Blog

  • Dorcas na Vestine mwakunze bagarutse mu biruhuko| batunguwe nuko babaye ibyamamare bari ku ishuri| Habuze gato ngo bakorere igitaramo muri Kigali Arena – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abahanzikazi Dorcas na Vestine bamamaye cyane kubera indirimbo yabo bise 'Nahawe ijambo' batunguwe cyane nuko babaye ibyamamare batabizi babitewe n'indirimbo yabo 'Nahawe ijambo' mu gihe bari bari ku ishuri. Nkuko aba bakobwa babitangaje mu kiganiro THE CHOICE bagiranye na M Irene akaba ari n'umujyanama (manager) wabo, bavuze ko bakimara gukora indirimbo yabo Nahawe ijambo bumvaga itazarebwa n'abantu barenga ibihumbi icumi (10k views) gusa nabo batunguwe n'ukuntu yakunzwe ndetse ikanarebwa n'abantu benshi kuri ubu ikaba imaze kurebwa n'abantu basaga miliyoni ebyiri n'igice (more than 2.5m views), ibi akaba ari ibintu bashimira Imana cyane. Dorcas yagize ati: 'Numvaga nikabya izarebwa n'abantu ibihumbi icumi'. Vestine yagize ati'Njyewe nakurikiranaga ukuntu irebwa kuri YouTube nkashimira Imana, ni ubuntu bw'Imana'.

    Dorcas na Vestine

    Muri iki kiganiro, M Irene yahishuye ko aba bakobwa bari bagiye gukorera igitaramo gikomeye muri Kigali Arena gusa ntibyakunze kubera ingamba zo kwirinda Covid-19 zidatuma abantu benshi bateranira hamwe mu bitaramo ndetse no mu bindi birori bihuruza imbaga. Nubwo iki gitaramo kitabaye ariko kuri ubu aba bakobwa bagarutse mu biruhuko by'igihembwe cya kabiri ndetse barimo gutegurira abafana babo indirimbo nshya bise 'Papa' izasohoka mu minsi ya vuba ndetse bafite n'indi mishinga myinshi ijyanye n'umuziki wabo.

    Indirimbo Nahawe Ijambo ya Dorcas na Vestine:

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/dorcas-na-vestine-mwakunze-bagarutse-mu-biruhuko-batunguwe-nuko-babaye-ibyamamare-bari-ku-ishuri-habuze-gato-ngo-bakorere-igitaramo-muri-kigali-arena/

  • Imbamutima za Perezida Museveni nyuma yo guhura na Akon , Amafoto #rwanda #RwOT

    Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko yashimishijwe cyane no kuba yagiranye ibiganiro n'umuhanzi w'ikirangirire, Aliaune Damala Badara Thiam uzwi nka Akon kuri uyu wa Gatanu tariki 02 Mata 2021.

    Akon wagiye muri Uganda ari kumwe n'umugore we Rozina Negusei, bakiriwe na Museveni ari kumwe na Madamu Janet Museveni.

    Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko we n'umufasha we bakirite uyu muhanzi ufite inkomoko muri Senegal n'umugore we babakiririye mu gace kitwa Rwakitura muri Uganda.

    Perezida Museveni yagize ati 'Twagiranye ibiganiro byiza hamwe n'aba bakundana.'      

    Aliaune Thiam uzwi nka Akon yagiye muri Uganda mu bijyanye n'ibikorwa bye bwite ndetse n'ubucuruzi mu nzego zitandukaye zirimo iby'ingufu, ubukerarugendo ndetse n'iterambere ry'ibikorwa remezo.

    Museveni yagize ati 'Nishimiye kugirana ibiganiro na we kandi byitezweho kuzamura ubuzima bw'abaturage bacu ndetse na Africa muri rusange.'

    Perezida Museveni kandi avuga ko we n'umufasha we babwiye Akon ko Uganda ari igihugu kiza cy'ubukerarugendo kikaba gifite umuyaga mwiza dore ko ngo kiri mu gace kagabanyamo Isi mo kabiri.

    Aliaune Thiam uzwi cyane nka Akon Akon, n'umushoramari akaba n'umuririmbyi w'injyana ya Pop n'izindi zitandukanye.

    Yavukiye muri Amerika ku babyeyi bakomoka muri Senegal ariko ntiyabaye cyane muri iki gihugu cyo muri Africa y'uburengerazuba.

    Thiam afite gahunda itandukanye y'iterambere muri Senegal no mu bindi bice bya Afrika.

    Akon, w'imyaka 47, yatangiye kumenyekana kuri album ye ya mbere y'indirimbo muri 2004.

    Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo nka 'Smack That' igaragaramo umuririmbyi wa rap Eminem,Don't matter,Lonely,n'izindi.

    Mr. Aliaune Thiam (@Akon ) and his wife, come to Uganda in search of business opportunities in a number of sectors like energy, tourism, and infrastructure development. I am happy to engage in such a discussion that will uplift our people and Africa at large. pic.twitter.com/q0en72sprT

    — Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) April 2, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/02/imbamutima-za-perezida-museveni-nyuma-yo-guhura-na-akon-amafoto/

  • Abakobwa 10 bageze mu mwiherero wa Miss Rwand… – #rwanda #RwOT

    Byari mu rwego rwo gusobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda dore ko abenshi muri aba bakobwa bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, no guha icyubahiro imibiri isaga ibihumbi 250 ishyinguwe ku Gisozi.

    Aba bakobwa uko ari 10 bavuze ko batekereje gusura uru rwibutso hanyuma babivuganaho ku rubuga aho bahurira bose uko ari 20 ariko hakaba habonetse bamwe muri bo.

    Aba bakobwa uko ari 10 bazengurutse ingoro y'amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, basobanurirwa uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ubuyobozi bubi bwariho, uko yashegeshe u Rwanda ndetse n'urugendo u Rwanda  rwanyuzemo mu rwego rwo kongera kwiyubaka no gukumira ko Jenoside yakongera kuba ukundi.

    Abakobwa babanje kwerekwa ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Basoje urugendo rwabo ku Gisozi bashyira indabo ku mva rusange iruhukiyemo inzirakarengane z'Abatutsi, banasiga ubutumwa mu gitabo kigenewe abashyitsi basura uru rwibutso.

    Gaju Anita umwe mu bagize igitekerezo cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Gisozi yavuze ko bose bakiri mu mwiherero babyifuje kugira ngo bafate iya mbere mu kumenya amateka y’ u Rwanda.

    Ati “Twashakaga kumenya mbere y’umwanduko w’abazungu no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’uburyo abarokotse biyubatse”.

    Babanje gufata umunota wo kwibuka

     Bashyira indabo ku mva 

    Umutesi Lea ashyira indabo ku mibiri ishyinguye ku rwibutso rwa Gisozi

    Basobanuriwe amateka y’u Rwanda 

    Bunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104502/abakobwa-10-bageze-mu-mwiherero-wa-miss-rwanda-2021-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-giso-104502.html

  • Abantu 2 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 249 barayandura #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu,tariki ya 02 Mata 2021, abagabo 2 bishwe na COVID-19 bituma abamaze gupfa mu Rwanda baba 310. Abarwayi bashya babonetse ni 249 mu gihe abakize ari 90.

    Abakirwaye babaye 1,459 barimo 6 barembye. Uyu munsi abarwayi benshi batahuwe mu karere ka Huye na Ruhango.

    Amakuru yose kuri Covid-19 uyu munsi:

    Habonetse abanduye bashya:249
    Abanduye bose:22,167
    Hakize:90
    Abakize bose:20,398
    Hapfuye:2(Umugabo w'imyaka 83 i Nyanza n'uw'imyaka 40 i Huye)
    Abamaze gupfa bose: 310
    Abakirwaye:1,459
    Abarembye:6
    Abakingiwe bashya:0
    Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021:348,926

    U Rwanda rwatangiye gutanga dose ya kabiri y'urukingo rwa Covid-19 ku bahawe urwa Pfizer-BioNTech, mu gihe abahawe urwo mu bwoko bwa AstraZeneca bazamenyeshwa igihe bazakingirirwa.

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 02 Mata 2021 nibwo ibikorwa byo gutanga dose ya kabiri y'urukingo rwa Covid-19 ku bahawe urwa Pfizer byatangiriye mu Mujyi wa Kigali. Ni mu gihe gukingira nyir'izina hatangwa dose ya mbere byo byari byatangiye ku wa 5 werurwe 2021 bivuze ko abahawe urukingo rwa Pfizer bari bageze igihe cyo guhabwa urwa kabiri.

    Abahereweho mu gihugu ni abahawe urukingo rwa Pfizer kuko ko umuntu waruhawe yemerewe guhabwa dose ya kabiri nyuma y'iminsi iri hagati ya 21 na 28 ahawe iya mbere, mu gihe abahawe AstraZeneca bemerewe gufata dose ya kabiri hagati y'ibyumweru umunani na 12 nyuma yo guhabwa dose ya mbere.

    Ibikorwa byo gukingira hatangwa dose ya kabiri byatangiriye kuri site zitandukanye mu Mujyi wa Kigali cyane ko ariho higanje abantu benshi bahawe urukingo rwa Pfizer bitewe n'uko bisaba ibintu byinshi ngo rubashe kubikwa neza rutangiritse.

    Umuvugizi wa Minisiteri y'Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yabwiye IGIHE ko bikwiye ku bantu bose bahawe urukingo rwa mbere gufata dose ya kabiri.

    Ati 'Ni byiza ko umuntu wese wahawe urukingo ahabwa dose ya kabiri y'urukingo rw'ubwoko yahawe bityo akizera ko atekanye. N'ubwo gukingirwa bitavuze ko umuntu yakwandura ariko byibuze uwakingiwe ntiyazahazwa cyangwa ngo ahitanwe nayo.'

    Hari bamwe mu bahawe urukingo rwa Pfizer bavuga ko kugeza ubu batarabona ubutumwa bubamenyesha igihe bazafatira dose ya kabiri, nyamara bagenzi babo bakingiriwe rimwe barabubonye.

    Kuri ibi Niyingabira yavuze ko nta muntu ukwiye kugira impungenge ngo ni uko atarabona ubutumwa bugufi kuko bishobora kuba byaratewe n'ikoranabuhanga ridashobora guhita ryoherereza abantu bose ubutumwa ingunga imwe.

    Ati 'Icyakoze uwageza icyo gihe cyo guhabwa urukingo atarabubona, tumugira inama ko yakwegera ivuriro rimwegereye agatanga ayo makuru maze agafashwa.'

    N'ubwo ibikorwa byo gutanga dose ya kabiri ya Pfizer byahereye mu Mujyi wa Kigali, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko no mu Ntara zitandukanye bigiye gukomeza hibandwa ku bahawe Pfizer kuko aribo bagejeje iminsi yo kuyihabwa.

    Mu Rwanda hakingiwe abaturage ibihumbi 290 bahawe dose ya mbere ya AstraZeneca mu gihe ibihumbi 51 ari bo bahawe Pfizer.

    Imibare itangwa na Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko abamaze gukingirwa bakiri bake ugereranyije n'abagomba gukingirwa gusa ibikorwa byo gushaka inkingo birarimbanyije kuko bamaze kugura izindi ibihumbi 500 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zatwaye agera kuri miliyoni 1,6 $ zitegerejwe mu minsi iri imbere.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-2-bahitanwe-na-covid-19-mu-rwanda-abandi-249-barayandura

  • Museveni yashimishijwe cyane no guhura na AKON ugiye gushora imari muri Uganda #rwanda #RwOT

    Akon, amazina ye bwite ni Aliaune Thiam, yagiriye urugendo muri Uganda ari kumwe n'umugore we Rozina Negusei.

    Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, umukuru wa Uganda, Yoweri Museveni, yagize ati: “Aliaune Thiam @Akon n'umugore we baje muri Uganda kureba aho boshora imari mu bintu bitandukanye birimo ibijyanye n'amashanyarazi n'iterambere ry'ibikorwa remezo.

    “Nejejwe no kuba twagiranye ibiganiro bizateza imbere abanya Uganda na Africa muri rusange.”

    Aliaune Thiam uzwi cyane nka Akon Akon, n'umushoramari akaba n'umuririmbyi w'injyana ya Pop n'izindi zitandukanye.

    Yavukiye muri Amerika ku babyeyi bakomoka muri Senegal ariko ntiyabaye cyane muri iki gihugu cyo muri Africa y'uburengerazuba.

    Thiam afise gahunda itandukanye y'iterambere muri Senegal no mu bindi bice bya Afrika.

    Akon, w'imyaka 47, yatangiye kumenyekana kuri album ye ya mbere y'indirimbo muri 2004.

    Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo nka “Smack That” igaragaramo umuririmbyi wa rap Eminem,Don't matter,Lonely,n'izindi.

    BBC

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubukungu/article/museveni-yashimishijwe-cyane-no-guhura-na-akon-ugiye-gushora-imari-muri-uganda

  • Bruce Melodie na Juno Kizigenza bayoboye urut… – #rwanda #RwOT

    Indirimbo 10 mwitoreye zikunzwe cyane muri iki cyumweru ziyobowe n’indirimbo ya Bruce Melodie yitwa ‘Bado’ ndetse n’indi yitwa ‘Nazubaye’ ya Juno Kizigenza ubarizwa muri Label ya Bruce Melodie n’ubundi izwi ku izina ry’Ibitangaza.

    KANDA HANO WUMVE INDIRIMBI 10 ZIKUNZWE CYANE MU RWANDA

    InyaRwanda Top 10

    1. Bado By Bruce Melodie

    2. Nazubaye By Juno Kizigenza

    3. Ntakabya se By Dj Fiddo Ft All Stars

    4. Mpa Power By Mr Kagame

    5. Umurego By Kenny Sol

    6. Supernatural By Yvan Buravan

    7. Ubunyunyusi By Mico The Best Ft Rider Man

    8. Urukundo Rwa Mbere By Danny Vumbi

    9. Amakosi By Ish Kevin

    10. Amakosa By Bushali

    Bonus Track: -Ide By Symphony Ft Alyn Sano

    -Anytime By Mike kayihura

    -Ibihe by Dj Marnaud Ft Uncle Austin

    -Umuzigo ya Alto

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104500/inyarwanda-music-bruce-melodie-na-juno-kizigenza-bayoboye-urutonde-rwindirimbo-10-zikunzwe-104500.html

  • Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cy'uwunganira Kabuga Félicien cyo kwikura mu rubanza #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'urwego rwa ONU/UN (UNIRMCT) rwasigaye ruca imanza zitarangijwe n'urukiko rwa Arusha rwategetse ko Emmanuel Altit akomeza kuba uwunganira Félicien Kabuga, mu gihe uyu yari yasabye kuva muri uru rubanza.

    Mu mpera z'ukwezi kwa mbere, Bwana Altit yandikiye urwo rukiko asaba kwishyurwa akava muri uru rubanza kubera kutumvikana n'uwo yunganira n'umuryango we, nk'uko biri mu nyandiko ya UNIRMCT.

    Altit yunganira Kabuga kuva mu mwaka ushize nyuma y'uko afatiwe mu Bufaransa akagezwa imbere y'inkiko zaho maze akohererezwa i La Haye mu Buholandi ku ishami ry'urukiko mpuzamahaga rwa Arusha.

    Inteko y'abacamanza batatu — Iain Bonomy, Graciela Santana na Elizabeth Ibanda-Nahamya, baburanisha uru rubanza, yasabye Altit gukora ibishoboka hakagaruka icyizere hagati ye n'uwo yunganira.

    Bwana Altit, usanzwe yunganira na Laurent Gbagbo wahoze ari perezida wa Côte d'Ivoire, yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko 'ntacyo yavuga' kuri iki cyemezo cy'urukiko.

    Kabuga w'imyaka 85, nk'uko byavuzwe mu rukiko, yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa gatanu nyuma y'imyaka irenga 20 yihisha ubucamanza mpuzamahanga.

    Mu kwezi kwa 11/2020 yasomewe ibyaha bya jenoside, ahawe umwanya Me Altit wari umwunganiye yagize ati: '…ndasaba ko mwemera ko nta cyo avuga ariko binavuze ko atanemera ibyo aregwa'.

    Baje gupfa iki?

    Umwanzuro w'urukiko rwa UNIRMCT watangajwe kuri uyu wa kane uvuga ko 'Kabuga n'umuryango we basaba Bwana Altit guhabwa amabwiriza n'abo mu muryango wa Kabuga no kubaha uburenganzira ku nyandiko z'urubanza'.

    Altit avuga ko abona Kabuga wenyine ari we wamuha amabwiriza, kandi gusangira amakuru n'abo mu muryango we 'binyuranyije n'amabwiriza y'ibanga' ry'umwuga, nk'uko bivugwa n'inyandiko y'urukiko.

    Iyi nyandiko ivuga ko Kabuga yemeje ko yifuza ko Altit asimburwa n'umunyamategeko witwa Peter Robinson.

    Urukiko ruvuga ko Me Altit washyizweho na UNIRMCT ngo yunganire uregwa adashobora no gukorera umuryango w'uregwa.

    Urukiko ruvuga ko rwasanze nta ngingo zikomeye zisobanura kuvana Altit n'itsinda rye mu kunganira Kabuga, kuko ibyo yanze gukora 'bigendanye n'akazi ke kandi ari amahame y'umwuga we'.

    Ruvuga kandi ko abagize umuryango wa Kabuga 'nta mwanya bafite muri uru rubanza' ko umwunganizi washyizweho akishyurwa na UNIRMCT ngo yunganire uregwa 'adashobora no gukorera umuryango w'uregwa'.

    Mu rubanza rwa Kabuga rwatangiye mu kwa 11/2020 i La Haye, umushinjacyaha yasabye urukiko igihe cyo kwitegura urubanza mu mizi.

    Yasabye igihe cyo; 'kongera kuvugana no gutegura abatangabuhamya, gutegura uko bazatanga ubuhamya bari mu Rwanda, guhindura dosiye mu Kinyarwanda'… Urubanza rwahise rusubikwa.

    Urukiko, ubu rwategetse ubwanditsi bwarwo 'kwemeza Bwana Altit nk'uwunganira Kabuga' washyizweho na UNIRMCT kandi ko 'ubusabe bwo kumusimbuza bwanzwe'.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/urukiko-rwateye-utwatsi-icyifuzo-cyuwunganira-kabuga-felicien-cyo-kwikura-mu-rubanza/

  • Niwe munyarwanda rukumbi uzasifura igikombe c… – #rwanda #RwOT

    Iri rushanwa rizabera mu mujyi wa Budapest rizatangira gukinwa muri Kanama 2021.

    Sauveur amaze imyaka ine ari ku rwego rw'abasifuzi mpuzamahanga ndetse akaba yaragiye yitabazwa mu marushanwa mpuzamahanga.

    Uyu musifuzi mpuzamahanga umaze gusifura amarushanwa akomeye muri uyu mukino arimo, Afrobasket y'abagabo U18, Imikino yo gushaka itike Olempike yabereye muri Mozambique, Basketball Africa League y'abagabo 2019 na Afro-Basket 2021 byabereye i Yaoundé, nibwo bwa mbere agiye gusifura igikombe cy'Isi kuva yatangira uyu mwuga mu myaka 13 ishize.

    Ruhamiriza ni umwe mu basifuzi batatu b'umukino wa Basketball mu Rwanda nyuma ya Gaga Didier ndetse na Shema Maboko Didier, wagizwe umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri ya Siporo.

    RUHAMIRIZA Jean Sauveur, yahawe lisanse nk'umusifuzi mpuzamahanga wa FIBA nimero 506739 mu mwaka wa 2017. Ni umunyamuryango w'ishyirahamwe ry'abasifuzi b'umukino wa Basketball mu Rwanda (ARAB) kuva mu 2008. Yatangiye gusifura muri shampiyona y'igihugu kuva mu 2011.

    Jean Sauveur yatoranyijwe mu bazasifura igikombe cy’Isi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104508/niwe-munyarwanda-rukumbi-uzasifura-igikombe-cyisi-104508.html

  • Polisi yarashe umusore wari ukurikiranyweho gusambanya umwana w'imyaka 7 akanamwica washakaga gutoroka #rwanda #RwOT

    Ku wa 31 Werurwe 2021 nibwo mu Karere ka Gicumbi, mu Murenge wa Manyagiro, Akagari ka Byaruyumba mu Mudugudu wa Taba havuzwe inkuru y'umusore wasambanyije umwana w'imyaka irindwi, yarangiza akamutera igisongo akamuta mu musarane.

    Amakuru agera kuri IGIHE iyi nkuru ni uko ubwo uyu musore yari amaze gusambanya uwo mwana, yamuteye igisongo mu ijosi kigahingukiranya hafi ku gitsina. Bikimara kuba, ngo yahise amujugunya mu musarane atarashiramo umwuka aracika.

    Umubyeyi w'uyu mwana ngo nyuma yagiye mu musarane, yumva harimo umuntu uri kugongera, ahamagaza abaturanyi, bakuramo wa mwana atarashiramo umwuka bamwihutana kwa muganga gusa aza gupfa ataragera ku bitaro bya CHUK aho yari yoherejwe.

    Kwizera we yahise acika, ariko abaturage bamukekaga batangira kumushakisha bafatanyije n'inzego z'umutekano RIB iza kumuta muri yombi imufungira kuri Station yayo ya Cyumba.

    Hari andi makuru IGIHE yabonye ko mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatanu, uyu musore yasohotse aho yari afungiye agiye ku bwiherero, ageze hanze yiruka aceremba umupolisi wari umuherekeje undi aramurasa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye IGIHE ko koko uyu musore yarashwe.

    Ati 'Yari hamwe n'abandi baherekejwe mu bwiherero, acunga umupolisi ku jisho ariruka, hanyuma umupolisi wari ubarinze aramurasa yitaba Imana'.

    Murangira yasabye abantu kwirinda ikintu cyose gishobora kubagusha mu cyaha, by'umwihariko gusambanya abana, anavuga ko umuntu wese utawe muri yombi aba akwiriye kwirinda kuba yatoroka kuko nabyo ubwabyo aba ari icyaha kigeretse ku bindi.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-yarashe-umusore-wari-ukurikiranyweho-gusambanya-umwana-w-imyaka-7

  • Shaddyboo yeruriye abafana be ko atwite nabo biva inyuma bamuhata ibibazo – YEGOB #rwanda #RwOT

    Ku munsi w'ejo tariki ya 01/04/2021 Mbabazi Chadia wamenyekanye cyane ku izina rya Shaddyboo, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yabwiye abamukurikira ko atwite.

    Ndatwite 🙃

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) April 1, 2021

    Shaddyboo akimara kuvuga ko atwite abafana be benshi bamuhase ibibazo bamubaza uwaba ari Se w'umwana atwite ndetse n'ibindi bibazo bitandukanye.Dore ibyo bamwe mu bafana ba Shaddyboo bamubajije:

    Nubwo Shaddyboo yabwiye abafana be ko atwite nabo bakamuhata ibibazo ariko nyuma yaje kubabwira ko yabivuze ababeshya kuko hari ku itariki ya 01 z'ukwezi kwa 04, umunsi usanzwe uzwi nk'uwo kubeshya. Yagize ati: 'It's April fools day ! 🤣🤣🤣🤣munwe amazi Mwubike inda birashira . 🤣🤣'.

    It's April fools day ! 🤣🤣🤣🤣 munwe amazi Mwubike inda birashira . 🤣🤣 https://t.co/1iQxOPjL28

    — Shaddyboo (@shaddyboo__92) April 1, 2021

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/shaddyboo-yeruriye-abafana-be-ko-atwite-nabo-biva-inyuma-bamuhata-ibibazo/