Blog

  • Pastor Kayiranga wamamaye mu ndirimbo “Ngarut… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Mata 2025 humvikanye inkuru ibabaje cyane aho muzehe Karega Cosima Se wa Pastor Kayitanga yitabye Imana. Ni inkuru yababaje cyane umuryango n’inshuti za nyakwigendera wari utuye mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba.

    Pastor Kayiranga Innocent yabwiye inyaRwanda ko yashavujwe n’urupfu rwa Se witabye Imana mu buryo butunguranye. Ati: “Ntabwo yari arwaye, yaryamye ari muzima ariyorosa arasinzira ntiyakanguka”. Nyakwigendera Karega asize abana batanu; abahungu bane n’umukobwa umwe.

    Pastor Kayiranga Innocent ni umushumba mu Itorero Ebenezer Open Bible Church akaba n’umuhanzi ukomeye mu muziki wa Gospel ndetse afatwa nka nimero ya mbere mu Ntara y’Iburasirazuba. Yashakanye na Pastor Nkwihoreze Grace bafitanye abana 5. Bucura bwabo ni umuhungu bise Ntwari Gad Israel wabonye izuba kuwa 25/9/2020.

    Yamamaye mu ndirimbo 'Ngarutse imbere yawe’ wanditse mu mwaka wa 2012. Iyi ndirimbo yamubereye umugisha ukomeye kuko ituma atumirwa hirya no hino mu Rwanda cyane cyane mu bukwe ndetse no mu bihugu by’abaturanyi nka Uganda, Tanzania n’u Burundi. 

    Se wa Pastor Kayiranga yitabye Imana

    Pastor Kayiranga Innocent ari mu baramyi b’ibyamamare mu Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154522/pastor-kayiranga-wamamaye-mu-ndirimbo-ngarutse-imbere-yawe-ari-mu-gahinda-ko-gupfusha-umub-154522.html

  • Uko Peacemaker Mbungiramihigo yahawe itangazo… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Mata 2025 ku Cyicaro Gikuru cy’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 abanyamakuru barenga 50 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    ‎Umuyobozi ushinzwe politiki y’itangazamakuru muri RGB, Peacemaker Mbungiramihigo watanze Ubuhamya yavuze uko yageze kuri Radiyo Rwanda. ‎‎Ati: “Mu kwezi k’Ukuboza muri 1992 ni bwo nageze kuri Radiyo Rwanda na bagenzi banjye twari tumaze guhamagarwa nyuma y'ibizamini twakoze tuhamara ukwezi twimenyereza umwuga;

    Noneho mu kwezi kwa Mbere mu 1993 mu kwezi aba ari bwo baduha amasezerano nyirizina yo gutangira umurimo mushya. ‎‎Uyu mwuga nawinjiyemo bisa n’aho bintunguye kuko nawutangiye nkiri muto kuko nawutangiye mfite imyaka 23.” 

    ‎‎Yavuze ko akiri umwana yari afite inzozi zo kuzaba umunyamategeko kugira ngo ajye aharanira kurenganura Abanyarwanda kubera akarengane yabonaga bakorerwa, ariko birangira abujijwe uburengazira bwo kwiga Kaminuza.

    ‎‎Yavuze ko ubwo abari batsinze ikizamini cy’akazi bahamagarwaga bagiye guhura n’ubuyobozi bwa Radiyo Rwanda, uwari ushinzwe kwakira abantu yiyamiriye avuga ko “ntabwo bisanzwe noneho batuzaniye inyenzi”.

    ‎‎Ati: “Ubwo twahamagarwaga kwitabira ubuyobozi bwari budutumyeho tumaze gukora ikizamini nari ndi kumwe n'abanyamakuru bari batsinze ikizamini cyo gukora mu rurimi rw'ikinyarwanda, ishami ry'igiswahili ndetse n'igifaransa, tugeze ku irembo ry’aho Radiyo Rwanda yakoreraga uwari ushinzwe kwakira abantu ariyamira agira ati: 'Ntabwo bisanzwe noneho batuzaniye inyenzi”.

    “‎Ikintu nibajije naravuze nti ntabwo byoroshye ko umumtu agiye gutangira akazi ngo yakirwe atya nuko ibihe bitameze neza. Birumvikana twatangiranye igishyika ubwoba twibaza aho dutangiriye akazi uko bizagenda”. 

    ‎‎Peacemaker Mbungiramihigo yavuze ukuntu yigeze kuzanirwa itangazo ryuzuyemo amacakubiri ngo arisome ariko akabyanga. Ati: “Bamwanga Jean Baptiste wari umwanditsi mukuru yazanye itangazo kuko ari njye wari ushinzwe kuyobora amakuru ya saa sita na mirongo ine n'itanu. Ryari rivuye mu basirikare bakuru ba Habyarimana aravuga ngo ni ndinyuzeho uko riri, ndarisoma mbere yuko amakuru atangira. 

    ‎‎Itangazo uko ryari ryateguwe ryarimo amagambo ashingiye ku macakubiri aho bavuga ngo Inkotanyi ni inyenzi, zitwikiriye ijoro, zongeye gukora amabara n'andi magambo mabi cyane atandukanya Abanyarwanda ndetse uko icyo gihe byari bimeze atashoboraga guhumuriza umuntu. 

    ‎‎Icyabaye ni uko namubwiye ko hari amagambo yagakwiye kuba asimbuzwa, aya magambo ntabwo mbona ko ari cyo cyerekezo turimo cyo kubaka u Rwanda ruharanira amahoro cyane cyane ko turi mu mishyikirano igamije amahoro, arambwira ngo urarihitisha uko riri nanjye ndamubwira ngo njyewe ntabwo binkundira”. 

    ‎‎Yavuze ko iryo tangazo bahise bariha undi munyamakuru aba ariwe urikora ndetse ko uwo ariwo mwuka babayemo igihe kinini.

    ‎‎Mbungiramihigo yavuze ko ubwo Habyarimana yapfaga yari kuri Radiyo amaze gusoma amakuru ubundi nyuma bakaza gutaha aho bari mu modoka y'akazi bagendaga bahura n'interahamwe zibahagarika gusa birangira ageze mu rugo.

    ‎‎Yavuze ko tariki ya 8 Mata abasirikare baje kumukura aho yabaga akumva ko ibye birangiye. ‎‎Ati: “Ku itariki ya 8 Mata ahagana nka saa cyenda mbona imodoka ya Land Cruiser iraje icyo gihe nabireberaga mu madirishya y'icumbi nabagamo, ihagarara ku irembo ivamo abantu bambaye gisirikare ariko nza kumenya ibyabo tumaze kuganira;

    Kuko bahise bakomanga uwo twabanaga mu gipangu arasohoka ababaza uwo bifuza bati turashaka Peacemaker. Birumvikana numvise ko birangiye noneho ndasohoka ndababaza ngo muranshakira iki bati icyo tugushakira uraza kukimenya mukanya gira vuba wihuta kandi nta kintu dushaka kukubaza”.

    ‎‎Yavuze ko yababwiye ko ari kumwe na murumuna we n'undi wari waje kubasura bamubwira ko nabo ababwira bakaza vuba. ‎‎Abo basirakare babwiye Peacemaker ko murumuna we ukora muri Hotel des mille Collines amubatumyeho ubundi yitsa umutima yumva ko baje kubahungisha.  

    ‎‎Yavuze ko ageze kuri Hotel des mille Collines yahasanze abandi Banyarwanda ubundi amenya ko mukuru we yishyuye abo basirakare kugira ngo bajye kumutwara. 

    ‎‎Yavuze ko ari uko yarakotse Jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma aza kujyanwa i Kabuga ahari harafashwe n'Inkotanyi. Nyuma yaje kujya kuri Radiyo ya Muhabura we n'abandi banyamakuru kugira ngo bafatanye n'abandi mu rugamba rwo kubohora igihugu.

    ‎‎Peacemaker Mbungiramihigo yavuze ko nyuma y'urugamba rwo Kubohora igihugu baje gushyira Radiyo Rwanda ku murongo bitewe nuko ibikoresho byayo byose byari byaratwawe. Yashimiye Leta y'Ubumwe kuko yamufashije kuminuza mu bijyanye n'Itangazamakuru.

    ‎

    Peacemaker Mbungiramihigo yatanze ubuhamya bw’uko yigeze kwanga gusoma itangazo kuri Radiyo Rwanda bitewe n’uko ryari ryuzuyemo amacakubiri

    Abantu bo mu ngeri zitandukanye bitabiriye igikorwa cyo Kwibuka abanyamakuru bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/154528/uko-peacemaker-mbungiramihigo-yahawe-itangazo-ryuzuyemo-amacakubiri-kuri-radiyo-rwanda-aka-154528.html

  • Abakozi ba Spiro Rwanda bunamiye Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo ku wa 11 Mata 2025, aho abayobozi n'abakozi bacyitabiriye babanje gusobanurirwa amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mbere yo gusura ibice bitandukanye bigize Urwibutso rwa Ntarama.

    Umukozi w'Urwibutso yasobanuye mu buryo buvunaguye uko Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe kugeza ibaye ndetse ko mu Bugesera ari hamwe mu hagaragaza neza itegurwa ryayo. Yagaragaje ingaruka zayo n'imbaraga u Rwanda rwakoresheje mu kwiyubaka.

    Mu itegurwa rya Jenoside, benshi mu Batutsi bajyanywe mu Bugesera mu Nkambi bisa no kubaha akato mu yari politiki y'Ababiligi, Parmehutu na Kiliziya Gatolika. Bakimara kugezwayo, batangiye kwicwa n'isazi ya Tse-Tse mbere y'uko mu 1963 batangira kwicwa bitwa ibyitso.

    Gutuzwa mu Bugesera byatumye haba hamwe mu hantu hatuwe n'Abatutsi benshi ku buryo batagerwagaho n'iterambere ndetse no mu 1994 byorohera Interahamwe kubicira hamwe.

    Tariki ya 15 Mata 1994, ni bwo Abatutsi bose bari bahungiye kuri kiliziya ya Ntarama bishwe mu gihe ari ho bari biteze ubuhungiro ndetse Interahamwe zikomereza mu nkengero zaho kuko benshi bari bihishe mu rufunzo ruri hafi yaho.

    Kwicirwa hamwe byatumye ubwo Inkotanyi zageraga muri aka gace tariki ya 14 Gicurasi 1994, zisanga benshi bamaze kubura ubuzima, gusa zitabara mbarwa nubwo intego y'abicanyi yari ukubamara.

    Nyuma yo kumva uburyo Abatutsi bari batuye mu Bugesera bishwe, abakozi ba Spiro Rwanda n'abayobozi babo bashyize indabo ku mva, bunamira Abatutsi barenga 6000 baguye muri kiliziya ya Santarali ya Ntarama no mu bice biyikikije.

    Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari, yavuze ko abantu benshi bahakana Jenoside yakorewe Abatutsi usanga biganjemo abananiwe kwiyumvisha uko Abanyarwanda bashoboye kwambuka ibi bihe.

    Ati 'Abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu bihe byo kwihakana ubwabo kandi impamvu ni uko batiyumvisha uburyo abantu babivuyemo bakababarirana, ubu bakaba bakomeje kwiteza imbere.'

    Yakomeje asaba abagishidikanya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko baza bakumva ubuhamya bw'ibihe Abanyarwanda banyuzemo.

    Rubanda Félix ushinzwe ibikorwa byo gushyira umuriro muri moto za Spiro Rwanda, yavuze ko bize ibintu byinshi kubera ko bagaragarijwe ko Jenoside yateguwe igihe kinini bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bubi bwari buhari.

    Ati 'Ibyo twabonye ni uko Jenoside ntabwo ari ikintu cyahise kiba, ahubwo yateguwe igihe kinini bigizwemo uruhare n'ubuyobozi bubi.'

    Yakomeje avuga ko nubwo byagenze uko, ariko bashimira ubuyobozi buriho kubera ko bwahagaritse Jenoside ndetse uyu munsi bwatumye hongera kubaho ubumwe bw'Abanyarwanda.

    Ati 'Ubuyobozi buriho bwatumye hongera kubaho ubumwe bw'Abanyarwanda, bongera kubana nta macakubiri kandi u Rwanda rwisangamo n'abantu bose.'

    Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Ntarama, Spiro Rwanda yasuye Tumuhorane Gentille warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, utuye muri uyu Murenge wa Ntarama.

    Abakozi bose bafashe umunota wo kwibuka inzirakarengane zishwe Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba Spiro Rwanda babona ko kwbuka ari ukuzirikana abishwe no kwirinda ko byazongera kubaho

    Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari n’abakozi b’uru ruganda, bashyira indabo ahashyinguwe imibiri irenga 6000 y’Abatutsi biciwe mu Karere ka Bugesera

    Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari, yasabye ko abagishidikanya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuza kumva no kwirebera ubuhamya bw’ibihe Abanyarwanda banyuzemo

    Umuyobozi Mukuru wa Spiro Rwanda, Arunkumar Bhandari, yanditse ubutumwa bw’ihumure mu gitabo cy’Urwibutso rwa Ntarama

    Abakozi ba Spiro Rwanda baremeye Gentille Tumuhorane warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi i Ntarama


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-spiro-rwanda-bunamiye-abatutsi-bashyinguwe-mu-rwibutso-rwa-jenoside

  • U Rwanda ntawe uzarusubiza aho rwavuye – Dr. Ndagijimana uyobora BK Group – #rwanda #RwOT

    Yabivuze ubwo abayobozi n'abakozi ba BK Group bifatanyaga b'Abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni igikorwa cyabereye ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi, ku mugoroba wa tariki 11 Mata 2025.

    Cyatangiriye ku gushyira indabo ku rwibutso rw'abagera kuri 15 bakoreraga Banki ya Kigali bishwe muri Jenoside, ruri ku cyicaro cy'iyi banki.

    Nyuma abakora muri BK Group bakomereje ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali bunamira inzirakarengane zisaga 250.000 zihashyinguye ndetse bashyira indabo ku mva mu rwego rwo kubasubiza icyubahiro.

    Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr. Ndagijimana Uzziel, yanenze abari barize bajijutse mu Rwanda ariko bakamira bunguri ingengabitekerezo y'amacakubiri yazanywe n'Abakoloni kugeza ku rwego ubutegetsi bwariho butegura bukanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yanenze kandi n'umuryango mpuzamahanga utaragize icyo ukora, mu gihe yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside.

    Yavuze ko imyaka 31 ishize Jenoside irangiye itanga icyizere cyo kudatezuka mu iterambere, asaba buri wese gutanga umusanzu we uko ashoboye mu gukomeza muri uwo mujyo.

    Ati 'Muri iyi myaka 31 ishize, u Rwanda rwarahindutse kandi rwahindutse burundu bidasubirwamo. Ntawe uzadusubiza aho twavuye kuko dufite ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo cyiza n'abaturage basobanukiwe aho twavuye habi n'aho tugeze heza ndetse n'aho twifuza kugera kandi twese dufatanyije nk'Abanyarwanda.'

    Nubwo bimeze gutyo, Dr. Ndagijimana yibukije ko ibyo bikwiye kujyana no gukora cyane by'umwihariko mu batanga serivisi z'imari.

    Ati 'Muri uru rugendo rwo kubaka igihugu dufitemo uruhare runini nk'Abanyarwanda muri rusange ariko by'umwihariko abakora mu rwego rw'imari. Turusheho gutanga serivisi nziza, dusobanurire abaturage ibyo dukora byabafasha mu bikorwa byabo byo kwiteza imbere kandi tugere no ku bafite amikoro make, dufashe Leta kugera kuri gahunda yo kugeza serivisi z'imari kuri bose.'

    Rugirabaganwa Gaspard uri mu bakozi ba BK barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe yavuze ko nta musaraba yabonye uruta uburyo yarokotsemo ariko kandi ko hari isomo rikomeye ry'ubuzima bitanga.

    Ati 'Twari twamaze kwakira urupfu ariko uyu munsi iyo twibutse ko hari amahoro kandi nta habi hashoboka tutageze bidutera imbaraga. Turarwanira kubaho no gukora ibishoboka ngo Jenoside itazongera ukundi kandi nta cyo dutinya kuko twamaze kubona ko ubuzima umuntu ari we ubuharanira.'

    Komiseri ushinzwe amategeko mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mpunzi mu Rwanda (UNHCR), Ndabirora Kalinda Jean Damascène, yavuze ko biteye agahinda kuba uyu munsi igihugu kigihanganye no gusobanura ko icyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Yatanze urugero kuri Leta zunze Ubumwe za Amerika n'u Bwongereza byinangiye bigakomeza gukoresha inyito ya Jenoside yo mu Rwanda ariko ko hazabaho gukomeza gusobanura ukuri.

    Ati 'Abakomeza gukoresha iyo mvugo bagamije kwanga kwemera abakorewe Jenoside bitwaje ko hari Abahutu n'Abatwa bapfuye. Ariko igihe kirageze ngo dukomeze guhangana n'abakoresha ibyo binyoma kuko twe dufite ukuri.'

    BK Group ni ikigo kibarizwamo Banki ya Kigali (BK), Ikigo cy'Ubwishingizi cya BK (BKGI), Umuryango BK Foundation, BK Capital na BK TecHouse.

    Igikorwa cyo kwibuka ku bakoze ba BK cyatangiriye ku Rwibutso rwa Jenoside rwayo

    Abagize BK Group bashyize indabo ku rwibutso rw’abari abakozi ba BK bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Ubwo abakozi ba BK Group bashyiraga indabo ku mva zishyinguyemo Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994

    Nyuma yo gushyira indabo ku mva, hakurikiyeho umwanya w’ibiganiro

    Ubwo hafatwaga umunota kwo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside

    Abantu 15 bakoreraga BK bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Munyantwali Alphonse uhagarariye Aegis Trust mu Rwanda, ari mu bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka

    Ndabirora Kalinda Jean Damascène yavuze ko biteye agahinda kuba uyu munsi igihugu kigihanganye no gusobanura ko icyabaye mu Rwanda ari Jenoside yakorewe Abatutsi

    Rugirabaganwa Gaspard uri mu bakozi ba BK barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, mu buhamya bwe yavuze ko nta musaraba yabonye uruta uburyo yarokotsemo

    Abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka bacanye urumuri rw’icyizere

    Abana bo muri Sherie Silver Foundation babinyujije mu mukino, bagaragaje ko u Rwanda rwavuye habi ariko ubu hari icyizere

    Umuyobozi Mukuru wa BK Group, Dr. Ndagijimana Uzziel, yavuze ko ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwanyuzemo, nta muntu uwo ari we wese uzabirusubizamo

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ntawe-uzarusubiza-aho-rwavuye-umuyobozi-mukuru-wa-bk-group

  • BPR Bank Rwanda yibutse abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni bazira uko bavutse mu gihe cy'iminsi 100. Muri abo harimo abakoraga mu nzego zitandukanye babarizwagamo n'abari abakozi ba BPR Bank Rwanda.

    Ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, ku cyicaro gikuru cya BPR Bank Rwanda giherereye mu Mujyi wa Kigali habereye igikorwa cyo kwibuka abahoze ari abakozi b'iyi banki 33 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ni igikorwa cyitabiriwe n'ubuyobozi ndetse n'abakozi b'iyi banki, imiryango y'abayikoreraga bazize Jenoside yakorewe Abatutsi n'abandi bantu batandukanye.

    Abitabiriye babanje gushyira indabo ku kimenyetso cy'urwibutso, ahanditse amazina y'abakoreraga BPR Bank Rwanda, hakurikiraho gucana urumuri rw'icyizere, mbere yo kumva ubuhamya bw'abagize imiryango y'abahoze bakorera iyi banki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yagaragarije abitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka ko abahoze bakorera iyi banki uyu ari umwanya mwiza wo guhamya ko ubuzima bwabo bwari bufite agaciro ndetse ari na bwo buryo bwo 'kongera kwigira ku ndangagaciro zabaranze mu gihe tubibuka.'

    Ati 'Uyu mugoroba twawushyizeho kugira ngo tugire umwanya wo kubibuka by'umwihariko kumenya abo ari bo n'indangagaciro badusigiye ndetse akaba ari n'umwanya mwiza wo guhamya ko ubuzima bwabo bwari bufite agaciro kuri twe.'

    Yakomeje avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, iyi banki yagerageje gukomeza gufasha ndetse no kubana n'imiryango yabo, ashimangira ko ari inshingano zayo.

    Ati 'Mu bihe bitandukanye twakomeje kubana n'imiryango yabo kandi tukaba twumva ko ari nk'inshingano zacu zikomeye kubaba hafi kuko ari bamwe mu bagize umuryango wa BPR Bank.'

    Ubuyobozi bwa BPR Bank Rwanda kandi bwagaragaje ko abenshi bwabishyuriye amashuri, abandi bahabwa akazi mu gihe urugendo rugikomeje.

    Ati 'Uyu mwaka BPR yabonye ko ari ingenzi gushyira imbere imibereho myiza y'abasigaye, cyane abakomeje kwibasirwa n'ingaruka z'amateka mabi, ni yo mpamvu twatanze inkunga mu bufatanye bwa 'Your wellbeing center', muri gahunda igamije kubafasha gukira ibikomere no kongera kwiyubaka.'

    Mutesi yasobanuye ko iyi gahunda ijyanye n'imbaraga Leta y'u Rwanda ikomeje gushyira mu kwimakaza ubuzima bwo mu mutwe no gukomeza urugendo rwo gukira ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'ababakomokaho.

    Yasoje asaba abarokotse Jenoside kudaheranwa n'agahinda ndetse no kwigirira icyizere.

    Ati 'Icyo nababwira ni ukudaheranwa n'agahinda, bagire icyizere kuko ejo ari heza, cyane ko bafite Leta ibitayeho ndetse twebwe nka BPR by'umwihariko tubitayeho kubera ko dufite inshingano zo gukomezanya na bo muri uru rugendo.'

    Umuyobozi Mukuru wa BPR Bank Rwanda, Mutesi Patience, yagaragaje ko kwita ku miryango y’abahoze ari abakozi bayo bishwe muri jenoside ari inshingano zayo

    Abakozi ba BPR Bank bibutse bagenzi babo bakorera muri iyi banki bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abahoze ari abakozi ba BPR Bank 33 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Abakozi ba BPR Bank Rwanda bunamiye inzirakarengane zazize jenoside yakorewe Abatutsi

    Abakozi ba BPR Bank Rwanda bashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside ruri ku cyicaro cy'iyi banki


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-rwanda-yibutse-abahoze-ari-abakozi-bayo-bishwe-muri-jenoside-yakorewe

  • Gatsibo: Imibiri 21 y'abishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro, urubyiruko ruhabwa umukoro – #rwanda #RwOT

    Iyi mibiri yashyinguwe mu cyubahiro ku wa Gatanu, tariki ya 11 Mata 2025, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Kiziguro, ahiciwe Abatutsi benshi bari bahungiye kuri Paruwasi Gaturika ya Kiziguro.

    Iki gikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène ; Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Christine Nkulikiyinka ; Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa n'abandi bayobozi batandukanye.

    Kuva tariki ya 10 Mata 1994 ni bwo kuri Paruwasi ya Kiziguro hiciwe Abatutsi benshi bigizwemo uruhare na Gatete Jean Baptiste wari Burugumesitiri wa Komini Murambi. Muri uyu muhango hashyinguwe mu cyubahiro imibiri 21 harimo 10 yari ishyinguye mu buryo butari bwiza n'indi 11 yabonetse.

    Uhagarariye imiryango yashyinguye abayo, Ahimana Augustin, yashimiye Ibuka na Leta y'u Rwanda ku mbaraga nyinshi zishyirwa mu kwita ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko kwibuka ari inshingano ya buri wese.

    Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népo, yakomeje imiryango yategereje imyaka 31 ngo ibone ababo bashyinguwe uyu munsi mu cyubahiro, asaba abaturage baba bazi ahandi hantu hakiri imibiri kuhagaragaza kuko byafasha bene yo kuruhuka.

    Yashimiye Leta ko yabubakiye urwibutso rwiza anasaba ko rwashyirwamo amateka kugira ngo ajye yifashishwa mu kwerekana ububi bwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kiziguro n'ahandi.

    Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Christine Nkulikiyinka, yasabye abantu bose bafite amakuru y'ahakiri imibiri y'abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi itarashyingurwa kuhagaragaza, avuga ko kutayatanga bigize icyaha.

    Ati 'Mu gihe tuzirikana ko hari imibiri itaraboneka ngo ishyingurwe mu cyubahiro, turakangurira abantu bafite amakuru bose kuyatanga kugira ngo abazize akarengane bahabwe icyubahiro bakwiye. Ndabibutsa kandi ko kudatanga amakuru bigize icyaha gishamikiye kuri Jenoside n'ingengabitekerezo yayo.'

    Minisitiri Nkurikiyinka yashimiye Inkotanyi zabohoye u Rwanda zikanahagarika Jenoside, kuri ubu igihugu kikaba gifite imiyoborere myiza ishingiye ku kwishyira ukizana kwa buri Munyarwanda wese. Yasabye urubyiruko kutareberera abagihakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bakiri hirya no hino, anarwibutsa ko hari n'abagifite ingengabitekerezo kandi bose bakwiriye kutareberwa.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro rwari rusanzwe rushyinguyemo imibiri 20.162. Munsi y'uru rwibutso hari icyobo kinini cyagujunywagamo Abatutsi bamwe ari bazima abandi bakajugunywamo bamaze gucibwamo ibice.

    Imibiri 21 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 ni yo yashyinguwe mu cyubahiro

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, ashyira indabo ku mva ziri mu Rwibutso rwa Kiziguro

    Minisitiri Nkulikiyinka yasabye abakiri bato guhangana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri Dr. Bizimana yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Abayobozi batandukanye bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka i Kiziguro

    Sibomana Jean Népo uhagarariye Ibuka mu Karere ka Gatsibo, yashimiye Inkotanyi zahagaritse Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gatsibo-imibiri-21-y-abishwe-muri-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro-urubyiruko

  • Baba vanga:Isi yose yikanze Ubuhanuzi bwatangiye gusohoka bwa 2025, dore ibigiye kuba muruyumwaka #rwanda #RwOT

    Baba Vanga n'Ubuhanuzi bwe ku Mwaka wa 2025

    Hari ibintu umuntu atabasha gusobanura byoroshye: kubona umuntu udafite ubushobozi bwo kureba, ariko akamenya ibizaba, abantu atigeze ahura nabo, cyangwa ibihishe ku isi hose. Baba Vanga, umugore wamenyekanye cyane nk'umuhanuzi utangaje wo muri Bulgaria, ni umwe mu bantu bake isi itaremera neza cyangwa yanga kwemera burundu, ariko yakomeje kuvugwa mu binyamakuru bikomeye, yitabirwa n'abategetsi, n'abahanga.

    Mu gihe twinjiye mu mwaka wa 2025, benshi bongera kwibaza niba hari ibyo Baba Vanga yaba yaravuze bijyanye n'uyu mwaka. Ni iki yavuze? Ese ibyo yahanuye byakwiye guhangayikisha isi cyangwa ni ibintu byigwaho gusa n'abashakashatsi b'imyemerere n'amateka?

    Iyi nkuru irasesengura ubuzima bwa Baba Vanga, ibisobanuro ku buhanuzi bwe, ibyo yavuze bijyanye n'umwaka wa 2025, hamwe n'uko abantu batandukanye babibona: mu by'ubumenyi, ukwemera n'imyemerere, ndetse n'impamvu bikomeje kuvugisha benshi.

    Baba Vanga ni muntu ki? Amavu n'amavuko

    Baba Vanga yavutse ku wa 3 Mutarama 1911, mu gace kitwa Strumica kari mu cyahoze ari Ubugiriki, ubu kikaba kiri muri Macedonia. Amazina ye nyayo yari Vangelia Pandeva Dimitrova. Ubuzima bwe bwatangiye mu buryo busanzwe, ariko byose byarahindutse ubwo yari afite imyaka 12. Inkubi y'umuyaga yamukuye mu rugo iramugira intere, bamusanze nyuma y'igihe kinini afite amaso yuzuyemo umucanga—byaje gutuma ahuma burundu.

    Nyuma yo guhuma, ni bwo yatangiye kuvuga ibintu bitangaje: amwe mu magambo yavugaga yarebaga kure, akavuga ibizaba cyangwa ibyahishwe. Abari bamwegereye batangajwe no kubona ibyo yavugaga bijya gusohora uko yabivuze.

    Kuki Baba Vanga yahindutse icyamamare?

    Uko imyaka yagiye ishira, Baba Vanga yakomeje kwakira abantu batandukanye, bamwe baje ari abanyapolitiki, abandi ni abaturage basanzwe bashakaga kumenya ibizababaho. Ibihugu byinshi byatangiye kumumenya: hari abavuga ko yahanuye urupfu rwa Stalin, impanuka ya Chernobyl, kuraswa kwa Kennedy, n'ibitero byo ku ya 11 Nzeri 2001 muri Amerika.

    Kuba ibyinshi mu buhanuzi bye byasohoye, byatumye yubahwa cyane mu bihugu by'Uburusiya, Ubumwe bw'Abasoviyeti n'ahandi henshi. Yitabye Imana mu 1996, ariko ibitekerezo bye biracyavugwa kugeza n'uyu munsi.

    Ubuhanuzi bwa Baba Vanga bwabaye impamo: Ingero

    Hari ibintu byinshi yavuze, byaje gusohora mu buryo butangaje:

    1. Ibihe by'intambara n'amakimbirane — yavuze intambara hagati y'ibihugu bikomeye, irondaruhu, n'izamuka ry'iterabwoba.
    2. Ibitero byo ku ya 11 Nzeri 2001 — yavuze ko 'Abavandimwe b'Amerika bazagwa nyuma yo guterwa n'ibisiga bikomeye', benshi babifashe nk'ubuhanuzi bw'ibitero by'indege kuri World Trade Center.
    3. Kurwara kwa Perezida w'Uburusiya — hari ababihuza n'uburwayi bwa Putin n'ubwoba bw'intambara.
    4. Kwigaragaza kw'indwara nshya — yavuze ko hazabaho indwara zitaramenyekana, benshi babihuza na COVID-19.

    Izi ndagu zakomeje gutuma isi itekereza byinshi ku byihishe mu byo yatangaje.

    Ubuhanuzi bwa Baba Vanga ku mwaka wa 2025

    Dore bimwe mu byo bivugwa ko Baba Vanga yahanuye bijyanye n'umwaka wa 2025:

    1. Imiyoborere mishya y'ikoranabuhanga ku isi — yavuze ko isi izatangira kuyoborwa n'ikoranabuhanga, kandi ko 'ubwonko bwa mashini' buzatangira kugira uruhare mu ifatwa ry'imyanzuro ikomeye ku isi.
    2. Ihuriro rikomeye ry'Ubushinwa n'Uburusiya — yavuze ko ibi bihugu bizagira ihuriro rikomeye ry'ubukungu n'intwaro, bigatera impinduka zikomeye mu mibanire mpuzamahanga.
    3. Ikibazo cy'ikirere gikomeye — yavuze ko isi izagerwaho n'ihindagurika rikabije ry'ikirere: amapfa, imiyaga, n'imvura idasanzwe bizibasira imijyi minini.
    4. Gutakaza ubwigenge bw'ibihugu bimwe na bimwe — yavuze ko hari ibihugu bizatakaza ubwigenge cyangwa bikomeze kugengwa n'amahanga binyuze mu ikoranabuhanga cyangwa ibihano by'ubukungu.
    5. Isesengura ry'umubiri w'umuntu n'ubumenyi — yatangaje ko mu 2025 hazatangira gukorwa ubushakashatsi bwo ku rwego rwo hejuru bushobora gutuma umuntu agera ku buzima bw'igihe kirekire cyangwa bushobora gutuma bamenya ubwonko bw'umuntu neza.
    Ese ibi bishoboka? Uburyo bwa siyansi bubibona gute

    Abahanga mu by'ikoranabuhanga n'ikirere batangaza ko ibintu nk'imiyoborere yifashisha AI (Artificial Intelligence) byatangiye kandi bishobora gutera imbere cyane mu myaka iri imbere. Gusa, ntabwo byose byatuma ibihugu bitakaza ubwigenge, nk'uko Baba Vanga yabivuze, ahubwo bigomba kwinjira muri gahunda za politiki n'ubukungu.

    Ku bijyanye n'ikirere, ibimenyetso byamaze kugaragara: imyuzure, amapfa n'ibindi byose bihuye n'ibyo Baba Vanga yahanuye.

    Imyumvire ishingiye ku kwemera: Baba Vanga n'ubuhanuzi mu ndorerwamo y'iyobokamana

    Mu myemerere ya gikirisitu cyangwa iy'islamu, ubuhanuzi bumenyerewe cyane. Abantu bareba Baba Vanga nk'umuntu wari warahawe impano yo guhanura, ariko hari n'abavuga ko ibyo yakoraga byari ibya gipagani cyangwa byaba bifitanye isano n'imyuka mibi.

    Abapadiri bamwe bavuga ko abantu bakwiye kwirinda gushyira umutima ku buhanuzi nk'ubw'aba bantu, ahubwo bagakomeza gusenga no kwizera Imana. Icyakora, hari n'abavuga ko Imana ishobora gukoresha umuntu uwo ari we wese kugirango ivuge ku byo izakora.

    Hari ibice bitatu by'abantu:

    1. Abemera 100%: bavuga ko byose Baba Vanga yavuze ari ukuri, ndetse basoma buri buhanuzi be nk'aho ari Bibiliya.
    2. Abashidikanya: bavuga ko ibyo avuga bishobora kugendana n'ibiba ku isi ku buryo butari bugezweho, ariko bidashingira ku buhanuzi.
    3. Ababyamagana burundu: bavuga ko ari ibihuha n'ubucuruzi bw'amagambo, bigamije gushuka abaturage.

    Nubwo ubuhanuzi bwa Baba Vanga bushobora gutera ubwoba cyangwa amatsiko, si ngombwa kubufatirana nk'ukuri kudasubirwaho. Ahubwo, bushobora kutwigisha:

    • Gutekereza ku cyerekezo isi iganamo
    • Gukomeza kwitegura ibihe bigoye bishobora kuza
    • Kwigira ku mateka no ku buhanga bw'abandi
    • Kumenya ko n'iyo ubuhanuzi bwaba impamo, igisubizo nyacyo ni ugukora cyane no gutegura ejo hazaza.

    Baba Vanga yasize isi iri mu rujijo n'amatsiko. Uko abantu bamufata ntibihindura ukuri ko ibyo yavuze bikomeje kuvugwa, bigasesengurwa, kandi bikavugisha isi kugeza n'uyu munsi.

    Muri 2025, n'ubwo hari ibyo dushobora kutumva neza, ubuhanuzi bwe buduha igikuba cyo gutekereza ku cyerekezo cy'isi, niba twiteguye guhangana n'ibibazo by'ikirere, ikoranabuhanga, n'ingaruka z'imyanzuro y'ibihugu bikomeye.

    N'iyo twasoma ibi byose nk'ubwuzuzanye bw'ubumenyi, ukwemera n'amateka, ntibyatubuza gukomeza gukora ibyiza, kubaka ibirambye, no kwiringira ko ejo hazaza hashobora kuba heza kurusha none.

     

    Source : https://kasukumedia.com/baba-vangaisi-yose-yikanze-ubuhanuzi-bwatangiye-gusohoka-bwa-2025-dore-ibigiye-kuba-muruyumwaka/

  • Amb. Col Rutabana yanenze umuryango mpuzamahanga wicecekeye Abatutsi bicirwa muri RDC – #rwanda #RwOT

    Ibi Col. Rutabana yabitangarije mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyabereye ku Rwibutso rwa Ggolo ruri mu Karere ka Mpigi muri Uganda.

    Icyo gikorwa cyitabiriwe n'Abanyarwanda batuye muri Uganda, inshuti zabo ndetse n'abadipolomate bahagarariye ibihugu bitandukanye bakorera muri Uganda.

    Ambasaderi Col Rutabana yabwiye RBA ko umuryango mpuzamahanga udakwiye gukomeza kurebera ibibera muri RDC, aho abo mu bwoko bw'Abatutsi bibasirwa bakicwa nyamara ijambo ntibizongere rihora risubirwamo n'abagize umuryango mpuzamahanga.

    Ati 'Ikintu cya 'Never Again' [ntibizongere] abantu bakwiye kutayivuga bashinyitse, ndavuga cyane cyane umuryango mpuzamahanga. Turabivuga tukabivuga ariko nk'ubu wareba ibiri mu gihugu cy'abaturanyi cya RDC, Abanye-Congo b'Abatutsi bamaze iminsi batotezwa kandi bigaragara ko hari n'umugambi wo kubatsemba.'

    Yavuze ko abadipolomate bifatanyije n'u Rwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye kumva ko ubwicanyi bukorerwa Abatutsi muri RDC kandi bukorwa na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda atari ikintu cyoroheje.

    Ati 'Abahagarariye ibihugu byabo hano barabibona. Kuza tuvuga buri gihe ngo ntibizongere kuba kandi babibona biri gukorwa n'ababikoze n'ubundi, kandi iruhande rw'u Rwanda mu gihugu cy'abaturanyi. N'ibindi bihugu byaba bigifite iyo ngengabitekerezo dushaka kubiha ubwo butumwa.'

    Ambasaderi Col Rutabana yavuze ko ubwo butumwa iyo butanzwe ku badiplolomate gutyo babugeza mu bihugu baba bahagarariye ku buryo bigaragaza ukuri k'urwo rwango rugaragarizwa Abanyekongo b'Abatutsi.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa rwa Ggolo muri Uganda rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 10 y'Abatutsi barohowe mu Kiyaga cya Victiroria yabaga iturutse mu Rwanda yagiye irohwa mu Mugezi wa Nyabarongo n'indi iwisukamo.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Rutabana Joseph yasabye Umuryango mpuzamahanga kutarebera ibibera muri RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-col-rutabana-yanenze-umuryango-mpuzamahanga-wicecekeye-abatutsi-bicirwa

  • Yiciwe abavandimwe, arasambanywa yanduzwa Sida: Inkuru ibabaje ya Nishimwe – #rwanda #RwOT

    Ibi binagarukwaho na Consolée Nishimwe wari ufite imyaka 14 mu 1994, agafatwa ku ngufu ndetse akanduzwa Virusi Itera Sida.

    Uyu mwanditsi w'ibitabo yabigarutseho mu gitabo yanditse acyita 'Tested to The Limit: A Genocide Survivor's Story of Pain, Resilience and Hope.'

    Ni igitabo kigaruka ku mateka ye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, arimo n'uburyo yafashwe ku ngufu akanduzwa Sida ku myaka 14 yari afite icyo gihe, abavandimwe be bakicwa.

    Muri bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuryango wa Nishimwe wahungiye mu gace k'Abayisilamu bashaka ubuhungiro, ariko ku wa 15 Mata 1994, se na nyirasenge baricwa.

    Ibyago byakomeje kwiyongera kuko hashize icyumweru, abavandimwe be batatu, barimo Bon-Fils Abimana wari ufite amezi 16, Pascal Muvara wari ufite imyaka irindwi na Philbert Nkusi w'imyaka icyenda na bo bishwe.

    Nyuma yo kurimbura abo mu muryango we, nyirakuru, sekuru bo kwa Se wa Nishimwe na nyirarume na bo barishwe, uyu mwana wari ukiri muto asigara na we nta cyizere cyo kubaho afite.

    Yahungiye ahantu hanyuranye yihisha ngo arebe ko bwacya kabiri, ariko abicanyi baramubona baramusambanya ndetse bamwanduza Virusi itera Sida.

    Nyuma yaje kurokokana na nyina Marie-Jeanne n'umuvandimwe we Jeanette Ingabire.

    Urebye akaga Nishimwe yanyuzemo, biragoye kwiyumvisha ko yakwiyakira, ariko igitangaje yariyakiriye ndetse atangira gufasha abaheranwe n'agahinda.

    Nishimwe utuye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kiganiro yagiranye na Lisa Keefauver, MSW Podcast, yavuze ko kugira ngo akire ibi bikomere byamutwaye igihe kinini.

    Ati 'Ni ubuntu bw'Imana ndetse no kuba narahuye n'abantu ba nyabo. No kuba ahantu ha nyaho, gushobora guhura n'abantu b'ibitangaza bashoboye kunyumva ndetse no gushyira uwo mwanya kuri njye.'

    Akomeza avuga ko umubyeyi we na we yagiye amuba hafi, ndetse akirengagiza ibyo abandi bantu bavugaga. Ati 'Mama wanjye yaramfashije, twari tukiri mu bihe by'ibikomere byinshi. Ariko yamfashije kubasha kubaho muri ibyo bikomere. Namwigiyeho uko nabana n'ibikomere. Icyo gihe nari umwana muto, nari mfite byinshi muri njye.'

    Nishimwe avuga ko ikibazo abantu benshi bagira ari uko batabasha kumenya uko bavuga ku bihe bibi banyuzemo, agaragaza ko yaje kurenga uwo murongo akaba umwe mu bafashe iya mbere, akamenya uko agomba kuganira ku bikomere bye.

    Ikindi avuga ko atangira urugendo rwo guhangana no gukira ibikomere, yabanje kwiyumvisha ko agomba kujya yumva ibikomere bya buri wese kandi akishyira mu mwanya we.

    Ati 'Ni yo mpamvu nshobora kugira umutima w'impuhwe, nkabasha kumva ibikomere by'undi muntu yanyuzemo. Iyo ntabona abo bantu banyitayeho ntabwo mba ndi hano. Kuri njye nshimira buri wese, wamfashije ubwo nta rurimi nari mfite navugamo uko niyumvaga.'

    Nishimwe avuga kandi ko ubwo yashyiraga hanze igitabo cye mu 2012, abantu batandukanye batumvaga ukuntu yavuze ibyamubayeho byose ariko umubyeyi we agakomeza kumuba hafi no kumukomeza.

    Avuga ko kandi ubwo yatangiraga gufata imiti igabanya ubukana bwa Virusi Itera Sida, byabanje kumubera ikibazo kuko byamwibutsaga ibyo yanyuzemo ariko nyuma akaza kubyakira.

    Ati 'Byari ikibazo ariko ubu ntabwo bikiri ikibazo kuri njye. Ubu mba mbibona nko gufata vitamini kuko uko nahinduye imitekerereze yanjye n'uko nireba byamfashije gusobanura icyo mfite.'

    Nishimwe iyo abajijwe ijambo aba yifuza kubazwa n'inshuti ze, asubiza ko ari ukumubaza uko ameze cyangwa uko yiyumva kuko bituma umuntu agaragaza amarangamutima ye cyane cyane iyo ari kumwe n'umuntu yiyumvamo.

    Nishimwe avuga ko nyuma yo gufatwa ku ngufu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akananduzwa Sida yabashije kwigobotora agahinda

    Abishe abo mu muryango wa Nishimwe ndetse n’uwamufashe ku ngufu bashyikirijwe ubutabera ndetse n’abishe abavandimwe be basaba imbabazi nyina


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yiciwe-abavandimwe-arasambanywa-yanduzwa-sida-inkuru-ibabaje-ya-nishimwe

  • Bombori bombori mu Banyamulenge bari muri Diaspora: Amafaranga ya Tshisekedi yatumye bamwe bahinduka ibikoresho – #rwanda #RwOT

    Amakuru agera kuri IGIHE, ni uko abiyegerezwa na Tshisekedi biganjemo ababa mu Burayi na Amerika, ahasanzwe hatuye abatanga umusanzu utubutse w'amafaranga mu bikorwa imitwe nka MRDP-Twirwaneho na AFC/M23 ikoresha mu rugamba rwo kwirwanaho.

    Umwe mu Banyamulenge baba muri Diaspora, yavuze ko iyo imikoranire hagati y'ubutegetsi bwa Kinshasa n'aba ba Diaspora imaze igihe ariko yafashe indi ntera ubwo umutwe wa AFC/M23 wakazaga ibikorwa byo kwamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi.

    Ati 'Abari muri AFC/M23 cyangwa MRDP-Twirwaneho ni abantu Tshisekedi afata nk'abanzi be, bityo ashaka abantu bamuha amakuru kugira ngo amenye icyo yakora, abone uko arwana urugamba.'

    Yakomeje agira ati 'Tshisekedi yatangiye gukurura abantu yari afite muri leta n'abandi basigaye benshi abashyiraho iterabwoba ryo kuvuga ko niba mutari kumwe na leta muri kumwe na AFC/M23 kandi ubwo muri abanzi banjye.'

    Ni gahunda yafashe nyuma yo kubona ko bigoye gutsinda urugamba mu gihe ataciyemo ibice abaterankunga barwo. Yahereye ku bari muri Diaspora, batangira kwisangamo umwiryane n'ubwumvikane buke.

    Undi ati 'Kandi abantu bo muri Diaspora batanga umusanzu batazi n'ibiri gukorwa. Umuntu akavuga ati njye ndi Umunyamulenge, ukohereza amafaranga mu Minembwe imyaka yose. Tshisekedi amenye ko abo bantu batanga umusanzu ufatika, yabonye ko ari abantu b'ingenzi cyane.'

    Abanyamulenge basobanura ko ubwicanyi bubakorerwa bumaze guhitana abantu amagana menshi kuva muri Mata 2017. Habarurwa nibura imidugudu irenga 450 y'Abanyamulenge imaze gusenywa mu gihe inka zirenga ibihumbi 600 zimaze kwibacyangwa kwicwa.

    Abanyamulenge bamwe bari muri Diaspora bashinja bagenzi babo kugira inda nini, bigatuma abari muri Congo bahura n'ibyago

    Uko Tshisekedi yiyegereje Abanyamulenge bo muri Diaspora

    Mu buyobozi bwa Tshisekedi, hasanzwemo Abanyamulenge bake, akoresha mu kwerekana ko nta muntu uhejwe, ko abavuga ko Abatutsi muri rusange n'Abanyamulenge by'umwihariko bahohoterwa baba babeshya.

    Muri bo harimo nka Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Alexis Gisaro Muvunyi, mu Nteko harimo nka Depite Levis Rukema mu gihe mu gisirikare harimo Lt Gen Pacifique Masunzu.

    Lt Gen Pacifique Masunzu ni umwe mu bayoboye urugamba rwo guhangana n'umutwe wa AFC/M23. Mu minsi ishize yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wa zone ya gatatu y'Ingabo za Congo, FARDC, ikorera mu Ntara zirimo Kivu zombi, Maniema na Tshopo, ifite icyicaro mu Mujyi wa Kisangani.

    Undi Munyamulenge waganiriye na IGIHE yagize ati 'Lt Gen Masunzu ari ku ibere rya Tshisekedi kuva kera. Ni Umunyamulenge ariko waranzwe no kugambanira benewabo kubera indamu.'

    Yavuze Ko Lt Gen Masunzu ari umuntu wabaye igihe kinini mu mitwe yitwaje intwaro, winjiye mu gisirikare cya Congo ku bwa Kabila, akajya 'ku ibere' kubera ubwoko bwe nk'igikoresho cyo kwerekana ko Abanyamulenge ntaho bahejwe.

    Umutangabuhamya yakomeje agira ati 'Ni umuntu utarize, ururimi azi ni Ikinyamulenge gusa. Imbaraga ze ziba mu kugambana. Uburyo yakoresheje kuva kuri Kabila, ni ugusenya ubwoko, kugira ngo bumve ko ari we Munyamulenge w'ukuri.'

    Usibye we ngo hari n'abandi banyapolitiki Tshisekedi yiyegereje b'Abanyamulenge 'bahakirizwa' bifashishije Masunzu, babwira uyu Mukuru w'Igihugu ko 'nakorana na Masunzu, nta kibazo azagirana n'Abanyamulenge.'

    Muri uwo mugambi, ngo habayeho gushaka abantu bose bashoboka, kugira ngo Tshisekedi agire igikundiro mu Banyamulenge, bihera mu baba mu mahanga, bamwe bagahabwa amafaranga kugira ngo bashishikarize abandi kumva ko uyu Mukuru w'Igihugu abafitiye imigambi myiza.

    Abitaweho cyane ni ababa hanze y'umugabane wa Afurika bigamije ko umusanzu bateraga ibikorwa bya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho ugabanuka, bityo urugamba Tshisekedi arimo abashe kugira amahirwe yo kurutsinda.

    Ati 'Fata nk'abari muri Uganda, mu Burundi, muri Kenya, abari mu nkambi… abo ni abantu bakeneye amafaranga kurushaho, ayo wabaha n'ubwo yaba make bakuyoboka batitaye ku bibi ukorera ubwoko bwabo. Yagendeye ku kubagura, abasigaye habaho kubica mu mutwe, ku buryo bumva ko icyo Masunzu avuze, ari nk'ivanjili kidahinduka.'

    Mu bo bivugwa ko bigaruriwe n'ubutegetsi bwa Tshisekedi, 'bakagambanira ubwoko' harimo nk'uwitwa Nyirazo Félix uba mu Budage. Ngo ni umwe mu bafasha mu icengezamatwara rya gahunda za Masunzu, ndetse ngo akorana na Minisitiri Gisaro n'umutwe wa Gumino uri mu kwaha kwa Leta y'u Burundi. Aba bombi bakorana bya hafi na Enock Ruberangabo ngo 'uzwiho kugambanira ubwoko bwe kubera inda nini'.

    Havugwamo kandi uwitwa Muragizi Kinwa Mufahaya, wigeze kuba umusirikare nyuma akaza kukivamo akajya mu nkambi ya Kiziba ari naho yavuye ajya muri Norvège.

    Barimo kandi uwitwa Mutabazi Christophe utuye muri Norvège; Baseka Prosper utuye mu Bubiligi aho abamuzi bavuga ko usibye gushyigikira imigambi mibi ya Tshisekedi, ngo afite n'urubyiruko akangurira kugendera muri uwo murongo rwo mu bihugu birimo u Budage, u Buholandi n'u Bwongereza.

    Baseka ubundi yitwaga Bideri, ariko ngo yahinduye izina kubera ko yize kaminuza ku mpamyabushobozi itari iye, y'uwitwa Baseka izina rihinduka rityo.

    Usibye abo, hari abandi bavugwa baba mu Bwongereza barimo nka Pasiteri Ruganza Emmanuel. Bivugwa ko yimukiye mu Bwongereza mu 2023, ahageze yihuza na barumuna be aribo Pasiteri Byaho Mudage na Pasiteri Ruvimba Mudage.

    Ngo bihuje n'undi mu Pasiteri witwa Bihonzi Rutambwe Gedeon, maze uko ari bane bacamo ibice umuryango w'Abanyamulenge baba mu Bwongereza witwa Banyamulenge Community Association (BACA), barema uwabo witwa BACU (Banyamulenge Community in the UK).

    Undi mu Nyamulenge uzi imikorere yabo yagize ati 'BACU yayobeje abasore bo mu Bwongereza, iboza ubwonko, imisanzu yabo yoherezwa muri Wazalendo, Gumino na FDLR.'

    Pasiteri Ruvimba Justin usanzwe ari umushumba mukuru wa New Jerusalem Gospel Church, itorero rikorera Sheffield mu Bwongereza, bivugwa ko 'rifite imizi mu macakubiri yo guhemukira ubwoko nk'uko umutangabuhamya wigeze kurusengeramo abivuga.

    Abanyamulenge baba mu Bwongereza bavuga ko ibi bikorwa kugira ngo bishoboke, Pasiteri Rutambwe Bihonzi Gedeon abigiramo uruhare kuko afite impano yo kuvuga neza, ku buryo abasha kuvuga abato bakamwumva vuba.

    Nzabakiza Bienvenue umwana wa Pasiteri Mudage bivugwa ko ariwe ukora ubukangurambaga mu rubyiruko bwo kujya inyuma ya Tshisekedi.

    Aba biyongeraho uwitwa Alexis Rukema, umuhungu wa Depite Lévis Rukema, umwe mu bagabo ba Banyamulenge ukorana bya hafi na Masunzu hamwe na Tshisekedi.

    Aho mu Bwongereza havugwa kandi abitwa Andre Rukema, Steve Mbasha, Dr Ntanyoma Rukumbuzi Delphin, Pasiteri Gikeka Nzayi Dieudonné n'abandi.

    Dr Ntanyoma usanzwe ngo ari umuvandimwe wa Nyirazo Félix uzwi cyane mu nyandiko ze nyinshi zo kuri X zivuga nabi Leta y'u Rwanda, AFC/M23 na Twirwaneho.

    Undi mutangabuhamya ati 'Bombi barananiye umuryango usanzwe uzwiho kurwanya akarengane gakorerwa Abatutsi bo muri Congo muri rusange, n'Abanyamulenge by'umwihariko.'

    Usibye ubu bukangurambaga, no muri RDC urugamba rurakomeje, aho ngo abari abasirikare ba Masunzu kera muri Gumino, aribo asigaye akoresha mu gutwikira no guhekura Abanyamulenge bari imbere mu gihugu.

    Undi munyamulenge ati 'abari abasirikare ba Masunzu kera bitwaga Gumino, nibo yakomeje gukoresha arwana na Twirwaneho, abonye Twirwaneho ibabanye nyinshi, ahitamo kubahuza na leta. Bakoreshaga umu-colonel wapfuye mu minsi ishize, ni we warebaga abagombaga kwicwa.'

    Aho Gumino iboneye ko Twirwaneho ikomeje kongera ingufu, yakoranye n'Ingabo za FARDC na Wazalendo, itangira gukorera hamwe mu kurwanya Abanyamulenge.

    Ubwo bivuze ko na FDLR ihita ibizamo. Uwaganiriye na IGIHE yavuze ati 'Tukibibona twaravuze tuti ibintu byakaze. Aho hari mu 2020, 2021. Nibwo uko kwihuza kwabaye.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bombori-bombori-mu-banyamulenge-bari-muri-diaspora-amafaranga-ya-tshisekedi