Blog

  • Umugore yahisemo kwikorana ubukwe nyuma y'aho umukunzi we amuhemukiye ku munota wa nyuma #rwanda #RwOT

    Madamu Meg Taylor Morrison ukora akazi ko kugira inama abantu mu bucuruzi ukomoka ahitwa Atlanta muri Géorgia yifuzaga gukora ubukwe ku munsi ubanziriza Halloween ya 2020 ariko ntibyamukundiye kuko umukunzi we yamuhemukiye habura amezi 4 ngo barwubake.

    Uyu mugore wari umaze iminsi yitegura ubukwe yavuze ko atazabusubika ahubwo azahitamo kwikorana wenyine.

    Madamu Meg yakomeje gutegura ubu bukwe,ategura umutsima w'ubukwe,yambara ikanzu nziza y'ubukwe n'igikapu gikozwe muri Diama gishyashyagirana.

    Uyu mugore yabanje kubwira abagize umuryango we n'inshuti gahunda afite nabo baramushyigikira bakora ubu bukwe bwubahirije amabwiriza.

    Ati 'Nahisemo kwikorana ubukwe kubera urukundo nikundana.Nagombaga gukora ubukwe kuri Halloween 2020,ariko mbere y'aho nahemukiwe mu rukundo.

    Nagiye numva abakora ubukwe ari bonyine nanjye numva ko ndakeneye undi muntu ngo mbone gukora ubukwe.'

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-yahisemo-kwikorana-ubukwe-nyuma-y-aho-umukunzi-we-amuhemukiye-ku-munota

  • Gukina CHAN ku myaka 21 ni amahirwe y’imbonekarimwe- Lague #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye n’urubuga rwa APR FC dukesha iyi nkuru, yavuze ko yishimiye uko yitwaye mu mukino wa mbere yakinnye ubwo Amavubi yari muri CHAN 2020 yaberaga muri Cameroon.

    Ni umukino wanatumye ikipe y’Igihugu Amavubi yinjira muri 1/4 kuko yatsinzemo Togo 3-2.

    Byiringiro Lague wanitwaye neza muri uyu mukino, yavuze ko yawitwayemo uko yabyifuzaga.

    Yagize ati 'Ni ibintu byanshimishije cyane, nagerageje gutanga imbaraga zanjye zose uko nari nshoboye ndetse byangendekeye nk’uko nabyifuzaga kandi nanashimira cyane umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent wampaye ayo mahirwe.'

    Byiringiro Lague ni we mukinnyi muto mu myaka wakinnye mu Ikipe y’Igihugu Amavubi. Avuga ko yishimiye gukina ririya rushanwa bwa mbere kandi akanaryitwaramo neza.

    Ati 'Gukina CHAN yanjye ya mbere ku myaka 21 ni amahirwe y’imbonekarimwe, ni irushanwa buri mukinnyi wese yakwifuza gukina, guhamagarwa mu bakinnyi 30 hari abarenga 500 bagize amakipe akina shampiyona, byarengaho ugahabwa amahirwe yo kubanza mu kibuga isi yose ikureba, ni ibintu nishimiye cyane.'

    Agaruka kandi ku mukino wakurikiyeho wa Guinea yanabasezereye, nabwo yari yawukinnye ariko ntiyawurangiza kuko yaje kuvamo ubwo umunyezamu Kwizera Olivier yahabwaga ikarita itukura bikaba ngombwa ko hagira umukinnyi usohoka kugira ngo hinjiremo umunyezamu kuko umubare w’abasimbura wari warangiye.

    Byiringiro Lague wasohotse bigaragara ko afite agahinda, yagize ati 'Umukino wa Guinea warambabaje cyane bitewe n’uko nari niteguye kwitwara, narababaye cyane kuko sinitwaye neza, sinigeze nkora ku mipira myinshi ngo nyibyaze umusaruro nk’uko nabyifuzaga.'

    Yakomeje agira ati 'Mwarabibonye bansimbuza navuyemo ndakaye cyane, si ukubera ko bari bankuyemo, oya, nababajwe n’uko nabibonaga ko nsize ikipe yanjye mu bibazo kandi hari uko nari napanze kuyitabara ariko umugambi wanjye sinywugereho.'

    Byiringiro Lague ni umwe mu bakinnyi batatu ba APR FC bivugwa ko hari amakipe yababengutse kubera imikinire myiza bagaragaje muri ririya rushanwa ryegukanywe na Maroc.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Gukina-CHAN-ku-myaka-21-ni-amahirwe-y-imbonekarimwe-Lague

  • Imyitwarire y’Abanyeshuri idahwitse- MINEDUC yavuze icyatumye ifunga ishuri ryabayemo imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Minisiteri y’Uburezi yasohoye itangazo kuri uyu wa Kane tariki 11 Gashyantare, ivuga ko iriya myitwarire mibi y’abanyeshuri, bayigaragaje mu ijoro ryo ku wa 07 Gashyantare 2021.

    Ivuga ko bariya banyeshuri bangije ibikorwa remezo by’ishuri ndetse bakabangamira ubuyobozi bw’ishuri na Polisi ubwo bari baje guhosha imvururu zari zatewe na bamwe mu banyeshuri biga muri ririya shuri.

    MINEDUC isobanura ko nyuma y’ibyo byose, yafashe umwanzuro wo gufunga by’agateganyo ishuri ndetse ubu hakaba hari abanyeshuri 16 bari mu maboko ya Polisi kubera uruhare bakekwaho mu gutangiza ziriya mvururu zabyaye riya myitwarire mibi.

    Minisiteri y’Uburezi isohoye iri tangazo nyuma y’iminsi itatu iri shuri rifunzwe by’agateganyo ubu abaryigamo bakaba baroherejwe iwabo mu gihe hagisuzumwa icyateye kiriya kibazo.

    Iriya myigaragambyo yabaye muri kiriya kigo cy’Ishuri ryigamo abiganjemo abanyeshuri b’impunzi zicumbikiwe mu nkambi za Nyabiheke na Gihembe, bivugwa ko yaturutse ku munyeshuri umwe usanzwe afite imyitwarire mibi.

    Ubuyobozi bw’Akarere bwavuze ko uwo munyeshuri w’imyaka 22 yari yirukanywe burundu n’ubuyobozi bw’ishuri ariko aho kugira ngo agende ahubwo agakoresha bagenzi be bagakora iriya myigaragambyo.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Imyitwarire-y-Abanyeshuri-idahwitse-MINEDUC-yavuze-icyatumye-ifunga-ishuri-ryabayemo-imyigaragambyo

  • Kalisa Rashid afite ikibazo kijyanye n’imitekerereze – Umutoza Mashami Vincent #rwanda #RwOT

    Umutoza w’ikipe y’igihugu Mashami Vincent avuga ko umukinnyi wa AS Kigali n’Amavubi ukina mu kibuga hagati, Kalisa Rashid ashobora kuba afite ikibazo cy’imitekerereze (Psychological) ari cyo gishobora kuba cyaratumye adakina ngo arangize iminota yose y’umukino.

    Mu irushanwa rya CHAN 2020 ryabereye muri Cameroun, Kalisa Rashid yitabajwe mu mikino yose uko ari 4 Amavubi yakinnye ariko nta n’umwe yigeze asoza aho yavaga mu kibuga asa n’uwavunitse.

    Abajijwe impamvu yakomeje gukinisha Kalisa Rashid kandi byaragaraga ko yavuye mu kibuga yavunitse, n’ubundi uwo mukino ntawusoze, umutoza Mashami yavuze ko nta tegeko ritegeka ko ashobora kuba yakina iminota 90.

    Ati'Ku kijyanye n’umukinnyi Rashid Kalisa ngira ngo ntaho byanditse ko Rashid agomba gukina umukino wose akawurangiza kimwe n’uko nta naho byanditse ko umukinnyi agomba gusimbura undi cyangwa se gusimbuza bigomba kubaho, ibyo bigomba kubaho bitewe n’impamvu imwe cyangwa indi ariko abakinnyi 11 bashobora gukina umukino wose nta n’umwe usohotse.'

    Yakomeje avuga ko bamukinishaga kuko yerekanaga ko nta kibazo na kimwe afite kuko yabaga yitoje neza ahubwo ashobora kuba afite ikibazo cy’imitegerereze.

    Ati'twamukinishaga kuko yatwerekaga ko ameze neza, yabaga yitoje neza, imyitozo yose Rashid yabaga ari hejuru, n’ikimenyi menyi inshuro zose mwamubonye asohoka nta buvuzi na bumwe yigeze akorerwa kuko bwaracyaga imyitozo yose akayikora kurusha abarangije umukino cyangwa abatigeze bajya no mu kibuga.

    'Niyo mpamvu navuze ko ikibazo cya Rashid gishobora kuba ari imitekerereze (Psychological). Na we ubwe uramubaza ufite ikihe kibazo, ati nta kibazo mfite gusa mu mukino hari iminota igeramo nkumva ukuguru kwanjye kubuze imbaraga, wabaza abaganga ubuvuzi bamukoreye bati ntabwo ndetse nta n’ubuvuzi akeneye kuko nta kibazo afite, nk’umutoza ukuvuga ngo nzamureba ejo mu myitozo, mu myitozo ugasanga ameze neza nkavuga nti se simukinishe kuko abantu bavuze? Njye namukinishaga nziko ari 100%.'

    Yakomeje avuga ko n’uburyo yakinaga yari ameze nk’umuntu udafite ikibazo na kimwe, ahubwo ashobora kuba agifite ihungabana ry’imvune yagize ku mukino AS Kigali na KCCA ubwo yavunikaga ntarangize umukino ndetse akaba agitinya tinya ko agifite iyo mvune cyangwa bamutoneka ari yo mpamvu avuga ko afite ikibazo cy’imitekerereze ariko bazakomeza kumuganiriza.

    Ku mukino wa Uganda Kalisa Rashid yavuye mu kibuga ku munota wa 64 asimburwa na Nsabimana Eric Zidane, ku mukino wa Maroc yavuye mu kibuga ku munota wa 73 asimburwa na Ngendahimana Eric, ku mukino wa Togo ku munota wa 56 yavuyemo asimburwa na Martin Twizeyimana ni mu gihe ku mukino wa ¼ wa Guinea yavuyemo ku munota wa 35 asimburwa na Martin Fabrice. Izi nshuro zose yavuyemo agaragaza ko yavunitse.

    Mashami avuga ko Kalisa Rashid afite ikibazo cy’imitekerereze

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kalisa-rashid-afite-ikibazo-kijyanye-n-imitekerereze-umutoza-mashami-vincent

  • Abahanzi 10 bakize cyane muri Afurika muri 2021 [URUTONDE] #rwanda #RwOT

    Abahanzi bo muri aka karere ka EAC bari kuri uru rutonde ni Diamond Platnumz uri ku mwanya wa 20 na miliyoni 5, Jose Chameleon wo muri Uganda ari ku mwanya wa 16 na miliyoni 6 USD

    Icyatunguranye cyane nuko abakongomani bakomeye barimo Koffi Olomide na Fally Ipupa bashyizwe inyuma cyane kuko Koffi ari ku mwanya wa 18 na miliyoni 5 mu gihe Fally Ipupa ari ku mwanya wa 19 nawe na miliyoni 5 USD.

    Umugore umwe rukumbi uri kuri uru rutonde ni Tiwa Savage uri ku mwanya wa 15 na miliyoni 7 USD.

    1. Youssou N'Dour (Miliyoni 150 z'Amadolari)

    Amazina ye nyakuri: Youssou N'Dour (yavutse taliki ya 1/10/ 1959)
    Ubwenegihugu: Sénégal

    2. Akon ( Miliyoni 80 z'Amadolari)

    Amazina ye nyakuri: Aliaume Damala Badara Akon Thiam (yavutse kuwa 16 Mata 1973)

    Ubwenegihugu: USA-Senegal

    3. Black Coffee (Miliyoni 60 z'Amadolari)

    Amazina nyakuri: Nkosinathi Maphumulo (Yavutse kuwa 11 Werurwe 1976)
    Ubwenegihugu : Afurika y'Epfo

    4.Don Jazzy ( Miliyoni 30 z'Amadolari)

    Amazina ye nyakuri : Michael Collins Ajereh (Yavutse Kuwa 26 Ugushyingo 1982)
    Ubwenegihugu : Nigéria

    5. Wizkid (Miliyoni 20 z'Amadolari)

    Ubwenegihugu: Ayodeji Ibrahim Balogun (Kuwa 16 Ugushyingo 1990)
    Ubwenegihugu : Nigeria

    6. Rudeboy (Miliyoni 16,1 z'amadolari)

    Paul Okoye (Yavutse kuwa 18 Ugushyingo1981)
    Ubwenegihugu : Nigéria

    7. Davido ( Miliyoni 16 z'Amadolari)

    Amazina ye nyakuri: David Adedeji Adeleke (Kuwa 21 Ugushyingo 1992)
    Ubwenegihugu : Nigéria

    8. Mr. P (Miliyoni 15,2 z'amadolari)

    Amazina ye nyakuri: Peter Okoye (Kuwa 18 Ugushyingo 1981)
    Ubwenegihugu : Nigéria

    9. 2Face Idibia (Tu face) (Miliyoni15 z'Amadolari)

    Amazina ye nyakuri:Innocent Ujah Idibia (Kuwa 18 Nzeri 1975)
    Ubwenegihugu: Nigéria

    10.D'banj (Miliyoni 11 z'amadolari)

    Amazina ye nyakuri: Oladapo Daniel Oyebanjo (né le 9 juin 1980)
    Ubwenegihugu : Nigéria

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/umuziki/article/abahanzi-10-bakize-cyane-muri-afurika-muri-2021-urutonde

  • Bitunguranye! Bamuguye gitumo ari gutekesha inkari ze #rwanda #RwOT

    Mu gihugu cya Ghana, umukozi wo mu rugo yakoze amahano afatwa amashusho ari gutekesha ibyokurya bya ba shebuja inkari ze nyamara ngo yari amaze imyaka 2 akora muri uru rugo rw'abo yari agiye guhemukira.

    Amashusho yakwiakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugore ari gutegura amafunguro y'abagize uyu muryango bose.

    Uyu Umukozi wo mu rugo yafashwe aya mashusho atabizi ari gutegura ibi byokurya ndetse ari kureba nabi ubwo yarimo gukora uwo mugambi mubisha.

    Abakoresha b'uyu mukobwa bamaze kumenya ibyo uyu mukozi wabo yari agiye kubakorera bahise bamujyana kuri polisi atangira gukorwaho iperereza.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/11/bitunguranye-bamuguye-gitumo-ari-gutekesha-inkari-ze/

  • Menya igitera indwara y’ibimeme n’uko ivurwa #rwanda #RwOT

    Indwara y’ibimeme ‘pied d’athlète’ ni indwara ikunda gufata ku birenge hagati y’amano, uretse ko hari n’ababirwara hagati y’intoki. Ariko nubwo ari indwara ibangama cyane ikabuza umuntu kuba yakwambara inkweto runaka ashaka, ngo ni indwara ikira iyo umuntu ayikurikiranye neza.

    Indwara y’ibimeme iterwa iterwa na 'champignon’ yitwa 'dermatophyte’, iyo igeze ku ruhu rw’ikirenge, ikunda gufata hagati y’amano. Ikunda gufata abantu ari uko bakandagiye ahantu hashyuha ndetse n’ahakonja nko kuri za 'Piscine, mu rwambariro rw’ahakorerwa siporo 'vestiaire’, aho abantu bahurira bakiyuka 'sauna’ no mu nzu zikorerwamo siporo.

    Nk’uko bisobanurwa na Dr Clélia Vanhaecke, wo mu Bitaro bya Kaminuza ya Reims, iyo 'champignon’ itera ibimeme, iyo igeze hagati y’amano ikomeza ikwirakwira igafata n’inzara.

    Agira ati “Umuntu wafashwe n’ibimeme ntiyivuze, akomeza kwiyanduza ubwe kuko bigenda bikwira hirya no hino ku mubiri we'.

    Mu bintu bitera ibimeme, harimo gukunda kwambara inkweto zifunze, kuko zituma ibirenge bishyuha bikagira icyocyere ibyo rero ngo bituma 'champignon’ itera ibimeme yiyongera.

    Kuba umuntu yagize ikibazo gihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri we, bishobora gutuma uhura n’ikibazo cyo kurwara ibimeme. Indwara ya Diyabete iri mu zihungabanya ubudahangarwa bw’umubiri, igatuma ibyo bimeme bishobora kwibasira uyirwaye.

    Niyo mpamvu ngo ibisebe bikunda kuza ku birenge bya bamwe mu barwayi ba Diyabete, bigomba kuvurwa neza, naho ubundi ngo bishobora kubaviramo ibibazo bikomeye birimo no kuba bacibwa ibirenge cyangwa amaguru nk’uko bisobanurwa ku rubuga https://sante.journaldesfemmes.fr.

    Ku bantu bafite ikibazo cy’amaraso adatembera neza, nk’abafite umubyibuho ukabije, cyangwa bafite ibiro byinshi, nabo bakunze guhura n’icyo kibazo cyo kurwara ibimeme.

    Ibimeme birangwa no kumva umuntu ababara hagati y’amano, akumva yahashima ubundi akumva hasa n’ahokera, rimwe na rimwe aho ibimeme byafashe hasa n’ahacika bigaragara, kandi bikababaza. Uruhu rwo ku mano yafashwe n’ibimeme rusa n’urweruruka ariko rukamera nk’uruhora rutose.

    Uko ibimeme bivurwa

    Imiti yo kwa muganga ivura ibimeme ishbora kuba iyo gusigaho (gels, crèmes, spray) cyangwa se ibinini byo kunywa. Gusa muganga Dr Clélia Vanhaecke avuga ko mu kuvura ibimeme, isuku ari ikintu cy’ingenzi cyane.

    Agira ati “Mu kuvura ibimeme, isuku ni ngombwa cyane, umuntu agakaraba ibirenge neza n’amazi n’isabune, nyuma akihanagura neza, cyane cyane hagati y’amano.

    Mu gihe yahawe umuti kwa muganga akawukoresha uko bisabwa kandi akirinda kwambara inkweto zifunze, kugira ngo umwuka ubone uko ugera hagati y’amano neza.

    Hari kandi n’uburyo bw’umwimerere bwo kwivura ibimeme

    Uko wakwivura ibimeme ku buryo bw’umwimerere, ni ukugura ifu iba muri za farumasi yitwa 'bicarbonate de soude’, umuntu agafata ibiyiko bine by’iyo fu akabivanga na Litiro imwe y’amazi y’akazuyazi, nyuma akarambikamo ibirenge bikamaramo iminota 15, nyuma akabihanagura neza kugira ngo abirinde ubukonje.

    Ku rubuga https://umutihealth.com, bavuga ubundi buryo bwo kwivura ibimeme ukoresheje ibintu bisanzwe biboneka mu rugo.

    Bavuga ko umuntu afata 'vinaigre’ akavangamo amazi ku gipimo cya ¼, ukuvuga igipimo kimwe cya vinaigre kuri 4 by’amazi. Niba ufashe agakombe ka vinaigre ugafunguze tune tw’amazi, ukandagiremo mu gihe cy’iminota 10, ubikore 2 ku munsi.

    Hari kandi no gusekura tungurusumu, umuntu akayishyira aharwaye bikamaraho umunsi, ibyo akabikora mu minsi itatu.

    source: kigalitoday.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Menye-igitera-indwara-y-ibimeme-n-uko-ivurwa.html

  • Umukozi wo mu rugo yafashwe ari gutekesha ibyokurya by aba shebuja inkari ze #rwanda #RwOT

    Umukozi wo mu rugo mu gihugu cya Ghana yakoze amahano afatwa amashusho ari gutekesha ibyokurya bya ba shebuja inkari ze nyamara ngo yari amaze imyaka 2 akora muri uru rugo yari agiye guhemukira.

    Amashusho yakwiakwijwe ku mbuga nkoranyambaga,agaragaza uyu mugore ari gutegura amafunguro y'abagize uyu muryango bose.

    Uyu mukozi yafashwe aya mashusho atabizi ari gutegura ibi byokurya ndetse ari kureba nabi ubwo yarimo gukora uwo mugambi mubisha.

    Abakoresha b'uyu mukobwa bamaze kumenya ibyo uyu mukozi wabo yari agiye kubakorera bahise bamujyana kuri polisi atangira gukorwaho iperereza.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umukozi-wo-mu-rugo-yafashwe-ari-gutekesha-ibyokurya-by-aba-shebuja-inkari-ze

  • MINEDUC yavuze ku kigo cyo mu karere ka Gatsibo cyafunzwe kubera imyigaragambyo #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko ikigo cy'ishuri cya Gakoni Adventist College cyo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo,cyafunzwe by'agateganyo kubera imyitwarire idahwitse y'abanyeshuri biga kuri iryo shuri bagaragaje mu ijoro ryo ku itariki ya 07 Gashyantare 2021.

    Mu itangazo Minisiteri y'Uburezi yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021 ryashjyizweho umukono na Minisitiri w'uburezi,Dr Uwamariya Valentine, ryasobanuye ko icyatumye iri shuri rifungwa byaturutse ku myitwarire mibi y'abanyeshuri.

    Rigira riti ' Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'uko abo banyeshuri bagaragaje imyitwarire mibi irimo kwangiza ibikorwaremezo by'ishuri no kubangamira ubuyobozi bw'ishuri na Polisi baje guhosha izo mvururu. Abanyeshuri 16 bayoboye abandi muri ibi bikorwa bari mu maboko ya Polisi, mu gihe abandi bose basubijwe mu miryango yabo.'

    Minisiteri y'Uburezi n'izindi nzego zibishinzwe ziracyakomeza gukurikirana iki kibazo ariko bivugwa ko abanyeshuri 15 bari bafunzwe barekuwe.

    Bivugwa ko izi mvururu zaturutse ku munyeshuri wari warananiranye asohoka ikigo uko ashatse,yafatwa agatuka abayobozi byatumye yirukanwa, bamwe muri bagenzi be barabyanga bateza imyigaragambyo irimo kumena ibirahuri n'ibindi.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/uburezi/article/mineduc-yavuze-ku-kigo-cyo-mu-karere-ka-gatsibo-cyafunzwe-kubera-imyigaragambyo

  • Ibintu 8 abagabo bakenera ariko batazi uko babisaba #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe umugabo hari byinshi akenera ku mugore we nyamara bikamugora kubisobanura cyangwa kubimenyesha umufasha we. Aha niho hakenerwa uruhare rw’umugore kugira ngo abashe kuvumbura ibyo umugabo we amukeneyeho kandi amufashe nk’uko bombi ari umubiri umwe.

    1.Kumwereka icyubahiro

    Nuko namwe umuntu wese akunde umugore we nk’uko yikunda, kugira ngo umugore na we abone uko yubaha umugabo we. Abefeso 5:33.

    Nta kintu numva cyiza kuruta igihe umugabo wanjye ankunda neza. Ariko abagabo kugira ngo babwire abagore ko bashaka icyubahiro birabagora. Akenshi iki cyubahiro kigaragarira mu tuntu duto. Umugore wese akwiye kwibaza ati 'Ni gute mvugana n’umugabo wanjye imbere y’abandi? Urwenya rurimo ibitutsi rushobora gukomeretsa umutima w’umugabo cyane cyane iyo biva kumugore we akunda. Mubyukuri birakwiye kumwubaha imbere y’abandi kandi ubikuye ku mutima kandi mwembi mwizeye Imana ibihe byose.

    2.Kumenya imvugo ye y’urukundo

    Igitabo cya Dr. Gary Chapman cyitwa '5 Love languages' '5 Indimi z’urukundo' ni ahantu heza ho gutangirira kwiga ibijyanye no kuzuza ibigega by’urukundo. Waba uzi ururimi uvuga kugirango ukururure ibitekerezo bye?

    Imvugo 5 z’urukundo ni: 1. Kumuha igihe, 2. Kumukorera ibikorwa bimushimisha, 3. Kumukora ku mubiri, 4. Kumuha impano, 5. Kumubwira amagambo amwemeza.

    3. Kuba umuntu ushyigikira ibikorwa bye

    Nk’umugore mu rugo, inkunga yawe igira uruhare runini mu gushoboza umugabo wawe kugera ku nsinzi no kumererwa neza. Stephen Arterburn yasobanuye uburyo abagabo banezezwa n’uko abagore babo babashigikira agira ati: “Inkunga nkeya ituruka ku mugore ishobora kuvamo umusaruro ukomeye cyane.

    4. Hindura urugo ahantu heza kandi hatekanye

    Ntugafate umugabo wawe ngo umugereranye n’undi muntu. Rimwe na rimwe, ntitwumva uburyo gutaka umugabo w’undi bituma abagabo bacu bumva ko bacishijwe bugufi cyangwa ko nta cyubahiro bafite mu rugo. Dukwiye kwiyumvisha uko byagenda umugabo aramutse yishimira ku kazi kuko ari ho hantu hamuha amahoro, nyamara yagera mu rugo akabihirwa. Ibi bivamo ingaruka mbi zo kumara amasaha menshi ahandi yiganyira gutaha kuko aba azi ko imuhira ari ahantu hatameze neza.

    5.Ibuka ko ari ikiremwamuntu

    Gutegereza ko umuntu atungana kuri buri kimwe cyose ni ikintu kidashoboka. N’ubwo umugabo yaba afite inenge, umugabo wawe agukeneyeho ko umukunda ntumuhore cyangwa ngo umwiture ibihwanye n’ibidatunganye akora.

    6. Kwiyitaho ubwawe

    Wowe mugore ntukeneye gusa n’undi, ahubwo ba wowe ubwawe.Umugabo wawe yashakanye nawe. Reka kwisuzugura cyangwa ngo wishyire ku muvuduko wo gusa n’undi muntu. Mu mubiri, mu marangamutima, no mu mwuka, gerageza kuba uwo ukwiye kuba we. Umugabo ugukunda yishimira kukubonana ubumuntu nyakuri.

    7.Reka umugabo wawe agire umwanya wo kuganira na bagenzi be.

    Abagabo bakeneye itsinda ry’abavandimwe kugira ngo babafashe kuba beza, ariko ashobora kutagendana na bo aramutse atakubonye muri icyo cyerekezo. Imwe mu mbogamizi ikunze kubuza abagabo kugira uruhare mu murimo w’Imana hamwe na bagenzi babo ni uko abagore babahoza ku nkeke babatonganya bababuza kugendana n’incuti zabo.

    8. Musengere

    Bibiliya ivuga ko umugore mwiza asengera umugabo we. Sengana n’umugabo wawe niba ubishoboye, ariko kandi wibuke kumusengera wenyine wiherereye.Kwera imbuto no gukora imirimo myiza no kongera ubumenyi mu by’iImana byose bifatanyiriza hamwe kuzana ibyiza hagati y’abashakanye.

    Muri macye birakwiye ko abashakanye bafatanyiriza hamwe, nibura umuntu akamenya ibyo mugenzi we akunda gukorerwa ariko bikaba bimugora kubivuga. Ni byiza kugira umuco wo gusenga Imana mukayiragiza urugo rwanyu kugira ngo mubashe kubaka umuryango uhamye kandi uzira icyasha.

    Source: crosswalk.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Ibintu-8-abagabo-bakenera-ariko-batazi-uko-babisaba.html