Blog

  • Umugabo wari wambaye ubusa yari yishwe n'ubukonje ubwo yageragezaga kugenda hejuru y'umugezi wari wabaye urubura [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwaye nk'umwiyahuzi,yambaye agakabutura k'imbere arangije yambara n'inkweto zimufasha kunyerera ku rubura yiyahura hejuru y'uyu mugezi utemba wari wakomeye cyane uhinduka barafu kubera ubukonje buri mu Buholandi.

    Uyu mugabo ageze hagati uru rubura yagendaga hejuru rwaje guturika ageze ahatari hakomeye cyane maze arohama muri aya mazi akonje cyane abari hafi ye bavuza induru bakeka ko ashobora gupfa.

    Amashusho yagaragaje uyu mugabo yibira muri aya mazi ariko ntiyapfa kuko yarokowe na mugenzi we bakinana imikino yo kunyerera ku rubura wamuhaye umugozi ava muri aya mazi nayo yari hafi guhinduka urubura.

    Uyu mugabo yaje kurokoka agaruka ku ruhande abanza kunamira abarebaga bamuha amashyi arangije arigendera.

    Abaholandi bagize amahirwe yo gutemberera kuri uyu mugezi wari wahindutse barafu mu mpera z'icyumweru cyane koi bi biba gake cyane muri iki gihugu.Byaherukaga mu myaka 3 ishize.

    Abantu bamwe mu bagendeye kuri urwo rubura mu minsi ishize baranyereye baragwa biba ngombwa ko bajyanwa ku bitaro.

    Ibihugu bitandukanye byo ku mugabane w'u Burayi na Amerika bikunze gukonja cyane ku buryo amazi ahinduka ibibuye ntiyongere gutemba ari naho bamwe babibyaza umusaruro bagakora amarushanwa yo kugenda ku rubura.




    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugabo-wari-wambaye-ubusa-yari-yishwe-n-ubukonje-ubwo-yageragezaga-kugenda

  • Umwongereza watozaga Etincelles yeguye kubera kudahembwa #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021,nibwo uyu mutoza yandikiye ubuyobozi bw'iyi kipe, abumenyeshako yeguye ku mirimo yo gutoza iyi kipe, kubera ko adahabwa umushahara n'ubufasha ubwo ari bwose buturutse ku buyobozi.

    Iyi baruwa yashyikirijwe Ndolimana Emmanuel, umuyobozi wungirije wa Etincelles Fc mbere y'uko ijya hanze.

    Muri iyi baruwa,Bwana Calum yagize ati “Nsezeye mu ikipe kubera kudahembwa no kutabona ubufasha bw'abakoresha banjye,mpisemo kujya gushakira ahandi.”

    Calum yageze muri Etincelles FC muri Nyakanga umwaka ushize,ahabwa amasezerano y'umwaka umwe aho yasabwe gufasha iyi kipe kurangiza mu makipe ya mbere.

    Amakuru avuga ko uyu mutoza yanyuze mu ikipe ya Barnsley y'abato mu Bwongereza mbere yo kwerekeza no muri Villa Sports Club aho yari umuyobozi w'imikino.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umwongereza-watozaga-etincelles-yeguye-kubera-kudahembwa

  • #GumaMuRugo2021: Imyuka ihumanya ikirere yagabanutseho 14% i Kigali – #rwanda #RwOT

    Zimwe mu ngamba rwihaye muri icyo cyerekezo harimo kunoza uburyo bwo gutunganya ingufu, gukoresha inganda neza, gucunga imyanda, ubwikorezi ndetse n'ubuhinzi; bizatuma imyuka ihumanya ikirere igabanukaho toni miliyoni 4,6.

    Imyuka ihumanya ikirere ishobora kugabanuka bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo no kuba ingendo nyinshi ziganjemo iz'ibinyabiziga zabaye nke cyangwa zigahagarikwa.

    Dufashe nk'urugero ubwo COVID-19 yatangazwaga bwa mbere mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020, inzego zibishinzwe zashyizeho ingamba zo kwirinda icyo cyorezo, abantu basabwa guhana intera, gukaraba intoki, guhagarika ingendo zitari ngombwa n'ibikorwa byose bihuza imbaga birakumirwa.

    Ku wa 21 Werurwe 2020, ni bwo u Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu muri Afurika gushyiraho Guma mu rugo nk'uburyo bwashobokaga bwo guhangana n'ikwirakwira rya COVID-19.

    Muri icyo gihe, Dr Kalisa Egide, Umwarimu akaba n'Umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga mu birebana n'imyuka Ihumanya Ikirere, yagaragaje ko Guma Mu Rugo yagabanyije ihumana ry'ikirere cy'u Rwanda ku kigero cya 24% mu 2020.

    Iri gabanuka ry'imyuka ihumanya ikirere ryagaragaye no mu bindi bihugu byo ku Isi birimo u Bwongereza, u Buhinde n'u Bushinwa.

    Dr Kalisa yabwiye IGIHE ko imyuka ihumanya ikirere iri mu byugarije Isi, kuko nibura abasaga miliyoni zirindwi bapfa buri mwaka bazize indwara zirikomokaho.

    Yakomeje ati 'Imyuka ihumanya ikirere ikomoka ku binyabiziga, ibicanwa, ishobora gutera indwara zirimo asthma ndetse na kanseri y'ibihaha. Usibye izo mpfu, inafite ingaruka ku bukungu bw'igihugu.''

    Uyu mushakashatsi agaragaza ko 'abana ni bo bugarijwe cyane n'iyi myuka kuko baba bafite ibihaha bitarakomera, bahumeka cyane kurusha abakuru n'indeshyo yabo ikaba yatuma imyuka isohoka mu modoka ibageraho vuba.''

    Mu 2021, COVID-19 yakajije ubukana ndetse igeze mu Mujyi wa Kigali isya itanzitse, ku buryo byatumye abawutuye bashyirirwaho ingamba zikomeye zo kuguma mu ngo zabo keretse abatangaga serivisi mu bikorwa by'ingenzi byari byemerewe gukomeza gukora.

    Umwarimu akaba n'Umushakashatsi muri Kaminuza y'u Rwanda, Ishami ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga mu birebana n'imyuka Ihumanya Ikirere, Dr Egide Kalisa, afata ibipimo byo kureba niba Guma mu Rugo ya 2021 yaragize ingaruka ku ihumana ry'ikirere

    Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu Rugo bitewe n'ubwiyongere bw'imibare y'abandura Coronavirus bwawubonekagamo ndetse yatanze umusaruro kuko ingamba zafashwe kuva tariki ya 19 Mutarama 2021 kugeza ku wa 7 Gashyantare 2021 zatanze umusaruro kuko ubwo yatangiraga, ku munsi handuraga 200, bagera ku bari hagati ya 50 na 60.

    Muri iyo minsi 20, Dr Kalisa yakoze ubushakashatsi areba niba Guma mu Rugo ya 2021 yaragize ingaruka ku ihumana ry'ikirere.

    Yakomeje ati 'Narebye ibipimo by'utuvungukira tuva mu binyabutabire twitwa 'Coarse particles (PM10)' duterwa ahanini n'ibikorwa by'ubwubatsi n'imyotsi iva ku bicanwa ndetse n'utwitwa Nitrogen dioxide (NO2) tuva cyane ku myuka itumurwa n'imodoka. Nasanze muri Kigali twaragabanutse ku kigero cya 14% ugereranyije na mbere ya GumaMuRugo kuva ku wa 1 Mutarama 2021.''

    Uyu mushakashatsi yavuze ko iyo witegereje umuvuduko w'iterambere u Rwanda ruriho n'izamuka ry'abaturage, byerekana ko imyuka ihumanya ikirere iziyongera cyane ndetse ishobora no kugira ingaruka za vuba mu gihe nta ngamba zikarishye zifashwe.

    Dr Kalisa yavuze ko COVID-19 yateje ingaruka nyinshi ku buzima bwa muntu n'ubukungu ariko ikwiye gusiga isomo ku kugabanya imyuka ihumanya ikirere.

    Ati 'Byampaye ishusho ko kwirinda ingaruka ziterwa n'ihumana ry'ikirere bishoboka mu gihe twese twashyira ingufu mu kwirinda icyaritera, tunashishikariza imishinga itangiza ibidukikije.''

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) mu 2017 bwagaragaje ko 95,2% y'imodoka ziri mu Rwanda zimaze imyaka irenga 10 zikozwe; 56,6 % ni iza mbere yo mu 1999 naho 77,2% zakozwe mbere ya 2000.

    Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko buri mwaka mu mavuriro hakirwa miliyoni eshatu z'abivuza indwara z'ubuhumekero barimo 13% bazitewe n'ihumana ry'ikirere.

    Ihindagurika ry'ingano y'imyuka ihumanya ikirere ku masaha ya mbere no mu gihe cya Guma mu rugo

    Utuvungukira tw'ikinyabutabire NO2 twagabanutse mu kirere ku kigero cya 13 % n'aho utw'ikinyabutabire bita PM10 twagabanutse ku kigero cya 14%

    Dr Kalisa Egide yavuze ko bikwiye guhuriza hamwe ingufu mu kwirinda ingaruka ziterwa n'ihumana ry'ikirere no gushyira imbaraga mu mishinga itangiza ibidukikije

    Imyuka ihumanya ikirere yagabanutseho 14% i Kigali mu gihe cya Guma mu rugo ya 2021


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gumamurugo2021-imyuka-ihumanya-ikirere-yagabanutseho-14-i-kigali

  • Gatsibo: Hari kugenzurwa ibyangijwe ku ishuri ryafunzwe ngo ryongere gukomorerwa – #rwanda #RwOT

    Ababyeyi barerera mu Kigo cy'ishuri cyafunzwe by'agateganyo Gakoni Adventist College, basabye inzego zibishinzwe kureba uburyo bafasha abana bagasubira ku mashuri.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo bufatanyije na Minisiteri y'Uburezi bafunze by'agateganyo ikigo cy'amashuri yisumbuye cya Gakoni Adventist College ndetse abanyeshuri bagera kuri 15 bagatabwa muri yombi kuko bateje imyigaragambyo bakamena ibirahure kubera mugenzi wabo wari wirukanwe.

    Nyuma y'aho iri shuri rifunzwe ,ababyeyi barerera muri iki kigo basabye ubuyobozi bw'Akarere ka Gatsibo ko bwabafasha iri shuri rikongera rigafungurwa kugira ngo abana babo bongere basubire ku ishuri.

    Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko hari gukorwa igenzurwa ry'ibyari byangijwe muri icyo kigo kugira ngo bibanze bisanwe.

    Ati ' Ngirango mwabonye itangazo rya Minisiteri y'uburezi rifunga iryo shuri by'agateganyo, numva hari ibyari byasabwe habanza kubanza gukorwa igenzura muri icyo kigo kuko hari ibyari byangijwe bigomba gusanwa.

    'Iby'abana bakurikiranwaga bo bari mu nzira z'ubutabire barimo barakurikiranywa ariko njye numva dufatanyije na Minisetiri y'uburezi hazongera hagasoka irindi tangazo ritwemerera gufungura kugira ngo abana bakomeze bige cyangwa se ritange undi murongo kuburyo natwe dutegereje itangazo rivuguruza irya mbere.'

    Yasabye ababyeyi kuba hafi y'abana babo bababwira uko bakwiriye kwitwara igihe bari ku mashuri birimo no kwirinda gukora ibyatuma birukanwa cyangwa se amasomo yabo ahagarara.

    Gakoni Adventist College ryafunzwe mu minsi ishize kubera imyigaragambyo abanyeshuri bakoze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-hari-kugenzurwa-ibyangijwe-ku-ishuri-ryafunzwe-ngo-ryongere-gukomorerwa

  • Huye : Imvura idasanzwe yasenyeye abiganjemo abaturiye ruhurura yubatswe nabi #rwanda #RwOT

    Iyi mvura yaguye guhera saa mbili z’umugoroba kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021 yateje umuvu w’amazi yaturutse kuri iyi mvura watoboye ruhurura unyura mu mazu y’abaturage urayasenya unatwara ibikoresho byabo.

    Mu bikoresho byatwawe harimo imyenda, amasafuriya, amasahane, amabase ibiryamirwa n’ibyangombwa.

    Uyu muvu kandi wanatwaye inka imwe n’inkwavu zitaramenyekana umubare.

    Bampire Maria, utuye mu mudugudu w’Agakombe, Akagari ka Rango A mu Murenge wa Mukura, yari afite igipangu kirimo imiryango 5 yarimo abapangayi. Iyo miryango yose hiyongereyeho uwo yabagamo yasenyutse ndetse uyu muvu unatware inka ye y’inyana.

    Ati 'Amazi yaje ankubitira inzu zirasenyuka ubu nta kintu nsigaranye n’inka yagiye nsigarana imwe. Ikibazo cyahabaye ni uko ruhurura bayihaye amakoni, baraje bayizingira haruguru y’iwanjye, ndababwira nti muyigorore, ariko byarangiye batayigoroye bayishyiramo amakorosi'.

    Amazi yabaye menshi ageze mu ikorosi riri haruguru y’urugo kwa Bampire ntiyakata ahubwo atobora urukuta rwa ruhurura amanuka mu ngo z’abaturage.

    Mu baturage basenyewe harimo na Musanabandi Nadia wari uryame amazi amusanga mu nzu yumva igitanda gitangiye kurengerwa.

    Ati 'Abana nabajugunyiraga abari hanze nanjye ndi mu nzu. Nabonye idomoro yari iri kureremba nyikandagiraho nsha mu idirishya abari yanze barankurura.'

    Yakomeje agira ati 'Ubu nta ndangamuntu dufite, mbese sinabona uko njya kwivuza. Inzu yose irera ni nko mu butayu. Nta mazi yacaga muri ruhura yose yacaga mu nzu. Yakubitaga igikuta kigahita kigwa.'

    Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yashimiye abaturage batabaye bagenzi babo bagizweho ingaruka na biriya biza, ndetse akaba yizeza ko n’ubuyobozi bugiye gushyiraho akabwo.

    Yavuze ko bagiye kubashakira ibikoresho by’ibanze ndetse abasezeranya ko bagiye gushaka uburyo iriya ruhurura yakwagurwa kugira ngo itazakomeza kubateza ibibazo.

    Yagize ati 'kugeza ubu tumaze kubarura amazu 10 yasenyutse, hari ibiraro, n’umuhanda wa Karama.

    Tugarutse kuri iyi ruhurura hari umuhanda urimo ukorwa, tugiye kuganira n’abariho bawukora, turebe ko iyi ruhurura yatunganywa neza. Ikindi turi gukora ni ikusanyamakuru. Byabaye nijoro birumvikana ko imibare igenda yiyongera. '

    Yavuze ko nta muturage wagizweho ingaruka n’ibiza uza kwibagirana adahawe ubufasha.

    Yagize ati 'Turaba tubashakiye iby’ibanze nta muturage uri bubure aho aba, aho abaturanyi bitakunda, aho imiryango bitakunda turaza kubakodeshereza mu gihe amazu yabo atarasanwa. Nk’uko bisanzwe bikorwa ni ugusana aya mazu aho bishoboka, ndetse no kubaka andi aho gusana bidashoboka kugira ngo abaturage bature neza'.

    Uretse gusenya inzu, ibi biza byanasenye iteme, byangiza umuhanda wo mu Murenge wa Karama, bikaba byanakomerekeje abantu babiri.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Huye-Imvura-idasanzwe-yasenyeye-abiganjemo-abaturiye-ruhurura-yubatswe-nabi

  • Avuga ko yarenganye nyuma yo kwisanga muri ge… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukambwe yakatiwe igifungo cya burundu mu 1953 azira kugira uruhare mu bujura no gukubita afatanije n'itsinda ry'abasore bari basinze i Philadelphia. Abantu babiri bapfuye bazize ibyo byaha. Ligon yavugaga ko n’ubwo yafunzwe, arengana kuko ko nta muntu yigeze yica.

    Ku wa kane Tariki 11 Gashyantare 2020, Joseph Ligon w’imyaka 83 yavuye muri gereza ya leta ya Pennsylvania nyuma yo kumara imyaka irenga 68 afunzwe. Mu myaka yose yamaze muri gereza, Ligon yanze gusaba kurekurwa. Mu mwaka wa 2012, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko igihano cy’igifungo cya burundu cyahawe abana bato ari igihano cy’ubugome kandi kidasanzwe bityo kikaba kinyuranyije n’Itegeko Nshinga. Nyuma y'iki cyemezo, Pennsylvania yanze kugabanya igihano cy'igifungo cya burundu. 

    Ku myaka 35, Ligon yahawe amahirwe yo gusaba kurekurwa by’agateganyo, ariko yaranze. Bradley Bridge, wunganira rubanda wari uhagarariye Ligon nk’umwunganizi we kuva mu 2006, yagiye mu rukiko rw'ikirenga maze asaba ko umukiriya we yarekurwa. Itegeko Nshinga risaba ko igihano cyaba gito ku mwana muto. Mu Ugushyingo, Ubushinjacyaha Bukuru bw’akarere ka Philadelphia bwemeye icyifuzo cya Bridge maze butegeka Ligon yarekurwa iminsi 90 ariko nabwo aranga. 

    2017, Ligon urukiko rwanzuye ko afungwa imyaka 35, gusa yarayimaze ariko akomeza gufungwa, umwunganira mu mategeko akomeza gusiragira mu nkiko abaza impamvu umukiriya we yakomeje gufungwa birangira afunguwe ku myaka 83 y’amavuko ari umukambwe mu bakambwe.

    src: Thejjireport

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103136/avuga-ko-yarenganye-nyuma-yo-kwisanga-muri-gereza-afite-imyaka-15-akarekurwa-afite-imyaka–103136.html

  • Umusore na mushiki we baciye agahigo ko kuba abantu ba mbere bagiye gushyingiranwa bavukana. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umusore na mushiki we bagiye gushyingiranwa babane nk'umugabo n'umugore nyuma yimyaka irenga 10 babiharanira byaranze.Uyu muhungu na mushiki we muri leta ya New Jersey muri America batsinze urubanza bari bamazemo hafi imyaka 10 na leta ndetse kuri ubu nyuma yuko urubanza rwabo rwari rugeze mu rukiko rw'ikirenga bakaba bamaze kubona uruhushya rubemerera kubana nk'umugabo n'umugore.

    James Banes w'imyaka 41 na mushiki we Victoria Banes w'imyaka 38 bahawe uruhushya n'umucamanza rukaba ari urubanza rwari rumaze imyaka 10. Aba bavuga ko babikoreye abarenga ama miliyoni babayeho mu bwoba kandi bakundana, aba iyo baza gutsindwa urubanza bari bafite ibyago ko bashobora gufungwa imyaka 15.

    Aba kandi mu byishimo byinshi bamaze gutsinda urubanza bifatiye ku gahanga ubutegetsi bavuga ko bwangije imisoro myinshi, mu manza z'amafuti zo kubarwanya. Benshi bumvise inkuru y'aba babiri bahise bemeza ko ari bo bantu ku isi bashize isoni kurusha abandi.James Banes aganira n'itangazamakuru nyuma y'urubanza yavuze ko kuba bagiye kubana kandi bava inda imwe atari ubwa mbere bibayeho ndetse byatangiye kera cyane, uyu avuga ko Adam na Eva aribo babikoze bwa mbere kandi ko iyo batabikora ikiremwamuntu kitari kubaho ngo bigere aho bigeze ubu.

    Muri leta ya New Jersey ubusanzwe hari hemewe gushyingiranwa hagati y'ababyara none ubu bamaze kwemerera n'abavukana mu nda imwe kuba babana muburyo bwemewe n'amategeko.

    Banes watsinze urubanza nawe akomeza yibaza impamvu umuntu ashobora kwemererwa kurongora mubyara we ariko ugasanga atemerewe mushiki we, yumva ko ari amafuti ndetse n'amategeko apfuye.Aba ngo bateganya gukora umuryango munini kandi wishimye bishingiye kuri ubu bwigenge bushya babonye.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/umusore-na-mushiki-we-baciye-agahigo-ko-kuba-abantu-ba-mbere-bagiye-gushyingiranwa-bavukana/

  • MINISPORTS yamaze kwemerera Mashami amasezerano, umupira usigaye mu kibuga cya FERWAFA #rwanda #RwOT

    Minisiteri ya Siporo yamaze kwemera guha umutoza Mashami amasezerano mashya nk’umutoza w’ikipe y’igihugu, hasigaye ko na FERWAFA ibiha umugisha.

    Amasezerano y’umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda mu mupira w’amaguru ‘Amavubi’, Mashami Vincent wari umaze imyaka 2 n’igice ayitoza yarangiye ku wa 11 Gashyantare 2021.

    Kugeza ubu amastiko ni menshi ku bakunzi b’ikipe y’igihugu bibaza uzaragizwa iyi kipe niba Mashami Vincent yongererwa amasezerano cyangwa hashakwa undi.

    Mu kiganiro n’itangazamakuru, Mashami Vincent aherutse kuvuga ko yumva nta cyizere yifitiye cyo kuba yakongera kuragizwa iyi kipe nk’umutoza mukuru.
    Ati'Amahirwe menshi urakoze kuyampa, ariko icyo nakubwira ni uko nta mahirwe menshi mfite yo gukomeza aka kazi kuko sinjye ugatanga kandi si njye ukiha, wenda wowe ni ko ubibona ariko si ko njye mbibona.'

    Icyo gihe Guy Rurangayire umuyobozi wa siporo muri MINISPORTS, yavuze ko Mashami atari we mutoza kampara mu ikipe y’igihugu, bityo ko abantu bakwiye gutegereza byinshi bazabimenya mu minsi iri imbere.
    Ati' Mashami ntabwo ari kampara, nta n’ubwo ikipe y’Igihugu yamuzirikiweho, nibaza ko mushobora gutegereza, igihe nikigera umutoza azatangazwa, ari gushakwa.'

    N’ubwo yatangaje ibi, ISIMBI yamenye ko ku ruhande rwa MINISPORTS rwanyuzwe n’umusaruro wa Mashami Vincent ndetse ko biteguye kuba bamuha amasezerano, igisigaye ni uko na FERWAFA ibyemera.

    Biteganyijwe ko MINISPORTS na FERWAFA bazakora inama maze FERWAFA yamwemeza akaba yahita asinya, bikazaba nyuma yo gutanga raporo y’umusaruro we n’ubwo bigoye ko hari icyo yazahindura.

    Ni nabwo azahita ahamagara n’ikipe y’igihugu izakina umukino wa Mozambique na Cameroun mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ni umukino uzaba mu kwezi gutaha.

    Nta gihindutse Mashami Vincent ni we uzayobora ikipe y’igihugu muri iyi mikino cyane ko yamaze gukingirwa icyorezo cya Coronavirus ari kumwe n’abakinnyi bakinnye CHAN 2020 akaba ari nabo azifashisha mu kwezi gutaha hakiyongeraho abakina hanze y’u Rwanda.

    Biteganyijwe ko tariki ya 28 Gashyantare ari bwo hazahamagarwa ikipe y’igihugu izakina umukino wa Mozambique na Cameroun mugushaka itike y’igikombe cy’Afurika, ni imikino yose izaba mu kwezi kwa Werurwe.

    Mashami biteganyijwe ko azongera kugirirwa icyizere agakomeza gutoza ikipe y’igihugu

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/minisports-yamaze-kwemerera-mashami-amasezerano-umupira-usigaye-mu-kibuga-cya-ferwafa

  • Yatwohererezaga ubutumwa budusaba intsinzi- Abakinnyi ba APR nyuma yo gusezera kuri Gen. Musemakweli #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku cyumweru tariki ya 14 Gashyantare, abakozi ba APR FC basezeye kuri Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli wabaye umuyobozi w’ikipe guhera mu mwaka wa 2013 kugeza mu ntangiriro za 2021 witabye Imana tariki ya 12 Gashyantare 2021.

    Ni igikorwa cyabereye mu urugo iwe mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, kitabirwa n’umunyamabanga wa APR FC bwana Masabo Michel, abakinnyi 11, abatoza 4 ndetse n’abandi bakozi bashinzwe ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

    Nyuma y’iki gikorwa, Kapiteni Manzi Thierry yatangaje ko amwibukira kuri byinshi birimo ubutumwa yohererezaga ikipe ndetse no kubibutsa kenshi gukomera kw’ikipe ya APR FC kugira ngo bifashe ikipe y’igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga.

    Yagize ati 'Nyakwigendera Lt Gen Jacques Musemakweli icyo ntazamwibagirirwaho ni uko igihe cyose yahoraga aharanira intsinzi ya APR FC mu mikino yose twakinnye, twaba turi kumwe ku kibuga ndetse n’iyo atarebaga umukino bitewe n’akazi. Buri gihe ubutumwa bwe butwongera imbaraga bwatugeragaho budusaba intsinzi kandi akenshi yarabonekaga…

    Muri rusange ikipe yose yaduteraga imbaraga atubwira ko byose bishoboka ntacyo tubuze byose twabigeraho, akadusaba gushyiramo imbaraga mu kazi kacu k’umupira w’amaguru tukazamura urwego rw’imikinire yacu ndetse yakundaga kungamo agira ati 'Ikipe ya APR FC igomba gukomera bigafasha ikipe y’igihugu kwitwara neza ku ruhando mpuzamahanga ibifashijwemo n’abakinnyi bavuye muri APR FC’.'

    Lt Gen Jacques Musemakweli yabaye umuyobozi wa APR FC guhera muri 2013 ubwo yasimburaga Maj Gen Alex Kagame wari ugiye gukomereza amasomo hanze y’u Rwanda.

    Mu ntangiriro z’umwaka wa 2021 ni bwo yasimbuwe kuri uwo mwanya na Maj Gen Mubarakh Muganga.

    Ivomo : Urubuga-APR

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Yatwohererezaga-ubutumwa-budusaba-intsinzi-Abakinnyi-ba-APR-nyuma-yo-gusezera-Gen-Musemakweli

  • Gatsibo: Hari kugenzurwa ibyangijwe ku ishuri ryafunzwe ngo ryongere gukomorerwa –

    Ababyeyi barerera mu Kigo cy’ishuri cyafunzwe by’agateganyo Gakoni Adventist College, basabye inzego zibishinzwe kureba uburyo bafasha abana bagasubira ku mashuri.

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo bufatanyije na Minisiteri y’Uburezi bafunze by’agateganyo ikigo cy’amashuri yisumbuye cya Gakoni Adventist College ndetse abanyeshuri bagera kuri 15 bagatabwa muri yombi kuko bateje imyigaragambyo bakamena ibirahure kubera mugenzi wabo wari wirukanwe.

    Nyuma y’aho iri shuri rifunzwe ,ababyeyi barerera muri iki kigo basabye ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ko bwabafasha iri shuri rikongera rigafungurwa kugira ngo abana babo bongere basubire ku ishuri.

    Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, yabwiye IGIHE ko hari gukorwa igenzurwa ry’ibyari byangijwe muri icyo kigo kugira ngo bibanze bisanwe.

    Ati “ Ngirango mwabonye itangazo rya Minisiteri y’uburezi rifunga iryo shuri by’agateganyo, numva hari ibyari byasabwe habanza kubanza gukorwa igenzura muri icyo kigo kuko hari ibyari byangijwe bigomba gusanwa.

    “Iby’abana bakurikiranwaga bo bari mu nzira z’ubutabire barimo barakurikiranywa ariko njye numva dufatanyije na Minisetiri y’uburezi hazongera hagasoka irindi tangazo ritwemerera gufungura kugira ngo abana bakomeze bige cyangwa se ritange undi murongo kuburyo natwe dutegereje itangazo rivuguruza irya mbere.”

    Yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo bababwira uko bakwiriye kwitwara igihe bari ku mashuri birimo no kwirinda gukora ibyatuma birukanwa cyangwa se amasomo yabo ahagarara.

    Gakoni Adventist College ryafunzwe mu minsi ishize kubera imyigaragambyo abanyeshuri bakoze