Blog

  • Inkuru mpamo ku irasaniro i Bangui: Twajyanye na RDF ku burinzi (Video) – #rwanda #RwOT

    Birumvikana ntacyo ndicyo cyo kubaza aho Perezida wa Repubulika ari, ariko nk'umunyamakuru numvaga mfite amatsiko yo kumenya koko niba ibyo nabonye kuri Facebook ari ukuri, maze abo mbajije bose muri Palais de la Renaissance bakambwira ko igihugu cyabo kirwaye indwara imwe gusa: IBIBUHA.

    Kugira ngo wumve ububi bwabyo, ni uko mu kanya nk'ako guhumbya, ushobora kuba uhagaze nko kuri ka kabari ko ku Giticyinyoni, ukabona igihiriri cy'abantu gitangiye kukunyuraho buri wese n'akarago ku bitugu n'umwana mu mugongo bazamuka Shyorongi biturutse ku byo babonye ngo umwera runaka yanditse kuri Facebook maze nabo bagashoshera reka sinakubwira.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka, byarabaye ko mu gihugu ibintu byacitse, ko Perezida wa Repubulika yahunze maze abaturage nabo bazinga utwabo bwangu. Abarenga nka 400 bagaruwe mu ngo zabo n'abasirikare b'u Rwanda bari ku burinzi mu masaha ya saa Munani z'ijoro.

    Usibye ibyo kandi, mu cyumweru cya gatatu cya Mutarama hongeye gukwira inkuru zivuga noneho ku Ngabo z'u Rwanda, bigera n'aho hari abavuga ko abasirikare b'u Rwanda bagera kuri 800 baburiwe irengero muri iki gihugu.

    Byatumye mu ntangiriro za Gashyantare dufata urugendo dusubira muri Centrafrique dushaka kumenya ukuri, dore ko noneho inkuru zageraga n'aho zivuga ko abarwanyi b'imitwe yitwaje intwaro bigabije Umujyi wa Bangui mu gihe Ingabo z'u Rwanda arizo zifite inshingano cyane ku mutekano wawo.

    Ibintu ubusanzwe bibaho gake twarabisabye birakunda! Twasabye abayoboye ingabo ko batwemerera tukajyana nabo bagiye ku burinzi mu masaha y'ijoro, duhaguruka mu kigo Ingabo z'u Rwanda zibamo cya M'poko hafi y'Ikibuga cy'Indege twerekeza hanze y'umujyi ahavugwaga ko higaruriwe n'imitwe yitwaje intwaro.

    Twasanze abaturage bamwe batetse, abandi bacuruza nta nkomyi…

    Mu gicuku kinishye, abaturage benshi bari gucuruza, abandi bari gusangira agatama, bakina bizihiwe, ku maso ubona ko nta mpungenge z'icyarogoya ibyishimo byabo. Aho ni muri PK 26 (Point Kilometrique).

    Muri ako gace ni ku muhanda ugana ahitwa Damara, Umujyi uri mu bilometero 76 uvuye mu murwa mukuru, ari naho ku ivuko rya Perezida wa Centrafrique Faustin-Archange Touadéra, ndetse anahafite urugo.

    Muri ayo merekezo, ni ho Umunya-Nigeria, Ali Darasa, umwe mu bayobozi b'imitwe yitwaje intwaro ukomeye mu gihugu yigaruriye, gusa usanga agace arimo cyangwa se ako indi mitwe irimo ari ahantu hadatuwe.

    Major Mpfizi Tharcisse ni umwe mu basirikare twari kumwe muri iryo joro, yasobanuye ko Umujyi wa Bangui utekanye, kandi ingabo z'u Rwanda ziri maso ziteguye guhangana n'uwashaka kuwuhungabanya.

    Ati 'Hari amakuru ya General witwa Ali Darasa byavugwaga ko ari we ushobora kuba afite ibikoresho yakwifashisha ajya mu Mujyi wa Bangui. Aha hari ikiraro n'umugezi, udashobora kwambuka mu gihe tuwurinze ngo utere Umujyi wa Bangui.'

    'Umujyi wa Bangui ufite ibirindiro bigera kuri bitatu, ntushobora kubijyamo utwaye ibikoresho ushobora gutwara ukoresheje imodoka. Ntibishoboka, ayo makuru rero yo kuvuga ngo Bangui yarafashwe ni ibihuha.'

    Major Mpfizi yavuze ko uretse umusirikare w'u Rwanda waguye mu gitero cy'imitwe yitwaje intwaro cyo ku wa 13 Mutarama 2021, abandi bose bameze neza nta kibazo bafite, bitandukanye n'ibyavugwaga ko hari benshi baburiwe irengero.

    Ahagana saa Yine z'ijoro, mu cyaro cyo hanze y'umujyi, twasanze abaturage batetse nta kibazo. Bitandukanye n'inaha iwacu, usanga abantu batuye batanye ku buryo n'uwashaka kubagirira nabi byaba byoroshye.

    Marie n'abana be batatu bari hanze muri iryo joro, batetse. Ati 'Hari amahoro, hari ingabo zo mu bihugu bitandukanye, turi amahoro.''

    Suzane na we yunze mu rya bagenzi be avuga ko nta nkomyi bafite mu mibereho yabo. Ati 'Abarwanyi bari mu bihuru, dufitiye icyizere ingabo.''

    Major Mpfizi Tharcisse yavuze ko n'abo barwanyi bagerageje kwinjira mu Mujyi wa Bangui, basubizwa inyuma kibuno mpamaguru.

    Yakomeje ati 'Aho bashatse kunyura byarabananiye, bahitamo kunyura ahandi na bwo ingabo z'u Rwanda zirabarasa. Nta wigeze aturasa, tugenda aho dushaka, tukongera tukagaruka.''

    Muri ayo masaha kandi, iyo utambutse ku tubari usanga abagabo n'abagore biteretse ka Mocaf na Castel, bumwe mu bwoko bw'inzoga rwose umuntu asoma hariya akumva imugeze ku nzoka.

    Umwe mu bacuruzi witwa François yagize ati 'Ndatuje hano, abaturage bose nta kibazo bafite. Hari amashuri mashya hano haruguru. Abana bariga nta kibazo kiri hano. Nta masasu ahari, nta bitero bigabwa, nta nyeshyamba tubona.''

    Umucuruzi ufite Boutique de Zaza 11 Kenai, we yagize ati 'Nta kibazo cy'umutekano, abarwanyi ntabwo bavogera umutekano wacu. Nta bwoba mfite kuko nzi neza ko umutekano ucunzwe. Abana bajya ku ishuri ndetse ababyeyi bakomeje imirimo yabo. Ni ibihuha, nta bitero byagabwe hano.''

    Abasirikare b'u Rwanda bafatanya n'aba Centrafrique, FACA, mu bikorwa byo kubungabunga umutekano mu gihugu. Commandant Philippe uri mu ngabo za Leta, ni umwe mu bo twaganiriye.

    Yavuze ko magingo aya, inyeshyamba zari hafi y'Umujyi wa Bangui zakubiswe inshuro. Ati 'Mu mpande za Bangui haratekanye, byagizwemo uruhare n'Ingabo za Centrafrique (FACA), iz'u Rwanda n'iz'u Burusiya. Nta barwanyi bazengurutse Bangui, baraje ariko twarabirukanye, ubu bari mu bilometero nka 200 uvuye mu Mujyi wa Bangui.''

    Major Rukara Godfrey yavuze ko ingabo zahageze abaturage bafite ubwoba, ariko ubu nta kibazo, batekanye.

    Ati 'Kuva twahagera ubu abaturage bameze neza. Dukeka ko ziri hafi ariko twiteguye kubarinda kandi na bo bafite icyizere. Kuva batubonye barabyishimiye kandi natwe ni inshingano, ni nacyo cyatuzanye, ni ukurengera abaturage ngo bashobore gukora imirimo yabo.''

    Mu nkuru yacu itaha, tuzasura agace umusirikare w'u Rwanda aherutse kugwamo, tubaze neza uko byagenze uwo munsi n'ingamba zafashwe kuva yabura ubuzima mu kwirinda ko byazasubira.

    Mu masaha y’igicuku, twasanze abaturage batetse ntacyo bikanga ndetse basobanura ko umutekano umeze neza

    Major Mpfizi Tharcisse ni umwe mu basirikare twari kumwe mu masaha y’ijoro ubwo we na bagenzi be bari mu burinzi

    Aba-FACA bishimira umusanzu w’Ingabo z’u Rwanda mu kubafasha kugarura amahoro mu gihugu

    Uburinzi bw’ijoro buhera ahagana saa kumi nk’uko bimeze mu Rwanda

    Mu bice by’icyaro naho abasirikare b’u Rwanda baba bahari barinze abaturage

    Nta zindi ngabo zikora uburinzi bwo kugendagenda zicunga umutekano n’amaguru, abandi basirikare bo muri Minusca baba bari mu modoka

    Ingabo z’u Rwanda ziba ziri maso amanywa n’ijoro

    Mu Mujyi wa Bangui no mu nkengero zawo, ubuzima burakomeje nta nkomyi

    Abaturage iyo muganiriye bakubwira ko uyu munsi batekanye kubera Ingabo z’u Rwanda zibahora hafi

    Inzira zose zishobora kugera mu Mujyi wa Bangui ziba ziriho abasirikare bari maso

    Umubano w’abasirikare n’abaturage ni ntamakemwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inkuru-mpamo-ku-irasaniro-i-bangui-twajyanye-na-rdf-ku-burinzi-video

  • Ababyeyi barasabwa kuba maso mu guhashya ubusambanyi bukorerwa abana b'abahungu – #rwanda #RwOT

    Muri iyi minsi hirya no hino mu Rwanda hagenda hagaragara amakuru y'abana b'abahungu basambanywa, aho basambanywa n'abagabo cyangwa abagore n'abakobwa bakuze.

    Urugero ni nko mu Karere ka Gasabo aho mu mwaka ushize hari umusore wiyemereye ko yasambanyije abana 17 b'abahungu. Si aho gusa kuko ku wa 7 Gashyantare 2021 hamenyekanye amugabo wo mu karere ka Rwamagana ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b'abahungu 20.

    Ibi birego ndetse n'ibindi bigenda bishyikirizwa Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, byemeza ko nubwo bitamenyerewe ariko ubusambanyi bukorerwa abana b'abahungu buriho.

    Nyamara nubwo buriho usanga hari ababyeyi batarabimenya ngo bafate ingamba zo kurinda abana b'abahungu. Bamwe mu babyeyi baganiriye na IGIHE bayibwiye ko ubu busambanyi batari babumenyereye.

    Umubyeyi w'abana batatu b'abahungu, Umufite Assoumpta yavuze ko ibyo gusambanya abana yumvaga bitamuhangayikishije cyane kuko we nta bakobwa yabyaye.

    Yagize ati 'Njyewe ibi byo gusambanya abana b'abahungu sinumvaga ko bibaho, nkanjye mfite abahungu gusa numvaga ntahangayitse ko hari icyababaho ahubwo ngasabira abafite abakobwa.'

    Iyi myumvire kandi ayihuje na Rutagengwa Pascal, ufite abana b'abahungu n'abakobwa ariko uhora ahangayikishijwe n'abakobwa be yumva abahungu ntacyabahungabanya.

    Ati 'Mfite uburyo ndinda abakobwa banjye kuko hari abagabo bataye umutwe hano hanze bashaka kubasambanya no kubatera inda, gusa abahungu sinabitagaho cyane kuko natekerezaga ko ntawabasambanya, nabarindaga kuba bajya mu biyobyabwenge gusa.'

    Ku ruhande rw'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, ruvuga ko ababyeyi bakwiye kuba maso ku bana bose bitewe n'uko ubusambanyi bukorerwa abana bose buriho.

    Umuvugizi w'umusigire wa RIB, Dr Murangira B. Thierry mu kiganiro yigeze kugirana na IGIHE, yavuze ko imyumvire abantu bafite ko hasambanywa abana b'abakobwa gusa atari yo.

    Ati 'N'abana b'abahungu barasambanywa ndetse n'itegeko ryarabiteganyije kuko iyo bavuze umwana ntabwo baba bavuze umwana w'umukobwa gusa baba babavuze bose, rero no gusambanya umwana w'umuhungu muri iyi minsi turi kugenda tubibona ariko abibasiwe cyane ni abakobwa nibo bafite imibare iri hejuru cyane, ariko n'abahungu bari gusambanywa ikintu rwose kigomba gucika.'

    Yakomeje asobanura uburyo abana b'abahungu basambanywa, anasaba ababyeyi kuba maso mu guhashya ubusambanyi buri gukorerwa abana b'ahungu.

    'Uburyo babasambanya buratandukanye kuko usanga abana b'abahungu babasambanya mu kibuno ugasanga nabyo biratera ingaruka. Wowe wa mubyeyi we wumva ubu butumwa, ntiwiyumvishe ko ari umwana w'umukobwa gusa usambanywa n'aba bahungu barasambanywa.'

    'Abana bose ni kimwe nta mwana ugomba gusambanywa ari umuhungu ari n'umukobwa, rero n'umubyeyi yiyumvishe ko n'umwana w'umuhungu ashobora gusambanywa.'

    Mu bigaragara ubusambanyi bukorerwa abana bose ariko abana b'abakobwa nibo bari hejuru mu mibare kurenza abahungu. Raporo ya komisiyo y'Imibereho y'abaturage n'uburenganzira bwa muntu muri Sena y'u Rwanda yagejejwe ku Nteko rusange ya Sena mu mwaka ushize, yagaragaje ko mu 2019-2020 hasambanyijwe abana ibihumbi 4 265, abahungu bakaba bari 111.

    Ababyeyi barasabwa kuba maso mu guhashya ubusambanyi bukorerwa abana b'abahungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ababyeyi-barasabwa-kuba-maso-mu-guhashya-ubusambanyi-bukorerwa-abana-b-abahungu

  • Amerika Yafatiye Ibihano Abakoze Kudeta muri Myanmar #rwanda #RwOT

    Leta zunze ubumwe z'Amerika yafatiye ibihano abategetsi b'igisirikare bakoze kudeta muri Myanmar. Perezida Joe Biden yatangaje kuri uyu wa 10 Gashyantare 2021 ko igisirikare gisabwa gusubiza ubutegetsi kigaruriye ku ngufu. Kirasabwa kandi kubahiriza ibyo abanyagihugu batoye mu matora yo kw'itariki ya 8 ukwezi kwa cumi na kumwe 2020.

    Biden yatangaje ko Leta y'Amerika, irimo gufata ingamba zo kubuza abo ba jenerale kubona amamiriyaridi y'amadolari Amerika isanzwe ifashisha icyo gihugu. Biden kandi yasinye itegeko rya Perezida rihana abo bategetsi ba gisirikare bafashe iya mbere muri iyi kudeta, ubutunzi bwabo hamwe n'imiryango yabo.

    Amerika izafatira ubutunzi bwabo bajenerali bafite muri Amerika, ariko imfashanyo mu rwego rw'ubuzima zizakomeza guhabwa abanyagihugu, amashyirahamwe yo muri sosiyete sivile no mu bindi bigo bifasha abanyagihugu.

    Ku italiki ya 1 y'ukwezi kwa kabiri uyu mwaka wa 2021, igisirikare cya Myanmar cyahiritse ku ngufu ubutegetsi bwitorewe n'abanyagihugu, nyuma abanyagihugu bahita batangira imyigaragambyo igeze ku munsi wa gatanu.

    Biden yavuze ko Amerika yiteguye gufata ibindi bihano birenze ibyo mu gihe ibintu byakomeza kuba bibi.

    Umuryango w'Abibumbye-ONU hamwe n'andi mashyirahamwe mpuzamahanga bagaragaje impungenge bafite ku ikoreshwa ry'ingufu ku bakora imyigaragambyo.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/11/amerika-yafatiye-ibihano-abakoze-kudeta-muri-myanmar/

  • Mineduc yavuze ku cyatumye ishuri rya Gakoni rifungwa nyuma y'imyigaragambyo – #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'icyumweru gishize nibwo muri iki kigo abanyeshuri bigaragambije bamenagura ibirahure by'amashuri bigiramo, aho barara ndetse no ku biro by'ishuri, ibi ngo babiterwaga na mugenzi wabo wari warananiranye wirukanwe n'ikigo akanga kukivamo hakitabazwa Polisi n'inzego z'ibanze.

    Mu kuhagera ngo uyu musore yambitswe amapingu abandi banyeshuri bitambika imodoka ya Polisi bamwe banayitera amabuye bayimena ikirahure cy'imbere. Ibi byakurikiwe n'imyigaragambyo yagejeje kuwa Mbere ubwo ubuyobozi bw'Akarere bwajyagayo hagafatwa umwanzuro w'uko abanyeshuri bose baba basubiye mu rugo by'agateganyo.

    Mu itangazo Minisiteri y'Uburezi ryasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 ryashjyizweho umukono na Minisitiri w'uburezi Dr Uwamariya Valentine, ryasobanuye ko icyatumye iri shuri rifungwa byaturutse ku myitwarire mibi y'abanyeshuri.

    Rigira riti ' Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'uko abo banyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi irimo kwangiza ibikorwaremezo by'ishuri no kubangamira ubuyobozi bw'ishuri na Polisi baje guhosha izo mvururu. Abanyeshuri 16 bayoboye abandi muri ibi bikorwa bari mu maboko ya Polisi, mu gihe abandi bose basubijwe mu miryango yabo.'

    Minisiteri y'Uburezi n'izindi nzego zibishinzwe ziracyakurikirana icyateye iki kibazo.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo ubwo bafungaga iri shuri yari bwabwiye IGIHE ko muri iri shuri mu banyeshuri 372 baryigagagmo abagera kuri 288 bose ari impunzi zaturutse mu nkambi ya Nyabiheke na Gihembe, aba ngo bakaba bakunda gukorera ikintu cyose mu bumwe kuburyo binakekwa ko aribo bateje imigaragambyo kuko uwirukanywe yari umwe muri bo.

    Bimwe mu birahuri by’ishuri abanyeshuri bangije bari mu myigaragambyo

    Ishuri ryabaye rifunzwe by’agateganyo mu gihe hagikorwa iperereza ku byateje imyigaragambyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mineduc-yavuze-ku-cyatumye-ishuri-rya-gakoni-rifungwa-by-agateganyo

  • Burera: Hangijwe ibiyobyabwenge birimo litiro zisaga 1300 za kanyanga byafashwe biva muri Uganda – #rwanda #RwOT

    Ibi biyobyabwenge byangiririjwe mu Mudugudu wa Nyakira, Akagari ka Bukwashuli Umurenge wa Kivuye. Ni ibyafatiwe mu Karere ka Burera muri iyi minsi icumi ya mbere y'uku kwezi turimo kwa Gashyantare.

    Bamwe mu baturage bafatanyije n'izi nzego bavuga ko bamaze kumva ububi bw'ibiyobyabwenge kuko abo babonye babyijanditsemo byabahombeje cyane ndetse bamwe bikanabatwara ubuzima, bakagira inama urubyiruko kutarangazwa n'ababashuka bakabashora mu ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge.

    Mukundabantu Mediatrice yagize ati ” Ibi biyobyabwenge byose mubona hano ni ibyafatanywe abantu baba baturutse ahandi batari ab'ino! Twe twamaze kumva ububi bwabyo kuko abenshi barafunzwe abandi byarabishe cyangwa bakicwa bari kurwanya abashinzwe umutekano kuko babaga barabaye nk'ibyihebe bakazirwanya”

    “Turasaba abakiri bato kwirinda ababibashoramo ahubwo bagakora umushinga bagahabwa inkunga bakiteza imbere kuko ibyo gukora ni byinshi”

    Rwanika Emmanuel na we yagize ati” Inaha twe turi abakozi kandi twamaze kumva ko nta terambere rituruka mu biyobyabwenge kuko ababifatanywe barahanwa ndetse bakanabimena bagahomba n'amafaranga baba bashyizemo, icyo nabwira abakiri bato ni uko bakora imirimo izwi yemewe ibateza imbere bakareka ibiyobyabwenge”

    Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Burera, SP Nkundineza yasabye aba baturage kutarebera igihe cyose babona ko hari abinjiza ibiyobyabwenge, bakajya batanga amakuru ndetse byaba ngombwa bakanabifatira kuko iyo babaretse bikinjira baba bangiza igihugu.

    Ati “Ni ibi ni umutekano uba wahungabanye kandi murebera, iyo ubonye umurembetsi ava hakurya (muri Uganda), yinjiza ibiyobyabwenge cyangwa magendu ntutange amakuru uba wica igihugu cyawe, ibi byangiza umutekano n'ubuzima, ikindi mwibuke ko uzana ibi ashobora no kuzana ibindi, ntimukareberere igihe cyose hari gukorwa iki gikorwa kibi gutya”

    Umuyobozi w'Akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal, yagurutse ku ngaruka mbi ibiyobyabwenge bigira mu muryango Nyarwanda, asaba abagatuye guhindura aya mateka no guharanira kutazasubira inyuma.

    Yagize ati “Buri wese azi ingaruka z'ibiyobyabwenge; abadamu muri aha murabizi kundusha, umugabo wabinyoye mwajyana mu mirima magatahana? Kubishyira mu bana bacu biduteza ubukene n'amakimbirane kuko ntibiga! Nta na rimwe abarembetsi bazihanganirwa kuko amategeko yacu ntatwemerera gukoresha ibiyobyabwenge”

    Akarere ka Burera gakunze gufatirwamo ibiyobyabwenge biba byambutswa biva muri Uganda ihana imbibi nako, ibyinshi bikanyuzwa mu gishanga cy'Urugezi binjizwa n'abitwa abarembetsi.

    Ibiyobyabwenge babanza kubimena mu rwobo mbere yo kubitwika

    Ibiyobyabwenge byangijwe biba bifunze mu mashashi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/burera-hangijwe-ibiyobyabwenge-birimo-litiro-zisaga-1300-za-kanyanga-byafashwe

  • Angelique wize atatu abanza arifuza ikamba rya Miss Rwanda 2021 #rwanda #RwOT

    Mbere abitabiraga iri rushanwa babaga ari abarangije amashuri yisumbuye gusa ariko ubu n’abarangije kaminuza barabyemerewe kuko n’imyaka y’amavuko yongerewe.

    Kuri Imanizabayo Angelique we bisa nk’ibizamugonga kuko yagarukiye mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza.

    Avuga ko atari ubushake bwe bwo kugarukira muri uyu mwaka w’amashuri kuko yabitewe n’ibibazo by’imibereho byamwerekeje gushakira ahandi ubuzima.

    Ubu ni umudozi w’imyenda w’umunyamwuga gusa ngo kuri we abona ibigenderwaho ngo Nyampinga aboneke abyujuje kuko ubwiza bwo ku mubiri abufite, ubwenge ngo na bwo ntabubuze ndetse n’umuco.

    Nubwo atarangije ayisumbuye ariko ngo ntibyamubujije gutera intambwe ya mbere imuganisha mu irushanwa rya Miss Rwanda ubu ryanatangiye kuko abifuza guhagararira intara n’Umujyi wa Kigali barangije kwiyandikisha ku wa Mbere tariki 08 Gashyantare 2021.

    Imanizabayo Angelique wamaze kwiyandikisha, avuga ko yanahawe ibibazo, akaba yifuza ko hajyaho irengayobora na we akinjira mu bahatanira ririya kamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwiza bw’umubiri, umuco n’ubwenge.

    Iri rushanwa ryo gushaka umukobwa uzasimbura Miss Nishimwe Naomie ufite ikamba rya Miss Rwanda 2020, riri kuba mu buryo budasanzwe bitewe n’ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kuko hari ibyiciro bizakorwa hifashishije ikoranabuhanga, hakaba n’ibizabera mu muhezo.

    Iri rushanwa ubu ryatangiye amajonjora y’abazahagararira Intara n’Umujyi wa Kigali, rizasozwa tariki 20 Werurwe ari na bwo hazamenyekana umukobwa uzambikwa ikamba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Angelique-wize-atatu-abanza-arifuza-ikamba-rya-Miss-Rwanda-2021

  • MINISPORTS na FERWAFA kwambura ijambo umunyamakuru byafashwe nk’agasuzuguro, madame Lise yinyuraguramo #rwanda #RwOT

    Hari mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarukaga ku buryo urugendo rw’ikipe y’igihugu rwagenze muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, umunyamakuru Imfurayacu Jean Luc wa B&B FM Umwezi yaje kwamburwa ijambo na Oleg(umujyanama wa Minisitiri) atarangije kubaza kuko yavugaga ibyo abateguye iki kiganiro batashakaga.

    Iki kiganiro cyateguwe na Minisiteri ya Siporo ku bufatanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 'FERWAFA’, cyabaye ku munsi w’ejo hashize ku wa Gatatu.

    Ubwo umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent, uwari ukuriye deligasiyo Kankindi Alida Lise n’uwari uhagarariye MINISPORTS, Rurangayire Guy bari bamaze gutanga raporo hakurikiyeho umwanya w’abanyamakuru kubaza ibibazo.

    Ibibazo byinshi by’abanyamakuru byagiye bigaruka ku mibanire y’itangazamakuru n’uwari ukuriye deligasiyo bitewe n’uko abanyamakuru hafi ya bose ubwo bari bagarutse mu Rwanda bagiye bavuga uburyo bafashwe nabi na Kankindi Alida Lise mu cyiswe 'Operation Kigali-Douala-Limbe.’

    Abanyamakuru ntiborohewe n’urugendo rwo muri Cameroun

    Kankindi Lise mu gusubiza ibibazo yavuze ko nta kibazo na kimwe bigeze bagirana n’itangazamakuru ahubwo ko barifashije bishoboka nyuma yo gutungurwa n’uko hari umunyamakuru wagezeyo akavuga ko nta bushobozi afite(bajyanye n’abanyamakuru 6. 2 ba RBA, 3 bigenga n’umwe watanzwe na AJSPOR).

    Yagize ati'abanyamakuru 3(bigenga) bagombaga kwimenya ndetse bari barahawe ibiciro bya hoteli ikipe y’igihugu izabamo n’indi hoteli yari yabateganyirijwe yo isa n’iciriritse bitewe n’ubushobozi umuntu afite, ayo makuru yose bari bayafite mbere y’uko duhaguruka(…) ikindi cyadutangaje muri icyo gihe ni uko umwe mu banyamakuru twaje kumenya ko nta bushobozi afite bwo kwitunga tuhageze.'

    @imfuraluc01 #onEstEnsemble @RaduYvonne @erictony518 @mihigosadam @uwase_bora @KuradusengIsaac @TumukundeJosel2 @machadpro pic.twitter.com/od8AXBhlxp

    — Canisius Kagabo (@KagaboCanisius) February 11, 2021

    N’ubwo yagiye ahakana avuga ko bakoranye neza n’itangazamakuru, iki kiganiro cyaje kuzamo agatotsi ubwo umwe mu banyamakuru yamburwaga indangururamajwi(micro), nyuma y’uko yari atangiye kuvuga ibyamubayeho yakorewe na Lise.

    Jean Luc Imfurayacu, ubwo yari ageze mu Rwanda yavuze uburyo yarwariye muri iki gihugu ntiyitweho ndetse agasigwa muri hoteli itanishyuye.

    Icyo gihe yagize ati'Ibyanjye mbivuze umuntu ashobora kugira ngo harimo kwikunda. Ariko ibaze kugira ngo umuntu aze akubwire ngo Minisitiri na Perezida wa Federasiyo [FERWAFA] bavuze ngo utahe, wowe uri hano urabona bimeze bite? Umuganga arakubwira ko umuntu agiye mu ndege nyuma y’iminota itanu bahita bayisubiza ku butaka, ukambwira ngo Minisitiri. Ko agendera kuri raporo yawe, wowe wamubwiye ko bimeze gute?'

    'Ariko ibaze kugira ngo umuntu agusige kuri hoteli ntanayishyure, byitwa ngo uri muri delegasiyo, nitabaje Umunyarwanda uba uri Cameroun, badufatiriye njye na muganga. Byabayeho barabizi.'

    Ku munsi w’ejo yongeye gushimangira iby’agasuzuguro bakorewe n’uyu mubyeyi ari nabwo uwari uyoboye ikiganiro, Karambizi Oleg akaba umujyanama wa Minisitiri wa Siporo yategetse ko bamwambura indanguramajwi kuko yavugaga ibyo abateguye ikiganiro badakeneye kumva.

    Jean Luc yagize ati'mu by’ukuri ntabwo byagenze neza hagati y’itangazamakuru n’umuntu wari uyoboye delegasiyo, ndabivuga nk’umuntu wari uhari, ntabwo umubano wacu wari mwiza, na kenshi nakundaga kuganira n’umuyobozi wa delegasiyo mbere y’uko ndwara, nkamubaza nti ese haba hari ikibazo gihari hagati y’itangazamakuru na delegasiyo kuko si byiza na we arabizi, hari umuyobozi twaganiriye arambwira ngo roho yawe ni we mutangabuhamya bw’ibyabaye.'

    'Ku munota wa nyuma naje muri delegasiyo mpagarariye bagenzi banjye, byari amahirwe mugenzi wanjye yagize ibyago yanduye Coronavirus, guhera aho byari ikibazo tuganira madame Lise wambwiye ko abanyamakuru turi abagome twari tuzanye coronavirus muri delegasiyo, ni ijambo rikomeye, ntabwo nshobora kubeshyera umuntu mureba mfite na gihamya, sinzi niba wari ukomeje cyangwa waratebyaga kuko twari dusanzwe tuziranye.'

    Aha niho Oleg yahise amuca mu ijambo ati'Jean Luc wanyemerera ntabwo twaje kujya impaka.' Jean Luc ati'ntabwo ari ukujya impaka, reka nse nutanga ubuhamya, nihute.' Oleg ati'oya, ibyo birabareba hagati yanyu mwaza kubiganiraho nyuma murakoze.' Jean Luc ati'reka ne kuvuga ngo ni ibintu bwite reka nihutishe ibyo reka mbireke, turi hariya byaragaraye ko hagati y’itangazamakuru na MINISPORTS, bano barabibaza kuko babyumvise, harimo ikibazo hagati ya delegasiyo…' Oleg nibwo yahise amwambura ijambo ati'Jean Luc waha micro abandi banyamakuru bafite ibibazo.'

    Umunyamakuru Jean Luc yambuwe micro

    Iki gikorwa cyo kwambura micro cyafashwe nk’agasuzuguro no gutesha itanzamakuru agaciro bibaza impamvu bari batumiwe niba batashoboraga kubaha umwanya ngo babaze ibibazo byabo.

    Kwinyuramo kwa Madame Lise wari ukuriye deligasiyo byagaragaje ko hari ibihishe inyuma y’amarido

    N’ubwo yavuze ko nta kibazo na kimwe yigeze agirana n’itangamakuru, Madame Lise mu bisubizo bye hagiye humvikana kwinyuraguramo ku bisubizo yatanze, nko ku kibazo cy’uburwayi bwa Jean Luc, uyu mubyeyi igisubizo yatanze nticyanyuze benshi.

    Nk’aho yavuze ko Jean KLuc yaje mu Rwanda tariki ya 1 Gashyantare ku munsi w’Intwari ari bwo yoherejwe kandi nyamara icyo gihe yari amaze icyumweru mu gihugu.

    Ati'Gufatirwa na hoteli ntabwo ari byo, twagiye Limbe agomba gutaha ku wa Mbere. Tujya guhagaruka Douala tugiye Hoteli yatubwiye ko tutakishyura ibintu bitarakoreshwa kuko ashobora kugira ibindi afata. Yasigaranye na Dr. Higiro, kuko uburyo twagombaga kwishyura nabwo twari tujyanye nabwo(ikoranabuhanga), dusaba Dr kohereza iyo facture muri FERWAFA bakishyura iryo joro barayemo, niko byagenze, gusa ku wa Mbere hano(mu Rwanda) byari umunsi w’Intwari ntabwo bari bakoze rero twashatse umuntu Douala arayishyura bamwishyura ku wa Kabiri.'

    Amavubi yagiye Limbe tariki ya 24 Mutarama ari ku wa ku Cyumweru, ari nawo munsi Jean Luc yaraye muri hoteli bugacya ku wa Mbere agaruka i Kigali.

    Bamwe mu bantu batandukanye ntabwo bashimishijwe n’iki gikorwa, nk’umuyobozi wa Radio&TV1, KNC mu kiganiro Rirarashe yavuze ko batari babahamagaye kubasebya.

    Ati'ntabwo mwari mwahamagaye abantu ngo mubasebye, ntabwo mvuga nk’umuntu wo mu mupira ndavuga nk’umunyamakuru, nk’umuyobozi ukuriye abandi bayobozi b’ibitangazamakuru, icyo ni icyubahiro Imana yampaye ntabwo wakinyambura. Reka tuvugishe ukuri, ku bw’icyubahiro cyose tubagomba namwe mugomba kubaha abantu, kuko kubaha ni mpa nguhe, ntabwo wahamagara abantu ugiye kubakoza isoni, ibyo wagombaga kubishyira ku mbuga nkoranyambaga zanyu bakabikuraho, uhamagaye abantu uko ukoze ibintu bitari muri demokorasi, ibyo ni igisebo.'

    Ku kuba hari umunyamakuru utabasha kwitunga, yavuze ko nta gitangazamakuru cyananirwa gutunga umukozi wacyo cyohereje kuri misiyo nabyo ari ugusebanya, ko niyo haba habayemo akabazo bakamufasha nta mpamvu yo kuza kumucyurira mu ruhame

    Abantu benshi bababajwe n’iki gikorwa cyane cyane abanyamakuru aho bagiye babigaragaza biciye ku mbuga nkoranyambaga zabo, aho hanatangijwe Hash Tag ya Twitter yiswe #onEstEnemble.

    Ibyabaye kuri mugenzi wacu @imfuraluc01 ntabwo bikwiriye rwose @Rwanda_Sports ni gute mudutumira mukatwima ijambo. Dukeneye ibisobanuro @uwase_bora @AJSPOR_official @Hitclo #onEstEnsemble

    — Jahdeau DUKUZE (@Jahdeau) February 10, 2021

    Mbona natwe dufite ikibazo rwose turisuzuguza! Umugabo yambura undi ijambo hanyuma ikiganiro kigakomeza mukamanika amaboko musaba ijambo? #Igihekirageze ngo twiheshe #Agaciro! @Radiotv10rwanda @AJSPOR_official @FERWAFA @Rwanda_Sports

    — Sam Karenzi (@SamKarenzi) February 11, 2021

    Akumiro ni agacuma; akeso bakoramo.

    Abari bayoboye delegation y’Amavubi muri CHAN2020 hari abanyamakuru bimye ijambo mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu.

    Hari uwo bambuye micro, abandi bamanitse agatoki ntibarebwa n’irihumye.

    👉https://t.co/c7xssqPTyZ

    — Oswald Oswakim (@oswaki) February 10, 2021

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisports-na-ferwafa-kwambura-ijambo-umunyamakuru-byafashwe-nk-agasuzuguro-madame-lise-yinyuraguramo

  • Perezida Biden yaganiriye bwa mbere na Xi Jinping w'Ubushinwa bamaze iminsi barebana ay'ingwe #rwanda #RwOT

    Biden kandi yaganiriye na Xi ku bucuruzi, guhiga abatavuga rumwe na leta muri Hong Kong n'ubushyamirane bafitanye ubu na Taiwan.

    Televiziyo ya leta y'Ubushinwa yavuze ko Xi Jinping yaburiye Biden ko imibanire mibi n'Ubushinwa yaba akaga ku bihugu byombi.

    Ubushyamirane bw'ibihugu byombi bwariyongereye mu bihe bya vuba, mu bucuruzi, ubutasi n'iki cyorezo.

    Imibanire myiza y'Ubushinwa na Amerika ni ingenzi kuri byombi no ku isi yose, Beijing ihamagarira ubutegetsi bushya buri i Washington kuvugurura iyo mibanire yangiritse cyane ku butegetsi bwa Donald Trump.

    Ikiganiro cyabo cyabaye mbere gato y'uko mu Bushinwa ejo kuwa gatanu bizihiza umwaka mushya, ibi byafashwe nk'igikorwa cyiza.

    Nyuma y'iki kiganiro, Biden yanditse kuri Twitter ati: “Namubwiye ko nzakorana n'Ubushinwa mu gihe byungura abaturage ba Amerika.”

    Mu itangazo, ibiro bya White House byavuze ko perezida “yashimangiye impungenge ze z'ibanze ku bikorwa bidakwiriye bya Beijing mu bucuruzi , kubangamira abantu muri Hong Kong, guhonyanga uburenganzira bwa muntu i Xinjiang, n'ibikorwa by'ubushotoranyi mu karere, nko kuri Taiwan”.

    Imiryango iharanira uburenganzira ishinja Ubushinwa gufungira abarenga miliyoni b'aba Uighurs mucyo leta yita “inkambi zo kugorora” mu ntara ya Xinjiang. Hari ibihamya ko aba-Uighurs – biganjemo abayisilamu – bari gukoreshwa imirimo y'agahato n'abagore bakagirwa ingumba ku ngufu.

    Ubushinwa buhakana ibyo byose bivugwa.

    Aba bategetsi bombi banaganiriye ku kurwanya icyorezo cya Covid-19, imihindagurikire y'ikirere no kurwanya intwaro z'ubumara.

    Televiziyo ya leta y'Ubushinwa CCTV yavuze ko aba bombi “baganiriye byimbitse ku mibanire y'ibihugu byombi n'ibindi bikomeye bireba akarere n'amahanga.”

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/perezida-biden-yaganiriye-bwa-mbere-na-xi-jinping-w-ubushinwa-bamaze-iminsi

  • Imyaka 10 y'igifungo ku muntu wabeshye kuri Covid-19 avuye hanze y'u Bwongereza yateje ururondogoro #rwanda #RwOT

    Leta y'Ubwongereza yashyigikiye igihano cy'igifungo kigera ku myaka 10 k'uwabeshya ku makuru y'aho aherutse gukorera ingendo, mu gihe asaba uruhushya cyangwa se uburenganzira bwo kwinjira mu Bwongereza.

    Grant Shapps, umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n'ibintu, yavuze ko abaturage b'Ubwongereza 'bakwitega ingamba ikomeye cyane' kandi ko iki gifungo cy'imyaka igera ku 10 gihuye n'ubukana bw'icyo cyaha.

    Icyo gifungo cyanenzwe na Lord Sumption wahoze ari umucamanza mu rukiko rw'ikirenga, avuga ko hari imisoro iri hasi kurushaho icibwa abakora ibyaha by'ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Kuva ku wa mbere w'iki cyumweru, abantu bageze mu Bwongereza bavuye mu bihugu biri ku rutonde rw'umutuku (red list) — birimo n'u Rwanda n'u Burundi — bagomba kwishyira mu kato mu gihe cy'iminsi 10 baba muri za hoteli, ku kiguzi cy'amapawundi 1,750 (arenga 2,400,000Frw).

    Abaturage b'ibyo bihugu bo ubu babujijwe kujya mu Bwongereza, ibyo leta y'u Burundi n'iy'u Rwanda zanenze Ubwongereza.

    Bije bikurikira impungenge zuko inkingo ubu zirimo gutangwa mu Bwongereza zishobora kugorwa no guhagarika amoko mashya ya coronavirus yagaragaye mu bice bitandukanye byo ku isi.

    Hagati aho, Bwana Shapps yavuze ko abantu badakwiye kuba bakoze gahunda z'ibiruhuko haba mu Bwongereza cyangwa hanze yabwo, ndetse ko 'hakiri kare cyane' ku bashaka kuba bavuye mu bukonje bateganya kujya gushakisha akazuba ahandi mu gihe cy'ibiruhuko.

    Yabwiye ikiganiro Today cya BBC dukesha iyi nkuru ati: 'Abantu ntibakwiye gukora gahunda y'ibiruhuko muri aka kanya — haba imbere mu gihugu cyangwa mu mahanga'.

    Yandika mu kinyamakuru Daily Telegraph, Lord Sumption wahoze ari umucamanza mu rukiko rw'ikirenga, yashinje Matt Hancock, umunyamabaganga wa Leta y'Ubwongereza ushinzwe ubuzima watangaje izo ngamba nshya, ko arimo kurenga ku kuri k'uko ibintu bimeze.

    Yanditse ati: 'Igihano kigera ku myaka icumi ku gushyira ku nkeke zo kwica, uburozi butaviriyemo umuntu gupfa cyangwa gusagarira [umuntu]'.

    'Bwana Hancock yaba atekereza by'ukuri ko kudatanga amakuru ajyanye n'urugendo wagiriye muri Portugal ari bibi cyane kurusha umubare munini w'ibyaha bikoreshwa imbunda cyangwa ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abatarageza imyaka y'ubukure, bihanishwa igihano cyo kugera ku myaka irindwi?'.

    Dominic Grieve, wahoze ari umudepite w'ishyaka riri ku butegetsi rya 'Conservative' ndetse wigeze no kuba umushinjacyaha mukuru, yavuze ko igihano cy'igifungo cy'imyaka 10 ari 'ikosa', 'kirimo gukabya' kandi 'uko cyakabaye kirimo kurengera'.

    Yabwiye ikiganiro Today cyo kuri BBC Radio 4 ati: 'Ukuri ni uko nta muntu n'umwe uzanahabwa icyo gihano, ikizaba ni uko inkiko zitazagitanga'.

    'Kubeshya no gukora uburiganya'

    Kutishyira mu kato muri imwe muri hoteli zagenwe mu Bwongereza nyuma yo kuhagera uvuye mu gihugu kiri 'ku rutonde rw'umutuku', bihanishwa gucibwa amande ari hagati y'amapawundi 5,000 na 10,000 (ari hagati y'arenga 6,800,000Frw n'arenga 13,700,000Frw).

    Igihano cy'igifungo cy'imyaka igera ku 10 ni cyo cyo hejuru cyane hashoboka kizahabwa umuntu bigaragaye ko yakoze uburiganya mu gutanga amakuru ajyanye n'ibihugu aherutse kujyamo. Ni itegeko kuzuza inyandiko ijyanye n'ayo makuru ku bagenzi bose bageze mu Bwongereza.

    Ingamba nshya zijyanye n'imipaka zinasaba ko abagenzi bageze mu Bwongereza bavuye mu mahanga birihira ikiguzi cy'ibindi bipimo bya Covid mu gihe bari mu kato.

    Abajijwe ku bihano bikomeye bijyanye n'izo ngamba nshya, Bwana Shapps yabwiye ikiganiro Breakfast cya BBC ko acibwa amande agera ku mapawundi 10,000 baba 'bakoze ibishoboka byose ngo babeshye kandi bakore uburiganya' ku ngamba nshya.

    Bwana Shapps yavuze ko igihano cy'igifungo cy'imyaka 10 gihuye n''ubukana' bw'icyaha.

    Ati: 'Ntekereza ko abaturage b'Ubwongereza bakwitega ingamba ikomeye cyane' ku bashaka gutoroka akato ko muri hoteli.

    Bwana Shapps yavuze ko buri cyumweru abantu barenga 1,300 bagera mu Bwongereza bavuye mu bihugu 33 biri ku rutonde rw'umutuku kugeza ubu — birimo nka Portugal, Brazil n'Afurika y'epfo.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : http://www.intyoza.com/imyaka-10-yigifungo-ku-muntu-wabeshye-kuri-covid-19-avuye-hanze-yu-bwongereza-yateje-ururondogoro/

  • Abanyamakuru bakomeje kunenga uwambuye ijambo mugenzi wabo muri 'Press Conference’ #rwanda #RwOT

    Jean Luc Imfurayacu, umwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo mu Rwanda wari wanajyanye n’itsinda ryaherekeje Amavubi, muri iki kiganiro cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Gashyantare 2021, yabaye nk’ushaka kugaruka ku bitaragenze neza byanakunze kugarukwaho ariko ibyo yari yateguye kuvuga ntiyabirangiza.

    Kutabirangiza si ukubera ikiniga cyamufashe cyangwa ngo asarare mu ijambo hagati, ahubwo ni uko uwari uyoboye ibiganiro yategetse uwari ufatiye Microphone umunyamakuru, ko ayiha abandi.

    Bamwe mu bakora umwuga w’Itangazamakuru, bahise bagaragaza ko iki gikorwa kidakwiye kuba gikorerwa Umuntu ukora mu rwego rusanzwe rufatwa nk’ubutegetsi bwa kane.

    Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, yahise yandika kuri Twitter agira ati 'Umuyobozi ureba kure ntiyakwima umuntu microphone yo muri salle kandi azi ko uwo muntu ahorana microphone ivuga isi yose ikayumva (on-air microphone).'

    Fuadi Uwihanganye usanzwe akorana na Jean Luc Imfurayacu, na we yagize ati 'Sorry brother (ihangane muvandimwe) micro idafite ikirango ntikanganye. Batwaye micro yabo ariko ijambo urarihorana.'

    Umunyamakuru ufite igitangazamakuru gikorera kuri Youtube, witwa Yago, na we wakoresheje Twitter agaragaza ariya mashusho uriya mugenzi we yamburwa ijambo, yavuze ko biriya bidakwiye.

    Yagize ati 'Ariko Amavubi ni ayande ? ni ay’Abanyarwanda ndakeka, si ay’umuntu ku giti cye Niko mbitekreza, guhishira amakosa bihabwa amanota angahe ngo Natwe tubyige turebe ko twaminuza !? aka ni agasuzuguro kavanze n’akumiro.'

    Sam Karenzi na we ukora ibiganiro bya Siporo kuri kimwe mu bitangazamakuru mu Rwanda, we yagaye abanyamakuru babonye mugenzi wabo yimwa ijambo ntibagire icyo bakora.

    Yagize ati 'Mbona natwe dufite ikibazo rwose turisuzuguza ! Umugabo yambura undi ijambo hanyuma ikiganiro kigakomeza mukamanika amaboko musaba ijambo ? Igihe kirageze ngo twiheshe agaciro.'

    Umunyamakuru Murungi Sabin we wakoresheje Instagram, yagize ati 'Ibyo Imfurayacu yakorewe ntabwo byanejeje na mba Biranababaje cyanee cyaneee pe !! Ni kuki banze ko avuga amakosa yakorewe abanyamakuru muri Cameroun ?? Kuki bifata bagacecekesha umuntu kandi afite ukuri ? Pole sana ndugu yangu.'

    Uncle Autin usanzwe afite abakunda ibiganiro bye benshi mu Rwanda, na we yagize ati 'Niba His Excellency [ashaka kuvuga Perezida Kagame Paul] yarahaye umuturage ijambo wowe urinde uryaka umunyarwanda noneho muri press conference ? Minisiteri ya Siporo na FERWAFA ibyo mwakoze ntibyari bikwiye.'

    Ni benshi bagaragaje ko batishimiye iki gikorwa gusa nta rwego na rumwe yaba urureberera Abanyamakuru cyangwa izivugwa muri iki kibazo, rwari rwagira icyo ruvuga kuri ibi bitekerezo bikomeje gutangwa kuri kiriya gikorwa cyakorewe Umunyamakuru.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abanyamakuru-bakomeje-kunenga-uwimye-ijambo-mugenzi-wabo-muri-Press-Conference