Blog

  • Burera : Hatwitswe litiro 476 za Kanyanga n’ibiro 30 by’urumogi #rwanda #RwOT

    Ibi biyobyabwenge bwatwitswe ku wa Gatanu tariki ya 9 Mata 2021, ubwo hatwikwaga ibi biyobyabwenge hari uhagarariye Urwego rw’ubugenzecya(RIB), uhagarariye Polisi y’u Rwanda ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.

    Umuyobizi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Burera, Chief Inspector of Police (CIP) Callixte Kayitana yavuze ko biriya biyobyabwenge byafashwe mu mezi atatu atambutse yo muri uyu mwaka wa 2021, bifatirwa mu bikorwa bya Polisi ku bufatanye n’abaturage.

    Yagize ati 'Ku bufatanye n’abaturage kuva muri Mutarama uyu mwaka twakoze ibikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge duhere ahantu abaturage bagiye batwereka bikunze kwinjirira muri aka Karere ka Burera. Abantu 48 nibo bafatiwe muri ibyo bikorwa ubu bashishikirijwe ubutabera, ariko hari n’abandi bagiye bashobora gucika bagahita basubira mu gihugu cya Uganda ari naho bakura biriya biyobyabwenge.'

    CIP Kayitana yaburiye abantu bakishora mu bikorwa byo kwinjiza mu Rwanda ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu kuko amayeri yose bakoresha yaramenyekanye. Yashimiye abaturage bakomeje gutanga amakuru kandi bakayatangira ku gihe asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari abantu babonye bakora ibinyuranijwe n’amategeko.

    Ati 'Hari abantu bakitwikira ijoro bakanyura mu nzira zitazwi(Panya) bakajya mu gihugu cya Uganda gukurayo ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bya magendu. Ndabakangurira kubireka kuko usibye kuba ibyo bakora ari icyaha gihanwa n’amategeko ariko bashobora no kuhaburira ubuzima bitiranijwe n’abaje guhungabanya umutekano w’u Rwanda.'

    Yabasabye gushaka indi mirimo bakora yemewe n’amategeko kandi ibyara inyungu bakareka gukora ibiteme n’amategeko ndetse binagira ingaruka ku buzima bw’abaturage ndetse bikanaba intandaro y’iindi byaha.

    Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

    AMATEGEKO AVUGA IKI ?

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

    Ingingo ya 5 y’Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko mu biyobyabwenge byoroheje.

    Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu Gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje

    Ivomo : Urubuga-RNP

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Burera-Hatwitswe-litiro-476-za-Kanyanga-n-ibiro-30-by-urumogi

  • U Rwanda rwihanganishije Abongereza bapfushije umugabo w’Umwamikazi Elizabeth II –

    Mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 9 Mata 2021, nibwo Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham Palace yatangaje ko Igikomangoma Prince yitabye Imana.

    Mu butumwa Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yashyize hanze ku wa 10 Mata, yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yababajwe n’amakuru y’urupfu rw’Umugabo w’Umwamikazi Elizabeth.

    Iti “Guverinoma y’u Rwanda iri mu gahinda gakomeye ku bwo kumenya amakuru y’urupfu rw’Igikomangoma, Philip, umugabo w’Umwamikazi, Elizabeth II.”

    “Guverinoma y’u Rwanda irihanganisha Guverinoma n’abaturage b’Ubwami bw’u Bwongereza na Ireland y’Amajyaruguru by’umwihariko umuryango w’ibwami ndetse ikabizeza kubaba hafi muri ibi bihe bikomeye.”

    Nyuma y’amakuru y’urupfu rw’Igikomangoma Philip wari ufite imyaka 99, ibihugu byinshi n’abayobozi batandukanye bakomeje kugenda bihanganisha u Bwongereza n’Umwamikazi Elizabeth II.

    Mu bayobozi bageneye Abongereza ubutumwa bw’ihumure harimo Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, Barack Obama wahoze ayobora iki gihugu na Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin.

    Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II ari kumwe n’umugabo we, Igikomangoma Philip mbere y’uko yitaba Imana

  • Kigali: Babangamiwe n’abasengera abantu mu nzira basakuza –

    Bamwe muri aba baturage bakorera mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali birimo Quartier Matheus, hafi y’inyubako ya T2000 na Nyabugogo, bavuga ko aba bantu basengera babangamye kuko batangira abantu mu muhanda kandi bagasakuza cyane.

    Uwitwa Masumbuko Omar yagize ati “ Leta nidufashe idukurireho aba bantu badukanye ingeso yo kujya basengera ahantu hose babonye. Uzi ko umuntu aza akakwegera agahita atangira kagusengera yigize umuhanuzi ukomeye.”

    Umugwaneza Alice ukorera hafi y’inyubako ya City Plaza, we yavuze ko yatunguwe n’uburyo yahuye n’umugore uri gusengera mu nzira akamubwira ibizamubaho mu gihe kiri imbere.

    Ati “Nakubwra se ko yambwiye iki ko ahubwo yaje akavuga ibintu ngo bizambaho ngo uburyo nzabaho neza, noneho akaza kwibeshya akavuga n’ibyambayeho nkumva bitandukanye na kure n’ubuzima naciyemo.”

    Yakomeje avuga ko inzego zibishinzwe zagakwiye gukangurira aba bantu basengera mu nzira kujya babikorera mu nsengero.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge,Mukandahiro Hidayat yavuze ko abo bantu basengera mu nzira hari hashize igihe babaciye mu mujyi.

    Ati “ Iyo kibazo ntabwo cyari giherutse ariko ubwo tubimenye reka tubikurikirane tubafate tubaganirize kuko gusengera umuntu usakuriza abandi ntibyemewe.”

    Mu bihe bitandukanye Umujyi wa Kigali wagiye ushyiraho ingamba zigamije kubungabunga umutekano w’abawutuye zirimo gufunga insengero n’utubyiniro bidafite uburyo bwo gufata urusaku, hakaba hibazwa impamvu nta gikorwa ngo aba bantu basengera mu mihanda nabo bafatirwe ibyemezo.

    Mu bice bitandukanye bya Kigali hasigaye hakunze kugaragara abantu bagenda basengera abandi mu muhanda, ibintu bamwe mu bawukoreramo bavuga ko bibangamira

    Abatuye Umujyi wa Kigali barasaba ko hagira igikorwa ngo aba bantu bacike kuri iyi ngeso badukanye

  • Ngororero : Polisi yafashe umugabo ukekwaho kwica umugore we #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo witwa Murwanashyaka Bosco akekwaho kuba yarishe umugore we mu cyumweru gishize tariki 04 Mata 2021.

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu Murwanashyaka Bosco ubu afungiye kuri station ya Polisi ya Gatumba muri kariya Karere ka Ngororero.

    Hamaze iminsi havugwa ubwicanyi bwo mu miryango by’umwihariko ubukorwa n’abashakanye bicana bapfa ibibazo basanzwe bafitanye.

    Nko mu kwezi gushize, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi uwitwa Batihinda Marc utuye mu Mudugudu wa Maziba, Akagari ka Kaguriro, Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro ukekwaho kwica umugore we amukubise agafuni.

    Na none kandi mu Mudugudu wa Gasiza, Akagari ka Muyunzwe, Umurenge wa Kinihira mu Karere ka Ruhango, hari umugabo wafashwe akekwaho kwica umugore we amukase ijosi, bikaba bikekwa ko bapfuye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma.

    Na none uwitwa Daniel Ntigurirwa wo mu Kagari ka Kayonza, Umurenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyu, yafashwe akekwaho kwica umugore we mu ijoro rishyira ku wa 04 Gashyantare 2021 ubwo yatahaga ngo agahita amukubita isuka.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngororero-Polisi-yafashe-umugabo-ukekwaho-kwica-umugore-we

  • Umusore ugiye guha ijisho Niyo Bosco yashimiwe na benshi kubera urukundo rwe yagaragaje. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Uyu musore witwa Kendrick yakoze benshi ku mutima nyuma y'urukundo rukomeye yagaragarije umuhanzi Niyo Bosco abwo yatangazaga ko agiye kumuha ijisho rimwe nta gahato ,dore uyu muhanzi afite ubumuga bwo kutabona.

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021 ni bwo Irene Murindahabi Umujyanama wa Niyo Bosco yashyize kuri Instagram ubutumwa bw'umusore wemeye guha Niyo Bosco ijisho bitewe n'urukundo amukunda. Niyo Bosco ni umuhanzi ufite ubumuga bwo kutabona, akaba yarafashwe n'ubu bumuga ubwo yari afite imyaka 2 y'amavuko. Kuri ubu ari mu bahanzi nyarwanda bakunzwe cyane bitewe n'ijwi ryiza n'ubuhanga buri mu ndirimbo ze n'izo yandikira abandi bahanzi banyuranye.

    Ubutumwa bwa Kendrick Kevin bwari bukurikiye ifoto ye, bwashyizwe kuri Instagram na M.Irene buragira buti 'Uyu ni we njye kandi niteguye guhita ntanga ijisho rimwe ryanjye nta gahato nkabikora ku bushake nkariha umuhanzi wanjye nkunda Niyo Bosco. Ibi kandi nabitekereje igihe kinini utagira ngo ni umwanzuro mfashe mpubutse. Ubwo rero niwumva kwa muganga bavuze ko byashoboka ko narimuha akareba ntuzatindiganye mu kumpamagara, igihe cyose uzampamagara nzakwitaba. Murakoze'.

    Ubwo yashyiraga ubu butumwa ku rukuta rwe rwa Instagram, Irene Murindahabi umujyanama (Manager) wa Niyo Bosco yagize ati 'Ibi birandenze what a kind of love Kendrick Kevin akunda Niyo Bosco. Muhungu wanjye, hari abantu bagukunda cyane gutya. Ngize ubwoba sinatekerezaga ko uzakundwa ku rwego umuntu yifuza kuguha ijisho rye kugira ngo murebane. Basi abazi iby'amaso batubwire niba bishoboka.'

    Benshi mu babonye ubu butumwa basabiye umugisha uyu musore wemeye gutanga ijisho rye, ati 'Imana iguhe umugisha'. Uwitwa Niwe Sandrine yagize ati 'Birashoboka ahubwo muzajye kwa muganga'. Umuhanzi Auddy Kelly uri kubarizwa i Burayi yagize ati 'Kendrick wubahwe'.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umusore-ugiye-guha-ijisho-niyo-bosco-yashimiwe-nabenshi-kubera-urukundo-rwe-yagaragaje/

  • Musanze: Baratabaza kubera ubuzima bushaririye nyuma yo gukurwa mu kigo cy’imfubyi –

    Aba bana bahoze barererwa mu Kigo cya Caritas Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri kuko batagiraga imiryango bakomokamo izwi, baje gutuzwa mu Mudugudu wa Susa aho bavuga ko bugarijwe n’ibibazo by’imibereho kuko kuva batuzwa aho nta kindi kintu bigeze bongera gufashwa ndetse bakaba badafite n’uburenganzira ku nzu batujwemo nazo zituzuye ubona ko kuri ubu zangiritse cyane.

    Uwiringiyimana Théogène ni umwe muri bo, yavuze ko ubuzima babayemo burimo no guhabwa akato kuko iyo hagize ikintu kibura muri aka gace batuyemo, usanga babyitirira aba bana ngo nibo biba kuri uwo musozi.

    Yagize: “Uwagira ngo ubuyobozi bugere hano burebe uburyo turya, turyama n’uburyo twibereho nk’inyamaswa, turara hasi muri aya mazu mubona namwe atuzuye mu bitaka. Batuzanye hano ari nko kutujugunya, urabona izi nzu nta plafond ibamo ku buryo unyuze hejura ugwa mu nzu y’umuturanyi kuko zifatanye. Ntitugira akazi kurya ni ikibazo hari n’ubwo tuburara , ibi byose rero ni intandaro yo kuba dufatwa nk’abajura bo muri uyu mudugudu/

    “Iyo hibwe ikintu baza gusaka mu nzu zacu, twifuza rwose ko Caritas na Leta baza bakumva akababaro kacu kuko ntaho kujya handi dufite.”

    Sahoguteta Claude we yagize ati “Kuva twagezwa hano na Caritas mu 2013, nta funguro yaduhaye habe n’ikindi kintu na kimwe uretse kuhatugeza gusa, mbese ubuzima busanzwe tubayeho nabi kugeza n’ubwo hari mugenzi wacu witabye Imana ariko ugasanga ari inzara yazize.”

    “Iyaba twahabwaga amahirwe byibuze izi nzu zikatwandikwaho tugaheraho dushakisha ubuzima nk’abandi kuko n’iyo ubonye umugiraneza wayigusanira ntibikunda kuko ngo zifite bene zo, twibaza ibyacu bikatuyobera kuko mu buzima nanjye sinzi iyo naturutse kuko nta muntu wo mu muryango wacu n’umwe nzi.”

    Yakomeje avuga ko mu bibazo bibangamiye harimo no kuba batagira ubwisungane mu kwivuza no gufatwa nk’abatari abantu bitirirwa n’ibibi batakoze agasaba ko izi nzu zabandikwaho.

    Ati “Turiho mu buzima bubi iyo turwaye twinywera imiravumba kuko nta mituweli tugira, umusozi wose ntidufatwa nk’abantu bafite uburenganzira kuko iyo hari icyabuze nitwe byitirirwa bakaza no kudusaka, ikibazo cyacu kirazwi, kuva mu mudugudu kugera ku ntara. Twifuza ko izi nzu zatwandikwaho natwe tugatuzwa nk’abandi nk’uko Leta isanzwe ifasha abantu batishoboye kuko ubu dufatwa nk’abatujwe kandi ari nk’icumbi naryo ridashinga.”

    Abaturanyi b’aba bana nabo bahamya ko babayeho nabi bakabasabira ko bakwiye gufashwa muri ibi bibazo bafite.

    Dusabimana Beatrice yagize ati “Iyo urebye imibereho y’aba bana usanga ibabaje cyane kuko barabazanye babashyira aho gusa. Muri bo nta n’uzi niba agira umuryango, iyo hatobowe inzu y’umuntu usanga bavuga ngo ni ba bana kuko batagira ubitayeho. Inzu babamo urabona na we ko zubatswe nabi, zarasondetswe zikwiye kuvugururwa ndetse bakanazibaha kuko natwe aha turi twaratujwe.”

    Ubuyobozi bwa Caritas Diyoseze ya Ruhengeri bwo buvuga ko aba bana bakuwe mu kigo barererwagamo biturutse kuri gahunda ya Leta y’uko abana bose barererwa mu miryango, bakubakirwa inzu mu kibanza bari bahawe n’Akarere ka Musanze ariko inzu bubakiwe ntibazihabwa kuko zizakomeza kwifashishwa mu gihe haba habonetse abandi bantu batishoboye bo kwitabwaho.

    Ku kijyanye no kuvugurura izo nzu, ngo bazavugana n’Akarere barebe uko zavugururwa bigendeye ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi kuko aho naho ari mu mbago z’Umujyi wa Musanze.

    Umukozi wa Cartias Diyoseze ya Ruhengeri ukuriye ishami ry’ubutabazi,Bazasekabaruhe Jean Damascene yagize ati “Dushingiye kuri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo muri 2011, aho buri mwana agomba kugira umuryango arererwamo, nibwo bariya bana bavuye mu kigo barererwagamo tujya kububakira muri Susa. Twagerageje kubafasha mu kubabonera ibyo kurya, kubona ubwisungane mu kwivuza n’ibindi ariko nabyo byaje guhagarara kuko twabigishije imyuga ngo nabo bagerageze gushaka imirimo bakore.”

    “Ntabwo rero twakomeza kubafasha kuko bamaze gukura ariko iyo hagize ugira ikibazo cyihariye araza tukamufasha nk’abandi bose bafashwa na Caritas. Ku byerekeye gusana ziriya nzu byo bisaba ko tubanza kwegera Akarere tukareba igishushanyo mbonera , tukabona kuhavugurura. Ubu turi gushaka icyangombwa cya buriya butaka , ikindi ni uko umwana wese uri muri iriya nzu atagomba kumva ko ari iye kuko iyo ageze mu gihe cyo gushaka ashaka aho kuba kuko ziriya nzu zishobora kuzifashishwa mu gihe haba habonetse abandi bantu bigaragara ko batishoboye kurusha abandi.”

    Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeannine, yavuze ko ikibazo cy’abo bana bakizi, yemeza ko ku bufatanye na Caritas Diyosezi ya Ruhengeri bagiye kubegera bakareba uburyo bagikemura.

    Aba bana bavuga ko kuva batuzwa hano babayeho nabi

    Mu byo basaba harimo n’uko izi nzu babamo bafashwa kuzisana

    Meya w’Akarere ka Musanze yavuze ko bagiye gufatanya na Caritas kugira ngo aba bana bafashwe

  • Polisi yaburiye abahinduye ingo zabo insengero birengagije ubukana bwa Covid-19 –

    Bamwe mu bayoboke b’amadini atandukanye bagiye bafatirwa mu cyuho na Polisi basengera ahatemewe, bagiye bagaragaza ko barenze ku mabwiriza babizi, bamwe bakavuga ko batazasubira abandi bakinangira.

    Uwitwa Sibomana Eric wafatanwe n’abandi bari gusengera mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Kimisagara, yemeye amakosa ariko ashimangira ko iyo umuhamagaro wamubwiye ko agomba gusengera ahantu adashobora kubireka.

    Yagize ati “Iri tsinda ni iry’abantu basenga, tuba twakoze itsinda tugasenga ubu turi kwita ku iherezo ryacu tugasenga, mbese turi kwita ku iherezo ryacu dushaka ubugingo. Turi aha kuko badufatiye mu cyumba turimo gusenga kuko bitemewe, twarenze ku mabwiriza.”

    Karengera Jean Bosco we yavuze ko nta bwoba baba bafite bwo kwandura Covid-19 kuko ngo baba bari kumwe na Yesu.

    Ati “Turabizi ko bibujijwe ariko nta bwoba tuba dufite bwo kwandura Covid-19 kuko Yesu yavuze ngo aho nzaba ndi nzaba ndi kumwe namwe kandi nzabarinda ibyago n’amakuba bibasha kubageraho , rero no mu byago n’iyo ndwara irimo.”

    Mu kiganiro IGIHE yaginye n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera, yongeye gusaba abayoboke b’amatorero kwirinda kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bajya gusengera ahatemewe.

    CP Kabera yavuze ko Polisi itazahwema guhana abarenga kuri ayo mabwiriza.

    Ati “ Twababwira y’uko abasenga nibasenge mu buryo bwemewe, insengero ziremewe imibare ijyamo irazwi ku nsengero zujuje ibyangombwa zikemererwa kugira ngo zikore n’izitari zabyuzuza zizemererwa zikore nk’izindi ariko ntabwo bagomba guhindura ingo zabo insengero.”

    Kugeza kuwa Gatandatu tariki 10 Mata 2021, umubare w’abantu bamaze kwandura Covid-19 mu Rwanda ni 23.343 barimo 21.072 bakize, 1.957 bakirwaye na 314 bapfuye.

    Aba baherutse gufatirwa mu karere ka Burera basengera mu rugo rw’umuturage bitemewe, banarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

  • Rusizi : Abayobozi 2 bafunzwe bakekwaho ibirimo gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu bwite #rwanda #RwOT

    Aba bagabo bafunzwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Mata 2021, ni Nsabimana Kazungu Alexis usanzwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo wa Nkanka n’umubaruramari muri uriya Murenge,Rukundo Emmanuel.

    Bakekwaho ibyaha bine ari byo ; Gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda akamaro no Gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, Gusonera umusoro mu buryo bunyuranije n’amategeko, no Gufata icyemezo gishingiye ku itonesha, ubucuti n’icyenewaho.

    Ibyo byaha ngo babikoze mu bihe bitandukanye mu mwaka wa 2020.

    Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry avuga ko nubwo atavuga umubare w’amafaranga bakurikiranyweho kubera impamvu z’iperereza, ngo amwe mu yo bakekwaho kunyereza, ari ayari agenewe kubaka Poste de Sante ya Rugarika.

    Bariya Bayobozi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB Kamembe mu gihe iperereza rikomeje nk’uko RIB ibivuga.

    Dr Murangira Thierry avuga ko abahawe inshingano bakwiye kurinda neza umutungo bahawe bakawufata nk’uwabo batanyuranya n’icyo amategeko asaba kuko ngo iyo banyuranyije na yo arahaguruka akirwanirira.

    Nsabimana Kazungu Alexis, ubusanzwe yari ku mwanya w’Umuyobozi ushinzwe irangamimerere mu Murenge yaje kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nkanka nyuma y’uko Gitifu waho yeguye.

    Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, KAYUMBA Ephrem avuga ko kuba Umuyobozi yafatwa akekwaho icyaha runaka kijyanye no kutuzuza inshingano ze nta gitangaza kirimo kuko biri mu mahame Leta y’u Rwanda igenderaho yo kubazwa inshingano.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Abayobozi-2-bafunzwe-bakekwaho-ibirimo-gukoresha-ububasha-bahabwa-mu-nyungu-bwite

  • Rusizi : Polisi yafashe abantu 12 bakekwaho kwiba bakoresheje intwaro #rwanda #RwOT

    Ubutumwa yanyujije kuri Twitter, Polisi y’u Rwanda itarangaza ko bariya bantu bakwaho icyaha cyo kwiba bakoresheje intwaro, banahitanye ubuzima bw’umuturage.

    Ubu butumwa buvuga ko umuntu wishwe muri biriya bikorwa by’ubujura bukoreshejwe intwaro, ari uwo mu Murenge wa Gihundwe.

    Polisi kandi ivuga ko biriya bikorwa bikekwa kuri bariya bantu 12, byanakomerekeyemo umuntu wo mu Murenge wa Mururu ndetse bakiba n’amafaranga mu Murenge wa Kamembe.

    Ubu aba bantu 12 bafashwe bakwaho biriya bikorwa byo kwiba bakoresheje intwaro, bafungiye kuri station ya Polisi ya Kamembe muri kariya Karere ka Rusizi.

    ITEGEKO RITEGANYA IKI ?

    Ingingo ya 170 : Kwiba hakoreshejwe intwaro

    Umuntu wese wiba akoresheje intwaro, aba akoze icyaha cyo kwiba hakoreshejwe intwaro.

    Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka icumi (10) ariko kitarenze imyaka cumi n’itanu (15) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000FRW).

    Igihano kiba igifungo kirenze imyaka cumi n’itanu (15) ariko kitarenze imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) iyo :

    1 º kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe (1) ;

    2 º intwaro yitwajwe yakoreshejwe ;

    3 º kwiba byakorewe mu nzu ituwemo cyangwa mu biyikikije, kabone n’iyo yaba ituwemo by’agateganyo cyangwa mu nzu ikorerwamo.

    Iyo kwiba hakoreshejwe intwaro byateje urupfu cyangwa iyo byakozwe n’agatsiko kishyize hamwe, igihano kiba igifungo cya burundu.

    UKWEZI.RW

    Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rusizi-Polisi-yafashe-abantu-12-bakekwaho-kwiba-bakoresheje-intwaro

  • Urukungu rwakuranye n’amasaka ni yo mpamvu abantu biciwe mu nsengero- Ntazinda Marcel –

    Mu 1994, ubwo habaga Jenoside, abatutsi benshi bari kwicwa bazira uko bavutse, hari umubare munini wabo wahungiye mu nsengero, muri kiliziya no mu misigiti nk’ahantu hizewe bashobora kurokokera.

    Biragoye kwiyumvisha ko umuntu yasanga mugenzi we mu rusengero akamwica kandi barahahuriraga bagiye gusenga ndetse bamwe barakoranye imirimo yo mu rusengero itandukanye.

    Bitandukanye n’ibyo muri uwo mwaka, benshi bari bateze amakiriro muri za kiliziya, insengero n’ahandi hantu hambarizwa Imana, ariko ntibyababujije kwicwa urw’agashinyaguro.

    Mu kiganiro Umwanditsi w’imivugo akaba n’umukozi mu Kigo gishinzwe Ihererekanyamakuru ku myenda mu Rwanda (CRB), Ntazinda Marcel, yagiranye na shene ya Youtube ya SINAI TV, yavuze ko intandaro yo kwicwa kw’abatutsi bahungiye mu nsengero kandi bikozwe n’abari abakirisitu, byatewe n’uko urukungu rwakuranye n’amasaka, ni ukuvuga ko urwango rwabibwe kera.

    Ati “Buriya ingengabitekerezo ya Jenoside yatangiye kera, ku buryo yamunze imitima y’Abanyarwanda. Iyo urebye ibikorwa bya mbere nko muri 1957, icyo gihe ubukirisitu bwari butarasakara. Abasakazaga ubukirisitu rero babwubakanaga ya ngengabitekerezo y’urwango, aho wasangaga umuntu azi ko ari umuhutu kuruta uko ari umukirisitu.”

    Yakomeje ati “Ibyo bintu ni nka rwa rukungu rukurana n’amasaka, byarakuranye noneho amasaka akagenda aganzwa n’urukungu, ugasanga amasaka yaragwingiye ariko wabireba ukabona byose biri mu murima.”

    Ntazinda yagereranyije amatorero y’icyo gihe n’umurima w’amasaka wuzuyemo urukungu. Uyu ni umugani Yezu yaciriye abantu bari bamuteze amatwi ariko icyo gihe ababwira ko bakwiye kureka urukungu rugakurana n’amasaka.

    Ati “Mureke bikurane byombi bigeze igihe cyo gusarurwa, mu isarura nzabwira abasaruzi ntimubanze mutoranye urukungu muruhambire imitwaro rutwikwe, maze amasaka muyahunike mu kigega cyanjye.”

    Uwo mwuka utari mwiza wakomeje gututumba no mu matorero ya Gikirisito bigeze mu 1994 bihumira ku murari.

    Ntazinda yakomeje asobanura ko icyo gihe byari bikiri mu mitima yabo ariko biza kujya ahagaragara.

    Ati “Bigeze muri 1994 biba nk’ikirahure kirimo amazi yacayutse hasi harimo ibyondo. Niho ubona umupasiteri abantu bamuhungiragaho akababwira ati mwe muri Inyenzi, ukibaza niba ari wa wundi mwasenganaga ukumirwa. Abapadiri hari benshi babahungiragaho bakabagambanira kandi aribo babahaye ukarisitiya.”

    Ibintu byakomeje kuba bibi ku bahungiye mu nsengero bigera n’aho babanza guhabwa za Penetensiya [kwicuza ibyaha] ngo babone kwicwa ndetse abandi baranabatizwa.

    Kubona abahungiye mu nsengero barahiciwe ntihagire ubundi butabazi bahabwa bigaragaza ikimwaro gikomeye cyashyizwe ku madini ndetse hari n’abari abakozi b’Imana bijanditse muri Jenoside kandi bari bafite inshingano zo kwigisha urukundo.

    Amadini akwiye gusaba imbabazi

    Ntazinda Marcel asanga amatorero akwiye kwicara agasasa inzobe, akemera gusubira ku mateka y’ahahise mu rwego rwo kurushaho kubaka no komora inguma abarokotse Jenoside aho gutwikira amazi avanze n’imyanda.

    Ku wa 20 Ugushyingo 2016 nibwo muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda hose hatambutse ibaruwa yasomwe nyuma yo gusoza misa isaba imbabazi ku byo abari abakozi ba Kiliziya bakoze muri Jenoside ariko no mu 2000 yari yarasabye imbabazi ku byakozwe n’abakirisitu bayo.

    Amwe mu magambo yari yanditsemo yagiraga ati “Mutubabarire kubera ibyaha by’urwango mu gihugu ndetse no kugera ku rwego rwo kwanga bagenzi bacu kubera ubwoko bwabo.”

    Ibi ariko byagiye bigarukwaho cyane na bamwe mu bayobozi basaba ko kiliziya yari ikwiye gusaba imbabazi ku ruhare rutaziguye yagize muri Jenoside. Ku ruhande rwa kiliziya, nayo yashimangiye ko nubwo isaba imbabazi itazisaba nka kiliziya ahubwo ko izisabira abari abayoboke bayo ndetse n’abihaye Imana bijanditse muri Jenoside.

    Itorero rya ADEPR na ryo muri uwo mwaka, ryareruye risaba imbabazi ubwo uwari umuvugizi waryo Sibomana Jean yari ari mu Karere ka Ruhango. Yagize ati “Mutubabarire, mutubabarire mutubabarire.”

    Icyo gihe Sibomana yagaragaje ko hari abayoboke ba ADEPR n’abayobozi muri iri torero bijanditse mu kwica Abatutsi muri Jenoside ari nayo mpamvu agomba gusaba imbabazi kandi ko bitazongera kubaho.

    Biragoye kubona amatorero yerura ngo asabe imbabazi ku ruhare rutaziguye yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi rurimo inyigisho z’urwango zagejeje kuri Jenoside yatumye abasaga miliyoni imwe bicwa mu gihe cy’iminsi 100 gusa.

    I Kibeho ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi, aho basaga ibihumbi 25 bari bahahungiye bizeye kurokoka

    Ntazinda Marcel yasabye amadini gusasa inzobe agasaba imbabazi ku ruhare yagize muri Jenoside