Blog

  • Avuye mu mva kabiri! Amaze kurokoka impanuka… – #rwanda #RwOT

    Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 02 Werurwe 2021, ibera mu gace ka Ivirgarzama karimo imisozi miremire mu gihugu cya Bolivia, inzego z'umutekano muri ako gace zatangaje ko abantu 21 bahise bitaba Imana, mu gihe abandi 13 bakomeretse.

    Tumiri wari muri iyo modoka yo mu bwoko bwa 'Bus' ari mu bantu barokotse, gusa akaba yakomeretse ku mugongo ndetse no mu Ivi.

    Polisi yo mu gace ka Ivirgarzama impanuka yabereyemo, iracyakora imperereza kugira ngo havumburwe icyaba cyayiteye. Gusa ababonye uko iyi mpanuka yabaye bemeza ko umushoferi yataye umuhanda kubera imvura nyinshi yarimo igwa.

    Ni inshuro ya kabiri Tumiri arokoka urupfu mu mpanuka zikomeye zahitanye ubuzima bwa benshi, kubera ko mu 2016 yarokotse impanuka y'indege yari itwaye abakinnyi ba Chapecoense yabereye muri Colombia, igahitana abantu 71, akaba ari umwe muri batandatu barokotse, none no kuri iyi nshuro yongeye kurokoka impanuka y'imodoka yahitanye ubuzima bw'abantu 21.

    Nyuma yo kurokoka iyi mpanuka, Tumiri yagize ati:'Navuye mu modoka numva nataye umutwe, nicaye hasi, ivi ryanjye ryakomeretse, nongeye ndavuga nti 'Na none! Biragoye kubyizera, ndi umunyamugisha'.


    Tumiri yarokotse impanuka y’imodoka yahitanye abantu 21

    Tumiri yarokotse urupfu ku nshuro ya kabiri mu mpanuka yahitanye abantu 92

    Tumiri ari mu bantu batandatu barokotse impanuka y’indege yahitanye ubuzima bw’abantu 71 mu 2016

    Iyi mpanuka y’imodoka yasize Tumiri akomeretse mu ivi no ku mugongo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/103549/avuye-mu-mva-kabiri-amaze-kurokoka-impanuka-ebyiri-zahitanye-abantu-92-amafoto-103549.html

  • Umugabo wo mu mujyi wa Kigali yahitanwe na Covid-19 mu Rwanda,harembye abandi 11 #rwanda #RwOT

    Hakize abantu 113 bituma umubare w'abamaze gukira bose uba 17,682 mu gihe abanduye babaye 146 batumye abamaze kwandura bose baba 19,334.

    Abakirwaye babaye 1,396 barimo 11 barembye.Umugabo w'imyaka 71 niwe witabye Imana i Kigali.

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Werurwe 2021, inkingo z'Icyorezo cya COVID-19 zakwirakwijwe mu Gihugu hose ndetse zikaba zirara zigejejwe ku bitaro by'Uturere n'iby'Intara bisaga 50, n'ibigo nderabuzima 508 biherereye mu bice bitandukanye.

    Imodoka zitwara izo nkingo zazindukiye mu Mujyi wa Kigali ahaherereye izo nkingo, ndetse mu bice byo mu cyaro bitagendwa izo nkingo zatwawe n'indege za gisirikare z'Ingabo z'u Rwanda (RDF) n'iza Polisi y'Igihugu (RNP) zo mu bwoko bwa helicopter.

    Izo ndege zaguye mu bice bitandkanye byo mu Majyepfo y'Igihugu, mu Majyaruguru, mu Burasirazuba n'Iburengerazuba, aho zegerezaga ibigo nderabuzima inkingo zikenewe bitewe n'umubare w'abakingirwa bahari.

    Abayobozi b'ibitaro ni bo baje gufata inkingo ku bubiko bwazo mu Kigo cy'Igihugu cy'Ubuzima, bakaba na bo bahita bazigeza mu bigo nderabuzima aho inkingo zizatangirwa ku munsi w'ejo hakingirwa ibyiciro by'abarusha abandi ibyago byo kwandura no kuzahazwa na COVID-19.

    Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko inkingo za COVID-19 zaraye zakiriwe, uyu munsi zirara zigejejwe mu bitaro n'ibigo nderabuzima bya Leta mu gihugu hose, aho igikorwa cyo gukingira kizabera. Ivuga kandi ko amatsinda akurikirana igikorwa cy'ikingira yamaze gutegurwa mu bitaro byose by'uturere.

    Ayo matsinda arimo abakozi bashinzwe gutanga inkingo, abashinzwe gukusanya amakuru y'abakingirwa, abashinzwe ibikoresho ndetse n'abakurikirana ingaruka zaterwa n'urukingo

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Ngamije yasobanuye ko abagiye gukingirwa ku ikubitiro bazwi; ni uguhera ku Bajyanama b'Ubuzima kuzamura kugeza ku muganga mukuru mu bitaro bya kaminuza, abakozi bo kwa muganga, mu bitaro ndetse no mu bigo nderabuzima.

    Abandi ngo ni abafite indwara karande bakunda no kwivuriza muri ibyo bigo nderabuzima ndetse n'ibitaro ku buryo kubamenya na bo byoroshye. Ikindi kiciro ni icy'abantu bakuru bafite hejuru y'imyaka y'amavuko 65 bafite indwara karande cyangwa batazifite.

    Ati: '[…] Ntihakagire umuntu uhaguruka ngo yitumire ajye ku kigo nderabuzima kwikingiza kandi dufite uburyo tuza kumuhamagara, bitabujije ko ashatse gusobanuza hari Inzego z'ibanze n'Inzego z'ubuzima yasobanuza, niba hari uwacikanwe dukora urutonde kugira ngo tube twasuzuma ikibazo cye'.

    Biteganyijwe ko abandi bantu bazagenda bakingirwa uko u Rwanda ruzarushaho kubona umubare munini w'inkingo uko Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rizagenda ryemeza inkingo zizewe.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/umugabo-wo-mu-mujyi-wa-kigali-yahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-harembye-abandi

  • Niyomukesha ukinira RRA VC yasezeranye mu mategeko n'umwe mu bayobozi ba UTB VC #rwanda #RwOT

    Aba bombi basezeraniye mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

    Niyomukesha Euphrance n'umwe mu bakinnyi ikipe ya RRA Women Volleyball Club igenderaho,akaba n'umwe mu barambye muri iyi kipe ihora ihanganiye igikombe cya shampiyona na UTB ndetse na APR WVC mu cyiciro cy'abagore.

    Mucyo Philbert nawe azwi muri siporo hano mu Rwanda kuko yakinnye umupira w'amaguru ariko ubu asigaye ari umukozi wa Kaminuza ya UTB ushinzwe ibikorwa by'amakipe ya Volleyball y'iyi kaminuza (Team Manager), iy'abagore n'iy'abagabo.

    Ubukwe bw'aba bombi buteganyijwe kuwa Gatandatu tariki 12 Werurwe 2021 nk'uko bigaragara ku rwandiko rw'ubutumire (Invitation).




    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/imibereho/article/niyomukesha-ukinira-rra-vc-yasezeranye-mu-mategeko-n-umwe-mu-bayobozi-ba-utb-vc

  • Yishe ababyeyi be bombi na mushiki we abahoye kumuhatiriza kujya ku ishuri #rwanda #RwOT

    Umurambo wa se w'umuhungu waanzwe mu rugo watemaguwe mu gihe nyina na mushiki we nawe basanzwe bapfuye bari mu rugo.

    Abashinzwe umutekano bavuze ko bataye muri yombi uyu musore kubera ko ariwe bakekaho kwica aba bantu 3 kubera ko ngo 'atashakaga kujya ku ishuri.'

    Uyu musore yahise ahunga akimara gutema se mu maso arangije amwambika imyenda ye nkuko polisi yabyemeje.

    Ibi byabanje kujijisha abashinzwe iperereza kuko baketse ko ari uyu muhungu wapfuye bitewe n'iyi myenda ye gusa baje kureba umurambo basanga n'uyu mugabo w'imyaka 40.

    Uyu mwana w'umuhungu yafatiwe mu birometero birenga 1000 uvuye iwabo bituma abashinzwe iperereza bamukeka kurushaho.

    Uyu mwana wishe ababyeyi be na mushiki we,yemereye polisi ko yabikoze nyuma yo gushwana na nyina cyane bapfa ko yamuhatiriza kujya ku ishuri.

    Amakuru avuga ko uyu musore wari mu mwaka wa nyuma w'amashuri yari umuhanga mu ishuri ariko ngo yari umuswa mu mibare byatumye ahindura amashuri.

    Amakuru avuga ko uyu muhungu yabanje kwica nyina akoresheje ishoka hanyuma ategereza ko na se ataha.Mushiki we niwe yishe nyuma.

    Abaturanyi bavuze ko uyu muryango wari ubanye neza ndetse uyu musore ngo yakundaga cyane mushiki we.akanamwitaho cyane.

    Uyu musore yabwiye Polisi ati 'Ahagana saa kumi n'imwe za nimugoroba,nishe mama.Nyuma saa kumi n'imwe n'igice cyangwa saa kumi n'ebyiri nica papa kubera ko nari nahungabanye.Saa kumi n'ebyiri na saa moya nibwo nishe mushiki wanjye w'imyaka 12.'

    Mwarimu w'uyu musore yavuze ko atumva ukuntu yishe aba babyeyi be kuko nta mbaraga yagiraga ndetse n'igihagararo.Ngo yari umwana w'amagara make wakundaga umuziki.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/yishe-ababyeyi-be-bombi-na-mushiki-we-abahoye-kumuhatiriza-kujya-ku-ishuri

  • Niba ushaka kubaho neza, gerageza gukora ibi bintu mbere na nyuma yo gufata amafunguro. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Inzobere zitandukanye zagiye zitanga inama zitandukanye ku myitwarire myiza ikwiriye mbere cyangwa nyuma yo kurya, amafunguro akagira akamaro.

    1.Irinde guhita urenza imbuto ku mafunguro ufashe ugiye kuryama

    Ubusanze iyo imbuto zifatanyijwe n'amafunguro asanzwe biba byiza, ariko guhita urenza imbuto ku mafunguro ufashe ugiye kuryama si byiza. Bitewe nuko imbuto zikunze kuba zikungahaye ku isukari, kuzikurikiza amafunguro ya mbere yo kuryama bibangamira urwungano ngogozi, bikaba byatuma utaruhuka mu gihe uryamye.

    2.Gutembera akanya gato

    Nyuma y'iminota 30 umaze gufata amafunguro yawe, ni byiza gufata akanya kari hagati y'iminota 15-20, ugatembera. Uretse kuba gutembera ari ingirakamaro ku bwonko bwa muntu, gutembera umaze kurya binakurinda kubyimba mu nda.

    3.Irinde guhita uryama ako kanya

    Guhita uryama nyuma yo gufata amafunguro ya nimugoroba, bibangamira imikorere y'urwungano ngogozi, bikanongera ibyago byo kurwara ikirungurira. Tegereza nibura amasaha abiri ubone kuryama.

    Ushobora gutembera ariko ntukoreshe imbaraga nyinshi, cyangwa se ukaba usukura ibikoresho byo mu gikoni, mu gihe utabashi kuba uganira n'abana, cyangwa se abandi bantu bantu mwaba muri kumwe.

    4.Koza amenyo

    Ihuriro ry'Abavuzi b'Amenyo muri Amerika, ADA, rigira abantu inama yo koza amenyo bakoresheje uburoso bworoshye n'umuti w'amenyo wizewe nyuma yo kurya.

    5.Irinde kunywa itabi

    Kunywa itabi umaze kurya ni bibi ku buzima bwa muntu. Uretse kuba itabi risanzwe rishyira mu kaga ubuzima bw'abarinywa, kurinywa umaze kurya byongera ibyago byo kugira ikirungurira. Rikungahaye ku burozi bwitwa nicotine, bunakururira umuntu kurwara kanseri y'ibihaha.

    Iyo unyoye itabi umaze gufata amafunguro ari bukurikirwe no kuryama, byongera kubangamira imisemburo igena ikanagenzura gusinzira no gukanguka.

    6.Irinde gukora imyitozo ngoramubiri isaba ingufu

    Ni byiza gutembera nyuma yo kurya ugamije kugubwa neza n'amafunguro, ariko ni bibi kwiruka cyangwa gukora imirimo igusaba gukoresha ingufu nyinshi. Niba ari amafunguro ari bukurikirwe no kuryama, byatuma utaza gusinzira neza. Gukoresha ingufu nyinshi umaze kurya, bituma ubira ibyuya, maze bikabangamira ikorwa ry'umusemburo witwa Melatonin ugenzura gusinzira no gukanguka bya muntu.

    7.Irinde kwambara imyenda ikwegereye

    Irinde kwambara imyambaro ikwegereye nyuma yo kurya, wirinda kubangamira urwungano ngogozi rwawe. Imyambaro ikwegereye ikuboha mu nda, maze imitsi yo ku da ikabangamirwa bikaba byanagukururira kurwara ikirungurira.Imyambaro itegereye umuntu ituma anasinzira neza.

    8.Irinde kugwa ivutu

    Si byiza kurya kugeza aho intoboro z'umukandara zagurwa. Kugera aho wagura umukandara, ni ikimenyetso cy'uko wariye byinshi ugakabya. Kurya ukarenza urugero binaniza igifu, bibangamira urwungano ngozi, kandi imitsi yo kunda irushaho gukweduka.

    9.Irinde guhita woga umubiri wose

    Irinde guhita woga umubiri wose nyuma yo kurya, kuko bibangamira urwungano ngogozi rwawe. Inzobere akaba n'umwarimu mu by'ubuvuzi, Dr. Deborah Weaterspoon yavuze ko iyo igifu kiri gusya ibyo umuntu yariye gikenera ingufu nyishi. Koga umaze kurya ako kanya, bica intege imitsi itwara amaraso, bityo za ngufu ntiziboneke. Ni byiza koga mbere yo kurya. Iyo bidakunze utegereza hagati y'iminota 30-45, ukabona koga.

    10.Kunywa amazi y'akazuyazi

    Ku rubuga rw'ibitaro by'i Bangkok byitwa Ekachai, kunywa amazi y'akazuyazi byashyizwe ku mwanya wa mbere mu bintu by'ingirakamaro umuntu akwiriye gukora mbere yo gufata amafunguro cyane cyane aya nimugoroba.

    Inzobere mu bijyanye n'imirire Jillian Lubala, yashimangiye ko kunywa ikirahuri kimwe cy'amazi y'akazuyazi mu minota 30 mbere yo kurya byorohereza igifu imirimo y'igogora.

    Birinda umuntu kurya birenze ibikenewe, kandi bikoroshya kuvana intungamubiri mu byo umuntu yariye. Icyakora kunywa amazi menshi ugiye kurya ni bibi kuko bibanbamira igifu n'urwungano ngogozi muri rusange.

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/niba-ushaka-kubaho-neza-gerageza-gukora-ibi-bintu-mbere-na-nyuma-yo-gufata-amafunguro/

  • N'Golo Kante yavuze umutoza yakunze muri Chelsea n'impamvu yanze gukinira PSG #rwanda #RwOT

    Tuchel yagizwe umutoza wa Chelsea mu kwezi kwa mbere asimbuye Frank Lampard wari utari kwitwara neza kandi yaraguriwe abakinnyi ba miliyoni 200 z'amapawundi.
    Kugeza ubu Tuchel ntabwo aratsindwa na rimwe mu mikino 9 amaze gukina muri Chelsea zirimo 6 yatsinze.

    Kante yavuze ko yanze kwerekeza muri PSG ubwo yatozwaga na Tuchel mu minsi ishize.Yagize ati 'Nari mbizi ko mu myaka ishize hari ibiganiro na Paris Saint-Germain ubwo yari umutoza wayo ariko ntabwo nari mbishaka.

    Ntabwo byakunze kuko nari nishimye muri Chelsea kandi nayigumyemo.Ntabwo nigeze mbiganiraho n'umutoza.

    Kuva Chelsea yagura Kante miliyoni £33 muri 2016 avuye muri Leicester City,amaze kuyikinira imikino isaga 200 ndetse yabaye umukinnyi ngenderwaho mu kibuga hagati.

    N'golo Kante yavuze ko umwaka we wa mbere muri Chelsea ariwo yakunze kurusha iyindi kuko yakoranye neza n'umutoza Antonio Conte waje kwirukanwa nyuma.

    Yagize ati 'Hamwe na Antonio Conte twamaze imikino irenga 10 dutsinda.Muri icyo gihe,twakinaga twifitiye icyizere,ikipe yakinaga neza cyane.Twarushaga amakipe yose twakinaga tugatsinda.Numvaga meze neza mu kibuga.Byari ibihe byiza.'

    N'golo Kante yagowe n'imvune muri uyu mwaka w'imikino zatumye atakaza umwanya we kuko kuva Tuchel yaza amaze kubanza mu kibuga kabiri gusa.

    Uyu mukinnyi yavuze ko yize byinshi muri iki gihe yari amaze yarabuze umwanya wo gukina by'umwihariko ngo yabonye ko iyo utari mu bihe byiza ukwiriye gutegereza kuko aribyo byafasha ikipe yose.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/n-golo-kante-yavuze-umutoza-yakunze-muri-chelsea-n-impamvu-yanze-gukinira-psg

  • Akoresheje amagambo yiyubashye, Riderman yashimangiye urukundo akunda umugore we – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Gatsinzi Emery wamenyekanye cyane ku izina rya Riderman, yashimangiye urukundo rwinshi akunda umugore we, Agasaro Nadia, yifashishije amagambo agaragaza icyubahiro cyinshi afitiye umugore we. Ibi Riderman yabikoze abinyujije ku rukuta rwe rwa instagram nyuma yuko  yari amaze gushyira hanze ifoto ye ari kumwe n'umugore we.

    Nyuma yuko Riderman ashyize hanze iyi foto ari kumwe n'umugore we yayiherekesheje amagambo agira ati ” Umu maman w'inshuti yanjye, umubyeyi nkunda Cyane ❤️ @nadiafaridishmael “.

    Riderman na Nadia ni imwe muri couples z'ibyamamare zifatwq nk'ikitegererezo kuri benshi bigendeye ku mabano mwiza aba bombi badahwema kugaragarizanya uko iminsi igenda yicuma.

    Riderman n'umugore we, Agasaro Nadia

    Like this:

    Like Loading…

    Source : https://yegob.rw/akoresheje-amagambo-yiyubashye-riderman-yashimangiye-urukundo-akunda-umugore-we/

  • Kera kabaye, The New York Times yirinze guheza inguni ku Rwanda; ni ukwinyara mu isunzu? – #rwanda #RwOT

    Itangazamakuru mpuzamahanga ryo iyo rigeze kuri Afurika, riyigaraza nk'ikimoteri, ahantu hahora hatuma isazi, hari abantu inzara yahotoye birirwa bahondobera, batazi icyiza ndetse bahora mu miborogo y'intambara.

    Mu mboni z'ibinyamakuru byinshi byo mu Burengerazuba, usanga u Rwanda rugaragazwa nk'igihugu kitagira akeza kakirangwamo. N'ibyiza u Rwanda rwagezeho, abanyamakuru bo mu Burengerazuba usanga babyihunza, banabitangazaho inkuru runaka ugasanga bisa na ba bandi bataha ubukwe baje gutara imishono.

    The New York Times ni kimwe muri byo. Ni ikinyamakuru kimaze imyaka 169 kibayeho, Dean Baquet wakoze amateka yo kuganiriza Jay-Z agahishura uko nyina akundana n'uwo bahuje igitsina, ni we muyobozi ukomeye ushinzwe ibitangazwa byose [Executive Editor], umwanya yagiyeho mu 2014.

    Ni kimwe mu binyamakuru byakomeje gucuruza ibinyamakuru by'impapuro, kikaguka, kandi kigakundwa kubera amatohoza akomeye gikora. Kiza mu bya mbere mu makuru atomoye ku rwego rw'Isi.

    Umurongo w'iki kinyamakuru k'u Rwanda uteye kwibaza byinshi, ku buryo utabizi neza wagira ngo hari inyungu zacyo ruhutaza. Nk'urugero, witegereje ubwoko bw'inkuru The New York Times ikora k'u Rwanda, uhita ubona neza aho ihagaze.

    Dufashe urugero mu nkuru nibura enye ziheruka zanditswe ku rubanza rwa Paul Rusesabagina, harimo nk'iyo ku wa 27 Gashyantare 2021 ifite umutwe ugira uti 'Umuyobozi mu Rwanda yemeye ko hari amategeko yahonyowe muri dosiye ya Rusesabagina'.

    Uwo wavugwagaho kwemera ko u Rwanda rwishe amategeko muri dosiye ya Rusesabagina ni Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye. Nyamara mu kiganiro yagiranye na Al Jazeera, ari na cyo The New York Times yashingiyeho yandika iyo nkuru, nta hantu na hamwe mu magambo ye Busingye yigeze yemera ko u Rwanda rwishe amategeko.

    Uwanditse iyi nkuru ni Umunya-Kenya ufite inkomoko muri Somalia, Abdi Latif Dahir, Ushinzwe Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba muri The New York Times kuva mu 2019.

    Uyu Dahir kandi yanditse izindi nkuru zirimo iyo yafatanyije na Lynsey Chutel, bahaye umutwe ugira uti 'Utavuga rumwe n'ubutegetsi bw'u Rwanda yiciwe muri Afurika y'Epfo'.

    Uwo bavugaga ni Seif Bamporiki wari mu buyobozi bw'umutwe w'iterabwoba wa RNC. Muri iyi nkuru yasohotse ku wa 22 Gashyantare, bitsa cyane ku buryo uyu mugabo w'imyaka 49 yari afite ibyo atumvikanaho na Leta y'u Rwanda, kandi ko na RNC yabarizwagamo yakunze kujujubywa n'u Rwanda ku buryo bisa n'ibifitanye isano nubwo Polisi ya Afurika y'Epfo yagaragaje ko yaguye mu bikorwa by'ubujura. Gusa ibi The New York Times yarabyirengagije, itunga agatoki Leta y'u Rwanda biratinda.

    Dahir yirengagije ko Afurika y'Epfo ari igihugu kibamo ubugizi bwa nabi ku rugero rwo hejuru ndetse ko iza mu bihugu bya mbere ku Isi biberamo ubwicanyi.

    Icyegeranyo cya Global Peace Index cyo mu 2020 kigaragaza ko Afurika y'Epfo iza ku mwanya wa 123 ku Isi mu bihugu 163 bitekanye, aho irushwa umutekano na za Djibouti, Bangladesh, Thailand, Burkina Faso n'ibindi byinshi irusha ubukire.

    Gusa ku rundi ruhande nta muntu wamurenganya, kuko umurongo wa The New York Times ugaragarira mu nshingano abanyamakuru bayo ku Mugabane wa Afurika baba barahawe n'ababakuriye, zitandukanye n'inshingano ubundi umunyamakuru utabogama yakabaye afite.

    Muri Nyakanga 2019, iki kinyamakuru cyatanze akazi k'umwanya w'umunyamakuru uzagihagararira muri Afurika y'Iburasirazuba. Mu itangazo ry'akazi The New York Times yashyize ahagaraga icyo gihe, ryarimo ko uzahabwa akazi agomba kuva mu butayu bwa Sudani, akajya mu bibazo byo mu ihembe rya Afurika, agacengera mu mashyamba ya Congo kugera ku mwaro w'inyanja muri Tanzania.

    Riti 'Umuyobozi Mukuru w'ibiro by'i Nairobi, azaba afite amahirwe adasanzwe yo kuva imuzi amakuru yo mu bihugu bya Afurika, uhereye mu butayu bwa Sudani na ba rushimusi bo mu Nyanja mu ihembe rya Afurika, ukamanuka mu mashyamba ya Congo no ku nkuka z'inyanja muri Tanzania.'

    Ntabwo ryagarukiye aho kuko ryavugaga ko uzaba umuyobozi mushya azaba agiye gukorera ' ahantu hadasanzwe kandi hihariye haboneka inkuru zikomeye zirimo iz'iterabwoba, intambara zishingiye ku mitungo, ikibuga kirwanirwa n'u Bushinwa no kwamburana ubutegetsi kwa hato na hato utibagiwe n'igitugu'.

    Muri make, inkuru Dahir atangaza k'u Rwanda zihuye neza neza n'ibyo ba sebuja bashakaga mu munyamakuru bashakaga mu 2019, ku buryo nk'umukerarugendo ashobora kuzibona akumva ko mu Rwanda ibintu bicika, induru zihora zivuza ubuhuha.

    Bituma iyo uri gusoma inkuru za The New York Times k'u Rwanda, hari aho ushobora gushyira u Rwanda muri bya bihugu bizwi nka 'rogue states', [État voyou] bitubahiriza amategeko mpuzamahanga mu buryo ndengakamere kugera no ku burenganzira bw'ibanze bwa muntu.

    Dear @nytimes
    Just saw the ad for Nairobi Bureau Chief and I really think I’m the man for the job.

    Kind Regards,
    Nene. pic.twitter.com/O3PFdQ4hZf

    — لوچال ستوريتيللير (@munenemwarania) July 5, 2019

    Dear @nytimes

    We made this for you

    Love,
    LAM#bureauchiefniwewe pic.twitter.com/K3sddoAtZU

    — The LAM Sisterhood (@sisterhood_lam) July 4, 2019

    The @nytimes are seeking a replacement Nairobi Bureau Chief to reinforce their paternalistic, fetishizing correspondent gaze. Here’s an ad to help them get the right person for the job (using actual text from the job posting). Apply at https://t.co/7xXD8nfTEc #BureauChiefNiWewe pic.twitter.com/PoQUXNeoxs

    — Jim Chuchu (@jimchuchu) July 5, 2019

    Kera kabaye…

    Kera kabaye mu gihe kinini, ku wa 2 Werurwe 2021, The New York Times yabera yatambukije inkuru itandukanye n'izindi yari imaze igihe ikora. Gusa ariko nabyo si impanuka kuko uwayanditse si umukozi w'iki kinyamakuru.

    Ni Joshua Hammer, ubusanzwe uyu mugabo w'imyaka 63 nta kinyamakuru afitanye amasezerano ahoraho, ahubwo yandikira byinshi birimo GQ, The Atlantic, The New Yorker, National Geographic n'ibindi. Azi neza akarere ka Afurika y'Iburasirazuba kuko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umunyamakuru wa Newsweek ndetse yaje gutara inkuru mu Rwanda muri icyo gihe.

    Ejo bundi aha yanditse inkuru ndende y'amagambo 7900 ifite umutwe ugira uti 'Yabaye intwari ya 'Hotel Rwanda', ubu ari gushinjwa iterabwoba'.

    Inkuru itangira avuga ko Paul Rusesabagina washimwe na benshi ku butwari yagaragaje mu 1994, kuri ubu ari gushinjwa kuba umuyobozi w'ibitero by'ubwicanyi, akibaza uko yahindutse, ari nabyo agaragaza mu nkuru ye akanagaruka ku buryo u Rwanda rwahindutse nyuma ya Jenoside.

    Ni inkuru irimo amateka y'u Rwanda uko avugwa n'abantu b'ingeri zitandukanye, abemeza ko ibyabaye mu 1994 ari Jenoside yakorewe Abatutsi, abayihakana, abarata ubutwari bwa Rusesabagina, abavuga ko ibyo yakoze nta butwari burimo ko ahubwo yamamaye kubera filimi, uburyo yafashwe, ubuhamya bwa Pasiteri Niyimwungere Constantin wamutanze, uko Rusesabagina yaryumyeho ntabwire umuryango we aho agiye ubwo yafatwaga, uko abajyanama be batunguwe no kumva amagambo yagiye avuga ahamagarira ibitero ku Rwanda n'ibindi nk'ibyo.

    Ararenga akaganiriza abajyanama ba Rusesabagina bamubwiraga ko urwango afitiye u Rwanda atari gusa, ko ahubwo ari ndengakamere n'ibindi nk'ibyo.

    Ni yo nkuru mu gihe kinini gishize umuntu yavuga ko yujuje ibyo itangazamakuru risaba, kuko iha ijambo buri ruhande ruvugwa kandi ntitange umwanzuro cyangwa ngo ibogame.

    Uko wigira imbere usoma iyo nkuru ndende ya Joshua Hammer, uhura n'ibitekerezo bisenya ibya Judi River uzwiho gupfobya Jenoside no kuvuga ko mu Rwanda habaye ebyiri, harimo ubusesenguzi bw'umwanditsi nk'umuntu wiboneye n'amaso ibyabaye mu Rwanda mu 1994, akanarubona nyuma aho avuga ko iterambere ryarwo ari ibintu bigaragarira amaso n'ibindi bidasanzwe byumvikana muri The New York times.

    Uyu Joshua Hammer kandi niwe uherutse kwandika indi nkuru ndende yatambutse muri GQ Magazine ivuga ku rugendo rw'imyaka 23 rwo guhiga Kabuga Félicien n'uko yaje gufatirwa mu Bufaransa aho yari amaze igihe yihisha.

    Ubwo Rusesabagina yatabwaga muri yombi, nk'umuntu wari waragizwe ikirangirire mu itangazamakuru, benshi mu banyamahanga baguye mu kantu, bumva ko ari umuntu udashobora gukora amabi, bumva ko ari intwari itajya mu mitwe y'iterabwoba n'ibindi nk'ibyo.

    Birengagije ibimenyetso byose maze bafata umwanzuro wo kwitunira k'u Rwanda, bavuga bati tugiye kurwanira Rusesabagina inkundura bashaka ikintu cyose cyatesha agaciro igihugu muri iyi dosiye.

    Ni bwo bamwe batangiye gukora za maguyi [magouilles] zo gushyira kuri televiziyo ibiganiro byabereye mu muhezo, abandi biyemeza kuba nk'abavugizi ba Rusesabagina ku buryo ijwi ry'u Rwanda riburizwamo, ari ko bakomeza kogagiza Rusesabagina nk'intwari, bitsa cyane ku kuba ngo yarashimuswe. Ni byo Perezida Kagame yavuze ejo bundi ko atumva uburyo abantu banze kumenya ukuri k'uburyo Rusesabagina yahindutse intwari.

    Umusesenguzi Phil Clark niwe uherutse kuvuga ko uru rubanza ruzasiga amasomo akomeye ku itangazamakuru mpuzamahanga kuko rizabona ko ridakwiriye kwihutira gufata umwanzuro kuko nubwo Rusesabagina yaba yarakoze ibikorwa by'ubutwari mu 1994, nta cyemeza ko atakora amahano mu 2021.

    Hari umusesenguzi wigeze kandi kuvuga ko itangazamakuru mpuzamahanga ryaguye mu mutego w'ubunebwe, wo kwizera iby'abavuga Icyongereza, rikirengagiza ko hari amakuru n'ubushakashatsi bugaragaza inkuru y'ukuri itandukanye k'u Rwanda ziri mu Gifaransa cyangwa se mu Cyarabu.

    Kubona The New York Times yatambukije inkuru nk'iriya ya Joshua Hammer k'u Rwanda, byateye benshi amarangamutima, bibaza niba aho yaba yinyaye mu isunzu cyangwa ari bya bindi by'urwishe ya nka. Ni ukubitega amaso!

    Dean Baquet ni umwe mu bantu bubashywe mu itangazamakuru ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kubera umwanya afite muri The New York Times

    Dahir yatangiye akazi mu 2019, akora neza ibyo ba sebuja bamushakagamo byo gufata umurongo ugaragaza byacitse muri Afurika y’Iburasirazuba

    Joshua Hammer yakoze inkuru itandukanye n’izindi zose zari zisanzwe zitambuka muri The New York Times


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kera-kabaye-the-new-york-times-yirinze-guheza-inguni-k-u-rwanda-ni-ukwinyara-mu