Umukobwa w'uburanga yasaze yirukanka mu muhanda nyuma yo kubenga umusore wamurihiye Kaminuza|Isomo rikomeye kuri benshi(VIDEO) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umukobwa w'uburanga n'ikimero cyiza yafashwe n'ibisazi yirukanka mu muhanda yambaye uko yavutse nyuma yo kwihenura ku uwari umukunzi we ndetse wanamufashije kwiga Kaminuza amurihira buri kimwe.Ndetse baremeranyije ko nasoza amasomo bazabana nyamara akaza kumubenga.

    Ibi byabereye mu gihugu cya Ghana, aho inkumi itagira uko isa yafashwe amashusho ,yambaye ubusa buri buri bitewe no kubenga umukunzi we.Nyuma y'aho uyu mukobwa yari arangije kaminuza ariko akaba yarabeshye umugabo ko bazabana maze uwo mugabo akamurihira kaminuza ndetse akamuha nibindi byose yari akeneye mu buzima busanzwe.

    Muri ayo mashusho umukobwa uteye neza agaragara yambaye ubusa neza neza, mu muhanda rwa gati mu mujyi ndetse abamuzi bakemeza ko aribwo ibisazi bikimufata nta gihe kinini abimaranye. Uyu mugabo kuko yari yarabwiwe n'uyu mukobwa ko bazabana arangije kwiga ngo yari yarabereye uyu mukobwa nk'umubyeyi we kuko yamuhaye byose kuva mu mashuri yisumbuye kugeza muri kaminuza.

    Uyu mukobwa akimara kurangiza kaminuza ngo yavuze ko ataberanye (adakwiranye) n'uyu mugabo kuko yamufataga nk'aho ari mukuru kuri we maze ajya kwishakira udusore duto bangana.

     

    Ibi rero bamwe muri iyi minsi ntibabiha agaciro kandi mu by'ukuri nta muntu wakwihanganira guhara ibyo yagutanzeho cyane ko ntacy'ubu cy'ubusa ,isomo ni ukwirinda kuba ba bihemu no gusohoza amasezerano twagiranye n'abantu.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umukobwa-wuburanga-yasaze-yirukanka-mu-muhanda-nyuma-yo-kubenga-umusore-wamurihiye-kaminuzaisomo-rikomeye-kuri-benshivideo/

  • Clarisse Karasira yazamuye imbamutima z'abafana be ubwo yashyiraga hanze ifoto yisize ibirungo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane hano mu Rwanda by'umwihariko mu ndirimbo ziri mu njyana ya gakondo, yazamuye imbamutima z'abafana be ubwo yashyiraga hanze ifoto ye yisize ibirungo. Iyi ni ifoto Clarisse Karasira yashyize hanze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram.

    Iyi niyo foto Clarisse Karasira yashyize hanze

    Nyuma yuko Clarisse Karasira ashyize hanze iyi foto, abafana be benshi babicishije aho bandikira ibitekerezo (comment section) bagize byinshi bavuga kuri iyi foto gusa nkuko byagaragaye abenshi bagiye bakoresheje uturango tw'imitima (❤️❤️) kugirango bereke uyu mwari ko bamwishimiye ndetse banamukunda.

    Ku rundi ruhande Clarisse Karasira we yashyize hanze iyi foto mu rwego rwo kumenyesha abafana be ko mu minsi iri imbere agiye gushyira hanze album ye nshya yise ” Mama wa Africa “.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/clarisse-karasira-yazamuye-imbamutima-zabafana-be-ubwo-yashyiraga-hanze-ifoto-yisize-ibirungo/

  • Umugore w'ikizungerezi umaranye SIDA imyaka 13 yose akomeje gutungura abantu bitewe n'uburyo abayeho. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umugore ukiri muto akomeje gutangarirwa n'abatari bake bitewe n'imiterere y'umubiri we, nyuma yo gutangaza ko amaze imyaka irenga 13 arwaye SIDA.

    Uyu mugore witwa Nikita ukomoka muri Afurika y'epfo ahamya ko amaze Imyaka 13 ari ku miti igabanya ubwandu bw'agakoko gatera SIDA, gusa yishimiye kuba umuryango we w'abana 3 n'umugabo we bose nta bwandu bw'iyi Virus bafite nk'uko yabitangaje ku mbuga nkoranyambaga.

    Yavuze ko virusi itera SIDA itakiri igihano cy'urupfu kuko uruganda rukora imiti, rutegura ibinini bishobora gufatwa rimwe mu mezi atatu kandi umuntu akaguma ahagaze bwuma. Akomeza avuga ko yarushijeho gukora neza ku buryo virusi itigeze imumenyekanaho cyangwa ngo avugwe.

    Nikita n'umuryango we babayeho bishimye.

    Nikit, amakuru avuga ko akomoka muri Afurikay'Epfo, yagizwe imfubyi na SIDA kuko nyina yishwe n'iyi virusi. Igihe umubyeyi we yapimwaga yafashe imiti nabi, niko we kwiga ubwenge no gukurikiza neza gufata imiti maze ubuzima bwe butangira kumera neza. Nikita ashimangira ko muganga we amugira inama y'ibinini byo kwirinda akayikurikiza.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umugore-wikizungerezi-umaranye-sida-imyaka-13-yose-akomeje-gutungura-abantu-bitewe-nuburyo-abayeho/

  • Guma mu rugo yasize bamwe mu byamamare byo muri Uganda batewe inda[AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cy'abaturanyi cya Uganda, bimwe mu byamamare bifite amazina akomeye muri icyo gihugu ndrtse no mu karere byatewe inda muri guma mu rugo ubu bikaba byiteguye kwibaruka.

    Anne Kansiime w'imyaka 34 wakunze kuvuga ko akeneye umwana, ibi bihe byamubereye inzozi nziza kuko byatumye agira umwanya uhagije wo kwinezezanya n'umukunzi we birangira ageze ku cyifuzo cye cyo kwitwa umubyeyi, ubu akaba abyiteguye kuko atwite inda y'imvutsi y'umukunzi we witwa Skylanta.

    Aba bombi ntabwo barakora ubukwe ngo babane nk'umugore n'umugabo. Bamenyanye mu mwaka wa 2018 nyuma y'uko Anne Kansiime atandukanye na Gerald Ojok wari warafashe irembo bagombaga gukora ubukwe mu 2017. Anne Kansiime na Skylanta ubu bombi biteguye kwibaruka imfura yabo.

    Anne Kansiime, umunyarwanya wubatse izina rikomeye cyane muri Uganda ndetse akaba anibitseho ibihembo byinshi yegukanye kubera ubuhanga ashyira mu rwenya. Ibi bihembo birimo icyo yahawe na Youtube kitwa 'YouTube silver play button' yegukanye mu 2015, 'Rising Star' cyo muri uwo mwaka yegukanye nk'umunyarwenya wahize abandi n'ibindi byinshi bisaga 10.

    Anne Kansiime yasusurukije abantu mu bitaramo bitandukanye hirya no hino ku Isi ndetse na hano iwacu mu Rwanda.

    Mugenzi we Cindy Sanyu nawe yatunguranye ashyira hanze amafoto agaragaza ko yiteguye kwibaruka imfura ye. Aya mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze yafashwe n'umukunzi we Okulo Joel Atiku, usanzwe ari umukinnyi w'ama filime akaba n'inzobere mu bijyanye no gufotora.

    Cindy umukunzi we ni inzobere mu byerekeranye no kuyobora ama filime, akaba ari nawe atwitiye imfura. Batangaje ko bakundana muri Werurwe umwaka ushize. Cindy Sanyu yamamaye mu istinda ryitwaga Blue *3 yari ahuriyemo na Lilian Mbabazi ndetse na Jackie Chandiru.

    Nyuma y'uko iri tsinda ritandukanye yakomeje gukora umuziki ubu afite indirimbo zitandukanye nka 'Too Much', 'Copicat' n'izindi. Yavuzwe mu rukundo n'abarimo Ken Muyisa, na Mario Brunette ariko birangiye agiye kubyarira Okulo Joel Atiku.

    Iyi foto yasangije abakunzi be yerekana ko akuriwe yayiherekeje amagambo agira ati 'When you focus on the good The good gets better'. Ugereranyije mu kinyarwanda yavuze ko iyo ushyize ikiza imbere kirushaho kuba kiza.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/guma-mu-rugo-yasize-bamwe-mu-byamamare-byo-muri-uganda-batewe-inda-amafoto

  • Umupolisi yatabaye mu buryo butangaje umugabo wari ugiye kwiyahura [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yari agiye kwiyahurira ku kiyaga cyitwa New Melones Lake mu mujyi wa California ariko uyu mupolisi wari maso amufata ukuboko atarijugunya hasi.

    Amashusho y'uyu mugabo yafatiwe ahitwa Vallecito muri California kuwa Mbere ubwo uyu mugabo yari ahagaze ku kiraro cya Sierra Nevada ariko kubw'amahirwe uyu mupolisi aramukurura.

    Abashinzwe umutekano w'ahitwa Tuolomne bakiriye raporo ko hari umugabo uri gushaka kwiyahura hanyuma batangira gushakisha aho aherereye baza gusanga ahagaze hejuru y'ikiraro.

    Abayobozi bavuze ko bari bamaze iminota 10 bamwinginga ngo ntiyiyahure ariko yaje kurira hejuru cyane agerageza kwiyahura aribwo uyu mupolisi yamufashe.

    Cpl. Andrew Long niwe mupolisi watabaye uyu mugabo amukuruza ukuboko kumwe mu gihe kingana n'amasegonda 30 byatumye abandi baza kumufasha.

    Tuolomne County Sheriff yasohoye itangazo rishimira abagize uruhare mu gutabara uyu mugabo wari wihebye agashaka kwiyahura.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umupolisi-yatabaye-mu-buryo-butangaje-umugabo-wari-ugiye-kwiyahura-amafoto

  • Akaga yahuriye nako muri Guma mu rugo katumye ava mu nzu ye ajya kwibera mu ihema #rwanda #RwOT

    Uyu musore wahuye n'ibyago byisukiranya muri Guma mu rugo ikomeje mu Bwongereza,yamaze ibyumweru 8 aba mu ihema kubera ko yari amaze kubura byose nk'ingata imenye.

    Uyu mugabo wari usanzwe ashyira amakaro mu nzu,yabujijwe kujya ku kazi kubera iyi Covid-19,ariyo mpamvu yagombaga kujya kubana na se gusa nawe yari arwaye byatumye atemererwa kujyayo biba ngombwa ko ashinga ihema aribamo.

    Uyu mugabo yatandukanye n'umugore we ndetse n'aka kazi kamuhembaga ibihumbi 4 by'amapawundi ku kwezi gahagarikwa na Covid-19.

    Jackson ntiyari afite amafaranga yo kwishyura icumbi,byatumye ajya kwibera mu ihema yamazemo amezi 2.

    Yabwiye Devon Live ati 'Nashatse inzu y'icyumba kimwe ariko nsanga irahenze cyane,ntabwo nari kubasha kuyishyura ku nguzanyo ya kaminuza.

    Iyo nza kwishyura iyo nzu nari kumara ibyumweru 3 merewe nabi.Ntabwo nari kubigurana ubuzima bwanjye.

    Nashakaga akazi nakorera kuri mudasobwa ariko ntabwo byankundiye.Ntabwo nashoboraga kubana na papa mu nzu imwe ariyo mpamvu nashinze ihema inyuma y'idirishya ry'inzu ya Papa.'

    Uyu mugabo yabaga mu ihema ariko ikirere gishyushye cyane ariko se yajyaga amutiza ubwogero inshuro nke bamaze kubutera umuti gusa ngo byabasabaga imbaraga nyinshi.

    Uyu musore yabonaga ibyokurya abihawe na se nabwo abinyujije mu idirishya kugira ngo atamwanduza.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/akaga-yahuriye-nako-muri-guma-mu-rugo-katumye-ava-mu-nzu-ye-ajya-kwibera-mu

  • Umugore w'imyaka 29 yashakanye n'umugabo umurusha imyaka 51 ahishura ikintu gikomeye [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yabwiye abacitse ururondogoro kubera inkuru y'urukundo rwe n'uyu musaza ko nta kidasanzwe ku rukundo rwabo.

    Aba bombi bahuriye ku kinyamakuru cyo mu gace k'iwabo,uyu mugore Terzel yakoreraga.

    Uyu mugore usigaye yiga amategeko,yavuze ko bombi bagihura bahise bakundana urukundo rwabo rutangira gukura.

    Nubwo Wilson afite umwana urusha imyaka 30 umugore we Terzel,imiryango yabo yashyigikiye urukundo rwabo bombi aho bavuze ko icy'ingenzi ari uko bombi bishima.

    Terzel yagize ati 'Ababyeyi banjye bakunda Wilson kuko papa yishimiye cyane ibyo ashobora kumpa nk'umugore we kandi yahoraga yifuza ko nabana n'umugabo unduta kandi unyitaho.

    Abakobwa ba Wilson banyakiriye neza cyane ndetse baranyubaha nubwo bandushaga imyaka myinshi.Bari bazi ko se atazongera kuba wenyine kandi nibyo byari iby'ingenzi.

    Uyu mugore yavuze ko badafite gahunda yo kubyara abana ariko ngo biramutse bibaye mu buryo bw'impanuka babyakira.

    Ati 'Iyo bigeze ku gutera akabariro,Wilson aritonda cyane ndetse aranshimisha cyane iyo twageze aho bikomeye.

    Abasore bakiri bato bakunda kwikunda iyo bigeze mu gutera akabariro ariko ndishimye cyane kuba mfite umugabo.

    Turakundana cyane nkuko abandi bantu bakunda abo bashakanye.Nta giteye isoni kirimo.'

    Uyu mugore Terzel yavuze ko umugabo we Wilson arusha imyaka 24 nyina ndetse ngo bahura bwa mbere,buri wese yamurikiye undi.

    Ababyeyi ba Terzel bahaye umugisha urukundo rwabo bituma bashyingiranwa muri 2017 hanyuma umukobwa wa Wilson w'imyaka 56 ababera umuhamya.

    Aba bombi barabana ndetse Wilson niwe urihira uyu mugore we amashuri.Terzel yavuze ko atigeze ajya mu rukundo rw'igihe kirekire mbere yo kubana n'uyu musaza bashakanye nyuma y'amezi 3 bahuye.




    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-w-imyaka-29-yashakanye-n-umugabo-umurusha-imyaka-51-ahishura-ikintu

  • Saint Valentine umunsi abenshi mu rubyiruko bahinduye uw'ubusambanyi #rwanda #RwOT

    Umunsi w'abakundana witiriwe Mutagatifu Valentine, umupadiri mu idini gatolika wabaga i Roma mu kinyejana cya 3. Hagiye humvikana inkuru nyinshi zerekeye St Valentine.

    Mu gihe cy'ubuzima bwa Valentine, Abaroma benshi bahindukiriye Ubukristo, ariko Umwami w'abami wariho icyo gihe witwaga Kalawudiyo wa II wari umupagani, yaje gushyiraho amategeko akomeye yakandamizaga abakristo anakuraho bimwe mubyo bari bemerewe gukora.

    Kalawudiyo yizeraga ko abasirikare b'Abaroma bagomba kwitangira Roma rwose bityo bagashyiraho itegeko ribabuza gushyingirwa. Mutagatifu Valentin yatangiye kujya asezeranya abo basirikare mu mihango ya gikristo rwihishwa iyi bivugwa ko yari intangiriro yizina rye ryo kwizera akamaro k'urukundo.

    Amaherezo, Valentine yaramenyekanye arafungwa ashinjwa kwigomeka ku butegetsi bw'umwami Kalawudiyo II. Igihe Valentine yari afunzwe, yitaye ku mfungwa bagenzi be ndetse aza no gukiza n'umukobwa w'umuyobozi wa gereza wari impumyi. Inkuru ivuga ko Valentine yakijije ubuhumyi bw'uwo mukobwa kandi ko igikorwa cye cya nyuma mbere yo kwicwa kwari ukumwandikira ubutumwa bw'urukundo bwashyizweho umukono na se wuwo mukobwa mbere yuko Valentin yicwa ku ya 14 Gashyantare mu mwaka wa 270.

    Bitandukanye n'igisobanuro nyacyo cy'umunsi w'abakundanye witiriwe Mutagatifu Valentine kubw'ibikorwa by'urukundo byamuranze, ubu abenshi biganjemo urubyiruko bafata uyu munsi uko bashatse bitewe n'aho bari gusa abagarukwaho cyane ni abitwikira uyu munsi bakishora mu bikorwa by'ubusambanyi.

    Ibi byemezwa n'ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cy'abanyamerika NHC mu bushakashatsi cyakoze ku mubare w'abana bavuka kuri buri kwezi bagaragaza ko ukwezi kwa 11 (Ugushyingo) ariko kwezi kuvukamo abana benshi aho bivugwa ko inyinshi mu nda zaba bana ziba zaratewe mu kwezi kabiri cyane cyane kumunsi wa saint valentin.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/10/saint-valentine-umunsi-abenshi-mu-rubyiruko-bahinduye-uwubusambanyi/