Blog

  • Icyo ubushakashatsi ku gutera insoro inka bumaze kugaragaza ku kuvukisha inyana za Jersey mu Rwanda –

    Ubushakashatsi bwo gutera inka insoro (embryo transfer) mu Rwanda bwatangiye mu 2011 hagamijwe kubona inyana y’icyororo yujuje amaraso 100%, itanga umukamo w’amata mwinshi kandi mwiza, inashoboye kubaho neza itabangamiwe n’ikirere cy’u Rwanda.

    Umushakashatsi muri RAB mu ishami rishinzwe kwita ku bikomoka ku matungo, Murera Aimable, yasobanuye uburyo gutera insoro mu nka bikorwa ndetse n’aho mu Rwanda bigeze bikorwaho ubushakashatsi.

    Yavuze ko hari inka zibaha insoro n’izindi batera insoro. Ubusanzwe bavuga ‘urusoro’ iyo intangangore yamaze guhura n’intangangabo bigakora igi rimwe.

    Ati “Mu busanzwe inka iyo yarinze itanga intangangore imwe, kugira ngo rero twebwe tubone intanga nyinshi tuyitera imisemburo kugira ngo igire intangangore zirenze imwe, dutera intanga zamara guhura zikaba igi rimwe tukarikura muri ya nka tukaba twaritera izindi.”

    Yasobanuye ko bagira ikindi cyiciro cya kabiri cy’inka ziri buterwe insoro aho bafata inka bakayirindisha, bakayiteramo urusoro hagati y’umunsi wa gatandatu kugeza ku wa munani imaze kurinda.

    Insoro iyo zimaze kuboneka bazibika muri laboratwari aho zishobora kumara imyaka irenge 10 zibitse mu mwuka witwa ‘liquid nitrogen’ kugira ngo igihe cyose bazazikenera bazazikoresha mu kuzitera inka bagamije kubona icyororo bifuza.

    Kugira ngo rwa rusoro bamaze kubona ruzavemo inka, bararufata bakarutera mu nka rugakura, ikazabyara inyana yujuje ibyo bifuza bijyanye n’imiterere ya rwa rusoro.

    Ni ubushakashatsi butanga icyizere

    Murera yasobanuye ko ubwo bushakashatsi bwo gutera insoro, bwatangiye mu Rwanda mu 2011 buhera muri RAB, icyo gihe havuka inyana ebyiri ariko nyuma y’aho busa n’ubuhagaze.

    Mu 2018/19 umushinga Rwanda Diary Development Project (RDDP) wabishyizemo ubushobozi utanga ibikoresho ndetse ufasha no mu guhugura abashakashatsi. Hahise haterwa insoro mu nka z’abaturage no muri RAB.

    Muri Sitasiyo za RAB za Songa na Kinigi havuka inyana zirindwi naho mu baturage bo mu mirenge ya Kibirizi na Muyira mu Karere ka Nyanza no mu Kinigi muri Musanze havuka inyana esheshatu.

    Mu 2020 bavukishije inyana zikomoka ku nsoro 27 muri sitasiyo za RAB, havuka n’izindi esheshatu mu baturage.

    Murera ati “Dutangira mu 2018/19 twarebaga ku nsoro twateye n’izavutse, twari turi ku kigero cya 25% ku kuvukisha. Mu 2019/20 birazamuka bigera kuri 33%. Muri uyu mwaka tukaba twashakaga ko twongera ikigero cyo kuvuka kw’inyana twateye kugira ngo kigera kuri 50%.”

    Yagereranyije ubu buryo bwo gutera insoro n’ubusanzwe bwo gutera intanga avuga ko ikigero gutera intanga bigezeho mu Rwanda kiri ku ijanisha riri hagati ya 60% ya 70% kandi icyo gihe havuka inyana cyangwa ikimasa naho ku rusoro havuka inka y’igitsina cyifuzwa kandi ifite amaraso yuzuye 100% itari ikimanyi.

    Akamaro ko gutera inka insoro ku mworozi

    Murera yahereye ku buryo bwo kubanguriza ku kimasa avuga ko bugira ingaruka mbi nyinshi zirimo gutera inka indwara zirimo amakore, imitezi n’izindi bigatuma ibura urubyaro cyangwa igapfa ndetse ikaba yakwanduza n’izindi.

    Yakomeje avuga ko n’uburyo bwo gutera intanga ari bwiza ariko icyo gihe havuka inka y’icyimanyi itujuje amaraso 100%.

    Yavuze ko gutera insoro bikiri mu bushakashatsi ariko niburangira buzaba ari uburyo bwiza bwo kuvukisha inka yujuje amaraso 100%, itanga umukamo mwiza, irya ubwatsi buke kandi itabangamirwa n’ikirere cy’u Rwanda yavukiyemo.

    Icyakora yavuze ko uburyo bwo gutera insoro bushobora kuzahenda ku buryo byagora umuturage kubwigondera, ariko ko leta ibishyizemo ‘nkunganire’ nk’uko yabigenje mu bijyanye no gutera intanga, byazoroha.

    Gutera inka insoro mu Rwanda bizakemura ikihe kibazo?

    Murera Aimable yavuze ko gutera inka insoro nibimara gukorwaho ubushakashatsi bigatangira gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda, bizakemura ikibazo cy’inka zatumizwaga mu mahanga zujuje amaraso 100%.

    Ati “Kuko Firizone watumizaga muri Afurika y’Epfo cyangwa mu Buholandi, dushobora kuyitera inka yacu ikabasha kuyibyara ikaza ari Firizone yuzuye. Cya giciro cy’ubwikorezi na kwa guhenda bikavaho kuko urusoro ntabwo rugura nk’inka ihagaze ndetse kuko yahatswe n’inka yo mu Rwanda bizakemura n’ikibazo cyo kwihanganira ikirere.”

    Yakomeje avuga ko uko amaraso agenda aba menshi ari nako umukamo wiyongera kandi bizakemura ikibazo cy’ibura ry’icyororo cyujuje amaraso 100%.

    Aborozi babibona bate?

    Bamwe mu borozi bo mu Karere ka Nyanza bamaze kuvukisha inka zikomoka ku gutera insoro, bavuga ko inyana zavutse zimeze neza kandi bazitezeho umusaruro uruta inyana z’ibyimanyi.

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro.

    Ati “Iyi nyana ya Jersey nabonye ari nziza cyane kuko irarya igahaga kandi itariye byinshi cyane. Inka ya Jersey yenda kunganya umukamo w’amata na firizone kandi yo yariye bike, Firizone irya byinshi cyane ku buryo kubona ibiyihagije bigoye.”

    Nsigaye Paul wo mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza na we yemeza ko inka ya Jersey ari nziza.

    Ati “Jersey zivukira hano nabonye ziba ari inka ziringaniye ari ngufi ahubwo inda zazo zijya hasi. Bikaba bisobanuye ko zitanga umukamo mwinshi kandi zariye bike. Ikindi ni uko zifitemo ubwirinzi zikaba zitapfa kurwara kuko zifite amaraso yuzuye 100%.”

    Umukozi w’umushinga RDDP ushinzwe gahunda zo kugaburira amatungo no kuvugurura icyororo, Nshokeyinka Joseph, yavuze ko gahunda yo gutera insoro inka bayishyizemo ubushobozi bagamije kubona icyororo cyiza.

    Ati “Twatangiranye n’abatekinisiye barimo abashakashatsi 12 ku rwego rw’igihugu baturuka muri RAB no muri Kaminuza y’u Rwanda kugira ngo twizere ko mu minsi iza tuzaba tutakizana abava hanze, kuko mu myaka ibiri y’ingengo y’imari ishize habanje kuza uvuye mu Bwongereza, umwaka ushize tuzana umusuwisi araza yigisha Abanyarwanda.”

    Yakomeje avuga ko kuri ubu hari gukora Abanyarwanda bahuguwe kugira ngo harebwe umusaruro batanga, kugira ngo hizerwe ko bashobora kuzakomeza gutanga serivise yo gutera insoro igihe zizaba zatangiye kugezwa mu baturage.

    Yavuze ko biteganijwe ko umushinga wose wo gukora ubushakashatsi ku gutera insoro inka mu cyiciro cya mbere uzatwara agera kuri miliyoni 100 Frw. Kuri ubu hamaze gukoreshwa agera kuri miliyoni 50 Frw mu bikorwa byo guhugura abashakashatsi no kuzamura umubare wabo kandi ubushakashatsi aho bugeze hashimishije.

    Ati “Mbahaye nk’urugero ikimasa kimwe cyaguraga agera kuri miliyoni 14 Frw none ubu tuvukishirije hano, urumva ko nitumara kugira iyi serivise ikomeye tuzajya tubona impfizi zavukiye hano tutongeye gutanga ayo mafaranga.”

    Yavuze ko ubwo bushakashatsi niburangira bukemezwa neza bizafasha aborozi guhitamo korora Jersey cyangwa Firizone bitewe n’ubushobozi bwabo kandi n’umusaruro w’amata wiyongere mu gihugu.

    Abatekinisiye barimo abashakashatsi 12 ku rwego rw’igihugu baturuka muri RAB no muri Kaminuza y’u Rwanda bakomeje gahunda yo gutera insoro mu nka

    Bimwe mu bimasa byo mu RAB by’icyororo bikurwamo intanga zikenewe

    Gukora insoro bisaba kubanza gushaka intanga ku nka nziza z’icyororo

    Gutera insoro mu nka bisaba ubushakashatsi bwihariye

    Imwe mu nyana yakomotse ku gutera insoro inka mu Murenge wa Kibirizi mu Karere ka Nyanza

    Inyana ya Jersey yavukiye mu rugo rwa Nsigaye Paul mu buryo bwo gutera urusoro inka

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro

    Zimwe mu nyana zo muri RAB zavutse bikomotse ku gutera insoro inka

    Riyombyana Alexis wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza ni umwe mu bavukishije inka ya jersey ikomoka ku gutera insoro

    Bamwe mu bahuguwe ku gutera insoro inka bakomeje ubushakashatsi

    [email protected]


  • Arenga miliyari 10 Frw ntaragaruzwa mu mutungo wa Leta wanyerejwe –

    Minisitiri Busingye yabigarutseho ubwo yagezaga ku badepite ibisobanuro mu magambo ku bibazo byagaragaye muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2019, birimo n’amafaranga yanyerejwe ariko akaba ataragarujwe.

    Minisitiri Busingye yagaragaje ko hari uburyo bwashyizweho bugamije kugaruza amafaranga yanyerejwe mu bihe bitandukanye, kandi ko nta muntu ukwiye gusigara atishyuye.

    Yagize ati “Minisiteri y’Ubutabera yashyizeho ingamba zitandukanye zo kugaruza amafaranga ya Leta ataragaruzwa, binyuze mu gutangaza ku mbuga nkoranyambaga urutonde rw’ababereyemo Leta imyenda no gushishikarizwa kwishyura ku neza.”

    Yongeyeho ko urwego ayoboye rwashyizeho uburyo bwo korohereza abashaka kwishyura kuba bakwishyura mu byiciro mu gihe bigaragara ko nta bushobozi bafite bwo kwishyurira rimwe umwenda wose.

    Muri izi ngamba kandi biteganyijwe ko umuntu wese udafite ubushobozi bwo kwishyura, azajya yandikwaho uwo mwenda kugeza igihe wishyuriwe kandi ko Leta itazacika intege mu gukurikirana umutungo wanyerejwe.

    Minisitiri Busingye yagaragarije abadepite ko hakigaragara imbogamizi y’abantu bakurikiranwa ariko ugasanga nta mutungo bafite ushobora kuvamo indishyi cyangwa sosiyete yishyuzwa ugasanga itakibaho, kandi hari umwenda wa Leta yari ifite.

    Yanakomoje ku bigo bya Leta byagiye bikora amakosa yatumye Leta ishorwa mu manza ikazitsindwa, bigatuma icibwa amande.

    Komisiyo Ishinzwe Kugenzura Imikoreshereze y’Umutungo wa Leta mu Nteko ishinga amategeko (PAC) yagaragaje ko hari ibigo bikomeje guteza leta ibihombo biturutse mu kutishyura imisoro ku gihe no kuba hari ibigo bishora Leta mu manza igatsindwa bitewe n’ibyemezo bidakwiye byafashwe na bamwe mu bayobozi b’ibyo bigo.

    Mu mafaranga yahombejwe Leta, harimo miliyoni 68 Frw zishyuwe na Kaminuza y’u Rwanda nk’amande y’ubukererwe bwo kwishyura imisiro, miliyoni 53 Frw zishyujwe Ikigo Gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC, ku bukererwe bwo kwishyura imisoro n’amashanyarazi, ndetse n’amafaranga miliyoni 30 Frw yishyujwe Ikigo Gishinzwe Uburezi, REB, nyuma yo gutsindwa n’abakozi bacyo bakireze mu manza.

    Mu kwirinda guhombya Leta bya hato na hato, Minisitiri w’Ubutabera yemeje ko hashyizweho abakozi bakurikirana imanza Leta iregwamo cyangwa yarezemo.

    Yavuze ko Minisiteri ayoboye yandikiye amabaruwa inzego zose za Leta ashishikariza abayobozi kwirinda amakosa no kuyakumira mu rwego rwo kudashora Leta mu manza zitari ngomba.

    Busingye kandi yavuze ko umuco wo gukemura amakimbirane binyuze mu bahesha n’inkiko ukwiye gutezwa imbere, inkiko zikitabazwa ari uko ibindi bisubizo byananiranye.

    Minisitiri Busingye yavuze ko Leta iri gushyira imbaraga mu kwishyuza abayifitiye umwenda

  • Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw'ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y'iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN #rwanda #RwOT

    Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (FARDC) zavuzeko zikeneye ubufatanye bw'ingabo z'akarere mu kurwanya no kurandura burundu imitwe y'iterabwoba yitwaje intwaro iherereye mu burasirazuba bw'iki gihugu.

    Imitwe y'iterabwoba yitwara gisirikari ikorera mu burasirazuba bwa DRC irimo na FDLR na FNL tudasize n'ingabo ziharanira demokarasi (ADF) ikomeje guhungabanya umutekano wa RDC ndetse n'ibihugu bituranye.Tubibutse ko abayobozi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ari ibisigisigi by'ingabo zasize zikoze Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bahora bumva ko bagaruka bagakomereza aho bagereje batsindwa uruhenu, naho FLN ingabo z'ihuriro MRCD riyobowe na Paul Rusesabagina zakubiswe inshuro na FARDC umwaka ushize abayobozi bayo benshi bakaba bari mu butabera mu Rwanda harimo Rusesabagina ubwe n'abavugizi bawo aribo Callixte Nsabimana na Herman Nsengimana.

    Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono ku ya 30 Werurwe n'umuvugizi w'Ingabo za Kongo, FARDC, Maj. Gen Léon-Richard Kasonga Cibangu, yavuze ko Kongo yifuza gushimangira ubufatanye bwa gisirikare n'ingabo z'akarere mu rwego rukomeye rwo kurwanya no kurandura imitwe yose yitwaje intwaro ifite intego yo guhungabanya amahoro n'umutekano mu karere.

    Nkuko byasobanuwe, imbaraga zihuriweho zo kurwanya iyo mitwe y'iterabwoba zigamije kuzamura ubufatanye n'ubwumvikane ndetse no kuzahura umutekano waho izo nyeshyamba ziba zarawuzambije kuko zahagize indiri

    Igisirikare cya Kongo cyagaragaje ko ubufatanye bwabayeho bwari hagati ya FARDC n'ingabo z'u Rwanda ndetse no hagati y'ingabo za Uganda, Angola, na Repubulika ya Centrafrique, Bivugwa ko ubwo bufatanye buzagera no mu bindi bihugu bituranye hagamijwe guca burundu iterabwoba ry'imitwe y'iterabwoba yitwaje intwaro.

    Muri Nzeri 2019, ingabo za RDC, u Rwanda, Uganda, u Burundi na Tanzaniya zateraniye mu mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa Kongo maze bemeranya no guhana amakuru ku iterabwoba ryambukiranya imipaka kugira ngo ababigizemo uruhare bashobore gukurikiranwa no gufatwa.

    N'ubwo ubutumwa bw'umuryango w'abibumbye wita ku mahoro (MONUSCO) bwoherejwe mu burasirazuba bwa DRC mu gihe kirenga imyaka icumi yemerewe gukoresha ingufu za gisirikare mu kugarura amahoro n'umutekano, ntacyo yagezeho mu rwego rwo kugarura amahoro, umutekano mu karere.

    Abasesenguzi bavuga ko ari uburyo bushya bwashyizweho na Perezida Felix Tshisekedi — bwo gukorana n'ibihugu byo mu karere mu kurwanya imitwe y'iterabwoba yitwaje intwaro — birashoboka ko bizagenda neza, kubera ko imitwe myinshi y'iterabwoba ikorera muri iki gihugu kinini ituruka mu bihugu bituranye

    Kuva Perezida Tshisekedi yatangira imirimo ye mu 2019, igisirikare cya Kongo cyagabye ibitero byinshi bya gisirikare byibasira imitwe y'iterabwoba yitwaje intwaro mu burasirazuba bw'igihugu kandi ukabona ko bigenda bitanga umusaruro mwiza kuko hagiye hafatwa zimwe mu nyeshyamba zaba z'abanyarwanda bari muri Kongo, yewe kugeza n'ubu bakaba bari imbere y'ameza y'ubutabera bategereje imyanzuro izava mu manza zabo zimaze iminsi zikurikiranwa.

    The post Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw'ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y'iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kongo-kinshasa-yasabye-ubufatanye-bwingabo-zo-mu-karere-mu-kurandura-imitwe-yiterabwoba-yitwaje-intwaro-harimo-fdlr-na-fln/

  • Umucamanza Carmel Agius yanze ubusabe bwa ruharwa Bagosora wasabaga kurekurwa atarangije ibihano #rwanda #RwOT

    Tariki ya 1 Mata 2021, umucamanza Carmel Agius, Perezida w'Urwego rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, (IRMCT) yanze ubusabe bwa Col Theoneste Bagosora wasabaga gufungurwa atarangije igihano.

    Col Bagosora wabaga mu ngabo zatsinzwe (Ex-FAR) yari yakatiwe gufungwa imyaka 35 n'urukiko mpanabyaha rw'Arusha akaba yari afungiye muri Mali kuva tariki ya 1 Nyakanga 2012. Yafashwe tariki ya 9 Werurwe 1996 muri Kameruni yoherezwa Arusha tariki ya 23 Mutarama 1997.

    Tariki ya 18 Ukuboza 2018, ICTR yahamije Bagosora icyaha cya jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu harimo ubuhotozi, itsembatsemba, itoteza, gusambanya ku gahato n'ibindi bikorwa birenze kamere muntu. Yahise akatirwa igifungo cya burundu.

    Tariki ya 14 Ukuboza 2011, yaje kujuririra uwo mwanzuro w'urukiko maze igihano cyo gufungwa burundu gikurwaho umucamanza Meron amukatira imyaka 35. Mu mwaka wakurikiyeho ku wa 1 Nyakanga 2012, yoherejwe kurangiriza igihano cye muri Mali.

    Bagosora yarangije bitatu bya kane by'igifungo cye muri Kamena 2019, amategeko y'uru rukiko, agena ko umuntu ufunzwe 2/3 by'igihano cye, ashobora gusaba gufungurwa mbere y'igihe. Bagosora ni umwe mu bari bemerewe ibiteganywa n'iryo tegeko kuko icyo gihe yakimaze muri gereza.

    Umucamanza ashingiye ku buremere bw'ibyaha Bagosora yahamijwe n'imyitwarire ye muri gereza itaraba myiza nubwo abacungagereza batangaje ko agenda ahinduka, yavuze ko akwiye gukomeza gufungwa ari nako ahindura imyitwarire.

    Mu bushishozi bwe, yavuze ko nta gihamya cy'uko uyu mugabo yahindutse ndetse nawe ubwe ko atabigaragaza. Yavuze kandi ko atewe impungenge n'uko agaragazwa nk'umuntu 'udashoboye kwigenzura'.

    Leta y'u Rwanda yamaganye ubusabe bwa Col Theoneste Bagosora.

    Umucamanza Carmel Agius, atandukanye cyane n'Umucamanza Theodor Meron yasimbuye ku buyobozi bwa IRMCT warekuye ba ruharwa benshi batarangije ibihano barimo Muvunyi Tharcisse, Rugambarara Juvénal, Serushago Omar, Ruzindana Obed, Sagahutu Innocent, Nahimana Ferdinand, Simba Aloys n'abandi.

    The post Umucamanza Carmel Agius yanze ubusabe bwa ruharwa Bagosora wasabaga kurekurwa atarangije ibihano appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umucamanza-carmel-agius-yanze-ubusabe-bwa-ruharwa-bagosora-wasabaga-kurekurwa-atarangije-ibihano/

  • Lina Higiro uyobora NCBA Rwanda mu bagore batatu batanga icyizere muri EAC mu rwego rw’imari –

    Higiro w’imyaka 49, yashyizwe kuri uyu mwanya binyuze mu bihembo bitangwa ku bagore bagaragaza impinduka n’ubuhanga mu miyoborere ya banki na serivisi z’imari bizwi nka ‘Angaza Award’.

    Angaza Awards ni ibihembo bihabwa abagore b’indashyikirwa mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu bijyanye na serivisi z’imari n’amabanki, bigamije kubaha agaciro no kuzirikana uruhare bagira mu iterambere ry’urwego rw’amabanki na serivisi z’imari.

    Intego y’ibi bihembo ni ukubona umubare munini w’abagore uzamuka ukagera mu nzego zifata ibyemezo mu bigo bitandukanye by’imari.

    Bimwe mu bigenderwaho kugira ngo umuntu abe umwe mu bahatanira ibi bihembo, harimo inshingano afite mu kigo akoramo ndetse n’uruhare agira mu byo kigeraho.

    Abatoranywa ni abagore bakora muri banki, amasoko y’imari n’imigabane, ibigo by’ubwishingizi, ibigo by’ikoranabuhanga n’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse.

    Lina Higiro yaje muri batatu muri ibi bihembo. Ni ku rutonde rurerure rurimo abakomoka muri Kenya, babiri bo mu Rwanda, Sudani y’Epfo, Tanzania na Uganda.

    Uwabaye uwa mbere muri abo bagore ni Mary Wamae ukomoka muri Kenya. Ni Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana amashami y’ibindi bigo bya Equity Group Holdings, akurikirwa na Catherine Karimi uyobora Ikigo cy’Ubwishingizi kizwi nka ‘APA life insurance Company’.

    Uretse Higiro, mu bandi bagore bagaragaye kuri uru rutonde harimo Emmanuella Nzahabonimana Uyobora Ishami ry’Itumanaho n’Ikoranabuhanga muri KCB Rwanda.

    Higiro watangiye kuyobora NCBA Bank Plc mu 2018, afite ubunararibonye mu bijyanye n’imikorere y’amabanki. Mbere y’izi nshingano, yakoze nk’Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri AB Bank Rwanda, umwanya yagezemo avuye muri I&M Bank aho yakoraga nk’Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Imenyekanishabikorwa.

    Kuva mu 2007 kugera mu 2011, uyu mugore yakoraga muri Guaranty Trust , icyo gihe yari icyitwa Fina Bank nk’Umuyobozi Ushinzwe Serivisi za Banki zireba ibigo bito n’ibiciriritse.

    Higiro afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’Imiyoborere y’Ubucuruzi, yakuye muri Kaminuza ya Liverpool mu Bwongereza n’iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza yakuye muri North-West University yo muri Afurika y’Epfo.

    Yize kandi muri Kaminuza ya Ryerson muri Canada aho yakuye impamyabushobozi mu bucuruzi n’itumanaho.

    Mu myaka irenga itatu Higiro amaze ayobora iyi banki, yibanze mu gushyigikira iterambere ryayo binyuze mu kwimakaza ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo bw’imikorere bufasha abakozi bayo bose gutanga umusaruro.

    Ubuyobozi bwa NCBA Bank Rwanda bubinyujije kuri Twitter, bwavuze ko bwatewe ishema n’ibyo umuyobozi wabo yagezeho, bwemeza ko akomeje guharurira inzira abandi bagore bari mu rwego rw’amabanki n’imari.

    Ati “Dufite amakuru meza, umuyobozi wacu, Lina Higiro yashyizwe ku rutonde rw’abagore 10 batanga icyizere mu by’amabanki n’imari muri Angaza Award. Kuza muri batatu ba mbere, biduteye ishema! Akomeje gukuraho imbogamizi no guharurira inzira abandi bagore bari muri uru rwego.”

    Mu gihe cy’ubuyobozi bwe nibwo iyi banki yafashe icyemezo cyo guhindura izina iva ku kwitwa Commercial Bank of Africa, Rwanda (CBA Rwanda) ihinduka NCBA Bank Rwanda Plc. Uyu mwanzuro wafashwe nyuma yo kwihuza n’Ikigo cy’Imari, NIC Group Plc.

    Uku kwihuza kwaje kwemerwa na Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, maze NCBA Bank Rwanda Plc itangira gukora nka Banki y’Ubucuruzi mu izina rishya.

    Mu mpera za 2016 nibwo CBA, ifite inkomoko muri Kenya yahawe uburenganzira bwo gukorera mu Rwanda nk’ikigo cy’imari iciriritse (microfinance bank) maze ihinduka banki y’ubucuruzi mu 2018, nyuma yo kugura Crane Bank Rwanda nayo yakoreraga mu Rwanda kuva 2014. Muri Mutarama 2020 nibwo yaje guhinduka NCBA Bank Rwanda Plc, kugeza ubu ni banki itanga icyizere ku isoko ry’u Rwanda.

    Lina Higiro uyobora NCBA Bank Rwanda yashyizwe mu bagore batatu batanga icyizere muri EAC mu bijyanye n’imari

  • Kwizera wari ukurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 7 akanamwica, yarashwe agerageza gutoroka –

    Ku wa 31 Werurwe 2021 nibwo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Manyagiro, Akagari ka Byaruyumba mu Mudugudu wa Taba havuzwe inkuru y’umusore wasambanyije umwana w’imyaka irindwi, yarangiza akamutera igisongo akamuta mu musarane.

    Amakuru agera kuri IGIHE ni uko ubwo uyu musore yari amaze gusambanya uwo mwana, yamuteye igisongo mu ijosi kigahingukiranya hafi ku gitsina. Bikimara kuba, ngo yahise amujugunya mu musarane atarashiramo umwuka aracika.

    Umubyeyi w’uyu mwana ngo nyuma yagiye mu musarane, yumva harimo umuntu uri kugongera, ahamagaza abaturanyi, bakuramo wa mwana atarashiramo umwuka bamwihutana kwa muganga gusa aza gupfa ataragera ku bitaro bya CHUK aho yari yoherejwe.

    Kwizera we yahise acika, ariko abaturage bamukekaga batangira kumushakisha bafatanyije n’inzego z’umutekano RIB iza kumuta muri yombi imufungira kuri Station yayo ya Cyumba.

    Hari andi makuru IGIHE yabonye ko mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu, uyu musore yasohotse aho yari afungiye agiye ku bwiherero, ageze hanze yiruka aceremba umupolisi wari umuherekeje undi aramurasa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko koko uyu musore yarashwe.

    Ati “Yari hamwe n’abandi baherekejwe mu bwiherero, acunga umupolisi ku jijsho ariruka, hanyuma umupolisi wari ubarinze aramurasa yitaba Imana”.

    Murangira yasabye abantu kwirinda ikintu cyose gishobora kubagusha mu cyaha, by’umwihariko gusambanya abana, anavuga ko umuntu wese utawe muri yombi aba akwiriye kwirinda kuba yatoroka kuko nabyo ubwabyo aba ari icyaha kigeretse ku bindi.

    Mu Murenge wa Manyagiro niho uwo mwana w’imyaka irindwi yiciwe

  • Umusore w’i Gicumbi wakekwagaho gusambanya umwana yarangiza akamwica yishwe arashwe n’Umupolisi agerageza gutoroka #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry yemeje amakuru y’iraswa ry’uriya musore.

    Dr Murangira avuga ko uriya musore yari kumwe n’abandi bafungwa ubwo bari baherekejwe n’Umuposi ku bwiherero, none 'acunga umupolisi ku jijsho ariruka, hanyuma umupolisi wari ubarinze aramurasa yitaba Imana.'

    Uyu musore witwa Kwizera Aime Fidèle yakekwagaho gusambanya no kwica uriya mwana ku wa 31 Werurwe 2021 mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Byaruyumba, mu Murenge wa Manyagiro, mu Karere ka Gicumbi

    Uriya musore wakekwagaho icyaha, bivugwa ko akimara gusambanya uriya mwana w’umukobwa w’imyaka irindwi, yamuteye igisongo ku ijosi kigahinguranya kikagera hafi y’igitsina, ubundi agahita amujugunya mu musarane atarapfa.

    Nyuma yaho umubyeyi w’uriya mwana yagiye mu bwiherero yumva umuntu uri mu musarani ahita atabaza abaturanyi bakuramo uro mwana we agitera akuka gusa yaje kwitaba Imana bataragera kwa muganga.

    Kwizera warashwe we ngo yahise agerageza gucika ariko abaturage bafatanyije n’inzego bahise batangira kumushakisha kuko bamukekaga baza kumufata bamufungira kuri station ya RIB ya Cyumba.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/2/Umusore-w-i-Gicumbi-wakekwagaho-gusambanya-umwana-yarangiza-akamwica-yishwe-arashwe-n-Umupolisi-agerageza-gutoroka

  • Ibintu byoroshye cyane abashakanye bashobora gukora bigatuma urukundo rwabo rwiyongera kandi rukabaryohera. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Bamwe biterwa n'ubumenyi buke mu rukundo, abandi bigaterwa n'impamvu zinyuranye tutarondora ngo turangize. Ariko n'ubwo ntaho bukikera, tugiye kurebera hamwe ibikorwa 6 bidahenze byafasha abashakanye gukomeza umubano wabo :

    1.Gusengera hamwe

    Wabyemera cyangwa se ukabihakana kubaka urugo biragoye. Bisaba kwihangana, kumenya kwicisha bugufi, ..Imana itabigufashijemo , wowe n'umufasha wawe byabagora kugira umubano mwiza uzira amakemwa. Gusenga ni inzira ifasha umuntu kwegerana n' Imana. Mufate umwanya musengere hamwe n'umuryango(hamwe n'abana n'abandi mubana mu muryango wanyu).

    Ni byiza gutoza abana gukura bubaha, banaramya Imana. Zirikana ko ibyo umwana abona mu rugo ariko azubaka urwe. Niba ubana neza n'umugabo cyangwa umugore wawe, na we niko azafata umufasha we.

    Isengesho ryihariye ari naryo ngingo ya kabiri ni iryawe n'umugabo cyangwa umugore wawe. Nubwo muba mwasengeye hamwe n'abandi, namwe mugomba kugira isengesho ryihariye. Mukiherera mu cyumba cyanyu mukaragiza Nyagasani urugo rwanyu, mukamusaba kubaha imbaraga zo kubafasha kubaka urugo rukomeye ruhorana umunezero, kwihanganirana, kubabarirana igihe habaye ukutumvikana, kubahana…

    2.Kujyana mu bwogero buri gihe

    Iki ni igikorwa cyoroshye ariko gihatse byinshi. Niba mwese mubyuka mujya kukazi, mufate umwanya mujyane mu bwogero. Ni igihe cyiza muba mubonye cyo kwisanzuranaho, kuganira ku rugo rwanyu:Ibigenda, ibitagenda, gahunda y'umunsi,..

    Niyo mwaba mwarakaranyije(kuko ntibyabura ku bantu babana), bibafasha kwiyunga no kubona uko musabana imbabazi. Bikabarinda kujyana umushiha mu kazi kanyu ka buri munsi , rimwe na rimwe mukawutura n'abo mukorana bitari ngombwa.

    Uretse kwisanzuranaho , binabafasha kuba inshuti kurushaho. Nk'abashakanye muzagerageze iki gikorwa , muzishimira ingaruka nziza bizazana mu rugo rwanyu.

    3.Gusohokana

    Iki gikorwa nta musore n'inkumi bashakana bataragikoze. Nyamara hari ababiheruka mu bukumi n'ubusore bwabo. Bagera mu rugo bikaba hobe ibyansize. Nyamara siko bigomba kugenda. Mu mafaranga menshi cyangwa make ukorera, byaba byiza ugennye n'ayo muzakoresha mwasohokanye na madamu-bwana.

    Mbere mwasohokana utazi ko azakubera umugabo-umugore ariko ubu byararangiye. Kuba mwarubatse urugo ntibisobanuye ko warekeye aho gutereta umugore wawe no kumukorera ibimunyura. Kuba yarabaye umugabo wawe ntibikuraho ko ugomba gukomeza kumukundwakaza. Mufate igihe musohoke ,mujye ahantu hatuje nkuko mwabikoraga kera. Muganire mwisanzuye.

    4.Gukorana siporo

    Siporo ifasha umuntu kugira ubuzima buzira umuze. Ubushakashatsi bwagaragaje ko abagabo bakora siporo yo kwiruka batajya bahura n'ikibazo cyo kwishakisha mu buriri bakibura(Ikibazo cyo kugira ubushake buke). Uretse ibyo kandi ku bagore nabo ibagirira akamaro kanini cyane. Kugira umubiri w'ibicece nta mugore ubyifuza. Gukora siporo kandi binafasha umugore na we kwitwara neza mu gitanda.

    Iyo rero mufashe akanya mukayikorana, nabyo ni igikorwa cy'urukundo kidahenze kandi kibafitiye akamaro. Uretse ko mugenda munaganira ku bintu binyuranye , binabafasha gukomeza umubano wanyu. Nubona rero umugabo n'umugore batembera bari muri siporo, burya iri banga baba bararimenye kera.

    5.Kurebera hamwe sinema-umupira

    Kuri ubu iterambere riri kwihuta. Ingo nyinshi usanga zifite ibyuma binyuranye bibafasha kureba amashusho , amakuru, sinema,imipira,.. Abagabo benshi aho bava bakagera bakunda umupira w'amaguru. Fata umwanya usabe umugabo wawe ko murebana umupira. Ujye ku ruhande rw'ikipe adafana ,ubundi nababwira iki. Bizatuma abona ko umushyigikiye mu byo akunda aho guhora umurwanya ngo akunda imipira.

    Fata umwanya usabe umugore wawe ko murebera hamwe filimi runaka y'urukundo ifite inyigisho itanga. Izi ngero uko ari ebyiri icyo zibafasha ni ugukomeza umushyikirano n'urukundo , kuba hamwe, kungurana ibitekerezo.
    Impamvu ingo nyinshi zitakirangwamo ibyishimo n'umunezero ni uko wa mushyikirano abashakanye baba bafitanye mu irambagiza, bagenda bawudohokaho kandi ahanini ariwo ukomeza urukundo aho ruva rukagera.

    6.Gufatanya guteka

    Ushobora kumbwira uti se ibyo byo bije bite? Wambwira uti nta mugabo uteka! Wenda mu muco nyarwanda kandi nanjye nubaha niko byahoze ariko ntibinabujijwe ko umugabo ateka. Nta nka yaba aciye amabere. Simvuze ko byaba buri gihe .Gena umunsi umwe ubona mwaba mwese mufite umwanya, musabe umukozi (kubabafite) ko yabareka mugateka(wowe n'umugore wawe).

    Ni igikorwa gishimisha abagore cyane. Kuko aba abona ko umuha agaciro, uzirikana ibyo akora kandi ko uretse akazi kenshi ugira, uba umweretse ko byose mwabifatanya.

    Uretse gufatanya guteka n'umugore . Umugabo ushaka kwongera amanota mu rugo rwe agomba gufata umunsi wihariye agatekera umuryango. Uko bigenda , ufata umunsi udafiteho akazi (conge cyangwa week end) wenda rimwe mu kwezi, ugasaba umugore wawe ko yicara ukamutekera n'abo mu muryango.

    Nubwo wabiteka nabi ariko nkubwije ukuri ko ari igikorwa cy'urukundo umugore wawe ahora azirikana. Ntabwo bikugabanyiriza icyubahiro n'agaciro ahubwo biguhesha ishema mu muryango wawe.

     

    Niba ushaka umukunzi kanda kuri iyi link ukurikize ibisabwa:http://yegob.rw/dating

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ibintu-byoroshye-cyane-abashakanye-bashobora-gukora-bigatuma-urukundo-rwabo-rwiyongera-kandi-rukabaryohera/

  • Rwamagana: Umugabo yatawe muri yombi nyuma gukata ku ijosi n'intoki by'umugore – #rwanda #RwOT

    Ibi byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 mu Mudugudu wa Rugende Akagari ka Gishore mu Murenge wa Nyakariro.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Nyakariro, Muhigirwa David, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo n'umugore bigeze kubana mu myaka yashize baza gutandukana kubera amakimbirane bagiranaga, ngo ejo bahuriye mu kabari rero biyemeza kwiyunga bagasubirana.

    Uyu mugabo ngo yahise asaba uyu mugore kuza akamusiga muri butike ye yacururizagamo undi araza arahirirwa umunsi wose, ku mugoroba ngo ubwo bageraga mu rugo yamusabye kumuha amafaranga yose yacuruje undi ngo arayabura ahitamo gutangira kuyamubaza amutemesha umuhoro ku ijosi ari nako amutema intoki.

    Ati ' Ku makuru twahawe na nyir'ugutemwa ni uko yamureshyeshyeje butike kugira ngo bongere babane, yamusabye kuza bagacuruzanya ubundi bagatahana bagasubirana, uyu mugabo rero we atanga amakuru avuga ko bageze mu rugo yamubaza amafaranga yacuruje akayabura bahera aho batongana.'

    Yakomeje agira ati ' Undi umujinya ngo wamwishe azana umuhoro atangira kuyamubaza amutema ku ijosi undi yazamura intoki nazo akazitema, umugore aba aratabaje, abanyerondo baratabaza baramumutesha bamujyana kwa muganga naho umugabo we ajyanwa kuri RIB.'

    Gitifu Muhigirwa yavuze ko uyu mugore w'imyaka 41 ku kigo nderabuzima cya Nyakariro bamupfutse ahantu hose yakomerekejwe ku buryo ngo aza kuva kwa muganga agataha.

    Uyu muyobozi yasabye abaturage kujya bagira amakenga ngo kuko iyo ubanye n'umuntu mukananiranwa mugatandukana, ngo mwagakiwiriye kongera kubana ari uko biciye mu nzira nziza zizwi n'amategeko.

    Ati ' Niba n'ubusanzwe wabanaga n'umuntu mu buryo bw'amakimbirane mukaza gutandukana, kujya gusubirana mwakabanje kugana inzego z'ibanze mukazibimenyesha kugira ngo mubane bizwi n'amategeko kugira ngo nihabaho n'ikindi kibazo ubuyobozi buzabe bubizi.'

    Kuri ubu uwo mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muyumbu, bakaba barabanye mbere mu buryo butemewe n'amategeko.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umugabo-yatawe-muri-yombi-nyuma-gukata-ku-ijosi-n-intoki-by-umugore

  • Yahindutse sogokuru ku myaka 36 nyuma y'aho umukobwa we asambanyijwe agaterwa inda – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 1 Mata 2021 ubwo hareberwaga hamwe umusaruro wa gahunda ya Masenge mba hafi imaze amezi atandatu itangijwe mu Karere ka Kayonza igamije guhuza ababyeyi n'abana ndetse no kwita ku bana b'abangavu batewe inda.

    Masenge ni umugore ufite indangagaciro utoranywa mu Mudugudu agahabwa amahugurwa y'uburyo yaganiriza abangavu batewe inda bakigarurira icyizere, abataravuga ababateye inda bakaba babavuga bakabiryozwa, banaganiriza abangavu bakiri bato ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere mu kubarinda gusambanywa bakiri bato.

    Shumbusho Robert ubu ufite imyaka 37 atuye mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rukara mu Murenge wa Rukara, yavuze uburyo umukobwa we yasambanyijwe agaterwa inda, akamutoteza cyane kubera gutekereza ukuntu agiye kwitwa sogokuru agifite imyaka mike cyane.

    Ati ' Byarampenze kubyakira, sinigeze mbyishimira n'umunsi n'umwe, byabaye ngombwa ko mubwira nabi ndanamuzonga cyane nk'umwana wari wananiranye, ikigaragara iriya nda yayitwaye mu kunanirana kw'abana kuko yari yanze ishuri atangira kunanirana atyo agenda bamugarura biza kurangira atewe inda.'

    Shumbusho yavuze ko yatangiye kwima uyu mwangavu ibiryo aramutoteza cyane agamije kurwanya uko uyu mwana yabyara agahinduka sogokuru.

    Ati 'Mu rwego rwo guhunga kwitwa sogokuru, akimara kubyara nabohereje kwa Muzehe ( Papa umbyara) bakigerayo umwana ntiyabyakiriye neza n'umugore wanjye ntiyabyishimira abantu bakomeza kunganiriza kugeza ubwo nemeye ko agaruka mu rugo.'

    Shumbusho yavuze ko umubyeyi watoranyijwe muri Masenge mba hafi ari umwe mu bamufashije kwakira uburyo akwiriye kwakira ko yabaye sogokuru ngo kuko ntaho yabihungira.

    Ati 'Yambwiye ko ntacyasubiza inyuma kuba ndi sogokuru w'umwana, ambwira ukuntu atari njye njye nyine hari n'abari munsi yanjye kandi babyakiriye.'

    Kamayiresi Joselyne ukora nka Masenge mu Mudugudu wa Kinunga mu Kagari ka Rukara, yavuze ko yahise ahura n'ikibazo cy'umwana watewe inda afite imyaka 15 se wari ufite imyaka 36 ngo ntiyabyakiriye neza.

    Ati 'Nagendaga mwereka ko atari we wenyine nkanamwereka uburyo akwiriye kubyakira, akamwereka urukundo kandi akamufasha ku buryo nyuma yo kubyara ubuzima bwe bwazakomeza akiteza imbere.'

    Kamayiresi yavuze ko nyuma y'igihe kinini bamwereka ko iryo zina rya sogokuru ridateze kumuvaho yageze aho ngo agacururuka aho ubu babana neza nta kibazo.

    Uwateye inda umwana ntarabiryozwa

    Nubwo uyu mwana w'umukobwa yatewe inda, kuri ubu umwana yibarutse agejeje ukwezi n'igice avutse, Shumbusho yavuze ko batanze ikirego kuri RIB Rukara hakaba hashize amezi atanu n'igice ariko ntakirakorwa.

    Ati ' Ikirego twaragitanze kuri RIB ya Rukara, twagitanze agifite iyo nda hashize nk'amezi atanu ariko nta gisubizo turahabwa, twatanze amazina y'uwayimuteye dusaba RIB kumushakisha.'

    Yavuze ko uwo musore wamuteye inda bafite nimero ze n'amazina ye ndetse hari n'ibimenyetso bashyikirije RIB kugira ngo imukurikirane kuri ubu ngo baracyategereje ko hari igikorwa, umukobwa ngo ajya ahamagara umusore yakumva ariwe agahita akuraho telefone.

    Shumbusho yabwiye abandi babyeyi bakunda guhura n'ibibazo nk'ibye, kujya biyakira bakarera abana b'abana babo neza ngo kuko kumureka bituma abaho nabi akaba yanakurizamo izindi ngaruka.

    Mu myaka itatu ishize mu Karere ka Kayonza habarurwa abangavu barenga 700 batewe inda imburagihe bataruzuza imyaka 18, abagera kuri 250 batanze ibirego mu gihe 60 bamaze gutanga amakuru yuzuye naho abagabo 26 bamaze gukatirwa n'inkiko bazira gusambanya aba bangavu.

    Shumbusho yavuze uburyo yahunze inshingano zo kwitwa sogokuru ariko nyuma yo kwigishwa agasanga ntaho yazihungira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yahindutse-sogokuru-ku-myaka-36-nyuma-y-aho-umukobwa-we-asambanyijwe-agaterwa