Blog

  • MALARIYA: Urukingo rwo gukingira Malaria rwakorewe muri Oxford muri USA ruratanga ikizere #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi kuri uru rukingo bwatangajwe mu kinyamakuru cya Lancet, bwakozwe ku bana 450 bo muri Burkina Faso, buvuga ko ubu hazakurikiraho igerageza ku bantu benshi kurushaho.

    Malaria yica abantu barenga ibihumbi 400 buri mwaka, benshi muri bo ni abana bo muri Africa yo munsi ya Sahara.

    Kubona urukingo rwa malaria biboneka nk’ibyagoye cyane abashakashatsi mu buvuzi, gusa hari n’abavuga ko batarufashe nk’urwihutirwa cyane.


    Ibi byagezweho na Oxford bishobora kuba intambwe ikomeye.

    Ubu hari urukingo rumwe gusa rwa Malaria – ariko ruyikingira ku gipimo kiri munsi ya 50%.

    Kuri uru rushya, ikiciro cya kabiri cy’igerageza cyerekanye ko rukora ku kigero cya 77%. Ubu ruzajya ku kindi kiciro cyo kugeragezwa ku bantu benshi – mu bihugu bine bya Africa.

    Hafi abantu 5,000 bazaruterwa muri iri gerageza ni abana bo munsi y’imyaka itatu.

    Uru rukingo rushya ntabwo ruremezwa. Ariko – ruzaba ari ikintu gishya gitanga ikizere muri uyu mwaka aho abantu bongeye kubona akamaro k’inkingo.

    Umwaka ushize Dr Aimable Mbituyumuremyi ushinzwe ishami ryo kurwanya Malaria mu Rwanda yabwiye BBC ko malaria ikiri ikibazo mu Rwanda.

    Yagize ati: “Nubwo imibare igabanuka, ariko harebwe umubare w’abayirwara, abo yica, n’amafaranga ayitangwaho, malaria iracyari ikibazo gihangayikishije u Rwanda.

    Source : https://imirasire.com/?MALARIYA-Urukingo-rwo-gukingira-Malaria-rwakorewe-muri-Oxford-muri-USA

  • Idriss Déby wa TCHAD yaherekejwe n’abatari bacye ubwo bamusezeragaho bwa nyuma #rwanda #RwOT

    Abayobozi b’ibihugu bitandukanye harimo na Prezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa, busanzwe bukorana bya hafi na Tchap mu urugamba rwo kurwanya intagondwa zibarizwa mu butayu bwa SAHARA.

    Imbere y’isandugu irimwo umurambo wa Déby, Macron yavuze ati: “Wabayeho umusirikare, upfuye nk’umusirikare n’intwaro zawe mu maboko.

    “Wahebeye ubuzima bwawe Chad mu kurwanira abanyagihugu bayo.”

    Yabwiye abitavye ibirori ati: “Ntituzareka umuntu uwoari wese guhungabanya imbibi n’ubuzima bw’Abanya Tchad.”
    Uyu munsi wo gusezera kuri nyakwigendera habayeho kwiyerekana kw’Ingabo z’igihugu cya Tchad ndetse umuhungu wa Deby, General Mahamat “Kaka” Deby Itno, ubu wahise afata ubutegetsi asimbuye se Idris Debi.

    Yiyemeje “kuzagendera mu izina” ya se, yemera no kuzasubukura ibiganiro, gutanga imbabazi, amahoro, n’ubumwe” byatangijwe na se Idris Debyumuhisi kandi yashimirwaga cyane.

    Perezida Idriss Déby wasezeweho bwa nyuma uyu munsi tariki 23 Mata 2021, yitabye Imana tariki 19 Mata 2021, nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’amasasu yarashwe ubwo yari yagiye gusura ingabo z’igihugu cya Tchad, aho zari zihanganye n’inyeshyamba z’umutwe wa 'FACT’ zirwanya ubutegetsi muri icyo gihugu.

    Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi, wabimburiye abandi bayobozi baturutse hirya no hino, yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Idriss Dédy kuko yari impirimbanyi ikomeye ya Afurika “un grand panafricaniste”, Perezida Tshisekedi yasezeranyije ko Afurika yunze Ubumwe izakomeza kuba hafi y’urwego rw’Igisirikare rugiye kuyobora Tchad mu nzibacyuho.

    Mu byaranze umuhango wo gusezera kuri Nyakwigendera Idriss Deby, harimo akarasisi ka gisirikare, ndetse ijambo ryavuzwe n’umuhungu we Général Mahamat “Kaka” Déby Itno, washyizweho n’igisirikare nka Perezida mushya wa Tchad.

    Perezida Idriss Déby wasezeweho bwa nyuma uyu munsi tariki 23 Mata 2021, yitabye Imana tariki 19 Mata 2021, nyuma yo gukomeretswa bikomeye n’amasasu yarashwe ubwo yari yagiye gusura ingabo z’igihugu cya Tchad, aho zari zihanganye n’inyeshyamba z’umutwe wa 'FACT’ zirwanya ubutegetsi muri icyo gihugu.

    Mu ijambo rye Perezida Tshisekedi, wabimburiye abandi bayobozi baturutse hirya no hino, yavuze ko ababajwe cyane n’urupfu rwa Idriss Dédy kuko yari impirimbanyi ikomeye ya Afurika “un grand panafricaniste”, Perezida Tshisekedi yasezeranyije ko Afurika yunze Ubumwe izakomeza kuba hafi y’urwego rw’Igisirikare rugiye kuyobora Tchad mu nzibacyuho.

    Mu byaranze umuhango wo gusezera kuri Nyakwigendera Idriss Deby, harimo akarasisi ka gisirikare, ndetse ijambo ryavuzwe n’umuhungu we Général Mahamat “Kaka” Déby Itno, washyizweho n’igisirikare nka Perezida mushya wa Tchad.

    Général Déby (Kaka) yavuze ko we n’umuryango we, bazakomeza umurage 'w’ibiganiro, kubabarira, amahoro, ubumwe nk’ibyaranze nyakwigendera Perezida Idriss Déby.

    Mu bandi bayobozi bari muri uwo muhango, harimo Perezida wa Guinée, Perezida wa Mali, Perezida wa Mauritania ndetse na Perezida wa Nigeria.

    Mu ijambo rya Perezida Macron w’u Bufaransa, ubundi bufata Tchad nk’igihugu cy’ingenzi cyane mu rugamba rwo kurwanya Abajihadi mu Karere, yavuze ko yifatanyije na Tchad.

    Mu itangazo yasomeye muri uwo muhango wo gusezera kuri Perezida Idriss Deby, Macron yagize ati”Ntituzemerera umuntu uwo ari we wese guhungabanya umutekano n’umutuzo ku butaka bwa Tchad yaba uyu munsi cyangwa ejo hazaza”.

    Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yitabiriye uwo muhango

    Source : https://imirasire.com/?Idriss-Deby-wa-TCHAD-yaherekejwe-n-abatari-bacye-ubwo-bamusezeragaho-bwa-nyuma

  • Polisi y'u Rwanda yahaye ubutumwa bukomeye abashoferi batewe ubwoba na camera zihishe yashyize ku mihanda #rwanda #RwOT

    Polisi ivuga ko izi camera icyo zifasha ni uko zunganira abapolisi mu ku bungabunga umutekano wo mu muhanda.

    Izi camera zishyirwa ahantu ku buryo utwaye ikinyabiziga hari umuvuduko aba atagomba kurenza, zigafata amakuru yikinyabiziga nyuma akazacibwa amande.

    zimwe muri izi camera usanga zishinze ahantu, izindi ziterekwa ku mihanda.

    Umumotari witwa Nshimyumunyurwa avuga ko we nta kibazo agira kuri camera, kuko ziba ziri ahantu hari icyapa cyerekana umuvuduko atagomba kurenza.

    Avuga ko iyo abonye icyapa akora ibyo kimutegeka.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, CP John Bosco Kabera, agira inama abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko kuko izi camera zaje kunganira abapolisi ku bungabunga umutekano wo mu muhanda.

    Yagize ati 'Niba warize amategeko y'umuhanda, ukiga gutwara ibinyabiziga ukaba warakorewe ubukangurambaga nka Gerayo Amahoro ukarenga ku mategeko, ubwo igisigaye ni uko ahari umupolisi abikubaza.'

    'Haracyari na kare kuko hari igihe uzajya ugera nka Rusomo uyibone, nugera Nyagatare uyibone, hari gahunda ndende ariko icyangombwa ni ukudacunganwa na camera.'

    Ku bijyanye no kuba izi camera hari aho zishyirwa hihishe, polisi y'u Rwanda ivuga ko abaturage baba barabwiwe ibyo bakwiye gukora, harimo kubahiriza amategeko y'umuhanda, bityo iyo babirenzeho batagombye kumva ko bari bubwirwe aho ubahana aherereye.

    RBA

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/polisi-y-u-rwanda-yahaye-ubutumwa-bukomeye-abashoferi-batewe-ubwoba-na-camera

  • Abasore 10 bafashwe bari kwizihiza isabukuru barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, nibwo herekanywe aba basore bafatiwe mu cyuho bari kubyina mu isabukuru y'amavuko y'umwe muri bo kandi bitemewe muri iki gihe igihugu cyugarijwe n'icyorezo cya Covid 19.

    Aba basore bafashwe bakaba barimo n'umusekirite wari ubacungiye umutekano ndetse bose bemera icyaha cy'uko barenze ku mabwiriza yokwirida Covid 19 banabisabira imbabazi.

    Umwe muri bo wari wagize isabukuru y'amavuko yagize ati 'Ahagana saa munani twari Lavana Kimihurura. Twari tubizi ko bitemewe ahubwo ni uko twari twashyizemo metero kuko yari inzu nini noneho dukora icyo kirori birangira polisi ihageze iradufata.'

    Yongeyeho ko gufatirwa mu cyuho yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 byamuhaye isomo ndetse atazongera gukoresha ibirori cyangwa kubyitabira muri ibi bihe.

    Umusekirite wari wacungiye aba basore umutekano ,we agaragaza ko atari azi neza ko aba basore bari bukoreshe umunsi mukuru, gusa agasaba imbabazi z'uko atagize amakenga ngo ababuze.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP Kabera Jean Bosco, yasabye urubyiruko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kimwe nk'abandi banyarwanda bose.

    Ati 'Icyo twasaba ni uko urubyiruko rugomba kwirinda nk'abandi banyarwanda bose. Twagiye tugerageza gukora ibiganiro bitandukanye ku maradiyo na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bakunda gukoresha tubaha ubutumwa bw'uko bakwiye kwitwara kandi tubasaba ko bakwiye kuba imbaraga zunganira izindi nzego zose mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ababirenzeho barafatwa.'

    Yakomeje avuga ko abantu bose bakwiye kumenya ko abazajya barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bazajya bafatwa ndetse ko aba basore bagiye gupimwa Covid 19 bagacibwa n'amande.

    Yanaboneyeho kandi gusaba abashinzwe umutekano batari polisi cyane cyane abasekirite kujya batanga amakuru y'abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho kugira ngo bifatanye n'abayarengaho.

    Source: IGIHE

    Source : http://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/abasore-10-bafashwe-bari-kwizihiza-isabukuru-barenze-ku-mabwiriza-yo-kwirinda

  • Musore, hehe no guterwa indobo! Ngiyi imitoma igezweho muri uyu mwaka wa 2021 wabwira umukobwa ushaka gutereta maze akakwegurira umutima we wose – YEGOB #rwanda #RwOT

    Imitoma ni amwe mu magambo akunze gukoreshwa n'abasore cyane cyane iyo barimo gutereta abakobwa babasaba urukundo ndetse no kugirango basigasire urukundo rwabo. Nubwo aya magambo ukunze gusanga abasore benshi baba bayazi nyamara burya bitewe nuko ibihe bigenda bihindagurika, aya magambo nayo arahindagurika ndetse hakaba n'amwe yirengagizwa bitewe n'ibihe.

    Hano twabateguriye imitoma igezweho muri uyu mwaka wa 2021 ushobora kubwira umukobwa uwariwe wese agahita akwegurira umutima we wose.

    1. Ndi kumwe nawe sinzigera nicuza mu buzima bwanjye, igihe kirekire ntikizigera kimbera nk'imyaka igihumbi.

    2. Nsagwa n'ibyishimo byo kuba ndi kumwe nawe igihe cyose, kuvugana nawe, ndetse no kumva uri hafi yanjye bituma numva nezerewe mu umutima wanjye.

    3. Ni wowe si yanjye narintegereje, imbaraga zinsunika zinjyana aho uri kuko kuba aho uri ntako bisa.

    4. Nishimira cyane kugusoma kurusha uko nasoma undi muntu uwariwe wese kuko iminwa yawe impumurira neza nkumva nayigumana.

    5. Iyo utari kumwe nanjye mbura ingingo zimwe na zimwe z'umubiri wanjye, nkumva nsigaye njyenyine ku isi.

    6. Iyo uri kumwe nanjye mu mwanya mwiza nk'uyu w'umunezero, kugutekereza byonyine binzanira ibyishimo bidasanzwe, ese waba ubizi?

    7. Mu gihe wumva uri wenyine, ujye ureba hagati y'intoki zawe wibuke ko ariho intoki zanjye zikwirwa neza honyine kurusha uko nazifatisha hagati y'intoki z'undi muntu.

    8. Iyo nkubonye ntekereza ijuru mu gihe gito ubundi nkumva niho nibereye bigatuma ndushaho kuba hafi y'Imana kuko ariyo yakungeneye.

    9. Ubuzima bwanjye nabuboneye muri wowe, kuko iyo utabaho nta buzima bwiza mba mfite kuko kubaho nkubona iruhande rwanjye binyongerera iminsi yo kurama ku isi.

    10. Bavuga ko umuntu agwa mu rukundo rimwe gusa ariko njye iyo nkubonye iruhande rwanjye utuje undebana akanyamuneza n'ubwuzu bituma nongera kugwa mu rukundo inshuro zitabarika.

    11. Rimwe na rimwe mba numva umutima wanjye ugiye guturitswa n'ibyishimo bivanze n'umunezero iyo nkutekereje kuko akenshi bituma mbura amahoro mu mutima wanjye.

    12. Sinigeze mbasha kumenya neza ko nzagira ubuzima bw'umunezero mbukesha wowe igihe nakubonaga mu maso yanjye bwa mbere nkumva ibyishimo bitashye umutima wanjye.

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/musore-hehe-no-guterwa-indobo-ngiyi-imitoma-igezweho-muri-uyu-mwaka-wa-2021-wabwira-umukobwa-ushaka-gutereta-maze-akakwegurira-umutima-we-wose/

  • Perezida Joe Biden agiye kongera umusoro ku banyamerika batunze agatubutse – YEGOB #rwanda #RwOT

    Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, arateganya kuzamura imisoro ku banyamerika basanzwe batunze agatubutse.

    Iyi gahunda izatuma ikigero cy'umusoro ku nyungu abantu bakize bishyura uzamuka cyo kimwe n'umusoro ku ishoramari ryabo. Mu gihe bizaba bigenze gutyo, amafaranga azavamo, azafasha mu kwishyura ubwishingizi bw'abana n'amashuri gusa ntabwo azigera akoreshwa muri serivisi z'ubuzima.

    Mu cyumweru gitaha nibwo Perezida Biden azatangaza iyi gahunda, gusa bivugwa ko itazaba ireba imiryango yinjiza munsi ya 400.000 $ ku mwaka.

    Abazaba barebwa n'iyi gahunda umusoro ku nyungu uzava kuri 37% ugere kuri 39,6%. Bizaba binyuranye n'ibyo Trump yari yarashyizeho aho nibura abinjiza hejuru ya miliyoni imwe y'amadolari aribo batangaga 39,6%.

    Perezida Joe Biden agiye kongera imisoro ku banyamerika batunze agatubutse

    SRC: IGIHE

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/perezida-joe-biden-agiye-kongera-umusoro-ku-banyamerika-batunze-agatubutse/

  • Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden #rwanda #RwOT

    Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Suwede .Nyuma yaho umutoza mukuru wa Kiyovu SC yari amaze iminsi abarizwa mu gihugu cya Suede aho umuryango we usanzwe ubarizwa biteganyijwe ko Karekezi Olivier azagera mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki ya 24 Mata 2021.

    Karekezi Olivier yari yavuye mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe aho yari yagiye kubera ko yari agiye kwita ku muryango we aho amakuru yavugaga ko uyu mutoza mukuru wa Kiyovu SC yari afite umwan urwaye ndetse wanashoboraga kubagwa.

    Ibyo kugaruka kwa Olivier Karekezi bije nyuma yaho amakipe atandukanye harimo na Kiyovu SC arimo kwitegura isubukurwa rya shampiyona y'u Rwanda izasubukurwa guhera ku itariki ya 1 Gicurasi kugeza kuya 28 Kamena 2021.

    Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu SC idafite umutoza wayo mukuru imaze gukina imikino umwe wa gishuti wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 22 Mata 2021, iyi kipe ikaba yatsinzwe na Police FC ibitego bine kuri bibiri, ni umukino watojwe wungirije Banamwana Camarade ndetse na Kalisa Francois.

    Ikipe ya Kiyovu Sport Club yitegura imikino ya shampiyona iri mu itsinda hamwe na Rayon Sports, Gasogi United ndetse n'ikipe ya Rutsiro FC.

    The post Kuri iki cyumweru umutoza mukuru wa Kiyovu SC Kerekezi Olivier aragera mu Rwanda avuye muri Sweden appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuri-iki-cyumweru-umutoza-mukuru-wa-kiyovu-sc-kerekezi-olivier-aragera-mu-rwanda-avuye-muri-sweden/

  • Umukecuru w'imyaka 79 wamamaye kubera kunywa inkari ze ari mu rukundo n'umugabo yashimiye ko ashoboye akazi ko mu buriri – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umwongerezakazi witwa Sarah Miles akaba azwi cyane mu gukina filime akaba ndetse yaraciye agahigo ko kuba anywa inkari ze bwite, ku myaka ye 79 ari mu rukundo n'umugabo arusha imyaka 17 anashimangira ko ntacyo atabasha kumukorera mu buriri.

    Sarah Miles umukecuru w'imyaka 79 ni umukinnyi wa filime ukomoka mu gihugu cy'u Bwongereza ufatwa nk'umwe mu bagore baciriye inzira abandi bategarugori muri uyu mwuga. Muri filime yakinnye zakunzwe harimo nka Ryan's Daughter yakinnye mu 1970, Hope And Glory yo mu 1989, hamwe na The Sailor yakinnye mu 1990.

    N'ubwo yakinaga filime si cyo cyatumye Sarah Miles yamamara cyane ahubwo yamamaye ku rwego mpuzamahanga ubwo yatangazaga ko anywa inkari ze bwite ibintu bidasanzwe bimenyerewe. Uyu mugore kandi uko imyaka yagiye ihita niko nawe yakomezaga gukora udushya.

    Sarah Miles

    Kuri ubu Sarah Miles ufite imyaka 79 y'amavuko yamaze guhishura ko afite umukunzi mushya bameranye neza mu rukundo. Uyu ni umugabo wahoze ari umunyamategeko witwa Ian Hollis ufite imyaka 62.

     

     

     

     

    Leave your vote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umukecuru-wimyaka-79-wamamaye-kubera-kunywa-inkari-ze-ari-mu-rukundo-numugabo-yashimiye-ko-ashoboye-akazi-ko-mu-buriri/

  • Umuhanzikazi ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaye asomana n'umukobwa mugenzi amutera imitoma. – YEGOB #rwanda #RwOT

    Umuhanzikazi Babo ufite inkomoko mu Rwanda yagaragaye asomana n'umukunzi we w'umukobwa mugenzi we ndetse amutera imitoma y'abakundana.

    Amafoto ya Babo

    Uyu muhanzikazi utuye mu Budage yagaragaje umukobwa bakundana ku munsi we w'amavuko.

    Uyu mukobwa yashyize amashusho kuri Instagram agaragaza we n'undi mukobwa bari mu rukundo basomana byimbitse ndetse hari n'aho bigaragara ko bakoze ubukwe gusa yo bigaragara ko ari iya kera.

    Aya mafoto yanditseho amagambo y'urukundo yifuriza uyu mukunzi we isabukuru nziza.

    Ati 'Buri munsi turi kumwe ngukunda birushijeho kandi ndakwifuriza isabukuru nziza.'

    Babo n'umukobwa uvuka ku mugore w'Umunyarwandakazi n'umugabo w'Umudage. Yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye cyane cyane Ich Liebe Dich.

    Leave your vote

    -1 Points

    Upvote Downvote

    Comments

    0 comments

    Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-ufite-inkomoko-mu-rwanda-yagaragaye-asomana-numukobwa-mugenzi-amutera-imitoma/

  • Bafashwe bizihiza isabukuru y'amavuko birengagije ingamba zo kwirinda Covid-19 – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Mata 2021, nibwo herekanywe aba basore bafatiwe mu cyuho bari kubyina mu isabukuru y'amavuko y'umwe muri bo kandi bitemewe muri iki gihe igihugu cyugarijwe n'icyorezo cya Covid 19.

    Aba basore bafashwe bakaba barimo n'umusekirite wari ubacungiye umutekano ndetse bose bemera icyaha cy'uko barenze ku mabwiriza yokwirida Covid 19 banabisabira imbabazi.

    Umwe muri bo wari wagize isabukuru y'amavuko yagize ati 'Ahagana saa munani twari Lavana Kimihurura. Twari tubizi ko bitemewe ahubwo ni uko twari twashyizemo metero kuko yari inzu nini noneho dukora icyo kirori birangira polisi ihageze iradufata.'

    Yongeyeho ko gufatirwa mu cyuho yarenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 byamuhaye isomo ndetse atazongera gukoresha ibirori cyangwa kubyitabira muri ibi bihe.

    Umusekirite wari wacungiye aba basore umutekano ,we agaragaza ko atari azi neza ko aba basore bari bukoreshe umunsi mukuru, gusa agasaba imbabazi z'uko atagize amakenga ngo ababuze.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda CP Kabera Jean Bosco, yasabye urubyiruko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 kimwe nk'abandi banyarwanda bose.

    Ati 'Icyo twasaba ni uko urubyiruko rugomba kwirinda nk'abandi banyarwanda bose. Twagiye tugerageza gukora ibiganiro bitandukanye ku maradiyo na televiziyo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bakunda gukoresha tubaha ubutumwa bw'uko bakwiye kwitwara kandi tubasaba ko bakwiye kuba imbaraga zunganira izindi nzego zose mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo, ababirenzeho barafatwa.'

    Yakomeje avuga ko abantu bose bakwiye kumenya ko abazajya barenga ku mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo bazajya bafatwa ndetse ko aba basore bagiye gupimwa Covid 19 bagacibwa n'amande.

    Yanaboneyeho kandi gusaba abashinzwe umutekano batari polisi cyane cyane abasekirite kujya batanga amakuru y'abarenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho kugira ngo bifatanye n'abayarengaho.

    Umwe mu bafashwe yavuze ko yahakuye isomo yo kutishora mu bikorwa byo kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

    CP John Bosco Kabera yasabye urubyiruko kurushaho kubahiriza ingamba zo kwirinda Covid-19

    Abafashwe babanza kwipimisha Covid-19 ku kiguzi cyabo ndetse bagacibwa n’amande


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/herekanywe-abasore-icumi-bafashwe-bizihiza-isabukuru-y-amavuko-birengagije