Blog

  • Incamake ya Raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Mu 2017, Guverinoma y’u Rwanda yagiranye amasezerano na Sosiyete y’abanyamategeko (Levy, Firestone, Muse) ikorera i Washington DC yo kuyikorera ubushakashatsi ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu gihe cy’imyaka ine, iyo Sosiyete yasesenguye ibimenyetso bitandukanye birimo raporo zakozwe na za Leta, iz’Imiryango Mpuzamahanga, iz’Imiryango itari iya Leta, iz’abashakashatsi, inyandiko zakozwe n’abari bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda n’iz’ibihugu bitandukanye, za filime zakozwe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, itangazamakuru n’inyandiko bwite z’abantu ku giti cyabo bari mu nzego z’imirimo ikomeye mu bihugu by’amahanga no mu Miryango Mpuzamahanga hagati ya 1990-1994 na nyuma y’iyo myaka.

    Abashakashatsi ba Cabinet Levy, Firestone, Muse bumvise abatangabuhamya barenga 250 mu Rwanda no mu mahanga. Ako kazi kavuyemo Raporo yatangajwe ku mugaragaro ku wa 19 Mata 2021. Iby’ingenzi bikubiye muri iyi raporo tubisanga mu ngingo zikurikira:

    1. Mbere ya 1990: U Bufaransa bwahaye inkunga Leta y’u Rwanda kandi ikora ubwicanyi ku buryo buzwi no guhohotera uburenganzira bwa muntu

    Mu Ukuboza 1962, u Bufaransa bwasinye amasezerano y’Ubufatanye na Leta y’u Rwanda mu nzego za gisivile na gisirikare. Nyuma y’umwaka umwe gusa, Leta y’u Rwanda yakoze ubwicanyi ku Batutsi mu Ukuboza 1963; Raporo za Loni zakozwe mu 1964, zagaragaje ko impunzi z’abanyarwanda zahunze ubwicanyi Abatutsi bakorerwaga mu Rwanda guhera mu 1959 zarengaga ibihumbi 300.000 mu Burundi, Uganda, Tanzania na Zaire.

    U Bufaransa bwakomeje ubutwererane bwabwo n’u Rwanda nta nkomyi kandi ubwicanyi bwakorwaga na Leta y’u Rwanda bwaranditswe mu itangazamakuru ry’amahanga no mu Miryango mpuzamahanga itari iya Leta, harimo no mu Bufaransa.

    Muri Nyakanga 1975, u Bufaransa n’u Rwanda bagiranye amasezerano yihariye y’inkunga ya gisirikare. Mu 1976, u Bufaransa bwohereje intwaro n’ibikoresho bitandukanye n’abasirikare bo guha imyitozo Ingabo z’u Rwanda na Jandarumori.

    Mu 1983, amasezerano yaravuguruwe hongerwamo ko Ingabo z’u Bufaransa zishobora kujya mu ntambara zigafatanya n’Ingabo z’u Rwanda. Ibyo byabaye mu gihe impunzi z’Abanyarwanda zotsaga igitutu Leta y’u Rwanda zisaba gutaha mu mahoro, ariko Leta y’u Rwanda ikabyanga kugeza ubwo mu 1982, Leta y’u Rwanda yirukanye benshi mu mpunzi zari zavuye muri Uganda naho zameneshejwe.

    Raporo igaragaza ko guhera muri iyo myaka aribwo impunzi zishyize hamwe ngo zirebe uko zizataha mu Rwanda kandi zikagira uruhare mu guca akarengane kari karimitswe n’u Rwanda. Raporo igaragaza ko urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu Ukwakira 1990 rwaje kuko ubundi buryo bwose bw’imishyikirano bwari bwarananiranye (Option Z).

    2. Mu Ukwakira 1990, abategetsi b’u Bufaransa bamenyeshejwe umugambi wa Jenoside n’abari bahagarariye u Bufaransa mu Rwanda, barabyirengagiza, bohereza ingabo mu Rwanda gufasha Leta ya Habyarimana

    Tariki 04 Ukwakira 1990, Perezida Mitterrand abisabwe na Habyarimana ku wa 02 Ukwakira 1990 yafashe icyemezo cyo kohereza mu Rwanda abasirikare 300 mu cyiswe Operation Noroit baza biyongera ku bari bahasanzwe batanga imyitozo muri Jandarumori no mu bigo bya gisirikare byari bikomeye birimo Batayo paracommando i Kanombe, Batayo y’indege za gisirikare nayo yabaga i Kanombe, Batayo y’Ubutasi yabaga muri Camp Kigali na Batayo yarindaga Umukuru w’Igihugu, ndetse n’abajyanama mu bya gisirikare bakoreraga muri Perezidansi ya Repuburika, muri Minisiteri y’Ingabo no mu buyobozi bukuru bw’ingabo (Etat major). Iyi mitwe y’Ingabo z’u Bufaransa niyo yafashije Ingabo z’u Rwanda gutsinda igice cya mbere cy’intambara mu mpera za Ukwakira 1990.

    Mu Ukwakira-Ukuboza 1990, yaba Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda, Georges Martres, yaba Colonel René Galinié, wari Umukuru w’Ishami ry’Ubutwererane mu bya gisirikare hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, wakoreraga muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, bohereje inyandiko nyinshi mu bayobozi b’u Bufaransa cyane cyane ku matariki ya 8, 13, 15, 19, 24 Ukwakira 1990, zerekana ko Leta y’u Rwanda iriho itegura umugambi wa Jenoside ku Batutsi, kandi ko hari n’ahantu hatandukanye muri Gisenyi, Ruhengeri no mu Mutara, Leta y’u Rwanda yishe Abatutsi mu gihe gito.

    Nko mu nyandiko yakozwe na Ambasaderi Martres ku wa 15 Ukwakira 1990, yavugaga ko Abatutsi bo mu Rwanda batinya ikorwa rya Jenoside ibategereje. Abategetsi b’u Bufaransa birengagije nkana ibikubiye muri izo nyandiko mpuruza.

    Kuwa 18 Ukwakira 1990, Umujyanama wa Perezida Mitterrand yamwandikiye inyandiko y’ibanga ko u Bufaransa bwishimiye kuba bwashyize mu bikorwa ibyo bwasabwe na Leta y’u Rwanda byo kuyiha ibikoresho bya gisirikare birimo ibisasu kabuhariwe (roquettes) birasa indege, bikaba byageze i Kigali muri icyo gitondo.

    Kuwa 24 Ukwakira 1990, Colonel Galinié yongeye kwandika indi nyandiko mpuruza isobanura ko Leta y’u Rwanda yiteguye kuba yakwica Abatutsi b’imbere mu gihugu babarirwa hagati y’ibihumbi magana atanu n’ibihumbi magana arindwi.

    Ku rundi ruhande, kuri iyo tariki, Ambasaderi Martres yagiriye inama Perezida Habyarimana ko mu itangazamakuru agomba kujya asobanura ko intambara yatangijwe na FPR ari iy’igihugu cya Uganda cyateye u Rwanda, amubwira ko iyo mvugo izorohereza u Bufaransa kubona aho bushingira bukomeza kumutera inkunga, butanenzwe n’amahanga.

    Bamwe mu bajyanama ba Perezida Mitterrand mu bya gisirikare, bamusabye kugabanya inkunga u Bufaransa buha Leta y’u Rwanda, ariko Mitterrand arabyanga avuga ko atifuza ko FPR ifata ubutegetsi ngo kuko igizwe n’agatsiko ka nyamuke b’Abatutsi b’abanyamahanga naho Guverinoma y’u Rwanda ikaba igizwe na ba nyamwinshi, kikaba ari ikimenyetso cya Demokarasi.

    3. Mu 1991-1992, u Bufaransa bwongereye inkunga ya gisirikare bwahaga Leta y’u Rwanda

    Ku wa 23 Mutarama 1991, ingabo za FPR zafashe Umujyi wa Ruhengeri. Guhera kuwa 24 Mutarama 1991, Leta y’u Rwanda yishe Abatutsi bari hagati ya 50 na 1000 b’Abagogwe muri Ruhengeri na Gisenyi. Ubwo bwicanyi ntacyo bwabwiye u Bufaransa.

    Guhera ku wa 02 Gashyantare 1991, u Bufaransa bwongereye umubare w’abasirikare mu Rwanda bwohereza itsinda ryiswe DAMI ryo gufasha Ingabo z’u Rwanda mu mirwano, gutanga inama za tekiniki ku bayobozi b’ingabo no kwigisha ingabo z’u Rwanda gukoresha intwaro za rutura zatanzwe n’u Bufaransa.

    Iri tsinda ry’abasirikare ryamaze mu Rwanda imyaka ibiri n’igice muri ako kazi. Colonel René Galinié yakoze inyandiko y’impungenge ku wa 04 Mata 1991, asaba ko abasirikare b’u Bufaransa bo muri Opération Noroît bakwiye gusubira iwabo kandi n’abo muri DAMI ntibazarenze amezi ane mu Rwanda, ariko ntibyemerwa n’abamukuriye.

    Inyandiko ya Galinié yasobanuraga ko inkunga u Bufaransa bukomeje gutera u Rwanda ituma abategetsi bumva ko bashyigikiwe n’igihugu cy’igihangange bigatuma batsimbarara mu butagondwa bwabo.

    Mu mishyikirano ya Arusha hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na FPR, u Bufaransa bwashyigikiye uruhande rwa Leta y’u Rwanda. Umwe mu bajyanama ba Perezida Mitterrand wagize uruhare muri ako kazi ni uwitwa Paul Dijoud.

    Mu ibaruwa yo muri Kanama 1991, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Casimir Bizimungu, yandikiye Perezida Habyarimana yamumenyesheje ko yabonanye na Paul Dijoud akamwizeza ko nta mpungenge Leta y’u Rwanda ikwiye kugira, ko u Bufaransa buyishyigikiye muri byose.

    Muri nzeri 1991, Paul Dijoud yabonanye n’intumwa za FPR zari zatumiwe i Paris ziyobowe na Paul Kagame, azihanangiriza ko nubwo ari abahanga mu mirwano, bakaba barota kuzagera i Kigali ku ngufu, ko bazasanga imiryango yabo iba mu Rwanda yararimbuwe.

    Werurwe 1992, Radio ya Leta y’u Rwanda yahamagariye iyicwa ry’abatutsi mu Bugesera. Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yabimenyesheje abategetsi b’igihugu cye, nyamara u Bufaransa bubirengaho bwakira uwari Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda cy’Itangazamakuru, Ferdinand Nahimana, wari intagondwa izwi.

    Mu ruzinduko rwe, yemerewe inkunga n’Ikigo cy’u Bufaransa gishinzwe Itangazamakuru yo gukomeza gushyigikira itangazamakuru rya Leta y’u Rwanda hatitawe ku biganiro by’urwango byakwizwaga na ORINFOR.

    Paul Dijoud wari Umujyanama wa Perezida Mitterrand wanakurikiranaga imishyikirano y’amahoro ya Arusha yakomeje gusabira Leta y’u Rwanda inkunga ya politiki, dipolomasi na gisirikare.

    Tariki 01 Kanama 1992, hasinywe ihagarikwa ry’imirwano hagati y’Ingabo z’u Rwanda n’iza FPR. Ku ruhande rw’u Rwanda, CDR na MRND bakomeje ibikorwa by’urugomo ku Batutsi. U Bufaransa bwabirenzeho bwongera inkunga y’intwaro bwahaga Leta y’u Rwanda.

    Mu 1992, inkunga y’intambara u Bufaransa bwari bumaze guha u Rwanda ni miliyoni 2,7 z’amadolari ya Amerika z’ibikoresho bya gisirikare by’ubwoko bwose na miliyoni 1,5 z’amadolari ya Amerika y’intwaro.

    Ku wa 05 Kamena 1992, ingabo za FPR zagabye igitero mu Mujyi wa Byumba. U Bufaransa bwohereje inzobere z’abasirikare b’inyongera 150 bo gutera inkunga Ingabo z’u Rwanda mu mirwano. Muri Kanama 1992, Leta y’u Rwanda yishe Abatutsi ku Kibuye, u Bufaransa ntibwareka gufasha Leta yakoraga ubwo bwicanyi.

    4. Mu 1993: U Bufaransa bwirengagije gahunda ya Leta yo gutsemba Abatutsi yagaragajwe na raporo mpuzamahanga bwashyikirijwe

    Mutarama 1993, Komisiyo mpuzamahanga yahuje impuguke zitandukanye yakoze iperereza mu Rwanda isohora raporo muri Werurwe 1993 yahawe abayobozi ba Leta y’ u Bufaransa.

    Komisiyo yagaragaje ko Leta y’u Rwanda ikora ubwicanyi ku Batutsi bazizwa ubwoko bwabo, bikaba ari ikimenyetso cya Jenoside.

    Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda yashyikirije raporo abayobozi be asobanura ko iyo raporo ije yiyongera ku bindi bimenyetso byinshi byerekana ubwicanyi bukorwa na Leta ku Batutsi. Ambasaderi yerekanye ko Komisiyo ikimara kuva mu Rwanda Abatutsi bahise bicwa.

    Kuwa 08 Gashyantare 1993, ku nama zatanzwe na Jenerali Christian Quesnot na Bruno Delaye nk’abajyanama ba Perezida Mitterrand, u Bufaransa bwohereje abasilikare 121 biyongera ku bari basanzwe mu Rwanda kugira ngo barwanye ingabo za FPR zari zageze i Shyorongi mu marembo ya Kigali.

    Ku wa 12 Gashyantare 1993, u Bufaransa bwahaye u Rwanda imbunda kabuhariwe za Mitrailleuses 12,7mm n’amasasu ibihumbi ijana. Nyuma y’iminsi itanu, u Bufaransa bwatanze imbunda za Obus 105 mm n’ibisasu bya Roquettes 68 mm.

    Izi ntwaro zose zari zigamije gufasha ingabo z’u Rwanda guhangana na FPR yari hafi gufata Kigali. Nyamara u Bufaransa bwabeshyaga ko bushyigikiye imishyikirano y’amahoro. Ku wa 22 Gashyantare 1993, u Bufaransa bwongeye kohereza izindi ngabo z’inzobere mu mirwano zafashije ingabo z’u Rwanda ku rugamba. Icyo gikorwa kiswe Opération Chimère cyiyoborwa na Colonel Didier Tauzin.

    Mu mpeshyi za 1993, ingabo z’u Bufaransa zakajije imyitozo ya gisirikare zahaga ingabo z’u Rwanda. Hashingiwe ku byateganywaga n’amasezerano ya Arusha, kuw a 13 Ukuboza 1993, igice kinini cy’ingabo z’u Bufaransa cyasubiye iwabo ariko mu Rwanda hasigara abasirikare 25 b’abajyanama bakomeje guha inkunga Ingabo z’u Rwanda.

    Ni nabo bakomeje guha imyitozo Interahamwe zirimo n’izari zaragize uruhare mu kwica Abatutsi mu Bugesera muri Werurwe 1992. Kuwa 16 Werurwe 1993, umubare uzwi w’Ingabo z’u Bufaransa zari muri Opération Noroît igamije guha inkunga ingabo z’u Rwanda mu ntambara, zageraga kuri 688. Hakaba n’abandi Baransa 142 batangaga imyitozo mu bigo bya gisirikare by’u Rwanda bitandukanye.

    Muri Mutarama 1994, u Bufaransa bwahaye Leta y’u Rwanda izindi ntwaro bwirengagije icyemezo cya Loni cyabuzaga itangwa ry’intwaro. Indege izanye izo ntwaro zitanzwe n’ u Bufaransa izivanye mu ruganda rukora intwaro rwa Chateauroux yazigejeje i Kigali zigenewe Ingabo z’u Rwanda. MINUAR yarazifatiriye ku kibuga cy’indege cya Kanombe.

    5. Guhera 6 Mata – Kamena 1994: U Bufaransa bwakomeje kurwanya FPR yarwanaga ihagarika Jenoside

    Kuwa 6 Mata 1994, Indege ya Habyarimana ikimara kugwa, Perezida Mitterrand n’abajyanama be bahise batangaza ko indege yahanuwe na FPR nta kimenyetso na kimwe babifitiye.

    Ingabo z’u Bufaransa zari mu kigo cya gisiRikare cya Kanombe muri Batayo Parakomando yatozwaga n’Abafaransa zafatanyije na Major Ntabakuze Aloys wari umuyobozi wayo gutwara ibikoresho by’indege.

    Ingabo z’u Rwanda zatozwaga n’Abafaransa nizo zahise zitangiza Jenoside uhereye kuri Batayo y’abarindaga Perezida Habyarimana yayoborwaga na Major Protais Mpiranya, Batayo parakomando ya Major Ntabakuze na Batayo y’ubutasi yayoborwaga na Major Nzuwonemeye.

    Abajyanama b’Abafaransa mu bya gisirikare bari barasigaye mu Rwanda, batanga inama ku bayobozi b’Ingabo z’u Rwanda, barebereye ikorwa rya Jenoside yakorwaga n’Imitwe y’ingabo batozaga. Ntacyo bakoze ngo barengere abasivile b’Abatutsi bicirwaga mu maso yabo.

    Tariki 08 Mata 1994, Guverinoma y’Abatabazi yashyiriweho muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda. I Paris, Umujyanama wa Perezida Mitterrand mu bya gisirikare, Jenerali Christian Quesnot yishimiye ishyirwaho ry’iyo Guverinoma avuga ko igizwe n’amashyaka yose, nyamara abari bayigize bose bari intagondwa z’Abahutu zemeraga umugambi za Jenoside, zatoranyijwe kubera iyo mpamvu, bigizwemo uruhare na Ambasaderi w’ u Bufaransa mu Rwanda.

    Jenoside igitangira, u Bufaransa bwihutiye guhungisha abari ku isonga y’abateguye Jenoside bakanayishyira mu bikorwa buhereye ku mugore wa Perezida Habyarimana, Agata Kanziga.

    Nyamara Perezida Mitterrand yivugiye mu 1994 ko Kanziga afite shitani mu mutima. Kanziga aracyaba mu Bufaransa mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Urukiko rukuru rwa Leta rwemeje ku buryo ndakuka ko Kanziga afite uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside, ko atagomba guhabwa ibyangombwa byo gutura mu Bufaransa. Ubu aracyaba mu Bufaransa nta nkomyi kandi ari ku rutonde rw’abasabwe n’ubutabera bw’u Rwanda.

    Ku wa 09 Mata 1994, u Bufaransa bwohereje mu Rwanda abasirikare mu cyiswe Opération Amaryllis batereranye abakozi b’Abatutsi bakoreraga serivisi zitandukanye z’u Bufaransa barimo abakoreraga Ambassade y’u Bufaransa mu Rwanda, abakoraga mu mishanga y’u Bufaransa no mu zindi nzego. Perezida Mitterrand n’abayobozi bakuru b’u Bufaransa bari bahangayikishijwe no guha ubufasha bwose Leta yakoraga Jenoside.

    Hagati ya Mata na Kamena 1994, Perezida Mitterrand n’abajyanama be barimo Jenerali Huchon, Jenerali Quesnot na Bruno Delaye bakomeje guha ubufasha Leta y’u Rwanda, guharabika FPR yarwanaga ihagarika Jenoside, bayita ko ari agatsiko k’abarwanyi kabangamiye amahoro mu Rwanda no mu Karere k’Ibihugu by’Ibiyaga Bigari. Ubwo butumwa ni nabwo bwakwizwaga n’abari bahagarariye u Bufaransa muri Loni.

    6. Kamena 1994 – Kanama 1994: u Bufaransa bwifashishije Turquoise bugamije kubuza FPR kwigarurira ibice byose by’u Rwanda no gufasha ingabo za Leta kwisuganya

    U Bufaransa bumaze kubona ko Leta bwashyigikiye iri gutsindwa intambara, bwakoresheje Loni ngo ibwemerere kugaruka mu Rwanda mu cyiswe Opération Turquoise bavuga ko baje gutabara abicwaga.

    Nyamara si ko byagenze. Umwe mu bayobozi ba Turquoise, Colonel Didier Tauzin yatangaje mu ntangiriro za Nyakanga 1994 ko ubutumwa bwe ari ubwo kurwanya FPR nk’uko yari yarabikoze mu 1993 ayobora Opération Chimère.

    Ambasaderi Marlaud nawe yarabyemeje ku wa 01 Nyakanga 1994 yandika ko igikenewe ari uko Ingabo z’u Bufaransa zikumira FPR ntiyongere kugira ibice by’u Rwanda yigarurira. Ingabo z’u Bufaransa zatereranye abicwaga bari bakirwanaho cyane cyane mu Bisesero.

    Muri Zaire, Ingabo z’u Bufaransa zagiranye imishyikirano n’Ingabo z’u Rwanda zari zimaze gutsindwa no gukora Jenoside. Inyandiko z’ibanga z’u Bufaransa zigaragaza ko u Bufaransa bwasabye abayobozi ba Turquoise gufasha Ingabo z’u Rwanda zatsinzwe kwiyegeranya zikagaruka mu Rwanda kurwana na FPR no gusubira ku butegetsi.

    Impuguke z’Abanyamerika zakoze raporo y’u Rwanda zisobanura ko zasabye inshuro eshatu, ku wa 20 Ukuboza 2019, 10 Nyakanga 2020 na 27 Mutarama 2021 u Bufaransa kuziha ibisobanuro kuri icyo kibazo ariko u Bufaransa ntibwashubije.

    7. Nyuma ya Jenoside, Leta y’u Bufaransa yabangamiye Guverinoma y’u Rwanda, ikomeza gushyigikira abakoze Jenoside

    Jenoside yakorewe Abatutsi ikimara guhagarikwa na FPR, Perezida Mitterrand, abanyapolitiki n’abasirikare bakuru bahakanye ko nta Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho; abandi bakemeza ko habaye za jenoside ebyiri, ari nabyo bitekerezo byiganje muri iki gihe mu bapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, barimo n’abari ku butegetsi mu Bufaransa muri 1994.

    Mu 1998, u Bufaransa bwashyizeho itsinda ry’Abadepite bayobowe na Paul Quilès kugira ngo bagaragaze uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Mu mikorere y’iryo tsinda no muri raporo ryakoze, harimo ubushake bwo kugaragaza ko Leta y’u Bufaransa nta ruhare ifite, bikaba byari urwiyerurutso.

    Leta y’u Bufaransa ntiyahaye agaciro gakwiye ikibazo cy’ubutabera. Abakoze Jenoside bagahungira mu Bufaransa ni benshi batarashyikirizwa ubutabera. Mu myaka 27 u Bufaransa bumaze guca imanza eshatu gusa.

    Muri 2006, Umucamanza Jean-Louis Bruguière yashyizeho impapuro mpuzamahanga zishaka gufata abayobozi bakuru b’u Rwanda umunani abashinja ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Izo mpapuro zari zishingiye ku rwango no ku binyoma.

    Umwanzuro wa Raporo ya Guverinoma y’u Rwanda

    Abategetsi bakuru ba Leta y’u Bufaransa, baba abo mu nzego za politiki, dipolomasi n’umutekano bari bazi neza guhera mu Ukwakira 1990, ko Guverinoma y’u Rwanda yateguraga umugambi wo gutsemba Abatutsi.

    U Bufaransa bwahisemo gukomeza gushyigikira Guverinoma y’u Rwanda n’Ingabo zayo. Muri mata 1994, abategetsi b’u Bufaransa ntibatunguwe n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Nta buhumyi bwabayeho kuri abo bategetsi cyangwa kutamenya gahunda ya Jenoside, ibyemezo byose babifashe bazi neza ko iyo Leta ari nyirabayazana w’umugambi wo gutsemba Abatutsi mu Rwanda.

    Aha ni hamwe mu hakomeye Raporo itandukaniye n’iyakozwe na Komisiyo y’u Bufaransa yayobowe na Profeseri Vincent Duclert yatangajwe ku wa 26 Werurwe 2021.

    Raporo ya Komisiyo Duclert yerekana ko u Bufaransa bufite uruhare runini kandi rudashidikanywaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko ibyinshi bigashyirwa kuri Perezida Mitterrand, nyamara n’izindi nzego za politiki na gisirikare nazo zifitemo uruhare.

    Raporo y’u Rwanda inagaragaza ko uruhare rw’u Bufaransa mu gushyigikira abakoze Jenoside no kubangamira ubuyobozi bw’u Rwanda bwahagaritse Jenoside, bitarangiranye na 1994. Iki kibazo nacyo ntabwo Raporo ya Komisiyo Duclert yagisuzumye.

    Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yakozwe n’abanyarwanda b’intagondwa z’Abahutu. Nta kimenyetso cyerekana ko Abafaransa bagize uruhare mu kwica Abatutsi muri Jenoside. Ariko, Leta y’u Bufaransa yatanze ubufasha mu buryo busesuye ibuha Leta y’u Rwanda yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

    U Bufaransa bwabikoze buzi neza umugambi wa Leta y’u Rwanda wo gukora Jenoside ku Batutsi. Leta y’u Bufaransa yabaye umufatanyabikorwa w’ingenzi (collaborateur indispensable) mu ishyirwaho ry’inzego zabaye ibikoresho bya Jenoside.

    Uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rurihariye. Nta kindi gihugu cyari gifite amakuru ahagije ku mugambi wa Jenoside nk’u Bufaransa.

    Nubwo u Bufaransa bwari bufite amakuru yose bwakomeje guha ubufasha intagondwa z’Abahutu zari ku butegetsi mu gihe zateguraga gutsemba miliyoni irenga y’Abatutsi.

    Abishwe muri Jenoside ntibari abarwanyi bari mu ntambara. Bari abasivile bishwe bazizwa ko ari Abatutsi cyangwa ko bari bafitanye isano n’Abatutsi cyangwa barwanyije gahunda yo kwica Abatutsi. U Bufaransa ntiburemera urwo ruhare no kubisabira imbabazi ku mugaragaro.

    Dr BIZIMANA Jean Damascène, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe Kurwanya Jenoside (CNLG)


  • Raporo y’u Rwanda ntivuguruza iy’u Bufaransa, ntituzayiheraho tugira abo dukurikirana- Minisitiri Dr Biruta –

    Yabigarutseho kuri uyu wa 19 Mata 2021 ubwo u Rwanda rwamurikaga ku mugaragaro raporo yabwo ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Iyi raporo yakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’Abanyamategeko, Levy Firestone Muse.

    Umunyamategeko Bob Muse uri mu bayikoze yasobanuriye Guverinoma y’u Rwanda ibiyikubiyemo mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro.

    Iyi raporo ifite amapaji agera kuri 600 yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yagaragariraga buri wese n’uruhare rwa Leta y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.’’

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko iyi raporo yakozwe bisabwe na Guverinoma y’u Rwanda.

    Ati “Ni raporo ikurikira iyakozwe n’abiganjemo abashakashatsi mu by’amateka yakozwe n’Abafaransa babisabwe na Perezida Macron. Si raporo isubiza iya mbere, zakozwe mu buryo butandukanye no mu bihe bitandukanye. Igaragaza ko Leta y’u Bufaransa hari uruhare yagize kuba yaratumye Jenoside ishobora kuba kandi byaragaraga ko ishobora kuba.’’

    Muri raporo y’u Rwanda hifashishijwe abatangabuhamya barimo na Perezida Kagame ndetse n’abandi bakada ba FPR Inkotanyi.

    Mu byo raporo zihuriyeho harimo ko zombi zemera ko habayeho uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri Dr Biruta yakomeje avuga ati “Raporo ya Duclert igarukira mu 1994 ariko iy’u Rwanda inareba nyuma ya 1994 aho ikomoza ku bikorwa byari bigamije gusibanganya ibimenyetso by’uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

    Yanavuze ko mu byo Raporo y’u Rwanda yagarutseho harimo amagambo yavuzwe na Mitterrand, avuga kuri Jenoside, ibyo u Rwanda rukeka ko “byatije umurindi abahakana Jenoside.’’

    Ati “Ikindi ni ibikorwa byabaye nyuma ya Jenoside birimo imanza z’abasirikare bakuru umunani barezwe na Jean Louis Burguiere. Byatumye u Rwanda rutakaza umwanya rukurikirana izo manza.’’

    Yasobanuye ko raporo y’u Rwanda itagamije kugira abo igeza mu butabera nubwo yakozwe n’abanyamategeko.

    Ati “Raporo yakozwe si ugushaka ibyaha byajyanwa mu nkiko ahubwo yerekana ibyabaye mu buryo bw’amateka. Ntabwo duteganya ko Leta y’u Rwanda izabiheraho ikagira abo ikurikirana.’’

    Iyi raporo ishingiye ku nyandiko zagaragaye n’ubuhamya bwatanzwe bitavuze ko mu gihe hari izindi nyandiko zaboneka zakorerwa icukumbura.

    Minisitiri Dr Biruta yagize ati “Raporo zasohotse ariko ntabwo tuvuga ngo gucukumbura amateka birangiriye muri iyi raporo. Mu gihe haboneka izindi nyandiko zakoreshwa. Ntabwo byafunzwe ku buryo nta kindi kizongera gukorwa kuri iki kibazo. Bigomba kumvikanisha ko ejo, n’izi raporo zasuzumwe hashobora kuza abandi bakagira ibindi babona.’’

    Yavuze ko ibibazo bitarangiye ku buryo ntawe uzongera kugira icyo abaza u Bufaransa ku ruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yavuze ko raporo y’u Rwanda yagaragaje ko u Bufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko ibyavuye muri raporo ari intambwe nziza mu kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku bikubiye muri raporo nshya y’u Rwanda yerekana uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Amafoto: Niyonzima Moïse


  • Ingabire Pascaline ' Samantha 'ari mugahinda gakomeye ko kubura umwana we wari umaze umunsi umwe avutse #rwanda #RwOT

    Inkuru yo kwitaba Imana k'umwana w'ubuheta w'uyu mugore yamenyekanye ku mu ku munsi w'ejo tariki 18 Mata 2021. Umwana we yari yavutse afite amezi arindwi.

    Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 16 Mata 2021 ni bwo Ingabire Pascaline yibarukiye mu Bitaro byitiriwe Kaminuza bya Kigali, CHUK.

    Urugendo rwo gukina filime rwa Ingabire Pascaline ruhera muri filime 'Igikomere' yakinnyemo asimbura mugenzi we bari bajyanye utarabashije kumvikana n'abakinishaga iyi filime.

    Ni filime yatumye yumva ko yatangiye gukabya inzozi ndetse agira n'icyireze cy'uko azakina no mu zikomeye agahabwa n'umwanya munini.

    Iyi filime kandi yatumye abo mu muryango n'inshuti ze bamubwira ko noneho yinjiye mu byo yaharaniye kuva cyera.

    Yakinnye kandi muri filime 'Urwishigishiye' nk'umukinnyi w'imena, akina muri filime yitwa 'Angel', 'Mika' n'izindi kugeza kuri filime yitiriwe 'Samantha' yatumye agira ijambo rikomeye.

    Iyi filime yamusigiye ikintu kinini 'Kuko yampaye izina n'uyu munsi nkitirirwa bituma ubushobozi bwo gukina muri filime bwiyongera'.

    Ingabire Pascaline ni umugore wa Kamanzi Felix barushinze ku wa 29 Ukuboza 2019 usanzwe ari umwanditsi ukomeye wa filime n'Ikinamico.

    Kamanzi ni we wanditse anatuganya ikinamico 'Isano'. Niwe wa mbere wakoze filime z'Ubumwe n'Ubwiyunge.

    Ni umugabo ufite inkuru nyinshi yanditse za filime yahaye umugore we ngo azibyaze umusaruro kuko we adakunze kubona umwanya bitewe n'akazi akora.

    Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/article/ingabire-pascaline-samantha-ari-mugahinda-gakomeye-ko-kubura-umwana-we-wari

  • Pasiporo y'u Rwanda yemerera uyifite kwerekeza mu bihugu 161 atabanje gusaba VISA #rwanda #RwOT

    Ibi bisobanuye ko agaciro ka Pasiporo y'u Rwanda kari kwiyongera, ndetse iyi raporo yerekanye ko iri ku mwanya wa 81 muri uyu mwaka, ivuye kuwa 83 muri pasiporo 110 zifite agaciro gakomeye kurusha izindi ku Isi.

    Kwiyongera kw'agaciro ka pasiporo biterwa n'umubare w'ibihugu uyifite ashobora kujyamo bitamusabye visa. U Rwanda ruri mu bihugu bifite pasiporo iri kuzamura agaciro kayo kurusha izindi ku Isi, bitewe n'uko umubare w'ibihugu uyifite ashobora kujyamo nawo uri kwiyongera. Mu 2010, uyu mubare wari ibihugu 39, ariko umaze kugera kuri 61.

    U Rwanda ruherutse kugirana amasezerano n'ibihugu birimo Qatar, Indonesia, Singapore n'ibindi bitandukanye, afasha Abanyarwanda kuba bajya muri ibyo bihugu bakoresheje pasiporo gusa.

    U Rwanda kandi rumaze igihe muri gahunda zo kongera umutekano wa pasiporo zarwo, cyane cyane zirushaho kujyanishwa n'ikoranabuhanga, mu rwego rwo kuzongerera umutekano n'ubwizerwe ku rwego mpuzamahanga.

    Ku rwego rw'Isi, u Buyapani ni cyo gihugu cya mbere ku Isi mu bifite pasiporo ifite agaciro kurusha ibindi, kuko uyitunze ashobora kujya mu bihugu 193 bitamusabye visa.

    Bukurikirwa na Singapore ishoboza uyifite kujya mu bihugu 192, u Budage na Koreya y'Epfo bikaza ku mwanya wa gatatu n'ibihugu 191.

    Finland, Luxemburg, Espagne n'u Butaliyani biza ku mwanya wa kane aho ufite pasiporo yabyo ashobora kujya mu bihugu 190, mu gihe Denmark na Autriche biza ku mwanya wa gatanu n'ibihugu 189.

    Amerika n'u Bwongereza biza ku mwanya wa 7 n'ibihugu 187, mu gihe u Bushinwa buza ku mwanya wa 68 n'ibihugu 77.

    Muri Afurika, Seychelles ni cyo gihugu cya mbere, kikaza ku mwanya wa 27 ku Isi, aho ufite pasiporo yacyo ajya mu bihugu 151 bitamusabye visa, igakurikirwa n'Ibirwa bya Maurice iza ku mwaka wa 30 ku rwego rw'Isi n'ibihugu 146.

    Mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba, Kenya niyo iza ku mwanya wa mbere n'ibihugu 72, ikaba iri no ku mwanya wa 72 ku rwego rw'Isi.

    Inkuru ya IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/pasiporo-y-u-rwanda-yemerera-uyifite-kwerekeza-mu-bihugu-161-atabanje-gusaba

  • Kenya: Umukecuru w'imyaka 80 ari mu batawe muri yombi bakata imyanya y'ibanga abagore 5 #rwanda #RwOT

    Umucekuru w'imyaka 80 yatawe muri yombi abandi 2 bacika inzego z'umutekano ubwo barimo bakata ibice by'imyanya y'ibanga abagore 5 byanaje kuviramo kujyanwa kwa muganga.

    The Citizen TV itangaza ko ibi byabereye mu ntara ya Bomet, iki gikorwa gisanzwe kizwi nka 'Female Genital Muturation', bivugwa ko kigamije kubuza abagore n'abakobwa kugira vuba ubushake bwo guhuza urugwiro n'igitsinagabo.

    Amakuru ava muri Kenya aravuga ko aba bagore bishoboka ko bakebwe nabi bajyanwe kuvurirwa mu bitario by'intara bya Longisa.

    Inzego z'umutekano zavuze ko aba bagore nibava mu bitaro nabo  bazajyanwa mu nkiko kuko uyu muco amategeko ya Kenya yawuteye ishoti kera, nubwo byateye impaka, bamwe bumva ko umuntu mukuru agomba gukoresha umubiri we icyo ashaka.

    Muri Werurwe uyu mwaka wa 2021, urukiko rukuru muri Kenya rwanzuye ko uyu muco wo gukata abagore n'abakobwa ucibwa muri iki gihugu, cyane ko amahanga awamagana nka bumwe mu buryo bwo guhohotera abagore.

    Muri 2011 ubutegetsi bwa Kenya bwategetse ko uzafatirwa muri ibi bikorwa azahanishwa gufungwa imyaka 3 agatanga n'ihazabu ya miliyoni 2 ushyize mu mafaranga y'u Rwanda.

    Perezida Uhuru Kenyatta yari yarahigiye ko muri 2022 uyu muco wo gukata abagore uzaba waracitse mu gihugu, ariko abaharanira uburenganzira bw'abagore bavugaga ko yihaye igihe cya kure, ukurikije ko hari uduce bisa naho byabaye itegeko bikorwa no ku ngufu.

    Nibura abantu miliyoni 200 b'abagore n'abakorwa ku Isi bakaswe ibice by'ibanga bagamije kubabuza kugira ibyishimo biva mu mibonano mpuzabitsina vuba.

    Muri Afrika uyu muco ngo uri mu bihugu 27, uboneka muri Asia no mu burasirazuba bwo hagati.

    Mu Rwanda uyu muco nturumvikana.

    The post Kenya: Umukecuru w'imyaka 80 ari mu batawe muri yombi bakata imyanya y'ibanga abagore 5 appeared first on Flash Radio TV.

    Source : https://flash.rw/2021/04/19/kenya-umukecuru-wimyaka-80-ari-mu-batawe-muri-yombi-bakata-imyanya-yibanga-abagore-5/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kenya-umukecuru-wimyaka-80-ari-mu-batawe-muri-yombi-bakata-imyanya-yibanga-abagore-5

  • Hana mu rukundo #rwanda #RwOT

    Kuko uwo Uwiteka akunze ari we ahana, kandi akubita ibiboko abo yemera bose ko ari abana be (Abaheburayo 12:6).

    Hashobora kuba hari byinshi bibera iruhande rwawe ubona bitari byo. Ushobora kuba wariganyiye, utanga inama, urasakuza, ariko ntihagire igihinduka. Hari byinshi ushobora gukora ngo uhindure ibyo witegereje, ariko byose biterwa n’uko ubyifatamo mu kubikosora.

    Guhana ni iby’igiciro cyane iyo bikozwe mu rukundo, mu bwitonzi kandi bigakorwa bifite icyo igamije cyiza. Nk’uko umubyeyi ahana abana be ni ko n’Imana iduhana, nta yindi mpamvu uretse kuba idukunda. Yobu yaravuze ati: 'Hahirwa umuntu Imana ihana, nuko rero ntugasuzugure igihano ishoborabyose iguhana' (Yobu 5:17).

    Guhana kigomba kuba igikorwa cy’urukundo. Urukundo rw’Imana turubonera mu Ijambo ryayo riducyaha (Imigani 3:12).

    Imana ntabwo ica urubanza, ntabwo isiba abana bayo, nta n’ubwo ishakisha kubarimbura no kubakuraho. Yashyizeho inzira yo kutugeraho, kandi iyo ni ukunyura mu Ijambo ryayo (2 Timoteyo 3:16-17). Ijambo ry’Imana rishingiye ku rukundo. Ibyo rero bivuga ko igihe cyose ucyaha umuntu, ugomba gukora ku buryo amagambo ukoresha mubyukuri yumvikanamo urukundo no gusura neza.

    Ni inshingano ya buri mubyeyi guhana abana be nk’uko Bibiliya ibivuga mu Migani 23:13 'Ntukange guhana umwana, kuko numukubita umunyafu atazapfa'. Urugero iyo uhana umwana wawe, bigomba gukorwa nk’ibivuye ku mubyeyi koko, atari ukubwira isi yose ukuntu uwo mwana ari intumva. Ugomba kureba neza impamvu uri kumuhana, kandi ukareba ko bikozwe neza.

    Ikindi kandi, iyo ukosowe, wowe ubyakira ute? Urarira ukajya kwigunga, cyangwa ugaca igikuba wibabariye cyane? Uburyo bwonyine butumwa wemerwa ni iyo ugize icyo uhindura, atari kubw’agahato, ahubwo bikuvuye ku mutima, kuko ibyo biboneye. Waba uri mu mwanya wo gukosora cyangwa gukosorwa, reka bikorwe ku buryo buboneye cyangwa byakirwe mu buryo buboneye.

    Isengesho:

    Data mwiza, nishyize munsi y’ubuyobozi bw’Ijambo ryawe-gucyahwa na ryo, gukosorwa, kuryigiraho no guhabwa amabwiriza na ryo mu bukiranutsi. Nihaye Ijambo ngo rikore icyo rivuga, ngo mbashe guhindura ibyangombwa ngo mbe umuntu uboneye kurushaho, Mu izina rya Yesu. Amen.

    Source: Inkomoko: 'Urusobe rw’Ibiriho ' Igitabo cyanditswe na Chris &Anita Oyakhilome

    [email protected]

    Source : https://agakiza.org/Hana-mu-rukundo.html

  • Imva zo mu irimbi rya Busanza zirarangaye –

    Umwe mu baturage bahaye IGIHE amakuru, yavuze ko bibangamye kuko usanga ahashyinguwe abantu babo amasanduku ari hanze.

    Ati “Iyo urebye ukuntu imva zirangaye ntibyabura kugutera impungenge, biteje ikibazo gikomeye cyane kuba isanduku ziri hanze.”

    Yavuze ko uretse no guteza ikibazo abaturage, atari n’ishema kubona aharuhukiye abantu harangaye ibintu, bishobora no guteza intugunda mu miryango yahashyinguye abayo.

    Ati “Nkibaza nti ko abantu bacu iyo tubajyanye hariya tuba dushaka ko baruhukira mu mahoro biriya ni ibiki? Mbese ubuyobozi burebera aha hantu ntabwo bubizi?”

    Uyu mugabo wavuganaga agahinda, yavuze ko ubuyobozi bukwiye kugira icyo bukora mu maguru mashya.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Busanza, Habimana Bosco, yabwiye IGIHE ko byaba bibabaje kubona irimbi rishanguka bene ako kageni kandi rifite rwiyemezamirimo uricunga wahawe n’amasezerano y’akazi.

    Ati “Ubwo duheruka kurisura rwiyemezamirimo yari yatweretse gahunda ihamye yo gusana ahangiritse kandi twabonaga n’imirimo yo kuhavugurura iri gukorwa. Bashobora kuba babona nta muyobozi uherutse kuhagera bagaterera agati mu ryinyo ariko tugiye kubikurikirana.”

    Rwiyemezamirimo ushinzwe ibikorwa byo kubaka imva muri iri rimbi yabwiye IGIHE ko icyo kibazo batari bakizi ariko ko bagiye kubikurikirana.

    Ati “Ubundi bijya bikunda kubaho nk’iyo imvura yaguye ari nyinshi ugasanga ziguyemo imbere, ariko tujya duhita tuzisana, icyo kibazo cyo ntabwo twari tukizi ariko ngiye kujyayo ndebe kandi niba zarangiritse turahita tuzisana.”

    Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro, Muhikirwa Aaron, yabwiye IGIHE ko nk’Akarere batarabona raporo igaragaza ko iryo rimbi ryangiritse kugira ngo bishyirwe mu bigomba kwitabwaho mu maguru mashya.

    Ati “Navuganye n’umuyobozi w’umurenge ngo niba hari imva zangiritse bijye bikorerwa raporo bigezwe ku karere, hanyuma turebe niba bishobora gukorwa na rwiyemezamirimo bitewe n’amasezerano yagiranye n’ubuyobozi cyangwa se niba ari akarere kagomba gutanga amafaranga yo kuhasana natwe tugahita tubimenyesha Umujyi wa Kigali. Kugeza ubu nta raporo yabyo ndabona kandi yaraje naba narayibonye”

    Muhikirwa yavuze ko nk’Akarere bagiye kuvugana n’ubuyobozi bw’umurenge kugira ngo bamenye neza uko ikibazo giteye hanyuma kivugutirwe umuti mu maguru mashya.

    Abaturage barasaba ubuyobozi kugira icyo bukora kuri izi mva zirangaye

    Nyinshi mu mva zo muri iri rimbi zarasenyutse

    Hamwe biragaragara ko hashize igihe kinini zisenyutse ku buryo hameze n’ibyatsi

    Hari aho amasanduku agaragara hejuru

  • Raporo y’u Rwanda yerekanye ‘uruhare rufatika rw’u Bufaransa’ muri Jenoside yakorewe Abatutsi –

    Iyi raporo yamuritswe kuri uyu wa 19 Mata 2021, nyuma yo gusobanurirwa Guverinoma y’u Rwanda. Yakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika gitanga ubufasha mu by’Abanyamategeko, Levy Firestone Muse.

    Umunyamategeko Bob Muse uri mu bayikoze ni we wayisobanuriye Guverinoma y’u Rwanda mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro.

    Iyi raporo ifite amapaji agera kuri 600 yiswe “A Foreseeable Genocide: The Role of the French Government in Connection with the Genocide against the Tutsi”, bishatse kuvuga “Jenoside yatutumbaga: Uruhare rwa Guverinoma y’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi’’.

    Yibanze ku ruhare rw’u Bufaransa mbere ya Jenoside, igihe yakorwaga na nyuma yayo kugeza uyu munsi.

    Iyi raporo ivuga ko “ntacyo u Bufaransa bwakoze ngo buhagarike’’ Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse ko mu myaka yakurikiyeho bwakomeje guhishira uruhare rwabwo no gucumbikira abagize uruhare muri Jenoside.

    Yerekana ko mu myaka yagejeje kuri Jenoside, uwari Perezida w’u Bufaransa, François Mitterrand n’ubutegetsi bwe bari bazi neza imyiteguro yakorwaga ya Jenoside ariko bakomeza gufasha Leta ya Juvénal Habyarimana.

    Abanditsi bayo bavuga ko “Guverinoma y’u Bufaransa yari izi neza iby’umugambi wategurwaga.’’

    Raporo y’u Rwanda yagiye hanze nyuma y’iminsi 25 u Bufaransa na bwo bushyize hanze raporo yabwo yakozwe n’abanyamateka n’abashakashatsi 13 b’Abafaransa.

    Iyo raporo yitiriwe Duclert yagaragaje ko u Bufaransa bwagize “Uruhare rukomeye kandi ntagereranywa” mu mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo hagati ya 1990-1994.

    Umunyamateka Vincent Duclert wayoboye Komisiyo yakoze raporo, yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ku wa 9 Mata 2021 ni bwo yayishyikirije Umukuru w’Igihugu Paul Kagame.

    Iyi raporo yiswe “France, Rwanda and the Genocide against the Tutsi”, Kagame yashyikirijwe na Vincent Duclert, impuguke mu mateka yari iyoboye komisiyo y’abantu 13 bakoze iyo raporo, bashyizweho na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu 2019.

    Igaragaza ko u Bufaransa bwari bufite amakuru ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo gutegurwa, ariko ikarenga igashyigikira “buhumyi” Leta y’u Rwanda icyo gihe.

    - Raporo nshya, icyizere ku mubano mwiza w’ibihugu byombi

    Raporo z’ibihugu byombi zifite ingingo nyinshi zihuriyeho ndetse zishimangira intambwe nshya ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, yabwiye AP ko u Rwanda rwiteguye kwinjira mu mubano mushya n’u Bufaransa.

    Yagize ati “Ikintu cy’ingenzi muri uru rugendo, ni uko komisiyo zombi zasesenguye ibihamya bishingiye ku mateka, inyandiko zo mu bubiko zashyizwe ku karubanda zigira imyumvire imwe zihurizaho.’’

    Yakomeje ati “Aho ngaho dushobora kuhubakira umubano uhamye.’’

    Raporo y’u Rwanda yakozwe na Levy Firestone Muse, ifatanyije n’ibigo byo mu Rwanda birimo MRB ATTORNEYS (MRB), Trust Law Chambers na Certa Law.

    Yatangiye gukorwa mu 2017, yifashishije inyandiko zirimo izakuwe muri Guverinoma, ibigo by’abikorera, abarimu ba kaminuza, ibyegeranyo, amashusho ndetse n’inkuru. Abayikoze bakoresheje ibiganiro abatangabuhamya barenga 250 barimo abakada ba FPR Inkotanyi, abahoze muri FDLR, abayobozi bakuru, abakoraga muri Loni n’abandi.

    Mu ikorwa ryayo hifashishijwe bimwe mu nyandiko zikubiye muri Raporo Mucyo yamuritswe mu 2008, yagarutse ku ruhare rw’u Bufaransa mu bya Gisirikare mu gihe inshya yarebye cyane no ku bijyanye na Politiki yakoreshejwe.

    Raporo y’u Rwanda yibanze ku bihe bitandukanye kuva mbere ya Jenoside, mu gihe yakorwaga ndetse na nyuma yayo.

    Ishinja u Bufaransa ko “Mbere ya Jenoside, abayobozi b’Abafaransa batoje, bagira inama, baha ibikoresho, banarinda Guverinoma y’u Rwanda yari iyobowe na Habyarimana yari ifite gahunda yo kwambura ubumuntu, kwangiza no kwica Abatutsi mu Rwanda.’’

    Ni ibikorwa yerekana ko bishingiye ku nyungu za politiki u Bufaransa bwashakaga kugira mu Karere no muri Afurika muri rusange.

    Raporo ivuga ko hagati ya Mata na Gicurasi 1994 ubwo Jenoside yakoranwaga ubukana cyane abayobozi b’Abafaransa “ntacyo bakoze ngo bahagarike’’ ubwicanyi.

    Iyi raporo kandi yerekanye ko Opération Turquoise, yoherejwemo ingabo z’Abafaransa yari igamije gutabara Abatutsi bicwaga.

    Abanditsi bayo bavuga ko ‘nta gihamya babonye ko abayobozi b’Abafaransa bagize uruhare mu kwica Abatutsi muri kiriya gihe.’’

    Iyi raporo y’u Rwanda kandi inakomoza ku ruhare rw’u Bufaransa nyuma ya Jenoside aho mu myaka 27 ishize “bwakomeje guhisha uruhare rwabwo no gukingira ikibaba’’ abakoze Jenoside.

    Ivuga ko abayobozi b’Abafaransa bagenze biguru ntege mu kugeza mu butabera abakekwaho uruhare muri Jenoside. Kugeza ubu abantu batatu ni bo baburanishijwe ku cyaha cya Jenoside.

    U Bufaransa kandi bunanengwa ko butigeze bushyira ahagaragara inyandiko kuri Jenoside. Raporo ivuga ko ubusabe u Rwanda rwohereje mu 2019, 2020 no mu 2021, Guverinoma y’u Bufaransa yabwirengagije.

    Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, ku wa 7 Mata ubwo hatangizwaga Icyunamo cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yategetse ko inyandiko za Perezidansi na Minisitiri w’Intebe zo hagati ya 1990 na 1994 zifungurirwa abantu bose.

    Iyi raporo ntivuga ku bantu ku giti cyabo ahubwo igaruka ku ruhare rw’u Bufaransa na politiki yabwo muri rusange. Yashyizwe hanze nyuma y’imyaka itatu, yibanze ku ngingo 10 zirimo ubufasha Leta y’u Bufaransa yahaga Habyarimana, ubufasha bwayo ku gisirikare mu guca intege FPR Inkotanyi mu rugamba rwo kubohora igihugu, ukwirengagiza umugambi wategurwaga wo kurimbura Abatutsi n’uruhare rwabwo mu gukingira ikibaba abagize uruhare muri Jenoside.

    Nyuma yo gutangazwa kw’izi raporo biteganyijwe ko Perezida Kagame azagirira urugendo mu Bufaransa hagati ya tariki ya 18 na 19 Gicurasi, aho azitabira Inama yiga ku Bukungu mu Bihugu bya Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Nyuma y’uru rugendo kandi mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron azasura u Rwanda.


  • Rayon Sports ikomeje imyitozo, abakinnyi bahawe inkuru nziza #rwanda #RwOT

    Rayon Sports ikomeje imyitozo yitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda izatangira mu kwezi gutaha, ni mu gihe abakinnyi babwiwe ko mbere y’uko itangira bazaba bamaze kwishyurwa ibirarane bafitiwe.

    Rayon Sports iri mu itsinda B kumwe na Kiyovu Sports, Gasogi United na Rutsiro.

    Iyi kipe ikaba irimo gukorera imyitozo ku kibuga cyo mu Nzove ndetse ni n’aho irimo gukorera umwiherero yitegura shampiyona, ni umwiherero yatangiye tariki ya 12 Mata 2021.

    Amakuru ISIMBI yamenye yavuye mu bakinnyi b’iyi kipe ni uko mbere y’uko bajya mu mwiherero abakinnyi babanje kugeza ku bayobozi bayo impungenege z’uko batava mu rugo ntacyo basigiye umuryango, ni mu gihe bamwe bishyuza ikipe n’amafaranga baguzwe batarabona.

    Ubuyobozi bw’iyi kipe bukaba bwarabwiye aba bakinnyi ko bakwihangana kuko bazajya gutangira shampiyona amafaranga yabo barayabonye yaba ibirarane ndetse n’abatarabonye ayo baguzwe.

    Biteganyijwe ko shampiyona izatangira tariki ya 1 Gicurasi isozwe tariki ya 29 Kamena 2021.

    Rayon Sports ikomeje imyitozo, abakinnyi bategereje inkuru nziza bahawe n’abakinnyi

    Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rayon-sports-ikomeje-imyitozo-abakinnyi-bahawe-inkuru-nziza

  • Sobanukirwa byinshi ku bayobozi 13 bamaze kuyobora ferwafa mumyaka 45 ishize kuva yashingwa. #rwanda #RwOT

    1. Dr Gasarasi: 1976-1978

    Gasarasi ni we wabimburiye abandi kuyobora Ferwafa, gusa yayoboye mu bihe bikomeye, icyo gihe umupira w'amaguru warangwaga no gukinwa bishimisha gusa, kuko nta mategeko yari ahari ndetse nta n'amakipe yashoboraga guhatana yari ahari icyo gihe.

    Uyu mugabo ntabwo yakoze byinshi mu mupira w'u Rwanda mu myaka ibiri kuko na we yari ataragira aho agera mu gihe cy'imyaka ibiri mu kumenyekana ndetse n'umupira wari utaragira aho ugera aho wasangaga nta byangombwa n'imiyoborere ishikamye ku bijyanye n'iterambere ry'umupira w'amaguru.

    2. Mudenge Canisius: 1978-1982

    Ubuyobozi bwa Mudenge bwaranzwe no kwivanga bikomeye kw'abayobozi b'igihugu mu mupira w'amaguru bitewe nuko bamwe mu bari bazi iby'umupira wasangaga n'ubundi ari bo bayobozi ahanini b'amashyaka ndetse no mu nzego zitandukanye za Leta.

    Mu myaka ine yayoboye, nta bigwi bikomeye ikipe y'igihugu yari ifite, kuko habagaho gukundwakaza amakipe bitewe n'inkomoko y'aba bayobozi ndetse no gukorerwamo kuko wasanga nta cyemezo cyafatwaga abayobozi muri Leta batabigizemo uruhare.

    Ikindi, wasangaga ahanini hakoreshwa igitugu mu bijyanye no kuyobora umupira ndetse n'ibyemezo byafatwaga ku buryo akenshi hifashishwaga izindi mbaraga kugira ngo hafatwe ibyemezo mu mukino runaka.

    3. Félicien Ngango 1982-1986

    Yamaze imyaka ine ku buyobozi, yamenyekanye ahanini kubera yari mu buyobozi bw'ishyaka rya PSD akaba yaraje kujya mu buyobozi bwa Ferwafa.

    Ngango nta kintu gihambaye yakoze kuko n'ikipe y'igihugu nta mikino myishi yakinaga, gusa amwe mu makipe y'ibigugu muri icyo gihe yari atangiye kuryoshya umupira w'amaguru.

    Aha twavuga nka Kiyovu Sports, Rayon Sports, Mukura n'inzindi aho zari zifite abafana benshi muri iyo myaka ndetse n'amazina amwe y'abakinnyi yari atangiye kujya amenyekana cyane ariko ugasanga kwivanga bikomeza kwiyongera.

    4. Mayuya Stanislas 1986-1987

    Mayuya yayoboye umwaka umwe gusa muri Ferwafa aho yaranzwe ahanini no gushaka gutegekesha igitugu. Mayuya yaje kwitaba Imana mu mwaka wa 1987 bivugwa ko yazize impamvu za Politiki.

    Iyo urebye Mayuya na we nta gikomeye yigeze amarira umupira w'u Rwanda.

    5. Faustin Twagiramungu 1987-1988

    Twagiramungu, ahanini wamenyekanye muri politiki, yayoboye Ferwafa kuva mu mwaka wa 1987 kugera 1988. Bivugwa ko muri icyo gihe, Ferwafa yaranzwe no gutonesha ikipe ya Stir fc(ikipe ya Sosiyete y'ingendo Stir) ari na yo Twagiramungu yaturutsemo aza kuyobora Ferwafa.

    Bivugwa kandi ko Twagiramungu yaranzwe no kwirengangiza nkana amategeko, ari na byo byaje gutera umwuka mubi hagati ye n'uwari umunyamabanga we Jean Kabanda bishobora kuba ari yo ntandaro yo kuyobora umwaka umwe muri iyi nzu ya Ferwafa.

    6. Dr Emmanuel Ndagijimana 1988-1991

    Ndagijimana yayoboye Ferwafa mu gihe kuri we byasaga nk'ibikomeye kuko muri iyi myaka abantu benshi bari batangiye gufunguka mu mutwe ndetse no kumenya iby'umupira kurusha mbere.

    Mu gihe cye, ikipe y'igihugu Amavubi yagerageje gukina imikino itari myinshi dore ko yasaga n'itabaho kandi shampiyona yarangwaga no kutagira amategeko ahamye igenderaho.

    Gusa, muri iki gihe ni bwo abakinnyi b'Abanyarwanda batangiye kuvugwa cyane ndetse no mu ruhando mpuzamahanga.

    Dr. Ndagijimana Emmanuel(wambaye ikoti ry'umukara)

    7. Mvuyekure Viateur 1992-1993

    Ku buyobozi bwa Mvuyekure, na bwo nta mikino myinshi Amavubi yakinnye ndetse Ferwafa yaranzwe no gutonesha ikipe ya Etincelles ari nayo uyu muyobozi yaturukagamo, nubwo rimwe na rimwe amakipe nka Pantheres Noirs, Eclairs FC nayo yatoneshwaga kubera ko yari amakipe y'ingabo.

    Mvuyekure yavuyeho mu wa 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata mu 1994.

    8. Gasasira Ephraim 1994-1995

    Gasasira wari usanzwe ari umunyamategeko akaba yari yaranavuye mu ikipe ya Mukura, mu gihe cye nta bintu byinshi byakozwe mu mupira w'amaguru kubera ibihe igihugu cyari kivuyemo.

    Uyu mugabo yayoboye Ferwafa amezi 6 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994 ndetse ategura amatora aribwo hatorwaga Gen Caesar Kayizari.

    9. Lt. Gen. Caezar Kayizari, 1995-2005

    Gen Kayizari yinjiye muri Ferwafa, ayiyobora imyaka icumi yose aho muri iki gihe yakozemo ibikorwa bikomeye.

    Kayizari yayoboye Ferwafa kuva mu mwaka wa 1995 kugeza muri 2006.

    Mu gihe cye, Amavubi yatwaye igikombe kimwe cya Cecafa (1999) ari nacyo cyonyine u Rwanda rwatwaye. U Rwanda kandi rwegukanye igikombe cya Comessa ndetse rwitabira igikombe cya Afurika(CAN) cyakiniwe i Tunis muri Tunisia muri 2004 ku nshuro yarwo ya mbere ari nayo nshuro yonyine u Rwanda rwitabiriye.

    Ingoma ya Lt. Gen. Caezar Kayizari, yaranzwe n'umuco wo kubatiza abanyamahanga cyane bagakinira ikipe y'igihugu Amavubi ndetse no muri shampiyona y'u Rwanda bagaragaragamo ari benshi. Ibi byatumye ahanini shampiyona y'u Rwanda iba imwe mu mashampiona avugwa ndetse anakomeye cyane bitewe n'uko ahanini habagamo amafaranga menshi.

    Lt. Gen. Kayizari, kandi yagerageje kuzamura umupira w'abakinnyi batandukanye barimo Jimmy Gatete, Olivier Karekezi, Eric Nshimiyimana,n'abandi.

    10. Maj Gen. Kazura Jean Bosco 2006-2011

    Igihe umupira w'amaguru wari umaze kuba kimwe mu bishimisha abanyarwanda by'ibanze ndetse n'amakipe y'u Rwanda atangiye guhangana n'amakipe akomeye ku mugabane w'Afurika, Ferwafa yagombaga gukomeza gushyiraho ingamba ndetse n'ingufu nyishi ngo umupira w'amaguru ukomeze utere imbere.

    Maj Gen Kazura yayoboye mu gihe yagombaga gushyira ku murongo zimwe mu ngamba ndetse no gutanga icyerekezo ku mupira wo mu Rwanda dore ko izina ryawo ryari rimaze kuzamuka.

    Ku ngoma ya Maj Gen Kazura Jean Bosco, u Rwanda rwakiriye igikombe cya Afurika cy'abatarengeje imyaka 20 muri 2009, n'icy'abatarengeje imyaka 17 muri 2011 aho rwakinnye umukino wa nyuma.

    Muri manda ya Kazura kandi, Amavubi yitabiriye igikombe cy'isi cy'abatarengeje imyaka 17 cyabereye i Mexico muri 2011 banakina umukino wa nyuma w'igikombe cya Afurika.

    Maj Gen Kazura ayobora Ferwafa, yaranzwe no kuzamura umupira w'amaguru w'Abanyarwanda uhereye mu bana bato, ndetse haba ivugurura ry'amasitade kandi hubakwa ibibuga bishya.

    11. Ntagungira Céléstin Abega 2011-2013

    Izina 'Abega' ryamenyekanye cyane ubwo yari umusifuzi muri shampiyona y'u Rwanda ndetse akaza kuba mpuzamahanga aho yasifuye amarushanwa akomeye muri ruhago y'isi harimo igikombe cy'isi ndetse n'icya Afurika.

    Abega yaje kwinjira muri FERWAFA nk'Umuyobozi wayo kuva mu mwaka wa 2011 kugera mu mpera za 2013.

    Ibyo Abega yari ategerejweho n'abakunzi b'umupira w'u Rwanda byari byinshi bitewe n'uko kuva FERWAFA ibayeho ari bwo yari iyobowe n'umuntu usanzwe ukora akazi kajyanye n'umupira w'amaguru.

    Nubwo Abega yagerageje kuzana abaterankunga bavuye hanze no mu Rwanda ndetse ku ngoma ye bikaba bivugwa ko nta gutonesha amakipe byabayeho,ikipe y'igihugu nta musaruro ugaragara yagize.

    12. Nzamwita 'De Gaulle' Vincent 2014-

    Nzamwita yaje gutorwa kuyobora Ferwafa mu mwaka wa 2014 gusa ubuyobozi bwe ntibwigeze bwishimirwa na gato bitewe n'ibintu byinshi byagiye bivugwa hirya no hino.

    Hari n'abemeza ko mu mwaka umwe uyu mugabo ayobora Ferwafa yakoze amokosa menshi aruta ibyiza nko guterwa mpaga no gusezererwa ku ikipe y'igihugu amavubi kubera gukinisha Birori Daddy w'umunyamahanga kandi abizi ko bishobora kubakoraho, kwiha uduhimbazamusyi n'ibindi.

    Mu bindi avugwaho, harimo ko kuba yaragize ubwumvikane buke n'itangazamakuru ry'imikino, gutanga akazi ku bunyamabanga bukuru bitanyuze mu mucyo, ndetse no kwirukana abakozi benshi muri Ferwafa.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2015 Ferwafa yatangije shampiyona y'abana bari munsi y'imyaka 15 mu ntara zose z'igihugu bagamije kuzamura zimwe mu mpano z'abana batabasha kugaragara, gusa byaje guhagarara.

    Ikindi Nzamwita yakoze, ni uko ku ngoma ye yashishikarije amakipe gushaka ubuzima gatozi ndetse na Ferwafa irabubona kuko na yo ntabwo yagiraga.

    Ikindi, ni umubano na Morocco, Gabon ndetse no gahunda yo kubaka Hoteli no gushaka imikino ya gicuti myinshi ku ikipe y'igihugu.

    13.Rtd Gen Sekamana 

      Sekamana winjiye muri frerwafa atorewe kumajwi 45 atsinze Luis wagize 7 agatorerwa kuyobora manada y'imyaka bitunguranye akaza gusezera kumpamvu ze bwite nkuko yabyanditse mwibaruwa yandikiye Ferwafa 

    Ni manda ye itarigeze igira icyo ihindura cyane ko yaje yitezweho guhundura byinshi nko kutumvikana hagati mubuyobozi.

    Ntawashidikanya kuvuga ko imiyoborere munyubako ifite umupira wamaguru munshingano kugeza kurubu ntamuyobozi uragaragaza itandukaniro rigaragara.

    The post Sobanukirwa byinshi ku bayobozi 13 bamaze kuyobora ferwafa mumyaka 45 ishize kuva yashingwa. appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/19/sobanukirwa-byinshi-ku-bayobozi-13-bamaze-kuyobora-ferwafa-mumyaka-45-ishize-kuva-yashingwa/