Blog

  • Ubuhamya bw’uburyo kuboneza urubyaro ari inkingi yo kurwanya igwingira mu bana –

    Biragoranye kubyumva ariko byagera kuri nyir’ubwite ho bikaba akarusho kuko iyo agutekerereje imvune yahuraga nazo usanga bigoye cyane kuba umubyeyi yagira umwana uri mu mirire mibi anatwite inda y’imvutsi.

    Mukamana kimwe n’abandi babyeyi bo mu Karere ka Ngororero bavuga ko ku mubyeyi wifuza iterambere ry’umwana we akwiye kuboneza urubyaro kugira ngo abashe kumwitaho neza.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze uburyo abana babo bagwingiye kubera kutita ku kuboneza urubyaro hakiri kare bikanagira ingaruka ku bana babo.

    Mukamana avuga ko kimwe mu byatumye umwana we agaragara mu mirire mibi harimo kuba yarakurikijwe akiri muto ntabashe kwitabwaho neza ngo abona intungamubiri zikwiye.

    Ati “Iyo umuntu ataboneje urubyaro uhita usama noneho wa mwana akaba akiri muto ku buryo ahita agwingira. Njye uwa mbere nta kibazo yagize ariko uwa kabiri aho gukura yasubiraga inyuma mu biro nyuma yo kumukurikiza akiri muto, byansabye amezi abiri kugira ngo ayivemo.”

    Yavuze ko kimwe mu bintu by’ingenzi Leta ikwiriye gukora, icya mbere ari ugufasha ababyeyi bakimara kubyara kugira ngo batazajya bahita basama ntibabashe kurera abana babo neza.

    Mukamana yavuze ko byamutwaye imbaraga nyinshi mu kurera abana babiri b’inkurikirane, buri umwe amubonera indyo yuzuye neza kandi akamukurikirana mu mirire ku buryo adasubira inyuma.

    Ati “Urumva uwa mbere yari yagiye mu mirire mibi nyuma havuka uwa kabiri, byantwaye imbaraga nyinshi mu kubashakira ibyo kurya birimo intungamubiri bose. Ndashimira Leta kuko yagerageje kumpa imfashabere n’ifu yitwa “Ongera” bikajya binyunganira.”

    Ntawuhongerumwanzi Gaudence utuye mu Murenge wa Hindiro we avuga ko ubwo umwana we yari afite amezi atandatu aribwo yasamye indi nda atangira kugira intege nke mu kumwitaho.

    Yavuze ko ibi byatumye umwana we agaragara mu mutuku yitabaza ikigo nderabuzima kimufasha mu kumuha ongera, shisha kibondo n’ibindi nkenerwa.

    Ati “Urumva mbere naryaga ibijumba nkabinombanomba nkanabiha umwana, imbaraga zari zitangiye kuba nke ntakibona uko nca inshuro ngo mbone ibyo kurya byiza mbagaburira, ni ibyo rero byatumye ajya mu mutuku.”

    Yakomeje avuga ko nyuma yo kugana ikigo nderabuzima umwana we yaje kumera neza ndetse anigishwa uko bategura indyo yuzuye y’umwana, yakomeje asaba abaturage kwirinda kubyara indahekana ngo kuko bituma abana babo batabona uburezi bukwiriye ahubwo bakangirika bose.

    Ati “Niba kubona indyo yuzuye y’umwana umwe bigorana, ukamutwitiraho undi na wa wundi atarakura neza urumva uba utihemukiye? Abantu nibumve akamaro ko kuboneza urubyaro kandi babikurikize.”

    Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Muramba giherereye mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero, Uwimbabazi Diane, avuga ko iyo umubyeyi ataboneje urubyaro akibyara usanga uretse no kuba yahita atwita bishobora kumuzanira ibindi bibazo bitandukanye.

    Ati “Gutanga inyigisho zo kuboneza urubyaro bihoraho gusa ubu ababyeyi basigaye babyumva si nka kera. Hari nk’ababyeyi usanga abana babo bagaragara mu mirire mibi noneho banatwite abandi, tukajya tubasaba kuza ku kigo nderabuzima kwiga uko bateka indyo yuzuye, ku mubyeyi byabayeho akenshi ava kwa muganga afashe umwanzuro wo kuboneza kuko aba akora ingendo atagakoze.”

    Uwimbabazi avuga ko akenshi umugore utaraboneje urubyaro usanga aho yonsa abana ntabone umwanya wo kwita ku mugabo we ku buryo bishobora kumukururira ikibazo cyo gucibwa inyuma n’umugabo byoroshye.

    Ati “Ariko iyo waboneje urubyaro umwana akamara imyaka ibiri cyangwa irenga usanga afite imirire myiza, umugenera ibyo agombwa neza ku gihe bitewe n’uko umwana uba umufitiye umwanya uhagije.”

    Yongeyeho ati “Iyo waboneje urubyaro ubona umwanya wo kwita ku muryango wawe, na we ubwawe ukiyitaho bigatuma ukora inshingano wakagombye gukora neza harimo kwita ku mugabo n’abana bawe neza.”

    Mu buryo u Rwanda rukunda gukoresha mu kuboneza urubyaro harimo ubw’igihe kirekire nko gukoresha agapira ko ku kuboko kamara imyaka itanu n’agapira ko mu nkondo y’umura kamara imyaka icumi kugeza kuri 12.

    Mu buryo bw’igihe kigufi harimo urushinge rw’amezi atatu, ibinini by’amezi atatu, gukoresha agakingirizo, uburyo bwa burundu bafunga umwe mu bashakanye ndetse n’uburyo bwa kamere.

    Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku Bwiyongere n’Ubuzima bw’Abaturage, DHS, bw’umwaka wa 2019-2020, bwagaragaje ko kugwingira mu bana byagabanutseho 5% ugereranyije n’imyaka itanu ishize, kiva kuri 38% kigera kuri 33%.

    Ababyeyi bo mu Karere ka Ngororero batanze ubuhamya bwerekana ko kuboneza urubyaro ari ingenzi mu kurwanya igwingira ry’abana

  • Covid-19: Uburakari nyuma y’umugeni washyizwe muri stade; dukome urusyo n’ingasire –

    Ni agahomamunwa, ni bimwe umuntu atabona uko asobanura kuko ibyari umunezero w’iteka abantu batangiye, bihita bitangirwa n’agahinda. Ubukwe ni umwe mu mihango itatu abantu bitaho kurusha indi, ukaba uwa mbere bashobora kugiramo uruhare mu migendekere yawo, ukaba kandi umunsi w’umunezero w’urugendo rushya rw’ubuzima.

    Kuvuka umuntu aba atazi uko byagenze, gupfa nabyo ntamenya umubare w’abaje ku kiriyo, abamuririye, amagambo bavuze cyangwa se n’abamuvumiye ku gahera, ariko ubukwe ni bwo bwonyine umuntu ashobora gukora uko ashaka, akizihirwa.

    Mu minsi ishize, hari inkuru twakoze ikubiyemo ibitekerezo by’abantu banyuranye basobanura uko bafata ubukwe bwo mu gihe cya Covid-19, abenshi bavuga ko batifuza kubukora kuko bashaka ko mu gihe buzaba bwabaye, bwazitabirwa n’abantu benshi, bakereka koko inshuti n’abavandimwe ibirori.

    Gusa ariko ubwo muri ibi bihe bya Covid-19 bwo bufite byinshi buhatse. Hari abahisemo kubukora nk’imwe mu nzira ituma badakoresha amafaranga menshi mu kwakira abantu n’indi migenzo ubundi yakoshaga.

    Mu minsi ibiri ishize, ibyari ibyishimo by’umugenzo twese dukunda byazamuye uburakari bwa benshi, agatimba kari umwambaro w’umunsi umwe bigera aho barara bakambaye bakihanaguza amarira.

    Ni nyuma y’uko Polisi y’Igihugu ifashe ubugira kabiri abageni barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, kugeza n’aho umukobwa wambaye agatimba yicajwe muri stade boshye ariho ibirori byabereye, ababyeyi bamwambariye nabo imikenyero yo kurimbana bayikinga mu mutwe kubera igisebo no kubura aho bakwirwa.

    Uburakari bwasaze benshi

    Iki gikorwa cyakuruye uburakari bw’abatari bake, bikoma Polisi y’Igihugu yafashe abageni n’imiryango yabo ikabashyira muri stade ibaziza kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 agena ko ibirori bihuje abantu benshi bibujijwe.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE yagize ati “Nta tegeko mu mategeko dufite rihanisha umuntu warenze ku mabwiriza kujya kurara kuri stade. Iyo babikoze ni uburyo bwo kugorora abantu.”

    Yakomeje agira ati “Umunsi w’ubukwe, ni wo wonyine umuntu ategura kandi akawutegurana ibyishimo, kwicaza umugeni muri stade, polisi iba yirengagije ubumuntu. Ushobora gufata ababyeyi be, n’abandi, undi ukajya kumuca amande wenda nyuma akazajya no kwitaba. Niba ushobora gufata umuntu mu gatimba ukamuraza muri stade, umuntu abona ko utakiri umuntu.”

    Uwitwa Rutarindwa yifashishije urukuta rwe rwa Twitter maze agira ati “Mwabonye amashusho ari gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga y’abageni bari kwerekanwa nyuma bakajyanwa kuri stade bashinjwa kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19! Ese byari ngombwa? Umugeni mu gatimba muri Stade? Ku munsi wabo w’ubukwe?”

    Abandi barimo Fiona Kamikazi Rutagengwa we yavuze ko atumva ibyakozwe na Polisi, ko inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko iteka zibutswa ko ari ukuvogera uburenganzira bw’ukekwa bwo gufatwa nk’umwere igihe cyose urukiko rutaramuhamya icyaha, ati “ariko ntabwo bajya babyumva”.

    Nkuranga Alphonse we yagize ati “Harya bene ibi bituma isomo ryumvwa cyangwa ni ukubumvisha gusa? Ese ubu iki cyemezo kiba cyahawe umugisha n’umuntu urenze umwe?”

    Fiona Kamikazi Rutagengwa yahise amusubiza ati “Ntiwamenya ariko byaba umwe, baba batanu ni ukureba bugufi kuko ntacyo byigisha.”

    Ku rundi ruhande, hari abahuje iki gikorwa no gushaka gusebya abantu aho kwigisha no gutanga ubutumwa, bavuga ko nk’iyo bigeze ku byaha bikomeye nko gufata ku ngufu cyangwa se ihohotera rishingiye ku gitsina usanga inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zitwararitse.

    Inshuti K. Liliane we yagize ati “Ntibyari bikwiye, birababaje, bagakoresheje ubundi buryo aho kubagaragaza bigeze hariya.”

    Ese Polisi yari ikwiye gutwara kiriya gikorwa kuriya?

    Ingingo ibanziriza iya nyuma mu mabwiriza yo ku wa 29 Werurwe 2021 yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 isobanura ko “ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero riremewe ariko bikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19”. Ishimangira iyo mirongo itatu ya mbere igira iti “Ibirori byo kwiyakira birabujijwe”.

    Abantu bose bamaze iminsi bafatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bagiye bafatirwa mu bikorwa byo kwiyakira nyuma y’imihango yo gusezerana imbere y’Imana n’amategeko.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yavuze ko na mbere yo gutangira gufata abantu, bari bababuriye ko abategura ibirori n’abageni bashobora kuzajya bisanga muri stade, bityo ko ingamba ziri gukorwa zije nyuma yo kuburira abantu.

    Ati “Rwose ntituzarambirwa, aho ibi bikorwa birenga ku mabwiriza byagaragaye, polisi izajya ihita ihagera.”

    Yakomeje agira ati “Bavuze abantu 20 none wongeyeho 40. Turagira ngo icyo wakora cyose cyemewe, nta kwiyongereraho icyawe, ushobora kugabanyaho ariko nta kurenzaho.”

    Umwe mu basesenguzi baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye ashyirwa muri iyi nkuru, yasesenguye igikorwa polisi yakoze, asobanura ko gifite ibyiza n’ibibi ariko ko icy’ingenzi abantu bashyiramo ingufu ari ukwirinda kwica amategeko bayareba.

    Ati “Ni ngombwa ko abantu bubahiriza amategeko, bakumvira inzego zishinzwe umutekano mu gihe hari amabwiriza agomba gukurikizwa.”

    Undi we yavuze ko muri iki gihe Polisi yari igeze ahantu umuntu ayibona ntiyikange ahubwo mukajya inama bityo ko uwo murongo ukwiriye gusigasirwa. Ati “Waba wakoze ikosa ukamuha amaboko akakwambika amapingu”.

    Ati “Nta gihe sosiyete izabaho hatari abantu bari kwica amategeko ariko umuntu wayarenzeho afite uko ahanwa. Buriya ntabwo umuntu umuhana wihanukiriye kuko ahanini abantu batangira kutakwizera.”

    Kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, Polisi y’Igihugu yashyize imbaraga mu iyubahirizwa ry’amategeko, aho umunsi ku wundi abapolisi batagoheka, bacunga akantu kose katuma icyorezo cyongera gukaza umurego.

    Hari abagaragaza ko mu mpera z’umwaka ushize habayeho ukudohoka no koroshya uburyo bwo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko, abantu bagatangira gutegura ibirori mu ngo zabo, abandi bagategura iminsi mikuru maze biza gutuma ubwandu bwiyongera mu ntangiriro z’umwaka ibice bimwe na bimwe bisubira muri gahunda ya Guma mu Rugo.

    Abahurije kuri iyi ngingo, basobanura ko abantu bakwiye kumva ko icyo polisi igamije atari ukuraza abantu muri stade, ahubwo ko ari ukubarinda ngo batandura iki cyorezo.

    Amategeko avuga ko ibirori bya nyuma y’ubukwe bibujijwe

  • Yesu ni Umwami w’abapfiriye muri we, ni Umwami w’abakiriho muri we. Menya impamvu Yesu yapfuye akazuka #rwanda #RwOT

    Yesu yapfuye kare akiri muto, kwari ukugira ngo twe tuzabeho kubwe atari ku bwacu. Kwari ukugira ngo kandi abe Umwami w’abapfuye n’abazima, si ibyo gusa kuko ku bizeye Yesu kwari uguhabwa kubaho iteka. Ikindi byari ukugira ngo ibyacu byose byapfuye umunsi 1 hazabeho umuzuko.

    Arababwira ati 'Mwitangara. Nzi yuko mushaka Yesu w’i Nazareti wabambwe, ariko yazutse ntari hano, dore aho bari baramushyize. Nimugende mubwire abigishwa be na Petero muti 'Arababanziriza kujya i Galilaya, iyo ni ho muzamubonera nk’uko yababwiye.’ Bava mu gituro batangara bahinda umushyitsi, nuko barahunga. Ariko ntibagira umuntu babibwira, kuko bari batinye. Mariko 16:6-8

    Kuzuka kwa Yesu no gupfa kwe byari byaravuzwe kera n’abahanuzi, Kristo Yesu we yari aje kubyuzuza ariko abantu bari aho ntibabyumvaga. Yaje muri iyi si kugira ngo aducungure ariko inzira yagombaga kunyuramo yari iy’umubabaro (Inzira yo kumena amaraso, inzira yo gucungura). Ariko aho Yesu atandukaniye n’abandi, ni uko yapfuye akongera akazuka.

    Izi ni zimwe mu mpamvu Yesu yapfuye akazuka:

    Kugira ngo abe Umwami w’abapfuye n’abazima

    kuko icyatumye Kristo apfa akazuka, ari ukugira ngo abe Umwami w’abapfuye n’abazima. Abaroma 14:9

    Iyi niyo mpamvu umuntu agomba kwitwara neza kuko gupfa atariyo maherezo y’ubuzima. Yesu ni Umwami w’abariho n’abatariho, icyatumye apfa akazuka ni ukugira ngo ategeke abariho n’abatariho. Hari abibeshya bakavuga ngo 'Nimfa bizaba birangiye’ ariko sibyo! Hari ubundi Bwami, kandi uzahasanga wa Mwami wanze(wahunze) ku isi. Yesu ni Umwami w’abapfiriye muri we, ni Umwami w’abakiriho muri we.

    Kugira ngo natwe dupfe kandi tubeho kubwe

    Urukundo rwa Kristo ruraduhata, kuko twemejwe yuko nk’uko Umwe yapfiriye bose ari ko bose bapfuye, kandi yapfiriye bose kugira ngo abariho be gukomeza kubaho ku bwabo, ahubwo babeho ku bw’uwo wabapfiriye akanabazukira. 2Abakorinto 5:14-15

    Dore uko Kristo yabigenje: Yaraje atwereka inzira ati uru ni urupfu nduciyemo twese turucamo, ageze hakurya y’urupfu arazuka natwe turazuka. Muri ubwo bwami turmo rero ntitwitwara uko dushaka, turi mu bwami bw’uwaturangiye inzira y’urupfu n’ubugongo. Uwatubwiye ngo muraca aha, ngo muzabaho niwe tugomba kubaho kubwe ntitwakagombye gukomeza kubaho kubwacu ahubwo tugomba kubaho kubw’uwo wadupfiriye.

    Kuva uyu munsi umenye ko Yesu yagupfiriye kugira ngo ntuzitware uko ushaka, ahubwo uzifate(uzitware) uko Yesu ashaka. Ntuzikorere icyo ushaka uzitware uko Yesu ashaka, ntuzavuge ibyo ushaka uzavuge ibyo Yesu agushakamo ko uvuga. Ntuzabeho uko ubishaka uzabeho uko Yesu ashaka, icyo ni cyo cyatumye apfa akanakuzukira. Yaguhaye ubugingo aguha ubuzima bwe, ukwiye gukora ibyo yakagombye gukora.

    Yesu yapfuye kare akiri umujeune kugira ngo ubashe gukora ibyo atakoze. Kugira ngo ubashe kuzuza ibyo atujuje, ubashe kugera aho atageze, ubashe kubwira abo atabwiye. Kwari ukugira ngo ubashe gukomeza abo atakomeje. Aka kazi ni wowe urimo kugakora kuko yarapfuye ariko yaranazutse kugira ngo nawe ukomeze ugendere muri ubwo buzima, muri izo mbaraga z’umuzuko.

    Kugira ngo tuzabeho nubwo twaba twarapfuye mu mubiri

    Ni ukuri, ni ukuri, ndababwira yuko igihe kije ndetse kirasohoye, ubwo abapfa bumva kandi bazumva ijwi ry’Umwana w’Imana, n’abaryumvise bazaba bazima, kuko nk’uko Data afite ubugingo muri we, ni ko yabuhaye Umwana ngo abugire na we. Yohana 5:25

    Uri muri Kristo Yesu wizeye imbaraga ze, imbaraga z’umuzuko ntabwo apfa. Gupfa kwa Yesu no kuzuka kwe, ni ibitwereka ko natwe nidupfa tuzongera kubaho. Ndagira ngo wongere usubizwemo imbaraga umenye ko urupfu rwa Yesu rwaje kukugira muzima. Waba uri muzima waba warapfuye utariho, uri muzima kubera urupfu rwa Yesu no kuzuka kwe.

    Kugira ngo dusobanukirwe ko n’ibyacu byapfuye, umunsi umwe hazongera hakabaho umuzuko

    Ese urimo uraca mu bibazo bikomeye?, urimo uraca mu ndwara, urimo uraca mu ngorane?. Urimo uraca mu rupfu, urimo uraca mu kunyagwa, warambuwe? Nubwo ibyawe byapfuye menya ko Imana izura abapfuye, izura ibyapfuye, ibasha kuzura ingingo zapfuye, Imana izura inzozi zapfuye izura iyerekwa ryapfuye. Imana izura imishinga yapfuye, Imana izura ubukumi bwapfuye, izura ubusore bwapfuye.

    Iyi nyigisho yateguwe, ikanatambutswa na Dr Paul Gitwaza, yose wayikurikira hano

    Source: Dr Paul Gitwaza Official (Youtube channel)

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Yesu-ni-Umwami-w-abapfiriye-muri-we-ni-Umwami-w-abakiriho-muri-we-Menya-impamvu.html

  • Hagarara wemye nk’igiti giteye #rwanda #RwOT

    Uwo azahwana n’igiti cyatewe hafi y’umugezi, cyera imbuto zacyo igihe cyacyo. Ibibabi byacyo ntibyuma, icyo azakora cyose kizamubera cyiza. Zaburi 1:3

    Kuba uhamye ni ikintu gifitiye umumaro buri wese muri twe.Yeremiya 17:8 na Zaburi 1:3.

    Ibi byanditswe byombi bitubwira ku byerekeye kumera nk’ibiti byatewe. Tugomba gushyira mu gaciro kugira ngo umwanzi Satani atatwiba (1 Petero 5.8). Kugira ngo duhagarare imbere ye, tugomba gushinga imizi, tugakomera, tugashikama, ndetse tugafata icyemezo cyo kuguma muri Kristo.

    Yesu ni ubutaka bwiza dushobora gushingamo imizi. Dushobora kumwizera ko ahamye.Yesu udahinduka, igihe cyose, ahora ari umwizerwa, ahorana ubudahemuka, Ijambo rye ni ukuri kandi rirakuze. Uko yahoze ejo n’uyu munsi ni ko ari kandi ni ko azahora. Ntabwo ahindukana n’ibihe; niba rero ufite imizi muri we, nawe uzakomera.

    Imana ishaka kuduha imbaraga zo kudukomeza mu biruhije tunyuramo:

    Imana ishaka kuduha imbaraga n’ububasha kugira ngo tubashe gutsinda ibikomeye tunyuramo. Ishaka ko tubaho duhamye nk’ibiti bishinze imizi ikomeye mu butaka, ariko nitwe tugomba guhitamo aho dushinga imizi yacu kugira ngo ibe ihamye.

    Ese imizi yawe ishinze mu isi, mu marangamutima yawe, mu bikugora? Ku hahise hawe? Cyangwa uyu munsi uhisemo kubishinga muri Kristo? Uyu ni umunsi wawe wo gukora amahitamo nyakuri yakugeza ku bugingo buhoraho.

    Isengesho ry’uyu munsi:

    Mana yanjye ndashaka gushinga imizi yanjye muri wowe. Ntujya uhinduka, kubw’ibyo nzi ko nshobora kukwishingikirizaho ukandinda mu bingora byose.

    Source:www.topchretien.com

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Hagarara-wemye-nk-igiti-giteye.html

  • Kuba ari umunya-Kayonza byari bihagije – Byinshi ku rukundo rwa Areruya Joseph na Uwera baherutse kurushinga #rwanda #RwOT

    Umukinnyi mpuzamahanga w’umunyarwanda usiganwa ku magare ubu akaba akinira Benediction Ignite, Areruya Joseph avuga ko kimwe mu byamukuruye ku mukunzi we baherutse kurushingana ari uko bose bavuka i Kayonza.

    Ku Cyumweru tariki ya 4 Mata 2021 nibwo Areruya Joseph na Uwera Josephine bakoze ubukwe bemeranywa kubana akaramata, ni imihango yabanjirijwe no gusaba no gukwa ubundi basezeranira muri Paruwasi ya Mukarange mu Karere ka Kayonza.

    Mu kiganiro n’ikinyamakuru ISIMBI, kibanze ku rukundo rwe na Uwera Josephine, Areruya Joseph yavuze ko babanye nyuma y’imyaka 2 bakundana.

    Ati'twari dusanzwe tuziranye na mbere ariko twakoze ubukwe tumaze imyaka itatu dukundana. Na we avuka i Kayonza.'

    Bwa mbere ahura na we bahuriye ku ishuri aho biganye igihe gito mu mashuri abanza ya Groupe Scolaire Kayonza.

    Yakomeje avuga ko impamvu urukundo rwe rutumvikanye mu itangazamakuru cyane ari ukubera ko ari bwo buzima yahisemo, ibitajyanye n’akazi ke bitagomba gusohoka.

    Ati'buriya buri wese agira ubuzima bwite bwe, hari igihe umuntu aba akunda ibintu cyangwa abyanga, njye numvise rero ibyiza ari uko nabigira ibanga ariko inshuti zanjye zari zimuzi kuko na mbere abanyamakuru bamumbajije sinigeze mutangaza.'

    Uretse kuba afite ubwenge ngo kuba avuka i Kayonza nkawe byonyine byari bihagije kugira ngo amukunde.

    Ati'ikintu cya mbere kuba ari umunya-Kayonza gusa kandi nanjye nkaba ndi umunya-Kayonza, ibyo byari bihaije kugira ngo mukunde. Icya kabiri yego si mwiza kuruta abandi bose batuye Isi ariko afite ubwenge, namukundiye ko afite ubwenge kandi ikindi nasanze duhuje byinshi.'

    Nk’abandi bantu bari mu rukundo, ngo Uwera yagiye akorera utuntu dutandukanye Areruya Joseph bikamutungura.

    Ati'yagiye ankorera utuntu twinshi tukantungura, ibintu byinshi yankoreye byarantunguye kuko mu buzima busanzwe sinigeze nkundana n’abakobwa benshi, yakoraga akantu gato nko kumpa impano bikantungura ariko nta kindi kidasanzwe.'

    Mu rukundo rwabo nta gihe kigeze kigera ngo bashake kuba batandukana bitewe wenda no kutumvikana ku bintu bikunze kuranga abakundana.

    Nyuma yo gukora ubukwe bakaba bagomba gutura mu karere ka Kayonza aho bavuka ari naho imiryango yabo ituye.

    Uyu musore w’imyaka 25 yavukiye mu karere ka Kayonza, azamukira muri Les Amis Sportif y’i Rwamagana, akina nk’uwabigize umwuga muri Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo na Delko—Marseille Provence yo Bufaransa, Pédale Pilotine mbere yo kujya muri Benediction Ignite.

    Areruya Joseph yegukanye Tour du Rwanda 2017, muri 2018 yegukana La Tropicale Amissa Bongo yo muri Gabon na Tour del’Espoir yo muri Cameroun.

    Ngo kuba umukunzi we na we avuka i Kayonza byari byoroshye ko bakwikundanira

    Babanye bamaze imyaka 3 bakundana

    Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/kuba-ari-umunya-kayonza-byari-bahagije-byinshi-ku-rukundo-rwa-areruya-joseph-na-uwera-baherutse-kurushinga

  • Ukuriye Polisi mu mujyi wa Minneapolis yitakanye Derek, amushinja kwica umwirabura Floyd #rwanda #RwOT

    Medaria Arradondo, umuyobozi wa Polisi mu Mujyi wa Minneapolis muri leta ya Minnessota ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuze kuri uyu wa mbere ko Derek Chauvin wahoze ari umupolisi atakurikije amategeko y'igipolisi igihe yapfukamaga ku ijosi rya George Floyd w'umwirabura mu muhanda mu gihe cy'iminota irenga umunani. Ashimangira ko gupfukama ku ijosi ry'umuntu uboshywe mu mapingu bitari mu mategeko n'inyigisho bitangwa na Polisi.

    Arradondo, umwirabura wa mbere uyobora iki gipolisi, yavuze ko abapolisi mu nyigisho bahabwa, harimo kwirinda gukoresha ingufu z'umurengera igihe cyose bikenewe. Arradondo, yirukanye Chauvin hamwe n'abandi baporisi batatu, nyuma y'umusi umwe Floyd apfuye. Yabwiye abacamanza ko'Chauvin yakoze ubwicanyi'.

    Mbere yuko ubutabera bwumva uyu mukuru wa Polisi, bwabanje kumva umuganga ushinzwe icyumba cyakirirwamo ahashyikira indembe, mu mujyi wa Minneapolis, Dr Bradford Langenfeld yavuze ko George Floyd yishwe no kubura umwuka wa oxygen. Yifatanije n'abashinja uwahoze ari umuporisi, Derek Chauvin, wapfukamye ku ijosi ryiwe mu gihe cy'iminota isaga umunani, mu muhanda wo muri uwo mujyi mu kwezi kwa gatanu k'umwaka ushize.

    Abaforomo bakorera munsi y'ubuyobozi bwa Dr. Bradford Langenfeld, bagerageje kumugarurira ubuzima ariko ntibyabashobokeye kuko yahise abapfira mubiganza.

    Ababuranira Chauvin bireguye bavuga ko Floyd yapfuye kuko yagendanaga ibindi bibazo by'ubuzima. Bavuga kandi ko ibyo Chauvin yakoze byose igihe yahagarikaga Floyd, yisunze amasomo yahawe muri uwo mwuga w'igipolisi.

    Dr Langenfeld, niwe utangije icyumweru kigira kabiri cy'iri buranisha, yavuze ko umutima wa Floyd wahagaze gutera igihe yagezwaga ku bitaro, kandi ko bamaze iminota 30 bagerageza kumusubizamo ubuzima ariko biba iby'ubusa.

    Langenfeld yavuze ko ashingiye ku makuru yahawe, kubura umwuka nico kiza imbere y'izindi mpamvu zose zitangwa n'abiregura.

    Icyumweru cya mbere cy'iri buranisha nkuko VOA ibitangaza, cyaranzwe no kumva ibyagaragajwe bigaragaza n'amaso uwahoze ari umupolisi Chauvin apfukama ku Ijosi rya Floyd mu muhanda, atakamba avuga ko adashobora guhumeka.

    Urwo rupfu rwo ku itariki ya 25 z'ukwezi kwa gatanu 2020, rwahagurukije imyigaragambyo yo kwamagana ubugome bukorwa na Polisi ku birabura muri Amerika, ndetse no ku Isi hose.

    Munyaneza Theogene / intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/ukuriye-polisi-mu-mujyi-wa-minneapolis-yitakanye-derek-amushinja-kwica-umwirabura-floyd/

  • Musanze: Niyonzima yaretse akazi ka Leta ayoboka ubworozi bw’ingurube –

    Uyu mugabo w’imyaka 54, yize ibijyanye n’Ubuvuzi bw’Amatungo muri Kaminuza y’u Rwanda i Busogo, ahakura Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ndetse akora iyi mirimo mu Karere ka Musanze, mbere y’uko asezera mu 2008 akayoboka ubworozi yari afitemo ubumenyi.

    Mu buhamya bwe, avuga ko uyu mushinga w’ubworozi bw’ingurube umaze kumugeza kuri byinshi kuko yawutangiranye ingurube esheshatu gusa ariko ubu amaze kugira izirenga 400, ndetse akaba yaroroje abaturanyi be.

    Yagize ati “Natangiranye ingurube eshanu n’imfizi imwe mu 2008 maze gusezera ku kazi. Nakomeje korora ingurube kugeza ubwo naguye ubutaka bwo kuzororeraho mva kuri ‘are 10’ ubu murabona ko hari hegitari n’igice nkoreraho ubu bworozi. Mfite abakozi bahoraho 11 na ba nyakabyizi umunani nkoresha muri iyi famu, irimo ingurube zirenga 400.”

    Yongeyeho ati “Si ibyo gusa kuko n’umuryango wanjye ubayeho neza, nishyurira abana amafaranga y’ishuri kandi byose ni muri ubu bworozi mbikura. Iyo urebye neza nahembye abakozi nanakuyemo ibikenerwa byose, simbura kwinjiza amafaranga akubye kabiri umushahara nabonaga mu kazi nakoraga.”

    Niyonzima akomeza agira inama abakiri bato kutagira umurimo basuzugura, ahubwo bagahanga imirimo ishobora no gutanga akazi ku bandi.

    Ati “Nagira inama urubyiruko ko bagomba gutekereza uburyo bwo kwihangira imirimo bagahera ku bintu bito, kuko bigenda bikura iyo ubyitayeho ukabiha umwanya ndetse bakareba n’amahirwe aba abegereye bakayabyaza umusaruro.”

    Uyu mushinga w’ubworozi kandi si Niyonzima gusa wagiriye umumaro kuko n’abaturanye na we na bo batangiye kumwigiraho, abandi babona imirimo n’amasoko biwuturutseho.

    Twizerimana ni umukozi wita kuri aya matungo, yagize ati “Njyewe nahoze ndi umwana wo ku muhanda banyitaga mayibobo, Niyonzima twatangiye gukorana mfite imyaka 20. Nta cyo kurya nagiraga, nta mwambaro niguriraga kuko iyo nari mfite ni abantu bayimpaye, ampemba ibihumbi 30 Frw, ni ho nakuye inzu ifite agaciro ka miliyoni 3 Frw mu myaka irindwi tumaranye. Ubu umugore wanjye twarasezeranye mbikuye muri aka kazi ko kwita ku ngurube ze, ikindi ni uko yanyigishije korora ingurube nkaba mfite izanjye eshanu.”

    Uwamahoro Marie na we yagize ati “Kuba Niyonzima yarazanye ubu bworozi aha byangiriye akamaro cyane kuko yaraje agura amabuye yanjye mbona amafaranga. Niyo nanjye nakoresheje nubakisha uruzitiro iwanjye kandi yarananyoroje, ampa n’ubumenyi ku bworozi bw’ingurube ku buryo nimbona ubushobozi nzazorora neza nkatera imbere.”

    Mu yindi mishinga iri mu nzozi za Niyonzima harimo kubaka ibagiro rigezweho ndetse n’uruganda rutunganya ibiryo by’amatungo kuko akenshi usanga ari byo bikibangamiye aborozi b’ingurube.

    Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kujya ihanga imirimo mishya igera ku bihumbi 200 buri mwaka binyuze mu bikorera mu ngeri zitandukanye, hagamijwe kurwanya ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko.

    Niyonzima amaze kugira ingurube zirenga 400

    Uyu mworozi wa kijyambere agira urubyiruko inama yo kwitinyuka rugahanga imirimo

  • Ntidutegereze ko Umukuru w’Igihugu aza gukemura ibibazo by’abaturage ku midugudu-Minisitiri Gatabazi –

    Yabibasabye kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 ubwo yagiranaga ibiganiro n’abayobora inzego z’ibanze mu mirenge ikora ku Ishyamba rya Nyungwe ya Ruheru, Nyabimata, Muganza na Kivu mu Karere ka Nyaruguru.

    Ibyo biganiro byitabiriwe kandi n’abavuga rikumvikana, abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano.

    Minisitiri Gatabazi yabibukije ko kuba bitwa abayobozi ari uko hari abaturage bayobora, bityo bakwiye kubaha serivisi nziza kandi ku gihe.

    Ati “Abayobozi twese nanjye ndimo ikintu cya mbere dusabwa cy’ibanze ni ukumva ko tubereyeho umuturage kuko duhabwa izo nshingano cyangwa tukazitorerwa kubera umuturage. Kandi umuturage iyo ateye imbere na we muyobozi utera imbere.”

    “Ibyo rero bigasaba ngo tuzirikane serivisi tugomba kubaha, abaturage tubahe serivisi nziza, ushaka ibyangombwa abibone, ushaka ifumbire yateganyirijwe ayibone, ushaka nkunganire ayibone bitamugoye, ujya kwa muganga yakirwe neza, ugiye mu nzego z’ubutabera yakirwe neza. Ibyo iyo bikozwe, igihugu kigira umutekano urambye.”

    Abayobozi b’inzego z’ibanze kandi bibukijwe ko serivisi nziza ijyana na kurwanya ruswa uko yaba ingana kose.

    Minisitiri Gatabazi yavuze ko ibibazo byinshi bikwiye gukemukira mu nzego z’ibanze bitarindiriye Umukuru w’Igihugu nk’uko ahenshi bijya bigaragara iyo abaturage batonze imirongo bashaka kumugezaho ibibazo byabo.

    Ati “Abaturage bakeneye ko tubakemurira ibibazo twese dufatanyije. Rwose ntidutegereze ko Umukuru w’Igihugu ari we uza gukemura ibibazo by’abaturage byo ku midugudu.”

    Yibukije ko umuturage ufite ikibazo iyo kidakemutse, ibindi byose wamubwira atabyumva.

    Bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze batanze ibitekerezo, bagaragaje ko hari aho bagiye bagira intege nke mu gukemura ibibazo by’abaturage ariko biyemeza ko bagiye kwisubiraho.

    Uwiragiye Marc ati “Inama mutugiriye zitwongereye ingufu. Tugiye kurushaho kunoza ibyo dukora twegera abaturage kandi tubakemurira ibibazo.”

    Abayobozi b’inzego z’ibanze kandi biyemeje kunga ubumwe birinda amakimbirane mu kazi kuko adindiza imikorere.

    Uruzinduko rwa Minisitiri Gatabazi mu Karere ka Nyaruguru rwari rugamije kwegera abaturage no kujya inama nabo; kubashishikariza kwicungira umutekano no kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

    Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri Gatabazi akomereza mu Karere ka Nyamagabe aganira n’abo mu mirenge ihana imbibi na Nyungwe.

    Minisitiri Gatabazi yagiranye ibiganiro n’abagize inzego z’ibanze, abavuga rikijyana n’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru

    Minisitiri Gatabazi yakebuye abayobozi banga gukemurira abaturage ibibazo bikarindira Umukuru w’Igihugu

    Minisitiri Gatabazi yibukije ko serivisi nziza ijyana na kurwanya ruswa uko yaba ingana kose

    Abitabiriye inama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Batanze ibitekerezo biganisha ku miyoborere myiza

    Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aganira na bamwe mu bayobora inzego z’ibanze mu Karere ka Nyaruguru

    Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Gashema Janvier

    Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobora inzego z’ibanze, abavuga rikumvikana, abafatanyabikorwa n’inzego z’umutekano

    [email protected]


  • Kigali: Abana bo ku muhanda basabye gutekerezwaho mu bikorwa by’ikingira –

    Abaganiriye na IGIHE, bavuze ko bafite ubwoba muri ibi bihe Isi iri guhangana na Covid-19, kuko hari bagenzi babo bagize ibimenyetso by’iyi ndwara ku buryo byabahungabanyije.

    Uwitwa Hirwa Innocent uvuga ko atuye mu Murenge wa Muhima, yagize ati “Natwe tuba dufite ubwoba bwayo ariko kubera ko nta kundi twakora ngo badukingire, turabyihorera kuko nta mwana wo mu muhanda ujya upfa kurwaragurika.”

    Uwitwa Olivier Dusabe, uvuga ko atuye hafi y’Isoko rya Kimisagara, yavuze ko hari mugenzi wabo wagize ibimenyetso by’iyo ndwara bagatinya kumwegera.

    Ati “Hari mugenzi wacu warwaye nk’icyumweru cyose afite umuriro mwinshi cyane, noneho tugira ngo ni Covid-19, dutangira gutinya kujya tumwegera ku buryo twese twagize ubwoba ariko ku bw’amahirwe yaje gukira ativuje.”

    Yavuze ko mu rwego rwo kwirinda ko icyiciro cy’aba bana cyaba imbarutso yo gukwirakwiza Covid-19, ari ngombwa ko nabo batekerezwaho.

    Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien Mahoro Niyingabira, yemeza ko hanabaye gahunda yo gukingira aba bana bo ku muhanda byanyuzwa mu miryango ibafasha.

    Ati “Ubundi hari amashyirahamwe afasha abo bana kugira ngo bave mu mihanda, bakabahuriza ahantu hemewe n’amategeko, niba ari ibigo runaka numva ko n’ubwo uyu munsi hatariho icyiciro cyibanda ku bana, kizabaho ariko kikanyura muri ayo mashyirahamwe nyine atari ukuvuga ngo tugiye kureba abo bana bo mu muhanda.”

    Magingo aya, muri gahunda yo gukingira mu Rwanda ntabwo abantu bafite munsi y’imyaka 18 bari mu bazahabwa urukingo rwa Coronavirus ku ikubitiro.

    Umwe mu babyeyi twaganiriye utashatse ko amazina ye atangazwa, yavuze ko biteye agahinda kubona abana bo ku muhanda bisabira ubufasha bwo guterwa urukingo.

    Yagize ati “Ni ukuri bariya baba bakiri abana, imyaka ni mito cyane muri za 12, ibaze uwo mwana kuba adatekererezwa kandi akiri muto, aturanye n’abantu bakuru. Njye ibi mbifata nk’igisebo ku muryango Nyarwanda muri rusange, kuva ku babyeyi bareka abana babo bajya mu muhanda no kugera kuri twe twabyaye tukamenya agaciro k’umwana ariko tukareka bariya [bo mu muhanda] bakahaguma.”

    Yongeyeho ati “Ubundi iki cyakabaye ikibazo cy’igihugu twese, twaratsinzwe kandi ntibikwiriye, dukwiye guhagurukira rimwe twese kandi na Leta ikabigarukamo cyane kugira ngo aba bana b’igihugu batazavamo ibirara bizatwiba mu myaka itanu iri imbere, kandi bafite amahirwe yo kurerwa bakazatubera abavuzi mu masaziro yacu.”

    Ubushakashatsi bwerekana ko abana bari mu byiciro bitandura Covid-19, ariko na bo bakwiye kwirinda kuko iki cyorezo gishobora kubageraho batitwaye neza.

    Leta y’u Rwanda imaze iminsi muri gahunda yo kuvana abana ku mihanda no mu bigo bibarera, ahubwo ikabajyana mu miryango bakarererwamo. Iyi gahunda igamije gufasha abo bana kurererwa mu miryango, kugira ngo bige, barye neza bityo banakure neza bafite uburere n’ubuzima bwiza.

    Umwana wo ku muhanda yavuze ko afite ubwoba bwo kuzarwara Coronavirus

    Abana bo ku muhanda babayeho mu buzima butoroshye

  • Mageragere: Umugabo yishe umwana we w’amezi icyenda, na we ahita yiyahura –

    Ku Cyumweru, tariki ya 4 Mata 2021, ni bwo amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo n’uruhinja rwe yamenyekanye.

    Amakuru aturuka mu Murenge wa Mageragere avuga ko uyu mugabo yari afitanye amakimbirane n’umugore we w’imyaka 21 babanaga mu buryo butemewe n’amategeko nyuma y’aho amenyeye ko umwana w’amezi icyenda bari bafite atari uwe.

    Bivugwa ko uyu mugabo yashatse umugore we atwite atabizi nyuma yo kubimenya batangira kugirana amakimbirane.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mageragere, Ntirushwa Christophe, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yafashe icyemezo cyo kwiyahura no kwica uwo mwana nyuma yo gukeka ko umugore we yamuciye inyuma.

    Yagize ati “Hari amakuru avuga ko uriya mwana atari uwo yabyaranye n’uriya mugore bivugwa ko bahuye umugore atwite ariko umugabo akaba atari abizi. Biravugwa ko yari yanamuciye inyuma bikubitanira ko n’uwo mwana atari uwe bituma ajya kwiyahura.’’

    Yongeyeho ko aya makuru yayahawe na murumuna wa nyakwigendera Harerimana ndetse ko imirambo yose uko ari ibiri yahise ijyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru aho yakorewe isuzuma.

    Ntirushwa yasoje ashishikariza ababana mu buryo butemewe n’amategeko kwegera abayobozi bakabasezeranya no kwirinda amakimbirane no kwiyambura ubuzima kuko buhenda.

    Mu gace ka Mageragere aho umugabo yiciye umwana we na we agahita yiyahura