Blog

  • Umupolisikazi yakubise umugabo we n'umwana we abagira intere arangije ariyahura #rwanda #RwOT

    Uyu mugore yirashe mu ijoro ryo kuwa 13 Gashyantare 2021,ubwo yari afite umujinya w'uko umugabo we yamuciye inyuma.

    Komiseri wa Polisi I Mpumalanga, lieutenant-général Mondli Zuma,yavuze ko uyu mugore yahise apfa akimara kwirasa mu gihe umugabo we n'umwana bahise bajyanwa ku bitaro biegereye bavurwa ibikomere bari batewe n'ibiboko by'uyu mugore.

    Iperereza ryavuze ko uyu mugore utari wagiye ku kazi uwo munsi,yakoresheje imbunda ashaka kwica aba bombi arangije nawe arirasa.

    Polisi yavuze ko ibi byatewe n'amakimbirane yari hagati y'uyu mupolisikazi n'umugabo we kuko ngo bombi bari bamaze iminsi bavuye mu bihe bibi byo gutandukana cyane ko uyu mugore yari yarahukanye kubera umugabo we wamucaga inyuma.

    Amakuru avuga ko uyu mugabo yari yazanye undi mugore mu nzu ndetse banagirana ibihe byiza batazi ko uyu mugore yamenye amakuru yose y'ibiri kubera mu rugo rwe.

    Ubwo aba bombi bari bamaze gusambana bahise basohoka mu nzu ariko bageze mu modoka uyu mugore wari waje gusambana n'uyu mugabo yibuka ko hari ikintu yasize imbere.

    Yasohotse mu modoka asubira kujya kukireba,ahageze ahasanga mukeba we afashe imbunda niko kuyimutunga amutegeka kwica hasi.

    Umugabo yakomeje kumutegerereza hanze araheba niko gufata umwanzuro wo kujya kureba icyo yabaye ahageze nawe ahita atungwa imbunda n'uyu mugore we wari warakaye bikomeye.

    Uyu mugore yatangiye kubakubita no gupfa kurasa,kugeza ubwo uyu mugore wari wamutwariye umugabo yamuciye mu rihumye arahunga ajya guhamagara ubuyobozi bwasanze uyu mugabo n'umwana we wari hafi bakomeretse cyane mu gihe uyu mupolisikazi yahise yirasa arapfa.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/umupolisikazi-yakubise-umugabo-we-n-umwana-we-abagira-intere-arangije-ariyahura

  • Gaz méthane yo mu Kivu igiye kubyazwamo megawatt 15 z’umuriro –

    Aya mashanyarazi byitezwe ko mu mizo ya mbere azakemura ikibazo cy’umuriro udahagije mu Karere ka Rubavu, nka kamwe mu duce dukorerwamo ubucuruzi bwambukiranya imipaka cyane muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Uhagarariye Sosiyete ishinzwe ingufu, REG, mu Karere ka Rubavu, Laurent Butera, yagize ati “Uyu ni umwe mu mishinga izongera isakaza ry’umuriro ku buryo bugaragara.”

    Kuri ubu Akarere ka Rubavu gakoresha umuriro w’amashanyarazi uri hagati ya Megawatt zirindwi n’icumi, nawo uturuka mu Turere twa Musanze na Karongi.

    Umushinga wa SPLK washoye agera muri miliyoni 400$ mu bikorwa byo gukura gaz méthane mu Kiyaga cya Kivu. Unateganya kuzatunganya umuriro ungana na megawatt 56 uzongerwa ku murongo mugari w’amashanyarazi mu Rwanda.

    Ushinzwe ibikorwa by’ubwubatsi muri SPLK, Sibomana Laurent, yagize ati “Turi kubaka icyiciro cya mbere cy’igerageza, ari nacyo kizagena ikindi gikurikiraho. Dukura gaz muri metero hagati ya 300 na 450 z’ubujyakuzimu. Icya mbere dukandukanya gaz n’amazi, noneho izo gaz nizo zikoreshwa mu gutanga umuriro w’amashanyarazi.”

    Sibomana yongeyeho ko umuriro uvanwa muri izo gaz woherezwa kuri sitasiyo z’umuriro za REG, ugakoreshwa ku murongo mugari w’amashanyarazi mu Rwanda.

    Muri Rubavu byibura ingo zingana na 74% zifite umuriro w’amashanyarazi, gusa bamwe mu bahatuye bavuga ko hakiri ibibazo by’umuriro utaboneka neza nk’uko bikwiye.

    Nyiramongi Odette ufite hotel mu Karere ka Rubavu, Nyiramongi Odette, yabwiye The New Times ko umuriro ucikagurika.

    Yagize ati “Rimwe na rimwe ibura ry’umuriro rya hato na hato ryangiza ibikoresho nka frigo. Twizeye ko ibyo bibazo bizakemuka nituramuka tubonye umuriro w’amashanyarazi uhagije.”

    Imibare ya REG yo muri Nzeri 2020 igaragaza ko ingo 60% mu Rwanda zikoresha umuriro w’amashanyarazi. Muri gahunda ya Leta y’u Rwanda byitezwe ko iyi mishinga ya gaz méthane izafasha mu gucanira ingo zingana na 100% mu 2024.

    Gaz méthane yo mu Kiyaga cya Kivu igiye kubyazwamo megawatt 15 z’umuriro zitezweho gufasha mu gukemura ikibazo cy’amashanyarazi mu Karere ka Rubavu

  • Ruhango: Akurikiranyweho gutema umugore w’inshoreke ye amushinja kumuroga ngo atabasha kuryamana n’abandi –

    Uwo mugabo kandi akurikiranyweho gutema no gukomeretsa abandi bagabo babiri bari baje gutabara. Asanzwe atuye mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Munini, akaba afite umugore babana banasezeranye byemewe n’amategeko ariko abamuzi bakamushinja ko yari afite inshoreke ku ruhande.

    Bamwe mu baturage bo muri uwo mudugudu bavuga ko uwo mugabo yagiye kureba umugore w’inshoreke ye amushinja kumuroga kugira ngo ntajye abasha gutera akabariro ku bandi bagore.

    Umwe mu baturage yagize ati “Baraganiriye baza kudahuza noneho uwo mugabo ahita akubita umupanga mu bitugu by’uwo mugore. Ubwo hari abandi bagabo babiri baje gutabara nabo arabatema arabakomeretsa ku mutwe.”

    Abo baturage bemeza ko ibyo by’abagore baroga abagabo ngo batabasha gutera akabariro ku bandi bisanzwe bibaho.

    Undi ati “Umugore usambana cyane iyo abonye umugabo umuha umutungo mwinshi wo mu rugo rwe hari ukuntu amufatira yagera mu rugo rwe gutera akabariro bikanga, ariko yagaruka kwa wa wundi wamufatiye bikemera. Ariko iyo umugore yagufatiye kugira ngo uzakire ubashe kurarana n’umugore wawe ni uko umwica akavaho.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango, Nemeyimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko uwo mugabo yatawe muri yombi.

    Ati “Yamaze gufatwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango. Abo yatemye bose bajyanywe kwa muganga bari kwitabwaho.”

    Abaturage basabwe kwirinda amakimbirane n’ibyaha, bagirwa inama yo kujya biyambaza ubuyobozi igihe cyose bagiranye ibibazo kugira ngo bafashwe kubikemura mu bwumvikane.

    [email protected]


  • Abafana ba FC Barcelona bandagaje cyane Perezida wa PSG kubera ko ashaka kubatwarira umukinnyi #rwanda #RwOT

    Ikipe ya PSG irahangana na FC Barcelona muri 1/16 cya UEFA Champions League mu mukino ubanza urabera I Camp Nou ariyo mpamvu uyu Nasser Al-Khelaifi yari yaherekeje ikipe ye.

    Amashusho yafashwe na Gol TV akerekanwa mu kiganiro 'El Golazo'yagaragaje abafana ba FC Barcelona bari inyuma ya hoteli ikipe ya PSG icumbitsemo bari kwandagaza bwana Al-Khelaifi.

    Bavugaga bati 'Reka Messi wenyine wa gisambo we.'Undi mufana we yarengereye amutuka ku babyeyi kubera ko ngo ashaka gushyira imbaraga mu gutwara Messi wabahaye ibyishimo bakabisinda.

    Yaba umuyobozi w'imikino wa PSG,abakinnyi barimo Neymar Jr,Paredes,Di Maria n'abandi bose bemeje ko umwaka utaha Messi azakina I Paris.

    Kylian Mbappe na Mauricio Pochettino bavugirijwe induru ubwo bari bageze I Catalonia.

    Aba bafana ba FC Barcelona bakoze ibikorwa bya kinyamaswa kuko baraye baturitsa ibishashi inyuma ya hoteli ya PSG kugira ngo abakinnyi bayo badasinzira.

    Kuri uyu wa kabiri haraca uwambaye gusa PSG ntabwo ifite Neymar Jr na Angel Di Maria.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/abafana-ba-fc-barcelona-bandagaje-cyane-perezida-wa-psg-kubera-ko-ashaka

  • Itangazo rya cyamunara y'ikibanza kirimo n'inzu y'igorofa izwi nka Prince House iherereye Remera mu Karere ka Gasabo #rwanda #RwOT

    Umuhesha w'inkiko w'umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa kane taliki 25/02/2021 saa tanu za mu gitondo (11h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n'ikibanza kirimo n'inzu y'igorofa izwi nka Prince House iherereye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera, Akagali ka Rukiri I, Umudugudu wa Gisimenti.

    Gupigana ku buryo bw'ikoranabuhanga bizatangira taliki 15/02/2021 saa tanu z'amanywa birangire taliki 25/02/2021 saa kumi za mugitondo (04h00). Gusura uwo mutungo aho uherereye bikorwa mu masaha y'akazi.

    Niba ukeneye ibindi bisobanuro wareba itangazo rir hano hasi cyangwa se ugahamagara Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga Me Gervais Bajeneza kuri nomero 0788357831/0785109745.

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-ikibanza-kirimo-n-inzu-y-igorofa-izwi-nka-prince-house

  • Itangazo rya cyamunara y'ikibanza kirimo n'inzu giherereye Remera mu Karere ka Gasabo #rwanda #RwOT

    Umuhesha w'inkiko w'umwuga aramenyesha abantu bose babyifuza ko kuwa gatatu taliki 24/02/2021 saa tanu za mu gitondo (11h00) azagurisha muri cyamunara umutungo utimukanwa ugizwe n'ikibanza kirimo n'inzu giherereye mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Remera, Akagali ka Rukiri II, Umudugudu wa Rebero.

    Gupigana ku buryo bw'ikoranabuhanga bizatangira taliki 15/02/2021 saa tanu z'amanywa birangire taliki 24/02/2021 saa kumi za mugitondo (04h00). Gusura uwo mutungo aho uherereye bikorwa mu masaha y'akazi.

    Niba ukeneye ibindi bisobanuro wareba itangazo rir hano hasi cyangwa se ugahamagara Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga Me Gervais Bajeneza kuri nomero 0788357831/0785109745.

    Source : http://umuryango.rw/amatangazo/article/itangazo-rya-cyamunara-y-ikibanza-kirimo-n-inzu-giherereye-remera-mu-karere-ka

  • Umutoza mukuru wa Etincelles FC yeguye , yatangaje impamvu ikomeye itumye afata uyu mwanzuro #rwanda #RwOT

    Kuri uyu Kabiri tariki ya 16 Gashyantare 2021, Umutoza Mukuru wa Etincelles, Umwongereza Calum Shaun Selby, yeguye ku mirimo ye avuga ko impamvu ari uko adahembwa n' iyi kipe yarabereye umutoza.

    Uyu mutoza Cyari amaze umwaka umwe agizwe umutoza wa Etincelles FC, aho muri Gashyantare 2020, yasimbuye Bizimana Abdu 'Bekeni'.

    Uyu munsi , yandikiye ubuyobozi bwa Etincelles FC abumenyesha ko yasezeye ku kazi kubera kudahembwa.

    Muri iyo baruwa yagize ati 'Njyewe Calum Shaun, Umutoza Mukuru wa Etincelles, mbandikiye uyu munsi ngira ngo negure by'igitaraganya ku nshingano zanjye nk'umutoza mukuru wa Etincelles kuko mwanze kumpemba, simbone n'ubufasha buvuye mu bakoresha banjye. Nahisemo kujya gushakira ahandi.'

    Muri Nyakanga 2020 ni bwo Calum Shaun wari wahawe amasezerano azarangirana n'umwaka w'imikino wa 2019/20, yongerewe undi mwaka umwe.

    Source : https://impanuro.rw/2021/02/16/umutoza-mukuru-wa-etincelles-fc-yeguye-yatangaje-impamvu-ikomeye-itumye-afata-uyu-mwanzuro/

  • KNC yasabye Perezida Kagame kugaruka kuri Sta… – #rwanda #RwOT

    KNC asanga kuba umukuru w’igihugu yaratangaje ko agiye kugaruka agakurikirana umupira w’amaguru, ibintu byari byarazambye, bigiye kongera kujya mu buryo.

    Aganira n’umunyamakuru wa TV1, KNC yasabye Perezida Kagame ibintu bitatu, birimo no kugaruka ku kibuga agakurikira imikino y’imbere mu gihugu. Yagize ati:

    Mbere na mbere ndashimira Umukuru w'igihugu ku bwitange bwe. Kuba atwemereye kugaruka muri Football, bigiye kuba byiza kurushaho. Icyo nasaba Umukuru w'igihugu, ni ukudufasha mu bikorwa remezo anatwongerereho amasitade. Muri Kigali izihari zibe zavugururwa, nka Sitade Mumena, iya Kicukiro nayo ibe yavugururwa. Dukeneye n'izindi nyinshi.

    Yakomeje agira ati: 'Ikindi na none, nadufashe. Kuko mu by'ukuri kugura imipira abana bazakina mu ma Academy, wagana Minisiteri bakakubwira ngo nta gahunda yo gukuraho imisoro ku bintu uzanye utagiye gucuruza, usanga harimo ikibazo. Nibadufashe habeho koroherezwa niba uzanye imyenda y'abana, ukazana imipira y'abana, bigaragara ko koko ubijyanye mu iterambere ry'abana. Mu by'ukuri byagakwiye gusonerwa imwe mu misoro.

    “Ikindi wenda nakwisabira Umukuru w'igihugu, n'ubwo ntawe utarababaye kubera umusaruro muke w'Amavubi, ariko igihe kirageze ngo twongere tumubone no kuri Sitade ku mikino imwe y'imbere mu gihugu. Aze arebe n'aho umupira ugeze ibyo bizanatuma natwe barimo tuvuga tuti turashyigikiwe kandi tugomba gushyiramo imbaraga'.

    Nyuma y’uko Amavubi agerageje kwitwara neza muri CHAN 2020 yabereye muri Cameroun, bakiriwe n’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, ndetse icyo gihe yavuze ko nyuma y’igihe kirekire yarashyize ku ruhande ibijyanye n’umupira w’amaguru, yongeye kugaruka kubera abona bifite umurongo mwiza biriho.

    KNC yizera ko kuba Perezida Kagame agiye kongera gukurikira umupira w’amaguru, byinshi bigiye gusubira ku murongo

    Perezida Kagame yatangaje ko agiye kongera kugaruka gukurikira umupira w’amaguru wo mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103143/knc-yasabye-perezida-kagame-kugaruka-kuri-stade-nyuma-yimyaka-5-anamugezaho-ibyifuzo-bibir-103143.html

  • Rubavu: Ni nka Romeo na Juliet! Marina na Yas… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro twagiranye n'aba bombi basanzwe ari ababyinnyi b’injyana Gakondo ndetse bakaba n’abakinnyi ba Filime, bagaragaje ko buri wese ari impano ikomeye kuri mugenzi we. Yasin Hamad yagize ati 'Nagombaga kuza nambaye neza cyane kuko nari ngiye guhura n'umukunzi wanjye kuko abakobwa burya banakunda umusore wiyitaho”. 

    Hamad yakomeje agira ati “Uyu mukobwa ni Queen wo mu kwezi kwa 2, akaba ari na Queen wa 2021, akaba ari n'umukobwa wo muri uru Rwanda, ubwo nanjye ndi Umunyarwanda, ubwo ninjye Mwami wo muri uru Rwanda. Ingoma zose zararangiye hasigaye iyanjye na Marina'.

    Nyuma yo kumva aya magambo asize umunyu yavuzwe na Yasin Hamad abwira Marina yihebeye, twabajije Marina icyo kuyarenzaho, avuga ko bimurenze ndetse nawe amwita Umwami anaduhamiriza ko mu mwaka wa 2019, nabwo yamutunguje amagambo meza ariko ngo kuri ubu abigize akarusho.

    Yagize ati 'Uyu musore ntabwo njya mumenyera, mu mwaka wa 2019, yambwiye amagambo akomeye amagambo nananiwe kwakira, gusa kuri ubu ambwiye ayarenze arumva ko bindetse'.

    Nyuma y'aya magambo atoroshye kumvwa n'umusore utarabona umukunzi, Marina yafashe ururabo yazaniye Yasin arumushyira ku mufuka, ndetse na Yasin amwizeza ko Nyuma y'ikiganiro twari turi kigirana ari bumuhe impano ikomeye.

    Mu kiganiro n'aba bombi bahishuye ko bahuye muri 2015, ubwo barimo babyina imbyino za Kinyarwanda. Bagihura kuri buri wese byari ibisanzwe ariko ngo imico ya buri umwe yakururiye undi kuri mugenzi we, kugeza ubu bigeze aho buri wese avuga ko bamaze kubaka ubwami bayoboye bombi.

    Marina Liliane Umwamikazi w’umutima wa Yasin

    Ubusanzwe Yasin Hamad na Marina bakora ibijyanye n'imideri. Marina afasha abakobwa n'abandi babyifuza gusa neza (Make up maker). Marina na Hamad bahaye ubutumwa urubyiruko rugenzi rwabo, bavuga ko urukundo ruramba binyuze mu kwizerana ndetse ko buri munsi ukwiriye kuba uw'abakundana.

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA MARINA NA YASIN HAMADI BAKUNDANA CYANE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103116/rubavu-ni-nka-romeo-na-juliet-marina-na-yasin-hamad-batweretse-urukundo-rutoshye-bakundana-103116.html

  • Urwego rwUmuvunyi rwateguriye abahanzi amaru… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Gashyantare 2021, ni bwo Urwego rw'Umuvunyi rwasohoye itangazo rihamagarira abahanzi kwitabira amarushanwa agamije gukangurira abaturage kwirinda ruswa na karengane binyuze mu ndirimbo.

    Iri rushanwa rishobora kwitabirwa n'umuhanzi ku giti cye cyangwa abahanzi bishyize hamwe. Indirimbo zigomba kuba zicurangitse kandi uburyo bwose bwo gufata amajwi (Recording) buremewe.

    Hazitabazwa Akanama Nkemurampaka kazemeza abantu bane mu bazitabira iri rushanwa ryateguwe n'Urwego rw'Umuvunyi.

    Mbarushimana Jean Paul Ushinzwe inozabubanyi mu Urwego rw'Umuvunyi yabwiye INYARWANDA ko umuhanzi usanzwe ufite indirimbo ijyanye n'izi ngingo zo guhangaho yemerewe kuzohereza muri aya marushanwa.

    Avuga ko umuhanzi udafite indirimbo ariko ashaka kwitabira atari ngombwa ko ajya muri studio gukora indirimbo, kuko yemerewe kwifashisha telefoni cyangwa ikindi gikoresho akifata ijwi aririmba hanyuma akabyohereza kuri E-mail yatanzwe.

    Ati 'Ntabwo indirimbo basabwa kuzijyana muri studio, cyereka abasanzwe bazifite bavuga bati 'indirimbo narayikoze nubundi ndumva ihura n'ibyo basaba. Ibyo byakumvikana. Ariko umuntu ugiye guhanga uyu munsi, ntabwo indirimbo tumusaba kuyijyana muri studio, turamusaba ko aduha 'scirpt' tukamusaba ko aduha 'audio' yifashe akoresheje uburyo ubwo ari bwo bwose yakoresheje aririmba.'

    Akomeza ati 'Hanyuma iryo jwi niryo azatwoherereza atwoherereze n'iyo 'script'. Twebwe tuzabiha abazaba bagize akanama nkemurampaka. Ariko aba-judges ntabwo bazavunga ngo uyu muntu yifashe amajwi nabi ngo yakoresheje telefoni ye cyangwa undi yakoreye muri studio, ibyo ntabwo bazabyitaho. Icyo bazitaho ni iby'umuntu yaririmbye.'

    Iri rushanwa rigabanyije mo ibyiciro bibiri; hazahembwa abantu babiri batsinze mu cyiciro cy'indirimbo zivuga ku kurwanya no gukumira akarengane. Izi ndirimbo ebyiri zigomba kuba zikangurira abaturage kwirinda akarengane no kumenya amategeko abarengera.

    Hari n'icyiciro cy'indirimbo ebyiri zivuga ku kurwanya no gukumira Ruswa. Izi ndirimbo zigomba kuba zivuga byihariye kuri iyi ngingo.

    Mu cyiciro cy'indirimbo zikangurira abaturage gukumira no kurwanya akarengane; uwa mbere azahembwa ibikoresho bya miliyoni 2 Frw n'aho uwa kabiri azahembwa 1500,000 Frw.

    Uwa mbere mu cyiciro cy'indirimbo zo gukumira no kurwanya Ruswa azahembwa ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 2 Frw. Umuhanzi azahitamo ibikoresho ashaka kugurirwa byaba iby'umuziki cyangwa se ibindi.

    Uwa kabiri muri iki cyiciro azahembwa ibikoresho bifite agaciro ka 1500,000 Frw. Nawe azahitamo ibikoresho bazamugurira. Bivuze ko iri rushanwa rizahemba miliyoni 7 Frw.

    Ibihangano by'abahanzi bane bazatsinda, Urwego rw'umuvunyi ruzabikoresha mu buryo bw'amajwi n'amashusho. Ruzishyura buri kimwe kizagenda kuri iyi ndirimbo n'abahanzi nabo bazahabwa buri kimwe bazakenera kugira ngo izi ndirimbo zizatunganywe. Nta burenganzira umuhanzi azaba afite kuri iyi ndirimbo kuko bizahita bijya mu maboko y'Urwego rw'Umuvunyi.

    Abahanzi bashaka guhatana muri iri rushanwa bazohereza amajwi (Audio) n'amagambo (Script) by'indirimbo bahanze ku rwego rw'umuvunyi bifashishije Email: ombuds [email protected] cyangwa kuri WhatsApp nomero 078 38 46518 bitarenze ku wa 15 Werurwe 2021.


    Urwego rw’Umuvunyi rwahamagariye abahanzi kwitabira irushanwa ku ndirimbo zikangurira kurwanya no gukumira akarengane n’izikangurira kurwanya ruswa

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103132/urwego-rwumuvunyi-rwateguriye-abahanzi-amarushanwa-bazahembwa-miliyoni-7-frw-103132.html