Blog

  • Ambasaderi Karamba yagaragaje ko abapfobya Jenoside atari abo kujenjekerwa –

    Ni ubutumwa Ambasaderi Karamba yagarutseho ku wa 18 Mata 2021 ubwo Ambasade y’u Rwanda muri Tanzania ifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bitabiraga igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uwo muhango wayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID-19.

    Ambasaderi Karamba yashimiye Abanyarwanda batuye mu muri Tanzania, kuba badahwema kwifatanya n’abandi mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gushyira hamwe imbaraga mu nzira yo kubaka bundi bushya igihugu mu nzego zose.

    Yavuze ko iki gihe cyo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bakwiye kugikoresha baha agaciro inzirakarengane zayo ari nako basubiza amaso inyuma bakazirikana inzira yo kubaka u Rwanda.

    Yavuze ko Abanyarwanda bakwiye gutahiriza umugozi umwe mu kurwanya abifuza ko Jenoside yongera kuba.

    Yagize ati “Ni muri urwo rwego twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse tunaganira kuri ayo mateka kugira ngo abantu barusheho kumenya ukuri ku byabaye ndetse no kurwanya abashaka gukomeza uwo mugambi mubisha.”

    Ambasaderi Karamba yavuze ko kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bitagomba guharirwa Leta, ko ahubwo ari urugamba buri wese agomba kurwana.

    Yagaragaje ko gutsinda abapfobya Jenoside atari ibintu byagora Abanyarwanda kubera ko bafite Leta n’ubuyobozi bwiza.

    Umushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Tom Ndahiro, uri mu batumiwe mu kiganiro, yasangije abandi uko ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside bikorwa, igihe bikorerwa, uko bikorwa n’ababikora.

    Yagarutse ku mateka yaranzwe n’amacakubiri mu Rwanda, mu myaka itandukanye ya mbere ya 1994, avuga ko Jenoside yabanjirijwe n’ibindi bikorwa byo gutsemba Abatutsi birimo ibyabaye mu 1959, 1963, 1973 na 1992.

    Tom Ndahiro yavuze ko guhakana Jenoside bitangira abayikora batanga imbwirwaruhame zuzuye urwango, gutesha agaciro umuntu bakamwita inyamaswa n’ibindi bibi byinshi.

    Uyu mushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yavuze ko abayihakana usanga bakoresha imvugo zitandukanye zirimo izemeza ko nta yabaye, ko habaye ebyiri ndetse hakaba n’abayita intambara.

    Yakomeje ati “Uretse abakoze Jenoside hari n’abayipfobya bararokotse. Ikindi cyiciro cy’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni abavuga ko gukomeza kuyivuga ari ugukabiriza no kubishakiramo indonke.’’

    Tom Ndahiro yabwiye abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside ko nk’uko Perezida Kagame yabivuze nta muntu ukwiye guterwa ubwoba no guhangana n’abahakana Jenoside mu gihe bo ibyo bakora bitabatera isoni.

    Nyuma y’icyo kiganiro abitabiriye iki gikorwa bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n’inyunganizi ndetse no kubaza ibibazo.

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EALA), Martin Ngoga, na we witabiriye uyu muhango yavuze ko mu myaka itatu ishize ibikorwa by’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi byagiye byiyongera kandi bigakorwa mu buryo busa n’ubwateguwe.

    Ati “Mu bapfobya harimo abakomoka ku bakoze Jenoside, ibihugu by’ibihangange byishyize hamwe mu gupfobya bigakora ibintu bimwe, ku gihe kimwe kandi bakabikorera icyarimwe […]’’

    “Tugomba kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi kandi ku buryo bwihuse. Abanyarwanda batuye muri Tanzania batanze ibitekerezo binyuranye ku buryo bwo kurwanya ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi.”

    U Rwanda ruri kwibuka ku nshuro ya 27 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ni igikorwa kizamara amezi atatu kikazarangira muri Nyakanga.

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, yagaragaje ko abapfobya Jenoside atari abo kujenjekerwa

    Uyu muhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi witabiriwe n’abantu batandukanye. Wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19

    [email protected]


  • Nyuma y’umwaka urenga Sekamana Maxime yagarutse muri Rayon Sports baramubyinisha(AMAFOTO) #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umwaka urenga atari mu kazi bitewe no kutishyurwa amafaranga iyi kipe yamusigayemo imugura ava muri APR FC muri 2019, Sekamana yagarutse muri Rayon Sports atangira imyitozo yitegura shampiyona izatangira mu kwezi gutaha.

    Sekamana Maxime yaherukaga muri Rayon Sports muri Werurwe 2020 ubwo shampiyona umwaka w’imikino 2019-2020 yasubikwaga kubera Coronavirus, ubwo imikino yasubukurwaga mu Kwakira 2020 ntiyigeze aza mu bandi.

    Uyu mukinnyi akaba yageze mu Nzove aho ikipe irimo ikorera umwiherero n’imyitozo yitegura shampiyona izatangira ku wa 1 Gicurasi.

    Uyu musore wari wavuze ko atazagaruka atumvikanye n’ubuyobozi, ntabwo yigeze atangaza icyo bumvikanye, ni mu gihe amakuru ISIMBI ifite ari uko abakinnyi babwiwe ko bazajya gutangira shampiyona abo ikipe ifitiye amafaranga barayabonye.

    Mu kiganiro aheruka kugirana n’ikinyamakuru ISIMBI.RW muri Gashyantare 2021, Maxime yavuze ko shampiyona nisubukura ari bwo azamenya niba azagaruka muri Rayon Sports cyangwa bazatandukana.

    Ati'Ntabwo ikibazo kirakemuka. Kugeza ubu ntabwo ndavugana n’ubuyobozi. Nsigaje umwaka umwe w’amasezerano, ngomba kuvugana nabo nkamenya niba bazandekura cyangwa niba bazakemura ikibazo nkaba nayikinira.'

    Yakomeje avuga ko iki kibazo ari cyo cyatumye atajya mu mwiherero n’ubwo yari yifitye n’ibindi bibazo bwite.

    Ati'Niyo mpamvu rwose ntagiye mu mwiherero, gusa byahuriranye n’ubundi nifitiye n’utundi tubazo twanjye ku ruhande.'

    Sekamana Maxime arishyuza Rayon Sports amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 4 zasigaye ubwo yagurwaga muri mpeshyi ya 2019.

    Tariki ya 28 Kanama 2020 Sekamana Maxime yasinyanye amasezerano na Munyakazi Sadate wari perezida w’iyi kipe, yemeza ko yakiriye miliyoni 3 ku mwenda iyi kipe yari imufitiye n’aho miliyoni 1 isigaye akazayibona bitarenze tariki ya 31 Mutarama 2021.

    Maxime nyuma yo gusinya aya masezerano yasanze sheki yahawe itazigamiye ahita atesha agaciro amasezerano bagiranye, byatumye atitabira umwiherero w’iyi kipe witegura shampiyona ya 2020-2021, watangiye ku wa 1 Ugushyingo 2020.

    Uyu mukinnyi yanze kujya mu bandi kugeza shampiyona itangiye tariki ya 4 Ukuboza 2020 nabwo ntabwo yigeze ayikina.

    Sekamana Maxime yinjiye muri Rayon Sports umwaka ushize wa 2019, ayisinyira amasezerano y’imyaka 2 ubu mu mwaka we wa nyuma.

    Bagenzi be bamwakiriye aranababyinira

    Nyuma y’igihe kinini yatangiye imyitozo

    Maxime yatangiye gukora imyitozo

    Afite inyota yo gufasha ikipe ye muri shampiyona

    Source : http://isimbi.rw/siporo/nyuma-y-umwaka-urenga-sekamana-maxime-yagarutse-muri-rayon-sports-baramubyinisha-amafoto

  • U Rwanda na Singapore byasinyanye amasezerano azateza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga mu bucamanza – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo gusinya aya masezerano wabaye kuri uyu wa 19 Mata hifashishijwe ikoranabuhanga, aho abayobozi b'Inkiko z'Ikirenga mu bihugu byombi bayashyizeho umukono badahuye imbonankubone.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda, Dr Ntezilyayo Faustin, yavuze ko aya masezerano agabanyijemo ibyiciro birimo n'ikijyanye n'ubufatanye mu miburanishirize y'imanza.

    Ati 'Harimo imikoranire igamije gutuma inzego z'ubucamanza mu Rwanda, ziba umusingi w'iterambere. Hari intambwe Singapore imaze gutera mu gutuma ubucamanza butanga umusanzu ugaragara ku iterambere ry'igihugu. Harimo n'ubufatanye mu miburanishirize y'imanza no gukurikirana ibirego hakoreshejwe ikoranabuhanga.'

    Dr Ntezilyayo yavuze ko hagiye gutezwa imbere uburyo bwo gukoresha ubuhuza (Mediation) mu gukemura amakimbirane, cyane cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Ati 'Tuzibanda ku buhuza n'ubundi buryo bw'ubukemurampaka hatabayeho kugana inkiko. Tuzagirana ubufatanye mu bijyanye n'amahugurwa, yaba abereye mu gihugu cyangwa abaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse dutafanye guteza imbere imicungire n'ikurikiranwa ry'ibirego n'amakuru aba abitswe mu buryo bw'ikoranabunga.'

    Aya maserano yitezweho guteza imbere ubucamanza mu Rwanda, yasinywe mu gihe Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda rwari rusanganywe imikoranire n'urwa Singapore, biturutse ku kuba ibi bihugu byombi bihurira mu Muryango w'Ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza, Commonwealth.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga muri Singapore, Sundaresh Menon, yavuze ko aya masezerano azateza imbere imitangire y'ubutabera muri ibi bihe Isi yose ihanganye n'icyorezo Covid-19

    Ati 'Aya masezerano yitezweho kurushaho kuzamura umubano hagati y'ubucamanza bw'u Rwanda n'ubwa Singapore. Ibi birerekana umuhate dufite mu guteza imbere urwego rw'ubucamanza mu bihugu byombi, duteza imbere kandi tujyanisha imikorere yacu n'icyorezo Covid-19 cyugarije Isi.'

    Ambasaderi w'u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko kuba u Rwanda rugiranye na Singapore amasezerano mu bijyanye n'ubucamanza, akiyongera ku yandi ibihugu byombi bifitanye mu zindi nzego nk'ubucuruzi, ari ingirakamaro ku bashoramari bo mu Rwanda n'abo muri Singapore.

    Ibi Uwihanganye abishingira ku kuba aya masezerano azateza imbere imikoreshereze y'ikoranabuhanga mu nkiko, bityo amakimbirane ashobora kuvuka mu bucuruzi bwambukiranya imipaka akazajya akemurwa bitagoranye.

    Amasezerano yasinywe n'impande zombi yitezweho guteza imbere imicungire y'ibirego mu buryo bw'ikoranabuhanga, ubuhuza mu nkiko no hanze yazo, imiburanishirize y'ibirego bito no kongerera ubushobozi urwego rw'ubucamanza biciye mu mahugurwa ahabwa abakarera muri uru rwego.

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda, Dr Ntezilyayo Faustin na mugenzi we wa Singapore bashyize umukono kuri aya masezerano hifashishijwe ikoranabuhanga

    Umuhango w’isinywa ry’aya masezerano witabiriwe n’abantu bake mu rwego rwo kwirinda COVID-19

    Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rw'u Rwanda, Dr Ntezilyayo Faustin yavuze ko aya masezerano azateza imbere byinshi mu bucamanza bw’u Rwanda birimo n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-singapore-byasinyanye-amasezerano-azateza-imbere-ikoreshwa-ry

  • Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Beatrice Uwera yageneye ubutumwa abashinyaguzi bapfobya Jenoside bigira abayirokotse by'Umwihariko abagize Jambo Asbl #rwanda #RwOT

    Uwera Beatrice udakunze kwihanganira abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi by'umwihariko abiyita ko bayirokotse ahubwo ari abana b'abayikoze nka Gatebuke Claude na Denise Zaneza mwene Sebatware Marcel wasize yoretse imbaga y'abatutsi muri CIMERWA ndetse n'abandi babana muri Jambo ASBL.

    Beatrice yatangiye abagaya ababwira ko kwiyitirira gucika ku icumu atari ibintu ahubwo ari ugushinyagurira abarokotse nuko abaha Ubutumwa butomoye bugira buti 'Uwabaha kuvukira mu bwoba, mukavuka aho mutagira ba sekuru, ba sewabo na ba Nyirarume, babaza ababyeyi babo impamvu batagira imiryango bakaburirwa igisubizo nabo!' 'Uwabaha gukurira mu rujijo nka bamwe muri twe, ba nyina bajyaga kwandikisha ku ishuri mu wa mbere bati ise ninde? Nyina w'umwana ati yarapfuye izina rikandikwa ariko umwana w'imyaka 7 agaherako asobanukirwa ko ise yapfuye nta kindi gisobanuro, kandi ubwo yarishwe'

    'Uwabaha kwiga uri umuhanga warangiza Primaire ntiwemererwe kwiga ayisumbuye, ugasibira inshuro eshatu ntacyo bitanga, bikarangira ubaye umuhinzi cg umunywi w'urwagwa ugategereza igihe bazagutemera'

    'Uwabaha gukurira mu bwoba, ababyeyi bawe bahora barwana no kutagaragara ngo badahohoterwa kubera uko bareshya😭 yajya mu kabari nk'abandi agakubitwa, yajya mu nama y'abaturage agatangwaho ingero mbi, akicwa no kwigunga' 'Uwabaha guhigwa ugashyirwa ku rutonde rw'abagome rw'abagome, imbarutso yakoma bakaguhiga, bakagutema, bakagutemera abana, bakagutemera abavandimwe n'abo ukunda'

    'Uwabaha kumara imyaka 27 utazi ibyobo abawe bajugunywemo, wagira Imana umugororwa akakwerurira ko nyoko cyangwa nyogokuru bamutaye mu musarane babanje kumucamo ibice' 'Uwabaha kurwara Ihungabana ridakira kubera guhora mu gihirahiro cyo kwibaza aho abawe batawe n'icyo bazize udafitiye igisubizo maze bagahora muri confusion ya jenoside, wabona umwana ukikanga kuko asa nuwawe, wabona umugabo ukamwikangamo so cyangwa musaza wawe'

    'Uwabaha guhora ubara imyaka wibaza abana bawe batemaguwe uko bari kuba bangana iyo baza kubaho. Uwabaha kuba INCIKE ugasaza utagira umwana n'umwe kandi warabyaye abana benshi ufite n'abuzukuru, ukabura aho wavutse ukabura aho washatse ugasigara uhagaze mu cyeragati'

    'Muri ubwo butumwa yashyize ku rubuga rwa Facebook yashoje agira ati 'ndetse uwabaha no KUZIMA mugasogongera bya nyabyo kuri uwo mubabaro n'agahinda. Inkuru yabo ikajya ibarwa n'ababamenye iminsi yazaba myinshi bakibagirana' Ubundi Umunyarwanda wa nyawe ntiyakifuje ko ikibi kigera kuri mugenzi we ariko ibyo abajenosideri bikora bitandukanye n'icyerekezo cyiza cy'Imibereho myiza'

    Bea Uwera agirana ibiganiro na Rushyashya yagize ati 'Simbifurije guhura n'akaga twahuye nako, ariko kucyifuza nabyo ubwabyo umuntu yagatekereje inyungu zibiherekeje zitari ugutagatifuza ba se b'inkoramaraso bafite ibiganza bijejeta amaraso y'abatutsi bamennye, Ubundi Umuntu arivukira ariko umwambari w'umujenosideri ushaka kugenda nkawe ntiyakabaye mu bantu.

    The post Uwarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi, Beatrice Uwera yageneye ubutumwa abashinyaguzi bapfobya Jenoside bigira abayirokotse by'Umwihariko abagize Jambo Asbl appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uwarokotse-jenoside-yakorewe-abatutsi-beatrice-uwera-yageneye-ubutumwa-abashinyaguzi-bapfobya-jenoside-bigira-abayirokotse-byumwihariko-abagize-jambo-asbl/

  • U Rwanda na Singapore byasinyanye amasezerano azateza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu bucamanza –

    Umuhango wo gusinya aya masezerano wabaye kuri uyu wa 19 Mata hifashishijwe ikoranabuhanga, aho abayobozi b’Inkiko z’Ikirenga mu bihugu byombi bayashyizeho umukono badahuye imbonankubone.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Dr Ntezilyayo Faustin, yavuze ko aya masezerano agabanyijemo ibyiciro birimo n’ikijyanye n’ubufatanye mu miburanishirize y’imanza.

    Ati “Harimo imikoranire igamije gutuma inzego z’ubucamanza mu Rwanda, ziba umusingi w’iterambere. Hari intambwe Singapore imaze gutera mu gutuma ubucamanza butanga umusanzu ugaragara ku iterambere ry’igihugu. Harimo n’ubufatanye mu miburanishirize y’imanza no gukurikirana ibirego hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

    Dr Ntezilyayo yavuze ko hagiye gutezwa imbere uburyo bwo gukoresha ubuhuza (Mediation) mu gukemura amakimbirane, cyane cyane mu bucuruzi bwambukiranya imipaka.

    Ati “Tuzibanda ku buhuza n’ubundi buryo bw’ubukemurampaka hatabayeho kugana inkiko. Tuzagirana ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa, yaba abereye mu gihugu cyangwa abaye hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse dutafanye guteza imbere imicungire n’ikurikiranwa ry’ibirego n’amakuru aba abitswe mu buryo bw’ikoranabunga.”

    Aya maserano yitezweho guteza imbere ubucamanza mu Rwanda, yasinywe mu gihe Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda rwari rusanganywe imikoranire n’urwa Singapore, biturutse ku kuba ibi bihugu byombi bihurira mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga muri Singapore, Sundaresh Menon, yavuze ko aya masezerano azateza imbere imitangire y’ubutabera muri ibi bihe Isi yose ihanganye n’icyorezo Covid-19

    Ati “Aya masezerano yitezweho kurushaho kuzamura umubano hagati y’ubucamanza bw’u Rwanda n’ubwa Singapore. Ibi birerekana umuhate dufite mu guteza imbere urwego rw’ubucamanza mu bihugu byombi, duteza imbere kandi tujyanisha imikorere yacu n’icyorezo Covid-19 cyugarije Isi.”

    Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore, Uwihanganye Jean de Dieu, yavuze ko kuba u Rwanda rugiranye na Singapore amasezerano mu bijyanye n’ubucamanza, akiyongera ku yandi ibihugu byombi bifitanye mu zindi nzego nk’ubucuruzi, ari ingirakamaro ku bashoramari bo mu Rwanda n’abo muri Singapore.

    Ibi Uwihanganye abishingira ku kuba aya masezerano azateza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga mu nkiko, bityo amakimbirane ashobora kuvuka mu bucuruzi bwambukiranya imipaka akazajya akemurwa bitagoranye.

    Amasezerano yasinywe n’impande zombi yitezweho guteza imbere imicungire y’ibirego mu buryo bw’ikoranabuhanga, ubuhuza mu nkiko no hanze yazo, imiburanishirize y’ibirego bito no kongerera ubushobozi urwego rw’ubucamanza biciye mu mahugurwa ahabwa abakarera muri uru rwego.

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Dr Ntezilyayo Faustin na mugenzi we wa Singapore bashyize umukono kuri aya masezerano hifashishijwe ikoranabuhanga

    Umuhango w’isinywa ry’aya masezerano witabiriwe n’abantu bake mu rwego rwo kwirinda COVID-19

    Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, Dr Ntezilyayo Faustin yavuze ko aya masezerano azateza imbere byinshi mu bucamanza bw’u Rwanda birimo n’ikoreshwa ry’ikoranabuhanga

  • Rubavu: Ukutavuga rumwe ku mpanuka yaguyemo umushoferi –

    Iyi nkuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Mata nyuma yo gusanga umurambo w’uyu mugabo aho ibi byabereye mu Mudugudu wa Hanika, Akagari ka Terimbere, Umurenge wa Nyundo.

    Iyi mpanuka yamenyekanye ubwo abaturage babonaga imodoka yarenze umuhanda ugana kuri cathédrale ya Nyundo, bayegereye basanga umurambo w’umushoferi munsi imodoka imutsikamiye.

    Nyiri iyi modoko witwa Habarurema Antoine yavuze ko yatunguwe n’urupfu rw’umukozi we kuko ku Cyumweru yari yiriwe akora.

    Ati “Ejo yajyanye ifarini i Kayove mu Karere ka Rutsiro avuyeyo ajyana imbaho i Nyamyumba, ni uko atashye aha lifuti umugore baraza bageze ku Nyundo kigingi avamo. Twatunguwe no kumva ngo yakoze impanuka ahubwo bamwe barimo gucyeka ko yaba yishwe dutegereje icyo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemeza.”

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Nyundo, Nangamabwire Léonidas, yavuze ko batakwemeza neza icyaba cyishe uyu mugabo mu gihe hatarakorwa iperereza.

    Ati “Natwe ni uku twabibonye ubu itsinda rya RIB rishinzwe kugenzura ahabereye ibyaha by’ubwicanyi bavuye i Karongi ni nabo dutegerejeho kumenya amakuru y’ukuri ajyanye n’uru rupfu.”

    Nubwo bamwe mu baturage badahwema kugaragaza ko uyu mugabo ashobora kuba yishwe bitewe n’uko batumva uburyo umuntu ashobora kugongwa n’imodoka yari atwaye, abaturanyi ba nyakwigendera bemeza ko nta kibazo yajyaga agirana n’abandi ku buryo byamuviramo kwicwa.

    Imodoka yataye umuhanda itsikamira shoferi biteza ururjijo uko yaba yamugonze kandi ariwe wari uyitwaye

    RIB yahise ihagera ijyana umurambo ngo iwukorere isuzuma

  • Amakipe ari muri European super league agiye gufatirwa ibihano bikomeye na UEFA,intambara y'amagambo nayo irakomeje #rwanda #RwOT

    Nyuma yuko amakipe 12 akomeye ku mugabane w'i burayi agiye gutangiza irushanwa rya European super league, bivuze ko yigumuye kuri UEFA. Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku mugabane w' i iburayi (UEFA) naryo rigiye gufatira ayo makipe ibihano bikomeye.

    Nkuko byatangajwe na perezida wa UEFA, Aleksander Ceferin, yavuze ko abakinnyi bazitabira iri rushanwa (European super league) batazemererwa kwitabira igikombe cy'isi ndetse n'ibindi bikombe byose bitegurwa na FIFA ndetse na UEFA, bivuze ko batazemererwa gukinira ibihugu byabo.

    Aleksander Ceferin yagize ati 'tugiye kugerageza gushyiraho ibihano bikomeye kuri aya makipe (European super league) vuba byihuse, agomba gukumirwa mu marushanwa yose, n'abakinnyi bazabyitabira bazahanwa'.

    Yakomeje agira ati 'zitwa amakipe akomeye, gusa amakipe akomeye y'uyu munsi ntago yahoze akomeye. juventus yahoze muri Serie B, Manchester united nayo mbere ya Sir Alex Ferguson ntago yari izwi'

    'tugiye gushyiraho ibihano, birumvikana bizajyana n'amategeko'

    Perezida wa UEFA kandi yanenze Andrea Agneli weguye ku mirimo ye muri UEFA avuga ko atarabona umuntu ubeshya cyane nkawe.

    perezida wa UEFA Aleksander Ceferin

    Ni mu gihe kandi amakipe atandukanye akomeje kubyibazaho, dore ko nk'amakipe yo mu butaliyani, uyu munsi yagombaga gukora inama ivuga kuri European super league, gusa n'inama itari bwitabirwe na JUVENTUS, AC MILAN na INTER MILAN z'iri muri makipe agize European super league.

    Amakipe yo muri Esipanye nayo akaba ari gutegura inama izaba yiga kuri Real madrid, Barcelona na Athletico Madrid ziri mu zashinze ri iri rushanwa rishya(EUROPEAN SUPER LEAGUE).

    Aba sportif batandukanye kandi (abakinnyi, abatoza, abafana ndetse n'abaperezida b'amakipe) bagaragaje ko badashyigikiye EUROPEAN SUPER LEAGUE, barimo Jorge Nuno Pinto da Costa( perezida wa FC PORTO ), Mesut Ozil (umukinnyi wa Fenerbahce), Andre Herrera (ukinira PSG), Sir Alex Ferguson (wahoze ari umutoza wa Man united).

    Kugeza kuri ubu amakipe yavuze ko azitabira Eupean super league harimo: Manchester United, Manchester City, Liverpool, Chelsea, Real Madrid, Juventus, Tottenham Hospur, Arsenal, AC Milan, Barcelona, Atletico Madrid, ndetse na Inter Milan.

    Abayobozi ba Eupean super league : FLORENTINO PEREZ (Chairman), Andrea Agneli (vice chairman), Joel Glazer (vice chairman), buri kipe izitabira iri rushanwa izahabwa miliyari 3 n'igice z'ama Euro.

    Amakipe 12 niyo amaze kwemeza ko azitabira EUROPEAN SUPER LEAGUE

    The post Amakipe ari muri European super league agiye gufatirwa ibihano bikomeye na UEFA,intambara y'amagambo nayo irakomeje appeared first on .

    Source : https://kigalinews24.com/2021/04/19/amakipe-ari-muri-european-super-league-agiye-gufatirwa-ibihano-bikomeye-na-uefaintambara-yamagambo-nayo-irakomeje/

  • Dore magambo umukobwa wese yifuza kumva avuye mu kanwa k'umusore akunda! #rwanda #RwOT

    Amagambo meza ashimisha abakobwa akabatera akamwenyu iyo avuzwe n'abasore:

    1.'Ni wowe wenyine nkunda“: Iri jambo rinyura abakobwa cyane ko ijambo ndagukunda ryacitse amazi ariko iyo ari ndagukunda wowe wenyine birabanyura bakumva ko utari kumubangikanya n'abandi.

    2.”Nguha agaciro”: Ikintu cy'ibanze mu rukundo ni ukubahana no guhana agaciro. Rero iyo ubwiye umukobwa ko umuha agaciro biramushimisha kuko aba amenye uko umufata.

    3.''Ntabanga hagati yacu”:
    Iyo abakundana batangiye kugira ibyo bahishanya niho havamo gutangira gushwana. Ariko iyo ubwiye umukobwa ko nta banga rigomba kuba hagati yanyu bimuha icyizere ko mwabwirana byose mukisanzuranaho.

    4.”Nta rundi rukundo mfite mu buzima rutari wowe”
    : Iri jambo ni ryiza kuribwira umukobwa ukunda kuko bimufasha kumva neza ko ariwe gusa ufite ukunda.

    5.”Nkunda ababyeyi bawe”:
    Ni gacye cyane uzasanga umusore akunda ababyeyi b'umukobwa bakundana. Biba byiza iyo ukunda ababyeyi be ndetse ukabimubwira akabimenya dore ko abakobwa bashimishwa n'umubano mwiza hagati y'ababyeyi babo n'umusore bakundana.

    6.''Uri Mwiza”: Kubwira umukobwa ko ari mwiza biramushimisha gusa biba akarusho iyo bivuye mu kanwa k'umusore yihebeye.

    7.”Ibyishimo byawe ni ingenzi kuri njye”:
    Niba koko wifuza ko umukobwa mukunda agira ibyishimo bimumenyeshe unamubwire ko ari cyo ushyize imbere kuko bituma umukobwa yishima cyane.

    8.''Nturi umukunzi wanjye gusa ahubwo uri inshuti yanjye magara”: Ni byiza iyo mukundana kandi munafite ubushuti bukomeye. Bwira umukobwa ukunda ko ari n'inshuti yawe magara yumve ko afite akamaro mu buzima bwawe.

    9.''Unyitaho nkanyurwa”: Burya n'ubwo abakobwa bashimishwa n'uko abasore babitaho ariko nabo birabashimisha kumenya ko abasore bakundana banyurwa n'uko babitaho kuko bazi ko abasore benshi ibyo batabyitaho.

    10.”Ni wowe mbona gusa”:
    Birazwi ko abasore akenshi batereta umukobwa urenze umwe rero iyo umukobwa yumvise umusore bakundana amubwiye ko ariwe gusa abona bimunyura ku mutima kuko amenya ko utamuca inyuma.

    11.”Simbona ubuzima tutari kumwe”:
    Aya magambo atuma umukobwa yumva ko umukunda kandi wifuza kumara ubuzima bwawe bwose muri kumwe.

    Niba uri umusore wifuza ko umukobwa mukunda arushaho kwishima no kugukunda gerageza ujye umubwira amwe muri aya magambo buri munsi.

    Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/dore-magambo-umukobwa-wese-yifuza-kumva-avuye-mu-kanwa-k-umusore-akunda

  • Ubwoko bw’Abanyarwanda batuye muri Uganda bamaganye itsinda ry’Abavandimwe ryabiyitiriye –

    Mu kiganiro n’itangazamakuru mu Mujyi wa Kampala, Inama Nkuru y’ubwoko bw’Abanyarwanda batuye muri Uganda, bukuriwe na Gad Gasatura wahoze ari umudepite, bwavuze ko budahagarariwe n’itsinda ryiyise ‘Abavandimwe’, rigakurirwa na Frank Gashumba, baburira buri wese uzakorana naryo kuzirengera ingaruka zishobora kugurikiraho.

    Yagize ati “Turitandukanya na ririya tsinda ndetse n’ibikorwa byaryo. Turanaburira buri wese uri gukorana ubucuruzi n’iri tsinda, kuzirengerera ingaruka zaturuka muri iyo mikoranire”.

    Ubwoko bw’Abanyarwanda muri Uganda bwemewe n’Itegeko Nshinga rya Uganda ryo mu 1995, gusa abagize ubwo bwoko bakomeje guhura n’ibibazo by’ihohoterwa, ririmo kubuzwa kwitabira ibikorwa bya politiki, kwimwa impapuro z’inzira, uburenganzira bwo gutunga ubutaka n’ibindi bitandukanye.

    Ibi byatumye hari abakomoka muri ubwo bwoko bagerageje guhindura umwirondoro wabo, kugira ngo birinde iryo hohoterwa bakorerwa.

    Aha kandi niho itsinda ry’Abavandimwe ryahereye risaba guhindurirwa amazina, rikava ku kwitwa Abanyarwanda bikaba Abavandimwe.

    Umuyobozi w’itsinda ry’ubwoko bw’Abanyarwanda bo muri Uganda ariko yasabye ko abantu bakwiye kwirinda guha agaciro ibikorwa by’itsinda ry’Abavandimwe.

    Yongeyeho ko ibyo bikorwa bigamije gucamo ubwoko bw’Abanyarwanda ibice, ku buryo bishobora no kuganisha ku macakubiri yarema urwango rushobora kubyara amakimbirane, intambara n’ibindi byago bitandukanye.

    Ati “Abanyarwanda batuye muri Uganda ntibifuza gufatwa mu buryo butandukanye n’ubw’abandi baturage ba Uganda n’ubwo hakiri ibikorwa by’ihohoterwa byakorewe Abanyarwanda kubera amateka yo kurenganywa yaturutse ku ngengabitekerezo y’urwango yazanywe n’ubukoloni”.

    Gasatura kandi yasabye inzego z’iperereza muri Uganda gukurikirana impamvu yihishe inyuma y’ibikorwa by’itsinda ryiyita ‘Abavandimwe’, kuko bashobora kuba bagamije imigambi mibisha ikwiye kwitonderwa.

    Yagize ati “Impamvu iri inyuma y’ibi bikorwa iteye inkeke. Inama Nkuru irifuza kwizeza Abanyarwanda bo muri Uganda ko ibibazo bihari byose byaganiriweho ndetse bishyikirizwa inzego z’ubuyobozi bireba kandi ibisubizo birambye birimo gushakwa”.

    Ku ruhande rwa Gashumba, yavuze ko intego ye atari uguhindura umwimerere w’ubwoko bw’Abanyarwanda, ahubwo ari uguhindura izina ryabo rikaba Abavandimwe, ibintu byakuruye uburakari bw’abo mu bwoko bw’Abanyarwanda, babifashe nko kwimwa uburenganzira bwabo bwo kugira ubwoko.

    Ubwoko bw’Abanyarwanda bwamaganye itsinda ry’Abavandimwe ryabiyitiriye

  • MTN Rwanda igiye kwandikwa ku Isoko ry’Imari n’Imigabane –

    Ku ikubitiro, MTN Rwanda izashyira ku Isoko imigabane, imigabane ingana na 20% by’agaciro kayo, mu gihe umugabane umwe uzaba ugura amafaranga 269 Frw.

    MTN Rwanda yanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane nyuma y‘iseswa ry’ikigo cya Crystal Telecom, cyari gifite imigabane ingana na 20% by’iya MTN Rwanda yose, ariko nacyo kikaba cyari cyarayigurishije ku bakiliya bacyo.

    Abari basanzwe bafite imigabane muri Crystal Telecom bazaguranirwa, bahabwe imigabane muri MTN Rwanda bishingiye ku iguranwa ry’umugabane umwe ku wundi, bivuze ko umunyamigabane wa Crystal Telecom azahabwa imigabane muri MTN Rwanda ingana n’iyo yari afite.

    Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa N’gambi, yavuze ko aya ari amahirwe ku bashoramari bifuza gushora imari muri MTN Rwanda.

    Yagize ati “Kwandikisha MTN Rwanda ku Isoko ry’Imari n’Imigabane bizabaho kuwa 4 Gicurasi 2021. Twiteguye no kwiyandikisha ku Isoko ry’Imari n’Imigabane kandi aya ni amahirwe ku bashoramari muri rusange bifuza kugira umutungo muri MTN Rwanda. Twishimiye kandi kwakira abahoze ari abanyamigabane ba Crystal Telecom kugira ngo babe abanyamigabane bacu”.

    Iza Ireme uyobora Crystal Telecom yavuze ko “Twishimiye kubona iri hererekanya-migabane rigerwaho. Bizafasha abanyamigabane bacu gukomeza gukura inyungu muri MTN Rwanda kandi mu buryo bwiza kuko bazaba ari abanyamigabane b’ibanze ba MTN Rwanda”.

    Umuyobozi w’Isoko ry’Imari n’Imigabane, Celestin Rwabukumba, yavuze ko kwakira MTN Rwanda kuri iri Soko ari inkuru nziza kuko bigaragaza ko rikomeje kwaguka.

    Yagize ati “Kuba MTN Rwanda ije ku Isoko ry’Imari n’imigabane ni ikintu twishimiye ku Isoko ryacu kuko bizatuma ryaguka. Kuba ikigo kinini nka MTN Rwanda cyanditswe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane bizatuma irushaho kugaragaza imikorere yayo ku banyamigabane bayo, bityo irusheho kuganwa, ari nabyo bituma irushaho gukurura abashoramari”.

    Imigabane 80% isigaye muri MTN Rwanda iraguma mu maboko ya MTN Group, ndetse umuyobozi wayo, Ralph Mupita, yavuze ko aya ari amahirwe abanyarwanda babonye yo gushora imari yabo muri MTN Rwanda no kwiteza imbere.

    MTN Rwanda igikwiye kwiyandikisha ku Isoko ry’Imari n’Imigabane