Blog

  • Biciwe mu nsengero: Isomo amadini n’amatorero yigiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Ni ikimwaro gikomeye ku madini, ni ipfunwe ku banyamadini. Kugeza uyu munsi, hari abantu bigora kwiyumvisha uburyo amadini n’amatorero yemeye kuba igikoresho cy’ubuyobozi bubi, akemera kwigisha inyigisho z’amacakubiri n’ivanguramoko kugeza ubwo abayoboraga iyo miryango Nyobokamana n’abayibarizwagamo bahindukiranye abo basenganaga bakabica babaziza uko Imana yabaremye.

    Ubusanzwe mu muco w’Abanyarwanda cyangwa ahandi bemera Imana, bafataga urusengero nk’inzu ubwoko bw’Imana buhuriramo bugiye kuyisaba, kuyiramya, kuyisingiza no kuyishimira. Barufataga kandi nk’ahantu hera, ntavogerwa kandi hashinganywe.

    Ni byo koko kuko n’ubundi Urusengero cyangwa Ingoro y’Imana, nayo ubwayo irabyivugira mu gitabo cyayo cya Bibiliya ko babiri cyangwa batatu, iyo bateranye bavuga izina ryayo iba iri kumwe nabo.

    Igikomeye kandi giteye agahinda ni uburyo muri Jenoside yakorewe Abatutsi hari insengero nyinshi abakirisitu bagiye bahungiramo bikarangira biciwemo, hamwe na hamwe amabwiriza agatangwa n’abayoboraga izo nsengero [Abapadiri cyangwa Abapasiteri].

    Ni icyasha ku madini n’amatorero

    Mu 2016, nibwo Kiliziya Gatolika mu Rwanda, yemeye ku mugaragaro ko abihaye Imana n’abakiristo bayo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, maze ibisabira imbabazi.

    Mu buryo bweruye, babinyujije mu itangazo ryashyizweho umukono n’abepisikopi ba diyosezi zose zo mu Rwanda, Kiliziya Gatolika mu Rwanda ivuga ko nubwo ntawe yatumye kugira nabi, basabye imbabazi kubera bamwe mu bana bayo, abasaseridoti, abihaye Imana, n’abakristu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi kandi ni uko byagenze kuri ADEPR kuko nayo muri Mata 2016, yasabye imbabazi ku bw’uruhare bamwe mu bayoboke bayo bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    IGIHE yaganiriye n’Abayobozi b’amwe mu madini n’amatorero by’umwihariko Arkiyepiskopi wa Arkidiyosezi ya Kigali muri Kiliziya Gatolika, Antoine Cardinal Kambanda ndetse n’Umuvugizi w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda [ADEPR], Pasiteri Ndayizeye Isaie.

    Cardinal Kambanda yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano ndetse n’ibyago bikomeye ariko bikaba akarusho kuko yakozwe n’Abanyarwanda barimo n’Abakirisitu.

    Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ni amahano akomeye, ni ibyago bikomeye. Ikibabaje rero ni uko yakozwe n’Abanyarwanda barimo n’abakirisitu, ibyo biratubabaza […], ibintu byabaye mu Rwanda bitabaye impuhwe z’Imana naho ubundi birenze urugero.”

    Yakomeje agira ati “Niyo mpamvu natwe muri iki gihe kimwe n’abandi Banyarwanda tuba turi mu cyunamo tunasenga ngo Imana ijye idutsindira inabi n’urwango kugira ngo tuve mu rupfu tujye mu buzima. Nibyo Umwami wacu Yezu Kirisitu yaje kutwigisha we wemeye akarengane n’urupfu kugira ngo yifatanye n’abo bose bazize icyo bari cyo, barenganye.”

    Cardinal Kambanda yavuze ko biba bibabaje kugira ngo umuntu abe yavutsa undi ubuzima ariko noneho by’umwihariko Umukirisitu uzi neza ko impano ikomeye Imana yahaye abari mu Isi ari ‘Ubuzima’.

    Ati “Amaraso y’inzirakarengane ni amarira agera ku Mana. Muri aka kanya tuboneraho no gukomeza abasigajwe iheruheru na Jenoside, tugasabira abazize Jenoside kugira ngo Imana ibakire mu mahoro.”

    Pasiteri Ndayizeye Isaie yavuze ko ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi byabayemo umubabaro mwinshi, abayikorewe banyura mu majoro y’umubabaro nta muntu ubabwira ngo bahumure.

    Yagize ati “Ibihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ibihe byabayemo umubabaro mwinshi cyane ku barokotse kandi banyuze mu majoro, mu minsi myinshi nta muntu ubabwira komera cyangwa humura. Icyo tubabwira ni uko Kirisitu ari umwami w’ihumure kandi arabahumuriza.”

    Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, mu Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Bishop Rusengo Nathan Amooti, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahinyuje cyane Ubukirisitu bw’Abanyarwanda kuko babaye ba ‘Yuda’ bakicana.

    Ati “Jenoside yagaragaje Ubukirisitu bwacu nk’Abanyarwanda uko bwanganaga n’aho bwari bushingiye. Yaratugerageje cyane nk’Abanyarwanda cyangwa n’abakirisitu. Abanyarwanda babaye ba Yuda baragambanirana kandi baricana.”

    Yakomeje agira ati “Icya mbere numva dukwiye kwemera ko twaguye rwose pe, noneho twakwemera ko twaguye tukica umwana w’Imana. Urumva ko twahemukiye bagenzi bacu ariko sibo twahemukiye gusa twahemukiye n’Imana.”

    Jenoside yakorewe Abatutsi, isomo ku nyigisho zihabwa Abakirisitu

    By’umwihariko abayoboke ba Kiliziya Gatolika, Kwibuka bifite agaciro gakomeye mu kwemera kwabo kuko Nyagasani Yezu yabwiye intumwa kujya zimwibuka ari nawo muco wo kwibuka abavandimwe, inshuti n’indi miryango yazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bibuka icuraburindi u Rwanda rwanyuzemo.

    Cardinal Kambanda yavuze ko inyigisho zikwiye gutangwa zigomba kwigisha abantu urukundo, kwirinda icyacamo ibice abantu.

    Yagize ati “Inyigisho zikwiye ubu ni ukwirinda icyacamo ibice abantu, isano yacu niyo ikomeye kurusha ibidutandukanya kandi n’ibyo tudahuje ni ubukungu, ariko nk’uko Bikiramariya w’i Kibeho yabivuze turi indabo. Ubwiza bw’indabo ni uko ziba zidasa zose zivanze, natwe rero abantu bose nibo bashobora kuba umuntu umwe.”

    “Ubudasa bwacu ni ubwiza kandi ni imbaraga zacu. Pawulo Mutagatifu abivuga neza, agatanga urugero rw’umubiri ufite ibice byinshi ariko ubwinshi bw’ibyo bice nizo mbaraga z’umubiri.”

    Pasiteri Ndayizeye yavuze ko abanyamadini bakwiriye guhindura imyigishirize, bakigisha inyigisho zihindura abantu.

    Ati “Nk’amatorero dukwiye kwibaza ngo ese inyigisho zigishijwe zahinduye abenyetorero abigishwa ba Kirisitu cyangwa zagiye zibahindura abayoboke b’amadini n’amatorero? Rero amasomo dukwiye gukuramo, ni ayo kwita cyane ku nyigisho zihindura abantu bakaba abigishwa ba Kirisitu.”

    “Kuko icyagaragaye ni uko icyo cyabuze muri kiriya gihe cya Jenoside yakorerwaga Abatutsi. Rero ni byiza kwibaza ku nyigisho zigishwa uyu munsi wa none, impinduka zizana mu buzima bw’Abanyetorero, uburyo babasha kwanga ikibi bagakora icyiza bidatewe n’ikibiherekeje.”

    Bishop Rusengo ati “Ni habeho kwihana, noneho Abakirisitu dufate inshingano zacu za Gikirisitu turebe mugenzi wacu tumubonemo ishusho y’Imana.”

    Kuva tariki 7 Mata 2021, Abanyarwanda bari mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi igahitana ubuzima bw’abasaga miliyoni. Abayobora amadini n’amatorero basaba abayoboke n’Abanyarwanda muri rusange kurangwa n’imyitwarire iboneye kandi bagafata mu mugongo ababuze ababo.

    Umushumba wa Diyosezi ya Kigali, mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Bishop Rusengo Nathan Amooti, yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahinyuje cyane Ubukirisitu bw’Abanyarwanda

    Cardinal Kambanda yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amahano ndetse n’ibyago bikomeye byagwiririye u Rwanda

    Pasiteri Ndayizeye Isaie Uvugira ADEPR yavuze ko umuryango nyarwanda wateshutse mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi

  • Rusizi: RIB yataye muri yombi Gitifu n'Umubaruramari mu Murenge wa Nkanka #rwanda #RwOT

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mata 2021, rwataye muri yombi Nsabimana Kazungu Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo na Rukundo Emmanuel, umubaruramari mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi.

    Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite.

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Uyu munsi, RIB yafunze Nsabimana Kazungu Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo na Rukundo Emmanuel, umubaruramari mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka #Rusizi.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 10, 2021

    Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.

    — Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) April 10, 2021

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/11/rusizi-rib-yataye-muri-yombi-gitifu-numubaruramari-mu-murenge-wa-nkanka/

  • Somaliya: Umuyobozi w' Intara yarusimbutse #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021, muri Somaliya umuyobozi w'intara yarusimbutse , ubwo yarokokaga igitero cy'umwiyahuzi witurikirijeho igisasu muri imwe mu mazu afungurirwamo mu mujyi wa Baidoa mu majyepfo ashyira uburengerzuba bw'igihugu.

    Ababibonye bavuze ko umugabo wambaye ikote rihambiriyeho ibisasu yagerageje kwegera Ali Wardhere Dooyow, umuyobozi w'iyo ntara, ariko ushinzwe umutekano we akamukumira. Uwo mwiyahuzi yahise aturitsa ibyo bisasu biramuhitana we n'abasivili batatu n'ushinzwe umutekano w'umukuru w'intara

    Umwe mu babibonye, Liban Ibrahim, yabwiye Ijwi ry'Amerika dukesha iyi nkuru ko uwo muyobozi w'intara yari amaze akanya gato ahageze azanye n'abantu babiri. Yavuze ko bamwicaye iruhande bagasaba ikawa nyuma y'akanya gato bakumva ikintu gituritse. Ibrahim yavuze ko yabonye abantu baryamye hasi bamwe bakomeretse abandi bapfuye.

    Umwe mu bashinzwe umutekano utashatse ko izina rye ritangazwa yabwiye iki kinyamakuru twavuze haruguru , ko abarinda uwo muyobozi bari baryamiye amajanja kuko hari hashize iminsi bamenyeshejwe ko ashobora kugabwaho igitero.

    Source : https://impanuro.rw/2021/04/10/somaliya-umuyobozi-w-intara-yarusimbutse/

  • Umu Monk niwe ufite agahigo ko gutura kure y'abandi bantu kurusha abandi ku isi [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

    Uyu mu Monk arinda urusengero rwitwa Rituo Temple i Tibet ndetse akoresha amazi y'ikiyaga gikikije iyi nyubako.

    Iyi ngoro y'uyu mu Monk iri hagati mu mazi ariyo mpamvu abayizi bayita “the stone on the mountain”,ndetse imeze nk'urutare.

    Iyi nzu iri mu kiyaga Yamdrok Lake,iri kure cyane y'umujyi witwa Gyantseno hafi y'ikindi cyaro.

    Ahwang uba wenyine yirirwa aririmba,agafata umwanya wo gutekereza [meditation],hanyuma akajya kuvoma amazi ku kiyaga.Uyu mu monk n'umwe mu basigaye barinda iyi ngoro Rituo imaze amezi 700.

    Uyu mugabo napfa,izi nshingano zizahita zifatwa n'undi muntu nawe uziyemeza kuba muri iyi ngoro wenyine kugeza apfuye.


    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umu-monk-niwe-ufite-aghigo-ko-gutura-kure-y-abantu-kurusha-abandi-ku-isi

  • Umugore wari utwite inda y'amezi 8 yaciye ibintu ubwo yegukanaga umudali wa zahabu muri Taekwondo #rwanda #RwOT

    Umugore wo muri Nigeria witwa Aminat Idrees,yashimishije benshi cyane mu marushanwa yo ku rwego rw'igihugu mu mukino wa Taekwondo ubwo yatwaraga umudali wa zahabu kandi afite inda y'amezi 8.

    Nubwo uyu mugore yari atwite inda nkuru y'amezi 8,yatwaye uyu mudali mu kiciro cyitwa Poomsae ariko uko yateraga umugeri byakoze benshi ku mutima bamuha amashyi y'urufaya.

    Iki cyiciro cya Poomsae kirangwa no gutera imigeri,kwikaraga kwirinda,gutera amakofe n'ibindi bitandukanye.

    Uyu mugore yatwaye uyu mudali ahesha ishema Lagos yari ahagarariye ariko ibyo yakoze byakwiriye isi yose cyane ko videwo ari kwikaraga yakwirakwijwe hose ku mbuga nkoranyambaga.

    Uyu mugore yakoranye n'umugabo witwa Arowora Roqeeb wamuteye ingabo mu bitugu.Yanatwaye indi midali ibiri irimo uwa Silver na Bronze mu kurushanwa n'abandi bagore.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umugore-wari-utwite-inda-y-amezi-8-yaciye-ibintu-ubwo-yegukanaga-umudaliwa

  • Urukundo nyarwo! Yakomewe amashyi nyuma yo kw… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021 ni bwo Irene Murindahabi Umujyanama wa Niyo Bosco yashyize kuri Instagram ubutumwa bw’umusore wemeye guha Niyo Bosco ijisho bitewe n’urukundo amukunda. Niyo Bosco ni umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, akaba yarafashwe n’ubu bumuga ubwo yari afite imyaka 2 y’amavuko. Kuri ubu ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane bitewe n’ijwi ryiza n’ubuhanga buri mu ndirimbo ze n’izo yandikira abandi bahanzi banyuranye.

    Ubutumwa bwa Kendrick Kevin bwari bukurikiye ifoto ye, bwashyizwe kuri Instagram na M.Irene buragira buti “Uyu ni we njye kandi niteguye guhita ntanga ijisho rimwe ryanjye nta gahato nkabikora ku bushake nkariha umuhanzi wanjye nkunda Niyo Bosco. Ibi kandi nabitekereje igihe kinini utagira ngo ni umwanzuro mfashe mpubutse. Ubwo rero niwumva kwa muganga bavuze ko byashoboka ko narimuha akareba ntuzatindiganye mu kumpamagara, igihe cyose uzampamagara nzakwitaba. Murakoze”.

    Niyo Bosco indirimbo yashyizeho ukuboko irakundwa cyane

    Ubwo yashyiraga ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, Irene Murindahabi umujyanama (Manager) wa Niyo Bosco yagize ati “Ibi birandenze what a kind of love Kendrick Kevin akunda Niyo Bosco. Muhungu wanjye, hari abantu bagukunda cyane gutya. Ngize ubwoba sinatekerezaga ko uzakundwa ku rwego umuntu yifuza kuguha ijisho rye kugira ngo murebane. Basi abazi iby’amaso batubwire niba bishoboka.”

    Kugeza ubu, ubu butumwa bwe bumaze gutangwaho ibitekerezo birenga 230 mu gihe gito bumaze kuri uru rubuga. Aline Gahongayire uherutse gukorana indirimbo na Niyo Bosco, ‘Izindi mbaraga’, ari mu batanze ibitekerezo bwa mbere. Yasabiye umugisha uyu musore wemeye gutanga ijisho rye, ati “Imana iguhe umugisha”. Uwitwa Niwe Sandrine yagize ati “Birashoboka ahubwo muzajye kwa muganga”. Umuhanzi Auddy Kelly uri kubarizwa i Burayi yagize ati “Kendrick wubahwe”.

    Niyo Bosco yatumbagirijwe izina n’indirimbo ‘Ubigenza ute’

    Niyo Bosco yakozwe cyane ku mutima n’urukundo yeretswe n’uyu musore wemeye adahatwa kumuha ijisho, atangaza ko yiyongereye mu bantu yifashisha asobanura impamvu yo kubaho kwe. Mu butumwa bwe yagize ati “Mbega! Ahise aba umwe mu bo nifashisha nsobanura impamvu yo kubaho kwanjye. Nishimiye ko Imana inkunda urukundo rungana rutya. Ubuse ndi inde wo gutekerezwaho aka kageni?. Imana y’urukundo iguhe umugisha”.

    Abandi bantu benshi cyane batanze ibitekerezo bashimiye cyane uyu musore ku bw’urukundo rufitwe na bacye yerekanye. Abandi babwiye Niyo Bosco ko Imana imukunda cyane kandi ishoboye byose. Hyacinth Kampire ati “Imana ni igitangaza ibasha gukora iby’abana b’abantu tutibwira, kandi iragukunda”. Tuyisenge yagize ati “Yesu aragukunda, gusa mpaye Imana icyubahiro ku bwawe”. Ngabo Chadia ati “Urukundo rurahari cyanee, Imana ikugirire neza Kevin ikujyane kure y’iby’isi nawe ejo udahinduka kuko uri umuntu wuzuye”.

    Icyakora hari n’abavuze ko Kendrick Kevin ibyo yatangaje ashobora kuba yabeshyaga atabikora. Uwitwa Bob ati “Reka ibikabyo sha, reka amagambo ubishyire mu bikorwa nyine”. Kevin yahise amusubiza ati “Niteguye kubishyira mu bikorwa igihe icyo ari cyo cyose nzahamagarwa n’ubu nubwo yambwira ngo nze nta kabuza naza”. Yaje kongera asubiza undi wavuze ko ari gushaka kumenyekana, ati “Muvandi sinkeneye hit kuko ntacyo yamarira, igitekerezo n’icyifuzo cyanjye ni ukubona uwo nkunda ameze nk’uko nifuza ko amera”.

    Umwari Peru ati ” Yoooh Imana imuhe umugisha mwinshi kuba yanabitekereje byonyine birakomeye”. Dorcas Ikirezi yasabye Kevin kutazamera nk’abantu b’iki gihe batakaje ubumuntu, ati “Imana iguhe umugisha mama kandi komereza aho ntuzabe nk’ab’iki gihe kuko uracyafite ubumuntu”. Esther Neissa yavuze ko ibyo Kevin akoze bisobanuye urukundo nyarwo, ati “Mana we, icyo ni igikorwa gisobanura urukundo nyarwo, ni ukuri Uwiteka abiguhere umugisha pe.” Irafasha Eliab ati “Uru ni rwo rukundo dusabwa twese, kunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, ndabikunze”.

    Icyo inzobere mu buzima zivuga ku bijyanye no kuba umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yahabwa amaso akabona:

    Murindahabi Irene yabwiye InyaRwanda.com ko atarabasha kuvugana n’umuganga w’inzobere mu bijyanye n’ubuvuzi bw’amaso ngo amusobanuze niba bishoboka ko umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yahabwa andi maso, akabasha kureba. Ibi byatumye INYARWANDA ishakisha umuganga w’inzobere ibaza aya makuru. Uwo twaganiriye nawe yavuze ko kuri ubu bigoye kuba byakunda, gusa ngo mu gihe kiri imbere birashoboka. Yanavuze ko hari irindi koranabuhanga bategereje mu myaka iri imbere rizajya ryifashishwa aho abantu bafite ubumuga bwo kutabona bazajya babasha kubona hatiriwe habaho guhabwa amaso n’abandi bantu.

    Uwo InyaRwanda.com yaganiriye nawe ni Prof. Dr Saiba Semanyenzi umuganga w’inzobere mu kuvura amaso – umwuga amazemo imyaka irenga 14 – wanayoboye ishami ryigisha ubuvuzi bw’amaso muri Kaminuza y’u Rwanda (Ophthalmology Department), kuri ubu akaba asigaye yikorera aho afite ivuriro rye bwite ryitwa ‘Rapha Medical Clinic’ rikorera mu mujyi wa Kigali. Uyu muganga yavuze ko ufashe ijisho ukarikura ku muntu kugira ngo urihe undi, ari nk’urutsinga rw’amashanyaraza rudafite aho rucometse. Icyakora yatanze inkuru nziza ku buvuzi bw’amaso bwo mu myaka iri imbere. Ati:

    Urabona ukase ijisho, ni nk’amashanyaraza akonekitinze n’ubwonko (Connecting), biba byarangiye ntabwo rishobora gukora, ni ukuvuga ngo nta muntu watanga ijisho ngo arihe undi muntu kuko uriya mutsi witwa Optic nerve (umutsi uhuza ijisho n’ubwonko) iyo uwukase uhita wangirika ntabwo wakora. Ntabwo ijisho umuntu arihindura, ntabwo bishoboka. Gusa, hari ubushakashatsi burimo gukorwa mu myaka izaza aho umuntu ashobora gushyiraho ‘device’ (agakoresho kabugenewe) mu jisho bakagahuza n’ubwonko ku buryo umuntu utareba, ubwonko bwajya bukorana n’iyo ‘device’ ku buryo umuntu yareba bigakunda, ariko ni ibintu bikiri mu bushakashatsi.

    Niyo Bosco wemerewe ijisho, akomeje kwerekwa urukundo n’abantu batandukanye. Si Kendrick Kevin wenyine ugaragaje urwo amukunda ahubwo buri uko ashyize hanze indirimbo, abatari bacye bagaragaza uburyo zabakoze cyane ku mutima. Umuhanzikazi Aline Gahongayire ukora muzika ihimbaza Imana, aherutse gutangariza InyaRwanda.com ko amafaranga azava mu ndirimbo ‘Izindi mbaraga’ yakoranye na Niyo Bosco, azayaguramo imodoka akayiha uyu muhanzi w’impano itangaje u Rwanda rufite. 

    Mu rugendo rwe rw’umuziki, Niyo Bosco amaze gukora indirimbo zitandukanye zirimo: ‘Ubigenza ute’ yamufunguriye amarembo y’ubwamamare dore ko imaze kurebwa kuri Youtube n’abantu benshi cyane hafi Miliyoni ebyiri, ‘Ubumuntu’, ‘Ibanga’, ‘Imbabazi’, ‘Izindi mbaraga Ft Aline Gahongayire’, ‘Seka’ n’izindi nyinshi zirimo n’izo yandikiye abandi baririmbyi zigakundwa cyane nka ‘Nahawe ijambo’ ya Vestine & Dorcas.

    Niyo Bosco niwe wanditse indirimbo ‘Nahawe ijambo’ ikunzwe cyane muri iyi minsi

    Benshi mu batanze ibitekerezo bashimiye cyane Kendrick Kevin ku bw’umutima we wuzuye urukundo

    REBA HANO ‘UBIGENZA UTE’ YA NIYO BOSCO

    REBA IZINDI MBARAGA BY ALINE GAHONGAYIRE FT NIYO BOSCO

    REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE NA GAHONGAYIRE AKAVUGA KO ASHAKA KUGURIRA IMODOKA NIYO BOSCO 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/104674/urukundo-nyarwo-yakomewe-amashyi-nyuma-yo-kwemera-gutanga-ijisho-rye-akariha-niyo-bosco-ku-104674.html

  • Abantu 83 banduye Covid-19 mu Rwanda abandi 81 barayikira #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu ari umunsi wa kane w'icyumweru wikurikiranyije nta muntu ubikwa ko yishwe na COVID-19 mu Rwanda.Abamaze guhitanwa n'iki cyorezo ni 314

    Abarwayi bashya babonetse ni 83 barimo ab'i Huye 13 na Nyamagabe 12, mu gihe abakize ari 81.

    Abakirwaye ni 1,957 barimo 6 barembye.

    Amakuru ya Covid-19

    Habonetse abanduye bashya:83
    Abanduye bose:23,343
    Hakize:81
    Abakize bose:21,072
    Abakirwaye:1,957
    Abarembye:6
    Abakingiwe bashya:0
    Abakingiwe kuva ku wa 05/3/2021:348,926

    Ikigo cya Leta y'u Bushinwa cya Sinopharm cyatangaje ko urukingo rwacyo rwa gatatu rwa Covid-19 rugiye gutangira gukorwaho igerageza ku bantu.

    Sinopharm isanzwe ifite izindi nkingo ebyiri yakoze, ndetse ziri gukoreshwa mu Bushinwa ndetse no hanze yarwo, mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Abarabu, Peru n'ibindi.

    Muri rusange, inkingo zirenga 10 ziri gukoreshwa cyangwa zigakorerwaho igerageza ku bantu mu Bushinwa. Izo nkingo zirimo CoronaVac rwakozwe n'ikigo Sinovac na CanSinoBIO rwitezweho kuzakenera guterwa inshuro imwe aho kuba ebyiri nk'uko biri kugenda ku zindi nkingo.

    Hari kandi urukingo rwakozwe n'ikigo cya Zhifei Longcom, rukenera guterwa inshuro eshatu.

    Umwihariko w'izi nkingo zose zo mu Bushinwa, ni uko zidakenera kubikwa ahantu hari ubukonje bukabije, kuko zose zibikwa muri firigo isanzwe.

    Nk'igihugu gituwe na miliyari 1,3 z'abaturage, byari bizwi mu ntangiriro ko u Bushinwa butazabasha kubona inkingo rukeneye nibudateganya uburyo bwo kubona inkingo nyinshi kandi zikorewe imbere mu gihugu.

    Ku rundi ruhande, u Bushinwa, kimwe n'ibindi bihugu bikomeye, bukeneye kwifashisha ubushobozi bwabwo mu gukora inkingo mu rwego rwo guteza imbere dipolomasi yabwo ku rwego mpuzamahanga.


    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubuzima/article/abantu-83-banduye-covid-19-mu-rwanda-abandi-81-barayikira

  • Rusizi: RIB yafunze Gitifu w'umurenge n'umubaruramari w'umurenge kubera gukoresha nabi umutungo wa Leta #rwanda #RwOT

    RIB ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yavuze ko abatawe muri yombi barimo Gifitu witwa Nsabimana Kazungu Alexis n'umubaruramari witwa Rukundo Emmanuel.

    RIB yagize iti “Uyu munsi, RIB yafunze Nsabimana Kazungu Alexis, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'agateganyo na Rukundo Emmanuel, umubaruramari mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi.

    Yakomeje iti 'Aba bombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye harimo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no gukoresha ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite.'

    Abakekwa ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/rusizi-rib-yafunze-gitifu-w-umurenge-n-umubaruramari-w-umurenge-kubera

  • Umusore ugiye guha ijisho Niyo Bosco yashimiwe na benshi kubera urukundo rwe yagaragaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Kendrick yakoze benshi ku mutima nyuma y'urukundo rukomeye yagaragarije umuhanzi Niyo Bosco abwo yatangazaga ko agiye kumuha ijisho rimwe nta gahato ,dore uyu muhanzi afite ubumuga bwo kutabona.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021 ni bwo Irene Murindahabi Umujyanama wa Niyo Bosco yashyize kuri Instagram ubutumwa bw'umusore wemeye guha Niyo Bosco ijisho bitewe n'urukundo amukunda. Niyo Bosco ni umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, akaba yarafashwe n'ubu bumuga ubwo yari afite imyaka 2 y'amavuko. Kuri ubu ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane bitewe n'ijwi ryiza n'ubuhanga buri mu ndirimbo ze n'izo yandikira abandi bahanzi banyuranye.

    Ubutumwa bwa Kendrick Kevin bwari bukurikiye ifoto ye, bwashyizwe kuri Instagram na M.Irene buragira buti 'Uyu ni we njye kandi niteguye guhita ntanga ijisho rimwe ryanjye nta gahato nkabikora ku bushake nkariha umuhanzi wanjye nkunda Niyo Bosco. Ibi kandi nabitekereje igihe kinini utagira ngo ni umwanzuro mfashe mpubutse. Ubwo rero niwumva kwa muganga bavuze ko byashoboka ko narimuha akareba ntuzatindiganye mu kumpamagara, igihe cyose uzampamagara nzakwitaba. Murakoze'.

    Ubwo yashyiraga ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, Irene Murindahabi umujyanama (Manager) wa Niyo Bosco yagize ati 'Ibi birandenze what a kind of love Kendrick Kevin akunda Niyo Bosco. Muhungu wanjye, hari abantu bagukunda cyane gutya. Ngize ubwoba sinatekerezaga ko uzakundwa ku rwego umuntu yifuza kuguha ijisho rye kugira ngo murebane. Basi abazi iby'amaso batubwire niba bishoboka.'

    Benshi mu babonye ubu butumwa basabiye umugisha uyu musore wemeye gutanga ijisho rye, ati 'Imana iguhe umugisha'. Uwitwa Niwe Sandrine yagize ati 'Birashoboka ahubwo muzajye kwa muganga'. Umuhanzi Auddy Kelly uri kubarizwa i Burayi yagize ati 'Kendrick wubahwe'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umusore-ugiye-guha-ijisho-niyo-bosco-yashimiwe-na-benshi-kubera-urukundo-rwe-yagaragaje/

  • Ndimbati, Samusure, Bamenya n'abandi bakinnyi ba filime bahuriye mu ndirimbo yo #Kwibuka27 (amashusho) – YEGOB #rwanda #RwOT

    Abakinnyi ba filime bakomeye mu Rwanda bahuriye mu ndirimbo bise 'Impore Rwanda' bakoze mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda n'inshuti z'u Rwanda Kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Indirimbo 'Impore Rwanda' yateguwe bigizwemo uruhare n'umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda mu b'igitsina gore, Kirenga Saphine uzwi muri filime 'Seburikoko' n'izindi nyinshi.

    Iyi ndirimbo yaririmbyemo kandi igaragaramo abarimo Rugero Alan akina muri filime 'Umuturanyi' bamwitwa 'Kazungu'; Dusenge Clenia akina muri filime 'Inzozi Series' bamwita Lana anakina muri filime 'Papa Sava' bamwita 'Madedeli';

    Hari Ingabire Pascaline akina muri filime 'Inzozi Series' yitwa Mukaneza akaba ari na Producer w'iyi flime, umuraperi akaba n'umukinnyi wa filime Bazongere Rosine akina muri filime 'City Maid' yitwa Joselyne, Suallah akina muri filime 'Indoto' yitwa Samantha.

    Mu bandi baririmbye muri iyi ndirimbo kandi harimo Kirenga Saphine ukina muri filime 'Seburikoko' bamwita 'Kantengwa' akaba ari nawe wakoze iyi ndirimbo.

    Muri iyi ndirimbo 'Impore Rwanda' kandi haririmbyemo Uwihoreye Mustapha uzwi nka Ndimbati muri filime zirimo Papa Sava n'izindi; Ramadhan witiriwe filime 'Bamenya' yabiciye hanze aha, Mbarushimana Elie uzwi nka Tajino muri filime 'Inzozi', Rwasibo uzwi nka 'George' muri filime 'Indoto'.

    Hari kandi Shadia uzwi muri filime 'Umuziranenge' bamwita Allian, Mama Zulou akina muri filime 'Seburikoko' ari murumuna wa Siperansiya, Kalisa Erneste uzwi nka Rurinda muri filime 'Seburikoko', Kanangire Laurene ukina muri filime bamwita Mimi na Kagame Manzi ukina muri filime 'Inzozi' bamwita Serge.

    Aba bakinnyi ba filime baririmba bavuga ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, bagafata mu mugongo Abanyarwanda.

    SRC: Inyarwanda

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/ndimbati-samusure-bamenya-nabandi-bakinnyi-ba-filime-bahuriye-mu-ndirimbo-yo-kwibuka27-amashusho/